Category: Uncategorized

  • Karongi: Umwana w' umunyeshuri yituye hasi , ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020 mu Kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi , haravugwa inkuru y'urupfu rw' umunyeshuri witwa Munyawera Vital wigaga mu Mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye mu Ishami ry'Ubumenyamuntu, Ubutabire n'Ubumenyi bw'Isi (BCG) ku Ishuri rya St. Alphonse Mubuga aho yikubise hasi yitaba Imana mu buryo bwatunguye benshi.

    Umuyobozi w'Ishuri rya St. Alphonse Mubuga, Padiri Habuhazi Michel, yemeje aya makuru avuga ko bagerageje kumujyana kwa muganga akitaba Imana bakigerayo. Yagize ati :

    'Iyi nkuru y'akababaro yabaye muri iki gitondo, mu masaha ashyira saa Moya n'igice ubwo abana bari bavuye kunywa igikoma, abandi bari mu masuku, maze Munyawera yitura hasi, ubwo yarimo yisiga amavuta, abari kumwe na we bahamagaye [Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire] Animateur araza ahageze bamujyana kwa muganga. Mu minota mike bari bagezeyo ariko yitabye Imana bagitereje ko yakirwa.'

    Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri nta kindi kibazo cy'uburwayi yari afite kuko ataherukaga no kujya kwa muganga cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy'ubuzima.

    Padiri Habuhazi yavuze ko inzego zitandukanye kuva ku rw'akarere, Polisi n'urw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zahageze kugira ngo zitangire iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Umurambo wa Munyawera wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro by'Icyitegererezo bya Kibuye aho uzavanwa woherezwa gupimirwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 31 Ukuboza 2020, mbere yo gushyingurwa.
    Src:Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/31/karongi-umwana-w-umunyeshuri-yituye-hasi-ahita-ahasiga-ubuzima/

  • Ubuhamya bwa Hope wiswe umuteramwaku n’umuryango we, akajugunywa Imana ikamurokora- Amafoto #rwanda #RwOT

    Ni kenshi cyane ku isi humvikana inkuru zibabaje aho bamwe bashobora kugira ngo ni inkuru mpimbano. Hari inkuru imaze igihe icaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo umwana wari waratawe n’ababyeyi be muri Nigeria, agatoragurwa n’umuzungukazi w’umugiraneza akamuhindurira ubuzima.

    Imana igukura ku cyavu kandi ihindura amateka!. Nibyo koko. Umugore witwa Anja Ringgren Loven wo muri Danemark, yerekanye urukundo rwinshi ubwo yageraga mu gihugu cya Nigeria agatoragura umwana wari ugiye gupfa, nyuma y’amakuru yavugaga ko yatawe n’umuryango we wavugaga ko uwo mwana ari umuteramwaku mu muryango. Yaramufashe maze aramwondora bibera urugero rwiza abatuye isi.

    Loven watoraguye uyu mwana ari kumuha amazi n’ibindi by’intungamubiri

    Uyu mwana witwa “Hope” yatoraguwe mu mwaka wa 2016. Ni umwana w’umuhungu watawe ari muto afite imyaka 2, abo mu muryango we bakaba baramwitaga umuteramwaku. Izina “Hope” yarihawe n’umugiraneza wamutoraguye akamurera kuva ku ya 31 Mutarama 2016, nyuma y’amezi 8 yari amaze azerera mu mihanda.

    Madamu Loven, yasangije abamukurikira kuri Facebook amafoto ya “Hope” ubwo yari yitabiriye ubukwe yambaye ikoti na karuvati. Mu butumwa bwa Loven yagize Ati: “Mu minsi 40, uyu munsi tugiye kwishimira ko “Hope” yarokowe hashize imyaka 5.

    Mu by’ukuri, Hope yarokowe ku ya 30 Mutarama 2016. Sinshobora gutegereza iminsi 40 ngo dusangire aya mafoto ya “Hope”. Ni mwiza gusa kandi mwiza pe.”

    Akomeza agira Ati: 'Dusubije amaso inyuma, biragoye kwizera ko hashize imyaka 5.

    Ndibuka umunsi twakijije “Hope” ni nk’aho ari ejo. Nkuko benshi mubizi mfite izina “Hope” rishushanije ku ntoki zanjye. Kwishushanyaho (Tattoo) nabikoze kuva kera na mbere y’uko njya muri Nigeriya. Hope, ubu ni umwana ushimishije wambara ukabewa cyane, agaseka neza”.

    Umva n’iyi nyigisho: Icyo ubiba mu mwana ni cyo umusaruramo, kuko umurima weramo icyo wabibwemo

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Hope-witswe-umuteramwaku-n-umuryango-we-akajugunywa-Imana.html

  • Ntibisanzwe! Mu Rwanda Abantu 7 bishwe na Coronavirus abayanduye ni 122 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 7 bishwe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo uba 86 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 122 bose hamwe baba 8,250 mu bipimo 3,409 byafashwe mu masaha 24 yashize.

    Ni ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda hatangajwe umubare w'abantu benshi bahitanywe na COVID-19. Ku wa 21 Ukuboza 2020 nibwo bwa mbere hatangajwe ko bane bishwe n'iki cyorezo mu munsi umwe, na none ku wa 29 Ukuboza 2020 naho gihitana abandi bane.

    Minisante yavuze ko abitabye Imana kuri uyu wa Gatatu barimo umukobwa w'imyaka 13 I Nyamasheke,abagabo 3 b'imyaka 51,60 na 63 bo mu mujyi wa Kigali hamwe n'undi mugore w'imyaka 62 I Kigali.Umugabo w'imyaka 61 I Gatsibo,n'umugabo w'imyaka 66 I Karongi.

    Abarwayi bashya babonetse muri 'Kigali: 69, Gakenke: 18, Rusizi: 8, Rubavu: 7, Huye: 5, Nyamasheke: 4, Nyamagabe: 3, Muhanga: 2, Karongi: 2, Kamonyi: 1, Gatsibo: 1, Nyabihu: 1, Nyagatare: 1.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni 8,250 barimo 1,795 bakirimo kwitabwaho n'abaganga.

    Umubare w'abahitanwa na COVID-19 iterwa na Coronavirus ukomeje kuzamuka mu gihe n'abari kwitabwaho mu buryo bwihariye biyongereye.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w'abarembye kubera iki cyorezo wiyongera aho kugeza ubu basaga 40 bari ku mashini zifasha guhumeka muri bo umubare munini ukaba ari uw'abagabo.

    Mu mezi atatu ashize icyorezo cya COVID-19 cyongereye ubukana mu Rwanda, umubare w'abo gihitana wariyongereye ndetse uw'abacyandura wikubye inshuri zirenga ebyiri.

    Mu kiganiro Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko mbere abarwayi ba COVID-19 babaga barembye batashoboraga kurenga 10 ku munsi.

    Ati 'Nibyo barahari barembye, ubundi twari tumenyereye ko abantu barembye nko ku munsi umwe batajya barenga 10 uwo niwo mubare munini twaba twaragize kuva icyorezo cyatangira, twitaga ko bari guhabwa umwuka, za ndembe zitaweho.'

    Yakomeje avuga ko abari ku mashini zifabafasha guhumeka bikubye hafi inshuro enye, abagabo akaba aribo bugarijwe n'icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Uyu munsi tuvugana dufite abarwayi basaga 40 bari guhabwa ubutabazi bwihuse, bari guhabwa umwuka, bari kuvurwa nyine nk'indembe […] usanga abagabo haba mu bandura, haba no mu barembye n'abitaba Imana ari bo benshi.'

    Yavuze ko intandaro y'ubwiyongere bwa COVID-19 mu Rwanda, ifitanye isano n'ibikorwa byakomorewe ndetse no kudohoka kw'abantu ku bijyanye n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo no kuba mu mezi ashize abantu baritabiriye ibirori birimo ubukwe kuko abantu bari baratangiye kwiyumvisha ko nta kigihari.

    Nubwo serivisi nyinshi zafunguwe, Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n'ibindi bintu byose bihuriza hamwe abantu benshi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/31/ntibisanzwe-mu-rwanda-abantu-7-bishwe-na-coronavirus-abayanduye-ni-122/

  • Kera yitwaga Eric ubu ni Clarisse! Nahisemo k… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro INYARWANDA TV yagiranye na Cyubahiro Eric usigaye yitwa Clarisse yavuze ko we atari uko byagenze ahubwo ko byatangiye kuva kera ari umwana aho abashyitsi bazaga kubasura iwabo akajya kubiyegereza akajya ajya kurunguruka abagabo aho bari koga ndetse akajya yumva akururwa n’umugabo aho gukururwa n’umukobwa nk’uko ubusanzwe bigenda. 

    Eric cyangwa se Clarisse avuga ko yagerageje kubyivuza, muganga akamubwira ko bitashoboka kuko ngo afite uturemangingo twa gikobwa twinshi kurusha utwa kigabo. Kugeza ubu avuga ko yiyakiriye ndetse yahisemo kwibera umugore n’ubwo afite igitsina cy’abagabo kuko ari byo bimurimo.

    Twamubajije niba atajya mu biyemerera ko ari abatinganyi bari kugaragara bagiye gukizwa bagamije kubivamo maze atubwira ko bariya batari gukizwa bya nyabyo ahubwo ari ‘agakino barimo bo n’uwo bita Shangazi Jeanne wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyororokere ku ma radio’. 

    Yavuze ko biriya bari kubikora kugira ngo amashusho yabo arebwe kuri Youtube no kugira ngo bashake abaterankunga bazajya babaha amafaranga yo kubaho muri Kigali. Hashize iminsi igera ku kwezi hagaragazwa amakuru hirya no hino y’abaryamana n’abo babuje igitsina bari kujya gukizwa ndetse ibyo bakoraga byose bakabivamo burundu bakiyogoshesha abandi bagahindura imyambarire n’ibindi byose byabarangaga nk’abantu badasanzwe cyangwa se bakora ibintu bidasanzwe. 

    Yakomeje kandi avuga ko ababivamo ari ukwishushanya kuko ngo bongera bakabihuriramo babikora bihishe ahubwo ngo abona igituma bavuga ko babivuyemo ari ubuzima bwiza babasezeranya n’ibintu bagenda babaha nko kubakodeshereza inzu, kubaha ama telefone, kubagurira imyenda n’inkweto n’ibindi byinshi.

    Yavuze ko banga kubibura, bakigaragaza nk’ababiretse nyamara bagaca inyuma bagasubira gushaka abo bahuje ibitsina ngo baryamane. Yakomeje kandi abwira INYARWANDA TV ko hari ababiterwa n’ubukene ariko hari n’ababikora bibarimo na cyane ko ahamya ko uwabigiyemo adashobora kubivamo ngo abireke burundu. 

    Twagerageje kuvugisha Shangazi Jeanne bivugwa ko ari gufasha bamwe kuva mu butinganyi ngo tumubaze nibo abo afasha babuvamo koko ariko ntiwamubona kuri telefone ye igendanwa. Gusa nanone birashoboka hari ababuvamo burundu bitewe n’uko guhinduka burya ari umwanzuro umuntu afata ukongeraho no kuba uyu Shangazi azwiho ubuhanga mu kugira inama abashakanye, abasore ndetse n’inkumi.

    Kuryamana kw’abahuje ibitsina bikomeje kwemerwa mu bihugu binyuranye. Hamwe na hamwe biremewe ahandi ntibyemewe, icyakora imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikunze kubipfa na bimwe mu bihugu biba bishaka gushyiraho amategeko ahana abatinganyi.

    Urugero ni muri Uganda aho Perezida Museveni aherutse gusinya itegeko rirwanya abatinganyi, nyamara imiryango mpuzamahanga n'ibihugu bikomeye bigahaguruka bikamubwira ko arimo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Rwanda hari bamwe babikora bakavuga ari ko bavutse, abandi bakavuga ko atari ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika. Nk’uko bikunda kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ubukene ari kimwe mu bintu bya mbere bituma hari igihe bakorana imibonano mpuzabitsina n'abo bahuje igitsina.

    Bamwe mu basore batashatse ko tubagaragaza kuri camera barimo uzwi nka Mugisha utuye mu Kagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge yagize ati 'Erega ntabwo umuntu abikora kubera ko ari umutinganyi ahubwo abikorana na bo kugira ngo baguhe amafaranga”.

    Yakomeje ati “None se koko ubu umuntu yampa amafaranga nk'ibihumbi 50 cyangwa 100 ngo turyamane nkanga kandi ntayo nari mfite ngo kuko ari umuhungu mugenzi wanjye?'. Gushakisha amafaranga yo kwishyura inzu, kwambara neza, gusohokera ahantu hahenze no kujya mu mahanga nko ku mugabane w'u Burayi na Amerika, bavuga ko ari bimwe mu bituma bemera kuryamana n'abo bahuje ibitsina.

    Umusore utuye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati 'Erega uryamanana na bo ni uko hari inyungu zitandukanye aba abakeneyeho nko kugira ngo bajye bamwihera amafaranga yo kwishyura inzu n'amutunga.'

    Akomeza avuga ko na we hari igihe aryamana n'abatinganyi kugira ngo agire icyo abavanaho cyane cyane ko ari abantu. Yagize ati 'Ntakubeshye kubera ko njye mbikora ntabikunze ahubwo mba nikenereye kubakuraho amafaranga, uwo tugiye kuryamana biba ari ngombwa ko abanza akangurira inzoga cyangwa 'ibure' kugira ngo mbanze ngire 'swing' kuko ndi muzima ntatekereza kuryamana na we.'

    Kera yitwaga Eric ubu asgigaye yitwa Clarisse

    Bateye ukwabo kandi ntibasanzwe bitewe n'ubuzima biberamo. Bemeza ko ubusanzwe atari abatinganyi. Kwifuza kubaho neza no gukira mu gihe gito ni bimwe mu bituma baryamana na bagenzi babo bahuje ibitsina. Babanza kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kuryamana n'abo bahuje ibitsina;

    Bakunda cyane umuntu waberetse ko yabishimiye cyangwa wababwiye ko yifuza ko baba inshuti. Bmwe muri aba basore bemeza ko mbere yo kuryamana na bagenzi babo babanze bakanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n'inzoga kugira ngo byibuze bataza kumva ububabare.

    Cyubahiro Eric wahinduye izina akiyita Clarisse

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ERIC USIGAYE YITWA CLARISSE

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101926/kera-yitwaga-eric-ubu-ni-clarisse-kera-najyaga-kurunguruka-abagabo-bari-koga-shangazi-biri-101926.html

  • Bwa mbere mu Rwanda Covid-19 yishe abantu 7 mu masaha 24, abasaga 120 barayandura #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima rigaragaza ishusho rusange y'uko icyorezo cya Covid-19 cyiriwe kifashe mu masaha 24 y'uyu wa 30 Ukuboza 2020, abantu 7 cyabahitanye mu gihe abandi 122 basanzwe bacyanduye.

    Dore uko imbonerahamwe y'imibare rusange yatangajwe na Minisante ibigaragaza;
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/bwa-mbere-mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-7-mu-masaha-24-abasaga-120-barayandura/

  • 2020:Umwaka w’inkuru nziza-Niba uzi aho kureba #rwanda #RwOT

    Binyuze mu itangazamakuru byarakwirakwiriye ku buryo bwihuse ko 2020 aricyo gihe kibi cyane cyabayeho kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaba. Hariho kwifuza ko birangira, kuberiki tudashobora gukanguka ngo tuve muri izi nzozi hanyuma turasirwe n’izuba ry’ubuzima busanzwe?

    Inkongi z’umuriro muri Ositaraliya, amapfa, inzige muri Afurika y’Iburasirazuba, intambara n’ibihuha byazo, gutoteza itorero mu Bushinwa, Koreya ya Ruguru, Nijeriya ndetse n’ibihugu byinshi bya kisilamu, urujijo rw’uburinganire n’intambara za TERF, imvururu zishingiye ku moko muri Amerika, imvururu zishingiye kuri politiki, ndetse n’icyorezo cya Covid-19 ku isi yose. Mu cyumweru gishize nasomye uko inzoka zo mu Nyanja zafunze ibice byo ku nkombe z’i Burasirazuba bwa Ositaraliya, mbese byasaga nk’aho ari umwaka wo kurangiza isi.

    Ariko se byabaye bibi gusa? Birashoboka ko dukeneye gucukumbura byimbitse, kuko inkuru nziza nayo yabayeho. Inkongi y’umuriro muri Ositaraliya yakurikiwe n’imvura irangiza amapfa bituma haboneka umusaruro mwinshi; byatangajwe ko hakozwe inkingo nyinshi za Covid-19, Itorero rikomeje kwaguka ku isi yose; habaye amasezerano mashya y’amahoro atatu mu burasirazuba bwo hagati; ndetse binyuze muri Covid-19, imiryango yongeye kwihuza no kunga ubumwe, ibihugu byagabanyije kwanduza ikirere kandi amatorero yiga uburyo bushya bwo guhuza abayagize hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuri benshi muri twe, 2020 wabaye umwaka utoroshye, ubuzima bwa benshi bwarahagendeye n’ubukungu buradogera. Ariko birashoboka ko niba dukurikiza inama z’indirimbo zo hambere, dushobora kubona ubundi buryo dutekerezamo: “Ubare imigisha yawe, umwe ku wundi, Erega ni byinshi byo gutangaza Uwiteka yakoze'. Mugihe dusubije amaso inyuma tugatekereza neza hari byinshi byo gushimira kuruta uko duhita tubibona.

    Igihe Pawulo yandikiraga Abaroma yanditse mu rwego rw’itorero ryacitsemo ibice, umwami utoteza, inzara n’ibibazo bikomeye. Nyamara yari agishoboye kwandika “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye'. (Abaroma 8:28). Ese imbere y’ibi bibi byose Pawulo yari gukomeza ate kwandika atayobowe n’Umwuka w’Imana?

    Ku munsi w’ejo numvise umunyamakuru wa BBC avuga ko Covid-19 yatumye abakristu benshi bibaza ku kwizera kwabo. Kubera iki? Ndakeka ko atekereza ko ubukristo bwigisha ko nta kintu kibi kibaho kubizera Imana. Ariko ntabwo aribyo Bibiliya yigisha. Kristo ni igisubizo cy’ibibi . Ntibivuze ko turi mu isi ikibi gishobora kubura ariko kandi kibi ntigikuraho ibyiza by’Imana, ahubwo kirabyongera.

    Twizera Imana ifite imbaraga kuburyo ishobora no kuvana icyiza mu bibi. Nkuko Mutagatifu Augustin yabivuze:

    “Kandi, mu isanzure, yewe n’icyo bita ikibi, iyo giteganijwe kandi kigashyirwa mu mwanya wacyo, bituma twishimira ibyiza, kuko twishimira kandi tugaha agaciro ibyiza cyane iyo tubigereranije n’ibibi. Kubera ko Imana Ishobora byose, nkuko abanyamahanga babyemera, ifite imbaraga zisumba byose, kuba Yo ubwayo ari Nziza cyane, ntizigera yemera ko habaho ikintu kibi cyose mubikorwa byayo, ishobora kuzana ibyiza bivuye mu kibi “.

    Imiterere yisi muri 2020 ntabwo ari ikimenyetso cy’uko Imana yatakaje ubuyobozi, ahubwo ni ikintu kitwibutsa ko Imana ari yo iyobora, atari twe. Bitwibutsa kandi ko tutamufite twazimira, ni ngombwa kumenya ko tumukeneye. Hatariho urukingo dushobora kurimbuka. Tudafite Kristo twazarimbuka kuko twaba tuzengurutswe n’umwijima, urupfu no kwiheba ubuziraherezo. Niyo mpamvu Richard Sibbes agira ati: “Umunsi mubi cyane w’umwana w’Imana uruta umunsi mwiza cyane w’ababi”.

    Kuba abakristo ntibisobanura ko tutajjya imuhenegeri. “Uwiteka njya ngutakira ndi imuhengeri ” (Zaburi 130: 1). Ariko nk’uko umubwirizabutumwa wa kera wo muri Scots ‘Rabbi’ Duncan yabitangaje, “Nta mwobo ufite ubujyakuzimu bukomeye ku buryo Kristo atakwinjiramo ngo atabare intore ze.” Umukristo ntahakana ibibi bibaho mu isi no mu buzima bwacu bwite. Icyo dusabwa ni ugushaka Kristo kuko ni mwungeri mwiza ushakisha kandi agakiza abazimiye.

    Intego yanjye yo muri 2020 ni iyi “Ubuzima ni impamo, Kristo ni ariho.” Ibi nibyo tugomba kubwira abatari abakristo bayoborwa n’isi, tubabwire ukuri kwa kwa Kristo. Niyo mpamvu 2020 ari umwaka w’inkuru nziza n’Ubutumwa bwiza kurenza ikindi gihe cyose. Tekereza niba nta rukingo rwabayeho hanyuma mu buryo butunguranye ku munsi wa Noheri hagatangazwa ko urukingo rwavumbuwe, rumwe rukaba rwaragize akamaro 100%, ruhoraho kandi ku buntu kuri bose? Ubuse koko ntihakwiye kubaho umunezero mwinshi? Dufite ‘urukingo’. Tumaze kwizihiza ivuka rya Kristo. Marayika yarababbwiye ati: 'Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose'.

    Ku mukristo wumva uburemere bw’amakuru mabi, igisubizo ntabwo ari uguhakana ko amakuru ari mabi, cyangwa kuyihisha kure. Igisubizo ni ukumva ahubwo uburemere bw’icyubahiro no gushinga imizi muri Kristo Yesu bakava mu mwijjima n’ubujiji bwinshi no kwinangira imitima.

    Hashize imyaka 2.700, Umwami Hezekiya yahaye urugero rwiza abayobozi bacu. Yahamagariye abantu bose kuza mu rusengero rw’Uwiteka kandi abasaba kudashinga ijosi ahubwo bakumvira Uwiteka kandi Uwiteka yumvise Hezekiya akiza abantu. Icyo gihe i Yerusalemu habaye” umunezero mwinshi. Abatambyi n’Abalewi bahagaze kugira ngo baheshe umugisha abantu, kandi Imana irabumva, kuko amasengesho yabo yageze mu ijuru.

    2020 wari umwaka werekanye ko dukeneye cyane Ubutumwa Bwiza. Reka 2021 uzabe umwaka urangwa n’Itorero rikangutse, ridafite ubwihebe kandi ritizera ibinyoma by’isi ahubwo ritangaza ko Umukiza yaje.

    Source: christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/2020-Umwaka-w-inkuru-nziza-Niba-uzi-aho-kureba.html