Category: Uncategorized

  • Ubushakashatsi: Mugore, dore inama z'ingenzi zarinda urugo rwawe gusenyuka imburagihe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Si mu Rwanda gusa, ku Isi hose ubushakashatsi bugaragaza ko gatanya zirimo kwiyongera.Byashoboka ko byaba biterwa n' uko urukundo ari nk' akarabo gatoha none ejo kagahonga ariko inzobere mu bijyanye n'urukundo hari inama eshanu zashyize ahagaragara umugore yakurikiza bikarinda urugo rwe gusenuka.

    1.Irinde gutanga ibisobanuro bidashinga

    Umugabo wawe si umutagatifu ku buryo yahora afata imyanzuro myiza. Aho kugira ngo usenye umwanzuro yafashe garagaza impamvu zifatika zituma ubona ko umwanzuro yafashe atari wo mwiza aho kunenga ibyo yakoze. Umugore n' umugabo bashakana kugira ngo babe abafatanyabikorwa ntabwo bashakanye kugira ngo bahangane.

    2.Menya kandi wubahirize inshingano zawe

    Hejuru yo gukunda umugabo wawe hazaho no kumenya inshingano zawe. Zirimo guha care abana n' umugabo, kumenya ibibazo bafite no gutanga umusanzu mu kubikemura. Umugabo agushaka adateganya ko ushobora kuzigira ntibindeba ahubwo aba atekereza ko uzuzuza inshingano zawe, nawe akuzuza ize urugo rwanyu rugatera imbere.

    3.Gisha inama inzobere

    Birashoboka ko hari aho ushobora kugera ukumva byakurenze, nibyiza ko mbere yo gusenya uganira n' inzobere mu by' uruko n' imibanire bakakugira inama aho kwihuta ufata icyemezo kwaka gatanya.

    4.Ba umunyabwenge mu gufuha

    Gufuhirana ni kimwe mu bintu bisenya ingo. Gufuha si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugufuhira umugabo wawe utabanje gushaka ibimenyetso bigaragaza impamvu zituma umufuhira. Ntuzibeshye ngo uhungabanye urukundo rw' umugabo wawe wiha ibyo kumufuhira igihe cyose udafite gihamya.

    5.Kunda umugabo wawe

    Ntabwo umuntu ashaka umuntu adakunze, gusa birashoboka ko nyuma yo gushyingiranwa hari ibishobora guhinduka bitewe n' imyitwarire y' umugabo wawe, gusa urukundo rwihanganira byose, kandi urushako rufite ikirungo kitwa urukundo ntirupfa.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link: http://yegob.rw/dating

     

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-mugore-dore-inama-zingenzi-zarinda-urugo-rwawe-gusenyuka-imburagihe/

  • Umwaka wa 2020 utwaye ibyamamare bitari bike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bosenibamwe Aimé
    Bosenibamwe Aimé

    Umwe mu batarabashije kurangiza uyu mwaka ni Bosenibamwe Aimé wayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco. Ababanye na we mu kazi bazi ko yari umuntu wakundaga umurimo we kandi ukabona awukorana ubwitange. Iyo yabaga ageza imbwirwaruhame ku bo yayiteguriye, washoboraga kubona uko ijambo avuga risohokana imbaraga, yaba ari mu muganda ukabona awukorana umurava. Yari umuntu ukunda urwenya, akagira ‘morale’ agasabana cyane, aho bishoboka akabyina ikinimba akizihirwa.

    Bosenibamwe Aimé ni umwe mu basoje urugendo rwabo hano ku isi muri uyu mwaka. Inkuru y’urupfu rwe yumvikanye tariki 23 Gicurasi 2020. Aimé Bosenibamwe yavukaga mu cyahoze ari Komini Kanama muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Bosenibamwe yahawe inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

    Mbere yo kuba Guverineri, Bosenibamwe yari yarabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu. Na mbere yo kuba Meya yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo akaba uwo mwanya yarawumazeho imyaka itatu n’igice.

    Bosenibamwe yari yarize amashuri ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ariko mbere yaho yanabaye umwarimu igihe gito.

    Yitabye Imana afite imyaka 52 y’amavuko, akaba yarasize umugore n’abana batanu.

    Mu mwaka wa 2020, u Rwanda rwabuze Prof Nkusi Laurent, witabye Imana tariki 18 Gicurasi 2020 afite imyaka 70 y’amavuko.

    Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70
    Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70

    Prof Laurent Nkusi yari umuhanga mu by’indimi. Ni we wa mbere wayoboye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, rigishingwa bwa mbere mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda (UNR), nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950. Yakoze imirimo itandukanye igihugu kizahora kimwibukiraho. Mu mirimo yakoze harimo kuba guhera mu 1976-2000 Prof Laurent Nkusi yari Umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yigisha ubuvanganzo n’indimi.

    Muri 2000-2003 Prof Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije, ava muri iyo Minisiteri yerekeza muri Minisiteri y’Itangazamakuru yakoreraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ahakorera kugeza muri 2008.

    Muri 2009-2011 Prof Laurent Nkusi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK. 2011-2019 Prof Laurent Nkusi yabaye Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza. Yitabye Imana azize uburwayi.

    Dr Vuningoma James na we ni umwe mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka 2020, akaba yarakoze imirimo itandukanye. Dr Vuningoma yavutse tariki 25 Ugushyingo 1948. Yitabye Imana tariki 20 Mutarama 2020 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, akaba yarazize uburwayi.

    Dr James Vuningoma
    Dr James Vuningoma

    Uretse gukora mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yakoze n’indi mirimo itandukanye haba mu burezi no mu itangazamakuru, yandika ibitabo n’izindi raporo zitandukanye z’ubushakashatsi yakoze.

    Mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka kandi, harimo Prof Gahutu Jean Bosco wari umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yaratabarutse tariki 7 Nzeri 2020 azize uburwayi.

    Prof Jean Bosco Gahutu
    Prof Jean Bosco Gahutu

    Prof Kayumba Pierre Claver, wari inzobere mu bijyanye n’imiti, nawe ari mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka,kuko urupfu rwe rwamenyekanye tariki 23 Ugushyingo 2020.

    Amb.Kamali Karegesa Ignatius,nawe ni umwe mu b’ingenzi u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka,yitabye Imana tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi.Amb. Kamali yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, no muri Uganda,aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, umwanya yavuyeho muri 2014. Akaba yaritabye Imana yari Umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga.

    Mu bandi bantu b’ingenzi u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka harimo Bitware Nyirinkindi Eulade, wari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse wanabaye umudipolomate igihe kinini. Yitabye Imana tariki 10 Mata 2020, azize uburwayi afite imyaka 62 y’amavuko.

    Mugabo Pio na we ni umwe mu bantu bakoreye igihugu imirimo itandukanye, ariko akaba yaratanze umusanzu cyane mu butabera,bitabye Imana muri uyu mwaka.Tariki 12 Mutarama 2020,nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyakanye, yapfuye azize uburwayi afite imyaka 67 irengaho gato.

    Uyu mwaka kandi watwaye DJ Miller (Karurangwa Virgile), wari uzwi mu kuvanga, imiziki,gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye n’ibindi.Yitabye Imana tariki 5 Mata 2020,asize umugore n’umwana.

    Mu mahanga

    Duhereye mu bihugu duturanye, uyu mwaka wabaye utazibagirana ku Barundi babuze uwahoze ari Perezida wabo mu buryo butunguranye.Tariki 8 Kamena 2020, nibwo inkuru y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi yamenyekanye itangajwe na Guverinoma y’u Burundi.Yapfuye azize uburwayi,akaba yari afiye imyaka 55 y’amavuko.

    Hari kandi Buyoya Petero, wigeze kuba Perezida w’u Burundi nawe yitabye Imana tariki 17 Ukuboza 2020 ,azize indwara,akaba yarapfuye afite imyaka 71 y’amavuko.

    Tariki 24 Nyakanga 2020, nibwo hatangajwe inkuru y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Tanzania.Benjamin Mkapa,witabye Imana azize uburwayi,akaba yaritabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

    Tariki 4 Gashyantare 2020,nibwo Daniel Arap moi wigeze kuyobora Kenya yitabye Imana azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 95 y’amavuko.

    Hari kandi Augustine Mahiga, wabaye Minisitiri w’ubutabera n’ibijyanye n’itegeko nshinga muri Tanzania, witabye Imana tariki 1 Gicurasi 2020,afite imyaka 74 y’amavuko.

    Mamadou Tandja,wahoze ari Perezida wa Niger, nawe ari mu batabarutse uyu mwaka,yitabye Imana tariki 24 Ugushyingo 2020,afite imyaka 82 y’amavuko.

    Hari kandi Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, nawe witabye Imana muri uyu mwaka tariki 12 Ugushyingo 2020, azize indwara, akaba yari afite imyaka 73 y’amavuko.

    Hari kandi Zindzi Mandela, wari umukobwa wa Nelson Mandela, akaba azwi kuba yararwanyije ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo.Yitabye Imana tariki 13 Nyakanga 2020, azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 59 y’amavuko.

    Hosni Mubarak wigeze kuba Perezida wa Misiri, nawe yitabye Imana tariki 25 Gashyantare 2020, azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 91 y’amavuko.

    Muri uyu mwaka kandi igihugu cya Mali cyapfushije babiri bigeze kukiyobora harimo Moussa Traore,witabye Imana tariki 15 Nzeli 2020,azize uburwayi akaba yari afite imyaka 83 y’amavuko ndetse na Amadou Toumani Toure witabye Imana tariki 10 Ugushyingo 2020.

    Hari kandi Jacques Joachim Yhombi-Opango wigeze kuyobora Congo-Brazaville,witabye Imana tariki 30 Werurwa 2020.

    Muri siporo

    Umwaka wa 2020, ntuzibagirana mu mitima y’abakunda umukino wa Basket(NBA- Lakers yo muri America), kuko nibwo Kobe Bryant wabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Basket yitabye Imana.Tariki 26 Mutarama 2020, nibwo indege yari itwaye Kobe Bryant n’umukobwa we n’abandi yakoze impanuka,ahita apfa.

    Tariki 25 Ugushyingo 2020, nibwo humvikanye inkuru urupfu rwa Maradona Diego, wabaye umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru,nyuma akaza no kuba umutoza. Yitabye Imana azize indwara, afite imyaka 60 y’amavuko.

    Hari kandi Papa Bouba Diop, wari umukinnyi w’umupira ku rwego mpuzamahanga, afite inkomoko muri Senegal.Yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2020,azize indwara, afite imyaka 42 y’amavuko.

    Muri Sinema

    Tariki 28 Kanama 2020, nibwo uwitwa Chadwick Boseman uzwi ku izina rya Black Panther,wari umukinni ukomeye wa Filimi yitabye Imana azize uburwayi, afite imyaka 43 y’amavuko.

    Hari kandi Nikita Pearl Waligwa,ukomoka muri Uganda, wamenyekanye muri Filimi yitwa’Qeen of Katwe’,yitabye Imana tariki 15 Gashyantare 2020, azize indwara, akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko gusa.

    Mu muziki mu Mahanga

    Tariki 24 Werurwe 2020, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rwa Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu muziki,witabye Imana azize indwara, akaba yari afite imyaka 86 y’amavuko.

    Hari na George Floyd witabye Imana tariki 25 Gicurasi 2020, yishwe n’Abapolisi muri Amerika.Akiriho ntiyari umuntu uzwi cyane, ariko inkuru y’urupfu rwe yakwiriye isi yose kubera imyigaragambyo, yabayeho nyuma y’uko yishwe,abantu bamagana ivangura rishingiye ku ruhu.Yitabye Imana afite imyaka 46 y’amavuko.

    Abo bose batabarutse muri uyu mwaka wa 2020, Kigalitoday ibifurije iruhuko ridashira.Bakomeze baruhukire mu mahoro.


    source https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/umwaka-wa-2020-utwaye-ibyamamare-bitari-bike

  • Wa musirikare warashe umusore amushinja gutera inda umukobwa we yakatiwe Burundu #rwanda #RwOT

    Yahamijwe n'icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n'amategeko, rumuhanisha igihano cy'igifungo cya burundu no gutanga indishyi ku muryango we ingana na miliyoni 18.8 Frw.

    Ubwo Gashayija Sam na mugenzi we bari bavuye gukina umupira mu masaha y'umugoroba nka saa moya ku munsi wo ku cyumweru, banyuze ahantu herekanirwaga Film ku kabari k'uwitwa Niyigaba gusa ntibahatinze kuko bahise bakomeza batashye, maze Maj Mudaheranwa aba arababonye dore ko yari yiriwe muri ako kabari ari kunywa inzoga arabakurikira.

    Uyu musirikare yarashe uyu muhungu w'imyaka 17 ku mugoroba wo kuwa 29 Mutarama mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari Nyamirama mu gasantere ka Cyinteko.

    Abaturage bari bahari biba bavuze ko yamurashe amasasu abiri harimo rimwe yamurashe mu bitugu rigahingukiranya imbere n'irindi yamurashe mu mutwe.

    Intandaro yo kurasa uyu mwana ngo yari yamwitiranyije na mugenzi we bari kumwe, aho yavugaga ko abangamiwe n'uburyo yamutereye inda umukobwa.

    Bamwe mu baturage batifuje kugaragaza amazina yabo bari bahari, babwiye IGIHE ko uyu musirikare yari amaze iminsi abihigira ko azagirira nabi umwana w'umusore umuteretera umukobwa.

    Abaturage bavuga ko abana bamuciyeho aho yanyweraga niko kubakurikira.

    Umwe yagize ati 'Ninjye wajyanye na we yapfuye mpari, byari ku cyumweru ava gukina umupira ari kumwe na bagenzi be babiri, abana baca ahantu herekanirwa filimi ku kabari ka Niyigaba, ntabwo bahatinze bahise batambika batashye nuko uwo musirikare yari yiriwe anywera hafi aho aba arababonye byari nka saa moya aba abagenze inyuma.

    Nuko ahagarika wa mwana ataranahindukira ahita amukubita isasu umwana agwa ahongaho undi aramwegera ahita amurasa irindi sasu mu mutwe abaturage biruka bavuza induru mu gasantere kose nawe abona bikomeye arahunga ariko aza gufatwa. Twahise tumujyana kwa muganga Kabarore batwohereza Kiziguro umwana aba ariho apfira.'

    Undi muturage yavuze ko mbere yo kurasa uwo mwana yari yabanje kunywa inzoga nyinshi muri ako gasantere ndetse ngo yari amaze iminsi abihigira avuga ko azarasa umusore wari umaze iminsi amuteretera umukobwa nubwo byarangiye arashe utari we.

    Mukakarangwa Immaculée ubyara uyu mwana wishwe yabwiye IGIHE ko umuhungu we yari afite imyaka 17 akaba yarigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye.

    Ati 'Uriya musirikare yiregura avuga ko atari we yashakaga kurasa kandi koko nibyo kuko ntabwo bari banaziranye, turifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo, mu makuru dufite nuko aho yari yicaye ari kunywa inzoga yari yahereye kare yigamba ko agomba kurasa umusore umuteretera umukobwa.'

    Uwari Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda icyo gihe, Lt. Col. Innocent Munyengango, yatangaje ko koko uwo musirikare ari gukurikiranwa n'urukiko nyuma yo kurasa umuntu aho byarangiye anahanwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/wa-musirikare-warashe-umusore-amushinja-gutera-inda-umukobwa-we-yakatiwe

  • Ni abana, nta burambe bafite! Bamwe mu bakris… – #rwanda #RwOT

    Tariki 08 Ukwakira 2020 ni bwo Pastor Ndayizeye Isaie yahawe na RGB izi nshingano zo kuyobora komite y’inzibacyuho iyoboye ADEPR, ikaba ifite igihe kingana n’amezi 12 uhereye kuwa 08/10/2020 gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa. Nk’uko byatangajwe na RGB, iyi Komite yashyizweho mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR. Ni muri urwo rwego hashyizweho Komite iyobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu ari bo bakurikira;

    Pastor Ndayizeye Isaie ni we wagizwe Umuyobozi wa Komite y’inzibacyuho akaba anahagarariye umuryango mu buryo bw’amategeko. Pastor Rutagarama Eugene yagizwe Umuyobozi wungirije, Pastor Budigiri Herman agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ADEPR, Madamu Umuhoza Aulerie agirwa umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga muri ADEPR naho Madamu Gatesi Vestine agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.

    Iyi Komite y’inzibacyuho ifite inshingano z’ingenzi zikurikira;

    -Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR;

    -Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;

    -Gukoresha igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi b’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura;

    -Kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR

    Pastor Ndayizeye Isaie Umuyobozi mushya wa ADEPR

    Pastor Ndayizeye Isaie yahawe na Leta inshingano zo kuyobora ADEPR asimbuye Rev Karuranga

    ADEPR yakuyeho urwego rw’Itorero ry’Akarere n’urwego rw’Ururembo rwari rusanzweho ishyiraho Indembo nshya 9

    Bamwe mu bakristo ba ADEPR barasaba ko iyi Komite y’agateganyo yeguzwa

    Abandikiye RGB basaba ko Komite Nyobozi ya ADEPR yeguzwa kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bavuze ko ari ‘abanyamuryango bo mu Itorero rya ADEPR baharanira imiyoborere myiza n’ijwi ry’abakristo bashaka impinduka nziza muri ADEPR’. Ni ibaruwa yanditswe kuwa 17/12/2020, yandikirwa Ubuyobozi bukuru bwa RGB. Ku mpamvu yo kwandika iyi baruwa, bagize bati “Haba harakurikijwe irihe tegeko mushingiraho mushyiraho Commute nyobozi iyobora ADEPR iriho ubu?”.

    Ni ibaruwa yateweho umukono na Pastor Karamuka Froduard ndetse na Pastor Kizibera Philibert, bayigenera Umuyobozi Mukuru wa RGB ariko kandi ibikubiye muri iyi baruwa banabimenyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda irwanya ruswa n’akarengane, n’abandi. Muri iyi baruwa basoza basaba ko Komite Nyobozi iriho yeguzwa kuko iriho mu buryo budakurikije amategeko.

    Batangiye bagira bati “Nyakubahwa Madamu, tubandikiye iyi baruwa tubashimira bwa mbere ubushake mwerekanye bwo gushaka gukemura ibibazo biri mu muryango wa ADEPR ariko nanone Nyakubahwa muyobozi n’ubwo mwashyizeho komite nyobozi iriho ubu twibajije niba hari itegeko mwaba mwarakurikije mushyiraho iyo komite nyobozi”.

    “Ikitonderwa: Hajya gushyirwaho iyo komite nyobozi iriho ubu ntihabayeho kugishwa inama inzego zirebwa n’ikibazo mu itorero n’abandi bose barebwa nacyo muri ADEPR bari banditse bagaragaza ibibazo byose biri mu itorero. N’ubwo bashyizweho hadakurikije amategeko, ese icyo bashyiriweho ubu ni cyo baba bakora? Kuko iyo komite yagiyeho hadakurikije amategeko igomba gukora ibinyuranye n’amategeko”.

    Rev Karuranga ubwo yahererekanya ububasha na Pastor Ndayizeye wamusimbuye

    Ku bijyanye n’ibyo banenga, bagize bati “Niba RGB yarashatse gukemura ibibazo by’abanyamuryango bo muri ADEPR bakabakaba Miliyoni eshatu z’abanyamuryango bayo barimo abayobozi b’imidugudu barenga ibihumbi bine, hakaba abashumba ba za Paruwase 450, n’abashumba b’uturere 30 hakaba n’abashumba b’indembo 10; ese RGB muri aba bayobozi bafite umubare ungana utyo yaba yarabuze abo yagishamo inama yo gukemura ibibazo byo muri iryo torero itabatekerereje ngo ishyireho abo yishakiye?”

    “Niba RGB yarakuyeho abayobozi batari beza mu mikorere yabo ikurikije itegeko nomero 72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena imitunganirize n’imikorere ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu ngingo yaho ya 16. None ubu RGB yaba yarakurikije irihe tegeko abo yabasimbuje. Nubwo bashyizweho nka komite ishinzwe imiyoborere n’amategeko, kugeza ubu tubona bidafututse ibyo bakora kuko tubona bakora nk’inzego zemewe n’amategeko nka representation urugero; batangaje ko abashumba b’indembo basimbujwe abari babungirije”.

    “Ikindi kinyuranye n’ibyo, bazanye impapuro zo kuzuzaho imyirondoro y’abapasiteri n’abavugabutumwa basaba ko bose babyuzuza aho kubanza gushyiraho amategeko ngenderwaho dore ko ari cyo cyari kujyana n’icyo bashyiriweho”.

    Basoje bagira icyo bisabira RGB, bati “Twebwe bamwe mu banyamuryango bo mu itorero ADEPR baharanira imiyoborere myiza muri iryo torero n’ijwi ry’abakristo baharanira impinduka nziza mu itorero, nk’uko twakomeje kubigaragaza turasaba ko twagira uruhare mu mpinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo haboneke umwuka mwiza mu Itorero.

    Kuko twabigaragaje mu nyandiko nyinshi twandikiye inzego zitandukanye za Leta zirebwa n’icyo kibazo urugero, ibaruwa yo kuwa 04/10/2020 n’iyo ku itariki 17/10/2020. Icyo dusaba ni uko iyo komite idakurikije amategeko yakurwaho hakajyaho ikurikije amategeko kandi yumvikanyeho n’abo bireba.”

    INYARWANDA yaganiriye n’umwe mu bashyize umukono kuri iyi baruwa yandikiwe RGB

    Pastor Kizibera Philbert umwe mu bashyize umukono kuri iyi baruwa yandikiwe RGB, akorera umurimo w’Imana muri Kigali, abwiriza kuri Radiyo ariko mu buryo bw’ubukorerabushake, akaba n’umwubatsi mu buzima busanzwe. Ni umupasiteri muri ADEPR ariko ntabwo ari ryo torero yaherehewemo inshingano z’ubupasiteri. Gusa ADEPR yayigezemo mu 1983 akiri umwana, ibisobanuye ko ayirambyemo, ati “N’ubu nyirimo n’ubwo najyaga ngenda habaye impamvu”.

    Yavuze ko usibye gusengerwa, ubupasiteri yanabwigiye muri kaminuza, ati “Kandi nakoze umurimo w’Imana si ukubyiga gusa, ubuzima bwanjye ni umurimo w’Imana. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mupasiteri yavuze ko kuba Komite Nyobozi nshya ya ADEPR iriho ubu yaragiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafite impungenge ko n’ibyo iyo Komite ikora/izakora nabyo bitubahirije amategeko. Yavuze ko hari byinshi abona biri gukorwa bitubahurije amategeko, gusa ngo ntiyapfa kubivuga igihe cyabyo kitaragera.

    Pastor Philbert avuga ko Komite iyoboye ADEPR igizwe n’abantu bakiri bato mu myaka, ndetse nta n’uburambe bafite. Kuri we asanga byari bikwiriye ko umuntu uhabwa kuyobora ADEPR yaba ari umuntu ukuze mu myaka, by’akarusho ufite uburambe mu murimo w’ubushumba ni ukuvuga hagashyirwaho imyaka runaka umuntu agomba kuba amaze mu Itorero kugira ngo yemerewe kuba Umuvugizi Mukuru. Yatanze ingero ko muri Kiliziya Gatolika no mu Itorero Angilikani bidashoboka ko umuntu yaba Musenyeri cyangwa Karidinali akiri muto mu myaka. Ati:

    Ariko impungenge twe dufite ni uko ababikora ntabwo tubona ko ubwo buryo ari bwo byagakwiriye gukorwa kuko ababikora nabo ni abana b’itorero, ariko uburyo twareba dusanga bidahwitse kubera ko ni abana, ni batoya mu itorero, kandi institution ni ikintu kinini gisaba abantu bakuze, abantu bagiteranireho muri rusange, bakicara ku bibazo bya institution uko biba byabonetse. Bariya rero impungenge dufiye n’undi wese yazigira, sinabo rwose, njye simbakondana ahubwo twandikiye twe RGC yabikoze kugira ngo yongere ibirebe, irebe n’uko byifashe;

    Twaravugaga tuti abapasiteri nta burambe bafite, ni bato (abapasiteri ni nka babiri niba atari batatu), harimo n’abandi b’abadamu bato, bose ni bato, ni abantu b’aba Jeunes cyane. Iyo mpamvu rero harimo impungenge, impungenge z’ubuto bwabo nta n’uburambe mu murimo, bisaba abandi bantu bari sage, bakuze, bafite esprit parental ya kibyeyi, bakuze, bazi itorero neza, bagira impungenge za buri kintu cyose ariko bakanagifataho n’umwanzuro.

    Yavuze ko iyo RGB ibagisha inama yari kumenya aho ibintu bipfira, “bagafata ibintu binoze bakabanza bagashyiraho mbere na mbere amategeko, ntabwo umuntu akura mbere y’itegeko iyo wagiyeho itegeko nta tegeko rigushyiraho ukagira ibyo ukora bindi urabyica kuko wagiyeho nta mategeko, nanone nujya gukosora ibintu nta mategeko ariho uzabyica, urumva ko dufite impungenge mu mpande nyinshi”.

    Uko RGB yakemuye ikibazo cya Rayon Sports ngo byari kuba byiza iyo aba ari ko ikemura ikibazo cya ADEPR

    Pastor Philbert Kizibera aganira n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com yagize ati “Twaranababwiye turiyo (aravuga RGB), uko bakemuye ikibazo cya Rayon Sports mu ma federasiyo, siko bakemuye ikibazo cya institution, dutanga urugero kuko ni za mpungenge nakubwiraga zo kutagira uburambe ku bariho ubu”. Aha ni ho yahereye atanga urugero ku idini Gatolika, avuga ko bitabaho ko wabona Karidinali w’umusore. Yanavuze ko nta muntu ushobora kuba Papa ari umusore. Ni nako abibona ku Itorero Angilikani kuko asanga bidashoboka ko bafata umuntu w’umusore ngo abe Musenyeri.

    Ati “Institution ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko wize amashuri menshi ntabwo bivuze ngo wajya kubikemura, nibyo koko kwiga ni ngombwa ariko kuba warize wenda ibijyanye n’ubucungamari, ukiga n’ubuhinzi, ukiga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo,…ntabwo ibyo byayobora itorero”.

    Twamubajije niba ikibazo cyo kutagira uburambe mu gipasitori kimwe no Kuyobora ADEPR ukiri muto mu myaka abibonye gusa kuri iyi Komite Nyobozi nshya, akaba atarabibonye kuri Rev Karuranga Ephrem wasimbuwe na Pastor Ndayizeye Isaie ku mwanya w’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, ndetse niba atarabibonye kuri Rev Sibomana Jean nawe wayoboye ADEPR kandi bigaragara ko atari bakuru cyane mu myaka, avuga ko na mbere y’iyi Komite nyobozi nshya, hakozwe amakosa menshi. Yakomoje kuri Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, ati:

    Tom yari umwana mu bintu byo gukizwa n’ibintu by’ubupasiteri, hejuru yagombaga gukorayo n’amakosa n’ubundi, cyane cyane si n’ibyongibyo byonyine kugita ngo umuntu abe Umwepisikopi cyangwa Umukuru w’itorero n’abandi n’abandi, babe ari abantu batari abana mu byo gukizwa, ibyo kenshi bikunda kwirengagizwa, wenda nabivugaga ku ruhande rwo kugira ngo ube Umwepisikopi noneho no kugira ngo ujye mu zindi nshingano zo mu rundi rwego rw’ubuyobozi, uzi kuyobora Institution ku rwego rw’igihugu? …

    Yasoje avuga ko icyo abona cyari gukorwa mbere ari ugushyiraho amategeko n’amahame ADEPR ikwiriye kugenderaho. Ati “Icyakagombye kwicarirwa bwa mbere ni ugushyiraho amategeko, no kureba amahame itorero rikwiriye kugenderaho, uko itorero rikwiriye gusa/uko ryubakitse, ibyo byose byagakwiriye gushyirwaho n’amategeko atari byo bibanje, noneho rero sibyo biri gukora”.

    RGB yakoze izi mpinduka mu buyobozi bwa ADEPR, nyuma y’umwiryane, gucyocyorana, imiyoborere n’ibindi byari bimaze iminsi muri iri torero. Tariki 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi muri ADEPR. RGB yavuze ko abayobozi b’iri torero bananiwe gukemura ibibazo biri muri iri itorero ndetse n’inama bagiriwe na n’uru rwego ntibazubahirije ahubwo imiyoborere yabo n’imikorere yabo ikomeza guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize Itorero rya ADEPR.

    Ibibazo muri ADEPR byiyongereye cyane mu gihe gishize ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, icyo gihe aba bombi baregujwe ndetse baranafungwa bashinjwa kunyereza umutungo w’Itorero rya ADEPR. Baje gusimburwa na Rev Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi Mukuru na Rev John Karangwa nk’Umuvugizi Wungirije. Kuva bageze ku buyobozi, ntacyo bahinduye ku miyoborere mibi yamunze iri torero, ari nayo mpamvu RGB yafashe umwanzuro wo kubakuraho, ibasimbuza Komite y’inzibacyuho iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie.

    Kuva bageze ku buyobozi, Pastor Ndayizeye Isaie na Komite ye, bamaze gukora impinduka zinyuranye kandi zishimiwe n’abatari bacye, aho tariki 23/12/2020, ADEPR yatangaje ko yakuyeho urwego rw’itorero ry’Akarere n’urwego rw’Ururembo rwari rusanzweho, ihita ishyiraho Indembo nshya 9 z’iri torero. 

    Pastor Ndayizeye Isaie umuyoboz wa Komite Nyobozi y’agateganyo ya ADEPR

    Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano bahawe na RGB yashyizeho iyi Komite y’inzibacyuho, muri izo nshingano hakaba harimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere muri ADEPR, kwemera no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR. Ni muri urwo rwego, bakuyeho urwego rw’itorero ry’Akarere ndetse n’urwego rw’Ururembo rwari rusanzweho.

    ADEPR yatangaje ko yakoze aya mavugurura ishingiye ku isesengura ryakozwe na Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR, nyuma y’ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abanyetorero. Yashingiye kandi no ku byavuye mu bugenzuzi (External audit) bwakozwe ku mikorere, n’imiyoborere by’itorero, igasanga urwego rw’akarere n’Ururembo rusanzweho bifite inshingano zisa kandi imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro ku itorero.

    Pastor Ndayizeye Isaie Umuvugizi wa ADEPR yagize ati “Komite y’Inzibacyuho ikuyeho urwego rw’itorero ry’Akarere n’urwego rw’Ururembo rwari rusanzweho”. Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo gufasha itorero kugera ku ntego yaryo, Komite y’inzibacyuho ishyizeho Ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zakuweho”.

    Muri ADEPR, hari hasanzwe hariho Indembo 5 ari zo: Ururembo rw’Amajyaruguru, Ururembo rw’Amajyepfo, Ururembo rw’Iburasirazuba, Ururembo rw’Uburengerazuba n’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali. Kuri ubu izi ndembo zakuweho, zisimbuzwa Indembo nshya icyenda (9). Muri buri karere k’u Rwanda hari hariho urwego rw’Itorero ry’Akarere, ibisobanuye ko zari Inzego zigera kuri 30 mu gihugu.

    Komite Nyobozi ya ADEPR iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie

    Komite Nyobozi ya ADEPR yekuweho na RGB

    Ibaruwa yanditswe na bamwe mu bakristo ba ADEPR bavuga ko baharanira imiyoborere myiza

    Itangazo rya RGB rishyiraho Komite y’inzibacyuho y’umuryango ADEPR

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101986/ni-abana-nta-burambe-bafite-bamwe-mu-bakristo-ba-adepr-bandikiye-rgb-ku-bwimpungenge-batew-101986.html

  • Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu kimwe asig… – #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu umaze kwegukana imipira itanu ya zahabu ihabwa umukinnyi w’Indashyikirwa ku Isi buri mwaka (Ballon d’Or) atangaza ko biri mu nzozi ze kwegukana igikombe cy’Isi ari nacyo rukumbi ataratwara, ubundi agasezera kuri ruhago.

    Ronaldo w’imyaka 35 y’amavuko, ubu niwe uyoboye abandi9 mu gutsinda ibitego byinshi, akaba kandi abura ibitego birindwi kugira ngo agire ibitego 109, akureho agahigo k’umunya-Iran – Ali Daei watsindiye ikipe y’igihugu cye mu mateka ya ruhago.

    Agaruka ku gihe asigaje mu kibuga ngo asezere k’umupira w’amaguru, Ronaldo yagize ati: “Imyaka ntabwo aricyo kibazo, icy’ingenzi ni mu mutwe”.

    “Icy’ingenzi si ukuvuga ngo Cristiano Ronaldo ahagaze neza, kuko ntawuzi icyo ejo hahatse, njye mbaho byaka kanya, ngakoresha igihe ndimo”.

    “Iyo ndi mu bihe byiza ndishima, nkumva nishimiye ibihe ndimo mu buzima bwanjye, ndifuza gukina imyaka myishi, gusa ntawamenya”.

    Ronaldo watangiye kumenyekana akina muri Sporting Lisbon yo muri Portugal, akajya muri Manchester United akahatwara ibikombe bitandukanye, ndetse akanegukana Ballon d’Or ku nshuro ye ya mbere mu 2008, yaje kuhava yerekeza i Madrid muri Espagne mu ikipe ya Real Madrid, aho yakoreye ibigwi bitabarika ndetse ahegukanira Ballon d’Or enye n’ibihembo bitandukanye, aho yahavuye yerekeza muri Juventus aho amaze kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona mu myaka ibiri ya mbere.

    Uyu mukinnyi wafashije igihugu cya Portugal kwegukana igikombe cy’u Burayi cya 2016, EURO 2016 batsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, yatangaje ko biri mu nzozi ze kwegukana igikombe cy’Isi mbere yuko asezera kuri ruhago, ndetse bakazagerageza icya 2022 kizabera muri Qatar, ubwo azaba agejeje ku myaka 37.

    Cristiano Ronaldo yatangaje ko yifuza kubanza gutwara igikombe cy’Isi mbere yo gusezera kuri ruhago

    Ronaldo ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Butaliyani ‘Seri A’

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102011/cristiano-ronaldo-yahishuye-ikintu-kimwe-asigaje-gukora-agahita-asezera-burundu-kuri-rugag-102011.html

  • Munyakazi wari mu bagore bake batwara amakamyo yambukiranya imipaka yaguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Munyakazi Ladouce yari asanzwe ari umushoferi mu kigo cya ‘Nine United Ltd’ aho yakoraga ingendo zijya muri Kenya na Tanzania. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi w’abana batatu rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

    Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yagiranye na The NewTimes yavuze ko uyu mugore yaguye ahazwi nka Kinuzi hafi y’umupaka wa Rusumo ubwo iyi kamyo asanzwe atwara yamunaniraga kuyiyobora agahitamo kuyisimbuka.

    Yagize ati “Yananiwe kugenzura imodoka arasimbuka. Ku bw’amahirwe make, iyi modoka niyo yaje kumugonga.”

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe, mu gihe hategerejwe imihango yo kumushyingura.

    Munyakazi yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru, aho yatangaga ibiganiro bigamije gushishikariza abagore n’abakobwa kwitinyuka bakumva ko akazi kose bagakora.

    Umuyobozi wa Nine United Ltd, Munyakazi yakoreraga, Godfrey Byaruhanga yavuze ko nyakwigendera ari we mushoferi w’umugore bari bafite anemeza ko kumubura ari igihombo gikomeye ku kigo kuko yari umukozi ukora neza.

    Munyakazi Ladouce yazize impanuka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munyakazi-wari-mu-bagore-bake-batwara-amakamyo-yambukiranya-imipaka-yaguye-mu

  • Rubavu: Barashweho bagerageza kwinjiza urumogi bafatwa n’abaturage – #rwanda #RwOT

    Abafashwe babafatanye ibilo 107 by’urumogi bari bahetse. Barimo umukobwa n’umusore bombi b’imyaka 27, bakaba bavuka mu murenge wa Busasamana.

    Nyuma yo gufatwa bavuze ko hari bagenzi babo babiri babashije gucika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne yashimiye abaturage babashije gufata aba binjizaga urumogi aburira buri wese uzagerageza kunyura mu kibaya.

    Ati “ Nta n’umwe wafashwe n’isasu mu kibaya kiduhuza na Congo kandi abaturage bacu bakorana bya hafi n’ingabo. Si ubwa mbere si ubwa kabiri n’undi wese uzabigerageza tuzamufatiramo. Ndashimira abaturage kubera umwete n’umurava barimo kugaragaza mu kwicungira umutekano’’

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikunze gufatirwamo abambutsa magendu n’urumogi akenshi bakaraswa bagerageza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

    Kuwa 26 Ukwakira 2020 ahagana saa yine mu mudugudu wa Rwamigega, Akagari ka Kageshi , Umurenge wa Busasamana nabwo hari umuntu warashwe n’Ingabo z’u Rwanda yinjiza magendu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-barashweho-bagerageza-kwinjiza-urumogi-bafatwa-n-abaturage

  • Munyakazi wari mu bagore bake batwara amakamyo yambukiranya imipaka yaguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Munyakazi Ladouce yari asanzwe ari umushoferi mu kigo cya 'Nine United Ltd' aho yakoraga ingendo zijya muri Kenya na Tanzania. Amakuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi w'abana batatu rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

    Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yagiranye na The NewTimes yavuze ko uyu mugore yaguye ahazwi nka Kinuzi hafi y'umupaka wa Rusumo ubwo iyi kamyo asanzwe atwara yamunaniraga kuyiyobora agahitamo kuyisimbuka.

    Yagize ati 'Yananiwe kugenzura imodoka arasimbuka. Ku bw'amahirwe make, iyi modoka niyo yaje kumugonga.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kirehe, mu gihe hategerejwe imihango yo kumushyingura.

    Munyakazi yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru, aho yatangaga ibiganiro bigamije gushishikariza abagore n'abakobwa kwitinyuka bakumva ko akazi kose bagakora.

    Umuyobozi wa Nine United Ltd, Munyakazi yakoreraga, Godfrey Byaruhanga yavuze ko nyakwigendera ari we mushoferi w'umugore bari bafite anemeza ko kumubura ari igihombo gikomeye ku kigo kuko yari umukozi ukora neza.

    Munyakazi Ladouce yazize impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munyakazi-wari-mu-bagore-bake-batwara-amakamyo-yambukiranya-imipaka-yaguye-mu

  • Wa muhanzi ufite ubumuga bukabije ukundana n'umukobwa ufite imiterere idasanzwe agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo Grand P azwiho kugira amafranga menshi n'umugore usanzwe afite imiterere idasanzwe ugereranyije n'iy'umugabo we ufite ubuto bukabije.

    Koffi Olomide aherutse gukorana indirimbo na Diamond Platnumz yitwa WAAH iri guca ibintu muri Afurika.

    Grand P ufite uburwayi bumunga imikurire y'umuntu buzwi nka progeria, ari kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera urukundo rudasanzwe afitanye n'umunyamideli ukomoka muri Cote d'Ivoire witwa Eudoxie Yao ufite ubunini budasanzwe.

    Grand P azwi cyane mu gihugu cye cya Guinea nk'umuhanzi akaba n'umukinnyi wa Filimi ndetse akurikiranwa n'abasaga miliyoni kuri Instagram.

    Uyu mugore witwa Yao wiyita Kim Kardashian w'umunyafurika,yavuze ko ariwe ufite ikibuno kinini muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Aba bombi bavuze ko bifuza gushyingiranwa muri Mutarama 2021 ndetse uyu Grand P arashaka kuziyamamariza kuyobora Guinea.

    Mu butumwa Grand P yashyize kuri Facebook,yagize ati 'Ntangaje ku mugaragaro ko nifuza kwiyamamariza kuyobora Guinea.Imana ihe umugisha Guinea.

    Grand P yavuze ko agiye gushing ishyaka ryitwa Amour Consideration et Unite – “Love, Consideration, and Unity” rizamufasha kwiyamamaza.

    Yao yongeyeho ati 'Nzaba ndi muri Guinea ndi kumwe n'umugabo wanjye wejo hazaza Grand P,perezida ukurikiraho wa Guinea.Nzangiza ukwiyamamaza kwe.'

    Yao yavuze ko nawe yigeze kugira igitekerezo cyo kuyobora Cote d'Ivoire ariko kandidatire ye barayinyonga.

    Yagize ati 'Nshyigikiye byimazeyo umugabo wanjye w'ahazaza Grand P perezida w'ahazaza wa Guinea.Kandidatire yanjye muri Cote d'Ivoire yaranzwe ariko sinacitse intege.

    Tuzahure mu matora ya 2025.Nubwo ntari perezida wa Cote d'Ivoire ariko nshobora kuzaba umugore wa mbere muri Guinea.Ndabyizeye'

    Amatora ya Perezida wa Guinea ategerejwe kuwa 18 Ukwakira aho uyu Grand P yiyemeje guhangana na Perezida Alpha Condé.

    Mu minsi ishize,madamu Yao yatukanye n'abibasiye umubano wabo ati 'Turishimye twembi kandi nicyo cy'ingenzi.Ingano yacu nta kibazo.Mwakoze mwese kudushyigikira ariko igihagararo ntigikora mu rukundo.




    Grand-P agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-muhanzi-ufite-ubumuga-bukabije-ukundana-n-umukobwa-ufite-imiterere-idasanzwe

  • Miss Muyango yatubwiye indirimbo 10 z’abahanz… – #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango ni umwe mu bakobwa b'ikimero bamamaye cyane babicyesha imbuga nkoranyambaga ze. Izina rye ryanagize ubukana bitewe n'urugendo rw'urukundo rwe na Kimenyi Yves, umunyezamu w'ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe ya Kiyovu Sports.

    Kuri konti ye ya Instagram akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 216. Asobanura ko 'ibyishimo' ari byo bimuranga. Akurikira abantu 146, amaze gushyiraho 'post' 263.

    Aberwa n'amafoto koko! Unyuze ijisho mu mafoto mashya ye aheruka urabona ko uwamwambitse ikamba rya Miss Photogenic atibeshye. Anakunze kugaragaza amafoto n'amashusho ari kumwe n'umukunzi we Kimenyi Yves.

    Ni umwe mu bakobwa kandi bakunze kugaragaza amashusho abyina indirimbo z'abahanzi batandukanye barimo abakomeye n'abakizamuka. Rimwe na rimwe akunze kugaragara ari mu mudoko we n'umukunzi we bumva indirimbo.

    Muyango na Kimenyi Yves baherutse gufungura saloon yogosha abagabo bise 'Ka Crippers Saloon' ihereye i Gikondo-Segem mu Mujyi wa Kigali.

    Muyango yabwiye INYARWANDA, ko muri uyu mwaka tugana tugana ku musoza, yakunze indirimbo 'Saa Moya' Bruce Melodie, 'Imbeba' ya Papa Cyangwe, 'Amadeni' ya Mr Kagame, 'Ifarashi' ya Davis D na 'Kao' ya Kevin Kade.

    Hari kandi 'Ntuzarira' ya Juda Muzik, 'Amabara' ya Amalon, Marina, Alyn Sano, Bushali na B-Threy, 'Ikanisa' ya Mbanda, Marina na Queen Cha, 'Abu Dhabi' ya Bruce Melodie ndetse na 'Nightmare' ya Juno Kizigenza.

    Uwase Muyango yagaragaje indirimbo 10 yakunze muri uyu mwaka wa 2020 ugana ku musozo

    1.Saa Moya ya Bruce Melodie

    “>

    Indirimbo 'Saa Moya' yabaye idarapo ry'umuziki wa Bruce Melodie muri uyu mwaka. Ni indirimbo yahujwe n'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yigeze kwemeza ko isaha yo kuba abantu bari mu rugo ari saa moya z'ijoro.

    Ni indirimbo yavuzwe nanone bitewe n'amagambo y'inzongamubiri yumvikanamo. Imaze kurebwa n'abantu 2,580, 883 kuva ku wa 23 Nyakanga 2020, yashyirwa ku rubuga rwa Youtube.

    2.Imbeba ya Papa Cyangwe

    “>

    Umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe, ku wa 22 Ukwakira 2020 yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Imbeba' yakoranye na Igor Mabano wo muri Kina Music.

    Ni indirimbo imaze kurebwa n'abantu 417, 791. Papa Cyangwe azwi no mu ndirimbo zirimo 'Ngaho'.

    3.Amadeni ya Mr Kagame

    “>

    Ku wa 01 Ukwakira 2020, umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Amadeni'. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe zimaze kurebwa n'abantu 349,858.

    Uyu muhanzi yanagize izina rikomeye abicyesha indirimbo 'Ntiza' yakoranye na Bruce Melodie, igateza impagarara muri uyu mwaka wa 2020.

    4.Ifarasi ya Davis D

    “>

    Ku wa 08 Ukwakira 2020, umuhanzi Davis D uri mu bahiriwe muri uyu mwaka yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Ifarasi' imaze kurebwa n'abantu 593,992.

    Iyi ndirimbo yakurikiwe ndetse ibanjirizwa n'izindi ndirimbo zirimo 'Micro' na 'Dede' yatumye bwa mbere agira indirimbo ya mbere yujuje miliyoni imwe.


    5.Kao ya Kevin Kade

    “>

    Kevin Kade ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label Incredible ya Bagenzi Bernard. Yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri uyu mwaka ndetse ari gutegura Album ye ya mbere.

    Ku wa 31 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y'indirimbo 'KAO' imaze kurebwa n'abantu 275,813.

    6.Ntuzarira ya Juda Muzik

    “>

    Itsinda rigaragaza imbaraga mu muziki w'u Rwanda rya Juda Muzik, ku wa 15 Ukwakira 2020, ryasohoye amashusho y'indirimbo ryise 'Ntuzarira' yatanzweho ibitekerezo 83.

    Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe mu Ukwakira kugeza n'ubu aho imaze kurebwa n'abantu 13,150.

    7.Amabara ya Marina, Amalon, Alyn Sano, B-Threy Bushali

    “>

    Ku wa 08 Nzeri 2020, umuhanzi Amalon wakunzwe mu ndirimbo 'Byakubaho' yasohoye amashusho y'indirimbo yahurijemo abahanzi bahuriye mu kiragano gishya cy'umuziki.

    Ni indirimbo yaririmbyemo Bushali uherutse gufungurwa, Alyn Sano n'umuraperi B-Threye baherutse kuririmba mu bitaramo bya 'My Talent' bitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo birenga 450 imaze kurebwa n'abantu 541,288.

    8.Ikanisa ya Mbanda, Marina na Queen Cha

    “>

    Ku wa 03 Nzeri 2020, Label ya The Mane yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ikanisa' yahuriyemo abahanzi bayo barimo Mbanda, Marina na Queen Cha. Ndetse humvikanamo ijwi ry'umunyemari Bad Rama.

    Ni indirimbo yakunzwe mu mpera z'impeshyi. Imaze kurebwa n'abantu 1,361,235. Iherekejwe n'ibitekerezo birenga 500.

    9.AbuDhabi ya Bruce Melodie

    “>

    Ku wa 20 Ugushyingo 2020, umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yasohoye amashsuho y'indirimbo ye yise 'Abu Dhabi'. Yaravuzwe biratinda na nubu ahanini bitewe n'uburyo uyu muhanzi yaririmbye Icyongereza.

    Imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni imwe mu gihe kitageze ku mezi atatu. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Tanzania.

    10.Nightmare ya Juno Kizigenza

    “>

    Ku wa 10 Ukuboza 2020, ni bwo Juno Kizigenza yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nightmare' yarebwe n'abantu 120, 715. Yaherekejwe n'ibitekerezo birenga 300, ni nyuma y'izindi ndirimbo ze zirimo 'Mpa Formula' yamwinjize neza mu kibuga cy'umuziki.

    Miss Muyango wa Kimenyi Yves yatubwiye indirimbo 10 yakunze mu 2020 zirimo ebyiri za Bruce Melodie

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102004/miss-muyango-yatubwiye-indirimbo-10-zabahanzi-nyarwanda-yakunze-mu-2020-102004.html