Category: Uncategorized

  • Ishimwe Clment yagaragaje abahanzi batanu bo… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka wa 2020 ugana ku musoza ni ngombwa kureba mu nguni zose z'ubuzima; ibyagezweho, ibitaragezweho n'ibyo umuntu yakwitega mu 2021.  Umwaka 2020 urangiye ushaririye benshi, dore ko hari abari bafite imishinga ikomeye bagiye basubika bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    By'umwihariko uruganda rw'imyidagaduro rwarashegeshwe bitewe n'uko kuva muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi nta gitaramo na kimwe kigeze kiba. Ibitaramo byabaye byose byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hari abahanzi bari bafite imishinga yo kujya gutaramira mu mahanga, abari bafite gukorana indirimbo n'abahanzi bo mu mahanga, kumurika Album no kuririmba mu bitaramo bitandukanye n'ibindi byinshi byahagaritswe bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19.

    N’ubwo umwaka wa 2020 waranzwe n'icyorezo cya Covid-19 n'ubu umwana w'umuntu atazi iherezo ryacyo; abahanzi b'ikiragano gishya cy'umuziki n'abamaze igihe mu muziki bakoze uko bashoboye basohora indirimbo mu bihe byikurikirana. Bakora n'ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'umuziki.

    Muri uyu mwaka kandi hari abifashishije ikoranabuhanga bamurika Album zabo za mbere. Abandi bateguza ibitaramo bikomeye mu mwaka wa 2021.

    Ishimwe Clément Umuyobozi wa Kina Music, yabwiye INYARWANDA, ko ashingiye ku abahanzi batandukanye bigaragaje muri uyu mwaka; Nel Ngabo, Platini, Igor Mabano, Butera Knowless na Bruce Melodie ari bo bahanzi batanu bo kwitega mu mwaka wa 2021.

    Mu bahanzi batanu yagaragaje bane ni abo muri Label ye ya Kina Music n'aho umwe ni Bruce Melodie washinze icyiswe 'igitangaza Music' yahurijemo Kenny Sol na Juno Kizigenza.

    1.Nel Ngabo

    Ku wa 04 Nyakanga 2020, Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music yamuritse Album ya mbere yise 'Ingabo' iriho indirimbo 13 yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se umushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Uyu muhanzi uri mu batanga icyizere mu muziki yamurikiye iyi mu rugo rwa Knowless na Clement ruherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Ni igitaramo cyayobowe n'umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Anitha Pendo.

    Iyi Album iriho indirimbo 'Why' yatangije urugendo rwe rw'umuziki, 'Byakoroha', 'Ya motema' yakoranye na Platini, 'Ntibikabe' yakoranye na Butera Knowless, 'Nzahinduka', 'Boss' yakoranye na Dj Miller na 'Nzagukunda'.

    Hari kandi 'Nyereka inzira' ihimbaza Imana, 'My Queen', 'Zoli', 'Low Key', 'Agacupa', 'Ndaku(Blocka)' yakoranye na Bull Dogg, 'Mukwakarindwi' na 'Baby'. Yavuze ko iyi Album ariyo ntangiriro y'urugendo rwe mu muziki. Avuga ko yayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda 'Kugira ngo tube turi aho turi ubu'.

    2.Platini Nemeye

    Umwaka urirenze Platini atangiye urugendo rw'umuziki wenyine nyuma y'isenyuka ry'itsinda rya Dream Boys ryakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu bihe bitandukanye.

    Ni umwe mu bahanzi bavumbukanye imbaduko muri uyu mwaka agaragaza ko afite impano ityaye yo gushyigikirwa. Yakoze indirimbo zoroshye gufata mu mutwe, ziherekezwa n'umudiho ujegeza ingoma z'amatwi zirakundwa karahava!

    Ni indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye binagaragazwa n'uko umubare w'abakurikira shene ye ya Youtube wikubye kabiri. Yahereye ku ndirimbo 'Fata Amano' yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo 'Veronika' byavuzwe ko yacyuriyemo uwari umukunzi we na 'Pase' yakoranye n'umwami wa Coga Style, Rafiki.

    Mu mezi atatu ashize yasohoye amashusho y'indirimbo yitwa 'Ntabirenze' yakoranye n'umuhanzikazi Butera Knowless, iheruka yitwa 'Atansiyo' yakoreye mu Mujyi wa Dubai yifashishije umunyamideli Cycy Beauty bakanyujijeho mu rukundo.

    We na Nel Ngabo bazapfundikira ibitaramo bya 'My Talent Live Concert' ku wa kane tariki 31 Ukuboza 2020 guhera saa yine n'igice z'ijoro kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    3. Butera Knowless

    Muri Mata 2020, Butera Knowless yabwiye INYARWANDA, ko ari gutekereza kwizihiza mu buryo bwihariye imyaka 10 amaze mu muziki amurikira Album ebyiri abafana be mu gitaramo yashoboraga gukora mu mpera z'uyu mwaka.

    Yavugaga ko Imana yabanye nawe mu gihe cy'imyaka 10 amaze mu muziki. Bitewe n'icyorezo cya Covid-19 ntiyabashije gukora iki gitaramo. Ahubwo yakomeje urugendo rwo kunogereza Album ze ebyiri. 

    Knowless yinjiye mu muziki mu 2010 mu gihe kimwe n'abahanzi barimo Oda Paccy, Miss Jojo, Ciney, Miss Shanel n'abandi.

    Zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho zamumenyakanishije zirimo 'Ibidashoboka', 'Nkoraho' n'izindi. Ibi byatumye ataramira mu Bubiligi n'ahandi aza no gutangira gukorana na Label ya Kina Music ya Ishimwe Clement barwubakanye ubu.

    Uyu muhanzikazi yegukanye ibihembo birimo ibya Salax Awards, Primus Guma Guma Super Stars, HIPIPO Awards n'ibindi.

    Mu 2011 yamuritse Album 'Komera'; mu 2013 amurika Album 'Uwo ndiwe', mu 2014 yamuritse Album 'Butera' naho mu 2016 yamuritse Album 'Queens'. Uyu muhanzikazi afite indirimbo nshya zirimo 'Player', 'Nyigisha', 'Blessed', 'Inshuro 100' n'izindi.

    4.Igor Mabano

    Muri uyu mwaka, Igor Mabano yashyize ku isoko Album ye ya mbere yise 'Urakunzwe' iriho indirimbo 16 zirimo: 'Habi cyane', 'Back', 'Ndagutekereza', 'Gake' yakoranye na Nel Ngabo, 'Dear Mashuka', 'Too Late', 'Urakunzwe', 'Ni ukuri', 'Iyo utegereza', 'Ubutumwa'.

    Uyu muhanzi aherutse kubwira INYARWANDA, ko yanatangiye urugendo rwo gutegura Album ye ya kabiri. Muri uyu mwaka kandi Igor Mabano yaririmbye mu bitaramo bya 'Iwacu Muzika Festival'.

    Ku wa 21 Ugushyingo 2020, Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'For Real' yakoranye na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko we na The Ben ari inshuti z'igihe kitari gito bitewe n'uko bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye by'umuziki.

    Mabano yacurangiye The Ben mu bitaramo bikomeye birimo icyo uyu muhanzi yakoreye mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'imyaka irindwi.

    Uyu muhanzi kandi wabaye umucuranzi ukomeye yanacurangiye The Ben mu bitaramo bya sosiyete y'itumanaho ya Airtel byazengurutse igihugu. Ndetse Igor Mabano ni umwe mu bacurangiye The Ben mu gitaramo cy'ibihembo byitiriwe Mo Ibrahim cyabereye muri Kigali Convention Center cyarimo n'itsinda ryo muri Kenya, Sauti Sol.

    5.Bruce Melodie

    Bruce Melodie, umuhanzi wahariwe n'umwaka wa 2020! Yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye zinavugisha benshi amangambure. Yashyize ku isoko indirimbo nka 'Saa Moya', 'Katerina' yabyinywe muri Tanzania, 'Abdu Dhabi' n'izindi zimaze kurebwa n'umubare munini kuri Youtube.

    Muri Nyakanga 2020, Bruce Melodie yashyize umukono wo kwamamaza ikinyobwa cya Brok. Anafite amasezerano yo kwamamaza Star Times, Infinix, Visit Rwanda n'ibindi byinshi bimwinjira agatubutse mu mufuko.

    Mu Ukwakira 2020, yatanzweho urugero na benshi nk'umuhanzi wubakiye inganzo ye ku muziki witsa ku rukundo rwo mu mashuka. Byatumye abantu benshi bataramira ku bahanzi bari mu murongo nk'uwe. Ndetse abayobozi batandukanye barabihaniza.

    Uyu muhanzi kandi yegukanye ibihembo bibiri birimo icya Kiss Fm n'icya Isango Star. Yanavuzwe cyane muri uyu mwaka nyuma y'uko we na Shadd Boo bafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Aherutse kubwira INYARWANDA, ko ari gutekereza kuzakora igitaramo cyo kuzihiza imyaka 10 azaba amaze mu muziki.

    Ishimwe Clément yagaragaje abahanzi batanu barimo umugore we Butera Knowless bo kwitega mu mwaka wa 2021.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101998/ishimwe-clement-yagaragaje-abahanzi-batanu-bo-kwitega-mu-2021-101998.html

  • Utubyiniro nutubyeri, ntitubarangaze ntaho… – #rwanda #RwOT

    Uyumunsi turi kumunsi wa nyuma usoza umwaka wa 2020, nk’uko bisanzwe abantu baba bishimiye ko barangije umwaka ndetse bagiye no gutangira undi mushya aho bamwe baba basohokera ahantu hatandukanye abandi bajya kureba imiryango yabo ariko by’umwihariko biramenyerewe ko urubyiruko ruba ruri mu birori bitandukanye byaba ibyemewe n’ibitemewe. Bijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi, urubyiruko rurasabwa kwirinda cyane ku munsi nk’uyu.

    Minisitiri Prof. Shyaka yahanuye urubyiruko

    Abantu batandukanye bari kugenda bifurizanya umwaka mushya muhire ari nako batambutsa ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu, abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter nawe yagize ubutumwa agenera urubyiruko muri rusange, ati: 

    “DDay”. Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: Uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi”.

    Ubutumwa bwa Prof Shyaka Anastase ku rubyiruko kuri uyu munsi wa nyuma wa 2020

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102000/utubyiniro-nutubyeri-ntitubarangaze-ntaho-tuzajya-2021-tuzegukana-instinzi-minisitiri-prof-102000.html

  • Nyabihu: Hatashywe urugomero ruzatanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye ariko bake bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uru rugomero rwitezweho kongera ingufu z’amashanyarazi mu baturage no kongera ibikorwa remezo bikoreshwa nayo, bityo bikazazamura iterambere ry’abaturage muri rusange.

    RMT Energy development Ltd ishamikiye kuri Sosiyete isanzwe ikora mu buhinzi bw’icyayi ikanatunganya umusaruro wacyo (Rwanda Mountain Tea), ariko bakibanda mu bikorwa birimo no kubaka ingomero zitanga ingufu z’amashanyarazi, aho uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye rutwaye akabakaba miliyoni 38$.

    Abaturiye urwo rugomero bavuze ko bishimiye kubona amashanyarazi hafi yabo, kuko azaba umusemburo w’iterambere ryabo ndetse bakaba baratangiye kuyabyaza umusaruro kuko banabonyemo akazi mu gihe cyo kurwubaka.

    Mutuyimana Gaudence yagize ati “Uru rugomero rwatubereye igisubizo rugitangira kubakwa, nahabonye akazi ubu mfite abana batandatu bose biga neza, nkabambika [kandi] nkabagaburira neza. Naguze amatungo magufi n’umurima wo guhingamo, ibyiza by’uru rugomero biracyaza kuko twiteguye kuva mu kizima tugacana [ndetse] tugakora n’indi mirimo iduteza imbere”.

    Nsabimana Onesphore na we yavuze uru rugomero rwamuhinduriye ubuzima ati “Kuva natangira gukora muri uru rugomero maze kugura inka ebyiri, naguze imirima ubu mpinga mu kwanjye ntakwatisha, nubatse neza n’amazi meza ndayafite kandi byose mbikesha akazi nkora aha, ikindi ubu turi kuva mu mubare w’abataka amashanyarazi kuko azahita atugeraho tukava mu kizima”.

    Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubwubatsi bw’Urugomero rwa Giciye III muri RMT Energy Development ltd, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, yashimiye by’umwihariko Leta y’u Rwanda itanga amahirwe ku bashoramari mu bikorwa By’iterambere, akavuga ko biteguye kuyabyaza umusaruro.

    Yagize ati “Mbere ya byose turashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, uha amahirwe abashoramari mu gushora imari mu bintu bitandukanye, natwe twishimiye ayo mahirwe twahawe ndetse twiteguye kuyabyaza umusaruro kuko iyo umuntu ashoye aba ashaka n’inyungu, ariko bikajyana n’iterambere ry’umuturage duhereye ku bahabonye akazi”.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss, nawe yavuze ko uru rugomero ari inyunganizi ikomeye izabafasha igihugu kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024, ndese bikazagabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi muri rusange.

    Guverineri w’Intara y’ Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko kugira urugomero nk’uru mu ntara ayoboye ari ikimenyetso cy’ubudasa n’iterambere ry’abanyarwanda, ashimira RMT Energy yagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rugomero anabizeza ubufatanye buhoraho, ndetse anavuga ko abaturiye uru rugomero bari mu ba mbere bazahabwa kuri aya mashanyarazi.

    Yagize ati “Mbere twajyaga gutaha urugomero rufite nka Megawatt ebyiri, tugahura twumva ari ibintu bitangaje, rimwe na rimwe atari n’iz’abanyarwanda. Kugira urugomero nk’uru bigaragaza iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, turashima umufatanyabikorwa wabigizemo uruhare RMT Energy, dusanzwe tunagirana ubundi bufatanye nko mu nganda zitunganya umusaruro w’icyayi, ikindi ntitwifuza ko abaturage cyane abaturiye aha babura amashanyarazi, ibyo biri mu nshingano zacu mu kubikurikirana bakawuhabwa”.

    Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ya III rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2019, rwuzura mu mezi 24 ariko rwuzuye mu mezi 18 gusa. RMT Energy izarukoresha mu gihe cy’imyaka 25 mbere yo kurwegurira leta nk’uko amasezerano y’impande zombi abivuga.

    Uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye ruje rusanga izindi ngomero enye zose zubatswe na RMT Energy development ltd zirimo Giciye I na Giciye II zifatiye ku mugezi wa Giciye mu Karere ka Nyabihu, ndetse n’izindi ziri mu Karere ka Burera na Rubavu, aho zose uko ari eshanu zifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 20 z’amashanyarazi.

    Abayobozi barimo n’uwa REG, Ron Weiss, bafunguye uru rugomero ku mugaragaro

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Abayobozi batambagijwe uru rugomero berekwa ibikoresho bishya ruzakoresha

    Uru rugomero rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi

    Abaturage baturiye uru rugomero bishimiye iki gikorwa, bavuga ko bizabateza imbere

    Aba baturage babwiwe ko ari bo ba mbere bazungukira kuri uru rugomero

    Uru rugomero rwuzuye rutwaye miliyoni 38$

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-rmt-energy-yatashye-urugomero-ruzatanga-megawatt-9-8-z-amashanyarazi

  • U Rwanda rwasobanuye impamvu rutaratanga abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2015 itsinda ry’abasirikare b’u Burundi ryagerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu ariko uwo mugambi ukaburizwamo, Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abacuze uyu mugambi nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z’Abarundi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko bazakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rutange abo bantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    Ati “Ubutabera nicyo kintu cyonyine kizazana ubumwe mu Barundi, kandi abateguye umugambi kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bigakorerwa Abarundi, ubutabera bw’u Burundi bukwiye kubikurikirana […] icyo dusaba ni uguhamagarira amahanga gushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga.”

    Nubwo nta makuru ajyanye n’amazina y’aba bantu, Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Kuri Leta y’u Burundi ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Aganira na The EastAfrican, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko baje nk’impunzi kandi bakaba barinzwe n’amategeko mpuzamahanga.

    Ati “Abitwa ko bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi baje mu Rwanda nk’impunzi kandi tugengwa n’amategeko mpuzamahanga mu bijyanye no guhererekanya impunzi. Ku bw’ibyo u Rwanda ntirushobora kubatanga, twaba tunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.’’

    Yakomeje asaba Leta y’u Burundi kureka kugira aba bantu urwitwazo. Ati “Ndatekereza ko u Burundi budakwiye gukoresha uru rwitwazo rw’impunzi. Nabo bafite impunzi zacu ariko ntitubasaba kuzigarura. Nta Guverinoma n’imwe ifite ububasha bwo gukora ibyo cyereka umuntu atari impunzi ahubwo ari umunyabyaha.’’

    Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko u Rwanda ruri kureba aho abo bantu bazajyanwa aho kubasubiza mu Burundi.

    Ati “Icyo dushaka gukora ni ukubahereza ikindi gihugu aho bashobora kujya kure y’u Burundi. Ariko n’ibi bitaraba, aba bantu si ikibazo ku Burundi, ntibari gukoresha u Rwanda nk’ahantu bashobora guterera u Burundi baturutse.’’

    Mu Ugushyingo nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara imitungo y’abo ishinja gushaka guhira ubutegetsi.

    Mu byatejwe cyamunara kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo kugeza ku wa 14 Ugushyingo nk’amatariki yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi, harimo ibikoresho by’amoko yose guhera ku biryamirwa, imiguru y’inkweto, imyenda, za frigo, matelas, za radiyo, televiziyo, intebe za pulasitiki, kugeza ku modoka na za moto nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

    Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

    Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze atungutswa.

    Mu bandi harimo Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Alexis Sinduhije wigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.

    Igurishwa ry’imitungo y’abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y’abasirikare icyenda barimo abafunzwe nka General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w’Ingabo.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragana he?

    Kuva abasirikare bashaka guhirika Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza Leta y’u Burundi yarushijeho kwikoma iy’u Rwanda itangira kurutwerera kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko “bwatewe n’u Rwanda.”

    Ibi birego by’u Burundi byagiye bigaragazwa inshuro nyinshi nk’ibidafite ishingiro ndetse na Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi muri Gashyantare 2020 yumvikanye anenga ubutegetsi bw’igihugu cye kubera uburyo bwifata mu kibazo bufitanye n’u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.

    Yagize ati “Ikibabaje ni uburyo abayobozi bariho uyu munsi bafata ikibazo dufitanye n’umuturanyi wacu wo mu Majyaruguru y’Akanyaru. Usanga bihuta cyane. Reba nk’uburyo urubyiruko rwo mu Ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b’ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.”

    Gusa nubwo bimeze gutya ubuyobozi bw’u Rwanda ntibuhwema kugaragaza ko hari igihe kizagera umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi ugasubira kuba mwiza nk’uko wahoze.

    Mu Ukwakira ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yahuraga na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, nyuma y’ibiganiro bagiranye yatangaje ko baganiriye byinshi mu byatuma umubano wongera kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko baganiriye ku byatumye umubano w’ibihugu byombi wangirika cyane mu 2015, hemezwa gukora ibishoboka mu gusubiranya umubano, ari nayo mpamvu yemeye ubutumire bw’uruzinduko mu Burundi.

    Yakomeje ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

    Icyizere cy’uko umubano uzasubira uko wahoze giherutse kugaragazwa kandi na Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo uko ishusho y’igihugu ihagaze.

    Muri iri jambo yavuze ku wa 21 Ukuboza 2020 yagaragaje ibijyanye n’uko umutekano n’ububanyi n’amahanga bihagaze yemeza ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaragenda neza mu bubanyi n’amahanga birimo n’umubano n’u Burundi ariko agaragaza ko amaherezo ‘bizabonerwa umuti’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko nta buryo u Rwanda rwashyikiriza u Burundi abo bushinja gushaka guhirika ubutegetsi kandi bari mu gihugu nk’impunzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasobanuye-impamvu-rutaratanga-abakekwaho-guhirika-ubutegetsi-i

  • East African Party ku nshuro ya 13 igiye kuba mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2021, cyatumiwemo abarimo Masamba, Cecile Kayirebwa na Makanyaga Abdul kizabera kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.

    Bwa mbere iki gitaramo kizaba hatari abafana bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

    Ibitaramo ngarukamwaka bya East African Party bibera mu Rwanda kuva mu 2009, aho abanyarwanda basusurutswa n’abahanzi baba bagezweho haba mu gihugu cyabo ndetse n’abanyamahanga batandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/East-African-Party-ku-nshuro-ya-13-igiye-kuba-mu-isura-nshya

  • Ngoma: Umugabo yihekuye umwana we w'ukwezi kumwe amuroze – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n'undi mugore w'imyaka 35 umwana w'umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by'irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y'umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye IGIHE ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .
    Ati ' Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w'isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w'isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yihekuye-umwana-we-w-ukwezi-kumwe-amuroze

  • Ngoma: Umugabo yihekuye umwana we w’ukwezi kumwe amuroze – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n’undi mugore w’imyaka 35 umwana w’umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by’irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y’umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye IGIHE ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .
    Ati “ Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w’isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w’isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yihekuye-umwana-we-w-ukwezi-kumwe-amuroze

  • Ngoma: Umugabo yishe umwana we w'uruhinja amuroze #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ngoma haravugwa inkuru ibabaje y' umugabo w'imyaka 31 utuye mu Murenge wa Gashanda yicishije umuti wa tiyoda umwana we yari yarabyaye hanze nyuma kugirana amakimbirane n'umugore we mukuru bapfa ko yamuciye inyuma akabyara uwo mwana.

    Aya mahano yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi inkuru avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n'undi mugore w'imyaka 35 umwana w'umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by'irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y'umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye iki kinyamakuru ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .

    Yagize ati :' Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w'isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w'isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/31/ngoma-umugabo-yishe-umwana-we-wuruhinja-amuroze/

  • Darfuru: Habaye imyigaragambyo, nyuma y’uko ubutumwa bwa UN/AU burangira uyu munsi #rwanda #RwOT

    Abasirikare hafi 4,000 n’abapolisi 2,200 ubu bari mu butumwa bwiswe UNAMID, kuva ejo kuwa gatanu bazatangira igihe cy’amezi atandatu cyo guhambira ibyabo bagataha.

    Ejo kuwa gatatu ku kicaro cya UNAMID i Zalingei muri Darfur, no mu bindi bice bimwe bya Sudan habaye imyigaragambyo isaba umuryango mpuzamahanga guhindura icyemezo cyo gucyura izi ngabo.

    Abaturage bavanywe mu byabo n’intambara, bigaragambije bavugaga ko nta mutekano usesuye uragaruka i Darfur nk’uko bivugwa na Radio Dabanga yo muri Sudan.

    Abturage ba Sudan benshi bavuye mu byabo kubera intambara

    Leta yariho ya Omar al-Bashir yashinjwe gufasha inyeshyamba z’aba Janjaweed kwica abantu barenga 300,000 mu cyo bamwe bise jeonside ku bantu b’i Darfur bitwa ko atari abarabu.

    Umuryango w’abibumbye ufatanyije n’uw’Ubumwe bwa Africa boherejeyo ingabo zo gucunga umutekano no gufasha itangwa ry’inkunga.

    N’ubu i Darfur haracyavugwa ibitero bya hato na hato byibasira abaturage, gusa Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubu leta igomba gufata inshingano zo kurinda abahatuye.

    Mu kwezi kwa cumi imitwe y’inyeshyamba myinshi muri ako gace yashyize umukono ku masezerano mashya y’amahoro na leta.

    Ayo masezerano akubiyemo uko abantu barenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo kubera imirwano yo mu myaka ishize bagomba gutahuka.

    Ntibizwi neza uko ibi bizakorwa, ndetse niba aya masezerano azubahirizwa mu gihe ingabo za UNAMID zizaba zitagihari.

    Imibare ya UNAMID yo mu kwezi gushize yerekana ko u Rwanda aricyo gihugu gifite abasirikare benshi (1,158) bagize uyu mutwe, imbere ya Pakistan, Ethiopia na Misiri.

    UNAMID ivuga ko kuva ubu butumwa bwatangira hapfuye abantu 228 bari muri ubu butumwa.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Darfuru-Habaye-imyigaragambyo-nyuma-y-uko-ubutumwa-bwa-UN-AU-burangira-uyu

  • Uburusiya: Putin yasinye itegeko ryo kugenzura abakorera Leta zo hanze #rwanda #RwOT

    Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko rizabangamira inzira ya demokarasi.

    Iryo tegeko ryatangiye gukurikizwa uhereye taliki ya 30 z’uku kwezi kwa cumi n’abiri ririmo ingingo zivuguruye zo mu itegeko ritavugwaho rumwe ryerekeye “abakozi ba leta zo hanze” ryemera ko abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bafatwa nk’ “abakozi ba leta zo hanze” igihe cyose bari mu bikorwa bya politike “bifitiye inyungu ikindi gihugu cyo hanze”.

    Abafatwa batyo bose basabwe kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi bagakorerwa igenzurwa ry’imali bakoresha.

    Putin yasinye irindi tegeko ryihariye rishyiraho ibihano birimo ikigera ku gifungo cy’imyaka itanu ku “bafatwa nk’abakozi b’ibihugu byo hanze” batazandikisha cyangwa ngo bamenyekanishe ibikorwa byabo.

    Bimwe mu bituma wafatwa nk’ “umukozi w’igihugu cyo hanze” birimo gukoresha za mitingi, ibiganiro bya politike, gutanga ibitekerezo kuri gahunda za leta, gushyigikira ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku biva mu matora cyangwa kuba indorerezi mu matora cyangwa mu mashyaka, mu gihe bikozwe ku nyungu z’igihugu cyo hanze.

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa munutu Amnesty International wanenze iryo tegeko ivuga ko ritazabangamira gusa imikorere y’ibigo bitegamiye kuri leta bikoresha amafaranga aturuka hanze y’Uburusiya ahubwo rizanabangamira indi miryango myinshi.

    Putin kandi yasinye itegeko ryemerera urwego rwa leta y’Uburusiya rugenzura itangazamakuru “Roskomnadzor” kuba rwagabanya imikorere cyangwa rugafunga burundu imbuga za internet “zibiba amacakubiri mu itangazamakuru ry’Uburusiya”. Iri tegeko rizareba imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook, na Twitter.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Uburusiya-Putin-yasinye-itegeko-ryo-kugenzura-abakorera-Leta-zo-hanze