Category: Uncategorized

  • Barindwi barimo umupolisi bafashwe bakekwaho ubujura bw'imashini zizwi nk'ibiryabarezi – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatanywe imashini 19, aho bashinjwa kuba bamaze amezi arenga atatu baziba.

    Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko bibaga izi mashini mu bice by'umujyi wa Kigali no mu ntara y'Uburasirazuba, bakabwira abaturage ko bazijyanye ku karere kuko zitemewe n'amategeko kandi ko zibangamira iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bajura bakoraga nk'ikipe, aho batatu muri bo bazanaga amafaranga yo gukodesha imodoka, babiri ari abashoferi, umwe akagura imashini zabaga zibwe ndetse hakiyongeraho umupolisi witwazaga izina ry'akazi agatera ubwoba abaturage.

    Umwe mu bafashwe yagize ati “Twababwiraga ko ibyo biryabarezi bitemewe kandi ko nta byangombwa bifite.”

    Ngo iyo bamaraga kwiba izo mashini, bazigurishaga kuri mugenzi we akazibagurira. Imashini imwe yagurwaga amafaranga ari hagati y'ibihumbi 150 Frw n'ibihumbi 200 Frw.

    Yavuze ko bibye izi mashini nyinshi mu duce twa Bugesera, Nyagatare, i Mageragere na Nyacyonga.

    Umuturage witwa Ndagijimana Aphrodis utuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yavuze uburyo bamusanze aho akorera bakamutegeka kubaha izo mashini.

    Ati “Umupolisi yamanutse atwaye amapingu mu ntoki, aza yirukanka, aba aranyinjiranye. Ati ni wowe ukorera hano? Ati fungura hariya, aba afashe ipingu arinshyizemo.”

    Yakomeje avuga ko batwaye imashini ebyiri yari afite. Ngo bamubwiye ko agomba gutanga ibihumbi 100 Frw by'amande.

    Kugira ngo bafatwe, uwo muturage yafashe ibirango by'imodoka baje batwaye abishyikiriza inzego z'umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y'u Rwanda imaze amezi agera kuri atanu ishakisha abo bantu.

    Yagize ati “Aba bagabo bakoze umushinga wo kwiba abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bashaka umupolisi bakajya hirya no hino aho basanze ababikora bitemewe bakabyiba, bakababeshya ko babijyanye ku murenge. Tumaze amezi hafi atanu tubakurikirana kuko amakuru twari tuyafite.”

    CP Kabera yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko byorohereza inzego z'umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye.

    Ku bijyanye n'abitwaza izina ry'akazi nk'umupolisi wafatanywe n'aba bajura, CP Kabera yavuze ko bidakwiriye kandi ko bazakomeza kubirwanya bivuye inyuma.

    Mu bafashwe harimo umupolisi umwe

    Aba bantu bivugwa ko bamaze amezi atanu bakora ibyaha bakekwaho

    Imashini zafashwe zibwe ni 19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barindwi-barimo-umupolisi-bafashwe-bakekwaho-ubujura-bw-imashini-zizwi-nk

  • Itangazo: Barayavuga Bigembe Etienne yasabye guhindura amazina akitwa Barayavuga Bigembe #rwanda #RwOT

    Uwitwa Barayavuga Bigembe Etienne, yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganwe mu buryo bwemewe n'amategeko, akitwa Barayavuga Bigembe mu bitabo by'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhindura amazina ni' izina nakoresheje niga hanze'.

    Ingingo zingenzi yashingiyeho asaba inzego zibifitiye ububasha guhindura amazina ziri aha hasi;
    intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/itangazo-barayavuga-bigembe-etienne-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-barayavuga-bigembe/

  • Uburozi mu muziki nyarwanda: Umupfumu Kanyama… – #rwanda #RwOT

    Mu bitangazamakur byo mu Rwanda hagiye humvikana inkuru zitandukanye zigaruka ku bantu bakorana n'abapfumu ndetse Rayon Sport byigeze kujya hanze ko yabuze ayo kwishyura umupfumu bityo ibura igikombe. Twamusuye aduhishurira byinshi abantu bibaza bikabacanga.

    Ni urugendo rutoroshye ugana aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura mu Mudugudu wa Gitenga. Ku myaka 25 y'amavuko atuye mu nzu bigusaba umwanya munini wo kuyizenguruka kugira ngo ubone ibyo amaze kugeraho.

    Yavuze kandi ko ateganya gutangira kubaka umuturirwa (etage), akaba ari inyubako avuga ko izaba iy'amasaziro. Amashuri menshi yize avuga ko ari atatu yisumbuye ariko byaje kumunanira arabireka ayoboka ibyo kuvura akoresheje imiti gakondo.

    Byagiye byandikwa mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko mu mupira w'amaguru bakoresha uburozi. Hari igihe ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amashusho y'umuntu ari gushyira utuntu ku mazamu ubwo zimwe mu makipe zarimo zikina. 

    Musa Kamara ari ku mugabane wa Aziya wari rutahizamu wa Rayon Sport yakuye akantu kameze nka essui-main icyo gihe mu izamu rya Mukura VS ryari ririnzwe na Mazimpaka Andre ubu akinira Gasogi United, byarangiye Rayon Sport itsinze 2-1 hari mu Ukuboza mu 2016. Icyo gihe igikuba cyaracitse biravugwa cyane ko mu mupira bakoresha amarozi.

    Uru rupapuro Kanyamahanga yatweretse rugaragaza indwara avura ndetse n’imiti atanga


    InyaRwanda.com/Tv yafashe umwanya isura Kanyamahanga Eric iwe mu rugo tugirana ikiganiro noneho avuga uburyo akorana n'abazimu akabaterekera bakamufasha gukora ibyo atakwishoboza.

    Ese Kanyamahanga akorana n'abahe bahanzi Nyarwanda?

    Iki kibazo akibajijwe yabanje guseka ati: “Ubuse ko uri umunyamakuru nta bahanzi bafite impano batazwi babuze aho bamenera ngo bamamare?'' Umunyamakuru yamushubije ko ari bo benshi cyane. Undi ati: 'Icyo nakubwira mfite abahanzi mfasha kwamamara kandi na we urabizi ko bahari”. 

    Icyakora hari umwe mu bahanzi wigeze kuganira n’umunyamakuru mu 2019 amubajije niba yemera ko amarozi akora yarabyemeye kandi ubu ari mu bakunzwe ndetse indirimbo yose akoze isamirwa mu kirere. 

    Kanyamahanga Eric ntashobora kwerura ngo avuge urutonde rw'bahanzi akorana nabo gusa yemera ko bahari kandi si mu Rwanda gusa kuko akura imiti muri Tanzaniya rero akaba ahamya ko na Diamond Platnumz nyina umubyara ari we ujya kumubariza i Bukuru (mu bapfumu) kandi abazi neza umubano Diamond agirana na Nyina urenze uw'umwana na nyina.

    Kanyamahanga Eric avuga ko atanga imiti myinshi irimo iyo gukundwa, guhirwa mu byo ukora no kuvura inyatsi

    Umunyamakuru ukora mu bijyanye na Sport ku InyaRwanda.com/Tv ubwo iyi nkuru yakorwaga yasobanuye ko hari bamwe mu bakinnyi bajya barogesha bagenzi babo iyo bahanganye noneho umwe akaba yavunika mu mukino wa mwanya bahataniraga akawusigaraho undi akazakira atagikenewe. Ibyo bita kurogeshanya gusa hari bamwe mu bakinnyi avuga ko hanze ya Camera na mikoro babyiyemerera kubera impamvu zo kutinjira mu buzima bwabo si ngombwa kuvuga amazina yabo. 

    Umupfumu ni we muvuzi

    Kanyamahanga asobanura ko ubundi umuntu avura ikintu yabanje kumenya neza icyo ari cyo noneho akabona kukivura. Ati: “Umupfumu bivuga gupfumura ukareba ibyo abandi batabona''. Asobanura ko hambere abantu bakuru bajyaga bahanurira abakiri bato ubuzima bw'ahazaza none ubu abantu benshi bayobotse ibya kizungu. Ati: “Kuva na kera abahanuzi babagaho rero na bariya bo mu nsengero ni abapfumu kuko barabanza bakareba aho wowe utabona''.

    Aterekera abazimu

    Mgr Aloys Bigirumwami yanditse igitabo akita ‘Imigenzo n'imihango bya kinyarwanda'’ aho yagarukaga ku bijyanye no kubandwa, guterekera no kwiyambaza abazimu cyangwa se abasekuru. Kanyamahanga na we afite igicaniro kiri inyuma ya nyakatsi avuga ko ibamo umutware w'imandwa ari we Nyabingi.

    Imihango yose akora ayitegekwa n'abakurambere. Ati:''Iyo havutse imandwa na we uyitirira umwana wawe''. Avuga ko ibintu byose bigira igitambo ku buryo iyo ukorana n'abapfumu uba usabwa kugira ibyo wigomwa bitewe n'ibyo bagutegetse. Ati: “Jye iyo umwaka urangiye ntanga igitambo cy'itungo bitewe n'ibyo ninjije mu mwaka wose”.

    Muganga Kanyamahanga avuga ko akura imiti muri Uganda, Tanzaniya no mu Rwanda hari iyo akoresha ahakura. Avuga ko ashobora gutanga umuti uvura inyatsi. Ni kenshi umuntu mukuru aba agejeje imyaka y'ubukure ariko ntashake umugore cyangwa se umugabo.

    Kanyamahanga abajijwe niba kuba umuntu yatinda gushaka atari amahitamo ye yagize ati: “Reka ntihazagire ukubeshya none se ko aba yaravutse kuki adashaka? Ukuri guhari ni uko umuntu ashobora kurogwa bakamutwara umutima wo gushaka kandi ndabivura byose”.

    Kurikira ikiganiro wiyumvire uburyo mu mupira w’amaguru no muziki bakoresha uburozi

    “>

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101965/uburozi-mu-muziki-nyarwanda-umupfumu-kanyamahanga-eric-avuga-ko-hari-abahanzi-afasha-kwama-101965.html

  • Mu mafoto : Muri Argentine basazwe n’ibyishimo nyuma yo kwemererwa gukuramo inda #rwanda #RwOT

    Iki gihugu cyahise kiba icya kane cyemeje iri tegeko mu bihugu byo muri Amerika Latine, aho usanga bifite amategeko akarishye ku bijyanye n’iki kintu cyo gukuramo inda.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Argentine batoye ku bwiganze bw’amajwi 38, mu gihe abandi 28 bamaganye iri tegeko ryemerera abantu gukuramo inda naho umwe we akaba yifashe.

    Ubusanzwe gukuramo inda byari byemewe gusa iyo habayeho gusambanywa ku ngufu cyangwa ubuzima bw’umubyeyi utwite butameze neza bikemezwa n’abaganga.

    Kiliziya Gatolika isanzwe ivuga rikumvikana muri ibi bihugu usanga akenshi bigendera ku mahame cyane ya Kiliziya yari yaramaganye iyi ngingo yo kwemerera abantu gukuramo inda.

    Ubwo hategurwaga umushinga w’iri tegeko, Kiliziya Gatolika yakoze ibishoboka byose ngo iwurwanye ariko birangiye ritowe.

    Ni mu gihe kandi Perezida Alberto Fernández, yari mu bashyigikiye iyi ngingo yari imaze igihe ikurura impaka zikomeye zazanywe ahanini n’abahirimbanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.

    Abantu benshi bari bashyigikiye iyi ngingo bashimye ibyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko maze bamwe muri bo bajya mu muhanda dore ko bose bari bateraniye ku Biro b’Inteko Ishinga Amategeko iherereye mu Mujyi wa Buenos Aires.

    Amashyirahamwe y’abagore arimo iryitwa 'Green Wave’ yashimye cyane izi mpinduka dore ko ari naryo ryatangije inkundura yo gushyirwaho kw’iri tegeko.

    Ibyabaye muri Argentine bishobora kandi gutuma ibihugu nka Brezil na Chili nabyo bikora amavugurura mu mategeko yabyo yabangamiraga uburenganzira bw’abagore.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Mu-mafoto-Muri-Argentine-basazwe-n-ibyishimo-nyuma-yo-kwemererwa-gukuramo-inda

  • Polisi yerekanye abantu 7 barimo n'umupolisi bakekwaho kwiba ibiryabarezi 19 by'abandi #rwanda #RwOT

    Polisi y'Igihugu yerekanye abantu barindwi barimo n'umupolisi umwe bakurikiranyweho icyaha cy'ubujura bw'imashini 19 zikoreshwa mu mikino y'amahirwe zizwi nk'ibiryabarezi.

    Izi mashini zibwe mu bihe bitandukanye ndetse uwaziguraga yari yemeye kwishyura miliyoni 1.5 Frw.

    Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka,nabwo Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani n'umupolisi bari bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n'abandi batanu bakekwaho ibyaha by'uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Abo bantu batanu bakurikiranyweho kwiyitirira inzego, harimo uwiyitaga Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (Auditor General), abiyitaga abakozi ba RIB, uwo mupolisi ndetse n'uwari umushoferi wabo.

    Bakekwagaho gutekera umutwe rwiyemezamirimo witwaga Neva Olivier Mayira, bakamwaka miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda, kugira ngo bamukureho icyaha bamushinjaga cyo gukoresha impapuro mpimbano mu masoko ya Leta.

    Icyakora uwo rwiyemezamirimo we ngo yari yabahaye miliyoni imwe, kuko yari yabagaragarije ko eshanu atazibona.

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko umupolisi ugize uruhare mu byaha agomba kubihanirwa kuko Polisi y'u Rwanda itazihanganira umupolisi wese ukora ibinyuranye n'inshingano ze.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abantu-7-barimo-n-umupolisi-bakekwaho-kwiba-ibiryabarezi-19-by

  • Itangazo rya cyamunara y'isambu ihinzemo urutoki iri Jabana mu Karere ka Gasabo #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 06/01/2021 saa yine za mu gitondo (10h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'isambu ihinzemo urutoki ya Murenzi Ismael na Umurerwa Denise iri mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Kidashya, Umudugudu wa Mubuga mu Karere ka Gasabo kugira ngo amafaranga avuyemo yishyurwe Bigirimana Jules.

    Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Me Alain Thierry Robert Isabwe kuri nomero 0788357015.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-rya-cyamunara-y-isambu-ihinzemo-urutoki-iri-jabana-mu-karere-ka-gasabo

  • Nzaramba Olivier wari umaze imyaka 12 atarabona urubyaro yabyaye impanga za batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2020, nibwo uwo muryango wibarutse izo mpanga eshatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

    Tariki 28 Ukuboza 2020, nibwo Nzaramba yatangaje iby’urugendo rwabo rwo gutegereza kubona urubyaro rutari rworoshye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Nzaramba yagize ati“Mbere y’uko uyu mwaka wari ugoye cyane kuri twe urangira, ndashaka gushima Imana yanjye. Njyewe n’umugore wanjye twari tumaranye imyaka 12, nta bana turabona, ariko twakomeje gutegereza Imana twihanganye kuko nari nzi ko ari Imana idukunda kandi ikaba Imana yo kwizerwa”.

    Nzaramba yongeyeho ati “Tariki 10 Ugushyingo, Imana yaratwibutse iduha impanga z’abana batatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.Tuyihaye icyubahiro kandi turayishima”.

    Uwo muhanzi yatangaje ibyishimo atewe no kubona urubyaro nyuma y’imyaka 12 yo gutegereza, kugira ngo bifashe n’indi miryango, ikirimo gusengera kubona abana.

    Nzaramba ati “Ndashaka kubwira umuntu wese ugitegereje uyu munsi, ntuzarambirwe Imana kuko na yo ntizigera ikurambirwa. Ntiyakwibagiwe, izakora ibyo yasezeranye kuko ni Imana yo kwizerwa”.

    Ubu Nzaramba afite imyaka 45 y’amavuko, atuye mu Bwongereza, akaba asengera muri ‘Zion Temple’ y’i London ndetse anaririmba muri ‘Asaph Choir London’.

    Nzaramba yigeze kuba ‘manager’ wa The Ben, yanafashije abahanzi batandukanye kuzamura umuziki wabo. Nzaramba kandi yanakoranye n’abahanzi bazwi cyane barimo Kitoko na Riderman.

    Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru, yavuze ko inganzo yo kuririmba indirimbo ‘Humura’ yaturutse ku ishimwe ry’Imana yumva afite mu buzima bwe.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nzaramba-olivier-wari-umaze-imyaka-12-atarabona-urubyaro-yabyaye-impanga-za-batatu

  • Ibikorwa bikomeye byakozwe na Fondation Ndayi… – #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize, uyu muryango wasuye abana bo mu miryango itandatu basubijwe mu rugo nyuma y'ubuzima bubi bari babayemo mu mihanda babarizwa mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba na Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Ni mu rwego rwo gufasha aba bana kongera kwisanga mu muryango nyarwanda no kurangiza neza umwaka wa 2020. Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n'Ishuri ry'Inshuke ry'uwo muryango ryitwa Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice.

    Ndayisaba Fabrice, Umuyobozi wa NFF, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije mu gufasha imitekerereze n'imyumvire by'abana bahoze mu buzima bubi bwo ku mihanda, ubu basubijwe mu miryango y'abo ndetse bamwe basubizwa mu ishuri. Abandi baracyari gushakirwa uko baziga,

    Ndayisaba yavuze ko kuva muri Mutarama 2020 kugera mu Ukuboza 2020 bakoze ibikorwa bitandukanye byageze ku mubare munini basanzwe bafasha. Avuga ko barajwe ishinga no guhindura imibereho ya benshi no gukomeza gushyira mu ngiro ibikorwa basanzwe bakora.

    Mutarama 2020: Hashinzwe Ishuri ry’ Ikitegererezo ry’ Inshuke Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice. Rikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Kicukiro mu Mudugudu wa Kalisimbi. Ni ishuri rifite ibyangombwa byose byemewe n’ Amategeko y’ U Rwanda bya Minisiteri hamwe n’ izindi nzego zishinzwe Uburezi mu Rwanda.

    Mutarama- Werurwe 2020: Habayeho gukurikirana neza, ibijyanye n’ imirimo y’ Ishuri no gushaka Abanyeshuri ndetse n’ Ibikorwa by’ Imikino y’abana n’urubyiruko rwa NFF.

    Habayeho kandi imyiteguro yo Kwibuka Ibibondo n’Abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Haba n'ibikorwa by’ Umuganda i Nyanza wo gusukura u Rwibutso.

    Mata 2020: Bitewe na Covid-19, ibikorwa by’Amashuri byarahagaze biba ngombwa k abanyeshuri bigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni igikorwa ababyeyi baharerera bakomeje kwishimira cyane.

    Habaye kandi igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni gikorwa cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Kitabiriwe n’abayobozi benshi batandukanye mu nzego z’itandukanye z’igihugu na Ibuka ku rwego rw’ Igihugu.

    Barimo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, abakinnyi batandukanye barimo abakomeye Byiringiro Lague APR Fc, Kagabo Peter wakiniraga Bugesera FC, Jacques Tuyisenge APR Fc, Iranzi Jean Claude Rayon Sports,  Isaa Bigirimana ukinira Forest Rangers yo muri Zambia, Eric Dusingizimana wo muri Cricket Captain waciye agahigo kw’ Isi.

    Soteri Kayumba ukinira Rayon Sports n’ abandi benshi cyane. Iki gikorwa kandi kitabiriwe n'abayobozi b’ ibigo by’ amashuri yo muri Kicukiro, Ab'Imirenge, ab'Akarere n’ Aba Diaspora ba NFF ifite benshi baba mu bihugu byinshi bitandukanye.

    Gicurasi 2020: NFF yatangiye ubukangurambaga mu kurwanya Covid -19, ibinyujije mu miryango yari imaze gushinga ndetse ubwo bukangurambaga bwo kurinda abantu ba Foundation benshi ifite bwatanze umusaruro kuko mu bantu barenga 500 irebera nta numwe kugeza ubu wanduye covid -19.

    Ndayisaba Fabrice Umuyobozi Umuyobozi wa NFF yavuze ko n’ubwo umwaka wa 2020 waranzwe n’icyorezo cya Covid-19 bakoze uko bashoboye bagerageza gukora ibyo bari bariyemeje/Ifoto:Ububiko

    Ku busabe bwa Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof.  Shyaka Anastase usanzwe ashyigikiye ibikorwa bya NFF yagaragaje ko yifuza ko NFF n’ urubyiruko rwayo rwagira uruhare rundi rwo gutanga ubutumwa bwinshi buri munsi ahantu hatandukanye byagenze neza kugeza ubu.

    Ibikorwa by’ Urukundo byarakomeje mu bana NFF ifasha bagera kuri 6 imenyera ibikoresho by’ Ishuri bari barabihawe, abandi yabashubije mu ishuri, abimenyera ibijyanye n’ amata buri munsi b’ impinja byose yarabikoze hamwe nabo itunze mu buzima bwa buri munsi abana bari mu kaga ibyo byo byakozwe guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza ubu mu Ukuboza 2020.

    Muri Gicurasi 2020: NFF yafashije imiryango yari iri mu kaga gakomeye mu mafaranga no gutanga ibiryo n’ ibindi bikoresho byo mu rugo byagenze neza. Ni igikorwa ubuyobozi bwishimiye cyane hamwe n’ abafashijwe icyo gihe.

    Habayeho kandi imyiteguro y’Igikorwa gikomeye ngaruka mwaka cyo Kwibuka Ibibondo n’ abana binyuze mu mikino hatangwa n’ ubutumwa bunyuranye byose byakozwe hifashishijwe Ikoranabuhanga. Ni igikorwa kitabiriwe n'abayobozi batandukanye.

    Mu Ugushyingo 2019-Gashyantare 2020: Ubuyobozi bukuru bwa NFF bwafashije abakobwa bagera ku 8, harimo abo yatinyuye kugira ngo bitabire Amarushanwa ya Miss Rwanda, inabatoza byinshi cyane harimo n’ Indangagaciro z’ umuco nyarwanda n’ Ubumenyi rusange abo bamwe muri bo bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2020.

    Nyakanga —Ukuboza 2020: NFF, yakomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira Covid -19 mu buryo bwose bushoboka bihereye mu bantu bayo bayibamo nabo hanze yayo uko bagomba kwitwara bubahiriza n’ Amabwiriza yo kwirinda covid -19.

    NFF kandi yatangije ibiganiro byatambukaga mu miryango 15 iyibarizwamo bigamije kubaka Abanyarwanda nyabo beza mu buryo babana mu mahoro, ubwumvikane, bafashanya, bifurizanya ibyiza gusa bitarimo ishyari nagato.

    Ugushyingo 2020: NFF yatangije Gahunda yo gutegura inama y’ inteko rusange yabaye kandi ikagenda neza hatorwa Abayobozi ba Komite Nyobozi ya NFF ihamye, nyuma hakiyongeraho na Komisiyo.

    NFF ubu ifite Abanyamuryango Nyakuri bayo biyemeje kuyikorera no kuyitangira neza. Ifite intego yo gukora cyane mu 202. Izubakira byo bazakora byose ku bantu bafite ikinyabupfura, uburere bwiza, bumva, bumvira, bibwiriza ndetse bagakorana umurava, ishyaka n’ ubwitange mu byo bakora byose, batarambirwa, badacika intege bahozaho.

    Bazarangwa no gushishoza no kureba kure cyane ndetse bari kubaka n’imiyoborere myiza mu muryango hamwe n’ Imikorere n’ imikoranire myiza hagati yacu.

    Imiryango y’abana babaga ku muhanda bo muri Rubavu na Musanze bafashijwe kwizihiza neza iminsi mikuru y’umwaka wa 2020

    NFF ibinyujije mu ishuri ry’inshuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’ bifurije umwaka mushya muhire wa 2021 abana basubijwe mu miryango nyuma yo kuva ku muhanda

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101975/ibikorwa-bikomeye-byakozwe-na-fondation-ndayisaba-mu-2020-yahaye-iminsi-abana-babaga-ku-mu-101975.html

  • Icyemezo cyo kugenzura shene za YouTube mu Rw… – #rwanda #RwOT

    Ibi RMC yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020. Ni nyuma y'uko iki gikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube kitari cyavuzweho rumwe n'abantu batandukanye, aho hari abavugaga ko bidakwiriye. Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas, rigira riti;

    RMC yifuje gusobanura neza ko icyifuzo cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube cyatanzwe mbere na mbere n'abanyamakuru bakoresha YouTube mu kugeza amakuru ku babakurikira nk'abanyamakuru b'umwuga.RMC yahisemo kubanza kongera gukora izindi nyigo zisumbuyeho mbere yo gukora iki gikorwa, ku bw'izo mpamvu igikorwa cyo kwandikisha [imiyoboro ya YouTube] kibaye gisubitswe.

    Barore Clephas Umuyobozi Mukuru wa RMC

    Ku wa 17 Ukuboza 2020 ni bwo hatangiye gucicikana itangazo ryari ryasohowe na RMC ryibutsa abafite imiyoboro ya YouTube ikoreshwa mu gutangaza amakuru kwihutira kuyandikisha. Iri tangazo rigisohoka abantu batandukanye ntibabivuzeho rumwe. Hari abagaragaje ko YouTube ari urubuga nkoranyambaga rutagendera ku mahame y'itangazamakuru ku buryo rwagenzurwa na RMC.

    RMC yasobanuye ko imiyoboro ya YouTube yasabwaga kwiyandikisha ari ikora nk'ibitangazamakuru byigenga gusa, ni ukuvuga ibinyamakuru, bikora akazi ka buri munsi ko gutara inkuru mu baturage, kuzitunganya no kuzitangaza hakoreshejwe umuyoboro wa YouTube.

    Ngo impamvu yo gutangira kugenzura za YouTube zikora nk'ibitangazamakuru byigenga, ni uko gutara inkuru no kuzitangaza bigomba gukorwa kinyamwuga, hisunzwe itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, itegeko ryo kubona amakuru, n'amahame y'umwuga w'itangazamakuru.

    Urwo rwego kandi ngo rwafashe uwo mwanzuro bivuye ku birego by'abaturage RMC yagiye yakira, aho byinshi muri byo ari ibyaregaga abakora itangazamakuru ryo kuri murandasi, aho bashinjwaga kwica zimwe mu ngingo z'amahame agenga umwuga w'itangazamakuru.

    Mu byo ufite shene ya YouTube yasabwaga kugira ngo yiyandikishe muri RMC, hari ukwishyura amafaranga 50,000 Frw, hakaba kugaragaza umurongo igenderaho wayo (Editorial line), kuba afite ikiranga ko ari umunyamakuru (ikarita yemewe ya RMC), mu gihe atari umunyamakuru asabwa kuba afite umunyamakuru wemewe uzajya uyikoraho bafitanye amasezerano y'akazi.

    You Tube yatangijwe na Jawed Karim, Steve Chen na Chad Hurley mu 2005. Ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zisurwa cyane mu mateka ya murandasi. Igitangira gukora amashusho yamamaza uruganda rwa Nike niyo yarebwe na miliyoni imwe aca ako gahigo. You Tube igenzurwa na Google.

    Iyo urebye ubona ko mu Rwanda batangiye kuyikoresha kuva mu 2007 muri Nzeri. Gusa kuva abanyamakuru batangira kumenya ko itanga amafaranga aruta ayo bahembwaga mu bitangazamakuru bakoreraga barayiyobotse ndetse bitangira gutera ikibazo cy'ubunyamwuga buke muri bamwe mu bayiyobotse na bamwe mu basigaye. Ubwo rero ni naho havuye igitekerezo cyo kureba uburyo abafite You Tube batangira kugenzurwa n’ubwo bikiri mu nyigo.

    Itangazo rya RMC ryo gusubika kwandikisha shene za Youtube

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101972/icyemezo-cyo-kugenzura-shene-za-youtube-mu-rwanda-cyasubitswe-rmc-101972.html

  • Isomwa ry’urubanza Oda Paccy ashinjwamo ubwambuzi bwa miliyoni 27.9Frw ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Umunyemari Dennis Loi wo mu gihugu cya Canada yatsinze Oda Paccy uhagarariye Ladies Empire mu rubanza yamuregagamo kumutwarira ibikoresho bya Studio, Urukiko rutegeka Oda Paccy kumwishyura 27,935,000 Frw.

    Nyuma yo gucibwa akayabo k’amafaranga, Oda Paccy yahise ajuririra icyo cyemezo ndetse ku wa 17 Ukuboza 2020, nibwo yaburanye mu mizi kuri ubu bujurire ariko icyo gihe ntabwo yari yitabye Urukiko ahubwo yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.

    Byari biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko gisomwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, ariko Umucamanza yanzuye ko bitewe n’uburemere bw’uru rubanza ndetse n’umubare w’imanza zari zihari, isomwa ryarwo risubikwa.

    Yavuze ko umwanzuro w’Urukiko kuri uru rubanza uzasomwa ku wa 28 Mutarama 2021, I saa munani z’igicamunsi.

    Isomwa ry’uru rubanza ntabwo ryari ryitabiriwe na Oda Paccy ahubwo hari haje umuhagarariye, mu gihe ku rundi ruhande umuzungu Dennis Loi yari ahagarariwe n’uwahoze ari umugore we ari nawe washoye mu manza Oda Paccy.

    Uyu mugore witwa Hélène Labelle yari yajwe aherekejwe n’undi mugabo bitazwi niba ariwe mugabo we mushya dore ko hari amakuru avuga ko yatandukanye n’uyu munya Canada witwa Dennis ari nawe wari wahaye amafaranga Oda Paccy.

    Inkuru bifitanye isano : Oda Paccy ushinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 27Frw yajuririye urukiko

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Isomwa-ry-urubanza-Oda-Paccy-ashinjwamo-ubwambuzi-bwa-miliyoni-27-9Frw-ryasubitswe