Category: Uncategorized

  • Ni intsinzi ku ngabo z'u Rwanda – Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique avuga uko RDF yarashe imitwe yitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi z'igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, mu Majyaruguru y'Umurwa Mukuru, Bangui habereye igitero cyagabwe n'Umutwe w'abarwanyi mu gace ka Damara kari mu bilometero 76 uvuye i Bangui.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n'Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z'u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Nta mibare y'abishwe iratangazwa gusa Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique yatangaje ko ari benshi mu binyacumi. Hari amakuru IGIHE yabonye ko abahise bapfa barenga 30, mu gihe abasirikare babiri ba Centrafrique bakiguyemo.

    Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.

    Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kuba yarumvise ko ashobora kurokora ubuzima bw'abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.

    Ati 'Nk'uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy'inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b'abasirikare kurinda umutekano w'ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy'ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n'Abanyarwanda ku bw'icyo gikorwa cy'ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.'

    Minisitiri Koyara yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz'ibindi bihugu birimo n'u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw'amahoro bari bake ugereranyije n'ubuso bw'igihugu ubwacyo.

    Ati 'Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n'umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.'

    Yavuze kandi ko bigoye ko Ingabo za Loni zabasha gucunga umutekano w'igihugu zo ubwazo kuko igihugu ari kinini, kandi n'ibihugu bigikigije biri mu mvururu cyangwa se bimaze iminsi mike bizisohotsemo, bigakubitana n'uko imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ikwiriye mu nkengero zacyo aho byari ngombwa ko hitabazwa amasezerano ahuriweho hagati y'ibihugu.

    Ati ' Ni muri urwo rwego byari ngombwa ko twungukira muri ayo masezerano y'ubufatanye, ari nayo mpamvu twasabye Umuryango w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) ubufasha, icyiza ni uko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyahise cyihutira gutanga ubufasha. Kandi namwe ubwanyu mwabibonye ko nubwo Minusca ihari hakenewe ubufasha bw'inshuti zacu z'u Rwanda kugira ngo dusubize inyuma bimwe mu bitero by'iyo mitwe yitwaje intwaro, by'abo bajura.'

    Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n'Ingabo z'igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.'

    Minisitiri Koyara yakomeje avuga ko mu bagabye icyo gitero harimo n'abantu baturutse mu mahanga, baba bashaka kwinjira mu gihugu bagatwara imitungo yabo, abasaba guhaguruka bakitegura kurengera igihugu cyabo.

    Yavuze ko kuba Ingabo zirimo iz'u Rwanda zasubije inyuma iki gitero, ari intsinzi ikomeye ku gihugu. Ati 'Ni intsinzi ku ngabo zacu hamwe n'iz'igihugu cy'inshuti mu Rwanda zihutiye gutabara mu gufasha igisirikare cyacu kikiri mu bihano mu guhangana n'izi nshingano zikomeye zo kurinda igihugu n'abaturage.'

    Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by'umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima 'Imana ko Ingabo z'u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni'.

    Ati 'Murabibona ko yaba ku bijyanye n'umubano w'ibihugu, cyangwa se ku birenze igihugu, ni inshuti zacu z'u Rwanda zituri iruhande buri gihe.'

    Muri iki gitero yavuze ko hari abasirikare babiri b'igihugu cye bapfuye gusa ko hari benshi bo mu mitwe yitwaje intwaro babuze ubuzima.

    Ati 'Ku ruhande rw'umwanzi, twabonye amashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hari igihombo gikomeye, barenga ibinyacumi by'ababuze ubuzima, turatekereza ko iyo mitwe ikwiye kubibonamo isomo ikumva ko itagomba guteza intambara mu gihugu gishaka amahoro. Niba igihugu gishaka amahoro, jya mu nzira y'amahoro.'

    Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko idakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.

    Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.

    Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye u Rwanda rwafashe iya mbere rukemeza kubungabunga amahoro muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-ku-ngabo-z-u-rwanda-minisitiri-w-ingabo-wa-centrafrique-avuga-uko

  • Niba uri umugore gendera kure izi ngeso zigayitse kuko nta mugabo uzikunda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ushaka kurinda umugabo we agahinda n'ishavu yirinda ingeso mbi. Ushobora kwibaza ingeso mbi zaranga umugore zikaba zatuma umugabo we amuhurwa.

    Izi ni zimwe muri zo:

    1.KUGIRA INSHUTI MBI

    Mugore mwiza ubereye urugo shungura inshuti zawe umenye ikizigenza n'icyo muhuriyeho. Menya guhitamo inshuti ziguteza imbere,z'inyanagmugayo. Nubonamo abaza kukugira inama mbi gusa,fata umwanzuro vuba witandukanye nabo. Kugira inshuti si bibi ahubwo kugira inshuti mbi nicyo kibazo. Wikwakira ibyo ubwiwe byose, wikwishora mu byo runaka(mwuzura)yagiyemo ejo utazisenyera utabizi. Abagabo ntibakunda agakungu,kirinde. Shyikirana n'umugabo wawe kuruta uko uha umwanya rubanda. Nukomeza kugendera muri ibyo bigare ,uzasanga umugabo akwishisha yewe bibe byamutera no kureba ku ruhande(Kuguca inyuma).

    2.KWIBAGIRWA ICYAKUZANYE

    Mugore mwiza rero ibuka kandi uzirikane inshingano za kigore n'uruhare ufite mu kubaka urugo. Witera umugabo wawe umugongo kirazira. Ikindi kitari cyiza ntukamutegere ku mibonano mpuzabitsina ngo umusabe ibyo ukeneye byose,ngo niba ugahakaniye ibyo umusaba umwicishe imbeho. Jya ushaka umwanya wabyo. Ntiwazanywe no kwitwaza akabariro ngo usabe n'ibya mirenge ku Ntenyo.

    3.GUFUHIRA UMUGABO BIKABIJE

    Ubundi umuntu wese ukunda uramufuhira ukumva ntawe mwamusangira. Gufuha bikabije abagabo ntibabikunda. Kumwigiraho maneko ukamugenzura bikabije biramubangamira.Kumufuhira ni byiza. Ariko gabanya cyangwa uhindure uburyo ubikoramo bwamubangamira. Iyo ukabije arushaho kubona ko nta cyizere umugirira aho kubibonamo igikorwa cy'urukundo rwinshi umufitiye. Nukomeza kumuhoza ku nkeke azabikorera icyo aguce inyuma ubigizemo uruhare.

    4.GUTONESHA AB'UMURYA NGO WAWE GUSA

    Nkuko wamukunze ,mukundire n'abe bizamushimisha. Ntiwasobanura ukuntu ukunda umugabo wawe byabuze urugero ariko ugaheza abe. Imiryango yose(uwo uturukamo n'uwakubyariye umutware) yihe agaciro kanagana.

    Izindi ngeso ziyongeraho ni:Kumuhoza ku nkeke y'inshyuro • Umwanda nyuma yo kwibaruka • Ubusinzi • Kutamenya kwakira abashyitsi • Kutamwubaha • Kuba ntamunoza,ntakintu na kimwe ushima

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umugore-gendera-kure-izi-ngeso-zigayitse-kuko-nta-mugabo-uzikunda/

  • Bamwe mu basenateri batangije urugamba rwo kwanga kwemeza intsinzi ya Biden #rwanda #RwOT

    Aba basenateri 11 bayobowe na Ted Cruz, basaba ko iki gikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Biden cyakongererwa iminsi icumi kugira ngo hasuzumwe ibivugwa by'ubujura ariko kugeza ubu nta byemezo bitangwa.

    Byitezwe ko ku wa 06 z'uku kwa mbere, hazaba ari ku wa gatatu,inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri USA izaterana kugira ngo zemeze ibyavuye mu matora yo mu kwa cumi na rimwe k'umwaka ushize, abasenateri batari bake bakaba biteguye kwemeza intsinzi ya Biden.

    Kugeza ubu, Perezida Donald Trump ntaremera ko yatsinzwe, akaba akomeza kuvuga ko amatora yabayemo ubujura, ariko nta bimenyetso bigaragara atanga.

    Ibirego byo kugerageza guhindura ibyavuye muri ayo matora byateshejwe agaciro n'inkiko. Trump yabonye amajwi make mu buryo bw'iposita muri leta ya Pennsylvania, imwe mu maleta Biden yabonyemo intsinzi.

    Visi Perezida wa Trump,Mike Pence asa n'uwahagaritse kuvuga ibijyanye n'ubujura buvugwa na Perezida Trump, ariko mu ijoro ryo ku wa gatandatu, umukuru w'ibiro bye, Marc Short, yatangaje ko Pence “yakiranye ibyishimo” iyi ngingo y'aba basenateri yo “kwanga kwemeza ibyavuye muri aya matora” mu muhango wo ku wa 06 z'uku kwa mbere.

    Intumwa z'itora zemeje ko Biden yatsinze amatora ku majwi 306 kuri 232 ya Trump, ariko ibi bigomba kubanza kwemezwa n'inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri Amerika.

    Byitezwe ko barangije kubyemeza, Visi Perezida Mike Pence – mu bubasha bwe nk'umukuru wa sena — azahita atangaza ko Biden ari we watsinze ayo matora yo ku wa 03 Ugushyingo 2020.

    Biteganyijwe ko Joe Biden na Visi Perezida we, Kamala Harris, bazarahira ku wa 20 Mutarama 2021.

    Abarwanashyaka ba Trump bashaka iki?

    Mu itangazo basohoye, aba basenateri bayobowe n 'umusenateri wo muri Leta ya Texas, Ted Cruz, bavuze ko amatora aheruka “yabayemo ibirego bitigeze bibaho by'ubujura, iyicwa ry'amategeko agenga amatora, hamwe n'utundi tunenge”.

    Bafatiye ku byigeze kuba mu 1877 – igihe hashingwaga ikipe ihuriyemo amashyaka yombi kugira ngo bakore amaperereza nyuma y'uko buri ruhande rutangaje ko ari rwo rwatsinze mu maleta atatu,basabye abadepite n'abasenateri gushyiraho ikipe “yo gukora igenzura ryihutirwa ry'iminsi 10 ku byavuye mu matora muri ayo maleta arimo impaka”.

    Bati: “Ibyo birangiye, buri leta izasuzuma ibyagezweho n'iyo kipe hanyuma ishobore gutumaho inama idasanzwe y'abadepite yayo kugira ngo bibaye ngombwa bemeze ko amajwi ahindurwa”.

    Hagati aho, aba babona ko bafite amahirwe make yo kugira icyo bageraho. Bati: “Si ukuvuga ko tutabona ibintu. Turabizi neza ko aba Democrats hafi ya bose, niba atari bose, n'aba Repubulika batari bake batazadushyigikira”.

    Iyi nzira itandukanye n'iyafashwe n'umusenateri wa Missouri Josh Hawley, na we uvuga ko atazemeza ibyemejwe n'intumwa z'itora, avuga ko habayemo utunenge.

    Hari kandi n'ikipe y'abadepite k b'aba Repubulika bateganya kwanga ibyavuye mu matora.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/bamwe-mu-basenateri-batangije-urugamba-rwo-kwanga-kwemeza-intsinzi-ya-biden

  • Producer Knoxbeat wo muri Monster Records yatereye Ivi Akamikazi Bernice[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wihariye wabaye mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali. Amafoto yasohowe agaragaza Knoxbeat n'umukunzi we Akamikazi yamutereye ivi.

    Knoxbeat uri mu bakoze indirimbo nyinshi mu 2020, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko umukobwa yakunze yamwemereye ko bazabana ubuziraherezo ndetse ko urukundo rumwibutsa ko ntakiruruta.

    Ati 'Yavuze 'Yego'. Wakoze Akamikazi Bernice. Urukundo runyibutsa ko ntakindi kintu cy'ingenzi kiruruta.'

    Nta foto n'imwe afite kuri Instagram ari kumwe na Knoxbeat. Aherutse gushyiraho indirimbo y'umuhanzi witwa Yannick avugamo 'uburyo unkundamo mbona bidasanzwe'.

    Ni indirimbo bikekwa ko yifashishije mu kubwira Knoxbeat ko ari we yahariye umutima we kandi ko bazasangira ibyishimo n'umubabaro. Yannick aririmba agira ati '…Mukunzi urabizi ko urukundo rwawe rushyira mu ntege nke.'

    Knoxbeat akaba yambitse impeta y'urukundo Akamikazi Bernice nyuma y'uko hari umukobwa bari bamaranye imyaka itari mike bakundana,ndetse bakaba baranabyaranye umwana.

    Producer Knoxbeat ni we uri gutunganya indirimbo 'Iyo byanze' ya Dj Zizzou yafatanyije na Social Mula na Bruce Melodie,ni nawe wakoze indirimbo 'Tasiyana' y'umuhanzi Pride uri gufashwa na Zizou.

    Yakoze kandi indirimbo 'Kadance' ya Yvan Muzik na Uncle Austin, 'Ngirente' ya Amalon, 'Ibanga' ya Zizou na Christopher Muneza, 'Ngufite ku mutima' ya Bushali na The Ben, 'Nyibutsa' ya Adrien Misigaro na Miss Dusa.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/producer-knoxbeat-wo-muri-monster-records-yatereye-ivi-akamikazi-bernice

  • Amajyepfo: Litiro 2,300 za Muriture zafatiwe mu ngo z'abaturage zamenywe ku mugaragaro #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 2,305 z'ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw'ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n'abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n'ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n'Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati 'Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z'abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z'abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z'ikinyobwa cya Muriture.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z'abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z'abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n'ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w'ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati 'Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y'Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n'abaturage ndetse n'abayobozi mu nzego z'ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw'abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n'umutekano w'abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n'abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/amajyepfo-litiro-2-300-za-muriture-zafatiwe-mu-ngo-z-abaturage-zamenywe-ku

  • Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abarimiraho abandi itaka – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugirwa umwere, Rev Karangwa yasabye abakiristo kwirinda kwicisha bagenzi babo bakurikiye imyanya cyangwa kurimiraho abandi itaka.

    Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w'Umuvugizi wungirije muri ADEPR mu 2017, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor's).

    Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n'iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

    Rev Karangwa yahakanye ibyo aregwa avuga ko yize muri Philippines, agaragaza ibimenyetso birimo amazina n'ifoto y'abo biganye yakuye kuri Google.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.

    Mu iburanisha ryo ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Rev Karangwa yafungwa imyaka irindwi agatanga n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko Rev Karangwa ari 'umwere'. Ubwo umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yasomaga imyanzuro yavuze ko urukiko 'Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Rukijije ko Karangwa John atsinze.''

    Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa, Ubushinjacyaha bwahise buwujururira buvuga ko butanyuzwe nawo.

    Icyo gihe Rev Karangwa wari umaze amezi umunani afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yarafunguwe ndetse akomeza inshingano ze muri ADEPR.

    Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo Urukiko Rukuru ruri Nyamirambo rwashimangiye umwanzuro w'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Rev Karangwa ari umwere.

    Rev. Karangwa ntiyitabiriye isomwa ry'uru rubanza ariko bamwe mu bagize umuryango we bari mu rukiko utangazwa.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Rev Karangwa yashimye ko ubutabera bwamurenganuye.

    Yagize ati 'Uko wabibonye ni ko kuri, turashimira ubutabera bw'igihugu cyacu ko buca imanza zitabera kandi rwose bwakoze ibyo bwagombaga gukora.''

    Yavuze ko 'Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe n'abareze n'abajuriye nta shingiro bifite.'

    Yagize ati 'Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite bigaragaza ukuri kw'ibyo barega.''

    Rev Karangwa yasabye Abanyarwanda n'abakirisitu ba ADEPR by'umwihariko kugira urukundo no kugendera kure ibinyoma n'inzangano.

    Ati 'Ntibikwiye ko abantu bashaka kwicisha abandi bakurikiye gushaka imyanya cyangwa uko barimiraho abandi ubutaka. Ndamenyesha abakirisitu bo mu Itorero ryacu rya ADEPR ko inkuru zatanzwe atari ukuri kuko ukuri kwagiye ahagaragara.''

    Rev Karangwa kimwe na Biro Nyobozi yose yabarizwagamo yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem nk'Umuvugizi baheruka gukurwa ku buyobozi mu mpinduka zakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere zigamije guha itorero icyerekezo gishya.

    Rev Karangwa John wabaye Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-karangwa-john-wari-umuvugizi-wungirije-wa-adepr-yagizwe-umwere

  • Abacungagereza 35 birukanywe, abasaga 600 bazamurwa mu ntera – #rwanda #RwOT

    Abofisiye bato n'Abawada birukamywe n'Iteka rya Minisiitiri ryemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul kagame .

    Hirukanywe burundu abofisiye bato 22 n'abawada bagera kuri 13 bo mu rwego rw'Igihugu rw'Imfungwa n'Abagororwa kubera amakosa yo mu kazi .

    Iri teka kandi ryazamuye mu ntera abofisiye barimo 110 bari bafite ipeti rya senior Sergeant bashyizwe ku ipeti rya Chief Sergeant .

    Hazamuwe kandi abari ku ipeti rya Sergeant bagera ku 392 bahawe ipeti rya Senior Sergeant , abo ku ipeti rya Corporal bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sergeant bagera 75 , abawada bazamuwe ku peti rya Corporal bagera ku 100.

    Ingingo ya 15 y'Iteka rya Perezida nº 04/01 ryo ku wa 03/05/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza, iteganya ko Abofisiye Komiseri n'abo ku rwego rwisumbuye bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Perezida.

    Abofisiye bato bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Minisitiri w'Intebe, naho Abasuzofisiye kimwe n'Abawada bahabwa amapeti bisabwe n'Inama Nkuru ya RCS bikemezwa na Minisitiri.

    Ni mu gihe Iteka rya Perezida rigena Sitati yihariye y'Abacungagereza, iteganya ko umucungagereza wese yirukanwa burundu n'umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n'amategeko abigenga.

    Yirukanwa burundu kandi iyo yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy'iminsi 15 ikurikiranye; yataye akazi k'uburinzi; yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; yacitswe n'umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye.

    Umucungagereza yirukanwa burundu kandi iyo afatiwe mu cyuho cya ruswa n'ibindi byaha bifitanye isano; yahannye mu buryo bunyuranyije n'amategeko umuntu ufunzwe; yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy'iminsi cumi n'itanu.

    Yirukanwa kandi iyo yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n'inama nkuru y'Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.

    Abacungagereza basaga 600 bazamuwe mu ntera mu gihe 35 birukanywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungagereza-35-birukanywe-abasaga-600-bazamurwa-mu-ntera

  • Ubucuruzi 2020: Kwifashisha ikoranabuhanga byagabanyije umuvuduko wa COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za 2020 abashoramari n’inzego z’ubucuruzi batangiye bizeye kuzabona umusaruro mwiza ariko hashize amezi abiri hadutse icyorezo cya COVID-19 kizenguruka isi kidasize n’u Rwanda. Cyageze mu Rwanda hafatwa ingamba zikaze zirimo no guhagarika byihuse ibikorwa byinshi by’ishoramari n’ubucuruzi.

    Duhereye mu bucuruzi bwakomwe cyane mu nkokora n’iki cyorezo, ntawe uzibagirwa ukuntu amasoko, amabutiki, ingendo z’abacuruzi n’izindi serivisi zimaze gufungwa muri gahunda ya ‘Guma Mu Rugo’, abantu batanguranwe ibyo kurya byari mu bubiko no ku masoko kugira ngo babike ibizabamaza kabiri.

    Byateje ikibazo ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yafashe umwanzuro ku kugena ibiro (ingano y’ibyo umuguzi atagomba kurenza ahaha), ariko biranga biba iby’ubusa, ba Rusahuriramunduru icyo gihe bari babonye umwanya wo kuzamura ibiciro maze ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiciro (RURA) gitangira gucakira bamwe muri bo barahanwa.

    MINICOM igaragaza ko ubukungu bw’Igihugu bwaguye kubera COVID-19

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugabanukaho 0,2% kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba bitari bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

    Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko kugeza muri Kamena 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwagabanutseho 10% kubera Guma mu Rugo no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi, ariko kuva mu mezi atatu ashize bwari bwongeye kuzamuka ku buryo uyu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko urangira bwongeye kuzamukaho 10%.

    Ikoranabuhanga mu bucuruzi rikaba ryarafashije cyane kugira ngo ubukungu bw’igihugu butagwa cyane, ndetse uko u Rwanda rurushaho guhangana na COVID-19 byatumye ingendo mpuzamahanga zo mu kirere zisubukurwa, kandi ba mukerarugendo bongera gusura u Rwanda, n’abashoramari bo mu Rwanda bongera kujya mu mahanga kandi bisanzuye.

    Minisitiri Hakuziyerenye avuga ko ibyo byose byagezweho kubera imbaraga buri wese yagaragaje mu guhangana na COVID-19 ku buryo abantu nibakomeza kudohoka ibintu bishobora kongera kuba bibi.

    Agira ati “Umunyamahanga wo mu Burayi na Amerika yari yemerewe kuza mu Rwanda yasubirayo ntashyirwe mu kato ubwo rero imibare ikomeje kwiyongera ibyo byose byahagarara ba mukerarugendo ntibagaruka, n’urwego rwacu rw’amahoteli rugasubira inyuma kandi ruri mu byinjiza amadovise”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

    Yongeraho ati, “Ubukungu bwasubira inyuma kandi kongera kubuzahura mu myaka ibiri byagorana aya mezi ari imbere turasabwa kwirinda kugira ngo tugabanye imibare y’abandura kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye bidasubira inyuma”.

    Kugwa k’ubukungu umuntu yanabirebera mu kwinjiza imisoro n’amahoro.

    Ishusho y’imisoro n’amahoro igaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020 RRA yari yihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 (ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19).

    Kubera COVID-19 imwe mu misoro yarasonewe yaba ku butaka, ubucuruzi n’imisoro ijyanye n’amahoro y’uturere na n’ubu haracyari abasaba ko imisoro yasonerwa kugira ngo abacuruzi bahangane n’ingaruka za COVID-19.

    Ibyo byanatumye hafatwa umwanzuro wo gukora inyigo yo gusoresha abifite cyane kurusha abandi kugira ngo imisoro y’umwaka utaha w’ingengo y’imari izazibe icyuho cyatewe na COVID-19.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba atangaza ko ibyo biri mu ngamba zo kuzahura ubukungu bw’igihugu mu myaka itatu iri imbere bukazaba bwasubiye nibura ku kigero cya 8% busanzwe buzamukaho.

    COVID-19 yatumye imipaka ifungwa bidindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubw’imbere mu gihugu

    Imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu yarafunzwe kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bituma amasoko yo ku mipaka nka Rubavu na Rusizi adindira ndetse n’urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’Abanyekongo rurahagarara.

    Byasabye ko Abanyarubavu bitoranyamo nibura bake muri bo bazajya bakomeza kwambutsa ibicuruzwa, ariko umubare uragabanywa cyane kugeza kuri 250 mu gihe ubundi hambukaga abasaga ibihumbi icumi (10.000) ku munsi.

    Kugeza ubu umwaka urangiye hari abacuruzi badakandagiye muri Kongo cyangwa mu bindi bihugu kubera ubukana icyorezo cyakomeje kugaragaza.

    Nyuma yo guhagarika ingendo zose zambukiranya imipaka byabaye ngombwa ko amakamyo yinjiza ibicuruzwa mu Rwanda yemererwa bisaba ko hashyirwa ikigo cyakira amakamyo mu Karere ka Kirehe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, ubu kikaba ari cyo kinyuramo ibicuruzwa byinshi.

    COVID-19 yatumye ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bipakururirwa i Kirehe kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, ndetse imodoka zigaterwa umuti
    COVID-19 yatumye ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bipakururirwa i Kirehe kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, ndetse imodoka zigaterwa umuti

    Ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi bunyuze mu nzira y’ikirere na bwo bwakozweho na COVID-19 kuko ingendo z’indege zahagaze ariko uko icyorezo kigenda gifatirwa ingamba ubu ingendo zarafunguwe kuri ba mukerarugendo n’abacuruzi bake bake kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Guhagarara k’urwego rw’ubukerarugendo byatumye kandi ubucuruzi bushingiye ku mahoteli buhungabana cyane ku buryo uru rwego ruri mu nzego zasabiwe guterwa inkunga kugira ngo ruzahure imikorere yarwo.

    Mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi kandi hafashwe ingamba zo gufungurira abacuruzi bakongera gukorera mu masoko ariko hagakora gusa 50% bivuze ko habaho gusimburana kwa bamwe ku bandi.

    Isoko ryo mu mujyi wa Kigali rwagati riri mu yafunzwe kubera ubwandu bwa COVID-19
    Isoko ryo mu mujyi wa Kigali rwagati riri mu yafunzwe kubera ubwandu bwa COVID-19

    Ni nako ariko ingamba zakomeje gukazwa ku buryo byageze aho amasoko amwe mu mujyi wa Kigali yafunzwe kubera ko hari hinjiyemo icyorezo cya COVID-19. Icyakora nyuma y’ibyumweru bike abakorera muri ayo masoko bimuwe batangiye kugarukamo.

    Ikoranabuhanga ni kimwe mu byafashije ubucuruzi kutagwa burundu

    N’ubwo hari ubucuruzi bwahagaze, hari n’ubwakomeje gukora kugira ngo ubuzima budahagarara burundu, muri ubwo harimo nko gutwara abantu byasubukuwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 hakishyurwa amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu byatumye abari bamenyereye gutunga ibifurumba by’amafaranga, guhahisha inoti n’ibiceri biterwa utwatsi maze ahubwo Banki y’Igihugu na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bafata umwanzuro hamwe n’amakompanyi y’itumanaho yo gukuraho cyangwa kugabanya ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga.

    Abantu bashishikarijwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga
    Abantu bashishikarijwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

    Iki cyemezo kiracyakoreshwa mu kwishyura ingendo na serivisi zitandukanye mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose kandi byafashije kugabanya ikwirakwira rya COVID-19 ku bakoreshaga kwishyurana mu ntoki kashi.

    Amabanki na yo atarorohewe n’ikibazo cy’abatse inguzanyo z’ubucuruzi bagombaga kugarura yifashishije ikoranabuhanga yakoze uko ashoboye abantu bakomeza kubona amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi no kwishyura ibicuruzwa hagabanyijwe ikiguzi cyangwa zimwe muri serivisi zigakorerwa ubuntu.

    Banki na zo ku gisa nk’ubwoba bwo kubura amafaranga mu bubiko zashyizeho amafaranga ntarengwa umuntu abikuza ku munsi, hirindwa ko abantu bayakuramo agashira kubera gukeka ko icyorezo gishobora gutuma baburira ayabo mu bubiko bwa za banki.

    Abacuruza serivisi zo gutwara abantu mu binyabiziga bafashijwe n’ikoranabuhanga aho kompanyi zose zasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, za mubazi zishyirwa mu modoka hafi ya zose ndetse bigera no ku bamotari bakomorewe hashize amezi atandatu moto ziparitse.

    Kuba COVID-19 yakwaduka mu Rwanda hashize amezi 10 ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaragabanutse kubera ko byanagabanutse ku isoko mpuzamahanga, ariko ibiciro by’ingendo byo byakomeje kuzamuka mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibihombo.

    Umubare w
    Umubare w’abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Ku makompanyi atwara abagenzi, abatwarwaga mu modoka na bo baragabanyijwe kugira ngo habeho gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Leta ikaba yemeza ko yateye inkunga abagenzi ku giciro cy’urugendo bagakomeza kwishyura igiciro gisanzwe.

    Umwaka wa 2020 ushoje hari abacuruzi bakifashe mu mifuka

    Uko icyorezo cya COVID-19 cyagiye gicika intege ari nako hafatwa ingamba zo kukirinda, hari ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bisubukurwa bikemererwa gukora amasaha make nko gutwara abantu, ubwitabire buke nko kwakira abantu mu mahoteli.

    Hari kandi serivisi zakomeje gufungwa zirimo nk’ubucuruzi bw’utubari ba nyiratwo bakomeje kwifata mu mifuka kuko batemerewe gufungura n’ubwo bakomeje guhanga amaso imyanzuro y’inama ya buri minsi 15 ya Guverinoma.

    Abacuruza utubari na n
    Abacuruza utubari na n’ubu ntibarakomorerwa kubera COVID-19

    Abacuruzi bakoraga uburuzi bwambukiranya imipaka kandi na bo bakomeje kwicara bategereje ko imipaka yafungurwa kuko hemerewe gusa amakamyo yinjiza n’asohora ibicuruzwa, ubucuruzi butoya bukaba bwarakomeje kudindira.

    Ishoramari risa nk’iryahagaze muri 2020

    Ishoramari rishingiye ku kubaka ibikorwa remezo by’inganda bisa nk’ibyahagaze mu mwaka hagati wa 2020, ndetse inganda zakoraga zimwe zirafunga izindi zihindura imirimo.

    Hari inganda zakoraga imyenda zahisemo gukora ibikoresho by’isuku n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19 umuntu atabura no kuvuga ko habayeho ishoramari rishya ririmo no gukora imiti isukura intoki byari bikenewe cyane mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Ku bijyanye n’ubufatanye mu ishoramari mpuzamahanga n’u Rwanda na byo nta bikomeye byabayeho kuko nk’inama mpuzamahanga ya CHOGM yari guhuriza mu Rwanda ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari yitezweho kureshya abashoramari baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe, n’izindi nama ku ishoramari zirahagarikwa.

    Habayeho kandi amasezerano makeya y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere zikunze gufasha abashoramari kugenda barambagiza aho bashora imari, ubucuruzi bw’isoko ry’imari n’imigabane risubira inyuma.

    Muri rusange umwaka wa 2020 usojwe abacuruzi hari ibyo bigiyemo kubera COVID-19 harimo nko kumenya kwizigamira, gukoresha ikoranabuhanga, gukora ibintu byinshi mu masaha make n’uburyo bushya bwo gucururiza ku ikoranabuhanga.

    Urugendo rukaba rukiri rurerure kugira ngo abacuruzi n’abashora imari mu Rwanda basubire ku muvuduko bari bagezeho ubwo hizihizwaga umwaka mushya wari witezweho amahirwe yihinduranyije nk’igicu cy’imvura mu gihe gito ubukungu n’ishoramari bikikubita hasi.

    Perezida Kagame atangaza ko 2020 irangiye ubukungu bwongeye kuzahuka

    Mu kiganiro kigaragaza uko igihugu gihagaze mu mwaka wa 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda ko umwaka wa 2020 urangiye ubukungu bwongeye kuzahuka nk’uko bigaragarira mu bipimo by’imiterere y’ubukungu bya buri gihembwe.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko Leta yashyize agera kuri miliyari 100frw mu kigega ngobokabungu mu gihe umusaruro mbumbe wari wagabanutse mu gihembwe cya kabiri wongeye guzamuka mu gihembwe cya gatatu bikagaragaza ko ubukungu bugenda buzahuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana na COVID-19.

    Perezida Kagame avuga ko ubukerarugendo bwongeye gutangizwa, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakomeza, ariko habaho n’uburyo bw’ishoramari rishya aho imishinga igera ku 172 yanditswe ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, iyo mishinga ikazahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ubucuruzi-2020-kwifashisha-ikoranabuhanga-byagabanyije-umuvuduko-wa-covid-19

  • Abacungagereza 35 birukanywe, abasaga 600 bazamurwa mu ntera – #rwanda #RwOT

    Abofisiye bato n’Abawada birukamywe n’Iteka rya Minisiitiri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul kagame .

    Hirukanywe burundu abofisiye bato 22 n’abawada bagera kuri 13 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kubera amakosa yo mu kazi .

    Iri teka kandi ryazamuye mu ntera abofisiye barimo 110 bari bafite ipeti rya senior Sergeant bashyizwe ku ipeti rya Chief Sergeant .

    Hazamuwe kandi abari ku ipeti rya Sergeant bagera ku 392 bahawe ipeti rya Senior Sergeant , abo ku ipeti rya Corporal bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sergeant bagera 75 , abawada bazamuwe ku peti rya Corporal bagera ku 100.

    Ingingo ya 15 y’Iteka rya Perezida nº 04/01 ryo ku wa 03/05/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza, iteganya ko Abofisiye Komiseri n’abo ku rwego rwisumbuye bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Perezida.

    Abofisiye bato bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Minisitiri w’Intebe, naho Abasuzofisiye kimwe n’Abawada bahabwa amapeti bisabwe n’Inama Nkuru ya RCS bikemezwa na Minisitiri.

    Ni mu gihe Iteka rya Perezida rigena Sitati yihariye y’Abacungagereza, iteganya ko umucungagereza wese yirukanwa burundu n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n’amategeko abigenga.

    Yirukanwa burundu kandi iyo yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye; yataye akazi k’uburinzi; yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; yacitswe n’umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye.

    Umucungagereza yirukanwa burundu kandi iyo afatiwe mu cyuho cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano; yahannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuntu ufunzwe; yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu.

    Yirukanwa kandi iyo yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n’inama nkuru y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.

    Abacungagereza basaga 600 bazamuwe mu ntera mu gihe 35 birukanywe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungagereza-35-birukanywe-abasaga-600-bazamurwa-mu-ntera

  • Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abarimiraho abandi itaka – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugirwa umwere, Rev Karangwa yasabye abakiristo kwirinda kwicisha bagenzi babo bakurikiye imyanya cyangwa kurimiraho abandi itaka.

    Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR mu 2017, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

    Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

    Rev Karangwa yahakanye ibyo aregwa avuga ko yize muri Philippines, agaragaza ibimenyetso birimo amazina n’ifoto y’abo biganye yakuye kuri Google.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.

    Mu iburanisha ryo ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Rev Karangwa yafungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko Rev Karangwa ari ‘umwere’. Ubwo umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yasomaga imyanzuro yavuze ko urukiko “Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Rukijije ko Karangwa John atsinze.’’

    Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa, Ubushinjacyaha bwahise buwujururira buvuga ko butanyuzwe nawo.

    Icyo gihe Rev Karangwa wari umaze amezi umunani afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yarafunguwe ndetse akomeza inshingano ze muri ADEPR.

    Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo Urukiko Rukuru ruri Nyamirambo rwashimangiye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Rev Karangwa ari umwere.

    Rev. Karangwa ntiyitabiriye isomwa ry’uru rubanza ariko bamwe mu bagize umuryango we bari mu rukiko utangazwa.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Rev Karangwa yashimye ko ubutabera bwamurenganuye.

    Yagize ati “Uko wabibonye ni ko kuri, turashimira ubutabera bw’igihugu cyacu ko buca imanza zitabera kandi rwose bwakoze ibyo bwagombaga gukora.’’

    Yavuze ko ‘Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe n’abareze n’abajuriye nta shingiro bifite.’

    Yagize ati “Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite bigaragaza ukuri kw’ibyo barega.’’

    Rev Karangwa yasabye Abanyarwanda n’abakirisitu ba ADEPR by’umwihariko kugira urukundo no kugendera kure ibinyoma n’inzangano.

    Ati “Ntibikwiye ko abantu bashaka kwicisha abandi bakurikiye gushaka imyanya cyangwa uko barimiraho abandi ubutaka. Ndamenyesha abakirisitu bo mu Itorero ryacu rya ADEPR ko inkuru zatanzwe atari ukuri kuko ukuri kwagiye ahagaragara.’’

    Rev Karangwa kimwe na Biro Nyobozi yose yabarizwagamo yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem nk’Umuvugizi baheruka gukurwa ku buyobozi mu mpinduka zakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere zigamije guha itorero icyerekezo gishya.

    Rev Karangwa John wabaye Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-karangwa-john-wari-umuvugizi-wungirije-wa-adepr-yagizwe-umwere