Category: Uncategorized

  • Ibigo by’indashyikirwa mu gutanga serivisi zinoze muri Expo 2020 byahembwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye i Gikondo muri Expo Ground aho Expo iri kubera kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020. Cyitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitatu bya mbere gusa hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ibiro bitatu byahembwe birimo icya BK Group Plc n’ibindi bigishamikiyeho, Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) iba iya kabiri, mu gihe Bonjour Hygien Products Ltd yabaye iya gatatu.

    Umuyobozi Mukuru wungirije muri PSF, Gishama Eric, yavuze ko ugereranyije n’ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo, Expo ya 2020 yitabiriwe kurusha uko byari byitezwe.

    Yagize ati “Twakiriye abantu bamurika bagera kuri 382, ndetse harimo n’abanyamahanga bashoboye kwitabira 78. Ibyo rero bitwereka ko habaye ubwitabire bwiza ukurikije ibihe turimo.”

    Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwavuze ko kuza ku isonga mu gutanga serivisi nziza muri Expo, ari ibintu bukesha kwitanga kw’abakozi.

    Bwagize buti “Ni ukwitanga no kwemera kubiha umwanya. Iyi Expo yabaye mu bihe bidasanzwe […] Twese twahagurukiye rimwe turaza duhagararira BK Group kandi dushyiramo imbaraga, ubwitange n’umurava ku buryo abakiliya bashoboye kutugeraho duhamya ko twabafashe neza.”

    Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwa muri BRD, Iriboneye Jean Claude, we yavuze ko guhindura uburyo basanzwe bakoramo no kwegera abakiliya bakabaganiriza ari cyo cyabahesheje amanota.

    Yagize ati “Icyo twakoze ni uguhindura uburyo twayikozemo, aho twagerageje no gusanga abaganaga Expo bose aho bari tukagerageza kuganira nabo no kubaha umwanya wacu kugira ngo tubasobanurire neza ibyo dukora. Bumve ibyo dukora n’uburyo dukoramo […] kugira ngo turebe uburyo twazakorana nabo mu gihe kiri imbere.”

    Abandi bagenewe ibihembo ni abahize abandi mu byiciro bitandukanye, aho rwiyemezamirimo ukiri muto hahembwe Holy Trust Ltd, rwiyemezamirimo w’umugore aba Pharmalab Ltd, ubyaza umusaruro ubuhinzi n’ubworozi aba Inyange Industries.

    Hahembwe kandi Prime Cement nk’uruganda rwiza, Sosiyete y’Itumanaho iba MTN, abahanze udushya baba Milbridge Group (MG) Ltd, abatanga serivisi z’ishoramari baba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, naho igihugu cy’amahanga cyamuritse neza kiba Turikiya.

    PSF kandi yashimiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) nk’umufatanyabikorwa mukuru, ishimira abitabiriye n’abaje muri Expo muri rusange, ikomeza gukangurira Abanyarwanda kwitabira kugura ibikorerwa mu gihugu.

    Expo 2020 yatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020, iasozwa ku wa 31 Ukuboza 2020. Yakozwe mu buryo budasanzwe kubera ibihe byo kwirinda icyorezo cyugarije Isi, aho bamwe mu basanzwe bayitabira barimo abacuruza inzoga n’ibikinisho by’abana, n’ab’ibikorwa by’imyidagaduro batayitabiriye.

    Iriboneye Jean Claude (ibumoso) yakira igikombe cya BRD yabaye iya Kabiri mu gutanga serivisi nziza

    BK Group Plc ni yo yaje ku isonga mu gutanga serivisi nziza muri Expo 2020

    Bonjour Hygien Products Ltd yahembewe umwanya wa gatatu mu gutanga Serivisi nziza muri Expo 2020

    Ibigo bitatu byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri Expo byahembwe

    Umuyobozi wungirije muri PSF, Gishama Eric, yavuze ko Expo 2020 yitabiriwe kurusha uko byari byitezwe

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-indashyikirwa-mu-gutanga-serivisi-zinoze-muri-expo-2020-byahembwe

  • Se wa Hamble Jizzo yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Uyu musaza ubyara Humble Jizzo yaguye mu bitaro bya Nyatagare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.

    Abinyujije ku rukuta rwa Instagram Humble Jizzo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we.

    Ati 'Uruhukire mu mahoro, Papa. Ndababaye cyane, Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwanyuma.'

    Inkuru irambuye ni mu kanya…

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Se-wa-Hamble-Jizzo-yitabye-Imana

  • Se wa Humble Jizzo yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Humble Jizzo yanditse kuri konti ye ya instagram agira ati 'Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Nohel tuvugana bwari ubwa nyuma.”

    Abantu batandukanye barimo Luckman Nzeyimana, Platini Nemeye, Uncle Austin n'abandi bafashe mu mugongo Humble Jizzo bifuriza iruhuko ridashira umubyeyi we.

    Uyu mubyeyi yitabye Imana abonye ubukwe bw'umuhungu we n'umwuzukuru. Humble Jizzo n'umukunzi we Army barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018.

    Ku wa 23 Gashyantare 2018 bibarutse imfura y'umukobwa. Uyu mwana wahawe izina rya 'Ariella' yavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington.

    Se w’umuhanzi Humble Jizzo yitabye Imana

    Umubyeyi wa Humble Jizzo yaguye mu bitaro bya Nyagatare

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101976/se-wa-humble-jizzo-yitabye-imana-101976.html

  • Ibigo by'indashyikirwa mu gutanga serivisi zinoze muri Expo 2020 byahembwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye i Gikondo muri Expo Ground aho Expo iri kubera kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020. Cyitabiriwe n'abahagarariye ibigo bitatu bya mbere gusa hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ibiro bitatu byahembwe birimo icya BK Group Plc n'ibindi bigishamikiyeho, Banki y'u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) iba iya kabiri, mu gihe Bonjour Hygien Products Ltd yabaye iya gatatu.

    Umuyobozi Mukuru wungirije muri PSF, Gishama Eric, yavuze ko ugereranyije n'ibihe Isi irimo byo guhangana n'icyorezo, Expo ya 2020 yitabiriwe kurusha uko byari byitezwe.

    Yagize ati 'Twakiriye abantu bamurika bagera kuri 382, ndetse harimo n'abanyamahanga bashoboye kwitabira 78. Ibyo rero bitwereka ko habaye ubwitabire bwiza ukurikije ibihe turimo.'

    Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwavuze ko kuza ku isonga mu gutanga serivisi nziza muri Expo, ari ibintu bukesha kwitanga kw'abakozi.

    Bwagize buti 'Ni ukwitanga no kwemera kubiha umwanya. Iyi Expo yabaye mu bihe bidasanzwe […] Twese twahagurukiye rimwe turaza duhagararira BK Group kandi dushyiramo imbaraga, ubwitange n'umurava ku buryo abakiliya bashoboye kutugeraho duhamya ko twabafashe neza.'

    Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe Ibikorwa muri BRD, Iriboneye Jean Claude, we yavuze ko guhindura uburyo basanzwe bakoramo no kwegera abakiliya bakabaganiriza ari cyo cyabahesheje amanota.

    Yagize ati 'Icyo twakoze ni uguhindura uburyo twayikozemo, aho twagerageje no gusanga abaganaga Expo bose aho bari tukagerageza kuganira nabo no kubaha umwanya wacu kugira ngo tubasobanurire neza ibyo dukora. Bumve ibyo dukora n'uburyo dukoramo […] kugira ngo turebe uburyo twazakorana nabo mu gihe kiri imbere.'

    Abandi bagenewe ibihembo ni abahize abandi mu byiciro bitandukanye, aho rwiyemezamirimo ukiri muto hahembwe Holy Trust Ltd, rwiyemezamirimo w'umugore aba Pharmalab Ltd, ubyaza umusaruro ubuhinzi n'ubworozi aba Inyange Industries.

    Hahembwe kandi Prime Cement nk'uruganda rwiza, Sosiyete y'Itumanaho iba MTN, abahanze udushya baba Milbridge Group (MG) Ltd, abatanga serivisi z'ishoramari baba Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize, RSSB, naho igihugu cy'amahanga cyamuritse neza kiba Turikiya.

    PSF kandi yashimiye Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) nk'umufatanyabikorwa mukuru, ishimira abitabiriye n'abaje muri Expo muri rusange, ikomeza gukangurira Abanyarwanda kwitabira kugura ibikorerwa mu gihugu.

    Expo 2020 yatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020, iasozwa ku wa 31 Ukuboza 2020. Yakozwe mu buryo budasanzwe kubera ibihe byo kwirinda icyorezo cyugarije Isi, aho bamwe mu basanzwe bayitabira barimo abacuruza inzoga n'ibikinisho by'abana, n'ab'ibikorwa by'imyidagaduro batayitabiriye.

    Iriboneye Jean Claude (ibumoso) yakira igikombe cya BRD yabaye iya Kabiri mu gutanga serivisi nziza

    BK Group Plc ni yo yaje ku isonga mu gutanga serivisi nziza muri Expo 2020

    Bonjour Hygien Products Ltd yahembewe umwanya wa gatatu mu gutanga Serivisi nziza muri Expo 2020

    Ibigo bitatu byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri Expo byahembwe

    Umuyobozi wungirije muri PSF, Gishama Eric, yavuze ko Expo 2020 yitabiriwe kurusha uko byari byitezwe

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-indashyikirwa-mu-gutanga-serivisi-zinoze-muri-expo-2020-byahembwe

  • Georgia:Abantu barenga 200 bakiriye Yesu mu giterane cyitabiriwe n’urubyiruko #rwanda #RwOT

    Abarenga 200 bakiriyeYesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, abenshi muri bo bari hagatiy’imyaka13 na 20, ni mu giterane kirimo kubera muri Letaya Georgia.

    Ariko andi makuru ushobora kuba utarigeze wumva kubyerekeranye no gukora kw’Imana, ni uko nko mu bilometero 90 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Savannah, hashinzwe irindi hema rinini mu rwego rw’ububyutse muri Amerika abantu benshi biyemeje kwakira Kristo no kumukurikira.

    Kugezaubu, Umuvugabutumwa D.R. Harrison avuganezako abantubarenga 200 bemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Kandi benshi muribo bari hagati y’imyaka 13 na 20.

    Harrison yabwiye CBN News ati: “Mu ntangiriro z’umwaka Pasiteri yaduhamagariye kuza mu giterane, kandi barimo gusenga no gushaka mu maso h’Imana, kandi kuva mu iteraniro rya mbere, Imbaraga z’Imana zatangiye kumanukira muri uyu mujyi”.

    Yakomeje agira ati: 'Mubyukuri, abangavu n’ingimbi bavuye hirya no hino,mu mpande zitandukanye, mu miryango itandukanye, mu mashuri yisumbuye, mu mashuri abanza, kandi itorero riba ryuzuye ingimbi n’abangavu buri joro, bashaka ibyiringiro muri Kristo Yesu'.

    Harrison avuga ko abangavu n’ingimbi bakomeje kuzana incuti zabo mu giterane mu itorero rytwa Hillcrest Baptist Church.

    Ati'Bari kuza kandi bari gukizwa.Twabonye abana barambika ibiyobyabwenge ku ruhimbi, bagahita bakizwa , bakajya guhagarara mu mihanda bafashe ibyapa, bavuga bati ‘Yesu arabakunda, 'Yesu yahinduye ubuzima bwanjye’ Ngwino mu giterane wirwaneho ubwawe '.

    Akomeza agira ati:' Mubyukuri ni ibintu bidasanzzwe ibyo Imana irimo gukorera muri abo bantu bato muri uyu mujyi wa Swainsboro, muri Let ya Georgia'.

    Harrison yizera ko ingimbi n’abangavu hirya no hino ku isi barimo gushaka ibyiringiro. Ati”Turabizi ibyiringiro byonyine bagiye kubonera muri Yesu Kristo”. “Kandi sinigeze mbibona ku giti cyanjye, twabonye ububyutse bukomeye mu myaka ine ishize kuva nkizwa, ariko sinigeze mbona ubwanjye Imana yimukira mu rubyiruko nk’uko iri kubikora muri uyu mujyi”

    Harrison yasangije CBN amakuru ku bijyanye n’amasengesho yihariye ati: “Twateraniye hamwe dutangira gusenga, kandi abantu bari batonze umurongo hanze y’itorero, dusenga kugira ngo Imana yohereze ububyutse mu mujyi wabo, muri leta ya Jeworujiya no muri Amerika”.

    Kubera ko bibayeho mugihe cy’icyorezo, umuvugabutumwa avuga ko abantu bose bitabira bahabwa agapfukamunwa (mask). Ati 'Hano hari itorero rifite isuku, kandi hari abantu bashaka guhana intera hagati yabo'.

    Harrison arabisobanura agira ati: “Turizera rero Imana kandi tugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugumane umutekano muri iki gikorwa.”

    Ububyutse buzaguma mu nyubako y’itorero kugeza ku ya 10 Mutarama, hanyuma twimuke hanze ku ya 11 Mutarama twerekeza mu ihema rinini.

    Source: https://www1.cbn.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Georgia-Abantu-barenga-200-bakiriyeYesu-mu-giterane-cyitabiriwe-n-urubyiruko.html

  • Umuvugabutumwa w'umukobwa uri mu bakunzwe cyane muri Kenya ufite uburinzi budasanzwe, indege n'imodoka bihenze yerekanye umugabo amaze iminsi asengera[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rev. Lucy Natasha arakunzwe cyane mukuvuga ubutumwa bw'ijambo ry'Imana no gukorera ubuhanuzi abantu bakamenya ibigiye kubabaho, ashyirwa ku mwanya wambere mubavugabutumwa beza kandi bakize muri Kenya. afite indege ye bwite, agenda mu madoka ahenze ndetse akenshi akunze kugaragara arikumwe n'abasore bibigangano n'inkumi bamuhora hafi bamucungiye umutekano.

    Uyu mukobwa avugako mubyo yaburaga icyari kimuhangayikishije cyane ari umugabo kuko ngo uwo yasengeye ntiyari yakamubona none ubu yabonye uwo Imana yamuremeye.

    Nkuko Natasha abitangaza ngo umusore Imana yamuhaye ni umusore ahamyako afite imico myiza kandi buri mugore wese yamwifuza.

    Ati 'Narasenze bihagije nsengera umugabo w'imico myiza none ndamubonye, uyu niwe wanjye.'

    Yavuze ko umukunzi we atari umunya-Kenya mugihe abantu benshi bari bategerejeko azarongorwa na bamwe mu bagabo bo muri Kenya bari mu itorero rye.

    Ati: 'Umukunzi wanjye ntabwo akomoka muri Kenya. Ntabwo akomoka no kuri uyu mugabane, 'Reverend Natasha.

    Yakomeje atangaza ko ubukwe bwe buzabera ahantu hatandukanye.

    Ubukwe bwa mbere buzabera muri Kenya aho atuye hanyuma agaruke aho umukunzi we aturuka mubukwe bwa kabiri.

    Ubukwe bwa gatatu buzabera aho umukunzi we atuye kandi akorera.

    Uyu mukobwa w'umuvugabutumwa ayobora urusengero rwa Prophetic latter glory Ministries International, arigisha abakristu bagafashwa kuko urusengero rwe rurakubita rukuzura muri Kenya ndetse amaze kuba n'icyamamare kubera uburyo yigaragaza cyane kumbugankoranyambaga.

    Ntawe uzi imyaka ye y'amavuko gusa uko bigaragara arakuze, iyo abajijwe imyaka ye avugako yavutse 24 Nyakanga ariko akirinda kuvuga imyaka, avugako ategereje umusore Imana izaha amahirwe akaza akibanira n'intumwa Imana yoherejwe ku isi.

    Uyu mukobwa yize ibya tewolojiya muri afurika y'epfo, muri 2011 nibwo yasengewe agirwa Reveland.

    Rev.Natasha avuga ko se na nyina batandukanye ubwo yari akiri muto, yarezwe na nyina nawe ubu w'umupasiteri (Pastor Esther Wanjiru) akaba n'umuyobozi mu itorero rya MMC-K (Maximum Miracle Centre — Kawangware).

    Avuga ko atifuza umugabo w'imyitwarire nk'iya Salome uvugwa muri Bibiliya, uzwiho kuba yaragiraga abagore benshi ariko akaba umuhanga; ati 'Imyitwarire y'umugabo uzirinda kubana na we ni nk'iya Salomo, umugabo muzaryamana, ejo akifuza kuryamana na murumuna wawe, ejobundi n'umuturanyi, nyogokuru,…Mbese atagira umupaka, uwo uzamwirinde'.









    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umuvugabutumwa-w-umukobwa-uri-mu-bakunzwe-cyane-muri-kenya-ufite-uburinzi

  • Perezida Evariste yatangaje impamvu ikomeye Leta y'u Burundi yirengagije urupfu rwa Pierre Buyoya #rwanda #RwOT

    Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri i Bamako mu murwa mukuru wa Mali ariko nta muyobozi wo mu Burundi wagaragaye mu muhango wo gushyingura uyu mugabo wayoboye iki gihugu imyaka 13 yose.

    Uyu munsi nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru ndetse n'Abarundi bose muri rusange aho yavuze ku ngingo nyinshi.

    Ku bijyanye n'urupfu rwa Pierre Buyoya,Perezida Ndayishimiye yagize ati 'Amategeko y'u Burundi arasobanutse neza.Mwigeze mubona ufunzwe ajya gutora?,nuko aba adafite imyaka yo gutora?Kubera iki?,mugende murebe icyo amategeko avuga.Hari uburenganzira bwa Politiki aba adafite.

    Mwebwe ntabwo muzi gutandukanya uwakatiwe igifungo n'utaragikatiwe?.Umuntu wese utaracibwa urubanza aba ari umwere,uwaruciriwe aba afunzwe.None se hari icyo Leta iba imugomba?.Haba hasigaye umuryango.Mwese mubonereho ntihagire uwongera gukora ikosa.Murumva ingaruka zo gukora ibyaha.iryo n'isomo mukwiriye kwiga.Iyo ukoze icyaha ntabwo ubufite uburenganzira bwo kwitabwaho nk'abandi.

    Leta iba igomba gukingira abagizweho ingaruka n'icyaha.Leta ntireba umuntu umwe,ireba abo icyaha cyagizeho ingaruka n'abo kitagizeho.

    Ndashaka kukubwira ko umuryango we waje kumbaza niba afite uburenganzira bwo gushyingurwa mu gihugu cye,mpita musubiza ko Umurundi wese afite uburenganzira bwo gushyingurwa aho ibisekuru bye biri..Nari nzi ko bazamuzana mu Burundi.Ntabwo babajwe ko Leta ntacyo izakora kuko bazi ukuri kose.'

    Perezida Ndayishimiye yahishuye ko mu Burundi nta rukingo rwa Covid-19 bakeneye kuko Imana yabarinze ndetse avuga ko ibihugu baturanye byafunze byose ndetse bishyiraho udupfukamunwa ariko birwara cyane Coronavirus mu gihe u Burundi bwo nta kibazo bwagize.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/perezida-evariste-yatangaje-impamvu-ikomeye-leta-yu-burundi-yirengagije-urupfu-rwa-pierre-buyoya/

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina ya Phocas #rwanda #RwOT

    Uwitwa DUPFUKAMIREYEZU Phocas, mwene MUNYEMBIBI Innocent na SEMUHORIWABO Bonifrida utuye mu mudugudu wa Akamata, kagari ka Butare, umurenge wa Cyeru, akarere ka Burera, mu Ntara u’Amajyaruguru, uboneka kuri telephone Nimero: 0785747106;

    Yasabye uburenganzira bwo guhinduza izina DUPFUKAMIREYEZU ku mazina asanganywe ariyo DUPFUKAMIREYEZU Phocas , bityo akitwa KALISA Phocas mu Irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko KALISA ari izina yiswe n’abamureze nyuma y’uko ababyeyi be bamutaye ndetse akaba yararikoresheje mu byangombwa bye by’ishuri.

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura izina DUPFUKAMIREYEZU ku mazina asanganywe DUPFUKAMIREYEZU Phocas mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-ya-Phocas

  • Covid-19: Oxford-AstraZeneca urundi rukingo UK izatangira gutera abantu kuva mu kwa mbere #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’ubuzima Matt Hancock yatangaje ko umuntu wa mbere azaruterwa kuwa mbere tariki ya 4 Mutarama, avuga ko iyi ari “intambwe ikomeye” mu guhangana n’iyi virusi.

    Umukozi muri Laboratoire ya Oxford University

    Uru rukingo ruzafasha gahunda yo gukingira yari yaratangiye mu Bwongereza hakoreshejwe urukingo rwa Pfizer nk’uko abivuga.

    Iki gihugu cyatumije doze miliyoni 100 z’uru rukingo – zihagije gukingira abaturage miliyoni 50.

    Kuba rwemejwe n’abagenzuzi b’imiti, bisobanuye ko rukora kandi rufite ubuziranenge nk’uko James Gallagher umunyamakuru wa BBC ishami ry’ubuzima abivuga.

    “Doze miliyoni 100 kongeraho doze miliyoni 30 z’urukingo rwa Pfizer, izo zirahagije ngo buri muturage abone doze ebyiri”.

    Ibi bibaye mu gihe hari ikindi cyiciro cy’abatuye ahantu runaka mu Bwongereza bitegura gushyirwa muri “guma mu rugo”, kubera imibare mishya y’abanduye ikomeje kuzamuka.

    Ejo kuwa kabiri gusa, batangaje abantu bashya 53,135 banduye mu Bwongereza na 414 bapfuye nyuma y’iminsi 28 gusa basanze baranduye.

    Urukingo rwa Oxford-AstraZeneca rwatunganyijwe kuva mu mezi ya mbere ya 2020, mu mpera z’ukwa kane nibwo rwageragejwe bwa mbere ku muntu, nyuma rutangira kugeragezwa ku bantu benshi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Covid-19-Oxford-AstraZeneca-urundi-rukingo-UK-izatangira-gutera-abantu-kuva-mu

  • Mu isura igaragara nk’ababayeho neza, impunzi 130 zivuye muri Libiya zageze iRwanda #rwanda #RwOT

    Impunzi zivuye muri Libiya zururuka indege ku kibuga cy’indege cya Kanombe

    Aba ni impunzi 130 zageze mu Rwanda mu masaha ya saa yine z’ijoro
    Amafoto agaragaza ko bazanywe n’indege ya Sosiyete yo muri Libya yitwa Buraq Air. Bagizwe n’abari abimukira bashakaga kujya gushakira amaramuko i Burayi, nyuma amayira azamo amahwa bageze muri Libya.

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi kuri konte yabo ya Twitter yanditse iti 'Itsinda rya 5 cy’impunzi 130, n’abashaka aho kuba bavanywe muri Libya, bageze mu Rwanda amahoro.'

    Muribo harimo 67 bo muri Eritrea, 48 bo muri Sudan, 12 bo muri Somalia, na Nigeria (2) n’umwe wo muri Ethiopia.

    Ab’igitsina gabo bagera kuri 75%, barimo abantu bafite imyaka y’ubukure (+18) bagera kuri 103 n’abana 27.

    Aba bantu bazajyanwa i Gashora mu Bugesera mu kigo cy’agateganyo, aho abandi bagenzi babo bageze mu Rwanda mbere baba.

    Aba bantu bivugwa ko bari babayeho nabi mu buzima bugoye muri Libya, ndetse hari raporo yakozwe na CNN yagaragaje ko bamwe bacuruzwaga
    Abambere bageze mu Rwanda muri Nzeri 2019 ubwo u Rwanda rwagaragazaga ubushake bwo kwakira Abanyafurika bose bari mu bibazo muri Libya.

    Bikorwa byisunze amasezerano y’impande eshatu yiswe Emergency Transit Mechanism yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

    Mu bagera kuri 385 bari bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje, abagera kuri 200 bamaze kujya mu bihugu byifuje kubakira byiganjemo iby’i Burayi.

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko 131 bagiye muri Swede, abagera kuri 46 bajya muri Norvege, abandi 5 bajya mu Bufaransa, na 23 bagiye muri Canada.
    Byari biteganyijwe ko bariya 130 bageze i Kigali bava ku kibuga k’indege bajya kuri La Palisse Hotel Nyamata bagapimwa icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo guhabwa ibisubizo berekezwe mu kigo cy’agateganyo cya Gashora.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Mu-isura-igaragara-nk-ababayeho-neza-impunzi-130-zivuye-muri-Libiya-zageze