Category: Uncategorized

  • Amarira n’agahinda mu gushyingura Rubaduka Frank watangije Miss Career Africa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa yasize atangije rya Miss Career Africa rihuza abakobwa bo muri Afurika, ntabwo rigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w’umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.

    Iri rushanwa riba nyuma y’imyaka ibiri, muri uyu mwaka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa n’Umunya-Zimbabwe Natasha Dlamini mu Ugushyingo 2020.

    Frank Rubaduka wari ufite imyaka 28 yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2021, ku ivuko ry’iwabo i Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni umuhango wakozwe hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, cyane ko witabiriwe n’abantu bake abandi bakawukurikira kuri Youtube.

    Mbere yo kumushyingura hari hamaze iminsi haba ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikiriyo cye ndetse icya nyuma cyabaye ku wa 1 Mutarama 2021.

    Uko Frank Rubaduka yahoramye

    Frank Rubaduka yari yagiye mu Bugesera ku kiyaga cya Cyohoha mu kiruhuko no gusura ubutaka yari ahafite ndetse n’amatungo ye yari ahorororewe.
    Nyuma yaje guhamagara inshuti ye yitwa Alexander Ndamukunda ayibwira ko ayishaka, iyi nshuti yabanje kubura ariko ku wundi munsi[ku wa Gatandatu] imusangayo, ku kiyaga cya Cyohoha.

    Icyo gihe, Alexander Ndamukunda avuga ko ku mugoroba Frank Rubaduka yamubwiye amabanga y’ubuzima bwe akomeye harimo imishinga yagezeho n’iyo atekereza gukora, ahazaza h’ubuzima bwe mu bijyanye no kwagura umuryango, kugura ubwato bwo kugendamo mu mazi, kubaka inzu n’indi mishinga migari yari afite.

    Uyu musore avuga ko we na Rubaduka ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, babyutse bajya gushakisha ubutaka kuri Cyohoha, bigeze ku gicamunsi Frank amusaba ko bajya koga mu mazi ariko Alexander amubwira ko bose batazi koga bityo ko batakagiye mu mazi kandi bose batazi koga.

    Ngo Frank yabonye abana bato bari hafi aho ku kiyaga barimo boga abasaba kumwigisha we na Alexander, bituma nawe yinjira mu mazi. Frank yabwiraga Alexander ko adakwiye gutinya, kuko hari byinshi bagiye bakora bagerageza none bakaba barabigezeho kandi neza.

    Ndamukunda avuga ko yibukije mugenzi we ko hari igihe nawe amazi yari agiye kumutwara ariko Frank akomeza kumusaba ko bagerageza bakamenya koga. Yavuze ko babanje kogera ku nkombe z’amazi, bagenda bicuma imbere kugeza ubwo Frank ageze ahantu harehare atangira gucubira ntiyongera kumubona.

    Yavuze ko we n’abana babiri bari bari kumwe bagerageje kumutabara ariko biranga. Avuga ko yahise ava mu mazi n’abana bajya gutabaza abari ku gasozi binjira mu mazi, umwe muri bo avuga ko yamukandagiye bamukuramo ariko yamaze gupfa.

    Rubaduka yakunze umukobwa ananirwa kubimubwira

    Umwe mu nshuti za Frank Rubaduka yabwiye IGIHE ko mugenzi we yari afite umukobwa yakunze, ariko akaba ababajwe no kuba apfuye atabimubwiye.

    Ati “Nta mukunzi yagiraga ariko hari umukobwa yari yarakunze tubizi, ariko yarananiwe kubimubwira. Ni kimwe mu bintu byambabaje nkimara kumenya iby’urupfu rwe.”

    N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, mu mugoroba wo kumusezera bwa nyuma, Alexander Ndamukunda yavuze ko Frank yari yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.

    Ati “Yambwiye iby’urushako rwe uburyo abiteganyagamo. Ambwira itariki yumva azakoreraho ubukwe bwe yari amaze kuyihitamo. We n’inshuti yacu bari barabiganiriyeho bati twemeze itariki tuyisengere. Tariki 27 yumvaga ari bwo azakora ubukwe, ku wa 27 Ukuboza aba ari bwo apfa.”

    Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro ’Decide X Show’ cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita akora imishinga irimo Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.

    Kuva mu 2013 kugeza mu 2020, imyigishirize n’amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze ku bantu barenga miliyoni ebyiri, binyuze mu biganiro yakoraga kuri televiziyo n’inama yagiraga ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.
    Yavukiye muri Uganda umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka itatu y’amavuko.

    Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12.

    Muri uyu mwaka Rubaduka yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise ‘100 mistakes I don’t regret’. Apfuye kandi nta kwezi gushize afatanyije na mugenzi we Niyitanga J. Eric bashyize hanze igitabo bise “The 4 Genius Windows’’ cyangwa se “Amadirishya 4 y’ubuhanga”.

    Abo bakoranaga muri Miss Career Africa ntabwo biyumvishaga ko mugenzi wabo yitabye Imana

    Buri wese wafataga ijambo yavugaga Frank nk’umuntu wakundaga Imana kandi akanakoresha imbaraga ze zose mu kazi gasanzwe yakoraga

    Byari amarira n’agahinda

    Dr Fidele Rubagumbya Mukuru wa Frank ubanza ibumuso hamwe n’umugore we mu muhango wo gushyingura Frank Rubaduka

    Dr Fidele Rubagumbya Mukuru wa Frank ubanza ibumuso avuga kuri murumuna we witabye Imana

    Frank Rubaduka yababaje benshi

    Frank Rubaduka yitabye Imana nyuma yo kurohama muri Cyohoha

    Imodoka yari irimo umurambo wa Frank Rubaduka

    Umurambo wa Frank Rubaduka ukurwa mu modoka

    Rubaduka yavugiwe amasengesho ya nyuma

    Rubaduka Frank yari aherutse kwandika ibitabo bitandukanye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarira-n-agahinda-mu-gushyingura-rubaduka-frank-watangije-miss-career-africa

  • Pep Guardiola agaragaje kwivuguruza cyane ku cyemezo gikomeye yari yarafashe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Pep Guardiola, yivuguruje ku cyemezo cye cyo kuva muri iyi kipe vuba aha maze avuga ko ashobora kumara igihe kinini mu butoza kurusha uko yari yarabiteganyije.

    Guardiola w'imyaka 49, mu mwaka ushize yavuze ko adateganya kugeza ku myaka 70 akiri mu butoza nk'uko bimeze kuri Roy Hodgson watoje u Bwongereza.

    Yari yagize ati 'Ntabwo navuze ko ngiye gusezera mu cyumweru gitaha cyangwa mu mwaka utaha ariko sintekereza ko muri iyo myaka nzaba nkiri umutoza, ariko simbizi.'

    'Ntekereza ko iyo uri gutoza ku myaka 72 ari uko uba warambiwe kuba mu rugo! Birashoboka ko ari iyo mpamvu, gusa umuntu aratwarwa. Akazi kacu ni keza.'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru mbere y'umukino uhuza ikipe ye na Chelsea kuri iki Cyumweru, Guardiola yavuze ko kuri ubu atekereza ko azasezera amaze kugira imyaka myinshi.

    Ati 'Mbere, natekerezaga ko nshobora gusezera hakiri kare. Ubu ndi gutekereza uburyo nasezera maze gukura. Ku bw'ibyo, ntabyo nzi.'

    Uyu munya-Espagne uheruka gusinya amasezerano mashya y'imyaka ibiri muri Manchester City mu Ugushyingo, amaze gutwara ibikombe bitandatu muri iyi kipe birimo bibiri bya Premier League, FA Cup na bitatu bya League Cup kuva mu 2016.

    Source : https://yegob.rw/pep-guardiola-agaragaje-kwivuguruza-cyane-ku-cyemezo-gikomeye-yari-yarafashe/

  • Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye Rusheshangoga Michel wasezeye ku mupira w'amaguru kwisubiraho #rwanda #RwOT

    Major General Mubarakh Muganga yavuze ko myugariro Rusheshangoga Michel yagize akamaro aho yakinnye hose yaba mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abari munsi y'imyaka 17 yakinnye igikombe cya Afurika cy'abari munsi y'iyo myaka cyabereye mu Rwanda muri 2011 ndetse n'igikombe cy'isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka, mu ikipe nkuru y'Amavubi ndetse na APR FC guhera muri 2012 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

    Yagize ati: ' Rusheshangoga ni umukinnyi w'umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b'abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.'

    Ni umwe mu bakinnyi biyerekanye ndetse afasha n'ikipe kwitwara neza mu gihe cyose twari kumwe, muri 2016 yigeze gukina No.5 umwaka wa shampiyona wose avuye kuri No.2 umwanya tutari tumuziho kandi yitwara neza cyane. Afatanyije na bagenzi be beretse isi yose ko abanyarwanda bashoboye kwigira, kwishakamo ibisubizo ndetse no kwihesha agaciro.'

    Avuga uko bakiriye icyemezo yafashe, Maj Gen Mubarakh Muganga yagize ati'Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w'amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato.

    Ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe.Umupira w'amaguru w'u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk'indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.

    Ntabwo twabyishimiye kuba igihugu cyabura umukinnyi ufite impano nk'iriya muri buriya buryo, bidatewe n'imvune cyangwa indi mpamvu yo mu kibuga ndetse afite buri kimwe umukinnyi yakenera akavuga ngo ndasezeye ntabwo byumvikana neza.'

    Yakomeje agira ati: 'Ni muri urwo rwego kubw'inyungu z'umupira w'amaguru twamuganirije ndetse atwizeza ko azaduha igisubizo kizanyura abanyarwanda ndetse gishyigikira iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda muri rusange.'

    Rusheshangoga wavutse mu 1994, yazamukiye mu Isonga FC yamazemo umwaka umwe akomereza muri APR FC yakiniye imyaka itandatu guhera muri 2012 kugeza 2017.

    Rusheshangoga Michel yafashije ikipe y'ingabo z'igihugu gutwara ibikombe birimo bitanu bya shampiyona na bibiri by'amahoro.

    Yaje kujya muri Singida United yo muri Tanzania yamazemo umwaka umwe agaruka muri 2018 asubira muri APR FC yavuyemo muri 2019 yerekeza muri AS Kigali, ari nayo yavuyemo afata icyemezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yasanze umuryango we.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwasabye-rusheshangoga-michel-wasezeye-ku-mupira-w-amaguru

  • Ibice by’ingenzi by’umubiri w’umukobwa/umugore wakoraho ukamutera ubushake bwo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubumenyi ngiro bwagiye bugaragaza ko kenshi abantu b' igitsina gore bose bari hagati y'imyaka 18 na 35 ngo urugingo rwabo rwose rw' umubiri wakoraho rushobora gutuma bumva bifuje imibonano mpuzabitsina, gusa hakaba hari ibice by'ingenzi bituma bafatwa vuba twavuga nk'amabere, ikibuno n'ibindi.

    Amakuru dukesha urubuga rwa Naij.com atubwira ko mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b'igitsina gore 30 bari hagati y'imyaka 18 na 35, bwerekanye ko urugingo rwose ubakozeho bahita bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa amabere, mu ntege, ku kibuno no ku gitsina ni byo bice byihutisha ibyiyumviro bigatuma yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga ngo barabafashe babaryamisha ahantu ubundi babapfuka mu maso maze ubushakashatsi bukorerwa ku bice bitandukanye by'umubiri.

    Byanagaragaye kandi ko imiterere n'ubworohe bw'umubiri w'abakobwa n'abagore bukururwa cyane no gukorwaho n'umubiri w'umugabo kurusha abo bahuje ibitsina babaguyaguya kuko ngo abagiye bakorwaho n'abo bahuje ibitsina bitorohaga ko yakumva ibyiyumviro bizamutse.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link :http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/ibice-byingenzi-byumubiri-wumukobwa-umugore-wakoraho-ukamutera-ubushake-bwo-gutera-akabariro/

  • Amarira n'agahinda mu gushyingura Rubaduka Frank watangije Miss Career Africa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa yasize atangije rya Miss Career Africa rihuza abakobwa bo muri Afurika, ntabwo rigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w'umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.

    Iri rushanwa riba nyuma y'imyaka ibiri, muri uyu mwaka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa n'Umunya-Zimbabwe Natasha Dlamini mu Ugushyingo 2020.

    Frank Rubaduka wari ufite imyaka 28 yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2021, ku ivuko ry'iwabo i Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'Uburasirazuba. Ni umuhango wakozwe hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, cyane ko witabiriwe n'abantu bake abandi bakawukurikira kuri Youtube.

    Mbere yo kumushyingura hari hamaze iminsi haba ibikorwa bitandukanye bijyanye n'ikiriyo cye ndetse icya nyuma cyabaye ku wa 1 Mutarama 2021.

    Uko Frank Rubaduka yahoramye

    Frank Rubaduka yari yagiye mu Bugesera ku kiyaga cya Cyohoha mu kiruhuko no gusura ubutaka yari ahafite ndetse n'amatungo ye yari ahorororewe.
    Nyuma yaje guhamagara inshuti ye yitwa Alexander Ndamukunda ayibwira ko ayishaka, iyi nshuti yabanje kubura ariko ku wundi munsi[ku wa Gatandatu] imusangayo, ku kiyaga cya Cyohoha.

    Icyo gihe, Alexander Ndamukunda avuga ko ku mugoroba Frank Rubaduka yamubwiye amabanga y'ubuzima bwe akomeye harimo imishinga yagezeho n'iyo atekereza gukora, ahazaza h'ubuzima bwe mu bijyanye no kwagura umuryango, kugura ubwato bwo kugendamo mu mazi, kubaka inzu n'indi mishinga migari yari afite.

    Uyu musore avuga ko we na Rubaduka ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, babyutse bajya gushakisha ubutaka kuri Cyohoha, bigeze ku gicamunsi Frank amusaba ko bajya koga mu mazi ariko Alexander amubwira ko bose batazi koga bityo ko batakagiye mu mazi kandi bose batazi koga.

    Ngo Frank yabonye abana bato bari hafi aho ku kiyaga barimo boga abasaba kumwigisha we na Alexander, bituma nawe yinjira mu mazi. Frank yabwiraga Alexander ko adakwiye gutinya, kuko hari byinshi bagiye bakora bagerageza none bakaba barabigezeho kandi neza.

    Ndamukunda avuga ko yibukije mugenzi we ko hari igihe nawe amazi yari agiye kumutwara ariko Frank akomeza kumusaba ko bagerageza bakamenya koga. Yavuze ko babanje kogera ku nkombe z'amazi, bagenda bicuma imbere kugeza ubwo Frank ageze ahantu harehare atangira gucubira ntiyongera kumubona.

    Yavuze ko we n'abana babiri bari bari kumwe bagerageje kumutabara ariko biranga. Avuga ko yahise ava mu mazi n'abana bajya gutabaza abari ku gasozi binjira mu mazi, umwe muri bo avuga ko yamukandagiye bamukuramo ariko yamaze gupfa.

    Rubaduka yakunze umukobwa ananirwa kubimubwira

    Umwe mu nshuti za Frank Rubaduka yabwiye IGIHE ko mugenzi we yari afite umukobwa yakunze, ariko akaba ababajwe no kuba apfuye atabimubwiye.

    Ati 'Nta mukunzi yagiraga ariko hari umukobwa yari yarakunze tubizi, ariko yarananiwe kubimubwira. Ni kimwe mu bintu byambabaje nkimara kumenya iby'urupfu rwe.'

    N'ubwo byari bimeze gutyo ariko, mu mugoroba wo kumusezera bwa nyuma, Alexander Ndamukunda yavuze ko Frank yari yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.

    Ati 'Yambwiye iby'urushako rwe uburyo abiteganyagamo. Ambwira itariki yumva azakoreraho ubukwe bwe yari amaze kuyihitamo. We n'inshuti yacu bari barabiganiriyeho bati twemeze itariki tuyisengere. Tariki 27 yumvaga ari bwo azakora ubukwe, ku wa 27 Ukuboza aba ari bwo apfa.'

    Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro 'Decide X Show' cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita akora imishinga irimo Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.

    Kuva mu 2013 kugeza mu 2020, imyigishirize n'amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze ku bantu barenga miliyoni ebyiri, binyuze mu biganiro yakoraga kuri televiziyo n'inama yagiraga ibigo by'amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.
    Yavukiye muri Uganda umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y'uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y'uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka itatu y'amavuko.

    Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12.

    Muri uyu mwaka Rubaduka yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise '100 mistakes I don't regret'. Apfuye kandi nta kwezi gushize afatanyije na mugenzi we Niyitanga J. Eric bashyize hanze igitabo bise 'The 4 Genius Windows'' cyangwa se 'Amadirishya 4 y'ubuhanga'.

    Abo bakoranaga muri Miss Career Africa ntabwo biyumvishaga ko mugenzi wabo yitabye Imana

    Buri wese wafataga ijambo yavugaga Frank nk’umuntu wakundaga Imana kandi akanakoresha imbaraga ze zose mu kazi gasanzwe yakoraga

    Byari amarira n’agahinda

    Dr Fidele Rubagumbya Mukuru wa Frank ubanza ibumuso hamwe n’umugore we mu muhango wo gushyingura Frank Rubaduka

    Dr Fidele Rubagumbya Mukuru wa Frank ubanza ibumuso avuga kuri murumuna we witabye Imana

    Frank Rubaduka yababaje benshi

    Frank Rubaduka yitabye Imana nyuma yo kurohama muri Cyohoha

    Imodoka yari irimo umurambo wa Frank Rubaduka

    Umurambo wa Frank Rubaduka ukurwa mu modoka

    Rubaduka yavugiwe amasengesho ya nyuma

    Rubaduka Frank yari aherutse kwandika ibitabo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarira-n-agahinda-mu-gushyingura-rubaduka-frank-watangije-miss-career-africa

  • Ibyo wamenya kuri Google translate y'Ikinyarwanda yagiye itungura benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'ikoranabuhanga cya Google kimaze iminsi cyaremeje ko indimi eshanu zirimo Ikinyarwanda, zizajya ziboneka muri serivisi yacyo isemura indimi, Google Translate.

    Ni uburyo bwaje bwitezweho gukemura ibibazo bya rubanda rukeneye kubona ibintu mu Kinyarwanda, cyangwa kuvana amagambo mu Kinyarwanda bayashyira mu rurimi runaka ruboneka muri Google Translate.

    Gusa abantu benshi bagiye batungurwa n'iyi porogaramu yo mu Kinyarwanda aho usanga ibisubizo bitangwa biba bihabanye n'ubusobanuro bashakaga kubona dore ko hari n'abemeza ko ntaho bihuriye n'ukuri.

    Buri wese wagerageje gukoresha Google Translate y'Ikinyarwanda agishyira mu z'indi ndimi z'amahanga, yashyizemo ijambo yifuza bimwe bigakunda, ibindi bikajyagusa n'ukuri, ibindi byo bikaza ntaho bihuriye.

    Ibi byatumye benshi babigira urwamenyo, bagaragaza ko barikubeshwa cyane mu busobanuro bariguhabwa.

    Hagati aho nk'igikorwa kimaze iminsi mike gitangijwe, kigenda kivugururwa umunsi k'uwundi biturutse ku bufatanye bw'abakoresha iyo serivise kugeza igihe ikibazo cy'amagambo make gikemukiye.

    Google Translate ni sisiteme( System) ihora yikosora,uretse n'Ikinyarwanda na zimwe mu ndimi zimaze zikoreshwa muri iyi serivise nk'Igifaransa n'Icyongereza, na byo byagiye bisobanuka gake gake kugeza bishobotse.

    Mu kunoza ubu buryo hakorwa iki?

    Nk'ururimi rushya rwinjiye muri iyi sisiteme mu gihe gito, abantu bashobora kwihuza bagafatanya na Google gukusanya amagambo atandukanye mu rurimi rwabo bikarushaho gusobanuka.

    Buri uko ubu bufatanye bugenda bukorwa ni nako Google yunguka amagambo menshi, mu gihe usabye ubusobanuro bukaza uko ubukeneye.

    Emeza kuyi link umenye uburyo wafatanya n'abandi kongera amagambo

    https://translate.google.com/community#en/rw

    Izi ndimi uko ari eshanu zongerewe muri serivise ya Google Translate, zatumye ishobora gukoresha indimi zigera ku 108.

    Hongewemo, Ikinyarwanda, Odia (ruvugwa mu Buhinde), Tatar (ruvugwa mu bice bimwe by'u Burusiya, Ukraine na Uzbekistan), Turkmen (muri Turkmenistan) na Uyghur (ruvugwa muri Aziya yo hagati no mu Bushinwa).

    Google Translate ni uburyo bwifashishwa n'abantu benshi, gusa ntabwo ibisubizo itanga mu isemura biba byizewe 100%

    Zimwe mu ngero zashyizwe Ku mbugankoranyambaga

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-google-translate-yikinyarwanda-yagiye-itungura-benshi/

  • Kimenyi arakabije noneho| Ateye Miss Muyango umutoma wo mu bitabo| Urukundo ni rwogere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves ateye umukunzi we, Miss Muyango umutoma wo mu bitabo. Ni nyuma yuko Miss Muyango yari amaze gushyira hanze ifoto ye abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram mu isaha imwe ishize.

    Iyi niyo foto Miss Muyango yari amaze gushyira hanze abinyujije kuri instagram ye

    Nyuma yuko Miss Muyango ashyize hanze iyi foto, Kimenyi Yves yatangaje amagambo agira ati: ” In the whole world there is no heart for me like yours ❤️💍 @uwase_muyango “. Miss Muyango nawe yahise amusubiza ati: “ Thank you Love❤️❤️ “.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-arakabije-noneho-ateye-miss-muyango-umutoma-wo-mu-bitabo-urukundo-ni-rwogere/

  • Kirehe na Nyagatare mu turere tuzagwamo imvura nke: Ishusho y’uko izagwa muri Mutarama na Gashyantare – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze yagaragaje ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 hateganyijwe kugwa imvura iringaniye muri rusange ariko hakagira uturere tugusha imvura nke kurusha utundi hashingiwe ku miterere yatwo.

    Rigira riti “Hashingiwe ku ishusho y’imigwire y’imvura mu gihe kirekire, mu gihe cy’aya mezi abiri mu Rwanda hagwa imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 50 na 350.”

    Iyi mvura izaboneka izaturuka ku buhehere ahanini bugaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari nako u Rwanda ruherereyemo ndetse n’imiterere karemano y’uturere tw’imisozi n’amashyamba ahaboneka.

    Mu turere tuzagusha imvura nyinshi kurusha utundi harimo Nyamasheke, igice kinini cya Rusizi ndetse n’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Nyamagabe. Ibi bice bizagusha imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300.

    Igice gisigaye cy’Akarere ka Nyamagabe, mu Karere ka Nyaruguru na Huye, igice kinini cy’Akarere ka Karongi, amajyepfo ya Rutsiro ndetse no mu gice cy’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Rusizi na Ngororero hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, Intara y’Uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’amajyaruguru ya Rutsiro.

    Iyi mvura kandi izagwa muri Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge, gasabo, Kicukiro, mu burasirazuba bw’Akarere ka Huye na Nyaruguru, amajyaruguru ya Bugesera na Ngoma ndetse no mu majyepfo ya Rwamagana.

    Ibice bya Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, amajyaruguru ya Rwamagana, amajyepfo ya Bugesera na Ngoma n’igice kinini cya Kirehe bizagwisha imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

    Amajyepfo y’Akarere ka Kirehe icyo gice cy’igihugu kizagwisha imvura nke aho, izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

    Muri Mutarama na Gashyantare hirya no hino mu gihugu hazagwa imvura iringaniye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-na-nyagatare-mu-turere-tuzagusha-imvura-nke-ishusho-y-uko-izagwa-muri

  • Centrafrique: Ingabo z'u Rwanda zikomeje guhangana n' inyeshyamba zishaka guhungabanya umutekano #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Bivugwa ko igitero nyir'izina cyagabwe mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b'Umutwe wa CPC [Coalition des patriotes pour le changement] 'benshi bishwe abandi bagakomereka'.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n'Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z'u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.

    Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Montéiro, yatangaje ko 'muri iki gitondo hari igitero cyabaye' ndetse ko abo barwanyi bakigabye bahunze.

    Ati 'Abasirikare bo mu mitwe yitwaje intwaro bahunze umujyi'.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri muri Centrafrique, yatangaje ko inkuru y'iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa Sita, ko usibye abapfuye abandi benshi bakwiriye imishwaro mu mashyamba yo mu Majyaruguru y'Umurwa Mukuru.

    Umuturage wo muri ako gace witwa Gervais Boudji yatangaje ko iki gitero cyagabwe ahagana saa Kumi z'igitondo ubwo 'hatangiraga kumvikana amasasu'.

    Yakomeje ati 'Amasasu y'imbunda nini n'into yari menshi ugana i Damara'.

    Umutwe w'Ingabo zidasanzwe z'u Rwanda ziri muri Centrafrique kuva ku wa 20 Ukuboza 2020, zoherejwe binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y'ibihugu byombi zihawe inshingano zo kubungabunga umutekano n'ibikorwa by'amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Perezida Kagame aherutse gutangaza ko mu gihe imitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z'u Rwanda zoherejwe 'kugira ngo zikore akazi zigomba gukora'.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/centrafrique-ingabo-z-u-rwanda-zahaye-isomo-inyeshyamba-zashakaga-guhungabanya

  • Nyuma yo gusinya amasezerano muri PSG, Pochettino yasabwe kugumana aba bakinnyi bakomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo kuwa Gatandatu nibwo MAURICIO POCHETTINO yagizwe umutoza mushya w'ikipe ya Paris Saint-Germain, gusa mu nshingano ze nshyashya arasabwa kongera amasezerano y'abakinnyi bibihangange aribo: Neymar Jr na Kylian Mbappe.

    Pochettino arasabwa kugumana Neymar na Mbappe

    The Sun ivuga ko akazi ka mbere ka Pochettino ari ugushaka amasezerano mashya ya Neymar na Kylian Mbappe mbere yuko amasezerano bari bafite arangira muri 2022.Iki kinyamakuru kikaba gikomeza kivuga ko Pochettino asabwa guha amasezerano mashya kugirango yirinde kubatakaza kuko bafatiye runini iyi kipe.

    Iyi ni inshingano isa nk' itoroshye dore ko Neymar amaze igihe kinini bivugwa ko ashobora gusubira muri Barcelona yahozemo akaza kugurwa na PSG miliyoni 200 zama pound muri 2017.

    Hagati aho, kandi bivugwa ko Mbappe nawe yifuzwa cyane n'ikipe ya Real Madrid kandi ishobora kuba yiteguye guhangana n'ikibazo dore ko hari n'andi amwifuza cyane.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gusinya-amasezerano-muri-psg-pochettino-yasabwe-kugumana-aba-bakinnyi-bakomeye/