Category: Uncategorized

  • Bushali ashyize hanze imishinga ya Kinyatrap mu mwaka utaha 2021 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bushali umenyerewe hano mu Rwanda mu njyana ya Kinyatrap ikunzwe cyane n'urubyiruko muri iki gihe avugako abakunzi b'iyi njyana bitega ibyiza byinshi mu mwaka utaha tugiye gutangira.


    Ku rukuta rw'uyu muhanzi rwa Instagram yatangaje ko umwaka utaha abararitse kandi ko uzaba umwaka w'imishinga myinshi yo gushimisha abakunzi babo.

    Yagize ati:'Umwaka w'impanga wa 2020, turawurangije, abagize ibyago mwese Imana ibakomeze, 2021 ni umwaka benshi bategerezanyije amatsiko ,nanjye ndabararitse , mushonje muhishiwe ,mbafitiye imishinga myinshi kandi ikomeye'.

    2021Kuri kinyatrap ni uwo kwitegamo ibitaramo bitandukanye bijyanye n'uko ingamba zo kwirinda Covid 19 zizaba zimeze.

    Umwaka mushya muhire ku bakunzi b'iyi njyana bose.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/bushali-ashyize-hanze-imishinga-ya-kinyatrap-mu-mwaka-utaha-2021/

  • UK: Urundi rukingo rwa Covid-19 ruratangira guterwa abantu kuva kuwa mbere #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima Matt Hancock yabwiye BBC ko umuntu wa mbere azaruterwa kuwa mbere, avuga ko iyi ari “intambwe ikomeye” mu rugamba n'iyi virusi.

    Uru rukingo ruzafasha gahunda yo gukingira yari yaratangiye mu Bwongereza hakoreshejwe urukingo rwa Pfizer nk'uko abivuga.

    Iki gihugu cyatumije doze miliyoni 100 z'uru rukingo – zihagije gukingira abaturage miliyoni 50.

    Kuba rwemejwe n'abagenzuzi b'imiti, bisobanuye ko rukora kandi rufite ubuziranenge nk'uko James Gallagher umunyamakuru wa BBC ishami ry'ubuzima abivuga.

    Minisitiri Hancock yabwiye BBC ati: “ubu nakwemeza ntashidikanya ko dushobora gukingira buri muturage.

    “Doze miliyoni 100 kongeraho doze miliyoni 30 z'urukingo rwa Pfizer, izo zirahagije ngo buri muturage abone doze ebyiri”.

    Ibi bibaye mu gihe hari ikindi cyiciro cy'abatuye ahantu runaka mu Bwongereza bitegura gushyirwa muri “guma mu rugo”, kubera imibare mishya y'abanduye ikomeje kuzamuka.

    Ejo kuwa kabiri gusa, batangaje abantu bashya 53,135 banduye mu Bwongereza na 414 bapfuye nyuma y'iminsi 28 gusa basanze baranduye.

    Urukingo rwa Oxford-AstraZeneca rwatunganyijwe kuva mu mezi ya mbere ya 2020, mu mpera z'ukwa kane nibwo rwageragejwe bwa mbere ku muntu, nyuma rutangira kugeragezwa ku bantu benshi.

    Ni urukingo rwa kabiri rwemejwe mu Bwongereza nyuma y'urwa Pfizer-BioNTech narwo rwemejwe rukanatangira guhabwa abantu mu ntangiriro z'uku kwezi kwa 12.

    Kuva ubwo kugeza ubu abantu 600,000 mu Bwongereza bamaze gukingirwa, bitari iby'igerageza.

    Uru rukingo rushya biteganyijwe ko rwihutisha iyi gahunda kuko rwo rushobora kubwikwa muri frigo isanzwe, mu gihe urwa Pfizer-BioNTech rusaba kubikwa mu bukonje bwa -70C.

    Mu gukingira abaherwaho ni abageramiwe n'iki cyorezo barimo abakuze n'abakora kwa muganga.

    Uru rukingo rukora rute?

    Uru rukingo ni virus yahinduwe isanzwe itera ibicurane mu nyamaswa z'inguge.

    Yahinduwe mu buryo ihagarika gutera abantu uburwayi, inahabwa utuyigize tuzwi nka 'spike protein' turi mu bigize coronavirus.

    Iyo izi 'spike protein' zigeze mu mubiri w'umuntu zitangira gukora iza coronavirus, maze umubiri ugahita uzibona nk'ikintu gishya kiwuteye maze ugatangira kuzishwanyaguza.

    Iyo rero ubwirinzi bw'umubiri buhuye n'iyi virus ya Covid-19 nyayo, buhita bumenya icyo gukora.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uk-urundi-rukingo-rwa-covid-19-ruratangira-guterwa-abantu-kuva-kuwa-mbere

  • Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze impamvu Leta y'u Burundi yirengagije urupfu rwa Pierre Buyoya #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru ndetse n'Abarundi bose muri rusange aho yavuze ku ngingo nyinshi.

    Ku bijyanye n'urupfu rwa Pierre Buyoya,Perezida Ndayishimiye yagize ati 'Amategeko y'u Burundi arasobanutse neza.Mwigeze mubona ufunzwe ajya gutora?,nuko aba adafite imyaka yo gutora?Kubera iki?,mugende murebe icyo amategeko avuga.Hari uburenganzira bwa Politiki aba adafite.

    Mwebwe ntabwo muzi gutandukanya uwakatiwe igifungo n'utaragikatiwe?.Umuntu wese utaracibwa urubanza aba ari umwere,uwaruciriwe aba afunzwe.None se hari icyo Leta iba imugomba?.Haba hasigaye umuryango.Mwese mubonereho ntihagire uwongera gukora ikosa.Murumva ingaruka zo gukora ibyaha.iryo n'isomo mukwiriye kwiga.Iyo ukoze icyaha ntabwo ubufite uburenganzira bwo kwitabwaho nk'abandi.

    Leta iba igomba gukingira abagizweho ingaruka n'icyaha.Leta ntireba umuntu umwe,ireba abo icyaha cyagizeho ingaruka n'abo kitagizeho.

    Ndashaka kukubwira ko umuryango we waje kumbaza niba afite uburenganzira bwo gushyingurwa mu gihugu cye,mpita musubiza ko Umurundi wese afite uburenganzira bwo gushyingurwa aho ibisekuru bye biri..Nari nzi ko bazamuzana mu Burundi.Ntabwo babajwe ko Leta ntacyo izakora kuko bazi ukuri kose.'

    Perezida Ndayishimiye yahishuye ko mu Burundi nta rukingo rwa Covid-19 bakeneye kuko Imana yabarinze ndetse avuga ko ibihugu baturanye byafunze byose ndetse bishyiraho udupfukamunwa ariko birwara cyane Coronavirus mu gihe u Burundi bwo nta kibazo bwagize.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-evariste-ndayishimiye-yavuze-impamvu-leta-y-u-burundi-yirengagije

  • Uregwa ubufatanyacyaha mu rubanza rwa Nkubiri yasabye ko dosiye zabo zitandukanywa – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe yatanze kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri, uregwa ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n'ubuhemu.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Nkubiri yari muri Gereza ya Mageragere, Ubushinjacyaha buri aho bukorera mu gihe abunganira abaregwa na Nyiramahoro bari mu rukiko.

    Ryatangiye ritinze ahanini kubera ibibazo by'ikoranabuhanga byabanje kubaho.

    Umwunganizi wa Nyiramahoro Théopiste, ureganwa hamwe na Alfred Nkubiri, yabwiye urukiko ko umukiliya we afunze binyuranye n'amategeko kuko yahawe urupapuro rumuta muri yombi mu gihe yari amaze ukwezi afunzwe.

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw'ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy'abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n'abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uregwa-ubufatanyacyaha-mu-rubanza-rwa-nkubiri-yasabye-ko-dosiye-zabo

  • Ngoma: Gare yari ihari yasenywe, hagiye kubakwa inshya ya miliyari 1,8 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni gare izatwara amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw, ikaba izubakwa na Sosiyete Jali Investments imenyerewe mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yabwiye IGIHE ko icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga kitezwe kurangira mu mezi abiri kikazaba kigizwe na parking y'imodoka.

    Yagize ati 'Nibyo koko gare yari ihari twarayisenye tuyimurira aho bita ku Karutaneshwa, hariya yari isanzwe hagiye kubakwa na Sosiyete yitwa Jali Investments. Baratangira kuhubaka gare igezweho muri uku kwezi kwa Mbere, turateganya ko mu mezi abiri igice cya mbere kizaba cyarangiye imodoka zagarutse gukoreramo.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza igice cya mbere bazakurikizaho icya kabiri kizaba kigizwe n'inzu igeretse rimwe izakorerwamo ubucuruzi, ikazaba iriho imiryango imwe ireba imbere muri gare n'indi ireba hanze.

    Ati 'Imiryango myinshi izakorerwamo ubucuruzi indi ibe ibiro, hazaba harimo kandi restaurants, ikinamba, igaraje n'ibindi nkenerwa byose bizatuma iba gare nziza ijyanye n'igihe.'

    Gitifu Kanayoge yavuze ko umushinga wo kubaka gare nziza n'ibindi bijyanye nayo wose hamwe uzatwara miliyari 1,8 Frw, bakaba biteze ko umwaka utaha uzarangira n'ibindi byose byarangiye ku buryo abazasura akarere bazabona impinduka.

    Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turimo gushyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye mu rwego rwo kuzamura umujyi wako umaze imyaka myinshi ariko nta mpinduka, hujujwe hoteli nziza ijyanye n'igihe yatwaye arenga miliyari eshatu, huzuzwa stade yakira abantu 3500 bicaye neza, iyi ikaba iri muri eshatu Perezida Kagame yemereye abatuge bo mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Hagiye no kubakwa umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Bugesera ukambuka ukagera mu Karere ka Nyanza, abagize urugaga rw'abikorera kandi barateganya kuhubaka inzu y'ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw bakaba baramaze kugura ikibanza aho bagishakisha ubushobozi.

    Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko urebye ibikorwa remezo leta iri kuhubaka bihagije kugira ngo habe umujyi mwiza ariko ngo bitewe n'imiterere y'umujyi w'ako isa naho ituma hatagaragara neza bikigoye kugira ngo umujyi waho utere imbere ugaragare neza.

    Kuri ubu ahari hubatse Gare ya Ngoma hasenywe kugira ngo imirimo yo kuhubaka igezweho itangire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-gare-yari-ihari-yasenywe-hagiye-kubakwa-inshya-ya-miliyari-1-8-frw

  • Ngoma: Gare yari ihari yasenywe, hagiye kubakwa inshya ya miliyari 1,8 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni gare izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw, ikaba izubakwa na Sosiyete Jali Investments imenyerewe mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yabwiye IGIHE ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kitezwe kurangira mu mezi abiri kikazaba kigizwe na parking y’imodoka.

    Yagize ati “Nibyo koko gare yari ihari twarayisenye tuyimurira aho bita ku Karutaneshwa, hariya yari isanzwe hagiye kubakwa na Sosiyete yitwa Jali Investments. Baratangira kuhubaka gare igezweho muri uku kwezi kwa Mbere, turateganya ko mu mezi abiri igice cya mbere kizaba cyarangiye imodoka zagarutse gukoreramo.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza igice cya mbere bazakurikizaho icya kabiri kizaba kigizwe n’inzu igeretse rimwe izakorerwamo ubucuruzi, ikazaba iriho imiryango imwe ireba imbere muri gare n’indi ireba hanze.

    Ati “Imiryango myinshi izakorerwamo ubucuruzi indi ibe ibiro, hazaba harimo kandi restaurants, ikinamba, igaraje n’ibindi nkenerwa byose bizatuma iba gare nziza ijyanye n’igihe.”

    Gitifu Kanayoge yavuze ko umushinga wo kubaka gare nziza n’ibindi bijyanye nayo wose hamwe uzatwara miliyari 1,8 Frw, bakaba biteze ko umwaka utaha uzarangira n’ibindi byose byarangiye ku buryo abazasura akarere bazabona impinduka.

    Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turimo gushyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye mu rwego rwo kuzamura umujyi wako umaze imyaka myinshi ariko nta mpinduka, hujujwe hoteli nziza ijyanye n’igihe yatwaye arenga miliyari eshatu, huzuzwa stade yakira abantu 3500 bicaye neza, iyi ikaba iri muri eshatu Perezida Kagame yemereye abatuge bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Hagiye no kubakwa umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Bugesera ukambuka ukagera mu Karere ka Nyanza, abagize urugaga rw’abikorera kandi barateganya kuhubaka inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw bakaba baramaze kugura ikibanza aho bagishakisha ubushobozi.

    Abaturage batuye muri aka karere bavuga ko urebye ibikorwa remezo leta iri kuhubaka bihagije kugira ngo habe umujyi mwiza ariko ngo bitewe n’imiterere y’umujyi w’ako isa naho ituma hatagaragara neza bikigoye kugira ngo umujyi waho utere imbere ugaragare neza.

    Kuri ubu ahari hubatse Gare ya Ngoma hasenywe kugira ngo imirimo yo kuhubaka igezweho itangire

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-gare-yari-ihari-yasenywe-hagiye-kubakwa-inshya-ya-miliyari-1-8-frw

  • Uregwa ubufatanyacyaha mu rubanza rwa Nkubiri yasabye ko dosiye zabo zitandukanywa – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe yatanze kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo umunyemari Nkubiri, uregwa ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Nkubiri yari muri Gereza ya Mageragere, Ubushinjacyaha buri aho bukorera mu gihe abunganira abaregwa na Nyiramahoro bari mu rukiko.

    Ryatangiye ritinze ahanini kubera ibibazo by’ikoranabuhanga byabanje kubaho.

    Umwunganizi wa Nyiramahoro Théopiste, ureganwa hamwe na Alfred Nkubiri, yabwiye urukiko ko umukiliya we afunze binyuranye n’amategeko kuko yahawe urupapuro rumuta muri yombi mu gihe yari amaze ukwezi afunzwe.

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uregwa-ubufatanyacyaha-mu-rubanza-rwa-nkubiri-yasabye-ko-dosiye-zabo

  • Menya impinduka zikubiye mu itegeko rishya rigenga ubwenegihugu mu Rwanda rizasimbura irya 2008 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y
    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, ari mu bahawe ubwenegihugu mu bihe byashize

    Mu Rwanda hari ubwoko bubiri bw’ubwenegihugu ari bwo ubwenegihugu butangwa nyarwanda n’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

    Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ruherutse gutangaza ko kuva mu 2009, ubwo rwatangiraga inshingano zo gusuzuma no kwemera cyangwa kwanga ubusabe bw’abanyamahanga basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, rumaze kubutanga ku bagera kuri 935, kandi hari n’ubundi busabe bugisuzumwa, uko abantu bagenda bifuza ubwenegihugu nyarwanda niko benshi ibishingirwaho bitangwa byarushagaho kubabera imbogamizi bukabona abantu bake kandi bigatwara igihe kire kire.

    Inteko Ishinga Amategeko iherutse gutora umushinga w’itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu Nyarwanda kugira ngo irusheho koroshya uburyo ubwenegihugu buzajya butangwamo.

    Iri tegeko rigizwe n’ingingo 58 rizasimbura Itegeko Ngenga n°30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu, byagaragaye ko ryari rikeneye kuvugururwa kugira ngo rijyanishwe na politiki y’igihugu u Rwanda rushyize imbere.

    Bimwe mu bikubiye mu itegeko rishya rigenga ubwenegihugu nyarwanda

    Muri iri tegeko rishya rigenga imitangire y’ubwenegihugu nyarwanda, hongerewe impamvu zishingirwaho mu kubusaba no kubutanga, harimo ku banyamahanga “bafitiye igihugu akamaro”, aho bazajya babuhabwa hatitawe ku myaka itanu bagombaga kuba bamaze mu gihugu nk’uko byari bisanzwe mu itegeko n°30/2008 ryo ku wa 25/07/2008.

    Muri izo mpamvu kandi harimo guha ubwenegihugu nyarwanda umunyamahanga ufite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa birambye.
    Muri rusange iri tegeko rishya riteganya impamvu 11 zishingirwaho mu gutanga ubwenegihugu nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

    Zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana utoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana atabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

    Iri tegeko rishya riteganya ko mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingiranwa, ugomba kuba ‘warashyingiranywe n’Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.’

    Muri izo ngingo hiyongeraho “Kuba umaze nibura imyaka itanu (5) ushyingiwe ku munsi w’ubusabe,” kandi icyo gihe ugomba kuba ubana “n’uwo mwashyingiranywe kugeza ku munsi w’itangwa ry’ubwenegihugu nyarwanda wasabye.”

    Kuri iyi ngingo hakozwe impinduka hakumirwa gushakana ngo abantu bahite babona ubwenegihugu nyarwanda butangwa, mu buryo bworoshye hanyuma nyuma bahite batandukana.

    Mu itegeko ngenga ryo mu 2008 ho byateganywaga ko umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu washyingiranywe n’Umunyarwanda, ashobora kubona ubwenegihugu igihe abisabye, ubushyingiranwe bumaze nibura imyaka itatu ( 3).

    Mu zindi ngingo zituma abashyingiranywe bahabwa ubwenegihugu Nyarwanda ni uko ubisaba agomba kuba ari inyangamugayo, anafite ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda n’indangagaciro z’igihugu, kandi abyubaha, no kuba atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Muri iri tegeko binateganywa ko hashobora kubaho gutakaza ubwenegihugu Nyarwanda ku wabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, “iyo urwego rubifitiye ububasha rumenye ko ishyingiranwa ryabaye ku bw’inabi hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda.”

    Icyo gihe umuntu wambuwe ubwenegihugu kandi ntiyongera kubusubirana, ndetse ingaruka zo kubwamburwa zigera no ku bo yishingiye. Iri tegeko kandi rinateganya impamvu uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa ashobora kubutakaza.

    Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora kwamburwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira :

    1ºiyo uwabuhawe yabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose;
    2º iyo uwabuhawe yasabye ubwenegihugu nyarwanda butangwa agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda;

    3º iyo imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa ibangamiye izindi nyungu z’Igihugu;

    4º iyo yabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, nyuma urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano rukamenya ko ishyingiranwa ryabaye hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda;

    Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

    Ubundi bwenegihugu butangwa hashingiwe ku nyungu z’igihugu

    Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku nyungu z’igihugu harimo kuba ubusaba igihugu kimufitemo inyungu, kandi hari ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha isobanura inyungu z’igihugu, zishingirwaho mu kumuha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

    Ni kimwe no ku bwenegihugu butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa ku mpano byihariye, aho ababuhabwa bagomba kuba bafite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda. Urugero aha ni abanyabwenge cyangwa abakinnyi b’imikino itandukanye.

    Hagomba kandi “kuba hari ibaruwa, urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha, isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda, bikaba byashingirwaho ahabwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.”

    Naho ku bwenegihugu buzaba butangwa hashingiwe ku ishoramari cyangwa ibikorwa birambye umuntu afite, harimo kuba ubusaba “afite ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye mu Rwanda ni ukuvuga ibikorwa bitazamara igihe ngo bihagarare.”

    Icyo gihe na we agomba kuzaba afite ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha, igaragaza ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye by’usaba mu Rwanda, bishobora gushingirwaho ahabwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.

    Uhabwa bene ubwo bwenegihugu azajya asabwa kuba ari inyangamugayo, afite imyifatire myiza kandi akaba atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Bivuze ko uwujuje kimwe muri ibyo byavuzwe haruguru azajya ashobora kubona ubwenegihugu Nyarwanda mu gihe abusabye, hadashingiwe ku kindi icyo ari cyo cyose, nk’igihe amaze mu Rwanda cyangwa ibindi .

    Ubwenegihugu butangwa kubera kuba mu Rwanda igihe cyo kububona gishobora kongerwa

    Ku bijyanye n’ubwenegihugu butangwa kubera kuba mu Rwanda, muri iri tegeko rishya mu ngingo ya 16 biteganywa ko umunyamahanga azaba ashobora kubusaba igihe amaze imyaka cumi n’itanu (15) ikurikirana aba mu Rwanda, mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi akaba azi umuco, indangagaciro Nyarwanda kandi abyubaha.

    Ni impinduka zikomeye kuko mu itegeko ryo mu 2008 ari naryo rigikoreshwa ubu, ryateganyaga ko umunyamahanga wese usaba kugirwa Umunyarwanda mu gusaba ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda, igihe abisaba yagombaga kuba amaze imyaka itanu (5) aba mu Rwanda kandi ahaba mu buryo bwemewe n’amategeko .

    Hari kandi n’ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira, aho ubusaba agomba kuba yarimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu, cyangwa kuba akomoka ku muntu wimukiye mu Rwanda ku bw’izo mpamvu.

    Aha umwimukira wifuza ubwenegihugu nyarwanda agomba kuba nibura amaze imyaka 25 ikurikirana aba mu Rwanda, kandi akaba ntaho agihuriye n’igihugu cye akomokamo, akaba kandi ari inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza, afite ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda anabyubaha, akaba afite ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu no kuba abana neza n’abandi, kandi afite ubushobozi buhagije, akaba kandi atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Umuntu ashobora kandi gusaba cyangwa gusabirwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kutagira ubwenegihugu, aho ubusaba cyangwa ubusabirwa agomba kuba adafite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu kandi akaba ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe, akaba kandi atahungabanya umutekano w’igihugu.

    Muri iri tegeko rishya kandi harimo ko hashobora no gutangwa ubwenegihugu hashingiwe ku cyubahiro, buzaba butangwa mu rwego rwo guha agaciro imyitwarire y’umwihariko y’umuntu cyangwa guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’umwihariko by’umuntu, ububasha bwo gutanga ubu bwenegihugu bukaba bufitwe gusa na Perezida wa Repubulika.

    Aha itegeko rishya mu ngingo yaryo ya 37 riteganya ibijyanye no kongera gusubirana ubwenegihugu.

    Ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko bushobora gusubiranwa nyuma yo kubureka. Uretse ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro, ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibusubiranwa.

    Itegeko rishya rigena ufite Ububasha bwo gutanga ubwenegihugu

    Ububasha bwo gutanga ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko bufitwe n’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano mu gihe icyemezo cyabwo gitangwa n’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano.

    Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko ibikigize, uburyo gikoze n’ibipimo byacyo, umukuru w’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano amenyesha mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere w’aho uwabuhawe aba amakuru yerekeranye n’itangwa ry’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

    Setti Solomon na we ni umukozi wa Ambasade y
    Setti Solomon na we ni umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahawe ubwenegihugu mu mpera z’ukwezi gushize

    Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko yandikwa n’umwanditsi w’irangamimerere mu bitabo by’irangamirere abanje kumugaragariza icyemezo cy’ubwenegihugu yahawe n’urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano.

    Ni mu gihe ububasha bwo gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bufitwe n’Inama y’Abaminisitiri, icyakora, ububasha bwo gutanga ubwenegihugu Nyarwanda bushingira ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika.

    Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Icyakora, ibijyanye no gutangaza uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bigenwa na Perezida wa Repubulika.
    Iteka rya Minisitiri rigena ibikubiye mu myirondoro y’uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bitangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Icyakora, ibikubiye mu myirondoro y’uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bitangazwa bigenwa na Perezida wa Repubulika.

    Itegeko rishya rinateganya n’ibihano ku wahawe ubwenegihugu akoresheje uburiganya

    Itegeko Ngenga rishya riteganya ko umuntu wahawe ubwenegihugu Nyarwanda azajya abwamburwa, igihe bigaragaye ko yabubonye akoresheje uburiganya, amakuru atariyo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose.

    Ni kimwe n’igihe uwahawe ubwenegihugu bimenyekanye ko yari agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda cyangwa igihe imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’igihugu.

    Biteganywa ko umukozi w’urwego rubifitiye ububasha uzagira uruhare mu itangwa ry’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda butangwa mu buriganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze 10.
    Naho uzihesha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa mu buryo bw’uburiganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Ni kimwe n’umuntu uzahamwa no gufasha undi muntu mu buryo ubwo aribwo bwose kubona ku bw’uburiganya ubwenegihugu Nyarwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Kimwe n’itegeko risanzwe, uyu mushinga w’itegeko wemera ko Umunyarwanda ashobora kugira ubwenegihugu burenze bumwe, harimo n’ubw’u Rwanda, ariko ubwenegihugu Nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.

    Abafite ubundi bwenegihugu bazaba basabwa kubumenyekanisha bitarenze amezi atatu uhereye igihe babuherewe.

    Ibi tubagejejeho muri iyi nkuru bimwe bishobora guhinduka bitewe n’ubugorangingo iri tegeko rizagenda rikorerwa mbere yuko risohoka.

    Iri tegeko ryatowe n’Umutwe w’Abadepite rigomba kohererezwa mu bagize inteko ya Sena y’uRwanda nabo bakaryigaho ,bamara kuryemeza rikohererezwa Perezida wa Repubulika kugira ngo aryemeze, cyangwa agire ubundi bugororangingo akoraho, mu gihe azaba arishyizeho umukono nibwo rizasohoka mu igazeti ya leta ubundi ritangire gukurikizwa risimbuye iryo mu 2008 ryari risanzwe rikoreshwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/menya-impinduka-zikubiye-mu-itegeko-rishya-rigenga-ubwenegihugu-mu-rwanda-rizasimbura-irya-2008

  • Sadate wayoboraga Rayon Sports, COVID-19 yahagaritse imikino: Ibintu 10 byaranze 2020 mu mupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 ni umwe mu myaka y’amateka yaranze isi. Mu mupira w’amaguru abakunzi bawo barashaririwe, nyuma y’amezi umunani arenga batabasha kugera ku kibuga, kugeza n’ubu bakaba batarabasha gusubira ku kibuga, by’umwihariko mu Rwanda.

    Abafana babujijwe kujya muri Stade bitunguranye, umukino wa nyuma bawurebeye mu biti
    Abafana babujijwe kujya muri Stade bitunguranye, umukino wa nyuma bawurebeye mu biti

    Mu gukusanya amakuru y’imikino yaranze umwaka wa 2020 mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu Rwanda, ayagarutsweho cyane muri uyu mwaka w’imikino ni ayavuzwe mu ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mu gihe ibikorwa by’umupira byari byarahagaze.

    Ibi ni ibintu 10 by’ingenzi byaranze umupira w’amaguru mu mwaka wa 2020

    1. Amabaruwa y’urudaca, guterana amagambo muri Rayon Sports…

    Mu kwezi kwa Gatatu ni bwo ibikorwa bya siporo n’andi marushanwa yahagaritswe mu Rwanda, ndetse n’igihugu muri rusange cyinjira mu bihe bya Guma mu rugo, byari ibihe bigoye ku bantu benshi kuko byabaye nk’ibitunguranye.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwishyuza ikipe ya Rayon Sports imishahara yari ibabereyemo, aho hari abavugaga ko baheruka guhembwa mu kwa 12/2019, ndetse bakanavuga ko kuva umwaka watangira batarahabwa uduhimbazamusyi.

    Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports ari mu bavuzwe cyane muri 2020
    Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports ari mu bavuzwe cyane muri 2020

    Aha amabaruwa yatangiye gucicikana, by’umwihariko binyuze kuri kapiteni Eric Rutanga wandikaga mu izina ry’abakinnyi ndetse na Munyakazi Sadate utaratindaga guhita asubiza, ndetse na Rugwiro Hervé waje kumusimbura na we yakomerejeho yandika ibaruwa irimo gutakamba avuga ko abakinnyi babayeho nabi.

    Michael Sarpong yavuze ko Sadate atari ku rwego rwo kuyobora Rayon Sports arirukanwa

    Tariki 23-04-2020 nibwo rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports yaje kwirukanwa, aho yashinjwaga ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, ikibazo nacyo cyakuruye kutumvikana hagati y’abafana ba Rayon Sports.

    Bwa nyuma Sarpong agaragara nk
    Bwa nyuma Sarpong agaragara nk’umukinnyi wa Rayon Sports, ku mukino shampiyona yaje guhita ihagarikwa burundu

    Gushaka guhirika Sadate ku buyobozi, yandikira Perezida wa Repubulika….

    Bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye bagaragaje ko batishimiye uburyo ikipe ya Rayon Sports iyobowemo, ndetse banandikira RGB bayimenyesha ko Ngarambe Charles ari we muyobozi wemewe wa Rayon Sports.

    Nyuma yaho na Munyakazi Sadate yahise yandikira RGB ayimenyesha ko ari we muyobozi wa Rayon Sports, bidatinze RGB yaje gutangaza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wemewe n’amategeko wa Rayon Sports.

    Ntibyagarukiye aho, Munyakazi Sadate yaje no kwandikira Perezida wa Republika agaragaza ibibazo biri muri Rayon Sports, nyuma mu kiganiro n’abanayamakuru Perezida wa Republika ubwo yabibazwagaho, yavuze ko hari abo yashinze icyo kibazo.

    Nyuma y’iminsi mike, RGB yaje kugaragaza ko hari amakosa yakozwe na Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse ihita inakurwaho, hashyirwaho iy’agateganyo yari iyobowe na Murenzi Abdallah, nyuma hatorwa Uwayezu Jean Fidele nka Perezida wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine

    Uwayezu Jean Fidele, ni we wabaye Perezida mushya wa Rayon Sports
    Uwayezu Jean Fidele, ni we wabaye Perezida mushya wa Rayon Sports

    2. Kevin Monnet-Paquet yemeye gukinira Amavubi

    Nyuma y’imyaka myinshi yifuzwa ngo azakinire Amavubi, Kevin Monnet-Pacquet kera kabaye yaje kwemera kuzakinira Amavubi ndetse anashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kwitegura umukino wa Cap-Vert.

    Kevin Monnet-Paquet yari yahamagawe mu Mavubi, nyuma aza kwisubira ntiyitabira
    Kevin Monnet-Paquet yari yahamagawe mu Mavubi, nyuma aza kwisubira ntiyitabira

    Nyuma yo kohererezwa ubutumire, ntiyigeze abusubiza ndetse ntiyanitabira iyo mikino yombi, aha bikaba byaravuzwe ko yaje kwisubira kubera amwe mu magambo yaba yaravuzwe mu itangazamakuru yamuciye intege zo gukinira Amavubi

    3. Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari, irahanwa iza kongera kubabarirwa

    Muri Gashyantare 2020, ikipe ya Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari, ni nyuma y’uko itemerewe gukoresha abakinnyi batarabona ibyangombwa, ibi bikaba byari mu bikubiye mu mategeko yagomba kugenga irushanwa.

    Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy
    Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari irahanwa, nyuma iza gukurirwaho ibihano

    Ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu mwaka utaha wa 2021, kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda no hanze mu gihe cy’umwaka no kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw, aha yahise isimburwa na Kiyovu Sports, gusa inyuma ibi bihano byaje gukurwaho.

    4. Mashami yongereye amasezerano mu Mavubi, mu gihe Ferwafa yari yamaze kumuhagarika

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent wari warasoje amasezerano ye y’umwaka yo gutoza Amavubi, yaje kongererwa amasezerano y’undi mwaka umwe, ni nyuma y’aho byari byavuzwe ko Ferwafa yafashe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano kubera umusaruro batari bashimye.

    Mashami Vincent yongerewe amasezerano
    Mashami Vincent yongerewe amasezerano

    5. Gicumbi na Heroes muri FIFA, birangira zimanuwe mu cyiciro cya kabiri

    Nyuma y’aho shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe itarangiye, hafashwe umwanzuro wo guha APR Fc yari ku mwanya wa mbere igikombe, naho Gicumbi na Heroes zari ku myanya ibiri ya nyuma zihita zimanurwa mu cyiciro cya kabiri.

    Aya makipe yishyizwe hamwe arega muri Ferwafa ariko ikirego giteshwa agaciro, bahitamo kiywambaza urukiko mpanabyaha rwa siporo ku isi (TAS), gusa ikirego baza kugikuramo bongera kwiyambaza inteko rusange ya Ferwafa, ariko ntibyagira icyo bitanga bongera kumanurwa mu cyiciro cya kabiri

    6. Amavubi muri 2020, umwaka usojwe adatsinze igitego

    Ni umwaka utarabayemo imikino myinshi ku ikipe y’igihugu, aho mu mikino ibiri y’amarushanwa yakinnye na Cap-Vert bayinganyije, banakina imikino ya gicuti ibiri Na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville, iyi yose nayo bayinganya 0-0, bivuze ko nta gitego Amavubi yatsinze muri 2020

    7. APR FC yongeye gusezererwa itarenze umutaru

    Ikipe ya APR Fc yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, ni yo kipe yatangaiye imyitozo mbere y’andi makipe yose, aho nyuma yo kugura abakinnyi barimo nka Bizimana Yannick yakuye muri Rayon Sports, Tuyisenge Jacqueswari uvuye muri Angola, intego zari ukuba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Champions League.

    APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Gor Mahia
    APR FC yasezerewe ku ikubitiro na Gor Mahia

    Nyuma yo gutombora ikipe ya Gor Mahia icyozere cyari cyose, gusa ntiyaje gukabya izo nzozi kuko iyi kipe yayisezereye ku ikubitiro, iyitsinde ibitego 4-3 mu mikino yombi, mu gihe AS Kigali yo yari ihagarariye u Rwanda yabashije gusezerera Orapa United yo muri Botswana.

    8. Jeannot Witakenge wakiniye amakipe nka Rayon Sports na APR FC yarapfuye

    Nyuma y’iminsi yari amaze arwaye, Jeannot Witakenge wamamaye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyibera umutoza wungirije, tariki 25/04/2020 ni bwo byamenyekanye ko yapfuye azize azize kanseri y’igifu.

    Jeannot Witakenge yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020
    Jeannot Witakenge yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020

    9. Shampiyona nta bafana, yongera gutangira nta muterankunga, nyuma y’iminsi irongera irahagarikwa

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bwa mbere mu mateka kimwe no mu bindi bihugu, yatangiye gukinwa nta mufana wemerewe kwinjira ku kibuga kubera icyorezo Coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi.

    Shampiyona yatangiye ikinwa nta bafana, ubu yongeye guhagarikwa
    Shampiyona yatangiye ikinwa nta bafana, ubu yongeye guhagarikwa

    Nyuma yo gukina gusa iminsi itatu ya shampiona, yaje guhita ihagarikwa na Minisiteri ya Siporo ndetse binashimangirwa n’inama y’abaminisitiri, ni nyuma yo gusanga hari amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    10. Kwiyubaka kw’andi makipe mu Rwanda, Rayon Sports igenda biguru-ntege

    Umwaka w’imikino wa 2020/2021 ni umwaka waranzwe no kwiyubaka ku makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports, Gasogi ndetse na AS Kigali, mu gihe Rayon Sports yo yaranzwe no gutakaza abakinnyi benshi ikinjiza abadafite amazina akomeye.

    Amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports ari mu makipe yiyubatse mbere yo gutangira umwaka w
    Amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports ari mu makipe yiyubatse mbere yo gutangira umwaka w’imikino

    Ikipe ya APR FC yasinyishije abakinnyi barimo Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, Nzanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga ndetse na Tuyisenge Jacques .

    Kiyovu Sports iri mu makipe yiyubatse cyane, yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves, isinyisha ba myugariro barimo Ngandu Omar, Irambona Eric, abo hagati barimo Ngendahimana Eric, Abedi wavuye I Burundi, ndetse na rutahizamu Babua Samson wasoje shampiyona afite ibitego byinshi.

    Ikipe ya Police Fc yasinyishije abarimo Usengimana Faustin, Eric Rutanga, Iradukunda Eric Radu, Twizerimana Martin Fabrice, Sibomana Patrick, naho ikipe nka AS Kigali isinyisha abarimo Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjili, Aboubakar Lawar n’abandi.

    Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo nayo yari imaze gutakaza benshi, yongeyemo umunyezamu Kwizera Olivier, Jean Vital Ourega ndetse na Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sadate-wayoboraga-rayon-sports-covid-19-yahagaritse-imikino-ibintu-10-byaranze-2020-mu-mupira-w-amaguru

  • Uburyo wakwereka umukobwa ko umukunda ariko u… – #rwanda #RwOT

    Iyo weretse umukobwa ko umukunda ukoresheje ibikorwa, niyo wabimubwira nyuma usanga yari yarabibonye kandi yarabitekerejeho bihagije. Dore bumwe muburyo wakoresha umwereka ko umukunda:

    1.Mufashe mutuntu duto

    Umukobwa ashimishwa no kubona umwitayeho umufasha twatuntu ubonako ntacyo tumaze mbese tworoshye. Mugihe arimo yitegura kujya ku kazi mufunikire utuntu yitwaza , ibyo bizamushimisha kandi aboneko umukunda kandi umwitayeho. Mugihe abyutse mufashe kuba wamushyirira umuti w'amenyo ku buroso bw'amenyenyo. Ibyo bizamubera ibimenyetso abonesha amaso ko umukunda.

    2: Kunda ku mwoherereza amafoto yawe

    Umwereka uko wiriwe ibyo wiriwe ukora. Niba umaze igihe waragiye mubutumwa bw'akazi cyangwa se wagiye mugitondo ku kazi mukaba mutarabonana mwoherereze ifoto maze wandikeho n'amagambo umubwira uko wumva umerewe bizamushimaisha. Kumagambo umwandikiraho mugihe umuha iyo foto mwerekeko wishimiye uburyo mubanye kandi ko ari uwagaciro mubuzima bwawe.

    3: Mwandikire n'ikaramu ibaruwa y'urukundo

    Kumwandikira ibaruwa y'urukundo bizamutungura kandi bimushimishe, Numara kuyandika wiyimuha muntoki ahubwo reba hamwe muhantu akunda kugera maze uyiharambike nahagera ayihasange bizamutungura kandi bimushimishe. Ibyo bizamutungura bimutere guseka kandi yirirwe yishimye umunsi wose.

    4: Mugire uwingezi mu buzima bwawe

    Niba bishoboka, ntukamwirengagize mugihe akeneye ku kwisanzuraho. Mwerekeko ari uwingenzi mugihe agize icyo akubaza musubize vuba umuhamagara kuri telephone ye, cq umwoherereze ubutumwa bugufi, bimukorere niyo waba ntawundi wabikorera.

    5: Mubere byose kandi umwiteho cyane

    Niba yiriwe atameze neza ku kazi mube hafi kugira utume yagarura akanyamuneza. Gerageza kumwerekako umwitayeho kandi umufashe muri buri kimwe cyatuma amererwa neza kandi ugerageze kumwumva ndetse nokumenya ibyifuzo bye.

    6: Mube hafi umufashe

    Uburyo bwiza bwo kwereka urukundo umuntu rwanyarwo nukuba umuntu hafi kandi ukamufasha. Gerageza kumenya ibishimisha uwo muri kumwe maze umufashe kuba yagera kuri ibyo bimushimisha. Menya icyerekezo cye maze umufashe kuba yagera kuri izo ndoto ze kandi umuhe inama aho biringombwa. Gerageza kuba mubantu bahafi bamufasha kugira icyerekezo kandi umwerekeko umukunda.

    7: Mwitangire

    Uburyo bwanyabwo bwo kwereka umukobwa ko umukunda ni ukumwitangira. Ugomba gukunda kumujyana ahantu hari abantu urugero nkaho barebera firimi mukajyana kuzireba, ikinamico, bizamushimisha cyane. Ugomba kandi kubanza kumenya mbere niba ibyo ushaka kumujyanamo abikunda. Reba ibyo akunda maze umwereke inyungu yabikuramo aho kubikora gusa muburyo bwo kwishimisha gusa. Mwerekeko witeguye gukora buri kimwe cyose cyamuzanira ibyishimo, ibi nibyo bizamwerekako koko umukunda kandi mukubikora uzaba warangije kumubwira ryajambo ngo ndagukunda.

    Src:www.wikihow.com

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101969/uburyo-wakwereka-umukobwa-ko-umukunda-ariko-utabimubwiye-akabyibonera-ubwe-101969.html