Category: Uncategorized

  • Rubavu: Barashweho bagerageza kwinjiza urumogi bafatwa n'abaturage – #rwanda #RwOT

    Abafashwe babafatanye ibilo 107 by'urumogi bari bahetse. Barimo umukobwa n'umusore bombi b'imyaka 27, bakaba bavuka mu murenge wa Busasamana.

    Nyuma yo gufatwa bavuze ko hari bagenzi babo babiri babashije gucika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne yashimiye abaturage babashije gufata aba binjizaga urumogi aburira buri wese uzagerageza kunyura mu kibaya.

    Ati ' Nta n'umwe wafashwe n'isasu mu kibaya kiduhuza na Congo kandi abaturage bacu bakorana bya hafi n'ingabo. Si ubwa mbere si ubwa kabiri n'undi wese uzabigerageza tuzamufatiramo. Ndashimira abaturage kubera umwete n'umurava barimo kugaragaza mu kwicungira umutekano''

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikunze gufatirwamo abambutsa magendu n'urumogi akenshi bakaraswa bagerageza kwinjira ku butaka bw'u Rwanda.

    Kuwa 26 Ukwakira 2020 ahagana saa yine mu mudugudu wa Rwamigega, Akagari ka Kageshi , Umurenge wa Busasamana nabwo hari umuntu warashwe n'Ingabo z'u Rwanda yinjiza magendu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-barashweho-bagerageza-kwinjiza-urumogi-bafatwa-n-abaturage

  • Utubyiniro n'utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya-Prof.Shyaka Anastase #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka abinyujije kuri Twitter ye yabwiye urubyiruko ko utubyiniro n'utubari bishobora guha urwaho icyorezo cya Covid-19 kikabahitana.

    Minisitiri Shyaka yagize ati 'Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020, Rubyiruko, Bana bacu, Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume imuhira, mwirinde Covid. Utubyiniro n'utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! 2021 tuzegukana #Intsinzi – Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu.'

    Kuri uyu munsi usoza umwaka,benshi biganjemo urubyiruko bararaga bishimisha yaba mu tubari n'ahandi ariko Prof.Shyaka Anastase yababuriye ko ntaho ibyo bizajya bityo bakwiriye gushyira imbaraga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhitana abantu benshi mu Rwanda no ku isi yose.

    Kuwa 13 Ukuboza uyu mwaka, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ko abaturage bazamura imyumvire, kuko hari ibikorwa byinshi bikora mu buryo butemewe kandi bishobora guteza ibyago byo gukomeza kongera ubwandu bwa Covid-19.

    Kuri uwo munsi,Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye abanyamakuru ko mu gihe abantu basatira iminsi mikuru atari umwanya wo koroshya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ahubwo akwiye gukazwa kugira ngo hirindwe ko ubwandu bushya bukomeza kwiyongera.

    CP Kabera yavuze ko mu gihe kingana n'amezi icyenda Polisi imaze igenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, “nta gihe bigeze babona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk'iki gihe.”

    Yakomeje ati 'Nk'uko bigaragara, abantu barushijeho kudohoka, abantu barushijeho kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye, nta n'ikindi gihe byigeze bibaho.'

    Yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kurusha ibisanzwe, zaba izijyanye n'amasaha y'ingendo, abitabira ibikorwa bitandukanye, ndetse abarenga ku mabwiriza ibikorwa bikaba byahagarikwa.

    CP Kabera yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite andi mayeri bashaka gukoresha, bazafatirwa ibihano. Kudohoka ku kubahiriza amabwiriza ngo bigaragarira mu mibare y'abantu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenza saa yine z'ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y'amasaha yemewe.

    Yakomeje ati 'Hari ndetse n'abarenza imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa bitandukanye nk'ubukwe, ibiriyo, gushyingura, amasoko, abakorera imihango itemewe mu rugo, ibyo byose biragenda bigaragara.'

    Hari n'abandi bambara agatambaro neza mu mutwe iyo bagiye kuri moto, ariko ugasanga bambaye nabi agapfukamunwa, bigasa nk'aho inshingano bafite ari ukurinda umusatsi.

    Yakomeje ati 'Twiteguye gukoresha uburyo bwose mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yatanzwe ndetse n'azaza.'

    CP Kabera yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n'ingaruka z'ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants ugasanga biteretse imbere amacupa y'inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by'icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura 'inzira z'ibishokoro', cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.

    Yakomeje ati 'Ntabwo ukwiye gucungana na Polisi, ahubwo ukwiye kubahiriza amabwiriza […] Hari ibintu abantu bagenda bavuga ndetse bakanaganira ukabyumva, bakavuga ngo mu gihe dusatira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, hari abantu benshi batekereza kwizihiza Noheli cyangwa se Ubunani, bakabikora mu busabane.'

    'Turabamenyesha ko Coronavirus nta Noheli n'Ubunani igira, icyo kintu bakimenye. Abumva cyangwa bivuza ko ingamba n'amabwiriza biriho byakoroshywa, bamenye ko ahubwo ubu ari bwo hakwiye ko izi ngamba n'ibyemezo bikwiye gukazwa.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/utubyiniro-n-utubyeri-ntitubarangaze-ntaho-tuzajya-prof-shyaka-anastase

  • Ni agashya, harimo niya Meddy! Wa mwana w’i… – #rwanda #RwOT

    Bavuginyumvira Emmanuel w'imyaka 17, atuye mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Kamanu mu mudugudu wa Bikinga. Avuka mu muryango uciriritse kuko se na nyina ahanini bakura ibibatunga mu guhinga. Yatunguye benshi ubwo yakoraga Radio yise ‘EMMA RADIO’ ivugira ku murongo wa 96.4 na 96.5.  


    Ni uku muri studio yayo hameze

    Mu biganiro bitambuka kuri iyi Radio ye yatubwiye ibyo abaturage bakunda cyane, yagize ati 'Ibiganiro ni ibyerekeranye n'amashyamba, inyamaswa, mbega ku bidukikije ndetse n'ibishishikariza abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Coronavirusi'. Yongeye ko ibindi bakunda ari ibijyanye n'umuziki.

    Kuri iyi ngingo y'umuziki nk'abibanda ku myidagaduro, InyaRwanda.com twahise tumusaba kudukorera urutonde rw'indirimbo 10 z'abahanzi Nyarwanda zakunzwe cyane kuri iyi radio ye muri uyu mwaka wa 2020.

    URUTONDE RW'INDIRIMBO 10 YADUKOREYE

    Mu ruturuturu by The Ben ft Bushali

    Ni Wowe by Marina

    Dance Like Dis by Jay Polly ft King Dirios

    Closer by Uncle Austin, Meddy & Yvan Buravan

    Twapfaga iki by Clarisse Karasira

    Ndabigukundira by Yvanny Mpano

    Warabutwaye by Patricko

    Delira by Ally Soudi ft Amalon

    Saa Moya by Bruce Melodie

    Rwanda ndagukunda by King Jams

    Mu kuzitondeka ntacyo yakurikije, gusa yatubwiye ko 2 zakunzwe cyane ari iyitwa ‘Rwanda ndagukunda’ ya King Jams na ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie. Twaganiriye na Deo Habineza umunyamakuru ukora ibiganiro by'imyidagaduro kuri RC Rusizi wamugendereye kenshi tumubaza indirimbo yumvise zikunzwe kuri iyi Radiyo mu zo yatubwiye twumva harimo iziri kuri uru rutonde Emmanuel yaduhaye. 

    Yagize ati 'Numvise ari iyitwa 'Mu ruturuturu' ya Bushali, kandi yanambwiye ko iyo ayicuranze abaturage bumva ari sawa, n'iyitwa 'Ni Wowe' ya Marina. Yongeyeho ko ubwo aheruka kumusura yasanze Bavuginyumvira Emmanuel ari kumwe na mugenzi we bari gukora ibyegeranyo babwira abaturage uko icyorezo cya coronavirus cyaje ndetse n'ibindi bijyanye n'abakinnyi.

    Deo Habineza [iburyo] ubwo aheruka gusura EMMA RADIO yasanze bari mu biganiro byo kwirinda COVID-19

    IBITANGAJE KURI IYI RADIO YE EMMA RADIO

    Iyi Radio ye avuga ko yayikoze mu bikoresho byarangije manda yagiye atoragura mu ngarandi z'abakanishi, ifite ubushobozi bwo kumvikana muri metero 200 uvuye ku cyicaro cyayo ku buryo abaturanyi be bakurikirana ibiganiro byayo gatanu kuri gatanu.

    Bavuginyumvira Emmanuel yatubwiye ko yayikoze abivanye mu mutwe we gusa nta na hamwe akopeye. Yagize ati 'Ntabwo ndigera ninjira muri studio n'imwe nabaho yaba ari ikora indirimbo, iya Radio cyangwa iya televiziyo'.

    Yongeyeho ko yayikoze bimuje mu mutwe gusa. Yavuze ko ifite mikiseri yikoreye. Mu bindi bikoresho bitangaje yavuze ni mikoro ijyana amajwi muri furekanse (Frequency). Mu gihe tumenyereye ko muri studio ya Radio haba harimo imashini ikinirwaho imiziki, we akoresha telefone. Yashyizemo memori kadi (Memory card) iriho indirimbo Magana inani.

    Ibiganiro byayo birategurwa, mu gusobanura iyi ngingo yagize ati 'Nifashisha umunyamakuru umwe nawe n'umwana twigana dutegura ibyo biganiro tukabanza tukabivugaho tukareba niba ibyo tugiye kuvuga aribyo noneho twarangiza akaza akabitanga'. N'ubwo bitamunanira kuvuga amakuru cyangwa gutanga ibiganiro yavuze ko we yabihariye uwo munyamakuru we, kuko we aba ari ku buhanga bw'ibyuma ayungurura amajwi n'ibindi.

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye nawe yavuze ko umwe mu bayobozi atibuka izina wo muri RURA yamuhamagaye akamubwira ko ibyo akora bagiye kubigenzura niba nta mbogamizi bishobora kuzagira ku mirongo mu kirere cyangwa ku mirongo y'izindi Radio. Yongeraho ko ari umuvumbuzi w'umuhanga ukeneye gufashwa.

    Uyu mwana nawe yasabye buri wese ubishoboye kumufasha akabyaza umusaruro impano yifitemo kuva mu buto. Ngo yakuze yumva yazaba umwe mu bakurikirana ibibera mu kirere. Mu bindi yakoze bigaragaza ubuhanga budasanzwe harimo jomeri (indebakure), indege, impuruza (Alarm) n'ibindi.


    Iyi mixeri niwe wayikoreye mu bikoresho byashaje yagiye atoragura


    Iyi minara yakoze niyo ituma amajwi ashobora kugera ku baturage


    Javanix wa kabiri [iburyo] wakoranye indirimbo na Bulldog niwe muhanzi wa mbere yakiriwe muri iyi studio


    Emmanuel avuka mu muryango uciriritse ariko afite impano itangaje ikwiriye gushyigikirwa

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102002/ni-agashya-harimo-niya-meddy-wa-mwana-wi-rusizi-wakoze-radio-yatubwiye-indirimbo-10-zakunz-102002.html

  • Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze: Impanuro za Minisitiri Shyaka na Mbabazi ku rubyiruko rwitegura kwinjira mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka abinyujije kuri Twitter yibukije ko uyu munsi ari uwa nyuma mu igize 2020, abasaba kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Ati “Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi.”

    “DDay”.Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 31, 2020

    Ubu butumwa bwa Minisitiri Shyaka bwakurikiwe n’ubwa Minisitiri Rosemary Mbabazi we wakanguriye urubyiruko gukoresha ubwenge, umutima n’amaboko mu kubaka urwababyaye.

    Yagize ati “Rubyiruko, bana b’u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid-19. Mukoreshe ubwenge, umutima n’amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.”

    Rubyiruko, bana b’u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid 19. Mukoreshe ubwenge, umutima n’amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.

    — Rosemary mbabazi (@RMbabazi) December 31, 2020

    U Rwanda ruri kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Zimwe mu mpinduka zajemo harimo ko nta bikorwa by’imyidagaduro byemewe cyane cyane ibihuza abantu benshi, kuba nta muntu wemerewe kurenza Saa Mbiri z’ijoro atarataha.

    Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza kandi ko nta bikorwa byo kurasa umwaka uzakora nk’uko byari bisanzwe bitewe nuko bishobora kubangamira ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Kwizihiza ibi bihe by’iminsi mikuru Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kubifatanya n’ingamba zo kwirinda Covid-19 bakaraba intoki, bambara neza agapfukamunwa n’amazuru ndetse bakibuka guhana intera igihe cyose bari kumwe n’abandi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubyiniro-n-utubyeri-ntitubarangaze-impanuro-za-minisitiri-shyaka-na-mbabazi

  • Umwaka wa 2020 usize ibikorwa remezo by’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibyo bikorwa harimo imidugudu 14 y’icyitegererezo yubatswe ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 88 na miliyoni 82.

    Inzu 528 zubakiwe abasigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiraro 20, ibirometero 401 by’imihanda, ibigo nderabuzima 11, amashuri, amasoko, gutanga amazi ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Ibi bikorwa byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 88 na miliyoni 82.

    Imidugudu y’icyitegererezo uko ari 14 yahaye icumbi imiryango 318 mu turere 14 mu ntara zitandukanye.

    Hubatswe inzu 286 zubakiwe abasizwe iheruheru na Jenoside zikaba zicumbitsemo imiryango 651, izi nzu zikaba zaruzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 990.

    Uyu mwaka kandi hubatswe ibitaro 2 ari byo ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke na Gatunda muri Nyagatare abaturage bemerewe n’umukuru w’igihugu, hubakwa n’ibigo nderabuzima 9.

    Hubatswe kandi ibiraro 20 mu turere twa Ngorero, Burera, Muhanga, Karongi, Ruhango na Nyabihu. Ibyinshi ngo byubatswe hagamijwe gukemura ingaruka zatewe n’ibiza byibasiye utwo duce.

    Iyubakwa n’isanwa ry’ibi biraro ryatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 17 na miliyoni 233.

    Imihanda yubatswe hirya no hino mu gihugu ku burebure bwa kilometero 401 bitwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na Miliyoni 167.

    Mu mihanda yubatswe harimo uwa Kagitumba-Rusumo uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Tanzaniya.

    Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hubatswe imihanda ifite agaciro ka miliyoni 76 z’amadolari ya Amerika.

    Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo kugira indi mihanda yunganira iyari isanzwe ihari, no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.

    Hari imwe muri iyi mihanda izifashishwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama ya CHOGM ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ikaba iteganyijwe kubera i Kigali mu mwaka utaha wa 2021.

    Muri iyo mihanda harimo uva ahitwa kuri Rwandex werekeza kuri Kigali Convention Centre n’ahitwa mu Myembe. Iburyo bwawo ukinjira, harimo undi muhanda mushya ugana ahirwa kuri Sonatube.

    Hari undi muhanda uca munsi y’ahahoze Alpha Palace i Remera ugakomeza ukagera munsi y’urusengero rwa EAR mu Giporoso, ku muhanda ukomeza ujya Kabeza.

    Undi muhanda uca imbere y’Akarere ka Gasabo ku Gishushu, ugatambika ukagera munsi ya Airtel ugakomeza ukagera mu Migina.

    Hari undi muhanda wo uva ahitwa muri Nyabisindu werekeza i Nyarutarama umanuka mu gishanga ugaca munsi y’ishuri rya Green Hills, ugakomeza ukagera ku muhanda wa Nyarutarama.

    Mu mwaka wa 2020 kandi nibwo huzuye sitade 3 z’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Ngoma na Bugesera ku buryo zisigaye zakira imikino ya shampiyona.

    Umwaka wa 2020 usize ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byubatswe

    Ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa mu buryo budasanzwe ibyumba n’ubwiherero bikenewe ku buryo byarangirana na Kanama 2020.

    Hari ibyumba byatangiye kongerwa ku bigo by’amashuri bisanzwe n’ibigo by’amashuri bishya byatangiye guhangwa, byose bigomba kuba byuzuye muri Kanama. By’umwihariko hazubakwa amashuri 81 mashya y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Muri ibyo byumba 22 505, Banki y’Isi ifitemo uruhare rwo kubaka ibyumba by’amashuri 11 004 naho Guverinoma ifite 11 501. Banki y’Isi izubaka kandi ubwiherero 14 680 naho Guverinoma yubake ubwiherero 17 252.

    Ibyumba bishya by’amashuri byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu muganda wo kubaka ibyuma by’amashuri ari na ho igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko iyi gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi arimo abanza n’ayisumbuye, isubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry’uburezi.

    Ati “Icya mbere ni ukugabanya umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo abana bake bashobora kwigishwa, mwalimu agashobora kubacunga neza no kubakurikirana ari byo twita kugabanya ubucucike mu mashuri, icya kabiri ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya ku mashuri, icya gatatu ni ukorohereza umwalimu wigisha abana 100, biramugora kurusha uwigisha abana 50 cyangwa 40”.

    Banki y’Isi yatanze miliyari 123Frw naho Guverinoma y’u Rwanda ikazakoresha miliyari 95 frw hatabariwemo umuganda w’abaturage.

    Isesengura rya Minisiteri y’Uburezi ryo mu 2019 ni ryo ryerekanye ko hari icyuho cy’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero n’ibikoni.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2020-usize-ibikorwa-remezo-by-icyitegererezo

  • Bugesera: Umusoro ku butaka wahindutse nyuma y’ubusabe bw’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 24 Kamena 2020, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yari yemeje ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, ishingiye ku itegeko No 75 /2018 ryo ku wa 7/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ishingiye kandi ku Iteka rya Minisitiri No001/20/10/TC ryo ku wa 10/01/2020 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu kugena umusoro wishyurwa ku bibanza.

    Nk’uko bisobanurwa na Ndahiro Donald, Perezida w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Bugesera, bwa mbere Inama Njyanama yari yagennye ibiciro by’umusoro w’ubukode bw’ubutaka, ibanje kureba ahantu uko hameze n’ubushobozi bw’abahari, kuko ngo hari aho bari bagerageje kuzamura kuko abahakorera bafite ubushobozi busa n’ubuzamutseho.

    Yagize ati “Nko mu Mujyi wa Nyamata, kimwe no mu yindi mijyi, Inama Njyanama yari yemeje ko umusoro uzaba amafaranga 120 kuri metero kare imwe, ku butaka bugenewe ubucuruzi, kuko n’ubundi itegeko ryavugaga ko umusoro waho ugomba kuba hagati y’amafaranga 100-140 kuri metero kare imwe”.

    Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko ibyo biciro byafashwe n’Inama Njyanama bibaremereye, inama yongeye guterana yemeza ko bigomba gusubirwamo, bagafatira ku giciro cyo hasi giteganywa n’itegeko.

    Ndahiro ati “Nubwo nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama yemeje gufatira ku biciro byo hasi nk’uko biteganywa n’itegeko, nk’aho twari twabishyize ku 120Frw kuri metero kare, ubu ni 100Frw kuri metero kare. Ariko n’ubundi ntihazabura abavuga ko bikiri hejuru, bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu, bityo umuntu yareba ayo mafaranga n’ubundi akabona ari menshi”.

    Uwo muyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera avuga ko nyuma yo kumva ubusabe bw’abaturage, tariki 23 Ukuboza 2020, Inama Njyanama yongeye guterana igahindura ibyo biciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka. Biteganyijwe ko imyanzuro yafashwe uwo munsi, izoherezwa ku Ntara bitarenze ejo tariki 31 Ukuboza 2020, igisubizo gituruka ku Ntara ngo kiboneka mu minsi irindwi,kandi kuko ari imyanzuro yakozwe hakurikijwe amategeko ngo bizeye ko izemezwa no ku rwego rw’Intara.

    Iyo myanzuro yo gusubiramo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka ireba Akarere ka Bugesera kose,ariko ngo hari n’aho bitahindutse kuko n’ubundi bari bafatiye ku biciro byo hasi bishoboka nk’uko biteganywa n’itegeko.

    Iyo hagenwa ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka, harebwa icyo bwagenewe gukoreshwa, niba ari ubucuruzi,gutura,inganda,ubukerarugendo n’ibindi. Inama Njyanama mu kugena ibiciro kandi ireba niba ari ubutaka buteguye,bufite ibikorwaremezo by’ibanze nk’umuhanda,umuriro,amazi n’ibindi, cyangwa se niba ari ubutaka buteguwe ariko budafite ibikorwaremezo by’ibanze.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-umusoro-ku-butaka-wahindutse-nyuma-y-ubusabe-bw-abaturage

  • Leta mu ngamba zo kugabanya umusaruro wangirika utaragezwa ku isoko #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Claude ni Perezida wa koperative ubumwe bugamije iterambere igizwe n’banyamuryango 608 bahinga ibigori kuri hegitari 120 mu Karere ka Kamonyi.

    Ni bamwe mu bahinzi bafashijwe na Leta kubakirwa ubwanikiro bufite agaciro ka miliyoni 52 ku buryo yemeza ko ubu bwanikiro bugezweho bwatumye umusaruro wabo w’ibigori wumishwa neza ku buhehere bwa 13% bavuye ku buhehere bwa 18 & 20% ku buryo n’ikiguzi cyabyo cyazamutse cyane bagereranyije n’igihe batari babufite.

    Gusa hari abahinzi b’imboga n’inyanya bavuga ko ikibazo cy’umusaruro utakara mbere yuko ugezwa ku isoko ngo ni ikibazo kibakomereye.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Bucagu Charles avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa mbere no mu ntangiriro z’ukwa 2 ni bwo uyu musaruro mwishi utegenyijwe kuboneka uzatangira gusarurwa nyamara ngo ni mu gihe hazaba ari mu itumba ku buryo izasarurwa igitose.

    Abaturage barasabwa kwifashisha ibyo bikorwa remezo bagabanya umusaruro utakara.

    Impuguke mu birebana n’ubuhinzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Ukozehasi Celestin agira inama abahinzi kwirinda gukomeretsa imyaka igihe basarura, kwirinda gusarura imyaka iteze, kwanika no guhunika ahantu heza umusaruro wabo ndetse no kugirira isuku n’umusaruro ukomoka ku bworozi harimo n’amata

    Asanga igihe ikigero cy’umusaruro utakara kizaba kigabanyijwe hakagombye no kwita ku gutunganya no kongerera agaciro uwo musaruro kugirango wongererwe igihe cyo kugezwa ku muguzi

    Amafaranga asaga Miliyari 11 yo mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2019 ni yo leta y’u Rwanda yashoye mu bikorwa remezo birimo ubwanikiro, ubuhunikiro n’imashini zumisha imyaka.

    Ibyo bikorwa remezo byose bigera kuri 678 bikaba bigamije kugabanya umusaruro w’ubuhinzi utakara mbere yuko ugezwa ku isoko bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya icyo gihombo bitarenze 2024.

    Kugeza ubu umusaruro w’ibigori wangirika utaragezwa ku isoko uri ku kigero cya 21.5% mu gihe intego igihugu gifite ari uko bitarenze 2024, byaba bigeze ku kigero cya 13.3%

    Umusaruro w’ibishyimbo wangirika utaragera ku muguzi nawo uri kuri 12.2% mugihe intego ari uko icyo kigero cyaba cyaragabanutse kikagera kuri 7.5% bitarenze 2024.

    Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , yerekana ko muri uyu mwaka wa 2020, ubuhinzi bwinjirije igihugu miliyoni 419 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miriyari 419 mu mafaranga y’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Leta-mu-ngamba-zo-kugabanya-umusaruro-wangirika-utaragezwa-ku-isoko

  • Utubyiniro n'utubyeri ntitubarangaze: Impanuro za Minisitiri Shyaka na Mbabazi ku rubyiruko rwitegura kwinjira mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka abinyujije kuri Twitter yibukije ko uyu munsi ari uwa nyuma mu igize 2020, abasaba kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Ati 'Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n'utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi.'

    “DDay”.Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 31, 2020

    Ubu butumwa bwa Minisitiri Shyaka bwakurikiwe n'ubwa Minisitiri Rosemary Mbabazi we wakanguriye urubyiruko gukoresha ubwenge, umutima n'amaboko mu kubaka urwababyaye.

    Yagize ati “Rubyiruko, bana b'u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid-19. Mukoreshe ubwenge, umutima n'amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.”

    Rubyiruko, bana b’u Rwanda tubifurije gusoza umwaka 2020 amahoro no gutangira 2021 muri bazima. #Ndindankurinde, twirinde tuzatsinda Covid 19. Mukoreshe ubwenge, umutima n’amaboko yanyu mu kubaka u Rwanda.

    — Rosemary mbabazi (@RMbabazi) December 31, 2020

    U Rwanda ruri kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo butandukanye n'ubwari busanzwe, bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Zimwe mu mpinduka zajemo harimo ko nta bikorwa by'imyidagaduro byemewe cyane cyane ibihuza abantu benshi, kuba nta muntu wemerewe kurenza Saa Mbiri z'ijoro atarataha.

    Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza kandi ko nta bikorwa byo kurasa umwaka uzakora nk'uko byari bisanzwe bitewe nuko bishobora kubangamira ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Kwizihiza ibi bihe by'iminsi mikuru Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kubifatanya n'ingamba zo kwirinda Covid-19 bakaraba intoki, bambara neza agapfukamunwa n'amazuru ndetse bakibuka guhana intera igihe cyose bari kumwe n'abandi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubyiniro-n-utubyeri-ntitubarangaze-impanuro-za-minisitiri-shyaka-na-mbabazi

  • Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze ntaho tuzajya – Min. Prof Shyaka #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Minisitiri Shyaka yanyujije kuri Twitter, yifurije urubyiruko gusoza umwaka amahoro kandi bagaharanira gukora neza ngo binjire muri 2021 badashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ati 'Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020 ! Rubyiruko, Banabacu, Nkomezamihigo turabakunda. Turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima : uyu munsi nimugume imuhira, mwirinde Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya ! 2021 tuzegukana Intsinzi.'

    Mu ntangiriro z’Ukuboza, Inama y’Abaminisitiri yafashe ibyemezo birimo no guhagarika imihango ihuriza hamwe abantu benshi.

    “DDay”.Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020 ! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima : uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya ! #2021 tuzegukana #Intsinzi

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) December 31, 2020

    Icyo gihe byakuruye impaka kuko uwo mwanzuro wahagarikaga n’imisango y’ubukwe, bamwe bavuga ko hari abari bageze kure ibikorwa byo kwitegura ku rwego rushobora kubasigira ibihombo, bagasaba kudohorerwa.

    Minisitiri Shyaka yasubije avuga ko abari bafite ubukwe muri ibi bihe bakwiye kwihangana bagategereza ko iki cyorezo gicogora ubundi bagasubukura imihango yabo, avuga ko 'nitubikora neza mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere, ikirere kizaba gikeye, iyo mihango yose yasubitswe yongere ikorwe.'

    Yakomeje avuga ko ibi bishoboka ariko ko buri wese asabwa kubigiramo uruhare, ati 'Ntabwo bizizana, turasabwa kubikorera no kubiharanira.'

    Prof. Shyaka kandi yavuze ko abantu badakwiye guhatiriza ngo bashake gukora ibibujijwe ngo bumve ko bagoragoza.

    Ati 'Ikidashobotse ntushake uburyo ukigoragoza ngo gishoboke kuko COVID yo ntabwo tuza kuyigoragoza gutyo ntabwo itereteka ni ukujya mu murongo wo kuyirinda no kuyikumira ibindi tukaba tubishyize ku ruhande.'

    Ubutumwa nk’ubu butanzwe mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2020 urangire.

    Ni umwaka waranzwe n’ibihe bidasanzwe byasabaga ko buri wese yimenyereza kubaho mu buryo budasanzwe, harimo no kuzibukira bimwe mu bikorwa byongereraga ibyishimo imbaga nyamwinshi.

    Ubutumwa bwa Minisitiri abutanze mu gihe mu ijoro ryakeye wari umunsi w’ikiriyo mu Rwanda, aho abantu 7 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 ku munsi umwe, abanduye bashya mu mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ni 122.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Utubyiniro-n-utubyeri-ntitubarangaze-ntaho-tuzajya-Min-Prof-Shyaka