Category: Uncategorized

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yahashinze ibirindiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw’Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki ni we ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n’igikundiro i mahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw’Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu Gifaransa risobanura “Chef”, niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n’umuntu mu muhanda ukamubwira uti ’Komera Nyakubahwa’, hano ho baravuga ngo “Tongana nye Kötä zo”.

    Ba Kötä zo” rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n’Ingabo z’u Rwanda. Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M’poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n’Ingabo z’u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, Urakomeye, Ijoro ryiza n’andi nk’ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y’i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati “Oya, Kötä zo 3500”. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y’ingenzi kandi yose irahura] utarahura n’Ingabo z’u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimiye, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n’inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n’uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z’u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka “Number 1”, ni Umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, ingabo zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batabashaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk’isuku nke n’aho urebye ku rutugu rw’abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry’u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w’Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni Abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa Cyenda z’i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z’u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry’umunsi wa nyuma w’umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b’u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n’ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by’umwihariko muri iri joro ry’umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Kompanyi ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk’abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z’ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n’ibishashi by’ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n’urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n’abasirikare b’Aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya PK15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n’abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”

    “Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by’ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n’abayobozi b’igihugu bagira umutekano.”

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu mu bijyanye n’umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n’ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano. Ati “Dukorana neza, nta kibazo.”

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw’agashinyaguro n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “N’Abarundi barabizi ko ari Ingabo z’u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko abasirikare ba Centrafrique bari birutse kare”.

    Usibye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati “Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri PK15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa Cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yahashinze-ibirindiro-amafoto

  • Nyamasheke: Umurambo w'umukecuru wasanzwe mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo w'uyu mukecuru witwa Nyirahabineza Jeanne wabonetse mu Kiyaga cya Kivu mu masaha ya saa Saba zo ku wa 31 Ukuboza uri kureremba hejuru y'amazi.

    Bamwe mu baturage IGIHE yasanze ku nkengero z'iki kiyaga bavuze ko babonye uwo murambo hakiri kare ariko abayobozi baza kuwukuramo mu masaha ya saa Cyenda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome yavuze ko iperereza ryatangiye ariko ko bikekwa ko yiyahuye.

    Yagize ati '' Ni uwo mu Mudugudu wa Rushonde, abantu bapfuye bakunze kugaragara mu Kivu baba biyahuye bitewe n'impamvu zitandukanye. Uriya mubyeyi hari abantu bari bamubonye mu gitondo ari muzima, kwiyahura nicyo gikekwa ariko iperereza riracyakomeje.”

    Mu kwezi gushize nibwo mu Karere ka Rusizi mu kiyaga cya Kivu hari habonetse umurambo w'undi mugabo uri mu mufuka.

    Umurambo w’uyu mukecuru wasanzwe ureremba muri aya mazi y’Ikiyaga cya Kivu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umukecuru-wasanzwe-mu-kivu

  • Mu mashyamba ya Centrafrique! RDF yahashinze ibirindiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ubuhangange bw'Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.

    Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki ni we ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n'igikundiro i mahanga.

    Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw'Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu Gifaransa risobanura 'Chef', niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n'umuntu mu muhanda ukamubwira uti 'Komera Nyakubahwa', hano ho baravuga ngo 'Tongana nye Kötä zo'.

    Ba Kötä zo' rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n'Ingabo z'u Rwanda. Hafi y'Ikigo cy'Ingabo z'u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy'Indege cya Bangui-M'poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.

    Mu gace ka M'poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n'Ingabo z'u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, Urakomeye, Ijoro ryiza n'andi nk'ayo.

    Iyo ugeze mu masoko y'i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati 'Oya, Kötä zo 3500'. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.

    Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y'ingenzi kandi yose irahura] utarahura n'Ingabo z'u Rwanda.

    Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimiye, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.

    Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda nizo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano

    Zirinze Perezida, abagore be babiri n'inyubako nyinshi zikomeye

    Guhera ku Ngoro y'Umukuru w'Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n'uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z'u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka 'Number 1', ni Umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.

    Ku rundi ruhande, ingabo zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batabashaga kubona urubyaro.

    Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk'isuku nke n'aho urebye ku rutugu rw'abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry'u Rwanda riba ritambukamo gusa.

    Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w'Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni Abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.

    -  Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano

    Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk'iy'Ingabo z'u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w'Umukuru w'Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.

    Bya bindi tujya tubona saa Cyenda z'i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z'u Rwanda nizo zibikora gusa.

    Mu ijoro ry'umunsi wa nyuma w'umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b'u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n'ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.

    Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by'umwihariko muri iri joro ry'umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Kompanyi ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk'abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.

    Guhera saa yine z'ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n'ibishashi by'ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n'urusaku rw'amasasu yarasagwa mu kirere.

    Bivugwa ko amasasu yaraswaga n'abasirikare b'Aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uherutse koherezwa muri iki gihugu nawo wahise utangira akazi. Kugenda n’amaguru abasirikare bacunze umutekano ntibimenyerewe, bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda gusa

    -  Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose

    Mu bice bya PK15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y'uko igera mu Mujyi wa Bangui.

    Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n'amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

    IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b'u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n'izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

    Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n'abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.

    Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruratera ntiruterwa! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

    -  Loni yanyuzwe n'umusanzu w'Ingabo z'u Rwanda

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.

    Ati 'Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw'intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy'umutekano muke wa Perezida.'

    'Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by'ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n'abayobozi b'igihugu bagira umutekano.'

    -  Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo

    Muri Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y'igihugu mu bijyanye n'umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.

    Umwe mu basirikare b'u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z'Umugaba Mukuru w'Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.

    Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n'ingabo z'u Rwanda gucunga umutekano. Ati 'Dukorana neza, nta kibazo.'

    Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b'u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw'agashinyaguro n'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.

    Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z'u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati 'N'Abarundi barabizi ko ari Ingabo z'u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko abasirikare ba Centrafrique bari birutse kare'.

    Usibye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.

    Ati 'Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by'inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy'ingenzi mu buzima bwa demokarasi y'igihugu cyacu.'

    Yakomeje agira ati 'Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by'Ingabo z'u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n'izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z'umutwe udasanzwe z'u Rwanda zicunze umutekano w'Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.'

    Mu bice bitandukanye by’igihugu uhasanga abasirikare biteguye kuburizamo umugambi uwo ariwo wose wo guhungabanya umutekano

    Muri PK15, Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro ahantu mu ishyamba

    Hari imbunda ishobora guhashya umwanzi ikamukumira kwinjira mu Mujyi wa Bangui uri mu bilometero 15

    Abasore b’u Rwanda ntibaryama, amanywa n’ijoro baba bari maso

    Muri ibi birindiro, abasirikare barimo baba bahana amakuru n’abandi bari kuri Bariyeri hamwe n’abari muri PK23

    Ziratera ntiziterwa!

    Kugera saa Cyenda z’ijoro, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kuzenguruka mu Mujyi wa Bangui

    Mu Mujyi wa Bangui, ibirumbeti, amafirimbi, ibishashi by’umwaka mushya n’amasasu byari bivanze mu kirere

    Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari barinze imodoka ya Perezida Touadéra

    Usibye umusirikare umwe wa FACA, abandi baba bari iruhande rwa Perezida ni abasore bo mu Rwanda

    Muri Perezidansi, Abanyarwanda baba bari iruhande rwa Perezida

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Intore yishakira inzira no mu ishyamba ry’inzitane

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye mu bihe by’amatora Centrafrique iherutsemo

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zikora akazi keza ku kigero ntagereranywa

    Amafoto: Philbert Girinema – Bangui


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yahashinze-ibirindiro-amafoto

  • James & Daniella batangiranye 2021 indirimbo… – #rwanda #RwOT

    ‘Nzakugezayo’ ni indirimbo ifite iminota 5 n’amasegonda 09. Yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo. Nk’uko James na Daniella babitangarije abakunzi babo, iyi ndirimbo yabo nshya bayanditse bisunze ibyanditswe bitandukanye byo muri Bibiliya birimo; 1 Yohana 5:13, havuga ngo “Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho”.


    James na Daniella basohoye indirimbo nshya bise ‘Nzakugezayo’

    Bisunze kandi icyanditswe kiri mu Abafilipi 1:6 havuga ngo “Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo”. Aba baririmbyi banditse amateka yo kuba mu bahanzi ba mbere batangiye umwaka mushya bashyira hanze indirimbo nshya. Ni nyuma y’umwaka umwaka ushize nabwo banditse amateka yo kuba abahanzi bakoze igitaramo bwa nyuma mbere y’uko ibitaramo byose bihagarikwa mu Rwanda mu kwirinda Coronavirus.

    Benshi mu babonye iyi ndirimbo bayishimiye cyane, bavuga ko ibafashije gutangira neza umwaka wa 2021. Mu butumwa banyujije kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo, uwitwa Zitoni Luckman yagize ati “Muhabwe umugisha, indirimbo nziza yo gutangira 2021, ni nziza ku miryango”. Fabrice Byishimo Mohorana yagize ati “Imana izatugezayo amahoro rwose. Imana ikomeze kubaha umugisha James & Daniella”.

    Rwigimba Christelle yagize atu “Murakoze cyane kongera kudutangiza umwaka mu Mwuka Wera ni ukuri Imana isubize ibyifuzo byanyu kandi mugire umwaka mushya muhire. Romeo Munyaneza ati “Ndabakunda cyane James na Daniellab, Imana izabongerere amavuta muri 2021, kandi indirimbo ni nziza cyanee”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NZAKUGEZAYO’ YA JAMES & DANIELLA

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102030/james-daniella-batangiranye-2021-impano-yindirimbo-nshya-nzakugezayo-bageneye-abakunzi-bab-102030.html

  • Nyamasheke: Abarimu bakorera Leta bafashije abo mu bigo byigenga bagezweho n'ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abarimu 190 bo mu bigo 11 bihererereye muri uyu Murenge bavuze ko ibi babikoze kuko bazirikana ko nubwo bamaze igihe bahembwa, hari bagenzi babo bamaze amezi umunani badahembwa.

    Mukatembasi Concessa wigisha muri rimwe muri aya mashuri yagize ati 'iki gikorwa twakoze nuko twabonye Perezida wa Repubulika yatwitayeho mu gihe cya Covid 19, abarimu bakorera mu bigo bya Leta tugahembwa tutari gukora akazi. Dusanga rero tugomba kumushimira tubinyuza mu gushakira abavandimwe bacu batigeze bahembwa.'

    Abarimu bafashijwe ni abo mu kigo kigenga bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Maritini (College saint Martin Hanika).

    Bimwe mu byo bahaye buri mwalimu harimo ibishyimbo ibiro bitanu, ifu y'ibigori (Kawunga) ibiro bitanu, ibiro bitanu by'umuceri na litiro y'amavuta.

    Aba barezi 13 bahawe ibi biribwa bavuze ko ari igikorwa kiza kandi bakaba bashimiye aba barium bagenzi babo babatekerejeho.

    Tuyishime Ismail wigisha mu ishami ry'icungamutungo yagize ati 'Covid-19 yakoze ku mpande zose ariko mu bigo byigenga byari akarusho. Guhembwa byarahagaze kuko abana bahise bataha kubona ubushobozi ku kigo birahagarara. Nari mbayeho nabi. Niba wari umenyereye kubaho uriye gatatu ku munsi byarahagaze byibuza ukarya rimwe. Turashima igikorwa bagenzi bacu mu bigo bya Leta bakoze kuba badutekerejeho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise yashimye igitekerezo cyagizwe n'abarimu ba Leta kuko cyerekana ko bazirikana.

    Aba barimu 190 bashyizeho urubuga rwa WhatsApp bise 'Thanks President' aho buri wese yitanze amafaranga ashoboye nta gahato maze bagakusanya amafaranga hafi ibihumbi 200 ariyo baguzemo ibyo biribwa batanze.

    Abarimu bakorera Leta bafashije abakorera mu bigo byigenga bamaze igihe badahembwa kubera Covid -19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarimu-bakorera-leta-bafashije-abo-mu-bigo-byigenga-bagezweho-n

  • Alpha Rwirangira n'umuryango we bishimiye ibyo bagezeho mu mwaka wa 2020 banifuriza abafana babo umwaka mushya muhire wa 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alpha Rwirangira n'umuryango we, kuri ubu bibera mu gihugu cya Canada, bashimiye Imana ku byo yabagejejeho muri 2020, bishimira ibyo bagezeho ndetse banaboneraho kwifuriza abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange ku rubuga rwa instagram umwaka mushya muhire wa 2021. Ibi byagaragariye ku rukuta rwa instagram rwa Alpha Rwirangira aho yabanje gushyira hanze ifoto ye n'umuryango we bari hamwe nyuma akifuriza abafana babo umwaka mushya muhire wa 2021.

    Nyuma yuko Alpha Rwirangira ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo akurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/alpha-rwirangira-numuryango-we-bishimiye-ibyo-bagezeho-mu-mwaka-wa-2020-banifuriza-abafana-babo-umwaka-mushya-muhire-wa-2021/

  • Umugabo utaranyweye igikoma yagihoreje umwana… – #rwanda #RwOT

    Ndimbati no mu rugo iwe usanga aba atera urwenya n'abo mu muryango we. Ati:''Umuntu ufite umutima mwiza aba akwiriye guhora asabana n'abandi''. Akina muri filime zitandukanye zirimo Seburikoko, Papa Sava City Maid n'izindi. Yahawe izina rya Ndimbati bivuye ku kuba bararebye umuntu wakina yitwa gutyo aba ari we ufata iryo zina ryaje kwamamara mu gukina atebya. 

    Ndimbati asobanura ko mu muryango w'abantu 10 nibura barindwi muri bo baba bamukunda kandi n'abandi batamukunda baba bamuvugaho cyane, akaba abyishimira. Ati:''Iyo umuntu akora ibikorwa bikagera ku bo aba abigenera binyongerera imbaraga kuko biba ari ibintu byiza iyo ukoze akantu abantu bakakagira ikiganiro''.

    Ndimbati ntazategeka abana be gukina filime

    Ndimbati afite abakobwa b'inkumi usanga bahora bakina batebya cyane bigaragara ko ibyo akina ari ubuzima bwe abayemo no mu rugo. Abana bamwisangaho na we akabibonamo byagera ku mugore bikaba akarusho dore ko utabazi neza wagira ngo ni abavandimwe. Avuga ko abana be nibashaka gukina azabafasha ariko nibatabishaka bazakora ibyo bazaba bahisemo.

    Umwaka wa 2020 waramutunguye


    Ndimbati uko yari yiteze umwaka wa 2020 siko yawubonye. Ati:''Hari umuntu wari uziko yahagarara i Nyamirambo agakandagira ku kwezi''. We asanga Covid-19 yaraje ari simusiga kuko buri wese yambaye udupfukamunwa, abagabo banywa igikoma. Ati:''Umugabo utaranyweye igikoma azajye ahagaragara keretse utari ufite ubushobozi bwo kukigura''.

    Mustafa cyangwa se Ndimbati asanga icyorezo cya Covid-19 ntaho kirajya ku buryo bigoye kwizera umwaka w'amata n'ubuki wa 2021. Ati:''Ikimenyimenyi inama idasanzwe y'abaminisitiri izongera guterana kuri 04/1/2021 urumva ko n’ubundi abantu dusabwa gukomeza kwirinda''.

    Ndimbati kuba umwaka wa 2021 ushobora kutamera neza ntibimubuza gukora ibyo asabwa no kurushaho gutekereza cyane. Ati:''Intego ni ugukora kandi tugahindura byinshi''. Akomeza avuga ko abantu bakwiriye gukora cyane umuntu akareba icyo umwaka wa 2020 wamwigishije iryo somo akaryifashisha mu kubaho mu mwaka wa 2021.

    Ndimbati hari abahanzi abona ko bakoze cyane barimo Mico The Best, Bruce Melodie n'abandi benshi. Ashimira abahanzi babonye umwanya wo gukora indirimbo zigakundwa. Ati:''Bahanzi mwakoze ndabashimira abatarakoze sinzi impamvu ariko ndashimira nka Bruce Melodie, Nick Dimpoz, Riderman, AmaG The Black, Oda Pacy na Jay Polly, ndabashimira''.

    REBA HANI IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDIMBATI


     

     

     

    VIDEO: Aime Filmz – InyaRwanda Tv

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102027/umugabo-utaranyweye-igikoma-yagihoreje-umwana-ikiganiro-kiryoshye-na-ndimbati-video-102027.html

  • Impanga z’abakobwa n’abasore basa mu buryo butangaje bakoze ubukwe bwavugishije abatari bake (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanga zisa mu buryo buhebuje zikomoka muri Nigeria zikomeje kuvugisha benshi nyuma yo gukora ubukwe bw'akataraboneka.Mu mafoto biragoye gutundukanya aba basore aho bari yewe n'abakobwa aho bari riba ihurizo kumenya uwo mwaba muziranye cyangwa kumutandukanya na mugenzi we kuko barasa cyane

    Izi mpanga z'abasore n'iz'abakobwa, ntabwo amazina yabo yatangajwe ku mbuga zitandukanye. Bagaragara bambaye imyambaro y'idini rya Islamu, ibyerekana ko ariho basezeraniye kubana akaramata. Nigeria kandi kiri mu bihugu bigaragaramo cyane Idini ya Islam no kugira imyemereye yo gushaka umugore urenze umwe.

    Izi mpanga zirasa ku buryo butangaje.

    Source : https://yegob.rw/impanga-zabakobwa-nabasore-basa-mu-buryo-butangaje-bakoze-ubukwe-bwavugishije-abatari-bake-amafoto/

  • Kayonza: Umugabo wubatse yafashwe ari gusambanyiriza umukobwa iwabo basaza be bamukomeretsa umutwe #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z'ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo asanzwe ari inshuti mu buryo bukomeye n'uyu mukobwa w'imyaka 30 ariko ukiba iwabo.

    Mu ijoro ryakeye, ngo uyu mugabo yasanze uyu mukobwa iwabo mu rugo ahagana saa sita atangira kwiha akabyizi mu rugo rw'ababyeyi b'uyu mukobwa.

    Basaza be bari bamaze iminsi bakeka urukundo hagati y'aba bombi,bashakaga ibimenyetso by'uko aba bombi baza gusambanira mu rugo rw'ababyeyi babo maze babagwa gitumo bari kwiha akabyizi niko kumukubita bamugira intere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe muri urwo rugo ahagana saa Sita zijoro ubwo abandi bantu bishimiraga umwaka mushya wa 2021.

    Yagize ati 'Uyu mugabo yagiye gusambanya uyu mukobwa, kuko rero abana n'ababyeyi be ariko akaba mu nzu iri hanze niho yamusanze, basaza be rero bari bamaze iminsi babikeka baramurarira barahamufatira baramukubita, bamukomerekeje mu buryo bukomeye mu mutwe nubwo yahise yoherezwa kwa muganga.'

    Gitifu yakomeje avuga ko abo basaza b'umukobwa bakomerekeje uu mugabo bahise baburirwa irengero ariko ngo inzego z'umutekano ziracyabashakisha kugira ngo baryozwe icyaha bakoze.

    Yasabye abaturage kugira umuco mwiza wo kwifata bakirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bishobora gusenya umuryango, anasaba abaturage kwirinda kwihanira mu gihe hari uwabakoreye amakosa ahubwo bakajya bitabaza ubuyobozi bubegereye.

    Kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 40 asanzwe afite umugore n'abana batatu akaba yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Nyakabungo kuvurwa.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kayonza-umugabo-yafashwe-ari-gusambanya-umukobwa-w-abandi-basaza-be

  • Teta Diana umaze ukwezi mu Rwanda yasohoye am… – #rwanda #RwOT

    Saa sita z'ijoro ry'uyu wa kane ni bwo umuhanzikazi Teta Diana usanzwe ubarizwa muri Suede yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Agashinge' afite iminota 03 n'amasegonda. Ni indirimbo yari amaze igihe ararikira abakunzi be.

    Yakozweho na ba Producer bakomeye barimo Didier Touch ubarizwa mu Bubiligi na Peter De Wagter. Teta yifashishije abarimo Benimana Viateur, Ibyivugo Sebulili na Ndayambaje mu majwi amuherekeza 'Backup vocals' banacuranga 'ikondera' ryumvikanamo.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice birimo ku musozi wa Jali, ku Mulindi wa Byumba no mu karere ka Kamonyi. Agaragaza imisozi myiza itatse u Rwanda, inyambo zibereye u Rwanda n'ibindi bigaragaza umuco udacika w'u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko amaze igihe ari mu Rwanda aho yaje gusoreza umwaka wa 2020 no kwinjira mu mwaka wa 2021.

    Avuga ko yabonye n'umwanya wo gufata amashusho y'indirimbo ye 'Agashinge'. Ni indirimbo avuga ko yitondeye ikorwa ry'amashusho yayo 'kuko yashakaga kugaragaza imiterer y'u Rwanda n'ukuntu ari urw'imisozi 1000'

    Ati 'Amashusho y'iyi ndirimbo arihariye mu buryo bwose. 'Agashinge' ni indirimbo nanditse mu Kinyarwanda, nareka abantu bagafata umwanya wo gutega amatwi bakumva.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko atangiye neza umwaka wa 2021, kuko ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka.

    Avuga ko umwaka wa 2020 utamuhiriye nk'abandi bose kuko hari byinshi yifuzaga gukora atakoze. Ariko kandi ngo mu 2021 azakora uko ashoboye ibyo atakoze mu 2020 abikore mu 2021.

    Abantu batandukanye bamaze kureba amashusho y'iyi ndirimbo barimo Irene KimCrazy, Shema Honore, Nturo Belyse, babwiye Teta Diana ko yakoze neza bamwifuriza gukomeza muri uwo murongo, babonera n'umwanya wo kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.

    Muri iyi ndirimbo 'Agashinge' hari aho Teta Diana aririmba agira ati 'Nicaye ku ijuru rya Kamonyi. Ndatera nkikiriza nk'utugira undi. Hoya! Sindirimba ndahamagara. Ka kanyamanza ka muzimuzi. Kana ka mama baragushutse cya Gifaransa si ubumenyi. Hakurya y'inyanja hahishe agakoni karagiye inka za So na Sogokuru.'

    Teta Diana yashimye kandi inzu ya Moshions yamufashije kurimba nk'uko yabishakaga mu mashusho y'iyi ndirimbo ye 'Agashinge'

    Uyu muhanzikazi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2020, aho yaririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Byari nyuma y'imyaka itatu abarizwa i Burayi.

    Teta aherutse gutanga 50% by'amafaranga azava muri Album ye mu isanduku ya Aegis Trust. Album ye yise 'Iwanyu' icuruziwa ku mbuga nka Amazona n'ahandi iriho indirimbo nyinshi nka 'Juru ryanjye', 'See me', 'Uwanjye', 'Burning', 'Birangwa', 'Ndaje', 'Hello', 'Turn Aound', 'Call Me', 'None N'Ejo', 'Sindagira (Cover)'.

    Aegis Trust ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira kurwanya Jenoside n’irindi hohotera rikorerwa ikiremwamuntu.

    Teta Diana yagaragaje inyambo mu mashusho y’indirimbo ye nshya


    Teta Diana yavuze ko yakoze indirimbo ‘Agashinge’ mu rwego rwo kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda


    Amashusho y’indirimbo ‘Agashinge’ yafatiwe Kamonyi, ku musozi wa Jali n’ahandi

    Teta Diana yasohoye indirimbo ‘Agashinge’ nk’impano yageneye abakunzi be mu 2021

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGASHINGE’ YA TETA DIANA

    “>

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102024/teta-diana-umaze-ukwezi-mu-rwanda-yasohoye-amashusho-yindirimbo-yafatiye-ku-mulindi-wa-byu-102024.html