Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire ingabo z'u Rwanda n'abashinzwe umutekano bose abaha umukoro #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa burambuye ingabo z'u Rwanda ziri mu gihugu no hanze yacyo bwo kubashimira ubwitange bwabo ndetse anabasaba ko 2021 bakomeza kuba indashyikirwa.

    Perezida Kagame yagize ati 'Mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda no kuri njye bwite,ndashaka kwifuriza umwaka mwiza wa 2021 abagabo n'abagore bo mu ngabo z'u Rwanda n'abashinzwe umutekano.

    Ndashima cyane umuhati wanyu mu gusohoza inshingano zanyu no guhesha agaciro gakomeye igihugu.'

    Perezida Kagame yashimiye abasirikare b'u Rwanda n'abandi bashinzwe umutekano uburyo bahanganye n'ibibazo igihugu cyaciyemo birimo na Covid-19 binyuze mu kwihangana, kwitanga, no kuba indashyikirwa.

    Perezida Kagame yashimiye abasirikare bagiye hanze mu butumwa bw'amahoro.Ati 'Ntabwo biba byoroshye gusiga umuryango mu bihe by'ibiruhuko.Ndabashimira ku kwitanga nk'igitambo mu gushaka amahoro ku mugabane wacu no hanze.

    Yagize icyo asaba aba basirikare n'abashinzwe umutekano.Ati 'Mu mwaka mushya,murahamagarirwa gukomeza kugira ikinyabupfura,kwigirira icyizere no gukora cyane ingabo zacu zisanzwe zizwiho.Kurinda imibereho myiza n'umutekano by'abanyarwanda ni umuhamagaro wanyu wo hejuru.Muri mu beza cyane igihugu cyacu cyatanga.

    Nongeye kubifuriza umwaka mwiza wa 2021 mwe n'imiryango yanyu.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yifurije-umwaka-mushya-muhire-ingabo-z-u-rwanda-aziha-umukoro

  • Tom Close yashimye umugore we Tricia, ashyira… – #rwanda #RwOT

    Ibi byose uyu muhanzi uherutse kugirwa umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com. Yashimye umugore we avuga ko nawe ari mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma ashyira mu bikorwa inshingano z'akazi neza ari nabyo byamuviriyemo kuzamurwa mu ntera akagirwa umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC.

    Yagize ati 'Nta kindi navuga usibye kumushimira'. Mu gusobanura uruhare rw'umugore we Niyonshuti Ange Tricia mu kunoza imirimo ye, biri no mu byatumye azamurwa mu ntera, yavuze ko akazi ari kimwe ariko na none umuryango ukaba ikintu gikomeye mu gutuma kanozwa kuko iyo hari ibibazo mu muryango nko gushyamirana n'ibindi bituma kangirika. Mu bandi yashimiye abivanye ku mutima ni bagenzi be b'abakozi babanye umunsi ku wundi mu kazi ka buri munsi.

    Tom Close yashimiye umugore we Tricia 

    Yashimye byimazeyo abayobozi bamugiriye icyizere, ndetse n'Inama akesha Rugira ishobora byose. Hano ku bijyane n'umuziki yavuze ko uyu mwaka atawugaragayemo cyane kubera izindi nshingano yari afite, ahubwo agaruka kuri bamwe mu bahanzi bashya bawigaragajemo. Yati 'Harimo umuhanzi witwa Juno Kizigenza yarakoze, na wa mwana ufite ubumuga bwo kutabona Niyo Bosco n'ubwo mu mpera z'umwaka byagabanutse ariko yagaragaje ko ari umuhanzi mwiza'.

    Juno Kizigenza wamamaye kubera indirimbo ‘Mpa Formula’ Tom Close yamushyize mu bahanzi bashya bigaragaje

    Niyo Bosco nawe ni uko

    Tom Close yakomeje avuga ko hari abahanzi benshi bakoze bashya atakwirirwa arondora amazina barimo abakora injyana ya Trap, ndetse na Hiphop. Yasabye abanyarwanda kurushaho kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19, abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire w'iterambere no gukora wa 2021.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101977/tom-close-yashimye-umugore-we-tricia-ashyira-juno-kizingenza-na-niyo-bosco-mu-bahanzi-bash-101977.html

  • Se wa Humble Jizzo yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru y'akababaro Humble Jizzo yayitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram aho yavuze ko ababaye cyane kubera kubura umubyeyi we.

    Yagize ati “Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Nohel tuvugana bwari ubwa nyuma.”

    Umubyeyi wa Humble Jizzo wari utuye mu Karere ka Nyagatare yitabye Imana azize uburwayi.

    Humble Jizzo ni umwe mu bahanzi bakundwa na benshi binyuze muri Urban Boyz asigayemo we na mugenzi we Nizzo cyane ko Safi Madiba we yavye mu itsinda

    Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys, amaze iminsi atumvikana mu bikorwa bya muzika, aho ahugiye mu bijyanye n'ubucuruzi bw'inzu n'ibibanza.

    Abakurikira uyu muhanzi kuri instagram biganjemo ibyamamare bihanganishije Humble Jizzo kubera kubura uyu mubyeyi we.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/se-wa-humble-jizzo-yahitanwe-n-uburwayi

  • Perezida Kagame yashimye umuhate w'Ingabo z'u Rwanda, azifuriza ishya n'ihirwe mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Ngabo z'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano ahanini rigamije kuzishimira no kwifuriza abazigize umwaka mwiza wa 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko ashima uburyo Ingabo z'u Rwanda zikoresha umuhate mu kuzuza neza inshingano zazo, by'umwihariko azishimira uburyo zitwaye mu guhangana n'ibibazo igihugu cyahuye nabyo birimo n'icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Nyurwa n'umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z'igihugu cyacu. Abaturage b'igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.'

    'Intangiriro z'umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n'imbogamizi twahuye nazo zirimo n'icyorezo cya COVID-19 n'ukudatezuka, kwiyemeza n'ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.'

    Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n'indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

    Ati 'Ndoherereza by'umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw'amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n'umuryango muri ibi bihe by'iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigombwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n'ahandi.'

    'Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk'uko ingabo zacu n'inzego z'umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n'umutekano w'Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y'ibanze. Muri bimwe mu by'agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma no ku giti cye yifurije abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2021.

    Uretse Perezida Kagame, Ingabo z'u Rwanda ziherutse gushimwa na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange wanashimye Leta y'u Rwanda yemeye ubusabe bwe ikohereza ingabo zihariye mu gihugu cye zo kubungabunga ibikorwa by'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020. Uretse kurinda umutekano muri Centrafrique Ingabo z'u Rwanda zinagira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo na Sudan mu Ntara ya Darfur.

    Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yashimye umuhate w'Ingabo z'u Rwanda, azifuriza ishya n'ihirwe mu 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-umuhate-w-ingabo-z-u-rwanda-azifuriza-ishya-n-ihirwe

  • Touadéra yavuze uko Ingabo zidasanzwe za RDF zageze muri Centrafrique n'impamvu Bozizé atafashwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Touadéra yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n'abanyamakuru bo mu bihugu bitanu bya Afurika bifite ingabo muri Repubulika ya Centrafrique aho ziyemeje kubungabunga amahoro.

    Centrafrique nka kimwe mu bihugu bimaze imyaka myinshi birimo imvururu, yakoze amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, hari ubwoba bukomeye ko ashobora gukurikirwa n'imvururu zikaze zitewe n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé gusa Ingabo z'u Rwanda zari ziryamiye amajanja arangira nta nkomyi.

    Touadéra yatangaje ko igihugu cye aricyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.

    Ati 'Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw'umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by'inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy'ingenzi mu buzima bwa demokarasi y'igihugu cyacu.'

    Mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu muri Centrafrique, uhereye ku musirikare ufungura amarembo, ukagera ku bagenda intambwe ku yindi iruhande rwa Perezida Touadéra mu muhanda, mu Biro n'abarinda urugo rwe n'umuryango we bose ni Abanyarwanda.

    Yakomeje agira ati 'Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by'Ingabo z'u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n'izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z'umutwe udasanzwe z'u Rwanda zicunze umutekano w'Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.'

    Touadéra yashimye uburyo Ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano we n’abanyagihugu

    Yavuze kuri Bozizé n'impamvu atafashwe

    Mu mpera z'umwaka ushize, Bozizé yinjiye mu gihugu aturutse mu mahanga mu buhungiro yari amazemo imyaka itandatu, anatangaza ko afite gahunda zo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yabaye muri uku kwezi.

    Touadéra yabwiye abanyamakuru ko ubwo yagarukaga na mbere yaho, nta gihugu cy'igituranyi cyari cyigeze kimenyesha Centrafrique ko uyu mugabo w'imyaka 74 wayoboye kuva ku wa 15 Werurwe 2003 kugera ku wa 24 Werurwe 2013 yaba ari ku butaka bwacyo.

    Ati 'Nta gihugu na kimwe cy'igituranyi kiratubwira ko cyabonye Bozizé ku butaka bwacyo gusa ubu tuzi neza ko ari ku butaka bwa Centrafrique ndetse ni we wayoboye ibitero byagabwe ku Ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zose ziri hano, ku ngabo no ku baturage. Arahari ni we uyobora ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi.'

    Nyuma y'iminsi itanu avuye ku butegetsi mu 2013, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, gusa kuva ubwo ntabwo byigeze biba no ku munsi yagarukaga muri Centrafrique.

    Ubwo yasobanuraga impamvu atafashwe, Touadéra yagize ati 'Hanyuma kuki atafashwe mu gihe yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi? Murabizi ko twari mu biganiro, twabikoze dufite umutima n'amahitamo y'ibiganiro n'ubwiyunge, hanyuma ajya kuza twahisemo inzira ya politiki twizera ko yinjira mu gihugu bigendanye n'amasezerano. Ni muri ubwo buryo ariko ntibisobanuye ko inzira z'ubutabera zitashoboraga gukurikiraho n'ubu ziriho ariko twatekereje ko twaganira.'

    Perezida Touadéra yavuze ko muri ibyo biganiro, kimwe mu byarebwagaho ari uburyo bwo kuvugurura imibereho y'abahoze ari abakuru b'igihugu, ibintu ubusanzwe bitari biteganyijwe mu buryo busobanutse mu Itegeko Nshinga.

    Ati 'Nibyo twakoze, twatoye itegeko, dushyiraho amateka agena uko agomba gushyirwa mu bikorwa hanyuma batangira kubona pansiyo zabo […] nta wababujije politiki ariko hariho amategeko, si njye washyizeho Itegeko Nshinga.'

    Yavuze ko amategeko ariyo agena ibigomba gukurikizwa ku muntu ushaka kuba Perezida wa Repubulika ndetse ko hari n'inzego zibishinzwe zirimo nka Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

    Ku wa 3 Ukuboza, Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwanzuye ko Bozizé atemerewe kwiyamamaza kuko atujuje ibisabwa runashingiye ku bihano yafatiwe.

    Touadéra ati 'Ndatekereza ko nk'umuntu uharanira demokarasi nk'uwahoze ari Perezida wa Repubulika, yari akwiye kubaha inzego z'igihugu. Gusa ntiyigeze abikora ahubwo yihutiye gusuganya imitwe yitwaje intwaro.'

    Yavuze ko igihugu cyanyuze mu bihugu bikomeye, amahirwe uyu munsi ahari akaba ari uko hari ingabo za Minusca n'iz'igihugu zigerageza kuburizamo ibikorwa bya Bozizé. Yavuze ko hazafatwa ingamba zikomeye kuri ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'igihugu.

    Perezida Touadéra yavuze ko Bozizé yagarutse mu gihugu ntafatwe kuko hari hari ibiganiro bigamije kunga abenegihugu

    Bozizé yaba yari yarahungiye he? UGANDA?

    Harouna Douamba ni umwe mu bantu bubashywe muri Centrafrique, afite ibinyamakuru bikorera kuri internet birenga 20. Uyu mugabo ubusanzwe akomoka muri Burkina Faso ndetse hari amakuru ko ari inshuti ikomeye ya Touadéra, ko yamuhaye imodoka agendamo ndetse n'uburinzi.

    Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibibazo Centrafrique ifite muri iki gihe byihishwe inyuma n'u Bufaransa by'umwihariko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wabwo, Jean-Yves Le Drian.

    Yavuze ko iyo biza kuba atari ubufasha bw'u Bufaransa, Bozizé aba yaratawe muri yombi ubwo yagarukaga mu gihugu.

    Ati 'Ni inde wamuzanye? Ese utekereza ko u Bufaransa butahawe amakuru y'uko Bozizé agiye kuva muri Uganda? Bwabwiwe byose, ariko se bwakoze iki?'

    IGIHE: Yageze hano avuye muri Uganda?

    Harouna: Yari muri Uganda mu buhungiro. Ni ukuvuga ngo yavuye muri Uganda aza hano, ariko se yaje gute? Ni inde wamuzanye? Ushobora kwambuka imipaka ukagera hano nta mpungenge? Ni inde wamuzanye akamugeza hano? Ni ibibazo byo kwibaza.

    Yavuze ko ariwe wasabye Perezida Kagame kohereza ingabo muri RCA kuko yabonaga ibintu bishobora gukomera hakaba imvururu

    Niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana ku majwi yo hejuru amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020

    Amafoto: Girinema Philbert


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/touadera-yavuze-uko-ingabo-zidasanzwe-za-rdf-zageze-muri-centrafrique-n-impamvu

  • Uganda ikomeje ibikorwa byo gushimuta no guhohotera Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu baherutse kuzizwa amaherere barimo Mathew Nsabimana na George Bazatoha, baherutse gushimutwa mu buryo butemewe n'amategeko, bakajyanwa gufungwa kandi imiryango yabo ikabuzwa kubageraho.

    Nka Nsabimana usanzwe ari umucuruzi ufite inyubako icumbikira abashyitsi ya 'Bahamas Bar and Lounge' aherutse gushimutwa na CMI mu gikorwa cyari kiyobowe na Maj. Nelson Kyatuka, wamushimuse akamujyana aboshye mu modoka y'ibirahuri bitabona, akerekezwa muri kasho ya Polisi iherereye ahitwa Kireka, izwi nk'indiri y'ibikorwa by'iyicarubozo rikabije.

    Usibye ibikorwa by'ubucuruzi Nsabimana akora mu buryo bwemewe n'amategeko kuva mu 2008 ubwo yajyaga muri Uganda, uyu mugabo nta bindi bya politiki bizwi yigeze ajyamo, ahubwo atuye mu gace ka Seguku yaguzemo inzu mu 2015.

    Nk'uko bimaze kumenyerwa mu mikorere ya CMI, Nsabimana ntiyagejejwe imbere y'inkiko mu masaha 48 nyuma y'ifatwa rye nk'uko biteganywa n'amategeko, ahubwo yashyizwe muri kasho kandi nta kirego cyangwa ibimenyetso bifatika bimushinja bihari.

    CMI kandi yimye Nsabimana uburenganzira bwo kugira uwo bahura nawe ndetse abuzwa gushaka uzamwunganira mu by'amategeko.

    Undi Munyarwanda uherutse kuzira ibikorwa bya CMI ni uwitwa George Bazatoha, uyu akaba ari Umugande ufite inkomoko mu Rwanda.

    Bazatoha uzwiho gukunda umuco w'u Rwanda cyane yafashwe na CMI kubera uburyo atahwemye kwerekana urukundo afitiye igihugu cye cy'inkomoko, ibintu byamuranze kuva na kera dore ko yari Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Makelele yo muri Uganda.

    Uyu mugabo na we ajya gufatwa yazengurutswe n'imodoka za CMI mbere yo kwinjizwamo mu buryo bw'agahato, icyo gihe ntabwo yaneretswe impapuro zemeza itabwa muri yombi rye.

    Gushimuta Abanyarwanda muri ubu buryo bimaze kuba umuco muri CMI kandi ntijya yerekana ibihamya by'ibyaha baregwa, yaba mu buryo bw'ibimenyetso cyangwa kubihamya mu rukiko.

    Kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2017, CMI yakajije umurego mu gushimuta Abanyarwanda batandukanye, ikabafunga binyuranyije n'amategeko abandi ikabatoteza ndetse bamwe bakicwa urubozo. Muri ibi bikorwa byose, CMI ifatanya n'Umutwe w'Iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa uvuga ko arwanya Leta y'u Rwanda.

    Ibibazo byo gushimuta Abanyarwanda byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda bitewe n'uko rudashobora kubarindira umutekano igihe bariyo.

    Ubushotanyi bwa Uganda bukomeje gukorwa mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Angola yinjiye mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n'uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda bigomba guhagarara.

    Nyuma y'amasezerano ariko nta kintu Uganda yigeze ikora mu kuyashyira mu bikorwa, ahubwo yakomeje guhohotera Abanyarwanda ibashinja ko ari intasi, ibyatumye bamwe mu basesenguzi bibaza uburyo u Rwanda rushobora kugira abatasi bangana batyo.

    Umwe muri bo yagize ati 'Ariko ibi bintu bya Museveni n'abatasi bo mu Rwanda byakwitwa iki? Kubera iki ameze nk'ubona intasi z'Abanyarwanda no munsi y'igitanda aryamaho?'

    CMI na RNC bifatanya gutoteza Abanyarwanda ndetse no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-ikomeje-ibikorwa-byo-guhohotera-abanyarwanda

  • Uganda ikomeje ibikorwa byo gushimuta no guhohotera Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu baherutse kuzizwa amaherere barimo Mathew Nsabimana na George Bazatoha, baherutse gushimutwa mu buryo butemewe n’amategeko, bakajyanwa gufungwa kandi imiryango yabo ikabuzwa kubageraho.

    Nka Nsabimana usanzwe ari umucuruzi ufite inyubako icumbikira abashyitsi ya ‘Bahamas Bar and Lounge’ aherutse gushimutwa na CMI mu gikorwa cyari kiyobowe na Maj. Nelson Kyatuka, wamushimuse akamujyana aboshye mu modoka y’ibirahuri bitabona, akerekezwa muri kasho ya Polisi iherereye ahitwa Kireka, izwi nk’indiri y’ibikorwa by’iyicarubozo rikabije.

    Usibye ibikorwa by’ubucuruzi Nsabimana akora mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu 2008 ubwo yajyaga muri Uganda, uyu mugabo nta bindi bya politiki bizwi yigeze ajyamo, ahubwo atuye mu gace ka Seguku yaguzemo inzu mu 2015.

    Nk’uko bimaze kumenyerwa mu mikorere ya CMI, Nsabimana ntiyagejejwe imbere y’inkiko mu masaha 48 nyuma y’ifatwa rye nk’uko biteganywa n’amategeko, ahubwo yashyizwe muri kasho kandi nta kirego cyangwa ibimenyetso bifatika bimushinja bihari.

    CMI kandi yimye Nsabimana uburenganzira bwo kugira uwo bahura nawe ndetse abuzwa gushaka uzamwunganira mu by’amategeko.

    Undi Munyarwanda uherutse kuzira ibikorwa bya CMI ni uwitwa George Bazatoha, uyu akaba ari Umugande ufite inkomoko mu Rwanda.

    Bazatoha uzwiho gukunda umuco w’u Rwanda cyane yafashwe na CMI kubera uburyo atahwemye kwerekana urukundo afitiye igihugu cye cy’inkomoko, ibintu byamuranze kuva na kera dore ko yari Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Makelele yo muri Uganda.

    Uyu mugabo na we ajya gufatwa yazengurutswe n’imodoka za CMI mbere yo kwinjizwamo mu buryo bw’agahato, icyo gihe ntabwo yaneretswe impapuro zemeza itabwa muri yombi rye.

    Gushimuta Abanyarwanda muri ubu buryo bimaze kuba umuco muri CMI kandi ntijya yerekana ibihamya by’ibyaha baregwa, yaba mu buryo bw’ibimenyetso cyangwa kubihamya mu rukiko.

    Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, CMI yakajije umurego mu gushimuta Abanyarwanda batandukanye, ikabafunga binyuranyije n’amategeko abandi ikabatoteza ndetse bamwe bakicwa urubozo. Muri ibi bikorwa byose, CMI ifatanya n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda.

    Ibibazo byo gushimuta Abanyarwanda byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda bitewe n’uko rudashobora kubarindira umutekano igihe bariyo.

    Ubushotanyi bwa Uganda bukomeje gukorwa mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Angola yinjiye mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n’uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda bigomba guhagarara.

    Nyuma y’amasezerano ariko nta kintu Uganda yigeze ikora mu kuyashyira mu bikorwa, ahubwo yakomeje guhohotera Abanyarwanda ibashinja ko ari intasi, ibyatumye bamwe mu basesenguzi bibaza uburyo u Rwanda rushobora kugira abatasi bangana batyo.

    Umwe muri bo yagize ati “Ariko ibi bintu bya Museveni n’abatasi bo mu Rwanda byakwitwa iki? Kubera iki ameze nk’ubona intasi z’Abanyarwanda no munsi y’igitanda aryamaho?”

    CMI na RNC bifatanya gutoteza Abanyarwanda ndetse no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-ikomeje-ibikorwa-byo-guhohotera-abanyarwanda

  • Touadéra yavuze uko Ingabo zidasanzwe za RDF zageze muri Centrafrique n’impamvu Bozizé atafashwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Touadéra yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu bihugu bitanu bya Afurika bifite ingabo muri Repubulika ya Centrafrique aho ziyemeje kubungabunga amahoro.

    Centrafrique nka kimwe mu bihugu bimaze imyaka myinshi birimo imvururu, yakoze amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, hari ubwoba bukomeye ko ashobora gukurikirwa n’imvururu zikaze zitewe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé gusa Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja arangira nta nkomyi.

    Touadéra yatangaje ko igihugu cye aricyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.

    Ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw’umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, uhereye ku musirikare ufungura amarembo, ukagera ku bagenda intambwe ku yindi iruhande rwa Perezida Touadéra mu muhanda, mu Biro n’abarinda urugo rwe n’umuryango we bose ni Abanyarwanda.

    Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”

    Touadéra yashimye uburyo Ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano we n’abanyagihugu

    Yavuze kuri Bozizé n’impamvu atafashwe

    Mu mpera z’umwaka ushize, Bozizé yinjiye mu gihugu aturutse mu mahanga mu buhungiro yari amazemo imyaka itandatu, anatangaza ko afite gahunda zo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yabaye muri uku kwezi.

    Touadéra yabwiye abanyamakuru ko ubwo yagarukaga na mbere yaho, nta gihugu cy’igituranyi cyari cyigeze kimenyesha Centrafrique ko uyu mugabo w’imyaka 74 wayoboye kuva ku wa 15 Werurwe 2003 kugera ku wa 24 Werurwe 2013 yaba ari ku butaka bwacyo.

    Ati “Nta gihugu na kimwe cy’igituranyi kiratubwira ko cyabonye Bozizé ku butaka bwacyo gusa ubu tuzi neza ko ari ku butaka bwa Centrafrique ndetse ni we wayoboye ibitero byagabwe ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zose ziri hano, ku ngabo no ku baturage. Arahari ni we uyobora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

    Nyuma y’iminsi itanu avuye ku butegetsi mu 2013, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, gusa kuva ubwo ntabwo byigeze biba no ku munsi yagarukaga muri Centrafrique.

    Ubwo yasobanuraga impamvu atafashwe, Touadéra yagize ati “Hanyuma kuki atafashwe mu gihe yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi? Murabizi ko twari mu biganiro, twabikoze dufite umutima n’amahitamo y’ibiganiro n’ubwiyunge, hanyuma ajya kuza twahisemo inzira ya politiki twizera ko yinjira mu gihugu bigendanye n’amasezerano. Ni muri ubwo buryo ariko ntibisobanuye ko inzira z’ubutabera zitashoboraga gukurikiraho n’ubu ziriho ariko twatekereje ko twaganira.”

    Perezida Touadéra yavuze ko muri ibyo biganiro, kimwe mu byarebwagaho ari uburyo bwo kuvugurura imibereho y’abahoze ari abakuru b’igihugu, ibintu ubusanzwe bitari biteganyijwe mu buryo busobanutse mu Itegeko Nshinga.

    Ati “Nibyo twakoze, twatoye itegeko, dushyiraho amateka agena uko agomba gushyirwa mu bikorwa hanyuma batangira kubona pansiyo zabo […] nta wababujije politiki ariko hariho amategeko, si njye washyizeho Itegeko Nshinga.”

    Yavuze ko amategeko ariyo agena ibigomba gukurikizwa ku muntu ushaka kuba Perezida wa Repubulika ndetse ko hari n’inzego zibishinzwe zirimo nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

    Ku wa 3 Ukuboza, Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwanzuye ko Bozizé atemerewe kwiyamamaza kuko atujuje ibisabwa runashingiye ku bihano yafatiwe.

    Touadéra ati “Ndatekereza ko nk’umuntu uharanira demokarasi nk’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, yari akwiye kubaha inzego z’igihugu. Gusa ntiyigeze abikora ahubwo yihutiye gusuganya imitwe yitwaje intwaro.”

    Yavuze ko igihugu cyanyuze mu bihugu bikomeye, amahirwe uyu munsi ahari akaba ari uko hari ingabo za Minusca n’iz’igihugu zigerageza kuburizamo ibikorwa bya Bozizé. Yavuze ko hazafatwa ingamba zikomeye kuri ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Perezida Touadéra yavuze ko Bozizé yagarutse mu gihugu ntafatwe kuko hari hari ibiganiro bigamije kunga abenegihugu

    Bozizé yaba yari yarahungiye he? UGANDA?

    Harouna Douamba ni umwe mu bantu bubashywe muri Centrafrique, afite ibinyamakuru bikorera kuri internet birenga 20. Uyu mugabo ubusanzwe akomoka muri Burkina Faso ndetse hari amakuru ko ari inshuti ikomeye ya Touadéra, ko yamuhaye imodoka agendamo ndetse n’uburinzi.

    Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibibazo Centrafrique ifite muri iki gihe byihishwe inyuma n’u Bufaransa by’umwihariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Jean-Yves Le Drian.

    Yavuze ko iyo biza kuba atari ubufasha bw’u Bufaransa, Bozizé aba yaratawe muri yombi ubwo yagarukaga mu gihugu.

    Ati “Ni inde wamuzanye? Ese utekereza ko u Bufaransa butahawe amakuru y’uko Bozizé agiye kuva muri Uganda? Bwabwiwe byose, ariko se bwakoze iki?”

    IGIHE: Yageze hano avuye muri Uganda?

    Harouna: Yari muri Uganda mu buhungiro. Ni ukuvuga ngo yavuye muri Uganda aza hano, ariko se yaje gute? Ni inde wamuzanye? Ushobora kwambuka imipaka ukagera hano nta mpungenge? Ni inde wamuzanye akamugeza hano? Ni ibibazo byo kwibaza.

    Yavuze ko ariwe wasabye Perezida Kagame kohereza ingabo muri RCA kuko yabonaga ibintu bishobora gukomera hakaba imvururu

    Niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana ku majwi yo hejuru amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020

    Amafoto: Girinema Philbert


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/touadera-yavuze-uko-ingabo-zidasanzwe-za-rdf-zageze-muri-centrafrique-n-impamvu

  • Perezida Kagame yashimye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda, azifuriza ishya n’ihirwe mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ahanini rigamije kuzishimira no kwifuriza abazigize umwaka mwiza wa 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko ashima uburyo Ingabo z’u Rwanda zikoresha umuhate mu kuzuza neza inshingano zazo, by’umwihariko azishimira uburyo zitwaye mu guhangana n’ibibazo igihugu cyahuye nabyo birimo n’icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Nyurwa n’umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z’igihugu cyacu. Abaturage b’igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.”

    “Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n’imbogamizi twahuye nazo zirimo n’icyorezo cya COVID-19 n’ukudatezuka, kwiyemeza n’ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.”

    Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n’indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

    Ati “Ndoherereza by’umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigombwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n’ahandi.”

    “Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk’uko ingabo zacu n’inzego z’umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y’ibanze. Muri bimwe mu by’agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma no ku giti cye yifurije abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2021.

    Uretse Perezida Kagame, Ingabo z’u Rwanda ziherutse gushimwa na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange wanashimye Leta y’u Rwanda yemeye ubusabe bwe ikohereza ingabo zihariye mu gihugu cye zo kubungabunga ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020. Uretse kurinda umutekano muri Centrafrique Ingabo z’u Rwanda zinagira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo na Sudan mu Ntara ya Darfur.

    Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda, azifuriza ishya n’ihirwe mu 2021

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-umuhate-w-ingabo-z-u-rwanda-azifuriza-ishya-n-ihirwe