Category: Uncategorized

  • Agahinda ka Humble Jizzo nyuma y’uko se yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se yitabye Imana.

    Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, ku gicamunsi cy’uyu munsi nibwo yatangaje ko yabuze se umubyara.

    Mu gahinda kenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari azi ko kuri Noheli ari bwo bwa nyuma yavuganye nawe.

    Atiruhukira mu mahoro papa, Ndababaye cyane. Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwa nyuma.”

    Papa wa Humble Jizzo yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-ka-humble-jizzo-nyuma-y-uko-se-yitabye-imana

  • Karongi: Umunyeshuri yituye hasi, ahita yitaba Imana mu buryo butunguranye – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Munyawera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020. Yaguye mu ishuri riri mu mu Kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga muri Karongi.

    Umuyobozi w'Ishuri rya St. Alphonse Mubuga, Padiri Habuhazi Michel, yemeje aya makuru avuga ko bagerageje kumujyana kwa muganga akitaba Imana bakigerayo.

    Yagize ati 'Iyi nkuru y'akababaro yabaye muri iki gitondo, mu masaha ashyira saa Moya n'igice ubwo abana bari bavuye kunywa igikoma, abandi bari mu masuku, maze Munyawera yitura hasi, ubwo yarimo yisiga amavuta, abari kumwe na we bahamagaye [Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire] Animateur araza ahageze bamujyana kwa muganga. Mu minota mike bari bagezeyo ariko yitabye Imana bagitereje ko yakirwa.'

    Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri nta kindi kibazo cy'uburwayi yari afite kuko ataherukaga no kujya kwa muganga cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy'ubuzima.

    Padiri Habuhazi yavuze ko inzego zitandukanye kuva ku rw'akarere, Polisi n'urw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zahageze kugira ngo zitangire iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Umurambo wa Munyawera wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro by'Icyitegererezo bya Kibuye aho uzavanwa woherezwa gupimirwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 31 Ukuboza 2020, mbere yo gushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umunyeshuri-yituye-hasi-ahita-yitaba-imana-mu-buryo-butunguranye

  • Guverinoma Yose ya Yemen yari itikiriye mu ndege yarashweho n'ibyihebe #rwanda #RwOT

    Bamwe bahise biruka basubira mu ndege, abandi bakwirwa imishwaro bashakisha aho bihisha, naho abandi baryama hasi.

    Ibisasu byaturitse, bikurikiwe no kurasa n'imbunda, mu gihe minisitiri w'intebe wa Yemen, Abdulmalik Saeed, n'abaminisitiri be, barimo bururuka indege yari ibavanye i Riyadh, umurwa mukuru w'Arabiya Sawudite. Bamwe bahise biruka basubira mu ndege, abandi bakwirwa imishwaro bashakisha aho bihisha, naho abandi baryama hasi.

    Ariko minisitiri w'intebe Saeed yanditse kuri Twitter ko bose ntacyo babaye. Ntawapfuye. Nta n'uwakomeretse. Abashinzwe umutekano wabo babirukankanye bwangu bwangu, babakura ku kibuga cy'indege. Ariko igitero cyahitanye abantu 26, gikomeretsa abandi barenga 50. Nta mutwe n'umwe wari urakiyitirira. Ariko Aba-Houthis bo batangaje ko atari bo bagikoze.

    Hashize amasaha make, ibindi bisasu byaturikiye hafi y'ingoro ya leta yitwa Maasheq, mu mujyi wa Aden, aho guverinoma ya Yemen yahungiye nyuma y'igitero cyo ku kibuga cy'indege. Ntibiramenyekana niba hari abo byahitanye.

    Guverinoma ya Yemen yari igarutse Aden, ivuye i Riyadh aho yimikiwe mu cyumweru gishize. Ubundi yakoreraga mu buhungiro aho mu murwa mukuru w'Arabiya Sawudite. Perezida wa Yemen, Mansour Hadi, we ni ho agikorera n'amahanga hamwe n'Umuryango w'Abibumbye. Hadi, ni ho yari amaze kuvugururira guverinoma ye, ihita ijya gukorera Aden, umurwa mukuru wa Yemen y'amajyepfo.

    Umurwa mukuru w'igihugu cyose, Saana, wigaruriwe n'inyeshyamba z'Aba-Houthis mu 2014. Kuva icyo gihe, intambara yo muri Yemen imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 112.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guverinoma-yose-ya-yemen-yari-itikiriye-mu-ndege-yarashweho-n-ibyihebe

  • Gatsibo: Umugabo yishe umwana w’imyaka 10 amujugunya mu kiyaga cya Muhazi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yabwiye IGIHE ko aya mahano yabaye ahagana saa Tanu z’amanywa ku nkengero za Muhazi.

    Ati “Byari mu masaha ya saa Tanu umwana w’imyaka icumi ajya kuvoma, hirya gato hari hari undi mwana abona umugabo araje afata wa mwana wavomaga aramuniga, ka kana kariruka kajya guhuruza abantu kababwira ko uwo mugabo ari kwica undi mwana abandi nabo bamanuka biruka basanga yamaze kumwica.”

    Yakomeje avuga ko uwo mugabo yamaze kumwica amukuramo imyenda ubundi amuzirika amaguru n’amaboko ngo ahita amunaga mu mazi.

    Ati “Abantu bamaze kuhagera bahise batangatanga wa mugabo aho yari yirukiye baramufata na wa mwana bamukura mu mazi. Icyatumye amwica ntiturakimenya kuko iwabo w’uwo mwana naho we atuye haratandukanye cyane; ni mu midugudugu itandukanye ariko icyo twabashije kumenya ni uko mu minsi ishize uwo mugabo yashatse kwica umugore we n’abana barahunga, ubu yabaga wenyine.”

    Yankurije yavuze ko ubwo uyu mugabo yafatwaga yabanje guceceka yanga kugira icyo avuga nyuma y’amasaha make ngo yahise atangira guhakana ko ariwe wishe uwo mwana nyamara ngo mu mufuka yari afite hari harimo imyenda y’umwana.

    Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakirinda kubarekura ngo babave iruhande mu gihe bagiye ahantu batizeye.

    Ati “Icya mbere twabasaba ni ukurinda abana kujya bagenda bonyine ahantu umutekano wabo utizewe ku buryo niba umwana avuye mu rugo yajya agendana n’abantu bakuru. Ikindi ni ukubasaba kujya baba hafi y’abana babo, turanasaba abaturage kwirinda ubugome kuko ntacyo bumaze uretse gutuma ujya muri gereza gusa.”

    Kuri ubu uyu mugabo yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugabo-yishe-umwana-w-imyaka-10-amujugunya-mu-kiyaga-cya-muhazi

  • Karongi: Umunyeshuri yituye hasi, ahita yitaba Imana mu buryo butunguranye – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Munyawera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020. Yaguye mu ishuri riri mu mu Kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga muri Karongi.

    Umuyobozi w’Ishuri rya St. Alphonse Mubuga, Padiri Habuhazi Michel, yemeje aya makuru avuga ko bagerageje kumujyana kwa muganga akitaba Imana bakigerayo.

    Yagize ati “Iyi nkuru y’akababaro yabaye muri iki gitondo, mu masaha ashyira saa Moya n’igice ubwo abana bari bavuye kunywa igikoma, abandi bari mu masuku, maze Munyawera yitura hasi, ubwo yarimo yisiga amavuta, abari kumwe na we bahamagaye [Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire] Animateur araza ahageze bamujyana kwa muganga. Mu minota mike bari bagezeyo ariko yitabye Imana bagitereje ko yakirwa.”

    Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri nta kindi kibazo cy’uburwayi yari afite kuko ataherukaga no kujya kwa muganga cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy’ubuzima.

    Padiri Habuhazi yavuze ko inzego zitandukanye kuva ku rw’akarere, Polisi n’urw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zahageze kugira ngo zitangire iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Umurambo wa Munyawera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye aho uzavanwa woherezwa gupimirwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 31 Ukuboza 2020, mbere yo gushyingurwa.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umunyeshuri-yituye-hasi-ahita-yitaba-imana-mu-buryo-butunguranye

  • Covid-19 yahitanye abantu 7 mu Rwanda barimo umukobwa wari ufite imyaka 13 #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo umukobwa w'imyaka 13 I Nyamasheke,abagabo 3 b'imyaka 51,60 na 63 bo mu mujyi wa Kigali hamwe n'undi mugore w'imyaka 62 I Kigali.Umugabo w'imyaka 61 I Gatsibo,n'umugabo w'imyaka 66 I Karongi.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 69, Gakenke: 18, Rusizi: 8, Rubavu: 7, Huye: 5, Nyamasheke: 4, Nyamagabe: 3, Muhanga: 2, Karongi: 2, Kamonyi: 1, Gatsibo: 1, Nyabihu: 1, Nyagatare: 1.

    Uyu munsi hakize abantu 30 mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 6,369 naho abakirwaye ni 1,795.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko kugeza uyu munsi mu Rwanda hari abarwayi 45 ba COVID-19 barembye ku buryo bari ku mashini zibongerera umwuka.

    Dr Mpunga yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020 mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda cyagarutse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 muri iki gihe cy'iminsi mikuru.

    Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarwayi ba COVID-19 bagera ku 2000 mu bitaro n'amavuriro atandukanye, aho 45 muri bo barembye, bari ku mashini zibongerera umwuka.

    Yagize ati 'Dufashe imibare kuva iyi ndwara yatangira muri Werurwe kugeza uyu munsi, tumaze kugira abarwayi 8000 mu bo twabashije gupima ariko ntibivuze ko hari uwaba yarayirwaye tutabashije gupima. Muri abo, kugeza uyu munsi dufite 2000 tugikurikirana mu bitaro bitandukanye, mu midugudu no mu mavuriro yabugenewe, kandi muri abo harimo n'abarembye bagera kuri 45.'

    Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bane bishwe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe abagera kuri 107 basanganywe iki cyorezo mu bipimo 2913 byafashwe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda bwiyongereye cyane mu Ukuboza kubera ko abantu benshi basigaye bahurira hamwe kandi bakadohoka ku ngamba zo kwirinda.

    Yagize ati 'Biragaragara ko abarwayi biyongereye muri uku kwezi kwa 12, tukaba tubihuza no kuba abantu benshi bitabira ibirori mu mpera z'umwaka, byatumye badohoka noneho indwara ikaza umurego. '

    'Abantu bahurira hamwe ari benshi kandi batikingiye, ibyo tubisanga mu masoko, tubisanga ahahurira benshi muri za restaurants, mu tubari tutemewe, aho bategera imodoka n'ahandi mu biro hahurira abantu benshi ariko byose biterwa n'uko baba biraye akaba ariyo mpamvu tubashishikariza kwirinda.'

    Umubare w'abarwayi ba COVID-19 barembye wiyongereyeho batanu mu gihe cy'umunsi umwe dore ko ku wa 29 Ukuboza, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) cyari cyatangaje ko abarwayi bari ku mashini zibongerera umwuka ari 40.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-7-mu-rwanda-barimo-umwana-w-umukobwa-wari-ufite-imyaka-13

  • Gatsibo: Umugabo yishe umwana w'imyaka 10 amujugunya mu kiyaga cya Muhazi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yabwiye IGIHE ko aya mahano yabaye ahagana saa Tanu z'amanywa ku nkengero za Muhazi.

    Ati 'Byari mu masaha ya saa Tanu umwana w'imyaka icumi ajya kuvoma, hirya gato hari hari undi mwana abona umugabo araje afata wa mwana wavomaga aramuniga, ka kana kariruka kajya guhuruza abantu kababwira ko uwo mugabo ari kwica undi mwana abandi nabo bamanuka biruka basanga yamaze kumwica.'

    Yakomeje avuga ko uwo mugabo yamaze kumwica amukuramo imyenda ubundi amuzirika amaguru n'amaboko ngo ahita amunaga mu mazi.

    Ati 'Abantu bamaze kuhagera bahise batangatanga wa mugabo aho yari yirukiye baramufata na wa mwana bamukura mu mazi. Icyatumye amwica ntiturakimenya kuko iwabo w'uwo mwana naho we atuye haratandukanye cyane; ni mu midugudugu itandukanye ariko icyo twabashije kumenya ni uko mu minsi ishize uwo mugabo yashatse kwica umugore we n'abana barahunga, ubu yabaga wenyine.'

    Yankurije yavuze ko ubwo uyu mugabo yafatwaga yabanje guceceka yanga kugira icyo avuga nyuma y'amasaha make ngo yahise atangira guhakana ko ariwe wishe uwo mwana nyamara ngo mu mufuka yari afite hari harimo imyenda y'umwana.

    Yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakirinda kubarekura ngo babave iruhande mu gihe bagiye ahantu batizeye.

    Ati 'Icya mbere twabasaba ni ukurinda abana kujya bagenda bonyine ahantu umutekano wabo utizewe ku buryo niba umwana avuye mu rugo yajya agendana n'abantu bakuru. Ikindi ni ukubasaba kujya baba hafi y'abana babo, turanasaba abaturage kwirinda ubugome kuko ntacyo bumaze uretse gutuma ujya muri gereza gusa.'

    Kuri ubu uyu mugabo yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugabo-yishe-umwana-w-imyaka-10-amujugunya-mu-kiyaga-cya-muhazi

  • Gisagara: Ni uwuhe muzimu wateye Umurenge wa Mukindo utuma abawuyobora badahuza n'abaturage? – #rwanda #RwOT

    Hari abibaza 'umuzimu' waba warateye Umurenge wa Mukindo kuko abawuyobora bakunze kugirana ibibazo n'abaturage!

    Byatangiye muri Kamena 2020 ubwo umugore witwa Niyomuhoza Joselyne ucumbitse mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yashinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Rutaganda Jean Félix n'ukuriye Dasso muri uwo murenge ko bamuhohoteye bakamufunga ndetse bakanamushyira kuri moto bakamujyana kumuroha mu Akanyaru ariko ku bw'amahirwe akaza kuvamo adapfuye.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza, ku wa 25 Kanama 2020 ruta muri yombi abagabo barindwi barimo Gitifu wa Mukindo Rutaganda Jean Félix kugira ngo babazwe ku cyaha cyo guhohotera umuturage.

    Gusa nyuma yaho Rutaganda yararekuwe ngo akurikiranwe ari hanze, ahita yoherezwa kuyobora Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara agurana na Tumusifu Jérome wahawe inshingano zo kujya kuyobora Mukindo.

    Nyuma yaho ku wa 28 Ukuboza 2020 mu Murenge wa Mukindo hongeye kumvikana inkuru ko Gitifu Tumusifu na we yahohoteye umwana w'imyaka 15 witwa Musabyemahoro Ethienne aramukubita bimuviramo urupfu.

    RIB yahise imuta muri yombi, ivuga ko mu ibazwa ry'ibanze rya Tumusifu yemeye ko yakubise uwo mwana ariko ngo ntiyamukubise ku buryo byamuviramo gupfa.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB yihutiye kuhagera hanyuma umurambo woherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyo yazize.''

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukindo babwiye IGIHE ko impamvu hari kugaragara ibibazo hagati yabo n'abayobozi ari uko batabegera ahubwo babahutaza.

    Habyarimana Emmanuel yagize ati 'Njyewe mbona ikintu kiri kubitera, abaturage bo muri uyu Murenge wa Mukindo uje ukabegera ukisanisha nabo wabayobora neza bigakunda kuko uhita umenya icyo bakunda n'icyo banga, icyo gihe ukareba bya bindi banga ukabagira inama noneho n'ibyo bakunda ukareba ko bikwiye.'

    Atanga urugero aho akarere kabemereye ko umuturage ufite urutoki ashobora kwenga inzoga yo kunywera mu rugo ariko ko iyo babikoze ubuyobozi bw'umurenge buza bugahita buzimena nta kubaganiriza ngo bamenyeshwe impamvu buvuguruzanya n'akarere.

    Ati 'Icyo gihe bararakara kandi iyo uyoboye abantu barakaye nta terambere mugeraho kuko muba mudahuza.''

    Kuri we asanga ubuyobozi bukwiye kurushaho kwegera abaturage no kubaganiriza bagafatanya muri byose.

    Ati 'Ndibaza ko hano hamaze kuyobora ba gitifu batandatu kuva imirenge yajyaho, muri bo usibye umwe witwa Bigirimana Augustin ni we muntu wahavuye amahoro. We ikintu yashoboje Mukindo kandi n'imihigo yarayesaga, we yarazaga muri santere runaka akegera abaturage akavugana n'abantu baho, akahava akajya mu yindi santere akavugana n'abantu baho. Urumva ko yahitaga amenya amakuru yose mu baturage n'igikenewe. Birasaba umuntu ukorana n'abaturage kandi adakoresha ingufu z'umurengera mu kubahana.'

    Muhizi François na we avuga ko abaturage bo muri Mukindo badashaka umuyobozi ubahutaza.

    Ati 'Ubundi icyo mbona ni abayobozi duhabwa badashobotse kuko nanone kuyobora Mukindo n'abaturage bafite akantu ko kumva bayoborwa n'umuntu ubatwara gake, ariko iyo umuyoboye umuhutaza ntibihura.'

    Avuga ko Tumusifu Jérome ari umukozi kuko yita ku kubazanira iterambere ariko akwiye kongera ikintu cyo 'kwegera abaturage'.

    Ndayisaba Samuel na we ntajya kure ya bagenzi be, avuga ko ikosa abayobozi bari kugwamo muri iyi minsi ari iryo guhana bihanukiriye batabanje no kwigisha abaturage.

    Ati 'Buriya rero abaturage hari ukuntu uza kubayobora ubashyizeho igitutu gikabije, ukabanza kubahana nk'aho wabanje kwigisha, hahita hazamo ikintu gituma badahuza. Nk'aho wabanje kwigisha abantu ngo ubabwire ikibazo gihari ahubwo ugahita uhana cyane wihanukiriye, icyo gihe bararakara bigatuma na we bashaka kukunaniza, bagashaka no kuguta mu mutego w'ibyaha.'

    Abaturage bo mu Murenge wa Mukindo baganiriye na IGIHE bahuriza ku ngingo y'uko bashaka umuyobozi ubegera akabereka ikibi n'icyiza akabasobanurira impamvu y'ibyemezo bifatwa kandi bakajya inama.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko ikibazo kiri mu Murenge wa Mukindo bakimenye kandi ku bufatanye n'Akarere ka Gisagara bari kugishakira umuti urambye.

    Ati 'Icyo twabonye ni uko hakenewe ubukangurambaga bwinshi, ni abaturage bakeneye kwegerwa cyane bakaganirizwa kugira ngo bazamure urwego rw'uburyo babana n'abayobozi babo hatabayeho no kuba babashyira mu makosa.'

    Yakomeje avuga ko nta gisobanuro na kimwe gihari cyatuma umuyobozi akubita umuturage, abasaba kubyirinda.

    Yavuze ko ubusanzwe Gitifu Tumusifu Jérome asanzwe ari umuyobozi mwiza ari nayo mpamvu yari yajyanywe kuyobora Mukindo kugira ngo ayizamure.

    Ati 'Uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa wagiyeyo ubundi ni umuyobozi mwiza wakoraga neza no kumujyanayo ubuyobozi bw'akarere ni uko bwifuzaga ko hagaragara nyine iyo mpinduka kuko yari umuntu uzi gukora ubukangurambaga.'

    Kayitesi avuga ko Umurenge wa Mukindo usa n'uhura n'undi wa Mugombwa ku buryo agace kaho kaba gasa naho abaturage baba bari kure y'ubuyobozi, ariko baza gufatanya n'ubuyobozi bw'Akarere kugira ngo abaturage barusheho kwegerwa.

    Kugeza ubu RIB ikomeje iperereza ku rupfu rwa Musabyemahoro Etienne kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri icyamwishe n'uwabigizemo uruhare.

    Mu Gasantere ka Kanto ko mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ni-uwuhe-muzimu-wateye-umurenge-wa-mukindo-utuma-abawuyobora-badahuza

  • Uganda ikomeje ibikorwa byo gushimuta no guhohotera Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Mu baherutse kuzizwa amaherere barimo Mathew Nsabimana na George Bazatoha, baherutse gushimutwa mu buryo butemewe n'amategeko, bakajyanwa gufungwa kandi imiryango yabo ikabuzwa kubageraho.

    Nka Nsabimana usanzwe ari umucuruzi ufite inyubako icumbikira abashyitsi ya 'Bahamas Bar and Lounge' aherutse gushimutwa na CMI mu gikorwa cyari kiyobowe na Maj. Nelson Kyatuka, wamushimuse akamujyana aboshye mu modoka y'ibirahuri bitabona, akerekezwa muri kasho ya Polisi iherereye ahitwa Kireka, izwi nk'indiri y'ibikorwa by'iyicarubozo rikabije.

    Usibye ibikorwa by'ubucuruzi Nsabimana akora mu buryo bwemewe n'amategeko kuva mu 2008 ubwo yajyaga muri Uganda, uyu mugabo nta bindi bya politiki bizwi yigeze ajyamo, ahubwo atuye mu gace ka Seguku yaguzemo inzu mu 2015.

    Nk'uko bimaze kumenyerwa mu mikorere ya CMI, Nsabimana ntiyagejejwe imbere y'inkiko mu masaha 48 nyuma y'ifatwa rye nk'uko biteganywa n'amategeko, ahubwo yashyizwe muri kasho kandi nta kirego cyangwa ibimenyetso bifatika bimushinja bihari.

    CMI kandi yimye Nsabimana uburenganzira bwo kugira uwo bahura nawe ndetse abuzwa gushaka uzamwunganira mu by'amategeko.

    Undi Munyarwanda uherutse kuzira ibikorwa bya CMI ni uwitwa George Bazatoha, uyu akaba ari Umugande ufite inkomoko mu Rwanda.

    Bazatoha uzwiho gukunda umuco w'u Rwanda cyane yafashwe na CMI kubera uburyo atahwemye kwerekana urukundo afitiye igihugu cye cy'inkomoko, ibintu byamuranze kuva na kera dore ko yari Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Makelele yo muri Uganda.

    Uyu mugabo na we ajya gufatwa yazengurutswe n'imodoka za CMI mbere yo kwinjizwamo mu buryo bw'agahato, icyo gihe ntabwo yaneretswe impapuro zemeza itabwa muri yombi rye.

    Gushimuta Abanyarwanda muri ubu buryo bimaze kuba umuco muri CMI kandi ntijya yerekana ibihamya by'ibyaha baregwa, yaba mu buryo bw'ibimenyetso cyangwa kubihamya mu rukiko.

    Kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2017, CMI yakajije umurego mu gushimuta Abanyarwanda batandukanye, ikabafunga binyuranyije n'amategeko abandi ikabatoteza ndetse bamwe bakicwa urubozo. Muri ibi bikorwa byose, CMI ifatanya n'Umutwe w'Iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa uvuga ko arwanya Leta y'u Rwanda.

    Ibibazo byo gushimuta Abanyarwanda byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda bitewe n'uko rudashobora kubarindira umutekano igihe bariyo.

    Ubushotanyi bwa Uganda bukomeje gukorwa mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Angola yinjiye mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n'uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda bigomba guhagarara.

    Nyuma y'amasezerano ariko nta kintu Uganda yigeze ikora mu kuyashyira mu bikorwa, ahubwo yakomeje guhohotera Abanyarwanda ibashinja ko ari intasi, ibyatumye bamwe mu basesenguzi bibaza uburyo u Rwanda rushobora kugira abatasi bangana batyo.

    Umwe muri bo yagize ati 'Ariko ibi bintu bya Museveni n'abatasi bo mu Rwanda byakwitwa iki? Kubera iki ameze nk'ubona intasi z'Abanyarwanda no munsi y'igitanda aryamaho?'

    CMI na RNC bifatanya gutoteza Abanyarwanda ndetse no gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-ikomeje-ibikorwa-byo-gushimuta-no-guhohotera-abanyarwanda

  • Mu ishyamba rya Kaminuza y'u Rwanda hongeye kuboneka umurambo w'umugabo #rwanda #RwOT

    RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu gusa ababonye uyu murambo bavuze ko uyu mugabo yishwe ndetse ko hari hashize iminsi bibaye.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngoma,watoraguwemo uyu murambo witwa Alphonse Mutsindashyaka,nawe yemeje ko uyu murambo ari uwa Mpumuje Athanase wari mu kigero cy'imyaka 42 wari usanzwe ari umukarani mu mujyi wa Huye.

    Yavuze ko yari amaze iminsi nk'ibiri apfuye ndetse yabonwe n'umugenzi wahitaga ndetse ngo uyu mugabo yari afite uburwayi kuko yasanganwe imiti mu mufuka gusa hari kurebwa niba yishwe cyangwa yiyishe.

    Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kabutare kugira ngo usuzumwe.Hagiye gushyirwa amatara kuri uyu muhanda uri muri iri shyamba n'inzego z'irondo ry'umwuga.

    Abaturage bari ahabonetse uyu murambo bemeje ko aha hantu n'ubusanzwe hateye inkeke kuko mu mezi ashize nabwo habonetse umurambo w'undi muntu ndetse benshi bemeza ko kuhaca ari nijoro uba ushaka urupfu.

    Benshi basaba ko hashyirwa abashinzwe umutekano kuko ngo iri shyamba riziwi nka Arboretum rye gukomeza kuba indiri y'ubwicanyi.

    Murumuna w'uyu mugabo yavuze ko hari hashize iminsi 4 bavuganye nawe akababwira ko arwaye.

    Igihe nk'iki umwaka ushize nabwo muri iri shyamba 'arboretum' hatoraguwe umurambo w'umusore.

    Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019,nibwo umurambo w'uyu musore wagaragaye.

    Abagenzi nibo babonye uyu murambo bwa mbere hafi y'umuhanda uva ku Mukoni ujya i Mpare bahita babimenyesha inzego z'umutekano.

    Aya makuru akimara kumenyekana Urwego rw'Ubugenzacyaha bwahise buhagera rutangira iperereza ariko n'uyu munsi irryo shyamba ryongeye kwicirwamo umuntu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/mu-ishyamba-rya-kaminuza-y-u-rwanda-habonetse-umurambo-w-umugabo