Category: Uncategorized

  • Miss Uwase Vanessa yabengutswe n'umusore w'umuhanzi nyuma yo gutandukana na fiancé we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo twababwiye inkuru yuko Miss Uwase Vanessa yatangaje ko yatandukanye burundu na fiancé we. Iyi ni inkuru kuri ubu yamaze gusakara henshi dore ko abasorw benshi batangiye kugenda biyegereza Vanessa bashaka kumutereta kuko bamaze kumenya amakuru ko ari wenyine. Hashize amasaha make Miss Uwase Vanessa atangaje ko nta mukunzi afite, umwe mu basore b'abahanzi yahise amubwira ko amufitiye urukundo rwinshi ndetse aboneraho anamwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021. Ibi uyu musore yabitangaje abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Nyuma yuko uyu musore agaragaje urukundo rwinshi akunda Miss Uwase Vanessa nawe yamusubije abinyujije muri story ye maze akoresha uturango tw'imitima (💕💕💕)

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-vanessa-yabengutswe-numusore-wumuhanzi-nyuma-yo-gutandukana-na-fiance-we/

  • Umugore yanze gusangira n'umwana we Noheli ajya kumuta mu irimbi #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yatawe muri iri rimbi na nyina yasanzwe ari kumwe n'imbwa y'iwabo hanyuma Polisi ikora akazi ko gushakase w'uyu mwana cyane ko nyina yaburiwe irengero.

    Umwe mu batangabuhamya yabwiye Polisi ko yabonye imodoka y'ubururu iva mu irimbi rya Memorial Gardens ifite umuvuduko mwinshi kuwa Gatatu w'icyumweru gishize saa 12:15.

    Yavuze ko kandi yabonye abirukaga kuri iyo modoka ari uyu mwana n'imbwa yabo.

    Polisi yatangaje ko uyu mwana wiywa Tony n'iyi mbwa bahise bahura na se w'uyu mwana ubu niwe uri kubitaho mu gihe uyu mugore wataye uyu mwana ari kwitabwaho.

    Polisi ya Hinkley yasohoye itangazo rigira riti 'Turashaka kubaha amakuru agezweho ku mwana wacu dukunda Tony.Iki cyumweru yashyizwe mu maboko meza ya se.

    Twavuganye na se atubwira ko ashimira buri wese witaye kuri uyu mwana ndetse ko ameze neza.

    Turashaka kubabwira ko s w'uyu mwana ntaho ahuriye n'iki kibazo cyo kumuta mu irimbi kandi yakoranye neza na Polisi.'

    Ubwo uyu mwana yabonwaga mu gituro bikamenyekana,abantu batandukanye bamusanze kuri polisi bamuha impano nyinshi cyane kugeza ubwo polisi ibahagarika.


    Impano zahawe Tony ngo aryoherwe n'iminsi mikuru nk'abandi bana

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yanze-gusangira-n-umwana-we-noheli-ajya-kumuta-mu-irimbi

  • Mikel Arteta yahishuye uko abona Thomas Partey bitera benshi impungenge #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko Arteta yikuyeho igitutu cyo kugura abakinnyi bashya ubwo yavugaga ko Thomas Partey ari nk'umukinnyi mushya baguze ndetse azabaha byinshi bakeneye.

    Mikel Arteta yavuze ko uyu munya Ghana ukina mu kibuga hagati ari umukinnyi mwiza uzahindura ikipe ye ndetse agatanga ibisubizo byinshi ku buryo batazatanga byinshi ku isoko.

    Yagize ati 'Twaramukumbuye cyane.Atanga ibintu byinshi bitandukanye mu ikipe kuko n'umukinnyi ufite impano itangaje.Ahindura ikipe nziza nkuko abishaka
    .
    Ni byiza kuba tumufite kuko nagira ubuzima bwiza azaduha umusaruro mwiza cyane.Amaze iminsi akora imyitozo,ameze neza tuzamusuzuma.

    Akeneye indi myitozo 2 cyangwa 3 kugira ngo turebe ko ahagaze neza 100% ku buryo yakina.Ni inkuru nziza kuri twe.'

    Arteta ntiyigeze ahisha ko Partey amufata nk'umukinnyi mushya asinyishije kuko atakinnye cyane mu mikinoibanza aho benshi baketse ko yabaciriye amarenga ko atazajya ku isoko.

    Ati “Turi mu kwezi kwa mbere kandi ndatekereza ko yakinnye imikino 2 n'igice kandi n'umukinnyi w'ingenzi twasinyishije.

    Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iki kiganiro cya Arteta bavuze ko bishoboka ko atazashora amafaranga kubera gushimagiza uyu mukinnyi.

    Arsenal yatsinzwe imikino 7 yikurikiranya mu mezi 2 ashize,imaze imikino 3 yikurikiranya itsinda ndetse umunsi ku munsi iragenda izamura urwego.

    Benshi mu bakunzi bayo bifuza ko yagura umukinnyi ufasha ba rutahizamu gusa kuri ubu abakinnyi barimo Bukayo Saka na Emile Smith Lowe bari kuyifasha cyane.

    Arsenal iri ku mwanya wa 11 n'amanota 23 gusa mu minsi ishize yateye ubwoba abakunzi bayo ko ishobora kumanuka ubwo yatsindwaga umusubirizo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mikel-arteta-yahishuye-uko-abona-thomas-partey-bitera-benshi-impungenge

  • Cristiano Ronaldo aciye agahigo kataragirwa n’amakipe yose y’i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi w'umunya Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani,yaciye agahigo ko kugira abamukurikira benshi kuri instagram kuburyo ararusha abafana bo kuri uru rubuga amakipe yose yo muri Premier League uyateranyije.

    Nk'uko bigaragara kuri twitter ya ESPN FC Cristiano Ronaldo yujuje abamukurikira kuri Instagram barenga millioni 250
    Mu gihe amakipe yose yo muri Premier League afite miliyoni 159 kuri Instagram.

    Cristiano Ronaldo has more Instagram followers than all the Premier League clubs combined 🤯 pic.twitter.com/t8iz1de1iv

    — ESPN FC (@ESPNFC) January 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-aciye-agahigo-kataragirwa-namakipe-yose-yi-burayi/

  • Karangwa yazinutswe gucuranga gitari kubera ibyo yahuriye na byo muri Orchestre Pakita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari
    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari

    Karangwa avuga ko yakundaga gucuranga cyane agacuranga gitari iherekeza izindi (accompagnement) akaba yaratangiye gucuranga muri Orchestre Pakita mu 1982 akaza gusoza mu mwaka wa 1987 ndetse akaba atarongera gukora ku murya wa gitari kubera ibyo yabonye.

    Yagize ati “Twararirimbaga tugatahira iraha tukanywa byeri gusa n’ibindi. Ntabwo amafaranga baduhaga yashoboraga kugira icyo yamarira umuryango kwari ukwinezeza gusa, watahanaga nk’igihumbi gusa, twari tugeze ahantu habi mu bintu bimeze nk’ubuhemu”.

    Karangwa avuga ko hari ahantu henshi bacuranze bagafatira ibyuma byabo cyangwa se na bo ubwabo bakabafata bugwate ibintu byamubabaza cyane akibaza icyo amara mu muziki akayoberwa.

    Yagize ati “Hari ubwo twagiye i Rwamagana tugiye gucuranga turahomba bafatira ibyuma byacu kandi twari twabikodesheje kwa Mwitenawe ndetse tutanamwishyuye, uwari udukuriye yarakomeje ashyikirana n’aho twakoreye baradohora ariko byari ibintu bibi”.

    Karangwa avuga ko ibibazo byinshi ari byo byatumye Orchestre Pakita isenyuka mu 1987 bakaba bari bararirimbye indirimbo zakunzwe nka “Icyampa umuranga”, ”Leonica”, “Mutimukeye “ n’izindi nyinshi.

    Nubwo yazinutswe gucuranga, Karangwa yemeza ko muri icyo gihe Orchestre Impala yari ikunzwe cyane, Nyampinga, Les fellows n’izindi zabicaga bigacika muri icyo gihe.

    Karangwa asaba abakiri bato gukunda umuziki kandi bakawukora kinyamwuga baharanira gukora ibintu bw’umwimerere bakareka kwiringira ikoranabuhanga cyane.

    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane
    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Karangwa-yazinutswe-gucuranga-gitari-kubera-ibyo-yahuriye-na-byo-muri-Orchestre-Pakita

  • Ni intsinzi ku ngabo z’u Rwanda – Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique avuga uko RDF yarashe imitwe yitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi z’igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru, Bangui habereye igitero cyagabwe n’Umutwe w’abarwanyi mu gace ka Damara kari mu bilometero 76 uvuye i Bangui.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Nta mibare y’abishwe iratangazwa gusa Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique yatangaje ko ari benshi mu binyacumi. Hari amakuru IGIHE yabonye ko abahise bapfa barenga 30, mu gihe abasirikare babiri ba Centrafrique bakiguyemo.

    Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.

    Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kuba yarumvise ko ashobora kurokora ubuzima bw’abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.

    Ati “Nk’uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy’inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b’abasirikare kurinda umutekano w’ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy’ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda ku bw’icyo gikorwa cy’ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.”

    Minisitiri Koyara yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bari bake ugereranyije n’ubuso bw’igihugu ubwacyo.

    Ati “Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n’umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.”

    Yavuze kandi ko bigoye ko Ingabo za Loni zabasha gucunga umutekano w’igihugu zo ubwazo kuko igihugu ari kinini, kandi n’ibihugu bigikigije biri mu mvururu cyangwa se bimaze iminsi mike bizisohotsemo, bigakubitana n’uko imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ikwiriye mu nkengero zacyo aho byari ngombwa ko hitabazwa amasezerano ahuriweho hagati y’ibihugu.

    Ati “ Ni muri urwo rwego byari ngombwa ko twungukira muri ayo masezerano y’ubufatanye, ari nayo mpamvu twasabye Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) ubufasha, icyiza ni uko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyahise cyihutira gutanga ubufasha. Kandi namwe ubwanyu mwabibonye ko nubwo Minusca ihari hakenewe ubufasha bw’inshuti zacu z’u Rwanda kugira ngo dusubize inyuma bimwe mu bitero by’iyo mitwe yitwaje intwaro, by’abo bajura.”

    Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n’Ingabo z’igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.”

    Minisitiri Koyara yakomeje avuga ko mu bagabye icyo gitero harimo n’abantu baturutse mu mahanga, baba bashaka kwinjira mu gihugu bagatwara imitungo yabo, abasaba guhaguruka bakitegura kurengera igihugu cyabo.

    Yavuze ko kuba Ingabo zirimo iz’u Rwanda zasubije inyuma iki gitero, ari intsinzi ikomeye ku gihugu. Ati “Ni intsinzi ku ngabo zacu hamwe n’iz’igihugu cy’inshuti mu Rwanda zihutiye gutabara mu gufasha igisirikare cyacu kikiri mu bihano mu guhangana n’izi nshingano zikomeye zo kurinda igihugu n’abaturage.”

    Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by’umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima “Imana ko Ingabo z’u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni”.

    Ati “Murabibona ko yaba ku bijyanye n’umubano w’ibihugu, cyangwa se ku birenze igihugu, ni inshuti zacu z’u Rwanda zituri iruhande buri gihe.”

    Muri iki gitero yavuze ko hari abasirikare babiri b’igihugu cye bapfuye gusa ko hari benshi bo mu mitwe yitwaje intwaro babuze ubuzima.

    Ati “Ku ruhande rw’umwanzi, twabonye amashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hari igihombo gikomeye, barenga ibinyacumi by’ababuze ubuzima, turatekereza ko iyo mitwe ikwiye kubibonamo isomo ikumva ko itagomba guteza intambara mu gihugu gishaka amahoro. Niba igihugu gishaka amahoro, jya mu nzira y’amahoro.”

    Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko idakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.

    Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.

    Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye u Rwanda rwafashe iya mbere rukemeza kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-ku-ngabo-z-u-rwanda-minisitiri-w-ingabo-wa-centrafrique-avuga-uko

  • Karangwa avuga ko yazinutswe gucuranga gitari kubera ibyo yahuriye na byo muri Orchestre Pakita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari
    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari

    Karangwa avuga ko yakundaga gucuranga cyane agacuranga gitari iherekeza izindi (accompagnement) akaba yaratangiye gucuranga muri Orchestre Pakita mu 1982 akaza gusoza mu mwaka wa 1987 ndetse akaba atarongera gukora ku murya wa gitari kubera ibyo yabonye.

    Yagize ati “Twararirimbaga tugatahira iraha tukanywa byeri gusa n’ibindi. Ntabwo amafaranga baduhaga yashoboraga kugira icyo yamarira umuryango kwari ukwinezeza gusa, watahanaga nk’igihumbi gusa, twari tugeze ahantu habi mu bintu bimeze nk’ubuhemu”.

    Karangwa avuga ko hari ahantu henshi bacuranze bagafatira ibyuma byabo cyangwa se na bo ubwabo bakabafata bugwate ibintu byamubabaza cyane akibaza icyo amara mu muziki akayoberwa.

    Yagize ati “Hari ubwo twagiye i Rwamagana tugiye gucuranga turahomba bafatira ibyuma byacu kandi twari twabikodesheje kwa Mwitenawe ndetse tutanamwishyuye, uwari udukuriye yarakomeje ashyikirana n’aho twakoreye baradohora ariko byari ibintu bibi”.

    Karangwa avuga ko ibibazo byinshi ari byo byatumye Orchestre Pakita isenyuka mu 1987 bakaba bari bararirimbye indirimbo zakunzwe nka “Icyampa umuranga”, ”Leonica”, “Mutimukeye “ n’izindi nyinshi.

    Nubwo yazinutswe gucuranga, Karangwa yemeza ko muri icyo gihe Orchestre Impala yari ikunzwe cyane, Nyampinga, Les fellows n’izindi zabicaga bigacika muri icyo gihe.

    Karangwa asaba abakiri bato gukunda umuziki kandi bakawukora kinyamwuga baharanira gukora ibintu bw’umwimerere bakareka kwiringira ikoranabuhanga cyane.

    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane
    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/karangwa-avuga-ko-yazinutswe-gucuranga-gitari-kubera-ibyo-yahuriye-na-byo-muri-orchestre-pakita

  • Iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare – Guverineri Mufulukye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mufulukye Fred
    Mufulukye Fred

    Yabitangaje kuri uyu wa 03 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cya RBA cyibanze ku bikubiye mu mihigo ya 2020-2021 uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twasinyanye n’Umukuru w’Igihugu.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba twasinyanye na Perezida wa Repubulika imihigo 689 ikubiye mu nkingi eshatu. Ni imihigo izatwara ingego y’imari ya miliyari 109 na miliyoni zisaga 800 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko iyi mihigo imwe yamaze gusozwa ndetse n’indi igeze hagati.

    Avuga ko imyinshi isaba uruhare rw’abaturage bityo bakaba bagomba kuyigiramo uruhare kugira ngo uturere twabo tuze mu myanya ya mbere.

    Avuga ko iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo, abaturage ari bo baba babaye aba nyuma, kaza ku mwanya wa mbere abaturage bako bakaba ari bo baba babaye aba mbere.

    Ati “Buriya iyo Akarere kabaye aka nyuma umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare. Iyo umuturage yayigizemo uruhare afasha Akarere ke kuza ku isonga. Iyo umuturage atabigizemo uruhare, ubwo abayobozi birumvikana ariko iyo Akarere kabaye aka nyuma buriya abaturage baba babaye aba nyuma.”

    Asaba abaturage bagize Intara y’Iburasirazuba kugira uruhare mu mihigo buri wese ashyira mu bikorwa umuhigo afitemo uruhare.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuba Akarere kamaze imyaka itatu yikurikiranya mu myanya ya mbere itatu babikesha ubufatanye n’inzego zose ariko by’umwihariko abaturage.

    Avuga ko kugira ngo babashe kuyesa habamo uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, abagize inama njyanama ariko abakomeye cyane bakaba ari abaturage.

    Agira ati “Kuyesa ni uruhurirane rw’inzego zose ariko abakomeye ni abaturage kuko ibyinshi ni bo babikora. Hari imihigo bikorera nko kujya muri Ejo Heza, kwishyura mituweli, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi navuga rero ko ku isonga haza abaturage bumva ubuyobozi bumva n’icyerekezo.”

    Mu bibazo bamwe mu baturage babajije ahanini byibanze ku bikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’imihanda cyane mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akaba yabijeje ko uko amikoro azagenda aboneka byose bazabigeraho cyane icy’amazi n’amashanyarazi kuko icyerekezo cy’igihugu ari uko umwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose bagerwaho n’ibyo bikorwa.

    Undi mwihariko ni uw’abatuye mu mirenge ya Ndego na Kabare bavuga ko bafite ikibazo cy’izuba na bo bakaba basubijwe ko harimo gushakishwa uko bahinga buhira bityo ntibahinge bategereje imvura gusa, cyane cyane mu Murenge wa Ndego.

    Naho ku borozi begereye Pariki y’Akagera ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro bavuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yabasabye gukorera inzuri zabo no kwifashisha udutimba bufata iyo sazi.

    Ati “Hari byinshi byakozwe ku buryo udutimba tuzifata kamwe kavuye ku mafaranga ibihumbi bitanu kagera ku gihumbi ku buryo byoroheye buri wese kukagura. Bakoreye inzuri zabo kuko izi sazi zikunda kwihisha mu bihuru, bakanakoresha utwo dutimba nta kibazo bagira.”

    Yabasabye kandi kwegera abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu gihe babonye itungo ryarwaye kugira ngo haramirwe ubuzima bwaryo.

    Guverineri Mufulukye kandi yishimiye ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gusoza mu Ntara y’Iburasirazuba huzuye ibyumba by’amashuri 7,058 byitezweho kugabanya ubucucike ndetse n’ingendo ndende ku banyeshuri.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/iyo-akarere-kabaye-aka-nyuma-mu-mihigo-umuturage-akwiye-kumva-ko-yabigizemo-uruhare-guverineri-mufulukye

  • Bruce Melodie yiyamye abashaka ko asobanura indirimbo ye “ikinyafu”(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike umuhanzi Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'ikinyafu' yakoranye na Kenny Sol , iyi ndirimbo yagiye igarukwaho n'abatari bake bibaza icyo yaba isobanura.Gusa kuri ubu uyu muhanzi amaze gutangaza ko nta bisobanuro yayitangaho kuko isobanutse.

    Ubusanzwe iyo umuhanzi akoze indirimbo ,aba afite ubutumwa ashaka guha abafana be ndetse byaba ngombwa akaba yayisobanura mu ruhame kugira ngo abantu bamenye byinshi biyerekeyeho.Ni muri urwo rwego Radio salus mu kiganiro cyabo 'weekend y'ibyamamare 'cyo kuri iki cyumweru bifuje kubaza Bruce Melodie igisobanuro cy'iyi ndirimbo ye gusa yanze kugira icyo abivugaho ndetse yiyama abashaka kumenya ibirenze ibyo yaririmbye.

    Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na Radio Salus muri 'weekend y'ibyamamare' yabajijwe icyihishe inyuma y'iyi ndirimbo ye benshi bagiye bavuga ko ijimije, maze Bruce Melodie asubiza agira ati:'nta bindi bisobanuro birenze navuga ,kuko indirimbo irasobanutse.Iririmbye mu Kinyarwanda cyereka utumva Ikinyarwanda ni we wabimbaza.Iyo uririmye uti 'twanyoye twasinze' ,singomba gusobanura ibyo wanyoye.Ikinyafu nacyo ngirango ni ijambo ry'ikinyarwanda ,ntakindi nabivugaho'

    Kanda kuri video hano hasi urebe indirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie na Kenny Sol:

     

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yiyamye-abashaka-ko-asobanura-indirimbo-ye-ikinyafuvideo/

  • Umugore wicuruza amagambo yavuze ubwo yerekanaga inzu y'igitangaza yujuje yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Uyu mugore mukumurika iyi nzu yasutse amarira menshi ashima Imana yamufashije muri kano kazi kabi ko gucuruza umubiri, mu magambo ye make akaba yasabye ababonye inzu yujuje ko batamwishinga kuko bihira bake dore ko anashima ko mu myaka irenga 10 akora ubu buraya atigeze yanduriramo Sida nizindi ndwara.

    Abantu benshi bashimiye uyu mugore kubera imbaraga nyinshi yakoresheje ndetse bamusaba ko yayoboka inzira y'amasengesho umuvumo yavanye mu buraya ngo utazakurikirana n'abazamukomokaho bose.

    Ikindi abantu bamushimiye nuko ntawe yigeze asaba ko nawe yakora akazi yakoze kugira ngo abe yakubaka iyi nzu,bitewe nuko nawe abizi neza ko ari akazi ko kurwana n'urupfu ndetse n'ubuzima,aho akenshi urupfu arirwo ruba rufite amahirwe menshi ku buzima bwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-wicuruza-amagambo-yavuze-ubwo-yerekanaga-inzu-y-igitangaza-yujuje