Category: Uncategorized

  • Urukiko rwasubitse isomwa ry'urubanza Oda Paccy aregwamo n'Umunya-Canada kumurya amafaranga – #rwanda #RwOT

    Isomwa ry'uru rubanza ryasubitswe kubera ko ubwinshi bw'izari ziteganyijwe kuburanishwa. Urukiko rwatangaje ko isomwa ry'uwo mwanzuro ryimuriwe tariki 28 Mutarama 2021, saa Munani z'amanywa.

    Mu minsi ishize Oda Paccy yajuririye umwanzuro w'Urukiko rw'Ubucuruzi rwa Nyarugenge wavugaga ko agomba kwishyura miliyoni zisaga 27 Frw ku Munya Canada, Denis Loi, wamufashije kubaka Ladies Empire Records.

    Iki kirego cyatangiye kuburanishwa mu bujurire tariki 17 Ukuboza 2020. Imvano yacyo yabaye umushinga wa studio yitwa Ladies Empire Records, yatangijwe na Oda Paccy ariko amafaranga yakoreshaga ayahabwa na Denis Loi.

    Amafaranga yageraga kuri Paccy aciye mu ntoki z'undi muntu witwa Hélène Labelle wahoze ari umugore wa Denis Loi, wanasabye ko bahabwa imigabane ingana na 60% muri iyi sosiyete yari yarashinzwe na Paccy.

    Paccy yanze gutanga iyo migabane, avuga ko amafaranga n'ibikoresho birimo camera, mudasobwa n'ibindi yabihabwaga nk'ubufasha aho kuba ideni rizishyurwa.

    Loi yaje kwitabaza Urukiko rw'Ubucuruzi rwa Nyarugenge rutegeka ko Oda Paccy asubiza ibikoresho byose yari yahawe no kwishyura 27.935.000 Frw ya bimwe byangiritse n'ibyabuze, hanarimo miliyoni eshanu z'indishyi y'akababaro.

    Icyo gihe kandi urukiko rwategetse Paccy kwishyura ibihumbi birindwi by'amadorali yari yahawe nk'inguzanyo na Denis Loi.

    Oda Paccy utaranyuzwe n'imikirize y'urubanza yafashe icyemezo cyo kujurira Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi.

    Mu bujurire, Paccy yemereye urukiko ko azishyura Denis Loi ibihumbi birindwi by'amadorali (6. 937.085 Frw) yamuhaye nk'inguzanyo ariko hakubahirizwa igihe cy'imyaka ibiri bari bumvikanye cyo kuba yamwishyuriyeho.

    Usibye aya yemera kwishyura, umunyamategeko wa Paccy mu rubanza yavuze ko andi mafaranga yose umukiliya we yahawe yari impano n'inkunga yo kuzamura Ladies Empire Records, bityo ko kuyishyura byaba ari akarengane.

    Yamenyesheje umucamanza ko Paccy afite ibimenyetso bigaragaza ko Denis Loi yateraga inkunga umushinga we aho kumuguriza.

    Icyo gihe, abunganira Umunya-Canada, Denis Loi, bo batsembeye urukiko ko nta biganiro byigeze biba hagati y'impande zombi bigaragaza ko amafaranga n'ibikoresho yagiye agurira Ladies Empire Records ari inkunga.

    Basabye urukiko kuzigana ubushishozi uburyo amafaranga yatanzwemo, rwasanga atari impano cyangwa inkunga nkuko byavuzwe rugategeka uyu muhanzikazi kubahiriza imyanzuro ya mbere yafashwe n'urw'Ubucuruzi.

    Isomwa ry’urubanza rwo mu bujurire rwa Oda Paccy ryasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-oda-paccy-aregwamo-n-umuzungu-kumurya

  • Abanyarwanda bakwiye kurindwa byaba ngombwa bakitangirwa- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2020, yageneye abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi.

    Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe umutekano bakomeje kugaragaza umuhate mu kurinda abaturarwanda babacungira umutekano ariko banafasha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

    Yakomeje agira ati 'Nyurwa n’umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z’igihugu cyacu. Abaturage b’igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.'

    Umukuru w’Igihugu avuga kandi ko 'Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n’imbogamizi twahuye nazo zirimo n’icyorezo cya COVID-19 n’ukudatezuka, kwiyemeza n’ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.'

    Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n’indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

    Ati 'Ndoherereza by’umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigombwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n’ahandi.'

    'Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk’uko ingabo zacu n’inzego z’umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y’ibanze. Muri bimwe mu by’agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abanyarwanda-bakwiye-kurindwa-byaba-ngombwa-bakitangirwa-Perezida-Kagame

  • Ese witeguye gute urubanza rwo ku munsi w’imperuka? #rwanda #RwOT

    Abakirisitu benshi bizera kandi bakemera ko hazabaho imperuka y’Isi kandi ikazakurikirwa n’urubanza, kandi bakemera ko urwo rubanza ruzacibwa hashingiwe ku mirimo umuntu wese akora akiri muzima.

    Muri iyi nyandiko nejejwe no kubaganiriza ibirebana n’urubanza rwa nyuma n’icyo ijambo ry’Imana ribivugaho kuko benshi babivuga ukundi, ndetse hari abaheze mu rungabangabo n’ubwoba budashira, kandi kudasobanukirwa ukuri bizatuma benshi batsindwa n’urwo rubanza umugabane wabo ube gutabwa mu nyanja yaka umuriro kandi bari bazi ko ari abagenzi bajya mu ijuru.

    Yohana na Daniel bahurije ku kugaragaza uko bizagenda ku munsi w’urubanza rwa nyuma: Bagaragaje ko abantu bose bazateranira imbere y’intebe y’Imana maze ibitabo bibumburwe bacibwe urubanza ruhwanye n’ibyanditse muri ibyo bitabo.

    Ni ngombwa kumenya neza ibyo bitabo n’ibizaba byanditsemo. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo amubwira ko ijambo ry’Imana ryatanzwe kugira ngo umuntu w’Imana abe atunganye afite ibimukwiriye byose.

    'Kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.' (2 Timoteyo 3:17) kandi na Petero yagarutse ku byo umuntu w’Imana agomba kuba afite ngo abe ashyitse maze agahagarara imbere y’ubwiza bw’Imana adatsinzwe n’urubanza. (2 petero 1:5-9), Kwizera ni ngombwa ariko na none hari ibyo tugomba kongera ku kwizera Yesu Kirisitu kugira ngo 'tube abantu b’Imana bashyitse, bafite ibibakwiriye byose kandi bakora imirimo myiza yose'.

    Iyo mirimo myiza yose rero izacibwa imanza hashingiwe ku byanditse muri bya bitabo bizabumburwa aribyo:

    Igitabo cy’ubugingo (Ibyahishuwe 20:15)

    Iki ni igitabo cyanditsemo abantu bose bakijijwe ku bwo kwizera amaraso y’umwana w’intama w’Imana. Kwizera agakiza k’ubuntu muri Kirisitu Yesu ni cyo cyonyine gituma umuntu yandikwa muri iki gitabo.

    Yesu yaravuze ati 'Uwizeye ahabwa ubugingo utamwizeye acirwaho iteka' (Yohana 3:18). Iyo umaze kwizera wandikwa mu gitabo cy’ubugingo hanyuma ibyo ukora bituma uba umuntu w’Imana ushyitse nabyo byandikwa mu bindi bitabo.

    Ubugingo ntibukorerwa, ntibusengerwa kandi nta kindi wakora haba kubahiriza imihango y’idini, haba kugira ishyaka ku kintu cyose, cyeretse kwizera umurimo wo gucungura ikiremwamuntu Yesu yakoreye ku musaraba.

    Kwizera ni ukwakira imbabazi Imana yagiriye umunyabyaha ibicishije mu gutanga igitambo gikwiriye aricyo Yesu Kirisitu wavuye mu ijuru, akabaho imibereho yo gukiranuka nyamara agapfa urupfu rw’ibivume n’abagome, agahambwa, akazuka akajya mu ijuru akaba yicaye uburyo bw’Imana Data kandi yicaranye abo yacunguye bose. (Abefeso 2:1-10).

    Igitabo cy’urwibutso cyangwa igitabo cy’imirimo (Zaburi 56:8, Zaburi 139:4, Malaki 3:16)

    Iki gitabo cyandikwamo imirimo yose dukoze yaba myiza cyangwa mibi irandikwa kandi ku munsi w’urubanza iki gitabo kizabumburwa. Pawulo yandikiye abakorinto ababwira uko bizagenda igihe imirimo yabo izashyirwa ku gipimo.

    Ati 'Ariko umurimo w’umuntu mushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro. ' (1 Abakorinto 3:15), ibi bisobanura uburyo abantu bazajya mu ijuru ariko badahuje ingororano bamwe bazaba batamijwe amakamba abandi bameze nk’umushumi wokowe mu muriro.

    Igitabo cy’umutimanama (Abaroma 2:15-16)

    Iki gitabo cyandikwamo impamvu yose yo mu mutima wawe yaguteye gukora igikorwa runaka kigaragarira abantu, kibe cyiza cyangwa kibi. Buri muntu wese agira umutima nama uyobora ibikorwa bye, hari abantu bakora ibitandukanye n’ibyo umutima nama wabo wabemeje agakora igikorwa cyitwa cyiza mu maso y’abantu nyamara mu mutima we hari ibitandukanye aha rero Imana yo icira urubanza ibyo umutimanama wawe wemera kuruta ibikorwa wakoze.

    Pawulo uyu mutimanama yawise umwuka wacu. Ati 'Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu ko turi abana b’Imana' (Abaroma 8:16) .

    Igitabo k’ibyanditswe byera cyangwa Igitabo cy’Ijambo rya Kirisitu (Yohana 12:48)

    Iki gitabo cyandikwamo ibyo wakoze byose bigereranyijwe n’icyo ijambo ry’Imana ribivugaho. Ubundi igikorwa cyose gihabanye n’ibyanditswe byera ni impfabusa kandi nta n’ingororano bizahabwa bizatsindirwa mu rubanza.

    Igitabo cy’Amategeko (Abagalatiya 3:10-12)

    Iki gitabo cyandikwamo amategeko yose wemeye kugengwa nayo mu buzima bwawe, uhereye kuri Mose kugeza uherutse gushyiraho umukono bwa nyuma.

    Amategeko yose yaba aya koperative, ikibina, akazi, ishyaka, korali, itorero, ayo gushyingiranwa, ayo kwishingira abantu n’andi, wemeye ukayarahirira ukayashyiraho umukono agushyira mu rubanza iyo utayubahirije. Ni yo mpamvu ari byiza ko mbere y’uko wemera ibintu, ubirahirira, ubishyiraho umukono uba ugomba kubanza kwemezanya n’umutimanama wawe ndetse ukabishyira ku munzani w’ijambo ry’Imana ukareba ko bitabusanyije naryo kuko kubyemera ntubishyire mu bikorwa bigushyira mu rubanza.

    Aha niho dusanga ya mategeko y’imyitwarire n’ibindi biba mu madini benshi babarizwamo. Iyo ubyemera ukaba warabirahiriye kutabikora bizagushyira mu rubanza.

    Ariko niba bitabusanya n’ijambo ry’Imana kandi umutimanama wawe ukaba wemeranya nabyo ni byiza kubikora ariko si byiza gucira urubanza abatabikora nk’uko ubikora.

    Igitabo cy’ubushake bw’Imana cyangwa cy’ibyo Imana yagambiriye (Zaburi139:16, ibyakozwe n’intumwa 20:27)

    Iki gitabo cyandikwamo ibyo Imana yagambiriye ku buzima bwa buri muntu wese kandi adashobora kugira icyo abikoraho ngo abihindure n’imyitwarire ya buri muntu mu kwakira ubu bushake bw’Imana ku buzima bwe.

    Imyitwarire y’umuntu wese imbere y’ubu bushake bw’Imana ku mibereho ye nabyo bizamushyira mu rubanza. Yesu yagarutse kuri ubu bushake bw’Imana ari kwigisha abigishwa be gusenga agira ati:' Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu Isi, nk’uko biba mu ijuru.' (Matayo 6:10).

    Yobu yasobanukiwe iby’ubu bushake aravuga ati:' Naho yanyica napfa nyiringira, nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.' (Yobu 13:15)

    Kwizera no kuyoborwa n’umwuka ni byiza kandi ni iby’ingenzi ariko dukwiye no kugira umwete mu byo kumenya no kwiga Ijambo ry’Imana kugira ngo tube abantu bayo bashyitse batazatsindwa n’urubanza ku munsi w’amateka.
    Urinzwenimana Mike

    Source : https://agakiza.org/Ese-witeguye-gute-urubanza-rwo-ku-munsi-w-imperuka.html

  • Perezida Kagame yifurije ingabo z’u Rwanda umwaka mwiza wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwihariye yageneye n’abarinda umutekano, yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndagira ngo nifurije umwaka mushya muhire wa 2021, abagabo n’abagore b’intwari z’ingabo z’u Rwanda barinda umutekano.”

    Yakomeje agira ati “Nishimiye ubwitange bwanyu bwo gusohoza inshingano zanyu no kubahiriza indangagaciro z’igihugu cyacu buri munyagihugu akwiye guharanira, byaba na ngombwa akakitangira.”

    Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bushimira ingabo z’u Rwanda bukomeza bugaragaza ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo ariko ingabo zakomeje ibikorwa by’indashyikirwa mu murimo wazo.

    Ati “Intangiriro y’umwaka mushya ni igihe cyo gutekereza no gusuzuma ibyagezweho mu mwaka ushize, ariko, ugendeye ku bibazo twahuye na byo, harimo icyorezo cya Covid-19, hamwe no kwihangana, kwitanga, no kuba indashyikirwa. Igihugu cyacu cyishimiye umurimo wanyu.”

    Uretse ingabo zirinda ubusugire bw’igihugu, ashimira n’ingabo zibungabunga amahoro mu bihugu by’amahanga.

    Ati “Mboherereje ijambo ryihariye rishimira ingabo zacu zikorera mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Ntibyoroshye gutandukana n’umuryango mu gihe cy’ibiruhuko. Ndabashimira ubwitange mutanga mu kurengera amahoro ku mugabane wacu ndetse no hanze yawo.”

    Perezida Kagame asaba Ingabo z’u Rwanda gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza isanzwe ibaranga, gutanga icyizere n’akazi kanoze biranga ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Kurinda imibereho myiza n’umutekano by’Abanyarwanda ni umuhamagaro wanyu ukomeye uri mu byiza igihugu cyacu kibakesha. Nongeye kubifuriza, n’imiryango yanyu umwaka mushya muhire wa 2021.”

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/perezida-kagame-yifurije-ingabo-z-u-rwanda-umwaka-mwiza-wa-2021

  • Ubukungu 2020: COVID-19 isize icyuho kizamara imyaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

    Tariki ya 13 Kamena 2019 Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 yari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2018/2019, bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka 2019/2020 yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, angana na 11%.

    Minisitiri NDAGIJIMANA yagize ati “Iyi ngengo y’imari izakomeza kongera amafaranga y’imbere mu gihugu, gucunga neza inguzanyo no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi.”

    Ibi bivuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’Imari yose ya Leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.8 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw bingana na 17.3%.

    Hagendewe ku mibare itangwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga cyageze kuri Miliyoni 906 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2018 kivuye kuri Miliyoni 829.2 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2017, bivuze ko kiyongereye ku gipimo cya 9.3%.

    Muri Gashyantare 2020 Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko icyuho hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwohereza cyiyongereye.

    Guverineri John Rwangombwa yerekanye ko ibyatumijwe hanze mu mwaka wa 2019 byazamutse ku gipimo cya 10.6% mu gihe ibicuruzwa byoherejwe byazamutse ku gipimo cya 3.8% gusa.

    Kwiyongera kw’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kwatewe ahanini n’imishinga minini yo mu rwego rw’imihanda, amashanyarazi, n’inyubako, harimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri (peat to power) mu Karere ka Gisagara n’imishinga yo kubaka imihanda itandukanye, hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

    Nubwo u Rwanda rufite byinshi rutumiza hanze ariko rwashyize imbaraga mu bikorerwa mu gihugu, cyane ko umwaka wa 2020 watangiye ubuhahirane n’akarere hari aho butari ntamakemwa.

    Umwaka wa 2020 watangiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze ariko abaturage bagaragaza gukenerana. Ibi byatumye bamwe muri bo batangira kunyura inzira zitemewe mu guhahirana, maze u Rwanda rushyiraho amasoko n’amaguriro ku mipaka mu korohereza abaturage kubona ibyo bashaka batagombye kwambuka imipaka.

    Ni ibikorwa byakozwe ku mipaka no mu mirenge yegereye igihugu cya Uganda mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyagatare aho abaturage begerejwe ibikorwa by’amajyambere n’ibikorwa remezo mu kubafasha kugira ubuzima bwiza.

    Ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu nka Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe na Tanzania bwo bwakomeje nk’uko bisanzwe, mu gihe ku Burundi bwo ubuhahirane butari bumeze neza bitewe n’ingamba zashyizweho n’icyo gihugu.

    U Rwanda rwari rwarateguye imishinga myishi ikomeza kuzamura ubukungu ku gihugu n’iterambere ry’umuturage, hagamijwe kwihutisha izamuka ry’ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw’abikorera, ku bumenyi, n’umutungo kamere by’igihugu.

    Mu gukomeza ubuhahirane n’abaturanyi, u Rwanda rwateguye gukomeza kubaka amasoko yambukiranya imipaka mu turere twa Burera, Rusizi na Nyamasheke; Kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hakazibandwa kongerera ubushobozi ikigega kigamije guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (Export Growth Facility).

    Imishinga yari iteganyijwe yari myinshi mu gihugu kigana ku rwego rw’ubukungu buciriritse, icyakora ntiyashoboye kugerwaho yose kubera impinduka zazanywe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye imipaka ifungwa hagamijwe kwirinda COVID-19.

    Iki cyorezo cyageze mu Rwanda kuwa 14 Werurwe, cyatumye kandi imirimo myinshi mu gihugu ihagarara, abakozi bakorera mu ngo, umusaruro uragabanuka. Ba nyakabyizi bo hari n’igihe kinini bamaze batinjiza na busa, ku buryo Leta yagombye gusaba abanyarwanda, bashyira hamwe, batanga ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku kugira ngo abari bugarijwe kurusha abandi batabarwe.

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu ntangiriro za COVID19 mu Rwanda yatangaje ko icyorezo cya Koronavirusi gishobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuri 5.1% aho kuba 8% nk’uko byari byitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

    Muri raporo zakurikiyeho, Minecofin yagaragaje ko COVID-19 cyateje ibibazo by’ubukungu ku isi yose n’u Rwanda by’umwihariko.

    Zimwe mu ngero MINECOFIN itanga ni urwego rw’ubukerarugendo rwahombye arenga miriyoni 10 z’amadorari ya Amerika akabakaba miriyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kwezi kwa Werurwe na Mata yonyine.

    Nyakanga 2020 Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko ikigo gishinzwe gutegura inama mpuzamahanga MICE cyahombye miliyari zibarirwa muri 45 z’amafaranga y’u Rwanda zagombaga kuva mu nama zari kubera mu Rwanda ariko zikaba zarahagaze kubera icyorezo cya COVID19.

    MICE yateganyaga kwinjiza nibura miliyoni 88 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2020 avuye mu bikorwa by’ibirori n’inama mpuzamahanga, amafaranga yari kuza yisumbuye kuyinjijwe 2019 aho u Rwanda rwari rwinjije miliyoni 56 z’amadolari y’Amerika.

    Hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020 u Rwanda rwahombye miliyo10 z’amadolari y’Amerika yagombaga kwinjiza atutse mu nama ariko zarasubitswe.

    Sosiyete y’indege ya RwandAir na yo bigtangira yahagaritse ingendo, isigara ikoresha gusa indege z’ubucuruzi, bikaba byaragize ingaruka ku madovize yinjizwaga mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

    Igihugu cyazahaye cyane cyane hagati ya Werurwe na Mata, ubwo Leta yafataga ingamba zo gufunga imipaka, ndetse ikabwira buri wese kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

    N’ubwo izi ngamba zorohejwe muri Gicurasi, ibikorwa byose ntibyahise bikomorerwa mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo gikwirakwira mu baturage.

    Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko Mu gihembwe cya kabiri cya 2020, umusaruro mbumbe w’igihugu wari wamanutse ukava kuri Miliyari 2.175 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2.346 mu gihembwe cya kabiri cya 2019.

    Nubwo ibikorwa byinshi byasubiye hasi, hari n’ibyateye imbere birimo urwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga rwazamutseho 33%, urwego rw’ubuvuzi rwazamutseho 5% bitewe ahanini n’ibyashowemo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, naho urwego rwo gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura rwazamutseho 1%.

    Abafatanyabikorwa ba Leta, ariko, ntibarebereye ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda. Muri Nyakanga 2020 U Rwanda rwakiriye miliyari 152 Frw zirimo miliyari 10.8 Frw zatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na miliyari 142 Frw zatanzwe na Banki y’Isi, zizifashishwa mu guteza imbere urwego rw’abikorera, guhanga imirimo no guteza imbere ubumenyi mu nzego zitandukanye.

    Mu kwezi kwakurikiyeho lwa Kamena 2020 Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52 z’amayero yo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya coronavirus.

    Muri aba bose icyakora, Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi IMF nicyo cyunganiye ubukungu bw’u Rwanda bwa mbere kuva COVID-19 yatangira, aho muri Mata 2020 cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus.

    No mu minsi yashize, abafatanyabikorwa barakomeje, aho mu Gushyingo 2020 u Budage bwemeye guha u Rwanda inkunga ya miliyari 113,5 Frw azifashishwa mu guteza imbere ubukungu, kwegereza ubuyobozi abaturage, imiyoborere myiza, guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    N’ubwo imirimo myinshi yahagaritswe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID19, hari itarahagaze kubera umumaro ntayegayezwa ifitiye igihugu. Iyo ni nk’ ubucukuzi bw’amabuye, n’ubwikorezi n’inganda zikora ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, amasoko, uburobyi n’ibindi.

    Ikoranabuhanga ryarakoreshejwe cyane mu kwirinda guhanahana amafaranga. Aha kandi, Leta yumvikanye n’ibigo by’itumanaho hakurwaho amafaranga yo gukata muri ubu bucurizi ahanini bukresha terefoni.

    Ubwo imirimo yari itangiye gufungurwa hari ibikorwa byahombye bituma leta ishyiraho ikigega cy’ingoboka, ibi kandi bijyana no gucungana n’imibare y’abandura hafungurwa ibikorwa birimo ingendo zihuza intara, ingendo z’indege, amahoteri, ubukerarugendo n’ibindi. Ifungurwa ry’iyi mirimo, ryatumye hongera kuboneka imirimo mishya ibihumbi 500.

    Hagati aho, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA mu mwaka wa 2019/2020 cyari cyihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zahagaritse imirimo myinshi.

    Muri uyu mwaka wa 2020/2021iki kigo cyihaye intego yo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,564 na miliyoni 400 azava ku ngamba zisanzweho no gushyiraho izindi nshya zo gusoresha abatanga umusoro udahwanye n’umutungo bafite.

    Mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko abafite ubutunzi bwinshi bazashyirirwaho icyiciro cy’umusoro wihariye, kugira ngo intego yo kuzakusanya miliyari igihumbi na magana atanu na mirongo itandatu n’enye na miliyoni magana ane mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020/2021 izagerweho..

    Yagize ati “Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyakoze inyigo igamije kumenya abantu ku giti cyabo bafite ubutunzi bwinshi, ibyavuyemo bikaba bitegura politiki ku misoreshereze yihariye y’icyo cyiciro”.

    Tariki ya 20 Ugushyingo 2020Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko izi ngamba zafashwe kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwongere gusubira ku rugero rwa 8% bwahoze buzamukaho mbere ya Covid-19 bitarenze imyaka itatu iri imbere.

    yagize ati “Mu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko ubukungu bwacu bushobora kuzazamuka ku gipimo cya 5.7%, muri 2022 buzagera kuri 6%, hanyuma bugere ku 8% muri 2023 nk’uko ari ho twari tugeze mbere ya Covid-19”.

    Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagaragaje ko imisoro y’uyu mwaka ushize wa 2019/2020 wahariwe ibikorwa byo guhangana na Covid-19 ndetse no kwita ku bantu bari mu cyiciro cy’abatishoboye.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/ubukungu-2020-covid-19-isize-icyuho-kizamara-imyaka-itatu

  • Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza Oda Paccy aregwamo n’Umunya-Canada kumurya amafaranga – #rwanda #RwOT

    Isomwa ry’uru rubanza ryasubitswe kubera ko ubwinshi bw’izari ziteganyijwe kuburanishwa. Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’uwo mwanzuro ryimuriwe tariki 28 Mutarama 2021, saa Munani z’amanywa.

    Mu minsi ishize Oda Paccy yajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge wavugaga ko agomba kwishyura miliyoni zisaga 27 Frw ku Munya Canada, Denis Loi, wamufashije kubaka Ladies Empire Records.

    Iki kirego cyatangiye kuburanishwa mu bujurire tariki 17 Ukuboza 2020. Imvano yacyo yabaye umushinga wa studio yitwa Ladies Empire Records, yatangijwe na Oda Paccy ariko amafaranga yakoreshaga ayahabwa na Denis Loi.

    Amafaranga yageraga kuri Paccy aciye mu ntoki z’undi muntu witwa Hélène Labelle wahoze ari umugore wa Denis Loi, wanasabye ko bahabwa imigabane ingana na 60% muri iyi sosiyete yari yarashinzwe na Paccy.

    Paccy yanze gutanga iyo migabane, avuga ko amafaranga n’ibikoresho birimo camera, mudasobwa n’ibindi yabihabwaga nk’ubufasha aho kuba ideni rizishyurwa.

    Loi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rutegeka ko Oda Paccy asubiza ibikoresho byose yari yahawe no kwishyura 27.935.000 Frw ya bimwe byangiritse n’ibyabuze, hanarimo miliyoni eshanu z’indishyi y’akababaro.

    Icyo gihe kandi urukiko rwategetse Paccy kwishyura ibihumbi birindwi by’amadorali yari yahawe nk’inguzanyo na Denis Loi.

    Oda Paccy utaranyuzwe n’imikirize y’urubanza yafashe icyemezo cyo kujurira Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

    Mu bujurire, Paccy yemereye urukiko ko azishyura Denis Loi ibihumbi birindwi by’amadorali (6. 937.085 Frw) yamuhaye nk’inguzanyo ariko hakubahirizwa igihe cy’imyaka ibiri bari bumvikanye cyo kuba yamwishyuriyeho.

    Usibye aya yemera kwishyura, umunyamategeko wa Paccy mu rubanza yavuze ko andi mafaranga yose umukiliya we yahawe yari impano n’inkunga yo kuzamura Ladies Empire Records, bityo ko kuyishyura byaba ari akarengane.

    Yamenyesheje umucamanza ko Paccy afite ibimenyetso bigaragaza ko Denis Loi yateraga inkunga umushinga we aho kumuguriza.

    Icyo gihe, abunganira Umunya-Canada, Denis Loi, bo batsembeye urukiko ko nta biganiro byigeze biba hagati y’impande zombi bigaragaza ko amafaranga n’ibikoresho yagiye agurira Ladies Empire Records ari inkunga.

    Basabye urukiko kuzigana ubushishozi uburyo amafaranga yatanzwemo, rwasanga atari impano cyangwa inkunga nkuko byavuzwe rugategeka uyu muhanzikazi kubahiriza imyanzuro ya mbere yafashwe n’urw’Ubucuruzi.

    Isomwa ry’urubanza rwo mu bujurire rwa Oda Paccy ryasubitswe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-oda-paccy-aregwamo-n-umuzungu-kumurya

  • Davido nyuma yo kugura indege ye bwite yemeje ko hari abamufitiye amashyari yo kuba yaravukiye mu bakire maze ahamya ko azanapfa akize[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Davido, yatangiye muzika mu myaka icumi ishize, ibi yabivuze nyuma y'umufana wanditse ko abahanzi mu muziki bamwanze kuko yavutse ari umukire, uyu muhanzi nawe yahise abyemeza avugako ko bamugira ishyari kubera yavutse mubakire.

    Umufana yanditse ati: 'Ndemeranya nawe ko ibi byose babiterwa ni ishyari. Ntiyasabye kuvuka ari umukire, icyo ashaka gukora ni ugukora umuziki mwiza no gusiga umurage. '

    Davido, asubiza iki gitekerezo, yavuze ko amaze imyaka 10 arwana no kuzamura muzika ye muruganda rwa muzika ngo ibi byatumye aba umukire ndetse azakomeza gukira kuko ari gukorera amafaranga, ngo ibi byose byatumye hari benshi bamugirira ishyari.

    Ati ' Nibyo koko bafite ishyari kuko navutse ndi umwana wo mubakire, ariko ni mwibukeko maze imyaka 10 mu muziki nkorera amafaranga kandi nubu ndacyayakorera, ndi umukire kandi nzapfa ndi umukire'

    Davido ni umwe mubahanzi bahanganye n'abandi bibihangange muri Ngieria, barimo Wizkid, Burnaboy, Falz n'abandi benshi, Davido ku ntonde nyinshi zikora abanyamuziki bafite amafranga Davido ashyirwa ku mwanya wambere, bivugwako amafaranga menshi uyu muhanzi afite ari ayo yakuye mu muryango wabo kuko ari abanyamafaranga batunze ama miliyali muri Nigeria.

    Davido afite agaciro ka miliyoni 16 z'amadolari, ari mu bahanzi bakize muri Nijeriya ndetse no mu bahanzi bakize cyane muri Afurika.

    Davido aherutse kugura indege ye bwite.

    Davido, yaguze indege ye bwite ,Bombardier Global Express 6000 yaguzwe amafaranga arenga miliyoni 62 z'amadolari.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/davido-nyuma-yo-kugura-indege-ye-bwite-yemeje-ko-hari-abamufitiye-amashyari-yo

  • Messi na Suarez mu mishinga yo kwerekeza muri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Messi na Luis Suarez bakinanye imyaka umunani muri FC Barcelona ndetse bakanagirana ibihe byiza, bari mu mishinga ikomeye yo kuva ku mugabane w’i Burayi bakerekeza muri Amerika gukinira ikipe ya Inter Miami.

    Mu kiganira Messi aheruka kugirana n’umunyamakuru Jordi Evole, yashimangiye ko yifuza gukina muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Nyuma yuko Suarez yirukanwe muri FC Barcelona bikababaza cyane Messi, aba bakinnyi bombi bahise bagana umushinga wo kwerekeza muri Amerika, aho bivugwa ko ibiganiro byibanze hagati y’aba bakinnyi na Beckham byabaye.

    Nkuko Radiyo y’i Catalunya yabitangaje, Messi na Suarez barifuza kongera guhurira mu kibuga bagakiana muri Inter Miami ya David Beckham.

    Mu kiganiro uyu kapiteni wa FC Barcelona yagiranye na Jordi Evole wa LaSexta, yatangaje ko mu bihe biri imbere yifuza kuzakina muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Yagize ati”Buri gihe mvuga ko nifuza gukina muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika, gusa sindamenya igihe”.

    Suarez byavuzwe kenshi ko yifuzwa na Inter Miami, ariko ahitamo gukomeza gukina i Burayi.

    Amasezerano ya Suarez muri Atletico Madrid azarangira mu 2022, mu gihe aya Messi muri Barcelona azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.

    Ahazaza ha Messi muri FC Barcelona ntabwo haramenmyekana, mu kiganiro aheruka kugirana na LaSexta, uyu munyabigwi w’ibihe byose muri Barcelona, yatangaje ko ahazaza he hazamenyekana mu bihe biri imbere.

    Messi na Suarez bagiye kongera gukinana muri Amerika

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101984/messi-na-suarez-mu-mishinga-yo-kwerekeza-muri-amerika-mu-ikipe-ya-beckham-101984.html

  • U Rwanda ntiruzirukana impunzi z'Abarundi, kubera igitutu cy'ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza. #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje kenshi ko izakora ibyo isabwa byose, kugirango ishimangire umubano mwiza n'ibihugu byose, cyane cyane ibyo mu karere, harimo n'uBurundi, kuko isanga igihe cyo kuba nyamwigendaho kitakijyanye n'ibihe. Leta y'uBurundi iyobowe n'ishyaka CNDD-FDD yo si ko ibibona. Uyu mwaka usize ikivuga ko nta mubano n'uRwanda ikeneye, igihe cyose ruzaba rutarahambiriza Abarundi baruhungiyemo, ngo Imbonerakure n'Abagumyabanga babakorere ibyo bifuza.

    Bijya gutangira Abarundi benshi, biganjemo abatavuga rumwe na Leta ya FDD-CNDD, mu mwaka wa 2013, bagaragaje ko batishimiye ko Petero Nkurunziza yiyamamariza manda ya 3, maze benshi muri bo baricwa, abandi barafungwa, abasigaye bahungira mu bihugu byinshi, birimo n'uRwanda. Byaje guhumira ku mirari muw'2015, ubwo havugwaga umugambi (ngo waburijwemo), wo guhirika ubutegetsi, maze abanyapolitiki n'abasirikari batari abatoni kwa Perezida Nkurunziza, abatarahasize agatwe nabo basanga abandi mu buhungiro.

    Aho Perezida Nkurunziza apfiriye agasimburwa n'undi 'Mbonerakure', General Evariste Ndayishimiye, hari abibwiraga ko umubano hagati y'uRwanda n'uBurundi ugiye kuba mwiza,kuko hari abibeshyaga ko Ndayishimiye atari umuhezanguni nka Nkurunziza n'ibindi bikomerezwa bya CNDD-FDD, nka Alain Guillaume Bunyoni, Pascal Nyabenda n'abandi batahwemye kwerekana ko banga uRwanda urunuka. Hari abishukaga ko ibintu bigiye kujya mu buryo impunzi z'abarundi zigasubira iwabo. Nyamara kwari ukwibeshya nyine, kuko ingoma ya CNDD-FDD yahinduye umubyinnyi gusa, naho umurishyo n'abakaraza biguma uko byari bimeze. Akigera ku butegetsi, Evariste Ndayishimiye yahise ashinja uRwanda kuba 'igihugu cy'igihendanyi', kuko cyanze kurekura impunzi ngo zijye mu kaga nk'ako zaje zihunga.
    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umunyamabanga muri Ministeri y'uRwanda y' Ubuanyi n'Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko uRwanda rudashobora kurenga ku mahame n'amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, ngo ruzohereze aho zavuye ku ngufu. Prof Nshuti yasobanuye ko izo mpunzi zitabangamiye na mba umutekano w'uBurundi, ko ariko buramutse bubyifuje izo mpunzi zakoherezwa mu kindi gihugu, kure y'umupaka w'uBurundi. Ibyo nabyo Perezida Ndayishimiye n' ibyegera bye ntibabikozwa, abasesenguzi bakavuga ko ibi ari urwitwazo, ko ahubwo ubutegetsi bw'uBurundi bwifitiye indi migambi rushaka gusohoza, rugendeye ku birego bidafite ishingiro.

    Mu Burundi hariyo Abanyarwanda ndetse n'Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta y'uRwanda yakomeje gusaba ko abo bantu baburanishirizwa yo, cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kubazwa uruhare rwabo muri iyo Jenoside, ariko Leta y'uBurundi yabyimye amatwi, ahubwo amakuru yizewe akavuga ko hari abashyizwe mu butegetsi no mu gisirikari cy'icyo gihugu. URwanda rwabaye nk'urwirinda gushyira igitutu ku Burundi, hagamijwe mbere na mbere umubano mwiza hagati y'ibihugu by'ibituranyi, nyamara ntibyabujije ko uBurundi bwo bushyigikira imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'uRwanda, nk'uko byerekanwa n' ibimenyetso simusiga byagaragarijwe isi yose.

    Tugarutse ku kibazo cy'impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda, twabibutsa ko benshi bahisemo gutaka ku bushake, abakiri muRwanda bakavuga ko bagikurikiranira hafi ibibera mu gihugu cyabo, bakazafata umwanzuro wo gutaha igihe umutimanama wabo uzaba ubibemerera. Si mu Rwanda hari impunzi z'Abarundi gusa, kuko izibarirwa mu bihumbi byinshi zikiri muri n'Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya n'ahandi, ukaba wakwibaza impamvu uRwanda arirwo rushyirwaho igitutu gusa, mu gihe ahubwo hari n'iziri ahandi bivugwa ko zihohoterwa n'abashinzwe umutekano mu bihugu zahungiyemo. Keretse niba rero uRwanda ruzira kuba rudashwiragiza abarusabye indaro.

    The post U Rwanda ntiruzirukana impunzi z'Abarundi, kubera igitutu cy'ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ntiruzirukana-impunzi-zabarundi-kubera-igitutu-cyubutegetsi-bwa-cndd-fdd-bubarega-ibidafitiwe-ibimenyetso-ababyifuza-bazakomeza-gutaha-ku-neza/

  • Barindwi barimo umupolisi bafashwe bakekwaho ubujura bw’imashini zizwi nk’ibiryabarezi – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatanywe imashini 19, aho bashinjwa kuba bamaze amezi arenga atatu baziba.

    Umwe mu bafashwe, yabwiye itangazamakuru ko bibaga izi mashini mu bice by’umujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba, bakabwira abaturage ko bazijyanye ku karere kuko zitemewe n’amategeko kandi ko zibangamira iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bajura bakoraga nk’ikipe, aho batatu muri bo bazanaga amafaranga yo gukodesha imodoka, babiri ari abashoferi, umwe akagura imashini zabaga zibwe ndetse hakiyongeraho umupolisi witwazaga izina ry’akazi agatera ubwoba abaturage.

    Umwe mu bafashwe yagize ati “Twababwiraga ko ibyo biryabarezi bitemewe kandi ko nta byangombwa bifite.”

    Ngo iyo bamaraga kwiba izo mashini, bazigurishaga kuri mugenzi we akazibagurira. Imashini imwe yagurwaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 200 Frw.

    Yavuze ko bibye izi mashini nyinshi mu duce twa Bugesera, Nyagatare, i Mageragere na Nyacyonga.

    Umuturage witwa Ndagijimana Aphrodis utuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yavuze uburyo bamusanze aho akorera bakamutegeka kubaha izo mashini.

    Ati “Umupolisi yamanutse atwaye amapingu mu ntoki, aza yirukanka, aba aranyinjiranye. Ati ni wowe ukorera hano? Ati fungura hariya, aba afashe ipingu arinshyizemo.”

    Yakomeje avuga ko batwaye imashini ebyiri yari afite. Ngo bamubwiye ko agomba gutanga ibihumbi 100 Frw by’amande.

    Kugira ngo bafatwe, uwo muturage yafashe ibirango by’imodoka baje batwaye abishyikiriza inzego z’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze amezi agera kuri atanu ishakisha abo bantu.

    Yagize ati “Aba bagabo bakoze umushinga wo kwiba abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Bashaka umupolisi bakajya hirya no hino aho basanze ababikora bitemewe bakabyiba, bakababeshya ko babijyanye ku murenge. Tumaze amezi hafi atanu tubakurikirana kuko amakuru twari tuyafite.”

    CP Kabera yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko byorohereza inzego z’umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye.

    Ku bijyanye n’abitwaza izina ry’akazi nk’umupolisi wafatanywe n’aba bajura, CP Kabera yavuze ko bidakwiriye kandi ko bazakomeza kubirwanya bivuye inyuma.

    Mu bafashwe harimo umupolisi umwe

    Aba bantu bivugwa ko bamaze amezi atanu bakora ibyaha bakekwaho

    Imashini zafashwe zibwe ni 19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barindwi-barimo-umupolisi-bafashwe-bakekwaho-ubujura-bw-imashini-zizwi-nk