Category: Uncategorized

  • Mu magambo yuzuyemo imitoma yo ku rwego rwo hejuru, Mukunzi Yannick yifurije umugore we isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yifurije isabukuru nziza umugore we wamenyekanye ku mazina ya Iribagiza Joy. Ibi Yannick Mukunzi yabitangaje kuri uyu munsi tariki ya 01 Mutarama ari nawo munsi umugore we yizihizaho isabukuru ye y'amavuko.

    Yannick Mukunzi n'umugore we

    Nyuma yuko Yannick Mukunzi ashyize hanze iyi foto ari kumwe n'umugore we, yayiherekesheje amagambo yuzuyemo urukundo rwinshi maze yifuriza umugore we isabukuru nziza agira ati:

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuzuyemo-imitoma-yo-ku-rwego-rwo-hejuru-mukunzi-yannick-yifurije-umugore-we-isabukuru-nziza-yamavuko/

  • Safi Madiba yasabye imbabazi umuntu wese yakoshereje anashima Imana yamurinze mu mwaka wa 2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Safi Madiba kuri ubu urimo gukorera umuziki we mu gihugu cya Canada yasabye imbabazi umuntu wese yaba yarakosereje muri mwaka wa 2020 ndetse anashima Imana yamurinze muri 2020. Ibi Safi Madiba yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yatangaje ibi bikurikira:

    Safi Madiba kandi yaboneyeho yifuriza abafana be umwaka mushya muhire wa 2021.

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-yasabye-imbabazi-umuntu-wese-yakoshereje-anashima-imana-yamurinze-mu-mwaka-wa-2020/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda ari kumwe n'umwuzukuru we #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya muhire wa 2021 inshuti ze zose n'umuryango. Yanditse ati “Umwaka mushya muhire nshuti, mwese n'umuryango”.

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 rinatangiza uwa 2021,Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19 igihe urukingo rwayo rutaragera mu Rwanda ndetse abibutsa ko gushyira hamwe aribyo bizatuma umwaka utaha uba mwiza ku Banyarwanda.

    Perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nubwo igihugu cyahuye n'ibibazo ariko u Rwanda rwageze kuri byinshi binyuze mu gufatanya.

    Ati 'Twageze kuri byinshi nubwo twahuye n'ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.Ibi bivuze ko dushobora gukora n'ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya.'

    Umukuru w'igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda ko 'Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid-19 rutaratugeraho.

    Kubera imbaraga zanyu,ubushake no gukunda igihugu twese dufite,uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.Twirinde rero,buri wese yite ku bandi.'

    Perezida Kagame yavuze ko iri jambo rye ari iryo gusoza umwaka no gutangiza uwa 2021 ndetse ko byinshi yabivuze ubwo aheruka kugaragaza uko igihugu gihagaze.

    Perezida Kagame yavuze ko we n'umuryango we bifurije 'Umwaka mushya muhire abanyarwanda bose',ko wababera uw'Uburumbuke.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yifurije-umwaka-mushya-muhire-abanyarwanda-ari

  • Akarere ka Rubavu n’abikorera basinyanye amasezerano yo kurangiza kubaka isoko rya Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy
    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko isoko rizaba rimeze niryuzura. Rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

    Ayo masezerano avuga ko iki kigo cyeguriwe isoko nikiramuka kitarangije kubaka iri soko mu mezi atandatu nta mpamvu igaragara yatanzwe, amasezerano azahita aseswa. Ayo masezerano kandi ateganya ko iki kigo nyuma yo kubaka inyubako yari yaratangijwe n’Akarere kizahita cyubaka indi nyubako izafasha abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi kubona aho bakorera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wasinye amasezerano akaba yizeza abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi ko bagiye kubona aho gukorera hameze neza kandi ibikorwa byo kuvugurura umujyi bigashyirwa mu bikorwa.

    Agira ati « Hari abagiye kuryubaka ariko hari n’abifuza kubona aho bakorera, icyo tubabwira ni uko dufite icyizere ko mu mezi atandatu bazabona aho gukorera hameze neza ndetse nyuma yo kubaka iyi nyubako isanzwe bakubaka n’igice cya kabiri, ni ibikorwa bizahindura byinshi haba mu gutanga akazi no kongera ubwiza bw’umujyi kimwe no gukangura abafite ubushobozi kwitabira imishinga yo kubaka no kwitabira imishinga minini. »

    Ni isoko rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyari cyatangijwe kubakwa kigomba kuzura mu mezi atandatu gitwaye miliyari 2 na miliyoni 700 nkuko biri mu masezerano Rubavu investiment company yagiranye n’Akarere ka Rubavu kazaba umunyamigabane ufite miliyari 2 na miliyoni 18.

    Akarere ka Rubavu kavuga ko kazakomeza kugenzura ibikorwa byo kubaka iri soko kugira ngo harebwe ko ryujuje ubuziranenge.

    Ikindi kiciro cya kabiri ni ahari isoko riri gukorerwamo hagomba kongerwa hakubaka inyubako izatwara amafaranga menshi bikazatuma iri soko ryuzura ritwaye akayabo ka miliyari 7.

    Ubuyobozi bwa Rubavu Investiment company buvuga ko kuva amasezerano akozwe, abanyamigabane bagiye gutanga amafaranga ibikorwa byo kubaka bigatangira.

    Twagirayezu Pierre Celestin umuyobozi wa Rubavu Investiment company akaba atanga ikizere kubateze amaso ku isoko rya Gisenyi ko rigiye kubakwa kandi n’abandi bashaka kubagana bakaba bakinjiramo.

    isoko ryatangiye kubakwa kuva muri 2009, abakorera mu Mujyi wa Gisenyi bakavuga ko riteye umwanda kubera ari inyubako ishaje ituzuye, abandi bakavuga ko ari ho hacumbika inzererezi.

    Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yahagaze muri 2011 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere buhisemo kurigurisha na rwiyemezamirimo ABBA.ltd kuri miliyari imwe na miliyoni 300, bugashyira imigabane mu kubaka Hoteli Kivu Marina Bay ihuriweho n’Uturere tw’Intara y’Uburengerazuba na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu yayitangije.

    Icyakora iki cyemezo nticyashimishije inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yariho, maze kuwa 27 Werurwe 2015 yeguza Komite Nyobozi yose y’Akarere yari igizwe na Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.

    Isoko ryahise rijya mu manza hagati y’Akarere kashakaga kuryisubiza na rwiyemezamirimo wari waryeguriwe, ariko izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, tariki ya 7 Gashyantare 2017 risubizwa mu maboko y’Akarere, hakurikiraho ko ryakurwa mu mutungo wa Leta rigashyirwa mu mutungo w’Akarere, ibintu byamaze gukorwa ubu hakaba hasigaye ko ryegurirwa abikorera bagatangira kuryubaka.

    Fiat Felin umwe mubaharaniye ko ryahabwa abikorera ba Rubavu ndetse bagakora n’inyigo yagendeweho kongera kuryubaka, yatangarije Kigali Today ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2,700,000,000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya mafaranga azakurwa mu banyamuryango b’ikigo cya KIVING gisaba umuntu kwishyura umugabane wa miliyani 540, iki kigo akaba aricyo gihuza abanyamuryango banshi bafite ubushobozi bukeya mu gihe Rubavu investiment Company ltd kuyinjiramo bisaba gutanga umugabane wa miliyoni 27.

    Habyarimana Gilbert umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kwegurira abikorera isoko bakaryubaka bizakangura n’abandi bikorera gushyira hamwe bagakora ibikorwa bikomeye biteza imbere Akarere.

    Kigali Today ivugana n’abakorera mu isoko rya Gisenyi ryubatswe mu mwaka wa 1989 bavuga ko bakwiye kwegerwa bagatanga imigabane kugira ngo bazagire uruhare mu kurikoreramo.

    Umwe ati ‘‘Dutegereje ko batugeraho tugasobanurirwa tugatanga imigabane, aho dukorera harashaje, turanyagirwa, izuba riratwica, ntihahagije mbese twarumiwe, buri gihe twumva ko isoko rigiye kubakwa tugategereza tugaheba”.

    Isoko rya Rubavu rishaje ribarirwamo abacuruzi 850, na bo bakorera mu buzima bubi bwo kwicwa n’izuba, kunyagirwa n’imvura ndetse bamwe bakabura imyanya bakajya kuzengurutsa ibicuruzwa hanze y’isoko bigatuma abari mu isoko batagurirwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma yo kubaka isoko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa gisenyi bizahita bitangira.

    Habyarimana Gilbert umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akavuga ko abafite inyubako mu mujyi bagomba kwitegura kuvugurura inyubako zikajyana n’icyerekezo cy’umujyi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/akarere-ka-rubavu-n-abikorera-basinyanye-amasezerano-yo-kurangiza-kubaka-isoko-rya-gisenyi

  • Nyagatare: Abasore 3 bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero #rwanda #RwOT

    Bafashwe bikekwa ko bavuye kubyiba mu rusengero rw'itorero ryitwa Eagle Evangelical Ministries ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n'imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n'umuzamu warindaga urwo rusengero.

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri. Hanafashwe uwari umuzamu w'urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n'abayobozi mu nzego z'ibanze bamaze gufata abo bakekwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga umuzamu w'urusengero azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk'aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

    Ati 'Bisa nk'aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w'urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n'ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.'

    Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-abasore-3-bafashwe-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-mu-rusengero

  • Lionel Messi yaguze inzu nziza cyane muri Amerika aca amarenga y'aho ashobora kwerekeza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Lionel Messi ashobora kongera imyaka 2 ku masezerano afitanye na FC Barcelona hanyuma muri 2023 akerekeza mu ikipe ya Inter Miami cyane ko yanamaze kugura inzu muri Amerika.

    Messi w'imyaka 33,azarangiza amasezerano ye na FC Barcelona mu mpeshyi y'uyu mwaka aho buri wese yibaza ahazaza he cyane ko nawe yavuze ko atahazi.

    Messi yashakaga kuva muri FC Barcelona mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino ariko ntibyamukundira kuko ubuyobozi bw'iyi kipe bwavuze ko umushaka agomba kwishyura miliyoni 700 z'amayero.

    Messi yavuze ko atajyana mu nkiko ikipe yamuhaye ibyo afite byose yemera kuyigumamo kugeza amasezerano ye arangiye gusa biravugwa ko ashobora gukomeza kuyikinira n'umwaka utaha.

    Amakuru yavugaga ko ashaka kongera gukorana na Pep Guardiola muri Manchester City naho abandi bakavuga ko ashaka kwerekeza muri PSG.

    Amakuru avuga ko Messi yifuza ko abana be baziga mu mashuri makuru muri Amerika mbere y'uko berekeza muri kaminuza.

    Iyi nzu Messi amaze umwaka n'igice ayiguze muri Amerika aho ngo iteganye n'inyanja kandi ngo ifite icyuma kizamura imodoka kikazigeza hejuru.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na La SEXTA,Messi yavuze ko yifuza kuzakina muri USA.Ati 'Ndashaka kuzakina muri US,nkareba ubuzima bw'aho ndetse na shampiyona y'aho uko imeze ariko nkazagaruka muri FC Barcelona.'







    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yaguze-inzu-nziza-cyane-muri-amerika-aca-amarenga-y-aho-ashobora

  • Rwanda:Igitangaza cyabaye ku munsi wa nyuma wa 2020 havuka ihene ifite umutwe nk'uw'inka,amaboko 4,amaguru 4 n'ibitsina byombi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko iriya nyana yavutse ari nzima nyuma y'umwanya muto ihita ipfa. Yavutse inyuma ifite ibiranga ikimasa, inafite indorerezi nk'inyana.

    Iyi nka yavutse kuri uyu munsi wa nyuma wa 2020, ifite ibitsina byombi (igice kimwe bigaragara ko ari inyana ikindi bigaragara ko ari ikimasa), ku gice k'inyana hagaragaraho indorerezi bigaragara ko ari inyana.

    Yavukiye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagali ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza.

    Abaturage na nyirayo w'umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 80 y'amavuko batunguwe n'uko yavutse imeze, kandi nyirayo bikaba bitamuhungabanyije.

    Imbyeyi yari ihatse iriya nka yabyaye mu gihe giteganyijwe cy'amezi 9.

    Sinzababanza Francois Xavier umuvuzi w'amatungo wikorera ku giti cye ni we wateye intanga mu buryo bwa gihanga taliki 05 Werurwe 2020.

    Aganira n'ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru, yavuze ko ibyabaye bidakunze kubaho, ariko nka we usanzwe ari Umuvuzi w'amatungo bahura n'ibisa nk'ibyo aho inyana ishobora kuvuka nta nda y'amaganga igira nk'uko Abaganga bavura abantu na bo bashobora kubona umuntu avutse kandi nta gitsina agira, akemeza ko bibaho gacye ariko bibaho.

    Ati:'Ntibyoroshye kumenya ikibitera kuko twe turakora Imana igaha umugisha ibyo twakoze cyane ko dutera inka (zashyuhijwe cyangwa zarinze) intanga zujuje ubuziranenge ziba zaturutse muri RAB'.

    Xavier avuga ko kwirinda ko havuka inka idasanzwe nk'iriya byo bitashoboka kuko umuntu abona biba nta ruhare yabigizemo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/rwanda-igitangaza-cyabaye-ku-munsi-wa-nyuma-wa-2020-havuka-ihene-ifite-umutwe

  • Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutumwa Polisi yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo ku itariki 31 Ukuboza 2020, Polisi yavuze ko uwo muyobozi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyaruguru-gitifu-w-umurenge-wa-kibeho-yatawe-muri-yombi

  • Umugore wahanaguraga inkweto z'abakire yakoze benshi ku mutima kubera inzu yubatse muri make akorera #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yavuze ko nubwo nta ntebe n'amarido birimo kubera ko amafaranga yamushiranye ariko ashima Imana cyane.

    Abantu benshi bashimiye uyu mugore kubera imbaraga nyinshi yakoresheje cyane ko hari na bamwe biyemeje kumutera inkunga ngo inzu yuzure neza.

    Uyu mugore yavuze ko byamutwaye imyaka 5 kugira ngo yuzuze iyi nzu ye ariko ubu yishimiye cyane kuba yarakabije inzozi ze.

    Iyi foto yayishyize hanze kuwa 29 Ukuboza 2020,yishimira ko asoje umwaka aba mu nzu yiyubakiye nubwo bitari byoroshye.

    Uyu mugore yavuze ko nta kindi kintu afite muri iyi nzu ye nshya uretse igiti cya Noheli yahawe akagishyira mu nzu.

    Yagize ati 'Inzu yanjye nshya.Byantwaye imyaka 5 nk'umuntu uhanagura imyenda y'abandi ngo nyuzuze.Nta marido arimo,nta ntebe n'ibindi uretse njye n'igiti cya Noheli gusa.Ubu ndishimye.

    Benshi mu bamukurikira bamushimiye ibyo yakoze ndetse bamwe bamusaba ko bamufasha kuzuza ibibura mu nzu ye.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wahanaguraga-inkweto-z-abakire-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-inzu