Category: Uncategorized

  • Justin Bieber yakoze ikintu kidasanzwe mu rwego rwo kwiha Imana #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'inshuti ya Justin Bieber witwa Carl Lentz,niwe wamwereye imbuto zatumye nawe yifuza kuba umupasiteri ariyo mpamvu yatangiye kwiga Bibiliya.

    Ikinyamakuru OK cyagize kiti 'Justin ntabwo ashaka kuva mu muziki,ariko arumva hari ijwi rinini riri kumuhamagara.Arashaka kuba umupasiteri umwaka utaha.'

    Iki cyamamare cyashimye bikomeye itorero rya Hillsong ukuntu ryagifashije guhinduka kikava mu mwijima kikajya mu mucyo,kuko cyari cyarabaswe n'ibiyobyabwenge,kurwana cyane no gufungwa buri gihe,n'ibindi.

    Justin Bieber,ubu asigaye ari umwe mu bafasha korari ya Hillsong kuririmba ndetse ngo yamaze kuyinjiramo.

    Bieber akimara kugera mu biganza bya Pasiteri Lentz yarahindutse cyane ndetse ngo yihanye ibyaha ku buryo ashobora kuba pasiteri muri uyu mwaka.

    OK Magazine yagize iti 'Justin yizeye ko yayobora ibijyanye no guhindura abantu.Ntabwo yari yarigeze yishima cyangwa ngo agire ubuzima bwiza nkuko bimeze ubu.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/justin-bieber-yakoze-ikintu-kidasanzwe-mu-rwego-rwo-kwiha-imana

  • Igiraneza Origène yagizwe Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko ruharanira impinduka, JCI Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yatangajwe nk'umuyobozi mushya uzayobora JCI Rwanda, umuryango wita ku kubaka urubyiruko no kurwongerera ubumenyi mu mishinga yarwo mu mwaka wa 2021.

    Igiraneza Origène yihaye intego yiswe 'Inspire collaboration'' bishatse kuvuga ''Gukomeza kongera imikoranire'', igamije kurushaho guhuza imbaraga mu kugera ku iterambere rirambye.

    Yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango wa JCI Rwanda.

    Yagize ati 'Birashimishije kubona mu rubyiruko bagenzi banjye bangiriye icyizere. Ni inshingano nahawe mu gihe kigoye ariko tugomba kubinyuramo.''

    Yasobanuye ko we na Komite y'abantu batandatu bazakorana bazimakaza imikoranire kuko ari uburyo bwiza kandi bwizewe bwabateza imbere.

    Ati 'Kimwe mu bintu by'ingenzi cyatumye umuryango ukomera ni ugushyira hamwe no gufatanya, ni byo bitanga umusaruro munini. Numva ko mu byo dushaka gushyira imbere ari ugukomeza kongera imikoranire hagati yacu na bagenzi bacu ndetse n'abandi bari hanze y'igihugu.''

    Muri rusange Umuryango JCI ufasha urubyiruko kwitoza kuba abayobozi b'ahazaza, kwita ku bababaye, gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kureba uburyo bakemura ibibazo biba mu muryango w'abantu runaka.

    Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Missouri, uhuriza hamwe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 40, ukaba umaze imyaka isaga 100 ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005, ihafite abanyamuryango barenga 300.

    Komite nshya iyobowe na Igiraneza izita cyane ku gushyira imbaraga mu
    kongera ibikorwa bigenerwa urubyiruko, gukomeza gahunda zisanzweho zo kurwongerera ubumenyi n'amahugurwa, gushaka uko igihugu gihagararirwa mu mahanga no kwakira imwe mu nama mpuzamahanga ku butaka bw'u Rwanda.

    Igiraneza yahawe kuyobora JCI Rwanda yari asanzwe abereye Visi Perezida mu myaka itatu ishize. Yinjiye muri uyu muryango mu 2013 ari umukorerabushake, aba umunyamuryango wemewe mu 2014, yabaye umuyobozi wa JCI Kigali Youth mu 2015, mu 2016-2017 aba Umunyamabanga wa JCI Rwanda. Kuva mu 2018 yari Visi Perezida aho yanahawe inshingano zirimo gukurikirana Iterambere n'Imibanire.

    Uyu musore yize muri Kaminuza y'u Rwanda muri Koleji y'Ikoranabuhanga mu bijyanye na Engineering ndetse yanakurikiranye amasomo ajyanye no kwihangira imirimo muri Wharton School University of Pennsylvania.

    Asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete yitwa O'Genius Priority Ltd. Nyuma yo kubona ko mu burezi bw'u Rwanda hakiri ikibazo cy'umubare muto w'amashuri afite Laboratwari zijyanye n'amasomo n'amasomo ya siyansi, iyi sosiyete ifite urubuga rufasha abanyeshuri kubona ubumenyi busanzwe buzitangirwamo.

    Kuva O'Genius Panda yashingwa mu 2017, abanyeshuri barenga 8,000 bava mu bigo birenga 100 mu Rwanda babashije kwiga bayifashishije. Iki kigo cyatanze imirimo 50 ku rubyiruko.

    Igiraneza Origène yagizwe Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko ruharanira impinduka, JCI Rwanda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiraneza-origene-yagizwe-umuyobozi-w-umuryango-w-urubyiruko-ruharanira

  • Ishusho y'i Nyabugogo ku munsi wa nyuma wa 2020 (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyaranagaragaye mbere y'Umunsi wa Noheli, ubwo abagenzi benshi bahuriye muri Gare ya Nyabugogo bagana mu bice bitandukanye by'igihugu gusangira iminsi mikuru n'imiryango yabo.

    Cyaje gukemurwa abagenzi bahurizwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bahabwa imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye mu kwirinda umuvundo ndetse no kuba abagenzi bakwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga i Nyabugogo mu masaha y'igitondo, yasanze hari abagenzi babuze imodoka, bamwe bihebye, abandi bigaragara ko bamanjiriwe, mu gihe hari n'abageragezaga gushaka imodoka zo hanze ya gare ariko na zo ntizabonekaga.

    Rubangisa Rwigema uyobora Ikigo kigenzura Umutekano wa gare, ATPR, yavuze ko iki kibazo cyatewe n'igabanuka ry'abagenzi bagenda mu modoka bitewe no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Yagize ati 'Biragoye gufata abantu benshi bakajya mu modoka imwe, mwibuke ko hari n'ubwo abantu ari benshi ariko ho harafunguye. Ibaze noneho abantu bagiye no mu modoka begeranye.'

    Yongeye ati 'Nureba neza urasanga umuntu wese yishakira kubona itike gusa, ibyo kwiyitaho ntubimubaze, turamutse tubashyize mu modoka ari benshi byagorana cyane'.

    Mu gihe cy'iminsi mikuru hakunda kugaragara abantu benshi batega imodoka ziva n'izijya mu ntara cyane ko abenshi baba babonye umwanya wo gusangira Noheli n'Ubunani n'imiryango yabo.

    Abantu bari bategereje imodoka ari benshi

    Hari abari bitwaje imizigo

    Abantu bose bari bambaye udupfukamunwa

    Hari abagendaga mu modoka zitamenyerewe

    Byari ingorabahizi kubona imodoka icyura abantu

    Abantu bagaragazaga umunaniro

    Abantu bari benshi cyane muri Gare ya Nyabugogo

    Bamwe mu baggenzi bagaragazaga umunaniro kubera gutegereza imodoka igihe kirekire

    Ahicara abategereza imodoka hari huzuye

    Abantu bari begeranye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abantu bari benshi cyane

    Hari abagaragaza kurambirwa kubera gutegereza imodoka igihe kinini

    Abantu bari uruvunganzoka

    Byagaragaraga ko abantu bose badahita babona imodoka kuko hari abari bahamaze umwanya munini

    Ikibazo cy’abantu babura uburyo bwo gutaha gisanzwe kigaragara mu minsi mikuru

    Imodoka yabonaga umugabo igasiba undi

    Imodoka yajyagamo abantu bacye, hari n’abatarabona amatike mu masaha y’igicamunsi

    Hari abavuze ko batazi uko bari bugere mu ntara bakomokamo

    Abantu bari benshi ku mirongo yo muri gare

    Yari yipfunyikiye, yumvise inzara imwishe agira uko yigenza

    Ku Bunani bamwe bishimira ibyo bagezeho. Uyu yacyuye inkoko azasangira n’umuryango we

    Amafoto: Niyonzima Moses

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-i-nyabugogo-ku-munsi-wa-nyuma-wa-2020-amafoto-na-video

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yaciye ibirindiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw'Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki niwe ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n'igikundiro imahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw'Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu gifaransa risobanura 'Chef', niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n'umuntu mu muhanda ukamubwira uti Komera Nyakubahwa, hano ho baravuga ngo 'Tongana nye Kötä zo'.

    Ba Kötä zo' rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n'Ingabo z'u Rwanda. Hafi y'Ikigo cy'Ingabo z'u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy'Indege cya Bangui-M'poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M'poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n'Ingabo z'u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, urakomeye, ijoro ryiza n'andi nk'ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y'i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati 'Oya, Kötä zo 3500'. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y'ingenzi kandi yose irahura] utarahura n'Ingabo z'u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimire, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n'inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y'Umukuru w'Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n'uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z'u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka 'Number 1', ni umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batashakaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk'isuku nke n'aho urebye ku rutugu rw'abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry'u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w'Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk'iy'Ingabo z'u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w'Umukuru w'Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa cyenda z'i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z'u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry'umunsi wa nyuma w'umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b'u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n'ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by'umwihariko muri iri joro ry'umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Batayo ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk'abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z'ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n'ibishashi by'ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n'urusaku rw'amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n'abasirikare b'aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya P15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y'uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n'amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b'u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n'izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n'abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruraterwa ntirutera! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n'umusanzu w'Ingabo z'u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati 'Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw'intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy'umutekano muke wa Perezida.'

    'Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by'ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n'abayobozi b'igihugu bagira umutekano.'

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y'igihugu mu bijyanye n'umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b'u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z'Umugaba Mukuru w'Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa FACA, Ingabo za Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n'ingabo z'u Rwanda gucunga umutekano. Ati 'Dukorana neza, nta kibazo.'

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b'u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw'agashinyaguro n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z'u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati 'N'Abarundi barabizi ko ari Ingabo z'u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko aba-FACA bari birutse kare'.

    Usibye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati 'Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by'inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy'ingenzi mu buzima bwa demokarasi y'igihugu cyacu.'

    Yakomeje agira ati 'Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by'Ingabo z'u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n'izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z'umutwe udasanzwe z'u Rwanda zicunze umutekano w'Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.'

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri P15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yaciye-ibirindiro-amafoto

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yahashinze ibirindiro (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw'Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki ni we ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n'igikundiro i mahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw'Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu Gifaransa risobanura 'Chef', niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n'umuntu mu muhanda ukamubwira uti 'Komera Nyakubahwa', hano ho baravuga ngo 'Tongana nye Kötä zo'.

    Ba Kötä zo' rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n'Ingabo z'u Rwanda. Hafi y'Ikigo cy'Ingabo z'u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy'Indege cya Bangui-M'poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M'poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n'Ingabo z'u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, Urakomeye, Ijoro ryiza n'andi nk'ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y'i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati 'Oya, Kötä zo 3500'. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y'ingenzi kandi yose irahura] utarahura n'Ingabo z'u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimiye, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n'inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y'Umukuru w'Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n'uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z'u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka 'Number 1', ni Umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, ingabo zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batabashaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk'isuku nke n'aho urebye ku rutugu rw'abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry'u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w'Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni Abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk'iy'Ingabo z'u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w'Umukuru w'Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa Cyenda z'i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z'u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry'umunsi wa nyuma w'umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b'u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n'ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by'umwihariko muri iri joro ry'umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Kompanyi ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk'abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z'ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n'ibishashi by'ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n'urusaku rw'amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n'abasirikare b'Aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya PK15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y'uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n'amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b'u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n'izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n'abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n'umusanzu w'Ingabo z'u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati 'Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw'intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy'umutekano muke wa Perezida.'

    'Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by'ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n'abayobozi b'igihugu bagira umutekano.'

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y'igihugu mu bijyanye n'umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b'u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z'Umugaba Mukuru w'Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n'ingabo z'u Rwanda gucunga umutekano. Ati 'Dukorana neza, nta kibazo.'

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b'u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw'agashinyaguro n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z'u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati 'N'Abarundi barabizi ko ari Ingabo z'u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko abasirikare ba Centrafrique bari birutse kare'.

    Usibye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati 'Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by'inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy'ingenzi mu buzima bwa demokarasi y'igihugu cyacu.'

    Yakomeje agira ati 'Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by'Ingabo z'u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n'izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z'umutwe udasanzwe z'u Rwanda zicunze umutekano w'Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.'

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri PK15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa Cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yahashinze-ibirindiro-amafoto-na-video

  • Kimenyi Yves yifurije umwaka mushya muhire abakunzi be anibutsa Muyango ko amukunda cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugihe ibyamamare hirya no hino bikomeje kwifuriza imiryango yabo,inshuti, n'abavandimwe babo  umwaka mushya mwiza wa 2021, Kimenyi Yves nawe yafashe akanya maze anyarukira kuri instagram aho yifurije abakunzi be umwaka mushya mwiza ndetse aboneraho kubwira umukunzi we, Uwase Muyango Claudine ko amukunda cyane.

    Kuri uyu wa 5 tariki ya 01 Mutarama 2021 nibwo Kimenyi Yves yifurije ubunani bwiza abakunzi be ,abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Mu magambo ye yagize ati:'Umwaka mushya muhire mwese, Imigisha y'Imana ibe kuri buri umwe wese'

    Yakomeje abwira Muyango ko mukunda cyane agira ati:'@uwase_muyango umwaka mushya Babe wanjye ❤❤Ndagukunda '.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-yifurije-umwaka-mushya-muhire-abakunzi-be-anibutsa-muyango-ko-amukunda-cyane/

  • Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wasanzwe mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo w’uyu mukecuru witwa Nyirahabineza Jeanne wabonetse mu Kiyaga cya Kivu mu masaha ya saa Saba zo ku wa 31 Ukuboza uri kureremba hejuru y’amazi.

    Bamwe mu baturage IGIHE yasanze ku nkengero z’iki kiyaga bavuze ko babonye uwo murambo hakiri kare ariko abayobozi baza kuwukuramo mu masaha ya saa Cyenda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome yavuze ko iperereza ryatangiye ariko ko bikekwa ko yiyahuye.

    Yagize ati ’’ Ni uwo mu Mudugudu wa Rushonde, abantu bapfuye bakunze kugaragara mu Kivu baba biyahuye bitewe n’impamvu zitandukanye. Uriya mubyeyi hari abantu bari bamubonye mu gitondo ari muzima, kwiyahura nicyo gikekwa ariko iperereza riracyakomeje.”

    Mu kwezi gushize nibwo mu Karere ka Rusizi mu kiyaga cya Kivu hari habonetse umurambo w’undi mugabo uri mu mufuka.

    Umurambo w’uyu mukecuru wasanzwe ureremba muri aya mazi y’Ikiyaga cya Kivu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umukecuru-wasanzwe-mu-kivu

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yahashinze ibirindiro (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw’Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki ni we ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n’igikundiro i mahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw’Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu Gifaransa risobanura “Chef”, niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n’umuntu mu muhanda ukamubwira uti ’Komera Nyakubahwa’, hano ho baravuga ngo “Tongana nye Kötä zo”.

    Ba Kötä zo” rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n’Ingabo z’u Rwanda. Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M’poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n’Ingabo z’u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, Urakomeye, Ijoro ryiza n’andi nk’ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y’i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati “Oya, Kötä zo 3500”. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y’ingenzi kandi yose irahura] utarahura n’Ingabo z’u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimiye, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n’inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n’uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z’u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka “Number 1”, ni Umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, ingabo zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batabashaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk’isuku nke n’aho urebye ku rutugu rw’abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry’u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w’Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni Abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa Cyenda z’i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z’u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry’umunsi wa nyuma w’umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b’u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n’ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by’umwihariko muri iri joro ry’umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Kompanyi ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk’abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z’ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n’ibishashi by’ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n’urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n’abasirikare b’Aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya PK15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n’abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”

    “Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by’ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n’abayobozi b’igihugu bagira umutekano.”

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu mu bijyanye n’umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n’ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano. Ati “Dukorana neza, nta kibazo.”

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw’agashinyaguro n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “N’Abarundi barabizi ko ari Ingabo z’u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko abasirikare ba Centrafrique bari birutse kare”.

    Usibye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati “Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri PK15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa Cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yahashinze-ibirindiro-amafoto-na-video

  • Iburasirazuba: Abantu 1824 baraye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirida COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatwa barenze ku mabwiriza bahabwa amasomo y
    Abafatwa barenze ku mabwiriza bahabwa amasomo y’ububi bwa COVID-19 n’akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yasobanuye ko mu bafashwe harimo 1029 barengeje isaha yo kugera mu ngo zabo abandi 628 bafatwa kubera kutambara neza agapfukamunwa no kudahana intera.

    CIP Hamdun Twizeyimana kandi avuga ko abantu 167 bafatiwe mu tubari dutandukanye. Hafashwe kandi imodoka umunani, moto 28 n’amagare 14.

    Abafashwe bose bigishijwe ndetse banacibwa amande agenwa hakurikijwe ibyemezo by’inama njyanama ya buri karere, imodoka na moto zo zikaba zicibwa amande y’ibihumbi 25.

    Ashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri ndetse n’ay’inzego z’ubuzima kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-abantu-1824-baraye-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirida-covid-19

  • Nyamasheke: Abarimu bakorera Leta bafashije abo mu bigo byigenga bagezweho n’ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abarimu 190 bo mu bigo 11 bihererereye muri uyu Murenge bavuze ko ibi babikoze kuko bazirikana ko nubwo bamaze igihe bahembwa, hari bagenzi babo bamaze amezi umunani badahembwa.

    Mukatembasi Concessa wigisha muri rimwe muri aya mashuri yagize ati “iki gikorwa twakoze nuko twabonye Perezida wa Repubulika yatwitayeho mu gihe cya Covid 19, abarimu bakorera mu bigo bya Leta tugahembwa tutari gukora akazi. Dusanga rero tugomba kumushimira tubinyuza mu gushakira abavandimwe bacu batigeze bahembwa.”

    Abarimu bafashijwe ni abo mu kigo kigenga bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Maritini (College saint Martin Hanika).

    Bimwe mu byo bahaye buri mwalimu harimo ibishyimbo ibiro bitanu, ifu y’ibigori (Kawunga) ibiro bitanu, ibiro bitanu by’umuceri na litiro y’amavuta.

    Aba barezi 13 bahawe ibi biribwa bavuze ko ari igikorwa kiza kandi bakaba bashimiye aba barium bagenzi babo babatekerejeho.

    Tuyishime Ismail wigisha mu ishami ry’icungamutungo yagize ati “Covid-19 yakoze ku mpande zose ariko mu bigo byigenga byari akarusho. Guhembwa byarahagaze kuko abana bahise bataha kubona ubushobozi ku kigo birahagarara. Nari mbayeho nabi. Niba wari umenyereye kubaho uriye gatatu ku munsi byarahagaze byibuza ukarya rimwe. Turashima igikorwa bagenzi bacu mu bigo bya Leta bakoze kuba badutekerejeho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise yashimye igitekerezo cyagizwe n’abarimu ba Leta kuko cyerekana ko bazirikana.

    Aba barimu 190 bashyizeho urubuga rwa WhatsApp bise ‘Thanks President’ aho buri wese yitanze amafaranga ashoboye nta gahato maze bagakusanya amafaranga hafi ibihumbi 200 ariyo baguzemo ibyo biribwa batanze.

    Abarimu bakorera Leta bafashije abakorera mu bigo byigenga bamaze igihe badahembwa kubera Covid -19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarimu-bakorera-leta-bafashije-abo-mu-bigo-byigenga-bagezweho-n