Category: Uncategorized

  • AS Kigali irajyana abakinnyi benshi Kampala kugira ngo itazaba nka KCCA bazahura #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza ntiwabaye kubera ko KCCA yabuze abakinnyi 14 bategekwa na CAF ngo ikipe ikine cyane ko abakinnyi bayo benshi barimo n'abanyezamu bose banduye Covid-19.

    Uku kubura abakinnyi kwa KCCA kwatumye iterwa mpaga y'ibitego 2-0 ndetse ikaba isabwa gutsinda AS Kigali 3-0 kugira ngo ikomeze.

    Mu rwego rwo kwirinda ibibazo,AS Kigali yiyemeje kuajyana abakinnyi 23 kugira ngo yirinde ko hari abashobora guhura n'ibibazo bitandukanye birimo n'ibya COVID-19 bigatuma badakina.

    Myugariro Bishira Latif utarakinnye imikino yose iheruka kubera uburwayi, yagarutse mu ikipe kimwe n'abandi barimo Ndekwe Félix na Sudi Abdallah.

    AS Kigali izakina umukino wayo ku wa Gatatu idafite myugariro w'iburyo, Rusheshangoga Michel uheruka gusezera ku mupira w'amaguru akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Ahoyikuye Jean Paul 'Mukonya' ufite imvune.

    AS Kigali irahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe saa Saba z'amanywa.

    Urutonde rw'abakinnyi 23 umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje:

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-irajyana-abakinnyi-benshi-kampala-kugira-ngo-itazaba-nka-kcca

  • Meddy n'umukunzi we batangiye 2021 bakorana siporo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Meddy na Mimi barangije 2020 bateye intambwe ikomeye mu rukundo rwabo kuko biyemeje kuva mu rukundo rusanzwe biyemeza kurushinga.

    Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Mimi Mehfira.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho Meddy aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati “Yego” atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Nyuma yo kwambikwa impeta na Meddy,Mimi yakoresheje amagambo yiganjemo imitoma ashimira uyu muhanzi umukunda kurusha umugabo yahoraga arota mu nzozi ze.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati' Warengeje buri kimwe nifuzaga ku mugabo. Sinigeze ndota kugira umugabo ufite urukundo, wita kuri buri kimwe, udasanzwe nkawe. Ndi umunyamugisha kuba ngufite ubuziraherezo. Ndabizi uri impano yihariye Imana yampaye.

    Ijoro ryakeye ryari rirenze, umutima wanjye wuzuye ibyishimo, wankoreye umunsi bityo ndabigushimira. Isabukuru yanjye ntabwo izigera imera kimwe.'

    Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

    Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

    Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.

    Nyuma y'igihe ibi bibaye,Meddy yateye intambwe ikomeye yambika uyu mukobwa “yita umwamikazi we” impeta yo kumusaba ko babana nk'umugabo n'umugore.





    Urukundo ruraryoshye hagati ya Meddy n'umukunzi we

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/meddy-n-umukunzi-we-batangiye-2021-bakorana-siporo-amafoto

  • MU MAFOTO 30: Kayirebwa, Masamba, Makanyaga n… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo East African Party 2021 cyabereye kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, cyafashije Abanyarwanda gutangira umwaka mushya muhire bizihiza umuco wabo binyuze mu njyana ya Gakondo.

    Cyaririmbyemo Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim. Ni ku nshuro ya 13 igitaramo cyiswe East African Party kiba kuri Bonne Annee. Kuri iyi nshuro cyabaye mu isura nshya kuko cyabereye kuri Televiziyo bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Buri muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo yafataga iminota micye yo kwibutsa buri wese kugira uruhare mu kwirinda Covid-19, by'umwihariko urubyiruko.

    Cyusa Ibrahim ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro! Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Migabo’ iri mu zakomeje umuziki we. Ni indirimbo ivuga byihariye ku butwari bwa Perezida Paul Kagame. Yanayituye Abanyarwanda bose ‘batumye u Rwanda rumera uku”

    Yakurikijeho indirimbo yise ‘Rwanda Nkunda” ashishikariza Abanyarwanda bose guhora bakunda u Rwanda. Ati “Aho uri hose ujye ukunda u Rwanda”.

    Uyu muhanzi ageze hagati yakangurire urubyiruko kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19, avuga ko ‘Ubuyobozi bugamije ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza’.

    Yaririmbaga anyuzamo akaganiriza abari bakurikiye iki gitaramo akabasa kwizihirwa aho bari bari hose.

    Cyusa Ibrahim kandi yaririmbye indirimbo ‘Muhoza Rwanjye’ yasubiyemo iherutse kuzuza Miliyoni 1 Frw y’abayirebye kuri Youtube. Yanaririmbye indirimbo ‘Imparamba’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 390.

    Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Marebe’, igisigo cy’umuhanzi ufatwa nk’Imana y’abahanzi Rugamba Sipiriyani cyashyizwe mu majwi na Cecile Kayirebwa.

    Yanaririmbye indirimbo ‘Nyaruguru’ iri mu zo hambere zakunzwe mu buryo bukomeye, asoreza kuri 'Mpore' yinzija abo yataramiye mu mwaka mushya.

    Cecile Kayirebwa umuhanzi wubakiye Inganzo ye ku munezero, yaririmbye muri iki gitaramo yitegura kwizihiza imyaka 40 ishize asohoye Album ye ya mbere.

    Yaririmbye ashagawe n’abakiri bato Angel&Pamella. Bamufashije kwikiriza mu majwi meza. Yahereye ku ndirimbo yise ‘Inyange Muhorakeye’ iri mu ndirimbo ze eshatu akunda mu muziki we.

    Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi yanaririmbye indirimbo yakoze mu rwego rwo gukangurira buri wese kwirinda Covid-19. Yagezemo hagati afata umwanya wo kubwira urubyiruko kuba nyambere mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

    Yahaye n’umwanya Angel&Pamella baririmba indirimbo ‘Rusengo’ basohoye mu mpera z’umwaka ushize. Basoje yagize ati ‘Ni uko n’uko rwo rwose.’

    Kayirebwa yaririmbye kandi indirimbo ye ‘Umunezero’ yamuhaye izina rukomeye, arakundwa karahava kugeza n’ubu. Iri mu ndirimbo zafungura Radio Rwanda.

    Yanaririmbye indirimbo 'Urubamby'ingwe' n’izindi. Yifurije Abanyarwanda mushya muhire, abifuriza kuzahirwa mu byo bazarekezaho byose amaboko.

    Masamba Intore ni we wari utahiwe. Yahereye ku ndirimbo ‘Nyundo’ imaze imyaka irenga umunani. Yakoze iki gitaramo afatanyije n’abarimo Ruti Joel, Bill Ruzima n’umukobwa umwe bafashije abantu kwishimira igitaramo.

    Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ‘Dushengurusanye isheja’ akurikizaho indirimbo yitwa ‘Nzovu’ iri mu ze zakunzwe. Indirimbo kenshi z’uyu muhanzi zisaba kuzumva kabiri kuko zigizwe n’amagambo akomeye y’Ikinyarwanda.

    Masamba yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda bose, by’umwihariko Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame.

    Uyu muhanzi kandi yasabye buri wese kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, avuga ko ntawe ukwiye gutererana undi.

    Mu gitaramo hagati Masamba yaciye akabogi acyebanura imirya y’inanga anyura benshi. Yakomereje ku ndirimbo yise ‘Umuhororo’, ‘Ikibugenge’ n’izindi.

    Uyu muhanzi yavuze ko akuze mu muziki ari nayo mpamvu yatangiye gutegura abakiri bato. Yahaye Bill Ruzima aririmba indirimbo Imwe ndetse na Ruti Joel biba uko waririmbye indirimbo 'Igikobwa'

    Mu gitaramo hagati Masamba Intore yavuze ko umwanya yahawe ari muto ‘nakabaye mbataramira bigatinda. Asoreza ku ndirimbo yise ‘Kanjongera’

    Makanyaga Abdoul umuhanzi umaze imyaka 50 agendana n’ibihe ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo. Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Suzana’ akomereza kuri ‘Mporeza umutima’ yakunzwe cyane mu bitaramo bizwi nk’ibisope.

    Mu gitaramo hagati, uyu muhanzi yasomye ubutumwa yari yateguye asaba urubyiruko kwirinda Covid-19 no kudakora ibikorwa byakwirakwiza iki cyorezo.

    Uyu muhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombyi yaririmbye indirimbo ivuga ku minsi mikuru yifuriza abantu kugira umwaka mushya muhire wa 2021.

    Yanaririmbye kandi indirimbo ‘Rubanda’, ‘Chu chu’, 'Nshake Inshuti' n'izindi. Yaririmbaga abakoresha urubuga rwa Twitter bavuga ko ari we wari ukwiriye gusoza iki gitaramo. Abandi bavuga ko ijwi rye ritajya risaza, kandi ko akorana n'ikipe y'abantu bakuze bakata umuziki bigatinda.

    Cyusa Ibrahim n’itorero rye binjije Abanyarwanda mu mwaka mushya muhire 2021

    Cyusa yabyinaga kinyarwanda aririmba indirimbo ze zakunzwe

    Cecile Kayirebwa, umuhanzi wagijwe ibigwi wasusurukije abayarwanda yisunze inganzo ye y’umunezero

    Angel&Pamella bakuze bafatira urugero kuri Kayirebwa bamufashishije kunyura benshi muri iki gitaramo

    Kayirebwa yashimye Angel&Pamella avuga ko inganzo yabo ‘igana heza’

    Umuhanzi Masamba Intore yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zirimo na ‘Kanjogera’

    Bill Ruzima yizihiwe mu gitaramo yafashijemo Masamba wamuhaye umwanya akarirmba indirimbo ye

    Masamba yasabye urubyiriuko kuba nyambere mu kwirinda Covid-19

    Makanyaga, umuhanzi ujyana n’ibihe wishimirwa muri buri gitaramo aririmbyemo

    Abakuze bafasha Makanyaga muri buri gitaramo akoze bakuba urukweto bigatinda

    Makanyaga aritegura gukora cyo kwihiza imyaka 50 amaze mu muziki atanga ibyishimo


    Indirimbo ze zirimo ‘Nshatse Inshuti’ n’izindi zakunzwe yaziririmbye

    Makanyaga yishimiwe bikomeye n’abakoresha urubuga rwa Twitter

    Uwimana Basile wayoboye igitaramo cya East African Party cyabaye ku nshuro ya 13

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102033/mu-mafoto-30-kayirebwa-masamba-makanyaga-na-cyusa-basusurukije-abantu-mu-nganzo-yumwimerer-102033.html

  • Ntimuvuga byinshi, mukora byinshi-Abapolisi b'u Rwanda muri Sudani y'Epfo bashimwe imyitwarire ibaranga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo aherutse guhura n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro mu Murwa Mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba.

    Brig. Gen. Mutasem Aljadid yavuze ko gukorana n'amatsinda atandukanye y'abapolisi b'u Rwanda muri Sudani y'Epfo byamwongereye icyizere bitewe n'umuhate no kwitanga batizigama bibaranga mu kazi kabo.

    Yabasabye gukomeza guharanira gukorera hamwe nk'ikipe bakibanda ku nshingano z'ubutumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

    Yagize ati 'Mu guhura n'abapolisi b'u Rwanda icyo nahise mbabonamo ni ikinyabupfura, umuhate ndetse no kuba ari abantu bakora bafite intego. Ntimuvuga byinshi ahubwo mukora byinshi.'

    Yashimye uko bahora biteguye mu kazi kandi bishimye, anashimangira ko byose bituruka ku miyoborere myiza y'abayobozi b'amatsinda y'abapolisi b'u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Brig. Gen. Mutasem Aljadid Almajali, yagiranye ibiganiro byihariye n'abayobozi ba rimwe mu matsinda y'abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y'Epfo (RWANFPU-2).

    Muri ibyo biganiro umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi yamugaragarije uko abapolisi ayoboye biteguye, uko bakora neza inshingano zabajyanye muri icyo gihugu ndetse anamugaragariza imbogamizi bahura nazo.

    Brig. Gen. Mutasem yasabye iri tsinda kujya ritegura neza ibikorwa byaryo kandi rigatekereza ko ibikorwa byaryo bishobora gukomwa mu nkokora n'ibihe by'icyorezo cya COVID-19.

    Yabasabye kwirinda kuba bakwandura cyangwa bakwirakwiza icyorezo ahubwo bagakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

    Brig. Gen. Mutasem yaganirije abapolisi ibijyanye n'impinduka zabaye mu butumwa barimo byose bijyanye n'uko ibintu bimeze muri Politiki ya Sudani y'Epfo.

    Izo mpinduka nshya zo mu butumwa barimo zirebana n'uburyo bwo kurinda abasivili aho bari mu nkambi, aho kuri ubu bikorerwa mu zirimo abantu bakuwe mu byabo n'intambara.

    Mu Ukwakira 2020, hasinywe amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y'Epfo n'ubuyobozi bw'Intumwa z'Umuryango w'Abibumbye, aha ubushobozi Polisi yo muri iki gihugu n'inshingano z'ibanze mu kurinda abaturage bose.

    Bimwe mu byo Polisi ya Sudani y'Epfo izibandaho harimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'ibindi byaha. Izajya ifatanya n'abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa byo kurinda abasivili bavanywe mu byabo n'intambara bagafatanya n'abapolisi ba Loni mu gukora amarondo no guhanahana amakuru.

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo basabwe gukomeza imyitwarire myiza ibaranga

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bashimwe ubunyamwuga bagaragaza, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimuvuga-byinshi-mukora-byinshi-abapolisi-b-u-rwanda-muri-sudani-y-epfo

  • Nyanza: Hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n'uruganda rw'imyenda – #rwanda #RwOT

    Ni agakiriro kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange akazi ku bandi kuko hazaba harimo n'ibikorwa by'ubucuruzi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko muri ako gakiriro kazakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi kandi hakazakoreramo n'uruganda rw'imyenda.

    Ati 'Hazakorerwamo ibikorwa byinshi kandi hazaba harimo n'uruganda rw'imyenda hakorerwamo n'ubucuruzi bunyuranye.'

    Akomeza avuga ko bari basanzwe bafite agakiriro katameze neza ariko bubatse akagezweho kugira ngo hakorerwemo ibikorwa byinshi bifasha no mu kugabanya ubushomeri.

    Ibikorwa bizakorerwamo bizatuma abaturage batera imbere ndetse n'akarere kabone imisoro myinshi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira ako gakiriro kuko kabazaniye iterambere kandi bahawe akazi mu kukubaka.

    Tubagire François Xavier ati 'Hano mpakorera amafaranga kuko ndi umufundi, mbasha kuhabona amafaranga y'ishuri y'abana kandi n'umuryango wanjye ukabona ibyo ukeneye.'

    Muhawenimana Epiphanie na we avuga ko akabona nk'igikorwa remezo gikomeye bazaniwe.

    Ati 'Nibatangira gukoreramo ibikoresho byinshi tuzajya tubibona hafi yacu kandi urumva ko hari benshi bazaba bakoramo abandi bahabwe akazi.'

    Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura n'uruganda ruzajya rukora insinga z'amashanyarazi ruzaha akazi gahoraho abantu 100. Hari n'uruganda rw'amakaro rugiye kubakwa kuko rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ibarura riheruka ryerekanye ko mu Karere ka Nyanza abaturage bakennye cyane bangana na 16% naho abakene ari 46%. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza buvuga ko ibyo bikorwa byose igikomeye byitezweho ari ugutanga akazi ku baturage imibereho yabo igahinduka.

    Aka gakiriro kitezweho gutanga akazi kuri benshi biganjemo urubyiruko

    Ibikorwa biri muri uyu mushinga bizafasha abaturage gutera imbere

    Igice cy’Agakiriro ka Nyanza kizajya gikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho byarangiye

    I Nyanza hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n'uruganda rw'imyenda

    Muri aka gakiriro hazaba harimo n’igice cy’uruganda rw’imyenda

    Ni agakiriro kanini kazakorerwamo n’abantu 450

    Muri aka gakiriro hazanakorerwamo ibijyanye n’ububaji, gusudira n’ibindi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hagiye-kuzura-agakiriro-kazakoreramo-abantu-450-kazaba-karimo-n-uruganda

  • Izi ndirimbo zasusurukije abantu mu mwaka wa 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020
    Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020

    Kigali Today yakoze urutonde rw’indirimbo icumi zakunzwe mu mwaka wa 2020.

    10. Utawezana

    Iyi ni indirimbo y’umunyakenya witwa Femi One na Mejja nyuma yo gukundwa yayisubiyemo n’umunyarwandakazi Alyn Sano.

    9. Zoli ya Nel Ngabo

    8. Jerusalema

    Iyi ndirimbo ni iyo muri Afurika y’Epfo yakozwe na Master KG ari kumwe na Nomcebo Zikode ikaza no gutwara igihembo cya MTV mu Burayi. Mu Rwanda iri mu zo hanze zakunzwe cyane.

    7. Do me ya Marina na Queen Cha

    6. Ndaryohewe

    Iyi yakozwe n’abahanzi benshi bakizamuka harimo France, Mbanda Calvin, Victor Rukotana, Ariel Wayz, Joel Ruti n’abandi benshi.

    5. Closer

    Ni iya Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan. Kuri uru rutonde iyi ni yo ndirimbo yakozwe n’abahanzi benshi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

    4. Ubushyuhe

    Iyi ni iya Dj Pius yakoranye na Bruce Melody mu gihe cya Guma Mu Rugo nyuma ikaza gusubirwamo na Dj Pius ari kumwe na Marina, A Pass wo muri Uganda na Rosa Ree wo muri Tanzania.

    3. Micro ya Davis D

    Uyu yagize indirimbo nyinshi zakunzwe mu mwaka wa 2020 harimo n’iyo yasohoye yitwa “Bon” isoza umwaka.

    2. Igare

    Ni indirimbo ya Mico The Best yasohotse igakundwa cyane mu buryo na we ubwe atari yiteze. Yagarutsweho na benshi bavuga ko harimo ibyo bita ibishegu n’amagambo menshi asa n’urukozasoni, iki kikaba cyaragarutse ku ndirimbo nyinshi mu mwaka wa 2020.

    1. Saa moya

    Bruce Melody ni umwe mu bagaragaje gukora cyane muri uyu mwaka, akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza na n’ubu akaba akomeje kugaragaza umwete mu gukora indirimbo nshya kandi zigakundwa n’abatari bake. Imwe mu zakunzwe cyane ni indirimbo yise Saa moya, dore ko nyuma yo kuyikora mu Rwanda haje no gushyirwaho isaha ya saa moya yo kugera mu rugo bikayongerera gukundwa.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/izi-ndirimbo-zasusurukije-abantu-mu-mwaka-wa-2020

  • Nyanza: Hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n’uruganda rw’imyenda – #rwanda #RwOT

    Ni agakiriro kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange akazi ku bandi kuko hazaba harimo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko muri ako gakiriro kazakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi kandi hakazakoreramo n’uruganda rw’imyenda.

    Ati “Hazakorerwamo ibikorwa byinshi kandi hazaba harimo n’uruganda rw’imyenda hakorerwamo n’ubucuruzi bunyuranye.”

    Akomeza avuga ko bari basanzwe bafite agakiriro katameze neza ariko bubatse akagezweho kugira ngo hakorerwemo ibikorwa byinshi bifasha no mu kugabanya ubushomeri.

    Ibikorwa bizakorerwamo bizatuma abaturage batera imbere ndetse n’akarere kabone imisoro myinshi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira ako gakiriro kuko kabazaniye iterambere kandi bahawe akazi mu kukubaka.

    Tubagire François Xavier ati “Hano mpakorera amafaranga kuko ndi umufundi, mbasha kuhabona amafaranga y’ishuri y’abana kandi n’umuryango wanjye ukabona ibyo ukeneye.”

    Muhawenimana Epiphanie na we avuga ko akabona nk’igikorwa remezo gikomeye bazaniwe.

    Ati “Nibatangira gukoreramo ibikoresho byinshi tuzajya tubibona hafi yacu kandi urumva ko hari benshi bazaba bakoramo abandi bahabwe akazi.”

    Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura n’uruganda ruzajya rukora insinga z’amashanyarazi ruzaha akazi gahoraho abantu 100. Hari n’uruganda rw’amakaro rugiye kubakwa kuko rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ibarura riheruka ryerekanye ko mu Karere ka Nyanza abaturage bakennye cyane bangana na 16% naho abakene ari 46%. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko ibyo bikorwa byose igikomeye byitezweho ari ugutanga akazi ku baturage imibereho yabo igahinduka.

    Aka gakiriro kitezweho gutanga akazi kuri benshi biganjemo urubyiruko

    Ibikorwa biri muri uyu mushinga bizafasha abaturage gutera imbere

    Igice cy’Agakiriro ka Nyanza kizajya gikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho byarangiye

    I Nyanza hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n’uruganda rw’imyenda

    Muri aka gakiriro hazaba harimo n’igice cy’uruganda rw’imyenda

    Ni agakiriro kanini kazakorerwamo n’abantu 450

    Muri aka gakiriro hazanakorerwamo ibijyanye n’ububaji, gusudira n’ibindi

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hagiye-kuzura-agakiriro-kazakoreramo-abantu-450-kazaba-karimo-n-uruganda

  • Ntimuvuga byinshi, mukora byinshi-Abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo bashimwe imyitwarire ibaranga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo aherutse guhura n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

    Brig. Gen. Mutasem Aljadid yavuze ko gukorana n’amatsinda atandukanye y’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo byamwongereye icyizere bitewe n’umuhate no kwitanga batizigama bibaranga mu kazi kabo.

    Yabasabye gukomeza guharanira gukorera hamwe nk’ikipe bakibanda ku nshingano z’ubutumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.

    Yagize ati “Mu guhura n’abapolisi b’u Rwanda icyo nahise mbabonamo ni ikinyabupfura, umuhate ndetse no kuba ari abantu bakora bafite intego. Ntimuvuga byinshi ahubwo mukora byinshi.”

    Yashimye uko bahora biteguye mu kazi kandi bishimye, anashimangira ko byose bituruka ku miyoborere myiza y’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Brig. Gen. Mutasem Aljadid Almajali, yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi ba rimwe mu matsinda y’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo (RWANFPU-2).

    Muri ibyo biganiro umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi yamugaragarije uko abapolisi ayoboye biteguye, uko bakora neza inshingano zabajyanye muri icyo gihugu ndetse anamugaragariza imbogamizi bahura nazo.

    Brig. Gen. Mutasem yasabye iri tsinda kujya ritegura neza ibikorwa byaryo kandi rigatekereza ko ibikorwa byaryo bishobora gukomwa mu nkokora n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Yabasabye kwirinda kuba bakwandura cyangwa bakwirakwiza icyorezo ahubwo bagakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

    Brig. Gen. Mutasem yaganirije abapolisi ibijyanye n’impinduka zabaye mu butumwa barimo byose bijyanye n’uko ibintu bimeze muri Politiki ya Sudani y’Epfo.

    Izo mpinduka nshya zo mu butumwa barimo zirebana n’uburyo bwo kurinda abasivili aho bari mu nkambi, aho kuri ubu bikorerwa mu zirimo abantu bakuwe mu byabo n’intambara.

    Mu Ukwakira 2020, hasinywe amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y’Epfo n’ubuyobozi bw’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, aha ubushobozi Polisi yo muri iki gihugu n’inshingano z’ibanze mu kurinda abaturage bose.

    Bimwe mu byo Polisi ya Sudani y’Epfo izibandaho harimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha. Izajya ifatanya n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa byo kurinda abasivili bavanywe mu byabo n’intambara bagafatanya n’abapolisi ba Loni mu gukora amarondo no guhanahana amakuru.

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo basabwe gukomeza imyitwarire myiza ibaranga

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bashimwe ubunyamwuga bagaragaza, basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimuvuga-byinshi-mukora-byinshi-abapolisi-b-u-rwanda-muri-sudani-y-epfo

  • Inyungu abikorera bo mu Rwanda biteze mu Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gushyirwa mu bikorwa – #rwanda #RwOT

    Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 bawutuye n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400$.

    Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

    Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 aribyo bimaze kuyemeza burundu.

    Nyuma y’imyaka ibiri amasezerano ashyiraho iri soko asinywe ku wa 1 Mutarama yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Binyuze muri iri soko ibicuruzwa byakorewe muri Afurika bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta bisitaza bibangamira ubucuruzi nk’imisoro byatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari iry’ibiwukorerwamo

    Mu nama Perezida Kagame yitabiriye ku wa 4 Ukuboza 2020, yiga ku bukungu n’ishyirwaho rya AfCFTA yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryayo muri iki gihe, rizafasha Afurika muri byinshi, harimo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus ndetse no gufasha Afurika kurushaho kwigira no kubaka ubushobozi bwatuma ihatana ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Iki gikorwa duhuriyeho ubu nibwo gikenewe cyane kurusha mbere, kugira ngo twongere kubaka ubukungu bwacu, dukomeze gushyira imbaraga mu gukumira ibibazo by’ahazaza, ni uko rero mureke tubikore. Guhahirana hagati yacu, bizabyarira ibihugu byacu inyungu zihuriweho, ndetse binadufashe kubaka ubushobozi bwadufasha guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”

    Yibukije abikorera ko bazagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’iri soko, asaba abayobozi gukomeza gufasha abaturage kumva inyungu barifitemo.

    Ati “Muri Afurika tuzatangira gukora ubucuruzi hagati yacu mu byumweru bike biri imbere, dukeneye inzego z’abikorera kugaragaza uruhare rwabo. Dukwiye gukorera hamwe kugira ngo twizere ko ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda igere ku ntsinzi yayo biri mu buryo.”

    -  Icyo abikorera bo mu Rwanda biteze kungukira muri AfCFTA

    Abikorera bo mu Rwanda batangaje ko babona Isoko Rusange rya Afurika nk’amahirwe azabafasha kugeza ibyo bakora mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu buryo bworoshye.

    Mu gihe iri soko ryaba ritangiye gukora neza byitezwe ko 90 % by’ibicuruzwa by’ibihugu byamaze kwemeza burundu amasezerano bizatangira gucuruzwa ku mugabane nta nkomyi. Kubera ibi byitezwe ko nk’agace ka Afurika y’Iburasirazuba kazunguka miliyari 1.8 $, abantu basaga miliyoni ebyiri babone akazi.

    Nk’agace u Rwanda rubarizwamo narwo rwiteguye ko mu gihe iri soko rizaba ryatangiye gukora neza ruzasogongera ku nyungu zaryo nta kabuza.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yabwiye IGIHE ko iri soko ari amahirwe yo kuba ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byagera kure aho bitageraga byoroshye.

    Ati “Icyo bivuze Abanyarwanda bungutse isoko ku bicuruzwa byabo, ubundi bitaboroheraga kubera ko amasezerano nk’ayo atari ahari.”

    Yavuze ko iri soko ari amahirwe ku Rwanda n’abikorera yo kubona ibicuruzwa byose bifuza n’abakozi bafite ubumenyi ariko nanone narwo rukagira ibyo rwohereza.

    Ati “Nk’inganda hari ibicuruzwa biba bikenewe, hari ibikoresho by’ibanze biba bikenewe, ari imashini, ari serivisi z’abakozi bafite kuza gukora muri izo nganda; ibyo ni bimwe dufite gukurayo ariko na none n’Abanyarwanda bafite kugenda bakajya muri biriya bihugu. Ibikorerwa mu Rwanda na byo bifite kwambuka, bijya muri biriya bihugu cyane y’uko ruzwiho kuba rukora ibintu neza kandi ku gihe.”

    Abikorera bahamya ko iri soko ari inyungu kuri bo kuko bazajya babasha kubona ibyo bifuza byoroshye bitandukanye na mbere aho wasangaga umuntu yoroherwa no guhahira ku yindi migabane kuruta muri Afurika.

    Bavuga ko kandi hari amahirwe y’uko bazajya babona ibicuruzwa ku mafaranga make kuko hari amwe mu mahoro azakurwaho.

    -  Nta mpungenge z’uko amahoro u Rwanda rwinjizaga azagabanuka

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, yavuze ko badahangayikishijwe nuko hari amahoro u Rwanda rutazongera kwinjiza kubera isoko rusange, yemeza ko icyo bahanze amaso ari inyungu rusange zizarikomokamo.

    Ati “Nubwo twavuga ngo wenda amahoro n’umusoro wishyurwaga muri gasutamo ushobora kugabanuka ariko usanga inyungu zo kuba muri aya masezerano ari nyinshi kurusha kuvuga ngo amahoro twinjizaga muri gasutamo aragabanutse. Tureba inyungu rusange kandi nini kurusha kuvuga ngo tugiye gukomeza kwakira aya mahoro yo muri gasutamo twirengagije inyungu iri soko rigiye kutugezaho.”

    Yagaragaje ko amahoro ashobora kugabanuka muri gasutamo ariko bizeye ko ubucuruzi buziyongera ku buryo nta gihombo kizabamo.

    Yakomeje ati “Uko ubucuruzi butera imbere niko n’umusoro ugenda urushaho kwiyongera, yego muri gasutamo amahoro ashobora kugabanuka ariko mu bundi bucuruzi umusoro ukiyongera.”

    Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe Eritrea itarayashyiraho umukono; ibihugu byose byayasinye nibiyemeza burundu rizaba isoko rya mbere rihuriyemo ibihugu byinshi ku Isi nyuma y’ishingwa ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO). Ibihugu 36 nibyo bimaze kwemeza burundu aya masezerano.

    Uku kwihuza no koroherezanya mu bucuruzi kw’ibihugu bya Afurika kwitezweho kongera amahirwe y’imirimo ihangwa ku mugabane, kongerera isoko ibicuruzwa byo muri Afurika, gufasha Abanyafurika guhaha ku biciro bito, kongera ishoramari n’ibindi.

    U Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu Isoko Rusange rya Afurika ryatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama 2021. Amasezerano ashyiraho iri soko yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018

    Amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize umugabane busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-rwiteze-mu-isoko-rusange-rya-afurika-ryatangiye-gushyirwa-mu

  • Knoxbeat yatereye ivi umukunzi we amusaba kumubera umugore (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Knoxbeat wo muri Monster Records yatangiye urugendo rushya rw'urukundo, ni nyuma y'uko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we witwa Akamikazi Bernice.

    Ni mu muhango wihariye wabaye mu masaha y'umugoroba
    wo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali. Amafoto yasohowe agaragaza Knoxbeat n'umukunzi
    we Akamikazi yatereye ivi.

    Yahise anyarukira kuri instagram maze avuga ko  umukobwa yakunze
    yamwemereye ko bazana ubuziraherezo. Arenzaho ko urukundo rumwibutsa ko
    ntakiruruta.

    Ati 'Yavuze 'Yego'. Wakoze Akamikazi Bernice.
    Urukundo runyibutsa ko ntakindi kintu cy'ingenzi kiruruta.'

     

    Producer Knoxbeat amaze igihe ari mu munyenga w'urukundo n'uyu mukobwa

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, Knoxbeat yatangaje ko yambitse impeta urubavu rwe

    Akamikazi Bernice wambitswe impeta na Producer Knoxbeat wo muri Monster Records

    Knoxbeat yatangaje ko we n'umukunzi we bemeranyije kurushinga nk'umugabo n'umugore

     

    Source : https://yegob.rw/knoxbeat-yatereye-ivi-umukunzi-we-amusaba-kumubera-umugore-amafoto/