Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy'impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku Kibuga cy'indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n'umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

    Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy'Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n'amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y'uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y'ikibuga cy'indege.

    Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n'abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

    Bitewe n'uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y'Ikibuga cy'Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n'ubwandu bwa Coronavirus.

    Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

    Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

    Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n'impunzi 79.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

    Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

    Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n'ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n'intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by'iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

    Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw’u Rwanda

    Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n’amazuru nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Umubare munini w’izi mpunzi ni urubyiruko

    Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-gatanu-cy-impunzi-130-zavuye-muri-libya-amafoto

  • Urukiko rwategetse ko umusore ukekwaho gusambanya abana b'abahungu 17 akorerwa isuzuma ryo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo ubushinjacyaha bwabisabwe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, aho bwanasabwe kugenzura niba uwo ukekwaho icyaha yaba adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rwavuze ko ibizava muri ayo magenzura yombi bizarufasha guca urwo rubanza, cyane ko hari icyo bishobora kugabanya cyangwa bikongera ku myanzuro y'urukiko mu gihe uregwa yaba ahamwe n'icyaha.

    Mu gihe ibyava mu isuzuma byagaragaza ko ukekwaho icyaha afite uburwayi bwo mu mutwe, [ahamwe n'icyaha] nta gihano yahabwa ahubwo yajyanwa mu kigo cyita ku bafite uburwayi nk'ubwo akitabwaho.

    Ingingo ya 85 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano byabyo muri rusange ivuga ko 'hatabaho kuryozwa icyaha iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha.'

    Biteganyijwe ko urukiko ruzaterana kuwa 14 Mutarama 2021, rukumva ibyavuye mu igenzura ry'ubushinjacyaha.

    Ubwo aheruka kwitaba urukiko, ushinjwa yemereye urukiko ko yakoze icyaha ashinjwa, maze ubushinjacyaha bumusabira igihano cy'igifungo cya burundu.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko abana basambanyijwe bari hagati y'imyaka irindwi na 14, bo mu kagali ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, ari naho ushinjwa abarizwa.

    Amakuru avuga ko yagiye abashukisha abo bana ibikinisho by'imodoka yakoraga kuva aho yaviriye mu ishuri mu 2015.

    Iby'ayo mahano byamenyekanye ubwo umwana umwe mu basambanyijwe ubana na nyirakuru yatakaga ko aribwa mu kibuno, akabwira nyirakuru ko hari umuturanyi wamusambanyije akaba ataramuhaye n'imodoka[y'igikinmisho]yamwemereye.

    Kuri uwo munsi n'abandi batandukanye nibwo babibwiye ababyeyi babo, maze ikibazo kigezwa ku bayobozi b'inzego z'ibanze.

    Uwo musore yakoreshaga amavuta ya Vaseline yitwa Malaika. Ni yo yabasigaga mu kibuno 'kugira ngo cyororohe hanyuma agafata igitsina cye akagishyira mu kibuno cy'umwana'.

    Abo bahise bajyanwa ku biro bya Isange One Stop Center biri ku Kacyiru bakorerwa isuzuma, ndetse bahabwa ubuvuzi ku bice by'umubiri byagizweho ingaruka n'iryo hohoterwa bakorewe.

    Ingoro y’Ubutabera y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-umusore-ukekwaho-gusambanya-abana-b-abahungu-17-akorerwa

  • Urukiko rwategetse ko umusore ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 akorerwa isuzuma ryo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo ubushinjacyaha bwabisabwe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, aho bwanasabwe kugenzura niba uwo ukekwaho icyaha yaba adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rwavuze ko ibizava muri ayo magenzura yombi bizarufasha guca urwo rubanza, cyane ko hari icyo bishobora kugabanya cyangwa bikongera ku myanzuro y’urukiko mu gihe uregwa yaba ahamwe n’icyaha.

    Mu gihe ibyava mu isuzuma byagaragaza ko ukekwaho icyaha afite uburwayi bwo mu mutwe, [ahamwe n’icyaha] nta gihano yahabwa ahubwo yajyanwa mu kigo cyita ku bafite uburwayi nk’ubwo akitabwaho.

    Ingingo ya 85 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko “hatabaho kuryozwa icyaha iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha.”

    Biteganyijwe ko urukiko ruzaterana kuwa 14 Mutarama 2021, rukumva ibyavuye mu igenzura ry’ubushinjacyaha.

    Ubwo aheruka kwitaba urukiko, ushinjwa yemereye urukiko ko yakoze icyaha ashinjwa, maze ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka irindwi na 14, bo mu kagali ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, ari naho ushinjwa abarizwa.

    Amakuru avuga ko yagiye abashukisha abo bana ibikinisho by’imodoka yakoraga kuva aho yaviriye mu ishuri mu 2015.

    Iby’ayo mahano byamenyekanye ubwo umwana umwe mu basambanyijwe ubana na nyirakuru yatakaga ko aribwa mu kibuno, akabwira nyirakuru ko hari umuturanyi wamusambanyije akaba ataramuhaye n’imodoka[y’igikinmisho]yamwemereye.

    Kuri uwo munsi n’abandi batandukanye nibwo babibwiye ababyeyi babo, maze ikibazo kigezwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

    Uwo musore yakoreshaga amavuta ya Vaseline yitwa Malaika. Ni yo yabasigaga mu kibuno “kugira ngo cyororohe hanyuma agafata igitsina cye akagishyira mu kibuno cy’umwana”.

    Abo bahise bajyanwa ku biro bya Isange One Stop Center biri ku Kacyiru bakorerwa isuzuma, ndetse bahabwa ubuvuzi ku bice by’umubiri byagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa bakorewe.

    Ingoro y’Ubutabera y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-umusore-ukekwaho-gusambanya-abana-b-abahungu-17-akorerwa

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy’impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n’umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy’Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n’amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y’uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y’ikibuga cy’indege.

    Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n’abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

    Bitewe n’uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y’Ikibuga cy’Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

    Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

    Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

    Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n’impunzi 79.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

    Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

    Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n’ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n’intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

    Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw’u Rwanda

    Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n’amazuru nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Umubare munini w’izi mpunzi ni urubyiruko

    Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-gatanu-cy-impunzi-130-zavuye-muri-libya-amafoto

  • Umwaka wa 2020 ntiwababereye mwiza nk’uko bari bawiteze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19
    Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19

    Abaganiriye na Kigali Today bakomeje kugaruka ku bihombo bagize muri uyu mwaka wa 2020 bari bitezeho iterambere, muri abo barimo abateganyaga kurongora bafashe umwanzuro wo kubireka, abamotari bari bategereje guteza imbere uwo mwuga bakaba bagera ku rwego rwisumbuye n’abandi.

    Umwe mu bamotari yagize ati “Ntacyo kuvuga ubunwa bwabaye ubucwende kandi uyu mwaka twari twiteze ko ari viziyo, nari nzi ko nzakora ngatera imbere nkaba nagera ku rwego rwo gutwara imodoka, Corona iba iraje, urabizi igihe twamaze mu rugo inzara itumereye nabi, uyu mwaka ni ikigeragezo”.

    Mugenzi we ati “Mbega umwaka we!!!, kuva mvuze nibwo mbonye umwaka mubi, ahubwo turibaza aho tuzajya dukura umusoro wa moto, mbese imipango nari mfite yose yagiye hasi ubu ni ibihombo gusa Corona iraduhemukiye pe! Uyu ni umwaka w’ibibi gusa”.

    Umusore umwe wari wapanze ko uwo mwaka uzarangira yarashatse umugore ati “Mbega umwaka! Nari napanze kurongora icyorezo kiti naje, ubu umukobwa yarigendeye kuko sinari kwiteza urugo ntafite icyo mpa umugore, nari ntunzwe no guca inshuro byose birahagarara”.

    Umwe mu bakora ubupagasi ati “Uyu mwaka wiwunyibutsa Corona yaratuvangiye, njye n’umugabo wanjye twari dufite umugambi mwiza wo guca inshuro tukagura agasambu tukareka kwirirwa dukorera abandi, none ndebera tuzapfa tugica inshuro iyo tubuze n’aho tuyica turaburara, gusa icyangombwa ni ugukomeza kwirinda, uyu mwaka uragatsindwa”.

    Umukecuru umwe utunzwe no guca inshuro ati “Uyu mwaka se uransize nsigaye hehe ko meze nabi urabona ndi umuntu? Iyi Corona ni gati ki ko itumaze? Aho najyaga guca inshuro sinkihajya, uyu mwaka waje utuziye ntacyo nawuvugaho no guhahira inda yanjye byarananiye, urava mu rugo bati jya muri sitade wasohotse, uyu mwaka ni akatuziye gusa turi kwirinda iki cyorezo ngaka n’agapfukamunwa ndakambaye, hari umukecuru nkanjye wakagombye kwambara iki kintu gipfuka amazuru n’umunwa? Uyu mwaka ni agahomamunwa”.

    Umubaji ati “Ni ikigeragezo, uyu mwaka waje ari ibibazo ahubwo Imana ikwiye kudufasha ikadukuriraho iki cyorezo. Nkora umurimo w’ububaji, ariko sinkibona umpa akaraka, mu kwezi kwa 12 twabaga dufite ibiraka byinshi abantu bitegura umunsi mukuru none dore ndicaye nta n’uwampa akazi ko kumukorera byibura ameza, ndebera nawe muri ibi bihe bya Noheli nararaga amajoro nkora none nta n’uwamenya ko Noheli yigeze ibaho, ibi ni ukubiharira Imana, uyu mwaka ni mubi ni mubi mbisubiremo ni mubi, nta wundi mwaka wigeze kubaho nk’uyu kubera Corona”.

    Abo baturage bose bakomeje kugaragaza ibibazo bagize mu mwaka wa 2020, aho bose batunga agatoki icyorezo cya COVID-19, bose bakaba bemeza ko bakomeje gushyira mu ngiro amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nubwo hari abakigaragara banyuranyije n’ayo mabwiriza bituma Akarere ka Musanze gafatirwa ingamba zo gufunga saa moya z’umugoroba, binyuranye n’ahandi hose mu gihugu aho isaha yo kuba abantu bagze mu rugo ari saa mbili.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2020-ntiwababereye-mwiza-nk-uko-bari-bawiteze

  • Nakiriwe mu Rwanda nk’ugeze iwabo – Umwe mu bavuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa giteganywa n’amasezerano ya “Emergency Transit Mechanism – ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Umwe muri izo mpunzi wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali Today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.

    Ati “Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk’ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n’u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero”.

    Ahagana saa ine z’ijoro nibwo izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n’inkumi bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli La Palisse i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri muri ako Karere ka Bugesera.

    Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n’u Bufaransa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Nakiriwe-mu-Rwanda-nk-ugeze-iwabo-Umwe-mu-bavuye-muri-Libya

  • Bihanijwe kunywera inzoga mu bikombe by'icyayi #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa polisi muri Africa y'Epfo yaburiye za restaurants kwirinda gucururiza inzoga mu bikombe banyweramo icyayi mu kugerageza kurenga ku mabwiriza abuza ubucuruzi bw'inzoga.

    Ubwo yatangazaga iki cyemezo kuwa mbere, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko 'imyitwarire idawitse' iterwa n'ubusinzi yongereye ibyago byo kwiyongera kwa Covid_19.

    Uyu mwanzuro wafashwe muri iki gihe cy'iminsi mikuru y'impera z'umwaka aho bimenyerewe ko bamwe mu bakunda agatama birekura bakagasoma kurusha mu bihe bisanzwe.

    Usibye kubuza ubucuruzi bw'inzoga, leta yaho yanabujije guhura kw'abantu uretse abagiye gushyingura, n'umukwabu uhera saa tatu z'ijoro, naho ubucuruzi bwose bugafunga saa mbili.

    Ejo kuwa kabiri, minisitiri ushinzwe polisi yaburiye za restaurants ko abazafatwa barenze ku mabwiriza bakagurisha inzoga bazamburwa uburenganzira bwo gukora.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru yagize ati: 'Ntimushyire inzoga mu bikombe by'icyayi, ntimushyire inzoga mu macupa yanditseho 0% alcohol. Tuzi amayeri yanyu, ntumwibeshye.'

    Restaurants zimwe na zimwe zacuruje inzoga mu bikombe by'icyayi n'amacupa atarabugenewe muri iki gihugu mu gihe hari gahunda ya 'guma mu rugo' mu kwezi kwa kane n'ukwa gatanu.

    Izi ngamba nshya zafashwe muri Africa y'Epfo zizageza hagati mu kwezi kwa mbere, polisi n'ingabo bazagenzura iyubahirizwa ryazo.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/bihanijwe-kunywera-inzoga-mu-bikombe-byicyayi/

  • Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w'u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y'u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri nibwo muri Mali mu mujyi wa Bamako,muri Mali habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Major Pierre Buyoya wabaye Perezida w'u Burundi uherutse kwicwa n'uburwayi bwa Covid-19. Imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera Buyoya yabereye muri Grande Cathedrale de Bamako,ikaba yaritabiriwe n'abo mu muryango we bari kumwe n'intumwa zari zihagarariye igihugu cya Mali, n'izaserukiye Ubumwe bw'Afrika n'abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

    Nta muyobozi cyangwa intumwa n'imwe Leta y'Uburundi yigeze yohereza muri uyu muhango wo gushyingura, Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya kiliziya Gatolika i Bamako.Byari bisanzwe bizwi ko Perezida Pierre Buyoya yari yabaga muri iki gihugu ariko yitabye Imana kuwa 18 Ukuboza 2020 aguye mu Bufaransa aho yivurizaga. Pierre Buyoya yategetse igihugu Cy'u Burundi guhera mu mwaka w'1987 kugeza 1993 yongera guhera 1996 kugeza 2003

    Mu 1993 yatsinzwe mu matora na nyakwigendera Perezida Melchior Ndadaye,atanga ubutegetsi mu mahoro ariko nyuma y'amezi make Ndadaye yarishwe birangira Buyoya yongeye gusubira ku butegetsi.

    Leta y' u Burundi ntiyigeze itangaza ikintu na kimwe ku rupfu rwe habe no kwihanganisha umuryango we.Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n'urukiko rw'i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

    Yari aherutse kwegura ku mwanya w'Intumwa Nkuru y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y'iminsi mike akatiwe gufungwa burundu ashinjwa kugira uruhare mu kwica Perezida Ndadaye gusa uyu we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politike.

    Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

    The post Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w'u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y'u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyakwigendera-pierre-buyoya-wigeze-kuba-perezida-wu-burundi-yashyinguwe-i-bamako-muri-mali-nta-ntumwa-yu-burundi-yitabiriye-uyu-muhango-wo-kumuherekeza/

  • Yesu ni Umwami w’amahoro. Dore ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima #rwanda #RwOT

    Ni iki cyahesha umuntu kuririmba ari mu rupfu?, ni iki cyatera imfubyi kwishima?, ni iki cyatuma umupfakazi agira amahoro?. Ni iki cyafasha umuntu muri cyamunara bamutereza ibye?, ni iki cyatera umuntu watinze kubona urubyaro kwishima bigakunda?, ni amahoro Imana itanga.

    Yesaya ahanura ivuka rya Yesu yavuze ko azanitwa 'Umwami w’amahoro’. Ni ryo zina tugiye kugarukaho muri ibi bihe tuzirikana ivuka rya Yesu, ndetse tunarebera hamwe ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima nkuko twabiteguriwe kandi tukabigezwaho na Pasiteri Desire Habyarima mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv na Agakiza.org.

    'Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w’amahoro'. Yesaya 5: 9.

    Isi ifite umutekano kubera ingabo zatojwe neza, intwaro n’ibindi ariko ntifite amahoro. Amahoro ni ava mu mutima kandi atangwa n’Imana, umuntu ashobora kugira umutekano ariko kuko adafite amahoro yo mu mutima akiyahura, akajya kuraguza. Yesu akwiye kuba ari uwambere mu buzima bwawe hanyuma amahoro atanga, imigisha, ibyishimo bikaza ari inyongera.

    Iyo Yesu yinjiye mu buzima bwawe aguha kujya hejuru y’ibikugerageza ugahora ufite amahoro kuko wakiriye Umwami utanga amahoro.

    Yesu ni Umwami w’amahoro kandi ayatangira Ubuntu

    Kimwe mu bintu bihenda ku isi ni umutekano, ariko Yesu we amahoro ayatangira ubuntu iyo umwakiriye akinjira mu mutima wawe ahita aramutsa amahoro. Yesu yaravuze ngo ‘Aho muzinjira bakabakira muzavuge ngo amahoro yanjye abe aho hantu kandi abo bantu nibaba ari abanyamahoro, amahoro yanyu azataha kuri abo bantu’. Ni byiza ko umuntu abaho afite amahoro yo mu mu tima atangwa na Yesu.

    Ikintu kibabaje ni uko abantu bashaka amahoro ariko ntibashake utanga amahoro, barashaka kuruhuka ariko Yesu nk’uburuhukiro bw’abantu ntabwo abantu bashaka kumwakira.

    Ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima

    Icyaha

    Iyo umutima urimo icyaha ntushobora kugira amahoro. Umutima wawe ni umuhamya w’uwo uri we imbere, abantu ntibazi ubuzima ubaho ariko urabizi ko uri umunyabyaha urabizi ko udafite amahoro. Icyaha kibuza amahoro, nagira ngo nkubwire ko Imana ishobora kukubabarira ikaguha amahoro kandi kubuntu. Icyemezo wafata ukazarinda upfa uticuza ni ukwakira Yesu mu buzima bwawe akagukiza ibyaha.

    Amaganya y’Isi

    Yesu yaravuze ngo ' Ntimukiganyire ibiryo n’imyambaro n’ejo nzamera nte’. Iyo umuntu abaho ubuzima bwo kwiganyira atakaza amahoro yo mu mutima, akanatakaza ibyishimo. Amaganya ni inkoni ikubita kwizera, dukwiye kubaho tutiganyira kuko Imana ni yo izi ejo uko hazaba hameze. Ukwiye kuyiragiza ejo hawe yego ugakora cyane ugashakisha ariko ukabaho utiganyira.

    Ishyari

    Ishyari ni ikintu kibi!, hari abantu byarenze kuba ishyari bihinduka igomwa. Igomwa ni ukuvuga niba umuntu afite ikintu ukabona wowe nturi bukibone urakora ku buryo mukibura mwembi. Kimwe mu bintu bizarimbuza abantu benshi ni ishyari, ni umudayimoni mubi kandi iyo umuntu yagize ishyari nta cyaha na kimwe atakora, yakwica, yagambana, yabeshya, yahemuka byose yabikora. Umutima urimo ishyari ni ikintu kibi Imana yanga.

    Kutamenya icyo waremewe

    Iyo utazi uwo uri we n’icyo waremewe ntabwo ushobora kugira amahoro, uhora uhuzagurika. Uwo muntu ntazi impano ze, ntazi umuhamagaro we, ntazi icyo akwiye gukora, ntazi icyo yaremewe, ntazi intambwe akwiye gutera, ahora yigereranya n’abandi. Hari abantu babaho atari kubwabo bashaka kunezeza abandi kubera ibirarane bagize, rimwe na rimwe bagakoresha n’umutungo nabi.

    Aba mu nzu adafitiye ubushobozi kugira ngo yemeze abantu, yambara neza kugira ngo yemeze abantu, agura imodoka kugira ngo yemeze abantu akabikora ari ukwivura ibikomere. Dukwiye kubaho turi abantu twasobanukiwe: Ndi inde?, naremewe iki?, ni iki nkwiye gukora mu bwami bw’Imana?, umuhamagaro wanjye ni uwuhe?, impano zanjye ni izihe?. Ukwiye kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu.

    Gukunda isi

    Yesu yaravuze ngo 'Ntimugakunde isi n’ibiri mu isi, isi irashirana no kwifuza kwayo ariko abakora ibyo Imana ikunda bazabaho iteka ryose’. Intumwa Pawulo nawe yaravuze ngo ' Isi nyireba ibambye nayo ikambona mbambye’. Muby’ukuri mu mutima w’umurokore iyo hinjiyemo gukunda isi ashobora kubura ubugingo, ashobora gutakaza Umwami w’amahoro.

    Kugenda mu Nyanja uri mu bwato ni byiza bitanga umunyenga ariko iyo inyanja ije mu bwato burarohama. Kugenda mu isi ukijijwe nta kiza nkabyo ariko iyo isi yinjiye muri wowe utangira kwifuza, utangira kwambura, utangira guhemuka utangira kugambana, utangira kubunza amagambo mu kazi kugira ngo ubeshyere abandi uwo mwanya uwugemo, ugera ku bisa n’imigisha mu buryo bubi kandi atari yo.

    Ibikomere

    Umuntu akomerekera mu muryango, mu bidukikije no muri sosiyete. Iyo umuntu afite ibikomere ntabona ineza y’Imana, ntabona ibyiza Imana yakoze. Uwo muntu ibyiza bimuriho ntabiteza imbere ahora yubatse kubyo bamubwiye ngo arasa nabi, uvuga nabi. Ntumeze nka ba runaka, uhora wigereranya bigatuma ubaho udafite amahoro kandi usenga.

    Kudahinduka ku ngeso

    Ubundi gukizwa ni ugutsindishirizwa, hirya yo gutsindishirizwa hakurikiraaho kwezwa ku ngeso. Ingeso yose ufite wanze gutsinda mu buzima bwawe izahora ikubuza amahoro, uzahorana ipfunwe kandi uzahora wumva utsikamiwe. Mu mahoro Imana itanga ni uko itwigisha no kubamba ingeso zacu ku musaraba kandi guhinduka bigashoboka.

    Reba hano inyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    Daniel@Agakizaorg

    Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-amahoro-Dore-ibintu-7-bibuza-amahoro-yo-mu-mutima.html

  • Dr Kalisa ari gukora ubushakashatsi ku ngaruka z’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku Isi hose, abana bari mu cyiciro cy’abantu bugarijwe cyane n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere. Igituma zibageraho ahanini bijyanye no kuba baba bafite ibihaha bitarakomera, guhumeka cyane kurusha abakuru ndetse n’indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo mu 2012, bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye icyo gihe, abagera kuri 22% bazize indwara z’ubuhumekero.

    Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka igihumanya ku kigero cya 38% mu 2030.

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    U Rwanda kandi rwagabanyije itumizwa ry’imodoka zishaje, rwatangije ikoreshwa ry’ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi ndetse rwanashyizeho umunsi wo guhagarika ibinyabiziga, imihanda rusange igakoreshwa n’abanyamaguru muri siporo rusange (Car Free day).

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko mu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere, hari aho usanga ibigo by’amashuri by’umwihariko ibyo mu mijyi bidafata ingamba zihagije mu kurinda abana.

    Ibi ahanini bishingiye ku kuba ibyo bigo biba byegereye imihanda inyuramo ibinyabiziga byinshi, imodoka zijyana abana ku ishuri usanga ari izishaje cyane zohereza imyotsi myinshi ihumanya ikirere aho zimara igihe kinini zihagaze zibakuramo cyangwa zibategereje kandi moteri zazo zisohora imyotsi.

    Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Dr Kalisa yatangiye ubushakashatsi bugamije kureba ingaruka imyuka ihumanya ikirere ifite n’uko zakwirindwa.

    Yagize ati “Ubushakashatsi nabutangiriye muri Kigali Parents School aho nahuguye abana, mbereka uko bifatira ibipimo mu gihe ababyeyi babazanaga ku ishuri kugira ngo abe aribo bakurana umuco wo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.’’

    Iri shuri ryatoranyijwe kuko rifite itsinda rishinzwe ibidukikije kandi ryegereye umuhanda unyuraho ibinyabiziga byinshi n’abana benshi baryigamo batwarwa mu modoka.

    Akomeza ati “Nakoranye n’abana, mbaha ibikoresho bifatira ibipimo babona uko ibipimo bihindagurika mu gihe ababyeyi baje babatwaye mu modoka. Iki gikorwa kiratanga icyizere kuko kizatuma ababyeyi bashyira imbaraga mu kurinda abana babo.’’

    Dr Kalisa azakomeza gukora ubushakashatsi no mu bindi bigo biri mu ntara zitandukanye z’igihugu.

    Abana bajya ku ishuri mu mijyi ya Afurika bamara nibura amasaha umunani ari mu ishuri, mu gihe indi imwe cyangwa ebyiri bayikoresha mu rugendo.

    Abenshi aho bahurira n’ahari imyuka ihumanya ikirere ni ku ishuri, mu gihe biga, mu karuhuko no muri siporo bitewe n’uko ibigo byabo byegereye imihanda migari.

    Inyigo yakozwe mu Bwongereza yagaragaje ko kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 20% bishobora kuzamura imikorere y’ubwonko bw’umwana ho 6.1%.

    -  Ingamba zo guhangana n’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri

    Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n’indwara z’ibihaha, asthma ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.

    Dr Kalisa avuga ko mu guhangana n’iki kibazo hari ingamba zikwiye gufatwa kandi bikagirwamo uruhare na buri wese.

    Yagize ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiye gufata aho abanyeshuri binjirira, aho bakinira, hakaba kure y’imihanda inyuramo ibinyabiziga cyangwa aho biparika; gutera ibiti bikikije ishuri ku buryo rwa rusaku n’imyuka y’ibinyabiziga itabona aho imenera byoroshye; kuzimya imodoka zose mu gihe zigeze ku ishuri; gukangurira abana kugenda n’amaguru mu gihe batuye hafi y’ishuri; gukoresha imodoka rusange mu gutwara abanyeshuri aho gukoresha iya buri wese; gushyiraho uko buri shuri rifata ibipimo rikamenya uko umwuka umeze.’’

    Uyu mushakashatsi yasabye Leta kongera imbaraga mu kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi, kubaka inzira z’abanyamaguru n’amagare kandi zigakoreshwa ndetse ababyeyi bagakangurirwa ububi bw’imyuka ihumanya ikirere n’uko yakwirindwa.

    Ubushakashatsi bwa Dr Kalisa Egide ari kubukora bijyanye n’icyiciro gikurikira PHD muri Kaminuza ya Toronto yo muri Canada ari gukurikirana.

    Dr Kalisa yanakoze ubushakashatsi bwerekana uko umwuka uba umeze mu gihe cya Car Free Day mu Rwanda. Yagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse mu gihe cya Guma mu Rugo ahanini kubera ko ingendo zakorwaga zari nke, nta binyabiziga byinshi bikora.

    Dr Kalisa na bagenzi be baherutse kwerekana ko mu gihe moto zifashisha amashanyarazi zizaba zikora 100% muri Kigali, imyuka ya Carbon dioxide itera ihindagurika ry’ikirere (Climate change) ishobora kuzagabanukaho kilotoni 70, ikanagabanya imyuka ihumanya ikirere n’indwara ziyiturukaho.

    Abana beretswe uko bafata ibipimo, aha barebaga imyuka yanduza ikirere iva mu modoka z’ababyeyi babo

    Aba banyeshuri babaraga imodoka ziza ku ishuri ku munsi nuko ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere bigenda bihindagurika

    Dr Kalisa Egide yafashije abanyeshuri gupima umwuka no kureba uko uwangiza ikirere uba umeze

    Dr Kalisa yigisha abanyeshuri uko bakoresha utumashini dufata ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere

    Umwe mu bana areba uko umwuka uhindagurika mu gihe imodoka zihagaze moteri ihinda

    Abanyeshuri bafashijwe gupima imyuka yangiza ikirere

    Dr Kalisa yabanje kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’imyuka ihumanya ikirere n’aho ituruka

    Dr Kalisa yanakoresheje amarushanwa yo gushushanya inkuru n’imivugo ikangurira ababyeyi kurinda abana imyuka ihumanya ikirere

    Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School bahisemo kuba igisubizo cyo guhangana n’imyuka yangiza ikirere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kalisa-ari-gukora-ubushakashatsi-ku-ngaruka-z-imyuka-ihumanya-ikirere-ku