Category: Uncategorized

  • Menya amagambo meza cyane wabwira umukobwa mukundana akarushaho kukwiyumvamo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagabo bagakwiye kumenya amagambo bakwiye kubwira abakunzi babo amagambo meza atuma bakomeza gushimangira urukundo rwabo. Igitsina gore gikunze cyane gushimishwa n'amagambo aryohereye babwirwa n'abakunzi babo ku bijyanye nuko bababona ndetse n'uko bitwara iyo bari kumwe n'abakunzi babo.

    YEGOB yabakusanyirije amagambo 5 y'ingenzi wabwira umukobwa mukundana akarushaho kukwiyumvamo no kugukunda birushijeho.

    1.Uri Inshuti nziza

    Erega musore, umukobwa mukundana ntashaka kuba umukunzi wawe gusa, ahubwo anashaka kukubera inshuti magara kandi kumubwira ko ari inshuti nziza biramunezeza. Nagira ibyo agufasha gukora, uzakoreshe aka kajambo n'ubwo yaba yagufashije akantu gato.

    2.Uri Umwamikazi wanjye

    Kuri bamwe iki cyakumvikana nk'umutoma, ariko si ko biri ahubwo buri mugore aba yumva ashaka kuba umutima w'umugabo we, kumubwira ko ari umwamikazi wawe bituma yumva agaciro umuha kandi akumva ko ariwe mugore gusa witayeho. Ibi bizamunezereza umutima mu buryo budasanzwe.

    3.Nakwigiyeho byinshi

    Abagore n'abakobwa barabikunda cyane iyo abagabo babashimiye ku bwenge bwabo kuko birabababaza cyane iyo icyo mwibonera ari ubwiza bw'inyuma gusa. Aba ashaka no kuzana ibitekerezo byubaka kandi iyo umweretse ko hari icyo byakwigishije kuko wabyitayeho kandi ukabyiga neza bikakugirira akamaro biramunezeza kumva ubimubwira.

    4.Uhora usa neza

    Wari wabona umukobwa ari kwambara? Ni ukuri kose abakobwa barushywa cyane no guhitamo umwenda wo kwambara. Iyo umubwiye ko asa neza mu myambaro yambaye bituma yumva ko cya gihe cyose yafashe ahitamo ibyo kwambara atagipfushije ubusa, cyane cyane iyo mugiye kujya ahantu muri kumwe. Biramunezeza cyane kubimubwira ko asa neza.

    5.Ufite amaso, amenyo, umusatsi, iminwa,..byiza

    Mwa basore mwe, ntituri kureba ku mitoma hano ahubwo turi kurasa ku ntego ugendeye ku cyo ukunda kuri we. Utazamubwira ko umusatsi we ari mwiza kandi asutse. Utazamubwira ikintu gihabanye n'ukuri kuko wabisomye muri iyi nkuru uyobowe n'amarangamutima gusa. Niba ukunda amaso ye, umusatsi we, intoki ze, uko aseka,…bimubwire kuko bituma abona ko ujya umwitaho kuba warabibonye.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating 

    Source : https://yegob.rw/menya-amagambo-meza-cyane-wabwira-umukobwa-mukundana-akarushaho-kukwiyumvamo/

  • Ingabo z'u Rwanda zo mu mutwe w'ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z'u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique #rwanda #RwOT

    Hari ku munsi mukuru wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2020 ubwo ingabo z'u Burundi zibarizwa mu gihugu cya Centrafrique ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kemo zagabwagaho igitero n'inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida wicyo gihugu Ange Felix Patasse.

    Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri icyo gihugu mu mugi wa Sibut (harimo intera ngana na Km70) zatabaye bwangu. Izo ngabo zahageze zisanga abasirikari batatu b'Abarundi bahasize ubuzima ndetse n'abandi benshi bakomeretse ariko batumye umutwe w'ingabo z'Abarundi zibarizwa muri ako gace zidashirira kw'icumu dore ko zari zazengurutswe nizo nyeshyamba.


    Ingabo z'u Rwanda zigitabara zabashije kugarura ikamyo ya gisirikari yari yafashwe n'inyeshyamba ndetse n'imibiri y'abasirikari b'Abarundi inyeshyamba zashakaga gutwara. Ingabo z'u Rwanda zikihagera zahise zica inyeshyamba zigera kuri eshatu izindi nyinshi zirakomereka.
    Nyuma yo kugarura ituze Dekoa, Ingabo zo mu mutwe w'ingabo zidasanzwe zahise ziherekeza ingabo z'umuryango w'abibumbye gusubira mu kigo cyabo dore ko zari zatatanye nuko zikomeza inzira zikoresheje umuhanda wa Batangafo banyuze mu isoko rya Kaga-Bandoro muri Perefegitura ya Nana-Grebizi. Nyuma bashyizeho ibirindiro bishinzwe gukumira ibitero by'inyeshyamba muri ako gace.
    Tariki ya 20 Ukuboza 2020, nibwo Leta y'u Rwanda yohereje izi ngabo zo mu mutwe w'Ingabo zidasanzwe muri Santarafurika hagendewe ku masezerano mu by'umutekano hagati yibyo bihugu uko ari bibiri. Kohereza izo ngabo, byari n'igisubizo mu gukumira ibitero inyeshyamba zagabaga ku ngabo z'u Rwanda zisanzwe zibarizwa muri icyo gihugu zibarizwa mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye.
    Izo ngabo zari zahawe n'inshingano zo kurinda abaturage mu gihe cy'amatora yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020. Ingabo z'u Rwanda zisanzwe arizo zigize umubare munini w'ingabo z'umuryango w'Abibumbye zibarizwa muri icyo gihugu kuva muri 2014.

    Kuva icyo gihe, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique zifite inshingano zo kurinda Umukuru w'Igihugu. Abapolisi b'u Rwanda nabo bafite inshingano zikomeye muri iki gihugu zo kurinda abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Intebe, ab'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique.

    The post Ingabo z'u Rwanda zo mu mutwe w'ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z'u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zo-mu-mutwe-wingabo-zikora-ibikorwa-bidasanzwe-special-forces-zatabaye-ingabo-zu-burundi-ziturutse-mu-bilometero-70/

  • Barakekwaho gukora inyandiko mpimbano z’imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyimana Eliab na Mugenzi Florien
    Ibyimana Eliab na Mugenzi Florien

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite ziriya mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana Ibyimana Eliab.

    CIP Karekezi yagize ati “Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata Ibyimana Eliab tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na Mugenzi Florien bikekwa ko ari nawe uzicura. Ibyimana Eliab avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.”

    CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w’umwiganano w’umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

    Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

    Ibi byangombwa byose byari byanditseho imodoka zifite ibirango RAB 889W, RAB990V, RAB696K na RAB 680V. Izi mpapuro nizo zagendeweho hafatwa ziriya modoka zose.

    Biriya byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy’umwaka umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n’izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

    Yagize ati “Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kuzajya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk’ibi ngo bireke kumenyekana.”

    Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/barakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka

  • Umuhanda Huye-Nyamagabe wari wafunzwe n’ibiza wongeye kuba nyabagendwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mvura yatangiye kugwa mu ma saa kumi n’igice kugera mu ma saa yine z’ijoro hafi saa tanu, amazi n’ibindi byamanukanye na yo bikaba byafungiye uwo muhanda mu gice cy’Umurenge wa Kigoma mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rebo.

    Ku bufatanye bwa Polisi, Ingabo, abaturage na sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda (China Road) babashije gufungura igice kimwe cy’uwo muhanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa mbili, imodoka zitangira kugenda.

    Icyakora ngo haracyarimo akazi kenshi ko gukora kuri uwo muhanda bitewe n’ibyamanutse byinshi bikawufunga, dore ko hari n’imodoka yahezemo.

    Umuhanda Huye – Nyamagabe ni umwe mu mihanda minini yo mu Rwanda, dore ko uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, ukaba wifashishwa n’abagenda mu bice bya Huye, Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi n’abakomeza mu bindi bice by’igihugu, ndetse n’abakomeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nijoro uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye, ibiti n
    Nijoro uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye, ibiti n’ibyondo byamanuwe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace

    Ubwo uyu muhanda wafungwaga n’ibiza, ngo byabaye ngombwa ko abari bafite ingendo ziwunyuramo zihagarara, bamwe barara i Huye, abandi barara i Nyamagabe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yabwiye Kigali Today ko usibye uyu muhanda, ngo nta bindi bahise bamenya byangijwe n’ibiza muri ako gace.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umuhanda-huye-nyamagabe-wari-wafunzwe-n-ibiza-wongeye-kuba-nyabagendwa

  • Amavubi akomeje imyitozo no mu mvura yitegura CHAN, irushanwa azakira ryakomwe mu nkokora #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, ikomeje imyitozo yitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, ni mu gihe irushanwa rito(Mini Tournament) yagombaga kwakira ryakomwe mu nkokora.

    Iyi kipe iyobowe n’umutoza Mashami Vincent barimo gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera, bakaba bayikora mu gitondo na ni njoro amatara yaka.

    Aba basore b’Amavubi, imyitozo iheruka baraye bayikoze imvura igwa, ni mu rwego rwo kwimenyereza igihe imvura yagwa bari mu mukino muri CHAN ko bakomeza bagakina kuko utahagarara ngo bajye kugama.

    Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa kandi, Amavubi yari yateguye Mini Tournament izitabirwa na Congo Brazaville ndetse na Namibia kuva ku wa 7-11 Mutarama 2021.

    Iri rushanwa ryaje gukomwa mu nkokora na Namibia yatangaje ko itakiryitabiriye bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera muri Namibia bituma n’ibikorwa bya siporo byose birimo no kwitegura irushahw rya CHAN bihagarara.

    Bivuze ko u Rwanda na Congo Brazaville ari zo zikana iri rushanwa mbere y’uko zerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rizaba kuva 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc. Umukino wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura CHAN

    No mu mvura abasore bakomeje imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-akomeje-imyitozo-no-mu-mvura-yitegura-chan-irushanwa-azakira-ryakomwe-mu-nkokora

  • Injira mu mikorere y'Umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda uri muri Centrafrique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    'Special Force' ni umutwe w'igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n'aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y'abantu bake, ku buryo nk'abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab'u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo byemezwaga ko bagiye mu butumwa bwihariye muri Centrafrique, abakenewe bahamagawe bakamenyeshwa ko mu minota mike baza kurira indege. Muri bo hari abari mu kandi kazi, bahita bareka ibyo barimo bafata rutemikirere. Hari umwe twaganiriye wari muri Kigali Convention Centre, uko yari ameze icyo gihe niko yahise yerekeza i Bangui, ibindi birimo ibikoresho bye byamusanzeyo.

    Aba basirikare bakigera i Bangui, bahise bajya mu kazi ako kanya ntabyo gutegereza indi myiteguro, bagabanywamo amatsinda bamwe bajya mu Mujyi wa Bangui abandi berekeza mu nkengero zayo hafi n'umupaka wa Tchad.

    Abazi amateka ya gisirikare baganiriye na IGIHE basobanuye ko izi ngabo zoherezwa mu bice birimo umwanzi cyane (Red Zone).

    Umwe yagize ati 'Iyo ugiye guhura n'abasirikare nk'aba utekereza kabiri, ntabwo ari ba bandi babona umwanzi ngo biruke, n'iyo wabarasaho ntabwo bahunga, barakomeza.'

    Aba basirikare bari mu mutwe wihariye, bafite imyitozo ihambaye ibabashisha gusohoza inshingano zabo neza kandi mu gihe cyagenwe

    Bakambitse ahitwa Bimbo

    Izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe 'Special Force' z'u Rwanda zikigera i Bangui zahise zijya ahitwa Bimbo, muri iryo joro aba mbere bahita batangira gufata ibirindiro mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Muri Bangui bahise bakwirakwira ahantu hose dore ko haburaga icyumweru kimwe ngo habe amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bakaza umutekano.

    Ubu abari i Bangui barenga batayo, aho bacumbitse twahabonye abasirikare bake ba Centrafrique bafatanya mu gucunga umutekano w'igihugu. Ntabwo ikigo babamo kiratunganywa neza.

    Ubwo twagisuraga, bari bakiri mu mirimo imwe n'imwe aho nk'abashinzwe ibyo gutunganya amazi bakoraga aho bazajya bavomera, abandi nabo batunganya amashanyarazi ku buryo ikigo cyose kiba gifite amatara akimurikira.

    Ku muryango, kwinjira ni ukubanza ukavuga aho uturutse, ikikuzanye, ubundi umusore wambaye impuzankano ya RDF, akakubaza ikikugenza, yarangiza akabaza Afande ku cyombo imbere niba wemerewe kwinjira ubundi ukabona kugenda.

    Icyiza ni uko kuhinjira nk'Umunyarwanda uba umeze nk'uwisanga, uvuga Ikinyarwanda nabo bagusubiza mu kindi. Nta kintu kiba kiryoshye nko kugera mu gihugu cy'amahanga ukakirwa n'abenegihugu, mukaganira mu rurimi rwanyu gakondo, hehe Urufaransa n'Ibyongereza.

    Aba basirikare bamaze kugera hafi ya Tchad

    IGIHE yamenye ko ubwo aba basirikare bageraga i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw'Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya François Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi.

    Bavuye i Bangui banyura ahitwa Sibut bakomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro. Aha Dékoa niho abasirikare batatu b'u Burundi biciwe n'imitwe yitwaje intwaro ku wa 26 Ukuboza 2020.

    Icyo gihe abarwanyi barabateye babica nabi urw'agashinyaguro, abasirikare ba Centrafrique bari hafi aho bahita bakwira imishwaro bakiza amagara yabo, maze abarwanyi babiba imodoka.

    Ingabo z'u Rwanda zari hafi aho nizo zumvise amasasu zihutira gutabara Abarundi bari basumbirijwe, zambura n'abo barwanyi imodoka bari batwaye zisubizwa ingabo za Centrafrique.

    Zahise zifata ako gace zigacungira umutekano. Hafi aho hari Abapolisi b'u Rwanda barenga 40 bacunga umutekano, Ingabo z'u Rwanda zikaba zari zigiyeyo zigiye kubarindira umutekano kugira ngo hatagira umutwe ubibasira.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru giheruka ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk'ukomoza ku nshingano z'aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.

    Ati 'Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n'iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n'umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n'icyo kibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z'u Rwanda zoherejwe 'kugira ngo zikore akazi zigomba gukora'.

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Ibikoresho byabo bimwe byageze i Bangui ku wa Kane

    Izi ngabo ubwo zoherezwaga muri iki gihugu, zahise zifata urugendo nk'abagiye gutabara aho rukomeye, ntabwo byasabye ko zikora imyiteguro ihambaye ahubwo icyari ingenzi kari akazi no kugasohoza hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.

    Bimwe mu bikoresho zari zikeneye hashize iminsi indege zitwara imizigo zibikura i Kigali zikajya kubyakira ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya M'poko i Bangui.

    IGIHE yageze kuri iki kibuga cy'indege ku wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ihasanga indege yari iturutse i Kigali aribwo iri kugwa itwaye imodoka za gisirikare izi ngabo zigomba kwifashisha mu kazi kazo ka buri munsi.

    Muri make, zifite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano muri Centrafrique, zigakora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana aho bibaye ngombwa zigakora 'akazi' nk'uko Umugaba w'Ikirenga yabivuze.

    Ubu aba basirikare bamwe bari kuba mu kigo kiri ahitwa Bimbo mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, twasuye aba basirikare ubwo bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Bafite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Muri iki kigo kirimo Ingabo z’u Rwanda, uhasanga imodoka z’abasirikare ba Centrafrique bazwi nka FACA

    Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, iyo ugenda uhura n’aba basirikare bacunze umutekano ku buryo nta muntu wawuhungabanya

    Ntibimenyerewe i Bangui kubona Umusirikare uri kugenda n’amaguru mu muhanda acunze umutekano; Ingabo z’u Rwanda n’izo zonyine zibikora

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Indege itwaye ibikoresho bya gisirikare by’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga i Bangui ku wa Kane w’iki Cyumweru

    Amafoto: Philbert Girinema i Bangui


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-mu-mikorere-y-umutwe-udasanzwe-w-ingabo-z-u-rwanda-uri-muri-centrafrique

  • Perezida Museveni yohereje mu mihanda Abasirikare badasanzwe #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yohereje abasirikare b'umutwe udasanzwe ari nawo uturukamo abamurinda, gukwirakwira mu Mujyi wa Kampala ngo bahashye ibyaha mu gihe igihugu cyitegura amatora ya Perezida.

    Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe kuba tariki ya 14 Mutarama 2021.

    Ku wa Kane, tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu ijambo risoza umwaka, Perezida Museveni yavuze ko abo basirikare boherejwe kurwanya ibyaha muri Kampala, bafite ubushobozi buhagije kuko bamwe muri bo banakoze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

    Abo basirikare boherejwe mu mihanda nyuma yo gushwana kwa hato na hato hagati ya Polisi n'abatavuga rumwe na Leta guhera mu Ugushyingo uyu mwaka ubwo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe na Leta yatabwaga muri yombi bigateza imvururu.

    Iryo fatwa ryatangiye kuzamura imyigaragambyo muri Kampala no mu bindi bice by'igihugu. Kugeza ubu abantu 54 bamaze kugwa muri uko gushwana kwa hato na hato.

    Museveni mu ijambo rye, yavuze ko abatavuga rumwe na Leta harimo abitwara nabi n'abanyabyaha.

    Biteganyijwe ko Museveni tariki 14 Mutarama azaba ahanganye n'abakandida 11 batavuga rumwe na we.Uganda yohereje abasirikare badasanzwe muri Kampala nyuma y'imvururu zimaze iminsi hagati ya Polisi n'abatavuga rumwe na Leta

    Src:dairymonitor

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/03/perezida-museveni-yohereje-mu-mihanda-abasirikare-badasanzwe/

  • Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zasubije inyuma inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko izo ngabo zishe abarwanyi umunani muri izo nyeshyamba, izindi nyeshyamba ebyiri zifatwa mpiri.

    Umujyi wa Damara ni wo Perezida uriho ubu, Faustin-Archange Touadéra akomokamo.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-ingabo-z-u-rwanda-zasubije-inyuma-inyeshyamba-zari-zagabye-igitero-ku-mujyi-wa-damara

  • Amajyepfo: Umunsi umwe hafashwe litiro zirenga 2,300 za Muriture – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-umunsi-umwe-hafashwe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Injira mu mikorere y’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    “Special Force” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab’u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo byemezwaga ko bagiye mu butumwa bwihariye muri Centrafrique, abakenewe bahamagawe bakamenyeshwa ko mu minota mike baza kurira indege. Muri bo hari abari mu kandi kazi, bahita bareka ibyo barimo bafata rutemikirere. Hari umwe twaganiriye wari muri Kigali Convention Centre, uko yari ameze icyo gihe niko yahise yerekeza i Bangui, ibindi birimo ibikoresho bye byamusanzeyo.

    Aba basirikare bakigera i Bangui, bahise bajya mu kazi ako kanya ntabyo gutegereza indi myiteguro, bagabanywamo amatsinda bamwe bajya mu Mujyi wa Bangui abandi berekeza mu nkengero zayo hafi n’umupaka wa Tchad.

    Abazi amateka ya gisirikare baganiriye na IGIHE basobanuye ko izi ngabo zoherezwa mu bice birimo umwanzi cyane (Red Zone).

    Umwe yagize ati “Iyo ugiye guhura n’abasirikare nk’aba utekereza kabiri, ntabwo ari ba bandi babona umwanzi ngo biruke, n’iyo wabarasaho ntabwo bahunga, barakomeza.”

    Aba basirikare bari mu mutwe wihariye, bafite imyitozo ihambaye ibabashisha gusohoza inshingano zabo neza kandi mu gihe cyagenwe

    Bakambitse ahitwa Bimbo

    Izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe “Special Force” z’u Rwanda zikigera i Bangui zahise zijya ahitwa Bimbo, muri iryo joro aba mbere bahita batangira gufata ibirindiro mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Muri Bangui bahise bakwirakwira ahantu hose dore ko haburaga icyumweru kimwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bakaza umutekano.

    Ubu abari i Bangui barenga batayo, aho bacumbitse twahabonye abasirikare bake ba Centrafrique bafatanya mu gucunga umutekano w’igihugu. Ntabwo ikigo babamo kiratunganywa neza.

    Ubwo twagisuraga, bari bakiri mu mirimo imwe n’imwe aho nk’abashinzwe ibyo gutunganya amazi bakoraga aho bazajya bavomera, abandi nabo batunganya amashanyarazi ku buryo ikigo cyose kiba gifite amatara akimurikira.

    Ku muryango, kwinjira ni ukubanza ukavuga aho uturutse, ikikuzanye, ubundi umusore wambaye impuzankano ya RDF, akakubaza ikikugenza, yarangiza akabaza Afande ku cyombo imbere niba wemerewe kwinjira ubundi ukabona kugenda.

    Icyiza ni uko kuhinjira nk’Umunyarwanda uba umeze nk’uwisanga, uvuga Ikinyarwanda nabo bagusubiza mu kindi. Nta kintu kiba kiryoshye nko kugera mu gihugu cy’amahanga ukakirwa n’abenegihugu, mukaganira mu rurimi rwanyu gakondo, hehe Urufaransa n’Ibyongereza.

    Aba basirikare bamaze kugera hafi ya Tchad

    IGIHE yamenye ko ubwo aba basirikare bageraga i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw’Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya François Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi.

    Bavuye i Bangui banyura ahitwa Sibut bakomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro. Aha Dékoa niho abasirikare batatu b’u Burundi biciwe n’imitwe yitwaje intwaro ku wa 26 Ukuboza 2020.

    Icyo gihe abarwanyi barabateye babica nabi urw’agashinyaguro, abasirikare ba Centrafrique bari hafi aho bahita bakwira imishwaro bakiza amagara yabo, maze abarwanyi babiba imodoka.

    Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho nizo zumvise amasasu zihutira gutabara Abarundi bari basumbirijwe, zambura n’abo barwanyi imodoka bari batwaye zisubizwa ingabo za Centrafrique.

    Zahise zifata ako gace zigacungira umutekano. Hafi aho hari Abapolisi b’u Rwanda barenga 40 bacunga umutekano, Ingabo z’u Rwanda zikaba zari zigiyeyo zigiye kubarindira umutekano kugira ngo hatagira umutwe ubibasira.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk’ukomoza ku nshingano z’aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.

    Ati “Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n’iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Ibikoresho byabo bimwe byageze i Bangui ku wa Kane

    Izi ngabo ubwo zoherezwaga muri iki gihugu, zahise zifata urugendo nk’abagiye gutabara aho rukomeye, ntabwo byasabye ko zikora imyiteguro ihambaye ahubwo icyari ingenzi kari akazi no kugasohoza hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.

    Bimwe mu bikoresho zari zikeneye hashize iminsi indege zitwara imizigo zibikura i Kigali zikajya kubyakira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’poko i Bangui.

    IGIHE yageze kuri iki kibuga cy’indege ku wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ihasanga indege yari iturutse i Kigali aribwo iri kugwa itwaye imodoka za gisirikare izi ngabo zigomba kwifashisha mu kazi kazo ka buri munsi.

    Muri make, zifite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano muri Centrafrique, zigakora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana aho bibaye ngombwa zigakora “akazi” nk’uko Umugaba w’Ikirenga yabivuze.

    Ubu aba basirikare bamwe bari kuba mu kigo kiri ahitwa Bimbo mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, twasuye aba basirikare ubwo bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Bafite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Muri iki kigo kirimo Ingabo z’u Rwanda, uhasanga imodoka z’abasirikare ba Centrafrique bazwi nka FACA

    Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, iyo ugenda uhura n’aba basirikare bacunze umutekano ku buryo nta muntu wawuhungabanya

    Ntibimenyerewe i Bangui kubona Umusirikare uri kugenda n’amaguru mu muhanda acunze umutekano; Ingabo z’u Rwanda n’izo zonyine zibikora

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Indege itwaye ibikoresho bya gisirikare by’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga i Bangui ku wa Kane w’iki Cyumweru

    Amafoto: Philbert Girinema i Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-mu-mikorere-y-umutwe-udasanzwe-w-ingabo-z-u-rwanda-uri-muri-centrafrique