Category: Uncategorized

  • Ibintu 9 ukwiye kwitaho mbere yo kwinjira mu rushako #rwanda #RwOT

    Urushako ni umugisha ukomeye bikaba akarusho iyo rushingiye ku bwami bw’Imana ariko kandi ni indorerwamo umuntu areberamo imyitwarire ye bwite mu buryo budasanzwe kuko haba habayeho guhuza imico hagati y’umugore n’umugabo. Niyo mpamvu bikwiriye ko umuntu ategura umutima we mbere yo kwinjira mu rushako.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ibintu 9 ukwiye kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo gushaka

    1. Tangira gusengera uwo muzabana

    Urushako rugomba kuba rushingiye ku rukundo. Nta gitangaza kuba umukobwa cyangwa umusore w’umukristo yatangira gusengera uwo bazabana hakiri kare, ashobora guhera mu kigereo cy’ubwangavu n’ubugimbi asenga aragiza Imana uwo bazabana n’ubwo aba ataramumenya.

    Bene iri sengsho rirafasha cyane kuko riragenda rigategura umutima w’uwo muzabana hanyuma igihe cyo guatngira kurambagiza (dating) kigera yaramaze gutegurwa mu buryo bw’umwuka kandi Yesu aba yarabarinze mugihe cy’ubuto bwanyu mukabasha gutsinda ibishuko by’uburyo butandukanye.

    2. Kwegera igihe cy’irambagiza nk’igikorwa kiyobowe n’Umwuka Wera

    Nkiri muto, niyemeje ko ntazarambagizanya igihe kirenga umwaka umwe ntari namenya byimbitse ko nzamarana na we ubuzima bwanjye bwose. Imana yabishyize mu mutima wanjye kudatakaza igihe cyanjye n’umuntu ntizeye ko tuzamarana ubuzima bwose.

    Izi ni ingamba nashyizeho ubwanjye ntabwo ari itegeko ryo kugera ku butsinzi, ariko ikintu buri mubano ushingiye ku kurambagiza uhura na cyo, ni ukubona urufunguzo rwo kwiyemeza kubana n’umuntu ubuzima bwawe bwose.

    Mubyukuri kurambagiza ni igikorwa gikwiriye kuyoborwa n’Umwuka Wera, ni ahantu ho kwitoreza ubuzima bwo mu rushako. Umusingi w’urushako ruhamye ni ibikorwa biganisha ku kwiyemeza kuba buri weae yakwitangira mugenzi we.

    3. Kwitoza kuba incuti nziza

    Mugihe urimo guhitamo uwo wifuza ko muzashakana, mbere ya byose ugomba guhitamo uwo ushaka ko azakubera incuti nziza ubuziraherezo.Urushako ruhamye rugomba kuba rushingiye ku rukundo rurimo kwizerana, naho ibindi ni inyongera.

    Ese incuti nziza iba imeze gute? Incuti nziza ni umuntu ugutega amatwi, akagusangiza ubuzima bwe, mugihe umukeneye ukamubona kandi mukishimira kubaka ubucuti igihe cyose mukiri bazima.

    4. Kwiyigaho wowe ubwawe mugihe ugitegereje

    Niba uri mugihe cyo gutegereza, ndagushishikariza kwiyigaho wowe ubwawe. Ni byiza kwiga ku mitekerereze yawe, icyizere n’inzozi zawe by’ahazaza, kwiga kumenya ibyiza n’ibibi byawe mu mibanire yawe n’uwo mukundana.

    Kumenya byimazeyo uwo uri we bishobora kugufasha kumenya ifoto y’uwo uzaba uri we mugihe uzaba warabaye umugore cyangwa umugabo. Bishobora kandi kugufasha gukura byihuse mugihe utaratangira gukora nk’uwo wifuza kuba we.

    5. Baho ubuzima bwuzuye

    Urushako ntabwo ariyo ntangiriro y’ubuzima! Abantu b’ingaragu nabo babaho ubuzima bwuzuye ndetse bafite igihe nk’impano Imana yabahaye kugira ngo kibafashe kunezerwa no kugera ku ntego n’inzozi zabo.

    Mu gitabo cy’Umubwiriza haranditse ngo wa musore we wishimire ubusore bwawe… Bishatse kuvuga ko umuntu adakwiye kwanga ikigero cy’ubusore ngo usange avuga ko azanezerwa ari uko yabaye umugore cyangwa umugabo, Reka da! Birakwiye ko ubaho ubuzima bwuzuye mugihe ugitegereje kwinjira mu rushako.

    6. Fatira amasomo ku zindi nshako

    Tangira gufatira amasomo ku bandi bantu uzi bashakanye kandi babanye neza. Wigane ubushishozi imbaraga babishyiramo, wige inkuru zanditswe ku bashakanye bakuzengurutse. Niba ababyeyi bawe bafite urushako rushimishije ushaka kwigana, bishyire mu bitekerezo byawe mu gihe utangiye gukundana n’uwo utegenya ko muzabana.

    Niba ababyeyi bawe baragize intambara, reba abandi bashobora kukubera icyitegererezo cy’urushako wifuza kuzagira. Biragoye kubaka ikintu udafite igishushanyo mbonera ureberaho. Ukwiye gutegura, ukagira umusingi mwiza kugira ngo ubashe kubaka ubuzima buhamye.

    7. Kubaho ubuzima bw’ingaragu

    Imana yaremye igitsina (sex) kugirango kibe ikimenyetso cyo guhura k’umugabo n’umugore (Itangiriro 2:23-24). Twongera kandi kubibona mu Isezerano Rishya (1Abakorinto 7:2) ko imibonano mpuzabitsina igenewe abashakanye ni ukuvuga hagati y’umugabo n’umugore. Igitsina cyashyiriweho guhuriza hamwe abantu babiri (umugabo n’umugore).

    Bibiliya itubwira yeruye ko yashyizeho igitsina nk’ikimenyetso cy’urukundo no kwiyemeza kubaho ubuzima bw’urushako. Nk’abakurikiye Kristo dukwiriye kwiyemeza gutegereza kugeza ku munsi mukuru wo gushaka. Tugomba kwizera Imana, tukamenya ko yaremye igitsina kugira ngo kizakoreshwe mugihe gikwiriye.

    8. Guhitamo uwo muzabana witonze

    Nta buryo buhari bwo kumenya buri cyose ku muntu uteganya ko muzabana mbere yo kurushinga. Inkuru y’uwo umuntu ariwe ni isomo rikomeza ubuzima bwanyu bwose. Bishatse kuvuga ko abantu bahura n’ibibazo bitandukanye batigeze gutekereza mbere. Aha ubuntu bw’Imana burahagije kubayizera.

    Bivuze ko kugira igitekerezo cy’imiterere y’umuntu ushaka ko muzabana bishobora kugufasha kureka kurwazwa umutwe n’urugendo rurerure rw’ubuzima. Ni byiza kureba umuntu ubaho mu buzima bwo kwera imbuto z’umwuka mu miberho ye.

    9. Iga kuyobora umutima n’intekerezo byawe

    Mu muco habaho igitutu gikomeye ku buzima bw’urubyiruko ku bijyanye n’urukundo, imibonano mpuzabitsina n’ibindi nk’ibyo. Usanga rimwe na rimwe bigisha abantu kwigenga cyangwa kwisanzura muri byose ariko dukwiye gusaba Imana ikaduha ubushobozi bwo kuyobora imitima n’intekerezo zacu tuyobowe na Bibiliya.

    Muri macye nk’abantu bakurikiye Yesu birakwiye kubanza kugira ubumenyi n’indangagaciro za gikristo mbere yo gufata icyemezo cyo kubaka urugo. Nitwubahiriza inama tumaze kubona, bizatuma tugira umuryango uzira amakimbirane kandi wubaha Imana.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-9-ukwiye-kwitaho-mbere-yo-kwinjira-mu-rushako.html

  • Padiri Rutsindintwarane wayoboraga Paruwase Katedarare ya Byumba yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Padiri Rutsindintwarane yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020.

    Bivugwa ko uyu mupadiri yafashwe n’ibicurane ku wa Gatandatu noneho ajya kwa muganga kwipimisha ngo barebe niba yaba arwaye Coronavirus, nyuma agezeyo basanga ni ibicurane bisanzwe ahabwa umuti.

    Gusa ngo yaratashye ageze aho yabaga nubundi yongera kuremba aribwo bamujyanaga kwa muganga bahita bafata icyemezo cyo kumujyana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal ari naho yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien yabwiye UKWEZI ko bari mu gahinda ko kubura Padiri wari ukiri muto kandi akorera Imana uko bikwiye.

    Ati 'Dutegereje raporo yo kwa muganga, uburwayi bwo ntabwo yari asanganywe, kuri Noheli yari afite ibicurane ajya kwamuganga kwipimisha Coronavirus basanga ari Negatif bamuha imiti isanzwe ejo nimugoroba bamujyana kwa muganga.'

    Musenyeri Nzakamwita yavuze kandi ko 'Tugize ibyago yari umupadiri wari mwiza cyane niwe wari mukuru wa . Imana iraguha yagera igihe igasarura umurima wayo nta kundi Imwakire mu ntore zayo.'

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney uvuga ko yabanye na Padiri Rutsindintwarane ahitwa I Burehe mu 1990, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwe.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati 'Twihanganishije Umuryango wa Mgr Nzakamwita na Kiliziya Gatolika Diocese ya Byumba kubera urupfu rutunguranye rwa Padri Mukuru wa Paruwasi Cathedral Byumba Padri Emmanuel Rutsindintwarane RIP.'

    Yakomeje agira ati 'Yari imfura cyane, umukozi, umugabo nyamugabo,twabanye kuva 1990 Burehe. Agiye kare.'

    Padiri Emmanuel Rutsindintwarane yabaye Umuyobozi Mukuru wa Karitasi ya Diyosezi ya Byumba imyaka myinshi akaba yari amaze imyaka igera kuri itanu ari Padiri Mukuru wa Paruwase Katedarare ya Byumba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Padiri-Rutsindintwarane-wayoboraga-Paruwase-Katedarare-ya-Byumba-yitabye-Imana

  • Itangazo rya cyamunara ya mashini 'Generator AKSA 110KVA iherereye ku ruganda rw'isukali rwa Kabuye. #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 06/01/2021 saa tanu za mu gitondo (11h00) hazaba cyamunara ya mashini 'Generator AKSA 110KVA iherereye ku ruganda rw'isukali rwa Kabuye kugira ngo hishyurwe umwenda TED MER LTD ibereyemo Kabuye Sugar Works

    Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye ku ruganda rw'isukali rwa Kabuye ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye Umudugudu w'Amasangano. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Nyilishema Alain:0788276402.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-ya-mashini-generator-aksa-110kva-iherereye-ku-ruganda-rw

  • Umukecuru w'imyaka 95 akomeje guca ibintu kubera ibyo akora[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru, akunda kugaragaza ko imyaka afite ntaho ihuriye n'imikorere y'umubiri we, ibintu akesha gukora siporo.Ati' Mu maso hanjye hagaragaza ko nshaje ariko umutima wanjye ni uwa gisore.'

    Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter kuwa 23 Ukuboza 2020, Johanna agaragara akora siporo zizwi nka 'Gymnastique' aho uyikora aba asabwa gukoresha imbaraga, koroshya umubiri, kugira umuvuduko ndetse no guhinduranya imikoreshereze.

    Ni amashusho yatumye benshi mu bakoreshe uru rubuga bacika ururondogoro, kuko uko aba agaragara n'imvi z'uruyenzi biragoranye kwizera ko yakora ibyo aba akora muri ayo mashusho.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukecuru-w-imyaka-95-akomeje-guca-ibintu-kubera-ibyo-akora-amafoto

  • Rusizi: Abagizi ba nabi bateye mu rugo rw'umuturage basiga bamwiciye umugore #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2020, Abantu bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje intwaro bateye mu rugo rw'uwitwa Bavugamenshi Fidele, mu Mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, baramuzirika, barasa isasu umugore we witwa Mukandayisenga Olive waje kugwa mu nzira ajyanwe kwa muganga i Gihundwe.

    Umuturage wahaye amakuru Bwiza dukesha iyi nkuru, yavuze ko aba bagizi ba nabi baje bambaye imyenda ya gisirikare bahishe amasura, basaka inzu, basaba umugabo nyiri urugo kubaha imbunda n'amafaranga ariko ngo ababwira ko nta mbunda atunze.

    Uyu muturanyi wa nyakwigendera, avuga ko uyu mugabo wiciwe umugore asanzwe ari umucuruzi w'amatungo, ko akibabwira ko nta mbunda atunze bamwatse amafaranga, mu gihe atarabasubiza ngo bahise bamuzirika, bajya gusaka mu nzu babona ibihumbi 470, umugore ashaka kurwana nabo ayabaka bahita bamurasa isasu mu rubavu agwa hasi, aho yajyanwe kwa muganga I Gihundwe akagwa mu nzira.

    Uyu muturage, avuga ko baheze mu rujijo kuko batazi niba ari igitero cyagabwe mu Murenge wabo n'abagizi ba nabi, cyangwa se niba ari ubujura busanzwe cyane ko batanamenye irengero ry'aba bagizi ba nabi.

    Kayumba Ephrem, umuyobozi w'Akarere ka Rusizi yemeje ko aya makuru ari impamo, asaba abaturage kudakuka umutima, ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane iby'ubu bugizi bwa nabi n'ababugizemo uruhare. Avuga ko inyito y'ibyabaye izagaragazwa n'iperereza, ko atakwemeza niba ari igitero cyangwa se ubujura busanzwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/rusizi-abagizi-ba-nabi-bateye-mu-rugo-rwumuturage-basiga-bamwiciye-umugore/

  • Rusizi:Abajura bambaye imyenda ya Gisirikare bateye umuturage bamwambura amafaranga banamwicira umugore #rwanda #RwOT

    Aba bagizi ba nabi bateye urugo rwa Bavugamenshi ari batatu, ngo babiri muri bo bari bambaye imyenda isa n'iya gisirikare, naho umwe yambaye bisanzwe.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko abaturanyi b'uru rugo bavuze ko abo bagizi ba nabi baje bagasaba uwo mugabo usanzwe ari umucuruzi w'amatungo kubaha imbunda, we akavuga ko ntayo afite, nyuma bakamusaba amafaranga.

    Bahise bamuzirika maze basaka inzu ye, aho bamutwaye arenga ibihumbi 400 Frw.

    Mu gusohoka mu nzu batwaye ayo mafaranga, ni bwo nyakwigendera Mukandayisenga Olive yabakurikiye abatakambira abasaba ko byibuze bamusigiraho make, bahita bamurasa mu rubavu.

    Amakuru Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyabonye ni uko uwo mugore yarashwe ntahite apfa, atabarwa n'umuturanyi we amushyira kuri moto ngo amujyanye kwa muganga, ariko igeze inyuma y'urugo ahita ashiramo umwuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, asobanura ko abateye bigaragara ko ari abajura.

    Yagize ati 'Ni byo koko hari umuturage wacu wishwe n'abajura bitwaje intwaro, bamutwara n'amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw.'

    Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

    Ati 'Ntituramenya abantu baba bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, iperereza riracyakomeje.'

    Kayumba yasobanuye ko ibikorwa nk'ibi bidakunze kurangwa mu karere ke ariko abaturage badakwiye guhungabana.

    Yagize ati 'Nibahumure turacyakora iperereza, ariko barusheho no gukaza ingamba z'umutekano, harimo gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu batazi neza, cyangwa hari ibikorwa bibi bamukekaho.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, ari naho waraye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-abajura-bambaye-imyenda-ya-gisirikare-bateye-umuturage-bamwambura

  • Dr Sila Cehreli, impuguke mu by'amateka  akaba n'umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n'ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwan

    Uyu mugore ukomoka muri Turkiya , umuhanga cyane mu mateka , akaba n'umushakashatsi  mu bjyanye na politiki mpuzamahanga, amaze gusohora imbanzirizamushinga y'igitabo yitegura gushyira ahagaragara muri Mutarama 2021, kivuguruza, mu buryo bucukumbuye cyane,ubugome buvanze n'ubuswa umunyakanadakazi, Judi Rever , yandikanye igitabo'L'éloge du sang',gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bugaragarira buri wese. Muri iyo  mpanzirizamushinga twashoboye kubonera kopi, Sila Cehreli, aravuga ko icyo agamije ari ukwereka isi yose uburyo Judi Rever yokamwe n'urwango, kugeza n'aho yitiranya  nkana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikorewe n'abayihagaritse isi yose irebera. Agendeye ku buhamya bwatanzwe n'abantu bafitiwe icyizere ku rwego mpuzamahanga, ku nyandiko n'ubushakashatsi isi yose yahaye agaciro, Sila Cehreli, aravuga ko azasenya yivuye inyuma ibinyoma bya Judi Reva, we washingiye ibitakaragasi bye ku batangabuhamya batabaho, ku magambo y'abicanyi  bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n' ay' abahoze muri RPF-Inkotanyi bakaza kuyivamo kubera ubuhemu bunyuranye.

    Umuhanga Sila Cehreli ngo ntiyumva uburyo umuntu wiyita umunyamakuru w'igitangaza nka Judi Rever,  yasohora igitabo kizasomwa n'isi yose, ibigikubiyemo ari ibipapirano, bishingiyue gusa ku marangamutima n'urwago afitiye uRwanda , abayobozi barwo bakuru, n'abarokotse Jinoside yakorewe Abatutsi . Mu gitabo we yise 'L'éloge de la Haine',  uyu mushakashatsi  akaba n'umwarimu  muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Marmara muri Turkiya, ngo yiteguye kwerekana ,urupapuro ku rundi, ko Judi  Rever nta kindi agendereye uretse gutagatifuza abicanyi, dore ko ngo ibyo yanditse yabibwiwe ahanini n'abo ba rukarabankaba, nka Théoneste Bagosora, Colonel Anatole Nsengiyumva, Eriezel Niyitegeka n'abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside n'ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukabibahanira.

    Madamu Dr  Cehreli ati:'Namwe nimunyumvire abantu Judi Reva akesha ibyo yanditse mu ngirwagitabo ye, mumbwire agaciro bikwiye guhabwa'. Mu mahomvu menshi Judi Reva adahwema gukwirakwiza, agerageza kwerekana ko ubwicanyi  bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye , bwakozwe n'ingabo za RPF-Inkotanyi, yewe no mu bice byagenzurwaga n'ingabo za Leta y'icyo gihe. Urugero ni nk'aho avuga ko Abatutsi baguye mu Bisesero(Kibuye), bishwe na FPR inkotanyi, yirengagije ko bishwe ako karere k 'uburengerazuba kose kakigenzurwa na EX-FAR ndetse n'abasirikari b'uBufaransa bari  mu cyiswe 'Zone Turquoise'.

    Dr Sila Cehreli asobanura ko ikindi kimenyetso cy' umugambi mubisha wa Judi Rever wo gushaka gusiga icyasha ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko hari amafoto yita ay' 'Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi ', kandi abashakashatsi n'abatangabuhamya badafite aho babogamiye, baragaragagaje ko ahubwo ayo mafoto ari ay' Abatutsi bizwi neza ko bishwe n'Interahamwe n'abasirikari ba Leta.Ikindi, ngo hari abo yita Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi, bikaza kugaragara ko bakiriho, abandi bakaba barishwe n'urw'ikirango mu myaka ya za 95-96.

    Ntabwo ari Dr Seli Cehreli  unenga cyane ibivugwa na Judi Rever, kuko  ubu ahanganye  n'Umufaransa Guillaume Ancel wari umusirikari muri 'Opération Turquoise',   abadepite mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga irwanya Jenoside n'irondabwoko,  iharanira uburenganzira bw'Abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abashakashatsi, abanyamateka, n'abandi benshi bashyira mu gaciriro, batumva ukuntu umuntu yakwikora akagorera amateka abantu bose bafiteho ukuri.  Igitabo cya Seli Cehreli cyatangiye kuvugisha amangambure abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kitaranasohoka. Akagabo gahimba akandi kataraza, Judi Rever n'abo basangiye ikinyoma bahame hamwe bajye ku Karubanda!

    The post Dr Sila Cehreli, impuguke mu by'amateka  akaba n'umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n'ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dr-sila-cehreli-impuguke-mu-byamateka-akaba-numushakashatsi-muri-kamunuza-ya-marmara-muri-turikiya-aragaragaza-ko-abiyita-abahanga-nka-judi-rever-amateka-azabagayira/

  • Rwanda’s economy to grow faster over the next five years -Report #rwanda #RwOT

    'Over the next five years, the annual rate of GDP growth is set to rise to an average of 7.2%. However, between 2026 and 2035, the Centre for Economics and Business Research Ltd (Cebr) forecasts that the average rate of GDP growth will dip slightly to 6.1% per year. In the coming 15 years,' reads in part WELT report.

    The report shows that world’s economy was largely hit by Coronavirus pandemic with estimated $6 trillion gap in 2020.

    Rwanda was also hit by the pandemic where the economy expanded by an estimated 2% against the expected 8% which is below 9.4% GDP growth recorded the previous year.

    The country is however making good strides considering the scale of disruption across neighboring countries affected by the pandemic.

    Rwanda has had a lower incidence of COVID-19 than many other countries, with 56 deaths recorded during the first 11 and half months of 2020. This amounts to less than 1 death per 100,000 people.

    Despite national efforts to prevent the spread of COVID-19, WELT reports that global economic disruptions will also affect Rwanda as a country relying to smooth international trade.

    Deficit in minerals’ trade is among areas that destabilized the economy. Tin, tungsten and tantalum, also known as 3Ts, are Rwanda’s top mineral exports. For years, the country has been one of the world’s leading exporters of these minerals.

    However, the Covid-19 outbreak has hit commodity prices globally, driving a tumble in Rwanda mineral exports particularly 3Ts.

    Statistics show that revenue exports of 3Ts decreased by 30.9 per cent due to the drop in international commodity prices in January and February 2020 compared to the same period in 2019.

    Apart from 3Ts, the tourism sector (one of top contributors to the service sector which took 49% of the country’s GDP last year) was also affected due to COVID-19 preventive measures.

    As of today, some mining activities, restaurants and bars have resumed in adherence with health guidelines but bars remain closed.

    In 2014, Rwanda developed the Meetings, Incentives, Conferences and Events (MICE) strategy that seeks to make the country a top tourism and conference hub.

    In the 2019/2020, Rwanda targeted $88 million in revenues from 147 conferences up from $65$ of last year.

    COVID-19 restrictions has left of many hotels counting losses while some of new hotels have outstanding loans used to sustain operations. As of February 2020 before Coronavirus emerged in Rwanda, outstanding loans of the hotel sector stood at Rwf134 billion for 571 borrowers.

    Domestic taxes were also affected by the lockdown and extended curfew hours that impacted businesses’ income.

    For instance, Rwanda Revenue Authority (RRA) announced to have earned Rwf 1 516 billion against targeted Rwf 1 589 billion due to the pandemic.

    The complexity of challenges emanating from the pandemic left the country seeking loans to mitigate COVID-19 effects and boost national development as well.

    As per WELT report, Rwanda’s positive growth rate in 2020 highlights that the economic fallout from the pandemic has been far more limited than in most other countries.

    Government debt as a share of GDP reached 61.6% in 2020, compared to 51.4% the previous year. This increase is attributable to the impact of the COVID19 pandemic on government spending and tax receipts.

    Despite the pandemic’s effects, Rwanda’s economy is forecasted to grow and surpass the previous rate.

    WELT indicates that Rwanda’s economy will grow faster due to the country’s ambitions to build national economy on promoted investments.

    Rwanda has expended a lot of efforts to make the country a favorable business environment for investors.

    This saw Rwanda becoming 38th in the World Bank’s 2020 Ease of Doing Business Index, indicating that the country’s regulatory environment has made significant strides forward relative to other comparable countries.

    This year, the country has registered investment worth $1.2 billion for 127 projects expected to provide 22,000 job opportunities.

    Apart from attracting new investors, the Government of Rwanda continues to roll out initiatives aimed at supporting businesses hit by the coronavirus pandemic.

    These include efforts to diversify the country’s mineral exports where 17 firms have been recently granted exploration licenses, 13 received mining licenses while six companies were licensed to carry out quarrying activities.

    Among others, the Government will roll out tax incentives, for two years, to help stimulate investments in the manufacturing and the construction sectors as well as speed up business recovery from the Covid-19 effects. The latter is to be effected from January 2021.

    The manufacturing sector is expected to contribute 34% to DGP by 2024.

    Rwanda’s economy is projected to grow faster over the next five years.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-s-economy-to-grow-faster-over-the-next-five-years-report

  • Une industrie de lait en poudre pour bientôt à Nyagatare (Est du Rwanda) #rwanda #RwOT

    ” La direction d’INYANGE Industries nous a écrit pour solliciter un espace de 15 hectares où sera érigée cette usine. Nous avons donné notre accord de principe sous réserve que d’autres conditions exigées seront remplies “, a indiqué à Kigali Today, Stephen Rurangwa,Vice Maire de District en charge d’Affaires économiques qui annonce que dans le cadre de l’éextension de la zone industrielle de la ville de Nyagatare, le District vote chaque année un budget alloué à l’expropriation des terres du périmètre urbain.

    ” Nous avons déjà pour cette année exproprié un espace de 25 hectares que nous avons offert à deux usines, une minoterie de farine de maïs et une fabrique de combustibles à partir de déchets de riz “, a-t-il ajouté souhaitant vivement la bienvenue de cette usine de lait en poudre dans un district qui accuse une forte production de lait de vache. Seize millions de litres de lait ont été produits dans l’an 2019 et 20 millions en 2020 d’après les statistiques de l’Association des Eleveurs de Nyagatare.

    Il est rapporté que presque toute cette production a été achetée par INYANGE Industries. Comme cette usine de transformation du lait en poudre est la filiale d’Inyange industries, tout porte à croire que l’expertise est assurée.

    ” Nous pouvons promettre une assez grande production laitière à cette usine. Nos éleveurs ont planté beaucoup de fourrage pour bétail au point que même durant la période de la saison sèche, la production ne cessera de s’accroître. Pour 2021, nos projections vont jusqu’à 24 millions de litres de lait “, a dit le Maire de District souhaitant la bienvenue à cette industrie du lait qui, espère-t-il, changera les conditions de vie, de travail et de penser de ses gouvernés.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Une-usine-de-lait-en-poudre-pour-bientot-a-Nyagatare-Est-du-Rwanda.html

  • Ese birakwiriye ko tujya gufasha abakene tukitwaza itangazamakuru? #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko mu Ukuboza mu bihe bya Noheli n’Ubunani aribwo abantu benshi ku giti cyabo, imiryango ya gikirisitu n’amatorero bajya gutanga ubufasha ku bakene, abarwaye, impfubyi n’abapfakazi.

    Abenshi babasura babashyiriye ibiribwa, ibikoresho by’isuku cyangwa ubufasha mu kwivuza nka mituweli n’ibindi.

    Ugarukiye aha iki gikorwa bakora ni cyiza ariko birababaje gukora icyiza ukakigerekaho ikibi kizasiga amateka mabi kigatera igikomere n’ipfunwe abazakomoka ku bo wafashije.

    Gufasha ni byiza ariko bitanga isura mbi iyo ababikoze bitwaje itangazamakuru bakagerekaho gushirya abo bafashije ku karubanda, bagafotora ibiryo n’abo babihaye kuva bivuye mu modoka, byinjira mu nzu kugera bitetswe bikajya mu gifu.

    – Ese iyi migirire iterwa n’iki?

    Abantu benshi bafite ibirarane byo kubahwa, guhabwa agaciro bitewe n’imiryango bavukamo cyangwa uko sosiyete yabafashe, aba iyo bagize aho bagera bishakira icyubahiro no kumenyekana bityo ibyo bakora byose bifuza kubyubahirwa, batanga ikiguzi cyose cyatuma bagera kuri iyo ntego nubwo babyitirira gufasha.

    Abakirisitu bo n’abanyamadini iyo bakoze ibyo babyita umurimo w’Imana ariko mu by’ukuri ntabwo ariwo ahubwo ni ukwivura ibikomere by’amateka banyuzemo. Burya impamvu idutera gukora ibyo dukora iruta cyane ibyo dukora ubwabyo.

    – Ese muri ibi bikorwa harimo ubumuntu?

    Igisubizo cyanjye kiroroshye, ni oya. Umuntu w’impfura, warezwe kandi ufite indangagaciro, yewe niyo ataba umukirisitu ntiyatinyuka gushyira ku karubanda abo yagaburiye cyangwa abakene yafashije.

    Abantu benshi bakomotse ahantu habi ndetse u Rwanda rwahuriyemo abantu bafite amateka avangavanze, bamwe babaye impunzi imyaka myinshi abandi bahunze igihe gito, abandi bavuka mu miryango ikennye, abize bigoranye n’ibindi.

    Kuba waranyuze aho hose ntibibuza kwiyubaha no kubaha bagenzi bawe, iyo warezwe ugahabwa indangagaciro nzima kuko kuvukira mu buzima bubabaje si amahitamo yawe ntabwo ukwiriye kuzishyura ikiguzi cyabyo ubuzima bwose, igihe wowe n’abazagukomokaho uzaba ureba amafoto n’amashusho ari ku karubanda.

    Itangazamakuru ni ryiza ridufasha muri byinshi ariko tunibuke ko abarikoramo bazi kubika ibyo bakoze ku buryo nyuma y’imyaka mirongo itatu umwana w’umwe mu bafashijwe nagirwa Ministiri abanyamakuru bazagarura agafoto ka se apfukamye ashimira umuterankunga wamuhaye umufuka wa kawunga n’umuceri. Ese bizamuhesha ishema cyangwa bizamuzanira ipfunwe we n’umuryango we?

    Ikibazo mbaza abajya gufasha bakitwaza itangazamakuru, ese abaye ari so, nyoko, bashiki cyangwa basaza bawe bakaba babayeho ubuzima bubi bw’ubukene wakwishimira ko babagaburira bitwaje itangazamakuru bagashyira amafoto n’amashusho yabo ku karubanda?

    Ku bemera Bibiliya Yesu yaravuze ngo ukuboko kw’iburyo nigukora ikintu ukw’ibumoso ntikuzabimenye. Nonese ibibitse kuri Google n’ahandi byatangarijwe Isi yose ubwo bizagarukira he?

    Nsoza nagira inama abanyamadini n’amatorero n’abantu ku giti cyabo bifuza gufasha abakene; gufasha ni igikorwa cyiza ariko banza urebe impamvu igutera kubikora, hanyuma urebe niba birimo ubumuntu, unatekereze ku mutekano w’abo ugiye kugaburira niba bitazabasigira igikomere cy’iteka ryose kandi wowe wari uzi ko ugize neza.

    Pastor Desire Habyarimana

    Source : https://agakiza.org/Ese-birakwiriye-ko-tujya-gufasha-abakene-tukitwaza-itangazamakuru-7556.html