Category: Uncategorized

  • Umunyarwenya Clapton Kibonke yifurije umugore we isabukuru nziza anashimangira urukundo amukunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonke wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda kubera umwuga wo gusetsa unaherutse no kumuhesha igihembo mu minsi ishize, yifurije isabukuru nziza umugore we anashimangira urukundo amukunda. Ibi Clapton Kibonke yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yari amaze no gushyira hanze ifoto ye ari kumwe n'umugore we.

    Clapton Kibonke n'umugore we

    Nyuma yuko Clapton Kibonke ashyize hanze iyi foto ye ari kumwe n'umugore we yayiherekesheje amagambo agira ati: 'Mumfashe Kwifuriza isabukuru Nziza Mama Nellah , Wambereye Umugisha , wambereye Byose , Ndagukunda cyane. Baca umugani mugipolice ngo Gahunda niyayindi @ntambarajacky #Tuzarambana'.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-clapton-kibonke-yifurije-umugore-we-isabukuru-nziza-anashimangira-urukundo-amukunda/

  • Wari uzi ko hari ibyo kurya bituma usaza vuba? #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunda kurya ibiryo bakunda cyangwa biryoshye nyamara ntibite ku ngaruka ibyo bariye byabatera, akenshi bizwi ko ibiryo bimwe na bimwe bitera indwara gusa hari n’ibindi bituma umuntu asaza imburagihe.

    Amafunguro ashobora gutuma usaza vuba, ukaba wagaragara nk’ushaje nyamara imyaka yo ikiri mike. Mu gihe urya cyane ibiryo byongera ububyimbirwe mu mubiri (High inflammatory foods) kenshi, bishobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri. Uturemangingo tugenda tugabanuka ubushobozi bwo kwiyuburura, indwara zitandukanye, gusaza k’uruhu ndetse n’iminkanyari bikakwibasira.

    Dore amafunguro ukwiye kugabanya mu byo kurya byawe niba utifuza gusaza vuba:

    1.Ibiryo bikaranze cyane kimwe n’ibyokeje

    Guteka ibiryo ukoresheje ubushyuhe bwinshi nk’ubukoreshwa mu gihe botsa cyangwa bakaranga mu mavuta, byongera cyane ibitera kubyimbirwa mu mubiri bizwi nka AGE (Advanced Glycation End products). Ibi bintu bitandukanye ni byo bituma usaza, bikongera ububyimbirwe no kugabanuka k’uturemangingo.

    Iyo urugero rwa AGE ruri hejuru, ubushobozi bw’uturemangingo bwo kwiyuburura buragabanuka, uko dupfa ntitubashe gusimburwa, amagufa atangira kuvunguka ukibasirwa n’indwara ya osteoporosis, indwara zindi nka stroke, indwara z’umutima n’izindi ziterwa n’imyaka zikakwibasira cyane.

    Nubwo izi AGE zibaho mu mubiri bisanzwe, ibiryo bitekeshejwe igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru byongera ubukana byazo. Uburyo ushobora kubyirinda ni ugutekera ku gipimo cy’ubushyuhe kiri hasi, ukirinda ibyo kurya bicishwa mu mavuta cg byotswa cyane, ukabirya mu rugero.

    2.Ibiryohera cyane

    Isukari nyinshi ishobora gutera kubaho icyitwa glycation. Glycation ibaho mu gihe ufashe isukari nyinshi, iruta iyo umubiri wawe ukeneye, isukari irengaho yivanga na proteyine, nuko bigakora Advanced Glycation End products (ariyo izwi nka AGE). AGE yangiza bikomeye proteyine yo ku ruhu izwi nka collagen, ituma ruhorana itoto ndetse rugahora rukeye.

    3.Ibinyamasukari byahinduwe

    Ibinyamasukari byakuwemo bimwe mu bibigize nk’amafufu, bikora nk’isukari yahinduwe mu mubiri. Iyo bitarimo izo fibres, zirinda ko isukari nyinshi yinjira mu maraso, ibi binyamasukari bijya kwangiza insulin, ndetse bikaba byatera umusemburo wa insulin kwinangira cg kunanirwa gukora neza uko bigenda biba byinshi.

    Urugero rw’ibinyamasukari bihindurwa harimo umuceri wera n’umugati. Ushobora guhitamo kurya ibinyamasukari bitahinduwe nk’imbuto, imboga n’utubuto twuzuye nk’umuceri w’ikigina n’ibindi.

    4.Inyama zatunganyijwe ukundi

    Muri ubu bwoko bw’inyama harimo sausage (saucisson), jambon na bacon, izi nyama ziba zongewemo ibinyabutabire bizirinda kwangirika bya sulfites n’ibindi, ibi akenshi bitera ububyimbirwe bw’uruhu, ndetse bikongerera cyane uruhu gusaza. Kubera kandi ko biba birimo umunyu mwinshi bituma ugaragara nk’ubyimbye.

    5.Ibiryo birimo umunyu mwinshi

    Umunyu mwinshi tuvuga aha akenshi si wa wundi wo gutekesha, nubwo nawo ugomba kuwugabanya mu byo kurya. Akenshi umunyu w’inyongera uboneka mu biryo biza bifunze, kuko hongerwamo umunyu kugira ngo bibashe kubikika neza, ibi bishobora gutera umubiri kubika amazi menshi, nuko ukagaragara nk’ubyimbye.

    Ngibyo ibyo kurya by’ingenzi bishobora gutera gusaza imburagihe. Niba ukunda ku birya, ni ngombwa kubigabanya (bitari kubihagarika), ukibanda ku mafunguro arinda gusaza ndetse atuma umubiri ukomeza gukora neza.

    Source:www.wikihow.com

    Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-hari-ibyo-kurya-bituma-usaza-vuba.html

  • Ikipe ya AS Kigali y'abakinnyi 23 irerekeza muri Uganda gukina na KCCA #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021, ikipe ya AS Kigali FC irahaguruka i Kigali yerekeza muri Uganda aho igiye gukina na KCCA mu mukino wo kwishyura w'imikino y'Afurika y'amakipe yitwaye neza iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021', uzabera ku kibuga cya St. Mary's Stadium-Kitende tariki 06 Mutarama 2020.

    Iyi kipe ya AS Kigali FC itozwa na Nshimiyimana Eric, iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali, ikaba iza guhagukurana abakinnyi bagera kuri 23, izifashisha kuri uyu mukino wa KCCA.

    Mbere yo guhaguruka i Kigali, ikipe ya AS Kigali FC yakoze imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino, yabereye kuri Sitade ya Kigali, ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021.

    AS Kigali FC ikaba igiye gukina uyu mukino ifite impamba y'ibitego 2-0, nyuma yo gutera mpaga ikipe ya KCCA mu mukino ubanza wagombaga kubera i Kigali tariki 23 Ukuboza 2020, kubera ko itari ifite abakinnyi bakenewe kugira ngo umukino ubashe gukinwa aho abenshi bari barwaye COVID-19.

    AS Kigali irimo gukina ku nshuro ya kabiri yikurikiranya imikino ya Total CAF Confederation Cup, ubwo yaherukaga kuyikina mu mwaka ushize yasezerewe mu ijonjora rya kabiri itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino ibiri.

    Abakinnyi 23 AS Kigali ijyana muri Uganda gukina na KCCA.

    Aba ni Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bate Shamiru, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaine Tity, Karera Hassan, Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein Tchabalala, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Bshira Lafiff, Kwizera Pierrot, Biramahire Abeddy, Orotomal Alex, Rurangwa Mossi, Rugero Chris, Kayitaba Jean Bosco, Ndekwe Felix, Sudi Abdallah, Rugirayabo Hassan na Ishimwe Christian.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/02/ikipe-ya-as-kigali-yabakinnyi-23-irerekeza-muri-uganda-gukina-na-kcca/

  • Rwamagana: Umugore w'abana barindwi yaciye inyuma umugabo we ashaka gufatwa ngo abone gatanya – #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe bashobora gufata nk'ibidasanzwe mu matwi y'abumva cyangwa amaso y'abasoma, byabaye inkuru isanzwe muri Rwamagana aho umugore w'imyaka 47 yafatiwe mu bikorwa by'ubusambanyi mu kwiregura akavuga ko yabikoze agamije kugira ngo abone gatanya yimwe n'umugabo we.

    Ni amahano yabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwo uyu mugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatirwaga mu nzu y'umumotari bararanye nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Bafatiwe mu Kagari ka Ruhimbi.

    Umugabo w'uyu mugore yabwiye IGIHE ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira gukeka ko yagiye kumuca inyuma kuko ngo hari ibimenyetso bimwe na bimwe yagendaga abona ko ashobora kuba agirana ibihe byiza byo mu gitanda n'umusore utwara moto.

    Ati 'Umutima wakomeje kumpata kumuhagamagara ku mugoroba akambwira ngo ntibarasoza gusenga, njya ku muhanda aho yacururizaga yari yahasize umwana, nyuma ampamagara mu ijoro arambwira ngo baraye mu masengesho, umutima ukomeza kundya mpamagara abamotari mbabaza ko wa mumotari njya nkeka ko basambana yakoze bambwira ko atakoze umunsi wose ntangira gukeka ko ariho ari.'

    Uyu mugabo akomeza avuga ko byarangiye agiye ku rugo uwo mu motari akodeshaho ahageze abaza umuzamu waho amubwira ko uwo mumotari yararanye n'umugore usa n'ukuzemo ahita amenya ko ari uwe, ngo yahise yitabaza abakora irondo ry'umwuga anamenyesha inzego z'umutekano n'iz'ibanze zirahagera maze mu gitondo barabafata.

    -  Umugore yaciye inyuma y'umugabo we ku bushake

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we ku bushake kugira ngo abone gatanya yashakaga.

    Yagize ati 'Mu nyandiko mvugo y'uriya mudamu agaragaza ko yabikoze abigambiriye ngo ashaka imbarutso yo gutandukana n'umugabo kuko yamusabye gatanya arayimwima. Yavuze ko adashaka kongera kubana na we, umugabo arabyanga ngo rero yabikoze yabigambiriye kugira ngo afatwe haboneke imbarutso yo gutandukana.'

    Rushimisha yavuze ko uyu mubyeyi atari yaregereye ubuyobozi ngo agaragaze ikibazo afitanye n'umugabo cyanatuma afata umwanzuro wo kumuca inyuma abishaka ngo abone gatanya.

    Ati 'Ubundi ubuyobozi iyo bwinjiye mu kibazo cy'abashakanye bakabona nta mpamvu yo gukomeza kubana kubera impamvu runaka zishobora no kuzatera urupfu, tubagira inama yo gutandukana ku neza. Icyo gihe na raporo tubakoreye ibafasha kujya mu rukiko kuba iyo gatanya bayihabwa kabone nubwo umwe yakwanga guha gatanya undi ubuyobozi buba bwabonye impungenge ku buryo raporo ishingirwaho.'

    Yakomeje asaba abaturage kujya begera ubuyobozi ngo kuko bubereyeho gukemura ibibazo byabo aho gukora amakosa batabwegereye.

    Amakuru IGIHE yakuye mu baturanyi b'uyu muryango ni uko uyu mugabo ngo na we ashobora kuba aca inyuma umugore we.

    Bamwe mu baturage bavuga ko amaze kubyara hanze abana babiri, abandi bakavuga ko yabyaye bane, bose bahuriza ko ngo umugabo na we yitwaza ibikorwa by'ijambo ry'Imana agaca umugore we inyuma.

    Hari uwagize ati 'Uriya mugore n'ubundi yari yaramuhunze yararaga mu iduka yacururizagamo urebye ntabwo bari bakibana kuko umugore yari yarananiwe kwihanganira ingeso z'umugabo. Wibaze abantu bafite abana barindwi ariko babanaga bacengana cyane nyamara bose ngo ni abarokore bo mu b'imbere.'
    Undi muturage ubazi neza yavuze ko ibikorwa by'ubusambanyi ngo bose basanzwe babikora ku buryo ngo nubwo hafashwe umugore gusa ngo bihaye igihe gito ngo banafata n'umugabo.

    Ati 'Nako umugabo we birigaragaza cyane kuko amaze kubyara hanze abana barenze babiri kandi ku bagore batandukanye, ubuyobozi bubigenzuye abo bana bwababona rwose.'

    Ibibazo by'amakimbirane yo mu miryango bikomeje kwiyongera ndetse bigira ingaruka ku gusenyuka kw'ingo. Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yatangaje ko imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana mu 2019. Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Kuri ubu uyu mugore w'imyaka 57 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari mu gihe ategerejwe gushyikirizwa Ubushinjacyaha we n'umumotari bafatanywe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-w-abana-barindwi-yaciye-inyuma-umugabo-we-ashaka-gufatwa-ngo

  • Rwamagana: Umugore w’abana barindwi yaciye inyuma umugabo we ashaka gufatwa ngo abone gatanya – #rwanda #RwOT

    Ibi bamwe bashobora gufata nk’ibidasanzwe mu matwi y’abumva cyangwa amaso y’abasoma, byabaye inkuru isanzwe muri Rwamagana aho umugore w’imyaka 47 yafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi mu kwiregura akavuga ko yabikoze agamije kugira ngo abone gatanya yimwe n’umugabo we.

    Ni amahano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo uyu mugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatirwaga mu nzu y’umumotari bararanye nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Bafatiwe mu Kagari ka Ruhimbi.

    Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira gukeka ko yagiye kumuca inyuma kuko ngo hari ibimenyetso bimwe na bimwe yagendaga abona ko ashobora kuba agirana ibihe byiza byo mu gitanda n’umusore utwara moto.

    Ati “Umutima wakomeje kumpata kumuhagamagara ku mugoroba akambwira ngo ntibarasoza gusenga, njya ku muhanda aho yacururizaga yari yahasize umwana, nyuma ampamagara mu ijoro arambwira ngo baraye mu masengesho, umutima ukomeza kundya mpamagara abamotari mbabaza ko wa mumotari njya nkeka ko basambana yakoze bambwira ko atakoze umunsi wose ntangira gukeka ko ariho ari.”

    Uyu mugabo akomeza avuga ko byarangiye agiye ku rugo uwo mu motari akodeshaho ahageze abaza umuzamu waho amubwira ko uwo mumotari yararanye n’umugore usa n’ukuzemo ahita amenya ko ari uwe, ngo yahise yitabaza abakora irondo ry’umwuga anamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirahagera maze mu gitondo barabafata.

    -  Umugore yaciye inyuma y’umugabo we ku bushake

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yiyemereye ko yaciye inyuma umugabo we ku bushake kugira ngo abone gatanya yashakaga.

    Yagize ati “Mu nyandiko mvugo y’uriya mudamu agaragaza ko yabikoze abigambiriye ngo ashaka imbarutso yo gutandukana n’umugabo kuko yamusabye gatanya arayimwima. Yavuze ko adashaka kongera kubana na we, umugabo arabyanga ngo rero yabikoze yabigambiriye kugira ngo afatwe haboneke imbarutso yo gutandukana.”

    Rushimisha yavuze ko uyu mubyeyi atari yaregereye ubuyobozi ngo agaragaze ikibazo afitanye n’umugabo cyanatuma afata umwanzuro wo kumuca inyuma abishaka ngo abone gatanya.

    Ati “Ubundi ubuyobozi iyo bwinjiye mu kibazo cy’abashakanye bakabona nta mpamvu yo gukomeza kubana kubera impamvu runaka zishobora no kuzatera urupfu, tubagira inama yo gutandukana ku neza. Icyo gihe na raporo tubakoreye ibafasha kujya mu rukiko kuba iyo gatanya bayihabwa kabone nubwo umwe yakwanga guha gatanya undi ubuyobozi buba bwabonye impungenge ku buryo raporo ishingirwaho.”

    Yakomeje asaba abaturage kujya begera ubuyobozi ngo kuko bubereyeho gukemura ibibazo byabo aho gukora amakosa batabwegereye.

    Amakuru IGIHE yakuye mu baturanyi b’uyu muryango ni uko uyu mugabo ngo na we ashobora kuba aca inyuma umugore we.

    Bamwe mu baturage bavuga ko amaze kubyara hanze abana babiri, abandi bakavuga ko yabyaye bane, bose bahuriza ko ngo umugabo na we yitwaza ibikorwa by’ijambo ry’Imana agaca umugore we inyuma.

    Hari uwagize ati “Uriya mugore n’ubundi yari yaramuhunze yararaga mu iduka yacururizagamo urebye ntabwo bari bakibana kuko umugore yari yarananiwe kwihanganira ingeso z’umugabo. Wibaze abantu bafite abana barindwi ariko babanaga bacengana cyane nyamara bose ngo ni abarokore bo mu b’imbere.”
    Undi muturage ubazi neza yavuze ko ibikorwa by’ubusambanyi ngo bose basanzwe babikora ku buryo ngo nubwo hafashwe umugore gusa ngo bihaye igihe gito ngo banafata n’umugabo.

    Ati “Nako umugabo we birigaragaza cyane kuko amaze kubyara hanze abana barenze babiri kandi ku bagore batandukanye, ubuyobozi bubigenzuye abo bana bwababona rwose.”

    Ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango bikomeje kwiyongera ndetse bigira ingaruka ku gusenyuka kw’ingo. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yatangaje ko imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana mu 2019. Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 57 afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gishari mu gihe ategerejwe gushyikirizwa Ubushinjacyaha we n’umumotari bafatanywe.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-w-abana-barindwi-yaciye-inyuma-umugabo-we-ashaka-gufatwa-ngo

  • Byinshi utari uzi kuri orchestre Ingeli: Aho bavanye izina, amateka y’indirimbo ‘Umulisa’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV
    Umucuranzi Issa Heri aganira na KT TV

    Iyi orchestre yabonye izuba mu 1986 ahahoze ari muri perefegitura ya Gisenyi itangijwe n’abahanzi batandukanye baturutse mu zindi orchestre.

    Umwe muri abo bahanzi ni uwitwa Issa Heri wamamaye cyane kubera indirimbo “Umulisa” yahimbiye umwana wigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri abanza mu gihe Heri we yarafite imyaka 20.

    Mu kiganiro kirambuye kuri KT TV kurikira amateka arambuye ya orchestre Ingeli umenye n’imvano y’indirimbo “Umulisa” ya Issa Heri, n’aho izina Ingeri ryaturutse.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/byinshi-utari-uzi-kuri-orchestre-ingeli-aho-bavanye-izina-amateka-y-indirimbo-umulisa

  • Abacuruzi basanga abantu barizihije Noheli cyane kurusha Ubunani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu isoko rya Nyagatare mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 31 Ukuboza 2020, umucuruzi w’ubuconsho twamusanze arimo kwibutsa abakiriya be kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera mu gihe baje bamugana.

    Avuga ko abahahira Ubunani babaye bake ugereranyije n’abo yabonye hitegurwa Noheli. Kuri we ngo Noheli irizihizwa cyane kurusha Ubunani.

    Ati “Kuri Noheli na mbere yayo naracuruje koko, gusa abahahira Ubunani babuze ariko n’ubusanzwe Noheli icura Ubunani.”

    Kuba Noheli icura Ubunani kandi byemezwa n’uwitwa Kazungu ucuruza inyanya wemeza ko buri bucye ari Noheli yacuruje ibiro 100 ariko ku bunani ngo yari amaze gucuruza ibiro 40 gusa.

    Mvukiyehe Jean Baptiste ucuruza inyama na we avuga ko kuva mu gitondo yacuruje inka imwe gusa nabwo ikaba yari itarashira nyamara buri buke Noheli ikaba ngo yaracuruje inka ebyiri kandi zirashira.

    By’umwihariko we asanga abantu bakunda kwizihiza ivuka rya Yesu kubera ubukirisitu ariko bakirengagiza ko no kurangiza umwaka winjira mu wundi ari ikintu gikomeye.

    Agira ati “Nkubwije ukuri abakiriya bahahira Ubunani babuze kandi buri bucye Noheli ikaba byageze aya masaha maze gucuruza inka ebyiri none n’imwe yanze gushira. Abantu bizihiza Noheli kubera ubukirisitu ariko ntibahe agaciro gusoza umwaka ujya mu wundi.”

    Nyamara abaguzi si ko babibona kuko ngo bagerageje ariko na none bitavuze ko kwishima bijyana no gusesagura.

    Mukangiruwonsanga Chantal avuga ko yagerageje guhaha ariko na none azirikana ko abana bagiye gutangira ishuri kandi bikenera amafaranga.

    Ati “Nyamara twahashye ariko bijyanye n’ubushobozi, ejo bundi abana bazajya ku ishuri, ubwo waba utabateganyirije bikagenda gute? Kwishima si ugusesagura. Naho ubundi jye iminsi yose nyifata kimwe.”

    Hari bamwe mu baturage ariko na none bavuga ko uyu mwaka wababereye mubi ku buryo batabasha kwinezeza nk’uko byagendaga mu yindi myaka. Bavuga ko umunsi COVID-19 yarangiye bazishimisha birushijeho kuko ubu bizihije iminsi mikuru badasabana nk’uko byahoze.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abacuruzi-basanga-abantu-barizihije-noheli-cyane-kurusha-ubunani

  • Gutunganya ibishanga byatumye umusaruro w’umuceri wikuba hafi gatatu: Ishusho y’ubuhinzi muri Gisagara – #rwanda #RwOT

    Imibare yerekana ko mu 2015 muri Gisagara heraga toni ibihumbi bine z’umuceri ariko kuri ubu hasigaye hera toni hafi ibihumbi 10. Kuri hegitari imwe hera toni 5,5.

    Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Gisagara hatoranyijwe ibihingwa bine byibandwaho kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n’amasoko. Ibi bihingwa ni ibigori, umuceri, urutoki n’ibishyimbo.

    Mu guteza imbere ubuhinzi kuko butunze benshi mu bahatuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwashyize ingufu mu gutunganya ibishanga bituma umusaruro w’umuceri wiyongera.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 30 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kongera umusaruro w’ubuhinzi byaturutse ku gutunganya ibishanga, kwigisha abahinzi no gukoresha inyongeramusaruro.

    Ati “Kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera no gutera imbuto y’indobanure ndetse no gutunganya ibishanga ni byo byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera.”

    Ikindi avuga cyatumye umusaruro wiyongera harimo gukoresha neza amazi cyane cyane mu bishanga ndetse no kuhira imusozi.

    Ati “Gutunganya ibishanga ni uburyo bwo gufata neza amazi, aho amazi ari make dukora uburyo bwo kuyongera, aho ari menshi tukayayoborera ahandi.”

    Muri rusange mu Karere ka Gisagara haboneka ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitali 5000. Muri byo hamaze gutunganywa hegitali 2500 harimo izigera ku 1500 zatunganyijwe mu myaka itanu ishize.

    Rutaburingoga yakomeje ati “Niyo mpamvu umusaruro wagiye uzamuka, mu 2015 twezaga toni 4000 z’umuceri ariko ubu tugeze kuri toni hafi ibihumbi 10. Icyo twifuza ni uko twageze kuri toni ibihumbi 20 kandi tuzabigeraho nitumara gutunganya ibishanga bisigaye.”

    Mu bishanga biteganyijwe ko bizatunganywa harimo icyitwa Nyiramageni gihuza Imirenge ya Gikonko, Mamba na Ntyazo gifite ubuso bwa hegitari 600. Ikindi ni icya Ngiryi nacyo kiri gushakirwa ubushobozi kugira ngo gitunganywe.

    Gutunganya ibyo bishanga bizajyana no gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi ibikikije.

    Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu abahinzi beza toni enye kuri hegitari imwe; naho ku bishyimbo bakeza toni 1,48.

    Mu bijyanye no kuhira imusozi hegitali 625 zuhiwe hakoreshejwe imashini muri iyi myaka itanu ishize, naho hegitali hafi 2800 zishyirwaho amaterasi y’indinganire.

    Mu kwita ku musaruro hubatswe inganda zirimo urw’umuceri ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya toni zigera ku 7800; hubakwa n’urutunganya ibigori mo ifu.

    Hubatswe n’uruganda rutunganya urwagwa n’umutobe mu bitoki rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga 900 mu kwezi kumwe. Rugemura inzoga mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ku buryo ku kwezi rwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 90Frw ajya mu baturage baruha ibitoki.

    Hubatswe ubwanikiro bw’ibigori 42, ubw’umuceri 28, ubuhunikiro butatu burimo bubiri bw’umuceri n’ubw’ibindi bihingwa bumwe.

    Rutaburingoga yasobanuye ko kera Akarere ka Gisagara kakoraga ubuhinzi bwa gakondo gusa ariko kuri ubu basigaye bahinga kijyambere kandi bari kwiga uko amakoperative yagira imikorere myiza kugira ngo abanyamuryango bayo bose abateze imbere.

    Ati “Nko ku muceri umwaka ushize heze ungana na toni 7800, amafaranga yinjira mu baturage uruganda rwatanze ni miliyari 2,2 Frw.”

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bishimira ko gutunganya ibishanga byabafashije kuko byatyumye umusaruro wiyongera.

    Nziyonizeye Mark uhinga mu Gishanga cya Duwani kiri mu Murenge wa Kibilizi yemeza ko umusaruro babona ushimishije.

    Ati “Mbere twihingiraga ibyo dushaka, ugasanga hariya hahinze amateke undi agahinga ibijumba undi ibirayi nti tubone umusaruro ushimishije ariko aho igishanga gitunganyirijwe umuceri uraboneka, cyaba ari igihe cyo guhinga ibigori cyangwa ibindi ukabona umusaruro ushimishije.”

    Rutaburingoga avuga ko mu guteza imbere ubuhinzi no kurwanya imirire mibi, mu mwaka wa 2019 hatewe ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 275.

    Mu Karere ka Gisagara hamaze gutunganywa hegitari zigera ku 2500 z’ibishanga

    Mu gishanga Rumira cyo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara hera umuceri ku bwinshi

    Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu beza toni enye kuri hegitali imwe

    Ibigori bahinga iyo byeze babanza kubikusanyiriza hamwe mbere yo kubijyana mu ruganda rubitunganyamo ifu

    Mu bituma umusaruro wiyongera harimo ifumbire y’imborera ikomoka ku kororera mu biraro

    Bahinga n’ibishyimbo bakeza toni 1.48 kuri hegitari

    Mu Karere ka Gisagara hera ibitoki abahinzi bakabigemura ku ruganda kugira ngo bizengwemo inzoga n’umutobe byujuje ubuziranenge

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kwiyongera k’umusaruro w’ubuhinzi babikesha gutunganya ibishanga

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutunganya-ibishanga-byatumye-umusaruro-w-umuceri-wikuba-hafi-gatatu-ishusho-y

  • Santarafurika: Abaturage barishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda babahaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baravuga ko usibye kubacungira umutekano nk’imwe mu nshingano nyamukuru Umuryango w’Abibumbye waboherejemo, abapolisi b’u Rwanda bongeraho no kubagezaho ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubazamurira imibereho myiza, nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Kuboza 2019 itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro batangiye umushinga wo gukemura ikibazo cy’amazi cyari mu murwa mukuru wa Bangui. Ni umushinga watwaye Amadolari ya Amerika abarirwa mu bihumbi 50. Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye mu murwa mukuru wa Santarafurika, Bangui.

    Uyu mushinga w’amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili. Kuri ubu abaturage bo muri Santarafurika barimo kwishimira aya mazi meza abapolisi b’u Rwanda babagejejeho.

    Umwe muri abo baturage yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

    Undi yagize ati “Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuko baje hano mu gihugu cyacu, usibye amahoro batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera ino aha twari dufite ikibazo cy’amazi adasukuye ariko ubu barayaduhaye asukuye turabashimira.”

    Assitant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu, avuga ko iyo bari muri iki gihugu baba ari intumwa cyangwa abambasaderi b’Igihugu cyabohereje kabone n’ubwo baba bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    ACP Safari yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’Igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri iki guhugu cya Repubulika ya Santarafurika.”

    30% by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ni abagore, abenshi bari mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Santarafurika barashimangira akamaro k’ihame ry’uburinganire. Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse na Sergeant (SGT) Christine SIFA ni bamwe mu bapolisikazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.

    C/SGT Uwimana avuga ko aterwa ishema n’uruhare Igihugu cye cy’u Rwanda cyagize mu guteza imbere ihamwe ry’uburinganire.

    Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare Igihugu cyacu cy’u Rwanda cyagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n’Igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo ngenda nkora.”

    SGT Christine Safi ni umuforomokazi, avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza kugira ngo aheshe ishema u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Abapolisi b’u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika kuva mu mwaka wa 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, kurinda abahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri iki gihugu.

    Tariki ya 27 Ukuboza 2020 mu gihugu cya Santarafurika bari mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abagize Intekao ishinga amategeko, abapolisi b’u Rwanda bakaba bari bashinzwe kurinda ahabera amatora ndetse n’ibikoresho byari bihari.

    Utu duce twari tubangamiwe no kutagira amazi meza. Abahatuye bashimira Polisi y
    Utu duce twari tubangamiwe no kutagira amazi meza. Abahatuye bashimira Polisi y’u Rwanda yabakemuriye ikibazo

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/santarafurika-abaturage-barishimira-amazi-meza-abapolisi-b-u-rwanda-babahaye

  • Ne-Yo yasabye umugore we Crystal Smith ko bas… – #rwanda #RwOT

    Shaffer Chimere Smith wamenyekanye mu muziki ku izina rya Ne-yo ni umunyamerika w'umuririmbyi w’injyana ya R&B, Umwanditsi w'indirimbo ndetse akaba n'umubyinnyi kabuhariwe. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2003, amenyekana cyane mu ndirimbo nka So Sick, Miss Independent, Let Me Love You ndetse n'izindi nyinshi.

    Mu mwaka wa 2016 ni bwo Ne-Yo yakoze ubukwe n'umukunzi we Crystal Smith bari bamaranye imyaka 4 bakundana, aba bombi babanye neza mu munyenga w'urukundo ndetse banibaruka abana babiri.

    Mu mpera z'umwaka wa 2019 ni bwo urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi. Ntibyatinze umugore wa Ne-Yo, Crystal Smith abinyujije ku rubuga rwa Instagram ye yatangaje ko umubano we n'umugabo utameze neza ariko yirinda kuvuga impamvu yabiteye.

    Ne-Yo ari kumwe n’umugore we Crystal Smith

    Mu kwezi kwa 12 ku mwaka wa 2019 hatangiye kugaragara amafoto ya Crystal Smith ari kumwe n’undi musore bivugwa ko ariwe yaba ari gukundana nawe, ntibyari ibanga ko we na Ne-Yo ibyabo bisa nk’ibyarangiye dore ko icyo gihe batanabanaga mu nzu imwe.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, Ne-Yo yatangarije ikinyamakuru Essence Magazine ko we n'umugore we ibyabo byarangiye ndetse ko bagiye guhana gatanya buri umwe akanyura inzira ye. Mu kwezi kwa 6 kwa 2020 aba bombi bongeye gusubirana batangaza ko nta gatanya bazahana kandi ko biyunze ubu bameranye neza.

    Ne-Yo wambitse impeta y’urukundo umugore we

    Mu ijoro ryacyeye ubwo umuryango wa Ne-Yo wari wateranye n'inshuti zawo bari kwizihiza umwaka mushya wa 2021, Ne-Yo ni bwo yafashe ijambo maze ashimira umuryango we wamubaye hafi mu mwaka wa 2020 utari umworoheye na gato.

    Muri uko kuvuga ijambo Ne-Yo yapfukamye imbere y'umugore we maze amwambika impeta y'urukundo amusaba ko bakongera gushyingiranwa bwa kabiri. Crystal Smith mu marira menshi yabyemeye.

    Uko bari bameze mu bukwe bwabo bakoze muri 2016

    Abicishije kuri Instagram, Crystal Smith yavuze ko yishimiye kuzongera gusubiramo indahiro y'urukundo imbere y'Imana kuko iyo barahiye bwa mbere bayishe. Ne-Yo nawe ntiyatanzwe mu kwerekana ibyishimo bye abicishije kuri Twitter aho yerekanye amashusho ari kwambika impeta umugore we.

    Src:www.theshaderoom.com,www.hollywoodunlocked.com

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102035/ne-yo-yasabye-umugore-we-crystal-smith-ko-bashyingiranwa-bwa-kabiri-102035.html