Category: Uncategorized

  • Pierre Buyoya wayoboye u Burundi ntabwo arashyingurwa muri iki gihugu #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezidansi ya Mali byatangaje ko misa ya gusezera kuri Buyoya irabera muri Katederali ya Bamako saa tatu, nyuma agashyingurwa mu irimbi rya Kiliziya Gatolika riherereye i Bamako.

    Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

    Kugeza magingo aya, ntacyo u Burundi buratangaza ku rupfu rwe ndetse n’umuryango we ntabwo wigeze utangaza ku mugaragaro iby’urupfu rwe uretse abayobozi batandukanye nk’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe na Perezidansi ya Mali babitangaje.

    Kuba ntacyo u Burundi bwatangaje ku rupfu rwe bivuze ko nta n’ikiriyo kizamutegurirwa nk’uwigeze kuyobora icyo gihugu. Urupfu rwe ntabwo kugeza ubu ruvugwaho rumwe.

    Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n’urukiko rw’i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi. Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

    Kugeza n’ubu hari Abarundi babona ko nk’uwayoboye igihugu yari akwiriye guhabwa icyubahiro kimukwiriye agasezerwaho mu cyubahiro, akanashyingurwa mu Burundi mu gihe abandi batabibona gutyo.

    Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD. Kuba yaremeye kujya mu biganiro byatumye u Burundi bumaze igihe nta ntambara nabyo hari abasanga ari ibyo gushimirwa.

    Pierre Buyoya yapfuye kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, akaba yarapfuye ari mu nzira igana Paris mu Bufaransa aho yari agiye kwivuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Pierre-Buyoya-wayoboye-u-Burundi-ntabwo-arashyingurwa-muri-iki-gihugu

  • Sobanukirwa amavangingo abagore bazana mu gihe cy'Imibonano mpuzabitsina aho aturuka #rwanda #RwOT

    Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza mu Rwanda), muri uganda bakabyita kachabali, n'ahandi, …. ibi bikaba mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy'umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro nuko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi, amavangingo cyangwa amanyare. Icyo gikorwa kikitwa kunyaza.

    Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n'inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mugihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n'impumuroyihariye amavangingo yo asa n'amazi kandi nta mpumuro yihariye agira; ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

    None se amavangingo aturuka he?

    Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y'uruhago biteye neza neza na porositate ku bagabo. Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene's gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n'imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingoasohoka.

    Kuba abagore bose bagira akogace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y'amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n'uburyo bukoreshwa ngo aze.

    Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongoukanyura munsi y'uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot. Aha habiri niho h'ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

    Nubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy'umugabo kibasha kwinjira bitagoranye, ndetse n'umugore ntababare mu gihe cy'imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye n'ayo matembabuzi kuko yo asohokera hamwe n'ahanyura inkari. Niyo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n'udukari iyo upimye ayo mavangingo.

    Hagati y'abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshi mugihe cyo kurangiza, mugihe abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza mugihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma aza (kunyaza).

    Ibiyagize, impumuro n'ibara

    Nkuko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, nta cyanga nta n'ibara gusa kuri bamwe hariigihe aza afite ibara ry'umweru w'amata iyo agitangira kuza nukonyuma yaba menshi rya bara rikagenda.

    Amavangingo akaba agizwe na PSA (prostate-specific antigen) na PAP (prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.

    Uretse ibi dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi:

    • Urea, ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n'iba mu nkari
    • Ibinyabutabire bimeze nk'ibiba mu masohoro y'abagabo
    • Isukari (glucose) ku gipimo cyo hasi cyane
    • Zinc

    Ibizami binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo twice mikorobe. Niyo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara y'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari (UTI).

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/sobanukirwa-amavangingo-abagore-bazana-mu-gihe-cy-imibonano-mpuzabitsina-aho

  • Angola yahagaritse ingendo ziva mu bihugu bine byagaragayemo ubwoko bushya bwa COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe tariki 26 Ukuboza 2020 mu nama yahuje abaminisitiri batandukanye, harimo Minisitiri w'Ubuzima, uw'Ingendo ndetse n'uw'Ububanyi n'Amahanga muri iki gihugu.

    Nubwo ingendo zahagaritswe, hari abemerewe kwinjira muri icyo gihugu bavuye muri ibyo byashyizwe mu kato, harimo abaturage ba Angola babituyemo.

    Abanyamahanga nabo bemerewe kugenda bava muri icyo gihugu, ingendo z'abanyepolitiki, abakora ibikorwa by'ubugiraneza, ingendo zijyanye n'ubuvuzi zihutirwa, ndetse n'ubwato butwaye ibicuruzwa.

    Uwinjira muri iki gihugu muri abo bemerewe agomba kwerekana icyemezo kigaragaza ko atarwaye COVID-19 kitarengeje amasaha 72, kandi akabanza akajya mu kato k'iminsi irindwi.

    Muri iki gihugu naho ingendo zisanzwe zo mu gihugu zirabujijwe hagati ya saa Yine z'ijoro kugeza saa Kumi n'imwe za mu gitondo kandi ni itegeko kwambara agapfukamunwa igihe cyose uri ahantu hahurira abantu benshi.

    Mu baturage bagera kuri miliyoni 30 batuye Angola, abarenga ibihumbi 17 barwaye COVID-19, abarenga ibihumbi 10 ni bo bakize, naho hafi 400 bamaze kwitaba Imana.

    Angola yahagaritse ingendo zituruka mu bihugu bine byugarijwe cyane n’ubwandu bushya bwa Coronavirus


    Source : https://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/angola-yahagaritse-ingendo-ziva-mu-bihugu-bine-byagaragayemo-ubwoko-bushya-bwa

  • U Bubiligi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gufasha abato kumenya amateka y'urwababyaye – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byaranzwe no gusuzuma ibyagezweho mu myanzuro y'ibiganiro byabaye umwaka ushize ndetse na mbere yaho. Hanabayeho kandi umwanya wo kwakira Ambasaderi Dieudonné Sebashongore nk'umunyamuryango uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi.

    Ngabo Eric uyobora Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, yashimye ibyagezweho ndetse anagaruka ku kunoza ibitaragenze uko byifuzwaga mu nyungu rusange z'umuryango.

    Ngabo yanerekanye imihigo biyemeje kuzashyira mu bikorwa mu minsi iri imbere, irimo gushishikariza urubyiruko ruvukira cyangwa rugakurira mu mahanga kuzagira urugendoshuri mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021, bagasura igihugu bari kumwe kugira ngo basobanurirwe amateka yacyo.

    Uru rugendoshuri kandi rugamije kwereka urwo rubyiruko ibyo igihugu cyabo cyagezeho n'imbaraga byatwaye kugira ngo na bo bazabashe kubisigasira no gutera ikirenge mu cya bakuru babo.

    Uru rugendo ruzaba rutandukanye n'ingendo zisanzwe bamwe muri uru rubyiruko basanzwe bakorera mu Rwanda, zirimo nko gusura imiryango yabo, ahubwo rukazaba ari rugamije gufasha urwo rubyiruko kumenya igihugu cyabo.

    Ngabo yanashimiye ibikorwa by'amashyirahamwe y'abagore bagize Umuryango FRP Inkotanyi, abasaba gukomereza aho kuko ari bo nkingi z'ingo zirimo imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza, ari rwo rubyiruko rubakomokaho.

    Bayingana Aimable wari watumiwe nk'Umunyamuryango uhagarariye Ibiro by'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yashimiye abanyamuryango batuye mu Bubiligi ku buryo bakomeje kuba ku isonga mu bikorwa by'umuryango Nyarwanda uri mu mahanga, abashimira ku buryo bashyira hamwe kandi bagakomeza kugira uruvugiro, bamagana uwashaka kuvuga nabi u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndabifuriza gukomeza kumva ko Umuryango ari moteri cyangwa umuyoboro w'ibitekerezo n'ibikorwa byo kubaka, guhera mu ngo zacu kugeza ku gihugu n'umugabane wacu wa Afurika.''

    Yasabye abanyamuryango batuye mu Bubiligi gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byose bakora kuko ari uburyo bwo kubaha ukuboko, kugira ngo babe ari bo bazabikomeza nk'u Rwanda rw'ejo.

    Amb. Sebashongore yashimiye Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, agaruka ku ntego nkuru ziranga umunyamuryango nyawe.

    Ati “Biragaragara koko ko uko muri hano mwumva neza amahame y'umuryango, bikaba bigaragarira mu biganiro musoje. Byanyeretse ko muganira mutishishanya, mubwizanya ukuri kandi nabonye ko mwibuka ko iyo turi mu Muryango, nta kugendera kuri njye nkora ibi, ndi kanaka, mfite amapeti aya n'aya mu kazi, […] Oya, twese tuba tureshya, ni ho Umuryango uduhuriza hamwe koko twese.''

    Yongeyeho ko mu biganiro bagiranye, hari imishinga bagarutseho yamunyuze. Ati “Hari imishinga mwaganiriye myiza nshyigikiye, nko kwiyubakira Inzu Ndangamuco y'u Rwanda mu Bubiligi. Nanabonye mwarabitangiye, mukomeze igihe muzatwereka aho mugeze nanjye nzakora ubuvugizi muterwe inkunga.''

    Abanyamuryango kandi bagize umwanya wo kuganira, habazwa ibibazo bitandukanye kandi birasubizwa.

    Ngabo Eric uhagarariye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi yashimye umusanzu abanyarwanda baba muri iki gihugu batanga mu kubaka urwababyaye urimo n'ibihumbi 40€ baherutse gutanga ngo bifashe abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi bafite ibikorwa birimo kubaka inzu Ndangamurage y’u Rwanda mu Bubiligi

    Aba Banyarwanda bateranye bifashishije ikoranabuhanga

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo, bikanasubizwa

    Ishyirahamwe ry’abagore ryashimiwe ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu

    Aba Banyarwanda bagarutse ku byagezweho mu mwaka ushize n’ibyo bifuza kugera mu minsi iri imbere

    Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi biyemeje gushishikariza urubyiruko rw’abanyarwanda kuzakora urugendoshuri mu gihugu cyabo

    Eric Ngabo uyobora Abanyarwanda bari muri FPR batuye mu Bubiligi atanga ikiganiro


    Source : https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-biyemeje-gufasha-abato-kumenya

  • #COVID19 mu Rwanda: Guma mu Rugo iri mu dushya twaranze umwaka wa 2020 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 waje ufite indi sura abantu batatekerezaga, haba mu Rwanda no ku isi muri rusange kubera ibihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

    Kigali Today yabateguriye inkuru mu mashusho igaragaza ibyaranze umwaka wa 2020 mu ishusho ya COVID-19.

    Ni umwaka wari wihariye kuko nta muntu watekerezaga ko abantu basabwa kudasohoka mu ngo zabo mu gihe kirenga ukwezi kose. Kuri bamwe ngo ni umwaka bashaka kwibagirwa ngo ariko biragoye kuwibagirwa.

    Birebe muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/COVID19-mu-Rwanda-Guma-mu-Rugo-iri-mu-dushya-twaranze-umwaka-wa-2020-Video

  • Cristiano Ronaldo yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabereye mu nyubako ndende ku Isi ya Burj Khalifa, ukitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Ronaldo yari yaherekejwe n'abarimo umukunzi we Georgina Rodriguez.

    Ronaldo yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ikinyejana, wahize abandi kuva mu 2001 kugeza mu 2020 bitewe n'uburyo yitwaye mu makipe yakiniye muri Portugal, mu Bwongereza, muri Espagne no mu Butaliyani, aho yahigitse Lionel Messi na Ronaldinho bari bahanganiye iki gihembo.

    Si we gusa wahembwe muri ibi bihembo byitiriwe imyaka 100 dore ko umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yahembwe nk'umutoza w'ikinyejana.

    Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, uheruka gutorwa nk'Umukinnyi w'umwaka wa FIFA, yahembwe nk'umukinnyi mwiza wa 2020 binyuze mu matora y'akanama kashyizweho na Dubai Globe Soccer.

    Bayern Munich yatowe nk'ikipe y'umwaka naho umutoza wayo, Hans-Dieter Flick atorwa nk'umutoza w'umwaka.

    Real Madrid yatowe nk'ikipe y'ikinyejana, Jorge Mendes atorwa nk'ugurisha abakinnyi w'ikinyejana mu gihe abandi bakinnyi bashimiwe uko bitwaye ari Abanya-Espagne: Gerard Piqué na Iker Casillas.

    Cristiano Ronaldo yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana mu bihembo bya Globe Soccer Awards

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yitabiriye ibi birori

    Ronaldo yagaragaye amwenyura nyuma yo guhabwa iki gihembo

    Cristiano Ronaldo yahigitse Messi na Ronaldinho

    Robert Lewandowski yatowe nk'Umukinnyi mwiza w'Umwaka wa 2020

    Gerard Piqué ni umwe mu bashimiwe muri ibi birori

    Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, yari yamuherekeje muri ibi birori

    Cristiano Ronaldo asomana n’umukunzi we nyuma yo guhabwa igihembo


    Source : https://www.igihe.com/imikino/football/article/cristiano-ronaldo-yatowe-nk-umukinnyi-w-ikinyejana-amafoto

  • Huye: Abahinzi b'imboga bashengurwa no kuzirira kuzimara kubera kubura aho bazihunika – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Abo bahinzi bavuga ko nyuma yo kwigishwa guhinga imboga, umusaruro wabaye mwinshi ku buryo babona izo kurya n'izo kugurisha, gusa ngo hari nyinshi zipfa ubusa kubera kutagira aho kuzihunika habugenewe.

    Hategekimana Sylvestre ukorera muri Koperative KOAGMPA ihinga mu gishanga cya Mpaza giherereye mu Murenge wa Mukura yavuze ko bahinga amashu, karoti na dodo, kandi babyeza ku bwinshi ku buryo bakeneye aho kubihunika.

    Ati 'Imboga turazeza ku bwinshi, cyane cyane amashu ku buryo tugera aho tukagurisha kuri make. Iyo zereye rimwe ari nyinshi tuzigurisha make kugira ngo zidapfa kuko iyo zimaze iminsi zirapfa. Niyo haboneka inzu y'ubuhunikiro ku buryo umuntu ashobora kuzibika igihe kirekire kirenze nk'ibyumweru bibiri.'

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bavuze ko bababazwa n'uko iyo imboga zeze zipfa ubusa mu gihe gito hashira ukwezi kumwe ugasanga abantu barabuze izo kurya. Basanga haramutse hubatswe inzu yo kuzihunikamo byakemura icyo kibazo.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye yerekana buri mwaka abahinzi baho beza imboga zisaga toni 8,550 ku buso bwa hegitari 474.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyifuzo cy'abo bahinzi gifite ishingiro yizeza ko ku bufatanye n'inzego zibishinzwe bagiye kureba uko babubakira ubuhunikiro.

    Ati 'Iki gikorwa remezo kirakenewe cyo kuba bagira ahantu bahunika imboga ku buryo zitakwangirika kandi bakazigurisha neza. Ni ikibazo tuzakomeza kuganiraho n'inzego zibishinzwe, by'umwihariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi tukareba uko iki gikorwa remezo cyazaboneka mu Karere.'

    Yavuze ko ubwo abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19 ari bwo ikibazo cyo kubura isoko ry'imboga cyagaragaye cyane kuko amasoko manini zagurishirizwagaho atakoraga.

    Sebutege na we yemeza ko kuba abahinzi badafite aho bahunika imboga biri mu bituma iyo zeze bazigurisha basa nk'abazitangira ubusa bikabashyira mu gihombo.

    Beza amashu ku bwinshi ariko bakabura aho bayahunika

    Inyanya nazo zisigaye zera ari nyinshi ariko zigapfa ubusa

    [email protected]


    Source : https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abahinzi-b-imboga-bashengurwa-no-kuzirira-kuzimara-kubera-kubura-aho

  • COVID-19: Rwanda records 1 death, 51 new cases #rwanda #RwOT

    The Ministry of Health has reported one person who has succumbed to COVID-19 pandemic bringing the death toll to 75. The deceased is a 77-year old man from Kigali.

    Among others, 51 new cases have been found out of 2549 sample tests while 50 have recovered.

    The statement released last night shows that new cases were found in Kigali: 10, Huye: 15, Rusizi: 10, Rutsiro: 6, Rubavu: 5, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 1 and Ngororero: 1.’
    Rwanda confirmed the first COVID-19 patient on 14th March 2020. So far, 8021 people have been tested positive out of 719 482 sample tests of whom 6339 have recovered, 1607 are active cases while 75 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-1-death-51-new-cases

  • Umwe mu bajyanama ba Bruce Melodie yahishuye uko kuririmba nabi byatumye areka umuziki – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nando watangiye umuziki mu myaka ya 2012 yaririmbye mu itsinda ryitwaga 4 Gigga, mu 2015 nibwo yahagaritse kuririmba, yiyemeza kwegera Bruce Melodie bagakorana amufasha mu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano bye.

    Itsinda 4 Gigga uyu muhanzi yaririmbyemo, ntabwo ryamenyekanye cyane mu muziki, imwe mu ndirimbo zagerageje kumvikana mu zo bakoze ni iyitwa 'Kanywe ukumve' bakoranye na Gisa cy'Inganzo.

    Uyu musore uri mu bakunze kugaragara ahantu henshi ari kumwe na Bruce Melodie, yavuze ko yaretse kuririmba nyuma yo kwisuzuma agasanga abikora nabi.

    Yagize ati 'N'ubundi naririmbaga nabi ku buryo iyo numvise indirimbo nakoze nanjye niseka. Naririmbaga nabi! Naravuze nti ntabwo bivamo, njya kuvamo bwa nyuma nari nakoranye indirimbo na Bruce Melodie [Nubwo itasohotse].'

    Nando avuga ko muri uwo mwaka [2015] aribwo yegereye Bruce Melodie wari umaze gutandukana na Super Level, amubwira ko aretse kuririmba ahubwo ko yifuza ko bakorana akagira ibyo amufasha.

    Bruce Melodie wari usanzwe ari inshuti y'uyu musore ntiyamugoye yahise amwemerera amushyira mu ikipe y'abamufasha yari ari kubaka.

    Nando yahishuye kandi ko kuba yarigeze gushaka kuririmbaho, urukundo akunda umuziki biri mu bimufasha gukorana neza na Bruce Melodie.

    Uyu musore yavuze ko gukorana na Bruce Melodie ari ibintu byiza buri wese yakwifuza kuko ari umusore ukunda umurimo.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari ibyo bavuga ko twakoze, tukabona tutabikwiye ahubwo ari we wabyikoreye. Bruce Melodie ni umukozi akunda ibyo akora kandi bikwiye no kuba isomo ku bandi.'

    Ibi Nando yabivuze nyuma yo gufata igihembo cya Bruce Melodie watowe nk'umuhanzi w'umwaka mu Isango na Muzika Awards.

    Iki kikaba icya kabiri yegukanye muri uyu mwaka kuko yanatwaye ikimeze nk'iki muri Kiss Summer Awards.

    Indirimbo 'Kanywe ukumve' Nando yaririmbyemo

    Henshi mu Rwanda, Bruce Melodie ntakunda gusiga Nando

    No muri studio baba bari kumwe

    Nando avuga ko kuririmba nabi ari byo byatumye areka umuziki akigira gufasha Bruce Melodie

    Kenshi iyo Bruce Melodie afashe urugendo ntajya akunda gusiga Nando

    Nando yaretse umuziki yinjira mu ikipe ikorana na Bruce Melodie

    No muri Coke Studio bari bajyanye


    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/umwe-mu-bajyanama-ba-bruce-melodie-yahishuye-uko-kuririmba-nabi-byatumye-areka