Category: Uncategorized

  • Skol irishimira ibikorwa yagezeho mu myaka 10… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC). 

    Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n'ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho 500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni imwe buri mwaka mu mwaka itanu iri imbere.

    Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw'ibinyobwa rugeza ku isoko ry’u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

    Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye ndetse n’ibidasembuye. 

    Mu mwaka wa 2019 ubwo Guverinoma yu Rwanda yatoraga itegeko rya N0 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 rihagarika ikoreshwa rya plastic mu gihugu, Skol nk'uruganda rushyigikiye kubungabunga ibidukikije ndetse no kugendera ku mategeko ya leta  rwahisemo gushora imara mu gutunganya amazi meza kugeza ubu ari gusohoka.

    Mu gihe uruganda rwa Skol (SBL) rumaze rukorera mu Rwanda rwaranzwe no guha abakiriya barwo ibinyobwa byujuje ubuziranenge. Skol kandi si ugutanga ibinyobwa byiza gusa ahubwo yahaye ibyishimo abakiriya bayigana babinyujije mu bikorwa byo kwamamaza birimo Skol World Cup Village, Skol New Year's Village, Skol Lager Comedy Night ndetse na Gikundiro Promotion.

    Skol Brewery Ltd yagiye ishyigikira ibikorwa biteza imbere amakipe y'amagare arimo SACA na Fly Cycling Club. Yakoranye kandi n'umushinga wa FXB Village mu rwego rwo kurwanya ubukene ndetse no gufasha imiryango itishoboye kubona uburyo bwo kujya yivuzamo.

    Kuva mu mwaka wa 2012 uruganda rwa Skol rwagiye rutera inkunga ibikorwa byo gutwara amagare birimo Tour du Rwanda, Rwanda Cycling Cup. Skol kandi yatangiye gufasha ikipe ikina umupira w’amaguru yitwa Rayon Sport F.C guhera mu mwaka wa 2014 ndetse Skol yasinyanye amasezerano n'ikipe ya Arsenal F.C muri 2018.

    Skol Brewery Ltd intego yayo si ukubona inyungu gusa ahubwo iharanira guha ibyishimo, n'ibinyobwa byujuje ubuziranenge abakiriya bayigana ndetse ishyigikira iterambere ry'abanyarwanda dore ko uru ruganda rwatanze akazi ku bantu benshi kuva aho rwatangiriye gukora. Ibyo byose Skol ibikora yubahiriza no kubungabunga ibidukikije nk’uko ikirangantego cyabo kibivuga 'Pleasure-People-Perfection'.

    Uru ruganda rwagiye runahabwa ibihembo bitandukanye nko mu mwaka wa 2018 rwahawe igihembo cyitwa Best Taxpayer, Best Investor ndetse mu mwaka wa 2019 rwahawe icyitwa Top Taxpayer. Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rurishimira ibikorwa rwagezeho ndetse rurifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2021.


    Uruganda rwa Skol rurishimira imyaka 10 rumaze rukorera mu Rwanda

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101994/skol-irishimira-ibikorwa-yagezeho-mu-myaka-10-imaze-ikorera-mu-rwanda-101994.html

  • Rusizi: Hatashywe ibyumba by'amashuri 10 n'ubwiherero byatwaye asaga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba by'amashuri n'ubwiherero byubatswe ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kaboza, aho byuzuye bitwaye asaga miliyoni 100Frw. Byubatswe ku nkunga ya Banki y'Isi n'ubufatanye bw'abaturage.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 nibwo Akarere ka Rusizi katashye ibi ibikorwa remezo byubatse mu Murenge wa Gitambi, Akagari ka Cyingwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba, yavuze ko gutaha ibi byumba by'amashuri ari intambwe nziza nubwo ngo habayeho imbogamizi zatumye bituzurira ku gihe.

    Ati 'Twakomwe mu nkokora n'ibintu bibiri, icya mbere hari aho byagoranaga kugezayo ibikoresho kubera ibihe by'imvura. Hari nk'aho imodoka yamaraga iminsi itatu mu nzira kubera ubunyereri.'

    'Ikindi ni ibikoresho, twari turi kubaka ariko n'abandi bubaka bituma tubura ibikoresho ahanini bijyanye n'ibyuma bikoreshwa, ibyuma byo gukora inzugi, n'ibirahure byo gukinga, ariko noneho turi kubasha kubigeza ku bigo by'amashuri, gusa iyo urebye usanga imbaho nazo ziri kutubera imbogamizi.'

    Yakomeje avuga ko Akarere gafite gahunda yo gutaha ku mugaragaro ibindi byumba bisaga 200 byubatswe mu mirenge itandukanye mbere y'uko uyu mwaka urangira kuko imirimo yo kubaka yarangiye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ibi byumba by'amashuri bishya bigiye gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

    Ati 'Hari ubucucike bwinshi kandi hari n'ibyumba bishaje, ariko ubu abana bagiye kwiga bisanzuye. Bizabafasha gukurikira kandi byongere imitsindire yabo.'

    Ibyumba by'amashuri 754 biri kubakwa mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Rusizi bigizwe n'ibyumba bitageretse 660, n'ibigeretse rimwe (G-1) 88 n'ubwiherero 1067 muri byo hamaze kuzura ibigera kuri 210.

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri 22 505 n'ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n'ingendo ndende zikorwa n'abanyeshuri hamwe na hamwe. Byubakwa ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Banki y'Isi, abaturage bagatanga umuganda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ataha ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri 10

    Aya mashuri yuzuye atwaye asaga miliyoni 100 Frw

    Amashuri yatashywe azakemura ikibazo cy’ubucucike

    Abanyeshuri bazajya babasha gukurikira amasomo nta mbogamizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatashywe-ibyumba-by-amashuri-10-n-ubwiherero-12-byuzuye-bitwaye-asaga

  • Perezida wa Repubulika , akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n'ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n'umutekano w'Abanyarwanda. #rwanda #RwOT

    Mu ijambo ryo kwifuriza umwaka mushya muhire Ingabo z'Igihugu na Polisi y'uRwanda ndetse n'imiryango yabo, Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, yishimiye umurava, ubuhanga no kwanga gutsindwa byaranze inzego z'umutekano, umwaka ukaba urangiye umutekano ari wose muri rusange, mu gihugu hose.

    Mu bibazo u Rwanda rwahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2020, harimo icyorezo cya COVID-19, Umukuru w'Igihugu akaba yashimiye ingabo na Polisi kuba zarahanyuranye ubutwari, zifatanya n'abaturage kurwanya icyo cyorezo, kandi Abanyarwanda bakaba babibashimira byimazeyo.

    Perezida Kagame kandi yashimiye abasirikari n'abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro mu bihugu binyuranye, agaragaza ko ubushake , kwemera kuba kure y'imiryango yabo, nabyo bikwiye guhabwa agaciro gakomeye

    Umukuru w'Igihugu  yashimangiye ko Abanyarwanda batazatezuka ku ntego  yo kurengera indangagaciro zabo, ishema n'isheja bibaranga, asaba Ingabo n'izindi nzego z'umutekano kubihoza mu nshingano. Mu gusoza ubutumwa bwe, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'uRwanda  yasabye inzego zose z'umutekano gukomeza kurangwa na disipuline, kwigirira icyizere no gukora cyane basanzwe bazwiho ku isi yose.

    The post Perezida wa Repubulika , akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n'ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n'umutekano w'Abanyarwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-akaba-numugaba-wikirenga-wingabo-zu-rwanda-arashimira-ingabo-na-polisi-umurava-nubudashyikirwa-mu-kurengera-ubusugire-num/

  • Nyamagabe: Aborozi basobanuriwe ko kubuzwa kuragira ku gasozi ari ku neza yabo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, ubwo imiryango 15 yo mu Murenge wa Cyanika igizwe n’abahinzi ba kawa yorozwaga inka hagamijwe kuyiteza imbere.

    Bamwe mu bahawe inka bavuga ko zigiye kubabindurira ubuzima kuko bazabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa ndetse n’amafaranga.

    Hegenimana Marcel ati “Iyi nka mumpaye ngiye kuyifata neza kugira ngo izagire icyo imarira mu buzima. Ngiye kubona ifumbire umusaruro mu byo mpinga wiyongere ndetse n’abana babone amata yo kunywa bace ukubiri n’igwingira.”

    Nkurunziza Benjamin uhagarariye umushinga Celecta Coffe Fund mu Rwanda waboroje izo nka yavuze ko inka bahawe zikomoka ku mafaranga bizigamye ku musaruro wa kawa.

    Ati “Kuri buri kawa bacuruza hari amafaranga bafata bakayashyira mu kigega. Intego y’icyo kigega ni uguteza imbere imibereho y’abahinzi ba kawa no kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga. Intego ni ukugira ngo haboneke ifumbire y’imborera bityo byongere umusaruro wa kawa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yasabye gufata neza inka bahawe zikababyarira umusaruro. Yabasabye kugira umuco wo kororera mu biraro kuko ari byo bituma inka itanga umusaruro.

    Yasobanuye ko kera abantu bari bafite amasambu manini yo kuragiraho kandi inka bororaga zari iza gakondo zidapfa gufatwa n’uburwayi nk’uko bigendekera iz’ubu za kijyambere.

    Ati “Ubwoko bw’inka twororaga icyo gihe zari iza gakondo zigifite ubudahangarwa. Izi nka rero zivanze dukunda kuvuga ngo ni inzungu n’inyarwanda, iyo zivanze ziba zitakaje ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara.”

    Yavuze ko ikindi gituma zitahurwa ku gasozi ari uko ari ukurinda amakimbirane aturuka mu konesha imyaka y’abandi kandi bigira ingaruka nziza mu kurinda ibidukikije kuko izo nka iyo zijyanywe ku gasozi zangiza ibiti n’ibyatsi biri aho zinyura.
    Yababwiye ko inka yororewe mu kiraro ibaho neza igatanga umusaruro w’ifumbire ihagije n’amata meza.

    Yasabye inzego zishinzwe ubuhunzi n’ubworozi kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza byo kororera mu biraro, aho kwihutira kubabwira ko bazahanwa nibahura inka ku gasozi.

    Abahawe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo zibagirire akamaro

    Bahawe inka nziza za kijyambere basabwa kuzitaho kugira ngo zibahe umusaruro

    Bahawe n’imiti bazifashisha mu kurinda inka indwara zirimo uburondwe

    Bavuze ko inka bahawe bazitezeho kubahindurira imibereho

    Imiryango 15 y’abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyamagabe niyo yahawe inka

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-aborozi-basobanuriwe-ko-kubuzwa-kuragira-ku-gasozi-ari-ku-neza-yabo

  • Rusizi: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 n’ubwiherero byatwaye asaga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kaboza, aho byuzuye bitwaye asaga miliyoni 100Frw. Byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi n’ubufatanye bw’abaturage.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 nibwo Akarere ka Rusizi katashye ibi ibikorwa remezo byubatse mu Murenge wa Gitambi, Akagari ka Cyingwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba, yavuze ko gutaha ibi byumba by’amashuri ari intambwe nziza nubwo ngo habayeho imbogamizi zatumye bituzurira ku gihe.

    Ati “Twakomwe mu nkokora n’ibintu bibiri, icya mbere hari aho byagoranaga kugezayo ibikoresho kubera ibihe by’imvura. Hari nk’aho imodoka yamaraga iminsi itatu mu nzira kubera ubunyereri.”

    “Ikindi ni ibikoresho, twari turi kubaka ariko n’abandi bubaka bituma tubura ibikoresho ahanini bijyanye n’ibyuma bikoreshwa, ibyuma byo gukora inzugi, n’ibirahure byo gukinga, ariko noneho turi kubasha kubigeza ku bigo by’amashuri, gusa iyo urebye usanga imbaho nazo ziri kutubera imbogamizi.”

    Yakomeje avuga ko Akarere gafite gahunda yo gutaha ku mugaragaro ibindi byumba bisaga 200 byubatswe mu mirenge itandukanye mbere y’uko uyu mwaka urangira kuko imirimo yo kubaka yarangiye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ibi byumba by’amashuri bishya bigiye gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

    Ati “Hari ubucucike bwinshi kandi hari n’ibyumba bishaje, ariko ubu abana bagiye kwiga bisanzuye. Bizabafasha gukurikira kandi byongere imitsindire yabo.”

    Ibyumba by’amashuri 754 biri kubakwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bigizwe n’ibyumba bitageretse 660, n’ibigeretse rimwe (G-1) 88 n’ubwiherero 1067 muri byo hamaze kuzura ibigera kuri 210.

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe. Byubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, abaturage bagatanga umuganda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ataha ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri 10

    Aya mashuri yuzuye atwaye asaga miliyoni 100 Frw

    Amashuri yatashywe azakemura ikibazo cy’ubucucike

    Abanyeshuri bazajya babasha gukurikira amasomo nta mbogamizi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatashywe-ibyumba-by-amashuri-10-n-ubwiherero-12-byuzuye-bitwaye-asaga

  • Bazize Coronavirus bitari urupfu – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 watangiye nk’iyindi yose, izuba ryaravaga n’imvura ikagwa. Abantu bararyaga, bakananywa bakidagadura bijyanye n’ikofi yabo kuko batemberaga nta nkomyi, amasaha 24 agashira mu minsi yose y’icyumweru.

    Ibi byiza ariko ntibyarambye kuko COVID-19, icyorezo twumviraga mu mahanga ya kure, iyo hakurya y’amazi magari cyageze no mu Rwanda.

    Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus.

    Kuva uwo munsi, ubuzima bwarahindutse, buhabwa icyerekezo gishya aho buri wese kuva ku bakomeye kugera ku boroheje cyane, bagombaga kubahiriza amabwiriza yagenwe.

    Inzego zibishinzwe zirimo urw’ubuzima zahise zifata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, abaturage bose basabwa kuguma mu rugo, amashuri arafungwa, ibitaramo ndetse n’ibikorwa byose bihuza abantu birahagarikwa.

    Aya mabwiriza yatangajwe tariki 21 Werurwe 2020 ndetse ahita anatangira gushyirwa mu bikorwa yavugaga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.”

    U Rwanda ruri mu bihugu byafashe ingamba zikwiye mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Kuva mu mezi asaga icyenda, umurwayi wa mbere arugaragayemo, abantu 8250 bamaze kwandura mu bipimo 725 804 bimaze gufatwa. Abakize ni 6369 mu gihe abakiri kwitabwaho bangana na 1795.

    Nubwo abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus ari 86, hari abandi benshi bayizize bitari ugupfa; aba biganjemo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, iz’ibanze, iz’umutekano beguye, abandi birukanwa mu kazi. Hari n’abo muri siporo bafatiwe ingamba zikakaye zirimo n’ibihano byose usesenguye usanga bifitanye isano rya hafi n’iki cyorezo.

    -  Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima yaharuriye abandi inzira

    Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryayemeje nk’icyorezo cyibasiye Isi ku wa 11 Werurwe 2020.

    Icyo gihe, ibihugu byatangiye gushyashyana bifata ingamba zo kwirinda ko byakwinjirirwa n’iki cyorezo kitari gifitiwe amakuru ahagije kuva ku buryo cyandura n’uko kirindwa ariko inkeke zikomeye zigashingira ku kuba nta muti n’urukingo rwari ruhari.

    Ku wa 14 Gashyantare 2020, nibwo Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye ku mwanya we havugwa ko ari icyemezo gishingiye ku mikorere idahwitse yamuranze.

    Yeguye nyuma y’iminsi mike hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama we kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

    Kwegura kwa Gashumba kwaratunguranye, hari hashize imyaka icyenda nta Minisitiri wegura muri Guverinoma; mbere bakurwaga mu myanya ndetse impamvu zashingiweho ntizitangazwe nubwo baba bakoze amakosa ya rutura.

    Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima muri Gashyantare 2020. Yahawe inshingano zo kuyiyobora ku wa 4 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho

    Amakosa yakozwe na Dr Gashumba yahishuwe na Perezida Kagame ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mbere y’Umwiherero wabereye i Gabiro yasabye ko abayobozi bose bazawujyamo bazasuzumwa Coronavirus.

    Yagize ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”

    “Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo [yarwanywa], ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane.”

    Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire.”

    Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”

    Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo […] Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”

    Dr Gashumba yabimburiye abandi bayobozi kuko abamukurikiye biganjemo ab’inzego z’ibanze, bakoresheje imbaraga z’umurengera ku baturage mu yarenze.

    Hari abakomeje kumira agacupa ariko bakabikora bikingiranye, hari n’abasenga rwihishwa bakajya mu buvumo cyangwa bakifungirana mu byumba kandi bitemewe.

    Perezida Kagame ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020, yakomoje ku makosa yakozwe na Dr Gashumba Diane agatuma yegura ku nshingano ze, yasimbuweho na Dr Ngamije Daniel

    -  Hari abayobozi bagejejwe mu nkiko, abandi bandika begura

    Umwaka wa 2020 wagaragayemo abayobozi b’inzego z’ibanze benshi bahutaje n’abahohoteye abaturage ugereranyije n’imyaka yatambutse.

    Kuva ku mwaduko wa COVID-19 kugeza mu Ukuboza 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagenje dosiye 64 z’abo bayobozi mu turere dutandukanye zinoherezwa mu Bushinjacyaha.

    Izi dosiye zirimo abapolisi, abayobozi b’imirenge, ab’utugari n’imidugudu, Dasso, abanyerondo, abashinzwe umutekano mu tugari n’imidugudu, abajyanama, ba mutwarasibo, inkeragutabara n’abandi.

    Dasso nirwo rwego rwihariye abenshi bafashwe kuko bari ku kigereranyo cya 56%.

    Ubusesenguzi bw’imiterere y’ibyaha byakozwe bugaragaza ko abayobozi bafashwe bakurikiranyweho guhohotera abaturage mu gukurikirana abatubahiriza amabwiriza ya COVID-19, ku kigero cya 51.6%.

    Muri bo harimo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard, na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bashinjwa gukoresha ingufu z’umurengera mu gukurikirana iyubahiriza ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Bafashwe baregwa gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, babaziza ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Bakoze iki cyaha bakekwaho ku wa 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020. Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko nta mpamvu n’imwe yatangwa yatera umuyobozi guhohotera umuturage.

    Ati “Umuyobozi mwiza atanga urugero rwiza, aba intangarugero, ntibikwiye ko ahutaza abo ayobora. Gusa nubwo ibyo byaha babigwamo bari kugerageza kubahiriza inshingano zabo, amategeko agomba gukurikizwa, ntibyaba urwitwazo.’’

    Yavuze ko abaturage na bo bafite inshingano zo kumvira abayobozi ngo ‘bigomeke cyangwa ngo basuzugure amabwiriza aba yashyizweho dore ko aba yashyizweho ku bw’inyungu n’ineza ya rubanda.’

    Usibye abayobozi b’inzego z’ibanze, hari n’abo mu nzego z’ubuzima, bashaririwe. Aba barimo uwari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, Hategekimana Jean, wafatanywe n’abandi bantu 17 bari kunywa inzoga mu kabari barengeje isaha ya saa Moya. Ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2020, yanditse ibaruwa asezera mu kazi.

    Izingiro ry’ibyateye abayobozi guhohotera abaturage n’imiterere y’ibyo babasangagamo kuva muri Werurwe 2020

    -  Muri siporo, Imena za Rayon Sports zigijwe inyuma, Sadate yamburwa ikipe

    Muri Gicurasi nibwo abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports barimo Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo Emile, Muvunyi Paul, Ntampaka Théogène, Ngarambe Charles, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper, bashyizwe mu cyiswe Akanama Ngishwanama k’abantu barindwi, bagomba gukorana na Komite Nyobozi y’ikipe, bakayunganira mu bihe bigoye bya Coronavirus.

    Aba, nyuma byagaragaye ko umugambi wabo wari ugushaka kongera gusubirana ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi, bayambuye Munyakazi Sadate wari uyiyoboye, bitwaje amikoro make yayivugwagamo kubera Coronavirus ariko byarangiye basa n’abirukanywe burundu mu buyobozi bwayo, bamburwa ijambo.

    Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangazaga ibyavuye mu isesengura rwakoze ku bibazo bya Rayon Sports, rugahagarika Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate, hatangajwe ko n’abahoze mu buyobozi bayo basabwe kutongera kubugaragaramo.

    Kuri ubu Rayon Sports igizwe n’abayobozi bashya, abenshi bamenyekanye ubwo batorwaga mu Ukwakira nyuma yo gusimbura Komite y’Inzibacyuho yari yashyizweho na RGB, iyobowe na Murenzi Abdallah.

    -  Amagaju FC yagize umwaka w’umukara kubera COVID-19

    Nyuma y’umwaka isubiye mu Cyiciro cya Kabiri, intego y’Amagaju mu 2019/20 kwari ukugaruka mu Cyiciro cya Mbere, ariko ntibyakunze kuko iyi kipe y’i Nyamagabe yarwaje abakinnyi 11 banduye COVID-19, bituma isezererwa mu marushanwa ya playoffs yabaye mu Ugushyingo.

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yasezereye Amagaju ivuga ko iyi kipe iri mu zikuze kurusha izindi mu Rwanda, yagize uburangare ubwo umukinnyi wayo witwa Murindwa Evariste yasanze abandi nyuma mu mwiherero ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 yafashwe bitarasohoka, bigatuma abakinnyi 11 bandura.

    Kuri ubu Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe kubera ubwandu bwa COVID-19 bwabonetse mu makipe amwe n’amwe.

    Ku wa 13 Ugushyingo,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryahannye amakipe atanu arimo APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, Rwamagana City FC na Alpha FC kubera ko yakinnye imikino ya gicuti nta ruhushya yabisabiye.

    Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yahanishije Rayon Sports FC kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw mu gihe APR FC yaciwe amande ya miliyoni 1 Frw.

    -  Abayobozi baracyaburirwa

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, aherutse kuvuga ko hari ubwo abantu bafatwa barenze ku mabwiriza, bajyanwa muri stade ukabona harimo abayobozi, abaganga, abacuruzi n’abarimu.

    Ati “Ni ukuvuga ngo uwo waba uri we wese, nuteshuka ku mabwiriza mu buryo nk’ubwo nawe ibihano bikugereho, ntihagire uza kongorera umuyobozi w’umudugudu ngo ariko njyewe ndi muganga ni njye ubavura, cyangwa ndi mwarimu aha n’aha. Nuteshuka ku nshingano ukajya mu kabari, abantu bari barimo bakajyanwa muri stade cyangwa baciwe amande, nawe ugomba kuyatanga, ndetse ahubwo bari bakwiye no kuyongera kubera ko uba wagize uruhare muri uko kuyobya.”

    Mu mezi atandatu ashize, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko habaruwe abantu 40 barimo abayobozi b’imirenge, utugari, amasibo n’abandi bafatwa nk’abakomeye cyane mu baturage kuko babareberaho, barenze ku mabwiriza. Iyo bongeweho abarimu, abagoronome, abaganga n’abandi bagera ku 150.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bazize-coronavirus-bitari-urupfu

  • Nyamagabe: Aborozi basobanuriwe ko kubuzwa kuragira ku gasozi ari ku neza yabo – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, ubwo imiryango 15 yo mu Murenge wa Cyanika igizwe n'abahinzi ba kawa yorozwaga inka hagamijwe kuyiteza imbere.

    Bamwe mu bahawe inka bavuga ko zigiye kubabindurira ubuzima kuko bazabona ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa ndetse n'amafaranga.

    Hegenimana Marcel ati 'Iyi nka mumpaye ngiye kuyifata neza kugira ngo izagire icyo imarira mu buzima. Ngiye kubona ifumbire umusaruro mu byo mpinga wiyongere ndetse n'abana babone amata yo kunywa bace ukubiri n'igwingira.'

    Nkurunziza Benjamin uhagarariye umushinga Celecta Coffe Fund mu Rwanda waboroje izo nka yavuze ko inka bahawe zikomoka ku mafaranga bizigamye ku musaruro wa kawa.

    Ati 'Kuri buri kawa bacuruza hari amafaranga bafata bakayashyira mu kigega. Intego y'icyo kigega ni uguteza imbere imibereho y'abahinzi ba kawa no kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga. Intego ni ukugira ngo haboneke ifumbire y'imborera bityo byongere umusaruro wa kawa.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yasabye gufata neza inka bahawe zikababyarira umusaruro. Yabasabye kugira umuco wo kororera mu biraro kuko ari byo bituma inka itanga umusaruro.

    Yasobanuye ko kera abantu bari bafite amasambu manini yo kuragiraho kandi inka bororaga zari iza gakondo zidapfa gufatwa n'uburwayi nk'uko bigendekera iz'ubu za kijyambere.

    Ati 'Ubwoko bw'inka twororaga icyo gihe zari iza gakondo zigifite ubudahangarwa. Izi nka rero zivanze dukunda kuvuga ngo ni inzungu n'inyarwanda, iyo zivanze ziba zitakaje ubudahangarwa bwo guhangana n'indwara.'

    Yavuze ko ikindi gituma zitahurwa ku gasozi ari uko ari ukurinda amakimbirane aturuka mu konesha imyaka y'abandi kandi bigira ingaruka nziza mu kurinda ibidukikije kuko izo nka iyo zijyanywe ku gasozi zangiza ibiti n'ibyatsi biri aho zinyura.
    Yababwiye ko inka yororewe mu kiraro ibaho neza igatanga umusaruro w'ifumbire ihagije n'amata meza.

    Yasabye inzego zishinzwe ubuhunzi n'ubworozi kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza byo kororera mu biraro, aho kwihutira kubabwira ko bazahanwa nibahura inka ku gasozi.

    Abahawe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo zibagirire akamaro

    Bahawe inka nziza za kijyambere basabwa kuzitaho kugira ngo zibahe umusaruro

    Bahawe n’imiti bazifashisha mu kurinda inka indwara zirimo uburondwe

    Bavuze ko inka bahawe bazitezeho kubahindurira imibereho

    Imiryango 15 y’abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyamagabe niyo yahawe inka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-aborozi-basobanuriwe-ko-kubuzwa-kuragira-ku-gasozi-ari-ku-neza-yabo

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Lydia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lydia ni wa muntu ushidikanya cyane,akunda gutanga ariko agatanga afite icyo ashingiyeho cyazatuma agaruza ibyo yatanze,yikundira ubuyobozi kandi ni wa muntu uhorana Morale akenshi mubyo anavuga hakunze kuba harimo ukuri,ikindi na none akunze kuba ari umunyabwenge ndetse usanga ahanini aba ari mwiza mu buryo bugaragara inyuma,mubyo akora aba yabanje kubitekerezaho buriya ikindi kintu ngo yanga umuntu umugira inama,kandi ni wa muntu ushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo abone amahoro.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-lydia-3/

  • MTN Rwanda yatangije icyo yise Big Tings Hap… – #rwanda #RwOT

    Avuga kuri iyi kampanye bise 'Big Tings Happen', umuyobozi w’ishami rishinzwe gufasha abakiriya muri MTN (MTN's Senior Manager for Costumer Experience), Rosine Dusabe yavuze ko ari amahirwe ku bakoresha MTN Rwanda ndetse no ku bazayikoresha vuba kuko bashyiriweho uburyo bwo kwifasha ubwabo bakoresheje *456# bakabona ibyabasabaga kubanza kunyura mu zindi nzira.

    Dusabe yavuze ko gahunda yo gushyiraho 'Big Tings Happen' bayitekereje kugira ngo borohereze abakiriya bayo. Yagize ati 'Iyi kampanye twise ‘Big Tings Happen' ifite intego yo korohereza abakiriya ba MTN Rwanda bose kuri serivise zimwe na zimwe bari basanzwe bakenera kandi zikihuta kurenza ubusanzwe. Muri Big Tings Happen, abakiriya bacu bazajya bifasha kugira ibyo bikemurira, bikorwe vuba, kandi bibe bifite n'umutekano uhagije. Big Tings Happen , every where you go'.

    Iyi gahunda ya Big Tings Happen ifite udushya tuzashyira umukiriya imbere, akabasha kuba yabona amakuru yose ya MoMo ye, kumenya umubare ufungura SimCard ye yifunze n'ibindi akanze *456#. Umuntu ukoresha MTN azabasha gufungura Sim Card ye yifunze, kumenya amakuru yose ku ma inite yaguze mu gihe cy'iminsi 10, gukoresha Sim Swap nabyo bizajya byihuta ku kigero cy'iminota 3 gusa bikaba birangiye.

    Ku bakozi ba MTN batanga ama inite (MTN Agents), nabo ntibasigaye, Big Tings Happen izajya ibafasha kugura ama inite yo gucuruza bakoresheje MTN Mobile Money zabo bakaba banakwiguriza bakishyura nyuma. Abakenera ubufasha kuri MTN, bashaka kubaza ibibazo cyangwa bakeneye ubundi bufasha nabo bazajya bafashwa byihuse binyuze ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda (Facebook, Twitter, Email) kimwe no ku muyoboro wa MTN Rwanda utishyurwa ari wo 100 (MTN Toll Free number 100).

    Dusabe yavuze ko kandi MTN Rwanda nk'ikigo cya mbere cy'itumanaho mu Rwanda bashyize umukiriya imbere ndetse bamutekerereza icyamufasha kujya abona serivise nziza kandi vuba abyikoreye. Ati'Turimo guhindura ibyo twakoraga tubinyuza mu ikoranabuhanga tugashyira mu bikorwa ibifasha abakiriya ba MTN Rwanda kubona ibyo bifuza bitabagoye binyuze mu ikoranabuhanga kandi babyikoreye'.

    MTN Rwanda ni cyo kigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda, kuva mu 1998, iki kigo cyagiye cyagura imiyoboro yacyo kimwe no kuyiteza imbere kugeza ubwo kibaye icya mbere no mu bigo bifite interineti yihuta. MTN Rwanda ifasha abakiriya bayo kubona serivise zitandukanye zirimo kubona ama inite yo guhamagara, kubitsa no kubikuza bakoresheje MTN Mobile Money, kwiguriza bakoresheje MoKash ndetse bakaba banakwizigamira.


    MTN Rwanda bati “Tukwakirana ubwuzu. Urisanga”

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101988/mtn-rwanda-yatangije-icyo-yise-big-tings-happen-mu-rwego-rwo-gufasha-abakiriya-bayo-kubona-101988.html

  • Muhanga: Hashize amezi 10 hari icyuho cy’abakozi b’Akarere basaga 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by
    Ibiro by’Akarere ka Muhanga

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gukora ipiganwa ku myanya idafite abakozi ariko abakozi bari hafi yo gushyirwa mu myanya kuko ibizamini byose byamaze gusohoka.

    Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko Akarere ka Muhanga katitwaye neza mu mwaka w’imihigo wa 2019-2020 kuko kakunze kuza mu myanya ya nyuma, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko ntawabura kuvuga ko kubura kw’abakozi byagize ingaruka koko.

    Agira ati “Ni byo koko niba hari umukozi utari mu mwanya agasimbuzwa undi na we ufite izindi nshingano ntibyabura guteza icyuho mu kazi, ariko twagerageje ibishoboka ku buryo akazi gakomeza gukorwa turashimira ahubwo abakoze izo nshingano z’abari badahari”.

    Yongeraho ko icyorezo cya COVID-19 cyakereje ibikorwa byo gushyira abakozi mu myanya kuko hari n’imwe muri yo isa n’itarakoraga muri icyo gihe ariko hakomeje gushakwa uko hakorwa ipiganwa kandi byarakozwe ku buryo mu gihe cya vuba abakozi bashobora gushyirwa mu myanya.

    Ku kijyanye no kuba abakozi bari bakwiye kujya basezera, begura cyangwa bahagarika akazi, hakaboneka abandi babasimbura nk’uko hari hamwe usanga abakozi basimbuzwa vuba, Kayiranga avuga ko bikwiye kuzaganirwaho n’inzego bikaba byakemuka kugira ngo serivisi zidahagarara.

    Icyakora avuga ko bigoye kuko umukozi ashobora guhagarika akazi, kwegura cyangwa gusezera mu kazi bitunguranye ku buryo ntawavuga ko hahita haboneka undi ufata inshingano ze byihuse.

    Agira ati “Umukozi aratungurana mu gusezera ku kazi yenda ahisemo kujya kwikorera ibindi cyangwa kujya gukora ahandi, icyo gihe hari amategeko ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta abigena ariko biramutse bigaragara ko kubika abakozi basimbura abandi mu gihe byafasha, abantu bazabiganiraho hakaba hagira imyanzuro ifatwa”.

    Abakozi b’Akarere basezeye, abandi bagahagarika akazi barimo abayobozi b’amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itandatu, na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

    Urutonde rw’abatsindiye kuyobora imirenge rwarasohotse ubu hakaba hari gusuzumwa ubujurire bw’abakoze batishimiye ibyavuye mu bizamini kugira ngo hemezwe burundu abajya mu kazi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hashize-amezi-10-hari-icyuho-cy-abakozi-b-akarere-basaga-40