Category: Uncategorized

  • ShaddyBoo yahawe impano idasanzwe na Meddy Saleh babyaranye abana 2[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye abana babiri b'abakobwa.

    Akaba yamuhaye impano y'inweto za 'Sandal' ndetse n'ingofero yanditseho 'KGL'.
    Shaddyboo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashimiye uyu mugabo ufata amashusho akanayatunganya ku bw'impano yamuhaye y'ibintu bikorewe muri Kigali cyane ko abikunda.

    Nyuma yo kubyarana abana 2, Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

    Meddy Saleh aherutse guhembwa na Radio Isango Star nk'umuntu ufata amashusho y'indirimbo akanayatunganya 'Video Producer' wahize abandi mu mwaka wa 2020.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yahawe-impano-idasanzwe-na-meddy-saleh-babyaranye-abana-2-amafoto

  • Platini na Nel Ngabo binjije Abanyarwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Platini na Nel Ngabo bakoze iki gitaramo mu ijoro ry'uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, ubwo Abanyarwanda n'abandi biteguraga kwinjira mu 2021. Aba bahanzi bombi bakoze uko bashoboye bashimisha abari bakurikiye iki gitaramo cyamaze iminota 57 n'amasegonda 40'.

    Nel Ngabo ni we wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze afashijwe n'abaririmbyi babiri, umusore n'umukobwa bamufashije kunoza neza imiririmbire ye.

    Yaririmbye indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere zirimo nka 'Why' yatangije urugendo rw'umuziki we, 'Byakoroha', 'Nzahinduka', 'Ndagukunda' na 'Agacupa' aherutse gusohora. Ni indirimbo igaragaramo umuraperikazi Angel Mutoni wakinnye nk'umukinnyi w'imena.

    Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo 'Respect' yahuriyemo n'itsinda rya Symphony Band ndetse na Igor Mabano. Ni indirimbo itera akanyabugabo buri wese uhihibikanira iterambere rye.

    Yanaririmbye indirimbo 'Boss' yakoranye na Dj Miller witabye Imana mu 2020, amwifuriza iruhuko ridashira. 'Boss' ni imwe mu ndirimbo z'ubushyuhe zasohotse mu 2020 na n’ubu iracyumvikana mu mitwe ya benshi.

    Nel Ngabo yasoreje ku ndirimbo ebyiri 'Zoli' irimo ijambo 'Akajama k'amafuti' ryabaye intero ya benshi ndetse na 'Ya motema' yakoranye na Platini wahise amukorera mu ngata aranzika asusurutsa benshi agaragaza ko yari akumbuye urubyiniro.

     

    Nel Ngabo kandi yifurije abari bakurikiye iki gitaramo umwaka mushya muhire wa 2021. Ati 'Twizere ko uzagenda neza kurusha uwo tuvuyemo.'

    Platini yahereye ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Fata Amano' yakoranye na Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada. Uyu musore yageze ku rubyiniro yitwaje abasore b'ababyinnyi bari bambaye imyenda isa bamufashije kuryohereza benshi.

    Yaririmbye kandi indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless iri mu zamuhaye igikundiro cyihariye. Uyu muhanzi yanyuzagamo agashima abari bakurikiye iki gitaramo akabifuriza umwaka mushya muhire wa 2021. Ati 'Umwaka mushya muhire kuri mwese.'

    Ageze ku ndirimbo 'Veronika' yavuze ko 'yamukoreye ibitangaza mu 2020'. Ni indirimbo yasohoye ihuzwa n'itandukana rye n'uwahoze ari umukunzi we, aravugwa karahava! Byatumaga benshi bayishakisha ngo bumve icyo uyu muhanzi yaririmbyemo.

    Uyu muhanzi kandi yibukije ibihe by'ahahise by'umuziki we akiri kumwe na mugenzi we Tmc mu itsinda rya Dream Boys aririmba indirimbo 'Isano' iri mu zakomeje izina ry'iri tsinda ryamaze imyaka irenga 10 rishimisha benshi mu bikorwa bitandukanye.

    Yaririmbye kandi indirimbo 'Mumutashye' bakoranye na Jay Polly. Iyi ndirimbo imaze imyaka 9 isohotse, yasohotse mu gihe Dream Boys na Jay Polly bari bafite ibihe byiza mu muziki wabo.

    Platini kandi yaririmbye indirimbo 'Atensiyo' aherutse gusohora yafatiye amashusho muri Dubai. Ni imwe mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe zinacurangwa kuri Televiziyo mpuzamahanga zikomeye nka Trace Tv n'izindi.

    Ibitaramo bya My Talent byashyizweho akadomo byaririmbyemo abahanzi 10 batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda. Byaririmbyemo Marina Deborah, Alyn Sano, B-Threy, Mico The Best, Uncle Austin [Yvan Buravan yaratunguranye amusanga ku rubyiniro], Yverry, Peace Jolis, Jules Sentore, Platini na Nel Ngabo.

    'My Talent' yateguwe nyuma y'ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda biririmbamo Bruce Melodie, Igor Mabano, Masamba Intore, Mani Martin, Queen Cha, Patient Bizimana, Yvan Buravan, Butera Knowless, Social Mula, Jay Polly, Makanyaga Abdoul na Charly&Nina, Christopher na Israel Mbonyi.

    Uyu munsi hategerejwe igitaramo mbaturamugabo cyiswe ‘East African Party 2021’ gihuriramo abahanzi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo barangajwe imbere na Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim.

    Nel Ngabo yaririmbye indirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere yasohoye mu 2020

    Nel Ngabo yafatanyije na Symphony Band baririmba indirimbo ‘Respect’ bakoranye na Igor Mabano

    Nel Ngabo yifurije umwaka mushya muhire abari bakurikiye iki gitaramo
    Yaririmbye indirimbo ‘Boss’ mu rwego rwo kunamira Dj Miller witabye Imana mu 2020

    Ngabo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Nzahinduka’, ‘Agacupa’ n’izindi


    Nemeye Platini yari akumbuye urubyiniro nyuma y’umwaka urenga akora umuziki nk’umuhanzi wigenga

    Abazi neza Platini bazi ko akunda kubyina-Yari yitwaje itsinda ry’abasore b’abahanga mu kubyina

    Platini yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Veronika’ avuga ko nawe yamutunguye mu 2020 bitewe n’uburyo yakunzwe

    Platini yanaririmbye indirimbo ‘Ntabirenze’ yakoranye na Butera Knowless iri mu zikunzwe

    Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2020 wabaye mubi bitewe n’icyorezo cya Covid-19, avuga ko 2021 uzaba mwiza

    Platini yanaririmbye indirimbo ‘Isano’ na ‘Mumutashye’ z’itsinda Dream Boys yahozemo

    Uyu muhanzi kandi yifurije abantu bose umwaka mushya muhire wa 2021

    Ni cyo gitaramo cya mbere Platini aririmbyemo kuva yatangira kuririmba wenyine

    We na Nel Ngabo bafashije Abanyarwanda kwinjira mu mwaka 2021

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102020/platini-na-nel-ngabo-binjije-abanyarwanda-mu-2021-mu-gitaramo-gikomeye-cyashyize-akadomo-k-102020.html

  • Ni intsinzi y'u Rwanda: Ishimwe rya Rwangombwa wahembwe nk'Umuyobozi wa Banki Nkuru w'Umwaka muri Afurika – #rwanda #RwOT

    The Banker ni ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gishamikiye ku kigo gisanzwe gikora imirimo y'itangazamakuru, Financial Times Group ltd. Buri mwaka gitegura ibikorwa byo guhemba abantu bari mu rwego rw'imari hirya no hino ku Isi bagaragaje ubudashyikirwa mu byo bakora.

    Mu kiganiro John Rwangombwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gihembo cyamushimishije ndetse yemeza ko nk'igihugu kigikesha uko cyitwaye mu guhungana n'ingaruka za Covid-19 mu bijyanye n'ubukungu.

    Ati 'Twabyakiriye neza, ni ishimwe ku gihugu cyacu, ni intsinzi y'u Rwanda rwose kandi ni imwe muri nyinshi u Rwanda rugenda rwesa. Mu gihe gito gishize twari dufite Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, gifite ibyo cyatsindiye hari byinshi byavuzwe k'ukuntu u Rwanda rwitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.'

    Yakomeje avuga ko iki gihembo agikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame. Ati 'iyi ntsinzi ya BNR ni imwe mu ntsinzi z'u Rwanda zitandukanye rwose twakesha kuba dufite umukuru w'igihugu ureba kure uduha imirongo isobanutse no gukurikirana ko bishyirwa mu bikorwa kandi byose bigakorwa mu nyungu z'Abanyarwanda”.

    “Kuba rero ikigo nk'iki cyangwa ikinyamakuru cya The Banker kibibona, ni ishema k'u Rwanda rwose kandi turabyishimiye cyane. Njyewe bintera ishema kuba mu bakorana n'Umuyobozi mukuru w'igihugu kugira ngo dukomeze kwesa imihigo.'

    Mu byashingiweho kugira ngo Rwangombwa John abone iki gihembo harimo umusanzu banki ayoboye yagaragaje mu gufasha igihugu n'abaturage kurenga ingaruka z'ubukungu bagizweho n'icyorezo cya Covid-19, ndetse no kubafasha gukomeza kubona serivisi z'imari mu buryo bworoshye muri iki cyorezo.

    Harimo kandi kuba yarashyize imbere gufasha igihugu kujya mu buryo bw'ubukungu bushingira k'ukudahererekanya amafaranga mu ntoki ibizwi nka 'Cashless economy'. Ibi byakozwe binyuze mu bukangurambaga butandukanye byazamuye ikigero cya serivisi z'imari zidaheza kigera kuri 77%, ndetse bifasha no mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo korohereza abakoresha iyi gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki, muri Werurwe Banki Nkuru y'Igihugu yashyizeho gahunda y'uko abazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga batazajya bakatwa. Ni gahunda yamaze amezi atatu ariko isiga kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizamutse bigera kuri 54%, biba ikimenyetso simusiga ko u Rwanda rushobora kwesa intego rwihaye ko mu 2024 kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizaba biri ku kigero cya 80%.

    Muri ibi bihe bya Covid-19, ubuyobozi bwa BNR burangajwe imbere na Rwangombwa bwafashije banki zitandukanye gukomeza gukora zidahungabanyijwe n'ingaruka z'iki cyorezo.

    BNR yageneye amabanki inguzanyo y'ingoboka ya miliyari 50Frw, kugeza muri Nzeri amabanki yari amaze gukoresha 12% by'aya mafaranga.

    Mu bindi byatumye Rwangombwa ahabwa iki gihembo hari ubunararibonye yagaragaje mu rwego rw'imari by'umwihariko muri iyi Banki Nkuru y'Igihugu yatangiye kuyobora mu 2013 avuye ku kuba Minisitiri w'imari n'igenamigambi.

    Mu 2019 manda ye yaje kongerwa. Mu gihe amaze ayobora BNR yaranzwe no kuzana ibisubizo bishingiye ku guhanga udushya.

    Mu bandi bahembwe harimo Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru ya Brésil, Roberto Campos Neto wahembwe nk'Umuyobozi wa Banki Nkuru w'Umwaka muri Amerika.

    Umuyobozi wa Banki Nkuru w'Umwaka muri Aziya na Pasifika yabaye Chea Chanto usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Cambodia.

    Mu Burayi, uwabaye Umuyobozi wa Banki Nkuru w'umwaka ni Stefan Ingves usanzwe uyobora Banki Nkuru ya Suède. Hahembwe kandi Ahmed Al-Kholifey nk'Umuyobozi wa Banki Nkuru w'umwaka mu Burasirazuba bwo hagati.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yahembwe nk'Umuyobozi wa Banki Nkuru w'Umwaka muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-y-u-rwanda-ishimwe-rya-rwangombwa-wahembwe-nk-umuyobozi-wa-banki

  • Cassa Mbungo yagizwe umutoza mukuru wa Bandari FC yo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020,nibwo Mbungo Cassa yagizwe umutoza mukuru wa Gasogi United,na Alain Kirasa amubera umutoza wungirije mu gihe cy'umwaka 1.

    Icyakora,aba bombi bamaze amezi 5 gusa muri Gasogi United kukoMbungo azerekanwa ku wa Gatandatu muri Bandari nyuma yo gusinya.

    Cassa Mbungo yatozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse afitiwe icyizere n'ubuyobozi n'abafana,gusa yaje gusezera ku kazi kubera kudahembwa amezi 5.

    Cassa Mbungo yagiye muri Kenya muri Gashyantare 2019,afasha AFC Leopards gusoza neza muri shampiyona,yongerewe amasezerano y'imyaka 3 atabashije kurangiza kuko ubukene bwa AFC Leopards bwatumye yegura.

    Ubukene bwa AFC Leopards bwaturutse ku guhagarikwa kwa kompanyi icuruza imikino y'amahirwe SPORTPESA yahagaritswe na Leta bituma nayo ihagarika burundu amasezerano yari ifitanye n'amakipe menshi yo muri iki gihugu.

    Kugenda kwa Sportpesa,kugururiye amarembo ubukene bukabije mu makipe menshi yo muri Kenya,bituma menshi atakaza abakinnyi bayo andi yirukanwa mu cyiciro cya mbere kubera kunanirwa kugera ku bibuga.

    Kuwa 29 Gashyantare 2020,Casa Mbungo yagizwe umutoza mukuruwa Rayon Sports, nyuma y'igihe kinini idafite umutoza mukuru usimbura umunya Mexico Javier Martinez Espinoza yirukanye mu Ukuboza 2019.

    Casa Mbungo yagaragaje ko ari umutoza ukomeye ubwo yari mu gihugu cya Kenya ariyo mpamvu Bandari FC yamuhaye akazi.

    Casa Mbungo André yatoje amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y'abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

    Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n'igikombe cy'amahoro.

    Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy'Amahoro n'irushanwa ry'Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC na Gasogi United.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cassa-mbungo-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-bandari-fc-yo-muri-kenya

  • Dj Iraa yacurangiye umubyeyi we ku isabukuru ye y'amavuko anamubwira ko amukunda byahebuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iradukunda Grace Divine wamamaye nka Dj Iraa kubera akazi ko kuvangavanga imiziki yakoze hano mu Rwanda kagatuma amenywa na benshi, yacurangiye umubyeyi we ku isabukuru ye y'amavuko ndetse anamwereka urukundo rwinshi amukunda. Ni nyuma yuko Dj Iraa abinyujije kuri instagram ye yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe n'umubyeyi we.

    Nyuma yuko Dj Iraa ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo akurikira:

    AMASHUSHO YA DJ IRAA ACURANGIRA UMUBYEYI WE KU ISABUKURU YE Y'AMAVUKO MWAYABONA MUKANZE HANO

     

    Source : https://yegob.rw/dj-iraa-yacurangiye-umubyeyi-we-ku-isabukuru-ye-yamavuko-anamubwira-ko-amukunda-byahebuje/

  • Nyagatare: Polisi yafashe abantu 3 bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n’umuzamu warindaga urwo rusengero.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri ari bo Mugiraneza Japhet na Niyokwizerwa Emmanuel. Hanafashwe Twagirayezu Joseph wari umuzamu w’urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gufata Mugiraneza na Niyokwizerwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga Twagirayezu Joseph (umuzamu w’urusengero) azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

    Ati “Bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w’urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n’ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.”

    Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe,
    Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-polisi-yafashe-abantu-3-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-mu-rusengero

  • Ubuzima 2020: Covid-19 yishe abantu inazahaza ubukungu (Icyegeranyo) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo mu bihugu iyo ndwara yari itarageramo bumvaga izaguma mu mahanga iyo, ari na ko Abanyarwanda babitekerezaga, gusa abayobozi b’igihugu ntibahwemye kugira impungenge kuri icyo cyorezo, ari bwo hatangiye gushakwa uko abantu babyifatamo kiramutse kigeze mu Rwanda, ndetse hashyirwaho n’ingamba zo kugikumira zishingiye ku kugira isuku.

    Icyo gihe abantu bakomeje gusobanurirwa uko iyo ndwara yandura, ibimenyetso biranga uwo yafashe, ndetse bagirwa inama yo guhagarika ingendo zigana aho yagaragaye kuko ahanini yandurira mu gukoranaho hagati y’uwanduye n’umuzima cyangwa guhurira ku bikoresho.

    Kwitegura guhangana n’icyo cyorezo byasabaga ko u Rwanda rubona ibikoresho byo gupima abantu, icyo kikaba ari cyo cyirukanishije uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba weguye ku ya 14 Gashyantare 2020, azira ko yabeshye Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari ibipimo bihagije byapima abari bagiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wo ku ya 16 Gashyantare 2020, kandi ari nta byo.

    Bidatinze, Covid-19 yageze mu Rwanda

    Ku itariki ya 14 Werurwe 2018, umuntu wa mbere yagaragaweho Covid-19, Umuhinde wari wageze mu Rwanda ku ya 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai, yaje kwijyana ku kigo nderabuzima, bamupimye basanga yaranduye iyo ndwara.

    Hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha ababa barahuye n’uwo Muhinde kugira ngo na bo bapimwe, abo basanga banduye batangire kuvurwa byihariye hagamijwe ko icyo cyorezo kidakwirakwira.

    Ku itariki ya 15 Werurwe 2020, hasohotse itangazo rivuga ko amashuri yose agomba gufunga imiryango, abana bagahita bataha iwabo. Leta yahise ishyiraho amabisi acyura abana ikitaraganya, ku buryo ababyeyi batasabwe kwishyura amatike.

    Kuva icyo gihe ingamba zo kwirinda zarakajijwe, zirimo guhagarika amateraniro y’abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba kenshi intoki n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer), abayobozi bakanyuza amatangazo menshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga akangurira abantu kwirinda n’ibindi.

    Guma Mu Rugo

    Ku itariki 21 Werurwe 2020, hasohotse itangazo rivuye kwa Minisitiri w’Intebe, rishyiraho gahunda ya Guma mu rugo mu gihugu cyose, yagombaga kumara iminsi 15. Ryahagarikaga ingendo, hagakorwa iza ngombwa gusa nko kujya kwivuza, guhaha, kuri Banki, abantu bakaguma mu ngo.

    Imipaka yose yahise ifungwa, abakozi ba Leta n’abikorera basabwa gukorera mu ngo, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa hagakorwa iza ngombwa, amasoko n’amaduka birafungwa uretse ahacururizwa ibiribwa, farumasi, sitasiyo n’ahandi ha ngombwa.

    Utubare twose twategetswe gufunga, moto zibuzwa gutwara abagenzi, abagira ibyo bishyura basabwa gukoresha ikoranabuhanga na ho resitora zemererwa gukora ariko abakiriya bakagura ibiryo babitwara. Iryo tangazo ryasozaga risaba inzego z’ibanze na Polisi y’igihugu gukurikirana uko ayo mabwiriza yubahirizwa.

    Kuva icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yagiye iterana buri nyuma y’iminsi 15, hagamijwe kureba ubukana bw’icyo cyorezo ngo hagire ibyoroshywa cyangwa ibyongerwa kuri izo ngamba, cyane ko ku itariki 23 Werurwe Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hamaze kwandura abantu 36, na ho ku 29 Werurwe bari bamaze kugera kuri 70, bakaba bari biganjemo abaherukaga kujya hanze y’igihugu.

    Icyo gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abantu benshi, kuko umwe wese aho yari yagumye aho nubwo habaga ari hanze y’umuryango we kuko kugenda bitashobokaga. Kubera ko akazi kenshi kahagaze, abaryaga ari uko bavuye gukora bahuye n’ikibazo cy’inzara, aha twavuga nk’abayede, abafundi, abahingira abandi, abamotari n’abandi, gusa Leta yahise ishyiraho gahunda yo kubagezaho ibyo kurya.

    Abandi byagoye ni abari bemerewe gucuruza ariko kugenda bikabagora kuko nta modoka nta moto bashoboraga kubona, ibyo byose bikaba byaratumye abantu bagwa mu bukene ndetse n’iterambere ry’igihugu rirahazaharira.

    Icyakora abafite ubushobozi cyane cyane abikorera ndetse n’imiryango nterankunga, bakomeje gutera ingabo mu bitugu Leta, bageza ibyo kurya ku bari bashonje.

    Muri icyo gihe kandi hari abagendaga bahanwa bafashwe na Polisi y’igihugu bananiwe kuguma mu rugo, cyangwa bava mu Ntara bajya mu Mujyi wa Kigali bitemewe, ababeshyaga ko bafite impamvu zikomeye, abikingiranaga mu tubare bakanywa inzoga bagafatwa basinze n’ibindi.

    Aha umuntu yakwibuka abafatiwe mu kabare k’i Muhanga, maze umukobwa umwe wari mu bafashwe agira ati “Numvise agahumburo ka burusheti ndi mu rugo nanirwa kwihanga ni ko kuza hano mu kabari”.

    Abanduye Covid-19 bakomeje kuvurwa, kuko Leta biciye muri MINISANTE, yagiye ishyiraho ibigo abayanduye bavurirwamo, harimo icya Kanyinya muri Nyarugenge ari na cyo cyabanje, nyuma hagenda hashyirwaho ibindi hirya no hino mu gihugu.

    Kuva muri Guma Mu Rugo

    Ku itariki ya 4 Gicurasi 2020, ni bwo abantu bemerewe kongera kugenda, imodoka zitwara abagenzi zongera gukora mu Ntara ariko zitemerewe kugera i Kigali ndetse nta n’izemerewe kuva i Kigali ngo zijye mu Ntara zindi, zigatwara abagenzi kuri 50%.

    Abakozi bemerewe kujya mu mirimo yabo ariko abajya mu biro bagakora ari 50% gusa abandi bagakomeza gukorera mu ngo. Ibyo abantu byarabashimishije nubwo ibikorwa byabo nk’iby’ubucuruzi byari byarazahaye, gusa na bwo ab’i Kigali bakagorwa no kujya mu Ntara kurangura.

    Kuva ubwo ibindi bikorwa byagiye byemererwa gufungura uko Inama y’Abaminisitiri iteranye, amasoko yarafunguye ariko agakora kuri 50%, amahoteri atangira imirimo, ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu buremerwa ariko abantu bagasabwa kubanza kwipimisha Covid-19, nyuma y’igihe moto zemererwa gutwara abagenzi, ingendo zo mu kirere, insengero zirakomorerwa n’ibindi.

    Muri icyo gihe ni bwo kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko kuri buri muntu wabaga asohotse agiye hanze y’urugo, hahise hashyirwaho inganda zo gukora udupfukamunwa twishi ahanini dukoze mu myenda, kamwe kakagura 500 ndetse izindi nganda zitangira gukora imiti isukura intoki, bishyirwa ku isoko bwangu abantu bakajya babibona bitabagoye.

    Uko gufungura imirimo ariko kwatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka, bituma uduce tumwe tw’igihugu dusubira muri Guma mu rugo, twavuga nk’imwe mu mirenge n’utugari two muri Kigali, imirenge yo muri Rusizi, Rubavu na Nyamagabe, gusa kubapima no kubavura byarakomeje ndetse bamwe batangira gukira.

    Ku mipaka ahanini ni ho hibasiwe n’icyorezo kubera abantu bambukaga mu buryo butemewe, ndetse n’abashoferi b’amakamyo bambukiranyaga imipaka bakinjira mu Rwanda ku buryo Leta yigeze gushyiraho uburyo bwo gukumira ko bakomeza kwambukana uburwayi.

    Kugeza ku ya 22 Kamena 2020, mu Rwanda hari hamaze kwandura abantu 787, muri bo 370 bari barakize na ho babiri (2) barahitanywe n’icyo cyorezo.

    Muri Kanama imibare y’abandura yakomeje kuzamuka kuko nko ku itariki 25 z’uko kwezi handuye abantu 231, abapfuye bose bakaba bari bamaze kuba 15. Gusa nyuma nko mu kwezi k’Ukwakira imibare yagiye igabanuka ijya munsi y’abantu 10 ku minsi, Minisitiri w’Ubuzimama, Dr Daniel Ngamije akaba yaravuze ko nubwo ari uko bimeze abantu batagomba kwirara.

    Yagize ati “Kuba imibare igenda igabanuka ni uko hashyizwe ingufu mu guhashya icyorezo, gusa abaturage ntibagomba kwirara kuko indwara igihari. Turabasaba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda, bambara neza agapfukamunwa, bahana intera, bakaraba kenshi intoki”.

    Nyuma hashyizweho na gahunda yo kuvurira abarwaye Covid-19 mu ngo iwabo, ikaba yarahereye mu karere ka Rusizi kandi ngo yagize akamaro.

    Gufungura amashuri

    Uko iminsi yagendaga ni ko ibikorwa byakomeje gufungurwa kuko abayobozi bavuga ko abantu bagomba kumenya kubana n’icyorezo, bagakora kugira ngo ubukungu bw’igihugu buzahuke. Bityo amashuri yafunguwe mu byiciro bibiri kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo, abana bakagomba kwigana udupfukamunwa.

    Imikino itandukanye yarafunguwe ndetse n’ahigirwa gutwara ibinyabiziga, mu bisigaye bigifunze harimo imipaka yo ku butaka n’utubare, usibye ko aheshi ducuruza ari yo mpamvu hari abantu Polisi idufatiramo basinze cyangwa bagafatwa barengeje amasaha yo gutaha bakarazwa muri stade bakanacibwa amande.

    Muri minsi ishize abandura bari baragabanutse ariko imibare yongera kuzamuka mu nkambi z’impunzi ndetse no mu magereza, kuko nko ku itariki ya 27 Ukuboza, hagaragaye abanduye 153, 103 muri bo bakaba bari abo muri gereza ya Huye.

    Ubu isi ihanze amaso inkingo zo gukingira abantu Covid-19 kugira ngo ibe yahashywa, ndetse mu bihugu bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, U Bufaransa, u Bushinwa n’ahandi abaturage batangiye gukingirwa, u Rwanda na rwo rukaba rurimo kwitegura kwakira inkingo kuko rurimo kuvugana n’abazikora, nk’uko Perezida wa Repubulika aherutse kubivuga ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko u Rwanda ruhagaze.

    Kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020, mu Rwanda abanduye Covid-19 ni 8,383 naho abayikize ni 6,542 mu gihe abakirwaye ari 1.749, abapfuye ni 92 hakaba hamaze gufatwa ibipimo 730,136.

    Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abicwa na Covid-19 biyongereye cyane kuko ku itariki 29 hapfuye abantu bane (4), ku ya 30 hapfa barindwi (7) naho ku ya 31 Ukuboza hapfa abantu batandatu (6), ni imibare itari imenyerewe, ibyo byatumye hari bimwe mu bikorwa byari byafunguwe byongera gufungwa byiganjemo imikino, inama ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bya rusange zongera kubatwara kuri 50%.

    Icyakora Leta yongereye ahapimirwa iyo ndwara, ni ukuvuga mu mavuriro yigenga ndetse n’ibigo nderabuzima bikaba birimo gushyirwamo uburyo bwo gupima bwihuse buzwi nka ‘Antigen Rapid Test’ buhendutse kuko igipimo ari amafaranga 10.000 kugira ngo abantu bajye bipimisha bitabagoye kuko hari abitiranya Covid-19 n’ibicurane bisanzwe.

    Kurwanya Malariya hifashishijwe ‘Drones’

    Ku ya 10 Werurwe 2020, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo hifashishijwe utudege duto tutagira abadutwara (drones) dutera imiti, igikorwa cyatangirijwe mu gishanga cya Rugende, umurenge wa Rusororo muri Gasabo, kigomba gukomeza n’ahandi.

    Ubwo buryo ni ubwo kunganira ubwari busanzwe bwo gutera imiti yica imibu mu nzu, guha inzitiramibu abaturage bakanaziryamo ndetse bakanibutswa kugirira isuku aho baba.

    Ikindi gikorwa cy’ubuzima ni uko u Rwanda rwahawe na Leta y’u Buligi imbangukiragutabara 40 zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, ngo zikazafasha guteza imbere ubuvuzi nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Ngamije wazakiriye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ubuzima-2020-covid-19-yishe-abantu-inazahaza-ubukungu-icyegeranyo

  • Ishusho y’i Nyabugogo ku munsi wa nyuma wa 2020 (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyaranagaragaye mbere y’Umunsi wa Noheli, ubwo abagenzi benshi bahuriye muri Gare ya Nyabugogo bagana mu bice bitandukanye by’igihugu gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo.

    Cyaje gukemurwa abagenzi bahurizwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bahabwa imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye mu kwirinda umuvundo ndetse no kuba abagenzi bakwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga i Nyabugogo mu masaha y’igitondo, yasanze hari abagenzi babuze imodoka, bamwe bihebye, abandi bigaragara ko bamanjiriwe, mu gihe hari n’abageragezaga gushaka imodoka zo hanze ya gare ariko na zo ntizabonekaga.

    Rubangisa Rwigema uyobora Ikigo kigenzura Umutekano wa gare, ATPR, yavuze ko iki kibazo cyatewe n’igabanuka ry’abagenzi bagenda mu modoka bitewe no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Yagize ati “Biragoye gufata abantu benshi bakajya mu modoka imwe, mwibuke ko hari n’ubwo abantu ari benshi ariko ho harafunguye. Ibaze noneho abantu bagiye no mu modoka begeranye.”

    Yongeye ati “Nureba neza urasanga umuntu wese yishakira kubona itike gusa, ibyo kwiyitaho ntubimubaze, turamutse tubashyize mu modoka ari benshi byagorana cyane”.

    Mu gihe cy’iminsi mikuru hakunda kugaragara abantu benshi batega imodoka ziva n’izijya mu ntara cyane ko abenshi baba babonye umwanya wo gusangira Noheli n’Ubunani n’imiryango yabo.

    Abantu bari bategereje imodoka ari benshi

    Hari abari bitwaje imizigo

    Abantu bose bari bambaye udupfukamunwa

    Hari abagendaga mu modoka zitamenyerewe

    Byari ingorabahizi kubona imodoka icyura abantu

    Abantu bagaragazaga umunaniro

    Abantu bari benshi cyane muri Gare ya Nyabugogo

    Bamwe mu baggenzi bagaragazaga umunaniro kubera gutegereza imodoka igihe kirekire

    Ahicara abategereza imodoka hari huzuye

    Abantu bari begeranye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abantu bari benshi cyane

    Hari abagaragaza kurambirwa kubera gutegereza imodoka igihe kinini

    Abantu bari uruvunganzoka

    Byagaragaraga ko abantu bose badahita babona imodoka kuko hari abari bahamaze umwanya munini

    Ikibazo cy’abantu babura uburyo bwo gutaha gisanzwe kigaragara mu minsi mikuru

    Imodoka yabonaga umugabo igasiba undi

    Imodoka yajyagamo abantu bacye, hari n’abatarabona amatike mu masaha y’igicamunsi

    Hari abavuze ko batazi uko bari bugere mu ntara bakomokamo

    Abantu bari benshi ku mirongo yo muri gare

    Yari yipfunyikiye, yumvise inzara imwishe agira uko yigenza

    Ku Bunani bamwe bishimira ibyo bagezeho. Uyu yacyuye inkoko azasangira n’umuryango we

    Amafoto: Niyonzima Moses


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-i-nyabugogo-ku-munsi-wa-nyuma-wa-2020-amafoto-na-video

  • Igiraneza Origène yagizwe Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira impinduka, JCI Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yatangajwe nk’umuyobozi mushya uzayobora JCI Rwanda, umuryango wita ku kubaka urubyiruko no kurwongerera ubumenyi mu mishinga yarwo mu mwaka wa 2021.

    Igiraneza Origène yihaye intego yiswe “Inspire collaboration’’ bishatse kuvuga ‘‘Gukomeza kongera imikoranire’’, igamije kurushaho guhuza imbaraga mu kugera ku iterambere rirambye.

    Yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango wa JCI Rwanda.

    Yagize ati “Birashimishije kubona mu rubyiruko bagenzi banjye bangiriye icyizere. Ni inshingano nahawe mu gihe kigoye ariko tugomba kubinyuramo.’’

    Yasobanuye ko we na Komite y’abantu batandatu bazakorana bazimakaza imikoranire kuko ari uburyo bwiza kandi bwizewe bwabateza imbere.

    Ati “Kimwe mu bintu by’ingenzi cyatumye umuryango ukomera ni ugushyira hamwe no gufatanya, ni byo bitanga umusaruro munini. Numva ko mu byo dushaka gushyira imbere ari ugukomeza kongera imikoranire hagati yacu na bagenzi bacu ndetse n’abandi bari hanze y’igihugu.’’

    Muri rusange Umuryango JCI ufasha urubyiruko kwitoza kuba abayobozi b’ahazaza, kwita ku bababaye, gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kureba uburyo bakemura ibibazo biba mu muryango w’abantu runaka.

    Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Missouri, uhuriza hamwe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, ukaba umaze imyaka isaga 100 ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005, ihafite abanyamuryango barenga 300.

    Komite nshya iyobowe na Igiraneza izita cyane ku gushyira imbaraga mu
    kongera ibikorwa bigenerwa urubyiruko, gukomeza gahunda zisanzweho zo kurwongerera ubumenyi n’amahugurwa, gushaka uko igihugu gihagararirwa mu mahanga no kwakira imwe mu nama mpuzamahanga ku butaka bw’u Rwanda.

    Igiraneza yahawe kuyobora JCI Rwanda yari asanzwe abereye Visi Perezida mu myaka itatu ishize. Yinjiye muri uyu muryango mu 2013 ari umukorerabushake, aba umunyamuryango wemewe mu 2014, yabaye umuyobozi wa JCI Kigali Youth mu 2015, mu 2016-2017 aba Umunyamabanga wa JCI Rwanda. Kuva mu 2018 yari Visi Perezida aho yanahawe inshingano zirimo gukurikirana Iterambere n’Imibanire.

    Uyu musore yize muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ikoranabuhanga mu bijyanye na Engineering ndetse yanakurikiranye amasomo ajyanye no kwihangira imirimo muri Wharton School University of Pennsylvania.

    Asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete yitwa O’Genius Priority Ltd. Nyuma yo kubona ko mu burezi bw’u Rwanda hakiri ikibazo cy’umubare muto w’amashuri afite Laboratwari zijyanye n’amasomo n’amasomo ya siyansi, iyi sosiyete ifite urubuga rufasha abanyeshuri kubona ubumenyi busanzwe buzitangirwamo.

    Kuva O’Genius Panda yashingwa mu 2017, abanyeshuri barenga 8,000 bava mu bigo birenga 100 mu Rwanda babashije kwiga bayifashishije. Iki kigo cyatanze imirimo 50 ku rubyiruko.

    Igiraneza Origène yagizwe Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira impinduka, JCI Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiraneza-origene-yagizwe-umuyobozi-w-umuryango-w-urubyiruko-ruharanira

  • Abana bavutse ku Bunani ni icyizere cy’ibyiza muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, nibwo ababyaza ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga giherereye i Kanombe bakiriye abana babiri b’abakobwa, nk’uko byatangajwe n’umuforomokazi, Turagara Sanyu Florence, waraye izamu ryakesheje umwaka wa 2020.

    Umubyaza witwa Sanyu Florence
    Umubyaza witwa Sanyu Florence

    Turagara yagize ati: “umwe muri abo babyeyi yabyaye nka saa kumi n’imwe z’igitondo undi na we abyaye mu kanya saa tatu, bose babyaye abana b’abakobwa nta kibazo bafite bose bameze neza.”

    Ubusanzwe ngo muri iki kigo nderabuzima bafite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 5 ku munsi, ariko ngo iyo babaye benshi bagerageza uburyo bwose babafasha bakoresheje ibindi byumba biri kwa muganga.

    Ku munsi w’Ubunani mu mwaka ushize wa 2020 ngo havutse abana batanu, ariko ngo mu yindi myaka iheruka havukaga abana barenze 5.

    Celine ni umwe mu babyeyi bibarutse umwana w’umukobwa amwita Izere Welcome Winnie kubera ko yavutse mu gihe ababyeyi be bafite icyizere cyo kubaho muri 2021 bitewe n’ibyo baciyemo mu mwaka wa 2020 wavuzwemo cyane icyorezo cya COVID-19.

    Celine ati: “Tugomba kugira icyizere kubera ko gutwita ku badamu biba ari urugamba rukomeye, noneho muri iki gihe turimo cya COVID nawe urabona biragoye kugera ku mudamu utwite byari ikibazo ntabwo kuyirokoka (COVID-19) byari byoroshye.”

    Nubwo Celine yari atwite mu gihe cya COVID-19 kuva mu kwezi kwa 3 kugeza aho yibarutse uyu mwana, ngo yakomeje kuva mu rugo agendagenda ashakisha amaramuko afite ubwoba ko yakwandura COVID-19 bikamuviramo urupfu n’uwo atwite.

    Celine ati: “Byarashobokaga ko nayandura ariko ubu hari icyizere cy’ubuzima, ni yo mpamvu twamwise IZERE.”

    Ubusanzwe uyu mubyeyi wari uherekejwe n’umugabo we ngo afite abandi bana 3 b’abahungu ariko kuba abonye undi w’umukobwa ngo ni amahirwe y’inyongera kuri icyo cyizere cyo kubaho neza muri 2021.

    Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu
    Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu

    Alice Uwamahoro na we wari mu cyumba cy’ababyeyi (maternité) nyuma yo kwibaruka umukobwa muri iki gitondo, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze afite umunaniro ariko arihangana aravuga, agaragaza ko na we yishimye kandi nubwo yari atarashaka izina ry’umwana ngo arabona ko afite icyizere muri 2021.

    Uwamahoro ati: “Ndishimye kubyara neza kandi kuri iyi tariki, umwaka ushize Imana yaturinze icyorezo kuba umuntu abyaye. Iyo utwite uba ufite ubwoba, mbese kubona urokotse wabyaye ni ibyo gushimira Imana rwose.”

    Ku bitaro bya Nyagatare abana icyenda ni bo bavutse ku bunani

    Guhera saa sita z’ijoro kugera saa mbili z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 mu bitaro bya Nyagatare havutse abana icyenda.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Doctor Major Ernest Munyemana avuga ko havutse abakobwa batandatu n’abahungu batatu.

    Akomeza avuga ko abana bameze neza ndetse n’ababyeyi babo ari uko.

    Abana bavutse ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere buri mwaka bakunze kwitwa ba Bunani.

    Kubyara kuri iyi tariki benshi mu babyeyi usanga babifata ko ari umugisha cyane cyane iyo babyaye neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abana-bavutse-ku-bunani-ni-icyizere-cy-ibyiza-muri-2021