Category: Uncategorized

  • Umuntu umwe yishwe na Coronavirus mu Rwanda, abayanduye biyongereyeho 51 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umuntu wa 75 wishwe na Coronavirus mu Rwanda ari 'umugabo w'imyaka 77 witabye Imana mu Mujyi wa Kigali.'

    Itangazo rya Minisante kandi ryerekana ko kuri uyu wa 28 Ukuboza 2020, habonetse abarwayi bashya 51 mu gihe 50 ari bo bakize.

    Abarwayi bashya bagaragaye mu turere turindwi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Rikomeza riti ryerekana ko bakuwe muri 'Kigali: 10, Huye: 15, Rusizi: 10, Rutsiro: 6, Rubavu: 5, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 1, Ngororero: 1.''

    Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 719 482, hasanzwemo abantu 8021 banduye. Muri bo 6339 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1607 bakiri kwitabwaho.

    Coronavirus ni indwara yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    28.12.2020 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali: 10, Huye: 15, Rusizi: 10, Rutsiro: 6, Rubavu: 5, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 1, Ngororero: 1 pic.twitter.com/6zzJbFw1Fs

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 28, 2020


    Source : https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/umuntu-umwe-yishwe-na-coronavirus-mu-rwanda-abayanduye-biyongereyeho-51

  • Rwanda Cultural Fashion Show 2020 yasorejwe kuri televiziyo kubera COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyasojwe n'ikiganiro cyatumiwemo abahanzi b'imideli n'abayimurika, cyacishijwe kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Iki kiganiro cyagaragayemo intambuko zitandukanye z'abamurika imideli babiri; Munana Justin ndetse na Muziranenge Divine bamuritse imyambaro ya Bagonza Fabien washinze Bagonza Fashion House na Mugeni Diane washinze Mundi Designs usanzwe akora imyambaro yiganjemo ibitenge.

    Hari harimo na Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, wari uhagarariye abategura iki gitaramo. Aba bose bari batumiwe kuri Televiziyo y'u Rwanda mu kiganiro The Versus, gikorwa na Luckman Nzeyimana [Lucky].

    Bagonza Fabien, Mugeni Diane na Uwimbabazi Moniah bahurije ku kuba impamvu uruganda rw'imideli rutaratera imbere uko bikwiriye ari uko abantu badashyira hamwe uko bikwiriye.

    Basabye Leta gufasha uruganda rw'imideli kuko byaba byiza cyane bijyanye na gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show cyabanjirijwe n'ibiganiro byabaye ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza, bihuriweho n'abantu bo mu bihugu bitandukanye.

    Muri iki kiganiro hifashishijwemo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly na Jay C n'Umwongereza Enrico Delves.

    Abandi batumiwe muri iki kiganiro harimo Nadia Umutoni usanzwe ari umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda; abanyamakuru Murenzi Emmalito wa Isibo TV, Luckman Nzeyimana [Lucky] wa RBA, Jado Max wa Radio 10 ndetse na Kayihura Robert uzwi mu gukora itangazamakuru ry'imideli gusa.

    Hatumiwemo kandi Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2019 na Ruth Jacob, wigisha iyamamazabikorwa mu ruganda rw'imideli muri Kaminuza y'Uburasirazuba bwa Londres mu Bwongereza.

    Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko ubu imyiteguro y'igitaramo cy'umwaka utaha igeze kure cyane ko bateganya ko muri Kamena ubwo CHOGM izaba iri kubera mu Rwanda aribwo bazakora iki gitaramo mu rwego rwo kwereka abanyamahanga imyambaro yo mu Rwanda rwa kera irimo n'impuzu.

    Rwanda Cultural Fashion Show imaze imyaka irindwi iba aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda no hanze yarwo. Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by'umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere.

    Uwimbabazi Moniah ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yavuze ko nubwo COVID-19 yavanze ibintu byose, bagerageje gushaka ubundi buryo igitaramo cyabo cyakorwamo

    Rwanda Cultural Fashion Show yagombaga kuba uyu mwaka yaburijwemo kubera icyorezo, abayitegura bahitamo kuyikora bifashishije televiziyo n’imbuga nkoranyambaga

    Munana Justin yifashishijwe mu kwerekana imyambaro kuri Televiziyo y’u Rwanda

    Munana Justin ubwo yatambukaga yerekana imyambaro

    Divine Muziranenge yifashishijwe mu kwerekana imyambaro mu gitaramo gito cya Rwanda Cultural Show cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda

    Mugeni Diane washinze Mundi Designs yari yatumiwe ndetse imyambaro ye yifashishijwe

    Luckman Nzeyimana [Lucky] wa RBA ni we wayoboye iki gitaramo gito cyahujwe n’ikiganiro The Versus, abanyamideli bakiyerekana


    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/imideli/article/rwanda-cultural-fashion-show-2020-yasorejwe-kuri-televiziyo-kubera-covid-19

  • Uburyo wakambara amadarubindi akubereye bijyanye n'isura yawe – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Usibye abambara amadarubindi ku bw'uburwayi bafite, hari n'abayambara nk'umurimbo, dore ko ashobora no gutuma umuntu agaragara neza kurusha ibisanzwe kuko yambarwa mu isura, kandi akaba ari kimwe mu bice by'umubiri bigaragara cyane kurusha ibindi.

    Mu gihe rero wambaye amadarubindi ku bw'uburwayi cyangwa ukayambara nk'umurimbo, ni ngombwa guhitamo akubereye kugira ngo arusheho gutuma ugaragara neza.

    Mu Rwanda hari inzu yitwa 'Classic Optic' gikoramo inzobere zifite ubumenyi mu miterere n'imyambarire y'amadarubindi, bavuga ko amadarubindi abereye umuntu ashingira ku miterere y'isura ye, ari nayo mpamvu ashobora kubera umuntu umwe ariko ntabere mugenzi we. Ibi kandi bisobanuye ko nta bwoko bw'amadarubindi bubera abantu bose, kuko bishingira ku isura ya buri umwe.

    Ku bantu bafite isura izengurutse, baberwa no kwambara amadarubindi afite ishusho ya mpandenye zingana (square) cyangwa afite ishusho y'urukiramende (rectangular). Amadarubindi akozwe muri ayo mashusho atuma isura y'uyambaye isa nk'ibaye ndende, kandi ntigaragare nk'ibyibushye cyane.

    Ku bantu bafite isura ndende, si byiza ko bambara amadarubindi manini cyane kuko zituma isura yabo igaragara nk'ifite akavuyo.

    Ku bafite isura ifite ishusho nk'iya mpandenye (square) bashobora kuberwa no kwambara amadarubindi ari hejuru y'amazuru, kuko ubusanzwe amaremare cyangwa y'ikiziga, azwiho gutuma amasura afite ishusho ya mpandenye agaragara nk'ananutse.

    Ku bantu bafite isura ifite ishusho nk'iya diamond, baberwa no kwambara amadarubindi maremare. Aba bantu ntibakwiye kwambara amadarubindi matoya, cyangwa asa nk'afunganye.

    Ku rundi ruhande, abantu bafite isura ifite ishusho imeze nk'umutima baberwa no kwambara amadarubindi aringaniza agahanga kabo na n'akananwa kabo. Amadarubindi ajyanye n'isura yabo ni ameze nka mpandenye cyangwa se uruziga.

    Ni byiza ko mu gihe wambaye amadarubindi, uhitamo atuma isura yawe iringanira kandi ikagaragara neza. Inzobere mu miterere y'amadarubindi zo muri 'Classic Optic' zagufasha guhitamo amadarubindi ajyanye n'isura yawe ku buryo mu gihe uyambaye atuma ugaragara neza.

    Classic Optic imaze imyaka itanu ikorera ku butaka bw'u Rwanda aho ibarizwa i Remera mu nyubako ya Umuyenzi Plaza ndetse no mu nyubako ya MIC iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Amadarubindi abera umuntu bitewe n’imiterere y’isura ye

    Amadarubindi ashobora kugena uko ugaragara imbere y’abandi

    Classic optic igufasha no guhitiramo abana amadarubindi akwiriye


    Source : https://igihe.com/ubuzima/article/uburyo-wakambara-amadarubindi-akubereye-bijyanye-n-isura-yawe

  • Isaha ya zahabu yatanzwe na Perezida wa Amerika nk'impano yibwe – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko iyo saha yibwe umucuruzi usanzwe acuruza ibikoresho bya kera.

    Iyo saha yibwe mu cyumweru gishize mu gace ka Pierrepont Arcade mu Majyaruguru ya Londres.

    Polisi yatangaje ko uwayibye yabanje kuvuga ko ashaka kugura ivaze, agiye kuyishyura ikarita ye yo kwishyuriraho iranga.

    Ivuga ko bakeka ko ubwo umucuruzi yari agiye kubika iyo vaze, aribwo ukekwa yakuruye iyo saha akayitwara.

    Iyo saha yatanzwe mu mwaka wa 1914 ihabwa Umwongereza Charles J Lawrenson ashimirwa ubutabazi yakoze mu nyanja mu 1914, atabara abari bagiye kurohama.

    Polisi yasabye ko uwayibye ayigarura bwangu aho yayikuye, nkuko CNN yabitangaje.

    Perezida Wilson yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 28, yayoboye iki gihugu cy'igihangange guhera mu 1913 kugeza mu 1921.

    Iyi saha yatanzwe na Perezida Wilson ndetse hariho inyandiko igaragaramo izina rye

    Iyi saha ikoze muri zahabu ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 27 by’amadolari


    Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/isaha-ya-zahabu-yatanzwe-na-perezida-wa-amerika-nk-impano-yibwe

  • Angola yahagaritse ingendo ziva mu bihugu bine byagaragayemo ubwoko bushya bwa COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe tariki 26 Ukuboza 2020 mu nama yahuje abaminisitiri batandukanye, harimo Minisitiri w'Ubuzima, uw'Ingendo ndetse n'uw'Ububanyi n'Amahanga muri iki gihugu.

    Nubwo ingendo zahagaritswe, hari abemerewe kwinjira muri icyo gihugu bavuye muri ibyo byashyizwe mu kato, harimo abaturage ba Angola babituyemo.

    Abanyamahanga nabo bemerewe kugenda bava muri icyo gihugu, ingendo z'abanyepolitiki, abakora ibikorwa by'ubugiraneza, ingendo zijyanye n'ubuvuzi zihutirwa, ndetse n'ubwato butwaye ibicuruzwa.

    Uwinjira muri iki gihugu muri abo bemerewe agomba kwerekana icyemezo kigaragaza ko atarwaye COVID-19 kitarengeje amasaha 72, kandi akabanza akajya mu kato k'iminsi irindwi.

    Muri iki gihugu naho ingendo zisanzwe zo mu gihugu zirabujijwe hagati ya saa Yine z'ijoro kugeza saa Kumi n'imwe za mu gitondo kandi ni itegeko kwambara agapfukamunwa igihe cyose uri ahantu hahurira abantu benshi.

    Mu baturage bagera kuri miliyoni 30 batuye Angola, abarenga ibihumbi 17 barwaye COVID-19, abarenga ibihumbi 10 ni bo bakize, naho hafi 400 bamaze kwitaba Imana.

    Angola yahagaritse ingendo zituruka mu bihugu bine byugarijwe cyane n’ubwandu bushya bwa Coronavirus


    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/angola-yahagaritse-ingendo-ziva-mu-bihugu-bine-byagaragayemo-ubwoko-bushya-bwa

  • Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w'Ingabo z'u Rwanda – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

    The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z'u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w'igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n'ibikorwa.

    Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cy'Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Muri gahunda y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

    Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by'agateganyo.

    Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare

    Lt Col Munyengango wasimbuwe yari amaze imyaka itatu ku buvugizi bw’Ingabo z’u Rwanda


    Source : https://igihe.com/amakuru/article/lt-col-ronald-rwivanga-yagizwe-umuvugizi-mushya-w-ingabo-z-u-rwanda

  • Lt Col Ronald Rwivanga niwe muvugizi mushya w'Ingabo z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w'Ingabo z'u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya.

    Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w'Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

    The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z'u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w'igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n'ibikorwa.

    Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cy'Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Muri gahunda y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

    Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by'agateganyo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/lt-col-ronald-rwivanga-niwe-muvugizi-mushya-w-ingabo-z-u-rwanda

  • RIB yataye muri yombi Gitifu w'Umurenge ushinjwa gukubita umwana w'imyaka 15 bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25 Ukuboza 2020 yitaba Imana tariki 27 Ukuboza 2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.

    Nkuko tubikesha urubuga rwa twitter ya RIB, Iperereza rirakomeje hashakishwa impamvu yateye urupfu kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rib-rib-yataye-muri-yombi-tumusifu-jerome-nyuma-yo-gukubita-umwana-wimyaka-15

  • RIB yataye muri yombi Gitifu w'Umurenge ushinjwa gukubita umwana w'imyaka 15 bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25 Ukuboza 2020 yitaba Imana tariki 27 Ukuboza 2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.

    Nkuko tubikesha urubuga rwa twitter ya RIB, Iperereza rirakomeje hashakishwa impamvu yateye urupfu kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rib-rib-yataye-muri-yombi-tumusifu-jerome-nyuma-yo-gukubita-umwana-wimyaka-15