Category: Uncategorized

  • Michel Rusheshangoga wasezeye ku mupira w'amaguru yasabwe kwisubiraho ku cyemezo yafashe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga,yatangaje ko bagiranye ibiganiro n'umukinnyi wazamukiye mu ikipe yabo ndetse wari ku rwego rwo hejuru kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera ku mupira w'amaguru.

    Major General Mubarakh Muganga yavuze ko myugariro Rusheshangoga Michel yagize akamaro aho yakinnye hose yaba mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abari munsi y'imyaka 17 yakinnye igikombe cya Afurika cy'abari munsi y'iyo myaka cyabereye mu Rwanda muri 2011 ndetse n'igikombe cy'isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka, mu ikipe nkuru y'Amavubi ndetse na APR FC guhera muri 2012 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

    Yagize ati: ' Rusheshangoga ni umukinnyi w'umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b'abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.'

    Ni umwe mu bakinnyi biyerekanye ndetse afasha n'ikipe kwitwara neza mu gihe cyose twari kumwe, muri 2016 yigeze gukina No.5 umwaka wa shampiyona wose avuye kuri No.2 umwanya tutari tumuziho kandi yitwara neza cyane. Afatanyije na bagenzi be beretse isi yose ko abanyarwanda bashoboye kwigira, kwishakamo ibisubizo ndetse no kwihesha agaciro.'

    Avuga uko bakiriye icyemezo yafashe, Maj Gen Mubarakh Muganga yagize ati'Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w'amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato.

    Ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe.Umupira w'amaguru w'u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk'indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.

    Ntabwo twabyishimiye kuba igihugu cyabura umukinnyi ufite impano nk'iriya muri buriya buryo, bidatewe n'imvune cyangwa indi mpamvu yo mu kibuga ndetse afite buri kimwe umukinnyi yakenera akavuga ngo ndasezeye ntabwo byumvikana neza.'

    Yakomeje agira ati: 'Ni muri urwo rwego kubw'inyungu z'umupira w'amaguru twamuganirije ndetse atwizeza ko azaduha igisubizo kizanyura abanyarwanda ndetse gishyigikira iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda muri rusange.'

    Rusheshangoga wavutse mu 1994, yazamukiye mu Isonga FC yamazemo umwaka umwe akomereza muri APR FC yakiniye imyaka itandatu guhera muri 2012 kugeza 2017.

    Rusheshangoga Michel yafashije ikipe y'ingabo z'igihugu gutwara ibikombe birimo bitanu bya shampiyona na bibiri by'amahoro.

    Yaje kujya muri Singida United yo muri Tanzania yamazemo umwaka umwe agaruka muri 2018 asubira muri APR FC yavuyemo muri 2019 yerekeza muri AS Kigali, ari nayo yavuyemo afata icyemezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yasanze umuryango we

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/03/michel-rusheshangoga-wasezeye-ku-mupira-wamaguru-yasabwe-kwisubiraho-ku-cyemezo-yafashe/

  • Kirehe na Nyagatare mu turere tuzagwamo imvura nke: Ishusho y'uko izagwa muri Mutarama na Gashyantare – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze yagaragaje ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 hateganyijwe kugwa imvura iringaniye muri rusange ariko hakagira uturere tugusha imvura nke kurusha utundi hashingiwe ku miterere yatwo.

    Rigira riti 'Hashingiwe ku ishusho y'imigwire y'imvura mu gihe kirekire, mu gihe cy'aya mezi abiri mu Rwanda hagwa imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 50 na 350.'

    Iyi mvura izaboneka izaturuka ku buhehere ahanini bugaragara mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ari nako u Rwanda ruherereyemo ndetse n'imiterere karemano y'uturere tw'imisozi n'amashyamba ahaboneka.

    Mu turere tuzagusha imvura nyinshi kurusha utundi harimo Nyamasheke, igice kinini cya Rusizi ndetse n'amajyepfo y'uburengerazuba bwa Nyamagabe. Ibi bice bizagusha imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300.

    Igice gisigaye cy'Akarere ka Nyamagabe, mu Karere ka Nyaruguru na Huye, igice kinini cy'Akarere ka Karongi, amajyepfo ya Rutsiro ndetse no mu gice cy'amajyepfo y'uburengerazuba bwa Rusizi na Ngororero hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, Intara y'Uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'amajyaruguru ya Rutsiro.

    Iyi mvura kandi izagwa muri Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge, gasabo, Kicukiro, mu burasirazuba bw'Akarere ka Huye na Nyaruguru, amajyaruguru ya Bugesera na Ngoma ndetse no mu majyepfo ya Rwamagana.

    Ibice bya Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, amajyaruguru ya Rwamagana, amajyepfo ya Bugesera na Ngoma n'igice kinini cya Kirehe bizagwisha imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

    Amajyepfo y'Akarere ka Kirehe icyo gice cy'igihugu kizagwisha imvura nke aho, izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

    Muri Mutarama na Gashyantare hirya no hino mu gihugu hazagwa imvura iringaniye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-na-nyagatare-mu-turere-tuzagusha-imvura-nke-ishusho-y-uko-izagwa-muri

  • Inama Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagiriye Rusheshangoga Michel ubwo yamubwiraga ko ahagaritse gukina #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga avuga ko mbere y’uko Rushehshangoga ahagarika gukina umupira w’amaguru yamusezeye ndetse nawe akamugira inama yo kubanza kumva ibyifuzo bya benshi akabona gufata umwanzuro kuko ari umukinnyi igihugu kigikeneye.

    Tariki ya 27 Ukuboza 2020, nibwo Rusheshangoga yasezeye bagenzi bakinanaga muri AS Kigali ababwira ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru, akaba yarahise yerekeza muri Amerika aho yasanze umuryango we.

    Mbere yo gutangaza uyu mwanzuro yafashe, uyu mukinnyi mu bo yasezeye harimo na Maj. Gen. Mubaraka Muganga wabaye umuyobozi we mu myaka 6 yakiniye APR FC.

    Maj. Gen. Mubaraka Muganga avuga ko Michel yamusezeye ariko amusaba ko yabanza akumva ubusabe bwa benshi akabona gufata umwanzuro we byaba ngombwa akanisubiraho kuko ari umukinnyi ugikewe utari ukwiriye gusezera ku myaka 26.

    Ati' Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w’amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato. Ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe, umupira w’amaguru w’u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk’indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.'

    Akomeza avuga ko atari ibyo kwishimirirwa kubura umukinnyi nka Rusheshangoga ku myaka 26 atari ikibazo cy’imvune cyangwa se indi impamvu yo mu kibuga yatuma ahagarika gukina.

    Yemeza ko ari umukinnyi w’impano idasanzwe witwaye neza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikomeza cy’Isi cya 2011 muri Mexique, yitwara neza mu Isonga ari nabyo byatumye APR FC imubenguka ikamugura ikajya kumwubakiriho muri 2012 ubwo yari itangiye gukinisha abana b’abanyarwanda gusa.

    Ati' Rusheshangoga ni umukinnyi w’umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b’abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.'

    Michel Rusheshangoga yavuye mu Isonga FC muri 2012 yerekeza muri APR FC yakiniye imyaka 5 ayivamo muri 2017 yerekeza muri Singida United, yayikiniye umwaka umwe agaruka mu Rwanda kuva 2018-2019 akinira APR FC, yayivuyemo yerekeza muri AS Kigali ari nayo yasorejemo gukina umupira w’amaguru.

    Afande Mubaraka Muganga yasabye Rusheshangoga ko yakwisubiraho

    Yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique 2011, aha yari ahanganiye umupira na Raheem Sterling wa Manchester City

    Ni umukinnyi wanabaye kapiteni wa APR FC

    Ni umukinnyi wagiye ufasha ikipe ya APR FC aho imukeneye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-maj-gen-mubaraka-muganga-yagiriye-rusheshangoga-michel-ubwo-yamubwiraga-ko-ahagaritse-gukina

  • Ese niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo kuki abahungu na bo batabwambara? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibintu biharawe, ndetse ubu indirimbo hafi ya zose cyane cyane izigezweho cyangwa izakunzwe kurusha izindi, usanga zifite amashusho agaragaramo abakobwa bambaye ubusa. Nimvuga kwambara ubusa kandi ntihagire ukeka ko ari ukurengera kuko imyamya yose y’ibanga iba iri hanze n’ubwo uba ubona hari utuntu dukinzeho, ndetse abitwa ko bateye imbere bo n’ubusa buriburi barabwambara.

    Igitangaje muri aya mashusho ariko ni uko ari abakobwa baba bambaye ubusa kuko abasore cyangwa abagabo baba bari kumwe bo baba bambaye bakikwiza kugeza aho banambara ingofero ndetse n’umukandara. Nyamara ukabona umukobwa yambaye ubusa kandi bombi ukabona barizihiwe.

    Ibi byaje kuntera kwibaza impamvu niba aba ba nyiri indirimbo baba babona izaba nziza ari uko hagaragayemo ubwambure bw’abantu, impamvu n’abahungu batabwambara ubwo twese tukamenya ko ari indirimbo igizwe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa, bagaragaza ubwambure bwabo.

    Ikindi naje kwibaza impamvu aba bakobwa bo bemera kwambara ubusa hanyuma bakajya gukorakorwaho n’abahungu bambaye bakikwiza! Niba se ibisobanuro babiha ari ukugira ngo amashusho abe meza, kuki batabasaba ngo na bo biyambure hanyuma bagakora amashusho agaragaramo abantu bose bahisemo kwambara ubusa.

    Ntabwo rwose navuga ko hari indirimbo nzi zirimo abasore bambaye ubusa, kuko n’uba yakabije ubwo yambura mu gatuza n’aho ahandi hose ukabona arikwije, nyamara ukabona bari mu mashusho amwe n’umukobwa umwe cyangwa abakobwa benshi bambaye ubusa bari kumwe n’abahungu benshi bambaye bakikwiza. Hari n’igihe ubona umusore ari umwe mu ndirimbo yambaye yikwije ugasanga ashagawe n’itsinda ry’abakobwa bo bambaye ubusa!

    Ese ubu twavuga ko biterwa n’uko abasore ari bo bafite ikigero kiri hejuru cyo kugira isoni zo kugaragara mu ruhame bambaye ubusa kurusha abakobwa? None se biramutse ari nako bimeze ubwo abakobwa byaba byaratewe n’iki kuba bafite ikigero cyo hasi cyo kugira isoni zo kugaragaza imyanya yabo y’ibanga mu ruhame? Icyaba kibitera icyo ari cyo cyose njyewe ku bwanjye mbona bisa nabi ndetse binatesha igitsinagore agaciro.

    Reka wenda mbyemere ko ari iterambere da, simbizi. Ariko bibaye ari iterambere ryo gukora amashusho abantu bambaye ubusa, abakobwa babwiwe cyangwa bishyuriwe kwambara ubusa bakabafata amashusho azakwirakwizwa hirya no hino bari bakwiye kubwira abo basore bazagaragarana mu mashusho na bo bakiyambura kugira ngo aya mashusho yabo azaze asa. Naho ubundi uba ubona harimo kwitesha agaciro ku mukobwa ndetse no gufatwa nk’igikoresho runaka.

    Iyi nkuru ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-niba-kwambara-ubusa-biryoshya-amashusho-y-indirimbo-kuki-abahungu-na-bo-batabwambara

  • Abanya-Kigali bitabiriye Car Free Day ya mbere ya 2021 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Siporo nk’iyi yaherukaga gukorwa kuwa 20 Ukuboza. Iyi ni iya kabiri ibaye kuva Umujyi wa Kigali washyiraho amabwiriza mashya agenga uko ikorwa, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Muri aya mabwiriza harimo ko Umubare w’Abakorerabushake bakurikirana ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa baba bari muri buri metero 200.

    Harimo kandi ko hagombwa gushyirwa mu muhanda imodoka itanga ubutumwa bwibutsa abantu guhana intera no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira Covid-19.

    Aya mabwiriza kandi yahagaritse kuba abantu bagenda baririmba kuko biri mu bituma “Ibikundi” byikora, ntibahane intera. Anategeka abakora iyi siporo kugenda gake gake no kwambara agapfukamunwa.

    Kimwe nuko bisanzwe ubwo iyi siporo yakorwaga imihanda itandukanye yari yafunzwe, aho nta binyabiziga byari byemerewe kuyikoresha kugira ngo bitabangamira abari muri iyi siporo.

    ‘Car Free Day’ ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse ikaba ariyo yabimburiye izindi zihuza abantu benshi kongera gufungurwa, nyuma y’igihe kinini ibikorwa bya siporo byari bimaze bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Bitandukanye na mbere aho iyi siporo yakorwaga mu ntara zose zigize igihugu, kuri ubu iyakomorewe ni ikorerwa mu mujyi wa Kigali mu zindi ntara ho ntirasubukurwa.

    Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.

    Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.

    Aha abiruka bari hafi yo kugera mu masangano y’imihanda ku Gishushu

    N’abanyamahanga bitabira iyi siporo

    Nk’uko bisanzwe iyi siporo yakorewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

    Remera ni kamwe mu duce dukorerwamo iyi siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu bitandukanye

    Nti bikemewe kugendera mu bikundi by’abantu benshi

    Car Free Day ni igihe cyiza cyo gukora siporo abantu bisanzuye

    Abanyarwanda basobanukiwe ibyiza byo gukora siporo, n’abana barayitabira

    Yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye

    No mu bice bya Kimihurura umubare w’abitabiriye iyi siporo uba ari munini, aha bari hafi yo kugera Kigali Convention Center

    Iyi siporo isigaye ikorwa hari urubyiruko rw’abakorerabushake

    Bamwe bahitamo gukora sipro yo kunyonga igare

    Nta modoka nimwe iba iri mu muhanda ngo idahutaza abantu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyakigali-bitabiriye-car-free-day-ya-mbere-ya-2021-amafoto

  • Rusizi: Babiri bafashwe bakekwaho gukora inyandiko mpimbano z’imodoka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite izo mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana umwe mu bafashwe.

    CIP Karekezi yagize ati “Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata umwe tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na mugenzi we bikekwa ko ari nawe uzicura. Uwafashwe mbere avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.”

    CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w’umwiganano w’umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

    Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

    Ibyo byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy’umwaka umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n’izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

    Yagize ati “Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kujya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk’ibi ngo bireke kumenyekana.”

    Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-babiri-bafashwe-bakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka

  • Waruziko amazi arimo cocombre afite akamaro kenshi harimo no kugabanya ibiro? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nibyo koko amazi agira akamaro kuyanywa ukwayo nkuko na concombre ifite ibyiza yihariye. Nyamara nanone uruvange rw'amazi na concombre rufite ibyiza ntagereranywa nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

     

    Akamaro k'amazi arimo concombre

     

    1. Uruhu rwiza

    Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza

     

    1. Kugabanya ibiro

    Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.

    Aya mazi agufasha kurwanya umubyibuho
    1. Umutima

    Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy'umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w'amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z'umuvuduko, stroke, n'izindi zifata umutima.

    Ni meza ku mikorere y'umutima
    1. Uburemere bw'amagufa

    Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n'izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.

    1. Kongera amavangingo

    Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.

    1. Kanseri

    Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by'umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n'izindi kanseri zinyuranye muri rusange.

    1. Gusukura

    Kunywa aya mazi bizatuma unyara kenshi bityo uko unyara ube uri gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri. ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n'uburozi byakibika muri wowe.

    1. Gukomeza imikaya

    Muri concombre habonekamo silicium idakunze kuvugwaho cyane nyamara ikaba ari ingenzi mu gutuma ugira imikaya ikomeye kandi ikora neza.

     

    Aya mazi ategurwa ate?

    Gutegura aya mazi ntibigoye kandi ni ibintu nawe wakikorera. Icyo usabwa ni ukuba ufite amazi meza na concombre gusa.

    • Sukura concombre uyikatemo uduce mu muzenguruko (ntuyihate). Niba ushaka amazi yuzuye ikirahure urakata udusate 4 gusa ariko ushaka litiro ukoresha concombre yose
    • Suka amazi mu cyo uvangiramo hanyuma ushyiremo twa dusate twa concombre
    • Niba wabona balafu yishyiremo kugirango twa dusate twa concombre tutareremba. Utayifite ukoreshe ibindi birusha uburemere concombre ku buryo zijya ku ndiba ntizirerembe
    • Bireke gutyo iminota 15 mbere yo kunywa
    • Nyuma yo kunywa ayo mazi ongera ushyiremo andi kuko ntabwo intungamubiri zirashiramo. Nihashira amasaha 24 za concombre uzijugunye ukate izindi

    SRC:UMUTIHEALTH

    Source : https://yegob.rw/waruziko-amazi-arimo-cocombre-afite-akamaro-kenshi-harimo-no-kugabanya-ibiro/

  • Impamvu nyamukuru ukwiye gutangira kurya amagi buri munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagi ari mu byo turya bitugezaho intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi. Gusa anavugwaho byinshi binyuranye, nk'umubare utagomba kurenza mu cyumweru, n'ibindi byinshi tugiye kureba.

    Amagi afite vitamini nyinshi n'imyunyungugu inyuranye bikaba bikenerwa kugira tugire indyo yuzuye. Tugiye kurebera hamwe intungamubiri dusanga mu igi n'akamaro ka buri imwe mu mubiri wacu kugirango izi ntungamubiri uzibone akaba ari ngombwa kugerageza kurya amagi kenshi.

    Amagi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

    ●Vitamini A: iyi izwiho kurinda uruhu, ubudahangarwa bw'umubiri ikanafasha amaso kureba neza. Ubu abana bayihabwa nk'igitonyanga mu kubarinda ubuhumyi mu hazaza

    ●Vitamini B2: ifasha mu ikorwa ry'ingufu umubiri ukoresha, mu ikorwa z'insoro zitukura, ubuzima bw'amaso n'imikorere y'urwungano rw'imyakura
    Vitamin B12 : nayo ifasha mu ikorwa ry'ingufu, mu budahangarwa bw'umubiri, insoro zitukura n'imikorere y'ubwonko
    Vitamin B5: ifasha mu ikorwa ry'ingufu n'imikorere myiza y'ubwonko
    Vitamini D: izwiho gufasha mu gukomera kw'amagufa n'amenyo ikanafasha umubiri kwinjiza kalisiyumu ukeneye
    Vitamini E: ifasha mu myororokere, ubuzima bw'imikaya (muscles) n'urwungano rw'imyakura, ndetse no gutuma uturemangingo tw'uruhu dukora neza.
    Vitamin B7: ifasha uruhu, umusatsi, ubudahangarwa bw'umubiri no gutunganya ingufu z'umubiri
    Vitamini B4: ifasha mu gutunganya ibinure hakurwamo ibikenerwa n'imikorere myiza y'umwijima
    Vitamin B9: ifasha mu ikorwa ry'amaraso, n'imikurire myiza y'umwana uri mu nda
    Iode: iyi ifasha imvubura ya thyroid gukora neza ikanafasha mu mikorere y'ubwonko n'ubuzima bw'uruhu
    Ubutare: bwunganira umubiri mu ikorwa ry'insoro zitukura ikanafasha mu ijyanwa ry'umwuka wa oxygen mu mubiri wose
    Lutein na zeaxanthin: bizwiho gufasha mu kureba neza no kurinda indwara z'amaso ziterwa n'ubusaza.
    Fosifore: irinda amenyo n'amagufa kwangirika ikanafasha mu ikorwa ry'ingufu
    Proteyine: ni ingenzi mu kubaka umubiri no kugira imikaya ikomeye, uruhu rwiza n'ibindi bice by'umubiri bikiyubaka, ifasha mu ikorwa ry'abasirikare b'umubiri, n'imisemburo
    Selenium: irinda uturemangingo fatizo kwangirika, ikagira uruhare mu bwirinzi bw'umubiri, ikanafasha imvubura ya thyroid gukora neza.
    Vitamini F: iyi twayibonyeho ko ifasha mu mikorere myiza y'ubwonko no gufasha mu kureba neza

    ■Ibyo kuzirikana

    Intungamubiri nyinshi (60%) tuzisanga mu mweru waryo naho 40% nibyo dusanga mu muhondo.

    Intungamubiri nyinshi zigera kuri 60% ziboneka mu mweru w'igi
    Hafi ya 13% y'ibigize igi ni poroteyine naho 9% bikaba ibinure dusanga cyane mu muhondo w'igi. Ibi binure dusangamo ni byiza kandi ntacyo bitwara uwariye amagi menshi

    Gusa ku barwayi ba diyabete kurya igi buri munsi bibongerera ibyago byo kuba banarwara indwara z'umutima. Aramutse akeneye kurirya yakirinda umuhondo waryo.

    Kurya igi buri gitondo bituma wirirwa wumva uhaze, bityo byagufasha gutakaza ibiro; kuko bikurinda kuza kurya byinshi ku manywa, ariko kurirya nijoro byo byakongerera ibiro bitewe na proteyine nyinshi zirimo.

    Bamwe kuyarya bishobora kubatera ubwivumbure burangwa no kwishimagura, isepfu kudahumeka neza no kuribwa mu nda nyuma yo kuyarya.

    Ni byiza ko uramutse umenye ko bikubaho wareka kuyarya
    Nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe, kurya amagi menshi ntacyo byangiza keretse ku barwayi ba diyabete n'abagore batwite, baba batagomba kurya menshi bakanirinda umuhondo wayo. Naho ubusanzwe kurya amagi atarenze 3 buri munsi bituma ubona 100% bya poroteyine umubiri wawe ukenera ku munsi.

    Mu kuyarya ni byiza kuyatogosa agashya cyane. Kuyarya mabisi bishobora kukuzanira bagiteri nka salmonella kuko hari igihe inkoko yayateye yaba yari irwaye. Kuyarya umureti nabyo biba byangije intungamubiri nyinshi kandi burya ntaba ahiye neza.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-nyamukuru-ukwiye-gutangira-kurya-amagi-buri-munsi/

  • Umugabo uvuga ko ari se wa Kagere Meddie yateje impaka muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Impaka ni nyinshi muri Tanzania, nyuma y’uko habonetse umugabo witwa Vedasto Katologi akavuga ko ari we se wa rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Simba SC, Meddie Kagere, benshi baribaza niba ari byo cyangwa ari ugushaka imitungo y’uyu mukinnyi umaze kwandika izina muri Afurika.

    Nk’uko Katologi yabitangarije Global TV, avuga ko yagiye mu rukundo n’umukobwa w’umugandekazi atibuka izina rye bityo akaba akeka ko ari we wabyaye uyu rutahizamu.

    Ati'hari umukobwa w’umugande wari waraje mu gace k’iwacu(…) twagiye mu rukundo mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma arambwira ngo aratwite, nahise nsubira mu kazi Dodoma tuburana gutyo kuko na telefoni zari zitaraza.'

    Abantu nibo bamubwiye ko asa na Kagere yigira inama yo kumushaka ariko ntibabonana kuko ubuyobozi bwa Simba SC bwamubwiye ko Kagere yavuze ko nta bavandimwe agira muri Tanzania bose baba Afurika y’Epfo.

    Ati'nyuma y’uko Meddie agiye muri Simba nakiriye amakuru avuye mu bantu batandukanye cyane ko njye imipira ntiyirebaga, bambwira ko dusa ntangira kuyireba kubera umwana wanjye(Kagere). Kagere naramuvugishije ambwira ko azanyoherereza itike nkaza kumureba ariko yageze aho aranyihorera nanamuvigisha ntansubize.'

    'Nashatse tike nza Dar es Salaam kugira ngo mbonane na we, nabonanye na manager wa Simba SC arambwira ngo Kagere yavuze ko nta bavandimwe afite Tanzania, abavandimwe be baba Afurika y’Epfo.'

    Ngo asigaye akurikirana ruhago kubera umwana we Kagere Meddie

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere Meddie ni muntu ki? Yahuriye he na nyina?

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera akarere ka Bukoba, yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1960.

    Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba(ari we avuga ko ari nyina wa Kagere), avuga ko bagiye mu rukundo mu gihe cy’ukwezi kumwe kuko yari avuye Dodoma aje iwabo mu kiruhuko cy’akazi.

    Muri icyo gihe cy’ukwezi bamaranye yamubwiye ko ashobora kuba afite inda ye, icyo gihe ngo iminsi yo gusubira ku kazi yari igeze asubira mu kazi amusigaho ndetse ntiyongera kuvugana na we kuko na telefoni icyo gihe ntazari zihari.

    Akomeza avuga ko atigeze yongera kuvugana na we kugeza ubwo Kagere aje muri Tanzania gukinira Simba SC, abantu bakamubwira ngo hari umukinnyi waje muri Tanzania basa cyane, akababwira ko bidashoboka ndetse ko atajya areba ibintu by’umupira.

    Bamubwira kuwukurikira akareba kuko bishoboka ko yaba ari n’umwana we kuko basa cyane, nibwo yatangiye gukurikirana na we asanga koko basa, abantu bamugira inama yo kuba yajya kumureba.

    Bamubwiye ko ashobora kuba yarahuye na nyina wa Kagere akaba arimo abibahisha, we ababwira ko hari umukobwa w’umugande bakundanyeho ariko atamwibuka, bamugira inama yo kuririra kuri icyo kintu akajya kureba Kagere Meddie.

    Ahamyaka ko yavuganye na Kagere akamubwira ko azamwoherera itike akaza kumureba ariko ntabikore we agakeka ko ari ukubera akazi kenshi, nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kumureba akabonana n’ubuyobozi bwa Simba SC ariko Kagere ntibabonane.

    Avuga ko adakeneye imitungo ya Kagere kuko hari urwego amaze kugeraho icyo ashaka ari ukumenyena na we, byaba ngombwa bakaba bapima DNA akamenya niba koko ari umwana we.

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere

    Meddie Kagere ngo yamubwiye ko nta bavandimwe agira Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugabo-uvuga-ko-ari-se-wa-kagere-meddie-yateje-impaka-muri-tanzania

  • Ndimbati yaherekesheje amabuye n'inkoni umwaka wa 2020 watumye abagabo benshi basubira ku gikoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Ndimbati yaherekesheje amabuye umwaka wa 2020 avuga ibintu byinshi byiganjemo ibibi byawubayemo avuga ko utagenze neza. Ibi Ndimbati yabivuze mu mashusho yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram. Muri aya mashusho Ndimbati yavuzemo uburyo abagabo benshi basubiye ku gikoma kubera gahunda zirimo na guma mu rugo yatumye abantu bose baba bari mu rugo bityo abagize urugo bose bagasangira ibyo kurya no kunywa bose bari hamwe.

    Umunyarwenya Ndimbati

    AMASHUSHO NDIMBATI YASHYIZE HANZE ABINYUJIJE KURI INSTAGRAM MWAYABONA MUKANZE HANO

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yaherekesheje-amabuye-ninkoni-umwaka-wa-2020-watumye-abagabo-benshi-basubira-ku-gikoma/