Category: Uncategorized

  • Amajyepfo: Mu munsi umwe gusa Polisi yafashe litiro zirenga 2,300 za ‘Muriture’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe Litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/amajyepfo-mu-munsi-umwe-gusa-polisi-yafashe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Santarafurika: Inyeshyamba zigaruriye umujyi wa Bangassou #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika
    Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika

    Uwo muyobozi yavuze ko ingabo za Santarafurika (FACA) zari muri ako gace zakavuyemo zihungira mu birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

    Izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibinyujije kuri Twitter zatangaje ko muri ako gace habonetse imirambo itanu y’abantu bitwaje intwaro, ntizasobanura neza uruhande babarizwamo.

    Abandi bantu babarirwa muri 15 bakomeretse bajyanywe kwa muganga n’abakozi b’umuryango w’abanganga batagira umupaka (Médecins sans frontières), nk’uko iyi nkuru ya Jeune Afrique ibivuga.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-inyeshyamba-zigaruriye-umujyi-wa-bangassou

  • Ese ibyo wifurijwe mu ntangiriro n’impera z’umwaka byose bizakubaho ? #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’uwundi abantu benshi baba bohererezanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bifurizanya umwaka mushya.

    Muri ubu butumwa haba higajemo amagambo meza, yifuriza ibyiza ubwohererejwe. Akenshi buba bugira buti 'mbaye uwa mbere ukwifurije umwaka mushya muhire, uzakubere umwaka w’amata n’ubuki umwaka w’ishya n’ihirwe kandi umwaka w’ubutsinzi.” Ibi ni nako byagenze mu mpera za 2020 no muri izi ntangiriro za 2021.

    Muri bumwe mu butumwa bwagiye bugaragara, bugaragaza ko abenshi bifurizanyaga kugira umwaka mwiza wa 2021 utandukanye n’uwa 2020 aho uyu mwaka ugaragazwa nk’umwaka mubi wabayeho mu mateka kandi uzagarukwaho mu gihe kizaza.

    Mu butumwa bwinshi buri ku mbuga nkoranyambaga umwe yagize ati” Mwaramutse family (muryango) nkunda? Munyihanganire njyewe uyu mwaka nta muntu numwe nzagira icyo nifuriza! Ushaka umwaka w’amata n’ubuki, azorore inka n’inzuki! Ushaka UBUKIRE, akure amaboko mu mufuka akore!.

    Ushaka URUKUNDO na we azabanze akunde abandi na we bazamukunda! Ushaka AMAHORO azabanze ayahe abandi nabo bazayamuha! Ushaka kugira UBUZIMA BWIZA, ashake mituweli yirinde ibiyobyabwenge akore siporo kandi yivurize ku gihe! Ushaka UBURUMBUKE azashake ifumbire. Buri wese azagere ku byo yifuza muri 2021 yabikoreye. Murakoze!”

    Ubundi butumwa twagarukaho ni ubw’uwagize ati”2020 idusigiye amateka atazibagirana ariko inadusigiye umukoro utazarangira. Mu gihe benshi duhamagarirwa gusohoza inshingano nyamukuru yo guhindurira abantu kugukiranuka; dufite n’izindi nshingano zihambaye ubuzima bwadushyizemo.'

    Muri 2020 twize byinshi: Isi ishobora kurangizwa n’abayituyemo umunsi umwe. Ikoranabuhanga ryahimbiwe guhindura byinshi mu buzima twabagamo, ariko dushobora kurikoresha ku nyungu zacu n’iz’ubwami. Dufite amahirwe yo kwihutisha umugambi w’Imana wo kugeza ubutumwa bwiza ku mahanga yose turamutse dushyize hamwe. Imana yadufunguriye imiryango tutiteguye gucamo.

    Imbaraga zacu ziratatanye mubyo twakwita byiza. Ariko ibyiza byinshi ntibisohorezwa icyarimwe. Ariko nanone 2021 irimo ubutsinzi bwinshi ku biteguye. Dusenge Imana iduhe kwitegura neza. Gushyira hamwe. Kurota ibirenze imbaraga zacu ariko mu bushake bw’Imana no kumenya balance.”

    Ubwo twasorezaho ni ubw’uwagize ati” Bavandimwe, umwe mu nshuti zanjye yagize ati 'Gukora cyane birababaza ariko birahemba. Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021. Muzakore cyane, nta kintu kizana, ntimugatakaze icyerekezo cyanyu, muzarare mutaryamye none kugira ngo muzaryame neza ejo, ntimukazigame ahubwo muzashore muzakore cyane kabone nubwo abandi baba bananiwe.

    Uzagendane n’abantu bafite imitekerereze mizima, izirengagize ibyagutsinze ejo hashize uzashyire imbaraga mu gutegura ejo hazaza hawe, uzereke buri wese ko ubuzima ari amahitamo ko atari amahirwe, uzafashe abandi kugera, kubyo bagambiriye. Kandi uzahore wibuka ko abantu bagendera hamwe ariko ko ntawe ugererayo undi, Kubw’iyo mpamvu umenye ko ejo hazaza hawe hari mu biganza byawe kandi ko Imana ikunda abakora cyane.

    Nsoza, ahari icyerekezo gushobora ni nk’itegeko. Nongere nti Umwaka mushya wa 2021.”

    Dushingiye ku butumwa twagarutseho hejuru biragaragara ko umwaka wa 2020 hari byinshi wigishije abantu cyane cyane mu bịyanye n’imitekerereze no mu mibereho ya buri munsi, aho usanga ubutumwa bwifuriza abandi umwaka mushya wa 2021 bwagiye bunashishikariza abandi kugira icyo bakora kugira ngo ibyo bifurijwe bizabagereho.

    Ibi ni nabyo byatumye nibaza ibi bibazo 'Ese koko kuba abantu bakwifurije kugira umwaka mushya muhire, umwaka w’uburumbuke, umwaka w’amata n’ubuki, umwaka w’urwunguko, umwaka w’iterambere, umwaka wo kubona ibyiza byose n’ibindi nk’ibyo bituma ubibona? Ese ni iki gituma wifurizwa ibyiza, ugahanurirwa imigisha nyamara mu mpera z’umwaka ugasanga ibyo wifurijwe ntanakimwe wagezeho?”.

    Mu buzima bwa muntu ashimishwa no kwifurizwa ibyiza, ndetse mu buzima bwa Gikristo abenshi banezezwa no kubwirwa ubuhanuzi bwizeza abantu imigisha ariko bakirengagiza ko buri mugisha wose ujyana no kubahiriza amahame y’ibyo ugomba gukora ngo ya migisha ibone kukugeraho. Nta muntu n’umwe ushobora kugerwaho n’ibyo abandi bamwifurije ntacyo yakoze kugira ngo abigereho. Muri make ntabwo byamanuka ngo bimwitureho.'

    Nubwo hari abantu bagira imitekerereze y’uko hari icyo bageraho ntacyo bakoze bakizera ibitangaza gusa ariko ibyo binyuranyije n’ukuri ku Ijambobry’Imana kuko ryo rigira riti “Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo. (Yesaya 3:10). Aha ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu wese cyane umukiranutsi w’Imana agomba gukura amaboko mu mifuka agakora kuko buri wese agomba gutungwa n’imirimo y’amaboko ye si ibyo bamwifurije cyangwa bamuhanuriye.'

    Ijambo ry’Imana kandi riduhugurira gukorana umwete umurimo wose twerekejeho amaboko tukirinda ubunebwe aho rigira riti “Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.” (Umubwiriza 9:10)

    Mu mibereho ya muntu cyane iya Gikristo, imigisha n’imivumo biragendana, biterwa n’icyo umuntu yahisemo nk’uko bigaragazwa n’Ijamba ry’Imana mu Gutegeka kwa Kabiri 28:1-45. Iyo uhisemo kumvira Imana, ukubahiriza amategeko yayo imigisha ikugeraho ariko iyo uhisemo kutumvira Imana imivumo nayo ikugeraho nk’uko ijambo ryayo ribivuga.

    'Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.

    Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho. Uzaba ikivume mu mudugudu, uzaba ikivume mu mirima. Hazavumwa igitenga cyawe n’icyibo uvugiramo. Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, no kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.

    Uzavumwa mu majya no mu maza. Uwiteka azakoherereza umuvumo no guhagarikwa umutima no kubwirwa ibyago bizaza, mu byo ugerageza gukora byose kugeza aho uzarimbukira ukamarwa vuba, aguhora ibyaha bikomeye uzaba ukoze byo kumwimura.

    Uwiteka azaguteza mugiga itakuvaho ageze aho azagutsembera, ugashira mu gihugu ujyanwamo no guhindura. Uwiteka azaguteza urusogobo n’ubuganga, n’ububyimba bwaka umuriro, n’icyokere cyinshi n’amapfa, no kuma n’uruhumbu, bizakomeka bigeze aho uzarimbukira. Ijuru ryo hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, n’ubutaka uhagazeho buzahinduke icyuma.

    Mu cyimbo cy’imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyawe umukungugu, n’umusenyi muto nk’ifu y’ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze aho uzarimbukira.'

    Mu ntangiriro za 2021, wifurijwe byinshi ariko ibizakugeraho bizaterwa n’amahitamo yawe. Niwumvira Imana uzabona imigisha nutayumvira uzagerwaho n’imivumo. Nukora cyane uzabeshwaho n’imirimo y’amaboko yawe, nudakora inzara izakwica upfane amasezerano n’ibyo bakwifurije byiza. Tukwifurije umwaka wa 2021, uzabeshwaho n’amahitamo yawe.

    Iyi nyandiko ishingiye ku mpuguro ni ibitekerezo bwite bw’umwanditsi, Urinzwenimana Mike

    Umva n’iyi nyigisho: Ibintu 7 dukwiriye gushimira Imana mu kurangiza umwaka wa 2020 – Pastor Desire H.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ibyo-wifurijwe-mu-ntangiriro-n-impera-z-umwaka-byose-bizakubaho.html

  • Papa Francis yahishuye urwibutso afite kuri Diego Maradona bahuye mbere y'uko apfa #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavuze ko uko Maradona yari umunyabugeni mu kibuga bitandukanye n'uko yitwaraga hanze yacyo.

    Papa yabwiye La Gazzetta dello Sport ko we na Diego Armando Maradona bahuriye mu munsi mukuru witiriwe amahoro [Peace Party] wateguwe na Save the Children muri 2014.

    Yagize ati 'Nahuriye na Diego Armando Maradona muri Peace Party muri 2014.Ndibuka neza cyane buri kimwe Diego yakoreye umuryango wa Scholas Occurrentes wita ku bakennye cyane ku isi.

    Mu kibuga yari umusizi,umunyabigwi ukomeye wahaye ibyishimo amamiliyoni y'abafana ba Argentina na Naples.Hanze y'ikibuga yari umugabo woroshye.'

    Papa yavuze ko icyifuzo cye muri 2021 gihuje neza nibyo Maradona yanditse ku mupira yamuhaye.

    Ati 'Icyifuzo cyanjye kiroroshye,ndabivuga mu magambo ibyari byanditse ku mupira yampaye 'Gutsindwa kwiza kurusha intsinzi yanduye'.Nibwo buryo bwiza cyane bwo kuyobora ubuzima bwawe ugahora hejuru.'

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Diego Armando Maradona, yatabarutse kuwa 25Ugushyingo 2020, ku myaka 60 azize indwara y'umutima, nyuma y'ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.

    Mu byo azahora y'ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy'isi cyo mu mwaka wa 1986 ari kumwe na Argentina aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

    Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

    Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n'amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by'amaraso byipfunditse mu mutwe we ” hématome sous-dural “, akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k'umutima.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/papa-francis-yahishuye-urwibutso-afite-kuri-diego-maradona-bahuye-bakagirana

  • Ku nshuro ya mbere Nick Minaj yerekanye umwana we w’umuhungu mu mafoto ateye ubwuzu cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Nicki Minaj bwa mbere yerekanye amafoto y'umwana we yari yaragize ibanga kuva aho yamubyariye mu mezi atutu ashize.

    Nicki Minaj
    werekanye umwana we yabyaranye n'umugabo we witwa Kenneth Petty, aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga mu mwaka wa 2019 nyuma y'uko bari bamaze igike kingana
    n'amezi 11 bakundanye.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Nicki Minaj yerekanye amafoto y'umwana we abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter. Aya mafoto ateye ubwuzu cyane  kandi yayanditseho amagambo meza arimo ashimira umwana we kuba yaramuhisemo kumubera nyina.

    Imfura ya Nicki Minaj

     

    Source : https://yegob.rw/ku-nshuro-ya-mbere-nick-minaj-yerekanye-umwana-we-wumuhungu-mu-mafoto-ateye-ubwuzu-cyane/

  • Imyaka 10 irirenze Christophe Matata yitabye Imana| Dore bimwe mu byo azibukirwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari tariki ya 03 Mutarama 2011 ubwo inkuru y'incamugongo yamenyekanaga urwo rwari urupfu rw'umuhanzi Jean Christophe Matata wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo zakunzwe n'abantu benshi. Matata, wavukiye i Bujumbura ho mu Burundi ku ya 20 Ukwakira 1960, yaguye mu bitaro by'i Cape Town muri Afurika y'Epfo aho yari yagiye gukorera igitaramo. Yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y'ibihaha.

    Jean Christophe Matata

    Bimwe mu byo Jean Christophe Matata azibukirwaho harimo indirimbo nyinshi zitandukanye by'umwihariko indirimbo 'amaso akunda', ' yakunzwe n'abantu benshi biganjemo abari mu rukundo bayikoreshaga mu guteretana ndetse n'izindi ndirimbo zitandukanye uyu muhanzi yagiye ahimba zigakundwa n'abantu batari bake. Si ibi gusa kuko uyu muhanzi wakundaga kwisekera mu buzima bwe azahora yibukirwa ku kanyamuneza kamurangaga ubwo yabaga arimo kuganira n'inshuti ze ndetse n'abamuzi bose baziko yahoranaga inseko mu maso ye. Ibihangano bya Jean Christophe Matata bizakomeza kwivugira nubwo uyu muhanzi atakiriho. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

     

     

    Source : https://yegob.rw/imyaka-10-irirenze-christophe-matata-yitabye-imana-dore-bimwe-mu-byo-azibukirwaho/

  • Maj Gen Kayanja Muhanga yashinzwe gufasha Perezida Museveni gukaza umutekano mu matora #rwanda #RwOT

    Abategetsi ba Uganda batangarije ChimpReports dukesha iyi nkuru ko Maj Gen Muhanga azaba afite inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w'imitwe ya gisirikare yashyizwe muri Kampala, kugira ngo itere ingabo mu bitugu Polisi mbere, mu gihe cy'amatora na nyuma yayo.

    Umuvugizi w'Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko biriya bikorwa byo gucungira umutekano amatora biyobowe na Polisi.

    Yagize ati: '…Nk'uko mu bizi, hari inzego nyinshi ziducungira umutekano muri iki gikorwa cy'amatora. Harimo ISO (Urwego rushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu), ESO, taskforces zihuriweho, n'abandi. Uruhare rwa Maj Gen Muhanga ni uguhuza ibikorwa by'izo nzego z'umutekano kugira ngo amatora yacu abe mu mahoro.'

    Perezida Museveni yahaye uriya musirikare ziriya nshingano, mu gihe aheruka gutangaza ko ateganya gushyira i Kampala abasirikare bagize uruhare mu kugarura umutekano muri Somalia, akaba ari bo bacunga umutekano mu gihe cy'amatora.

    Abo barimo Paul Lokech uheruka kugirwa Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zidasanzwe Ushinzwe kurinda Perezida Museveni (SFC).

    Gushyiraho abashinzwe gucunga umutekano mu gihe cy'amatora, bije nyuma y'uko mu minsi yashize muri Kampala hadutse imyigaragambyo ikomeye, nyuma y'itabwa muri yombi rya Bobi Wine na Patrick Amuriat bari mu biyamamariza kuyobora Uganda.

    Perezida Museveni mu ijambo risoza umwaka wa 2020 yagejeje ku banya-Uganda ku munsi w'ejo, yatanze imbuzi y'uko abazateza imvururu nk'uko byagenze nyuma y'itabwa muri yombi rya Kyagulanyi bazitabwaho by'intangarugero.

    Gen Muhanga wahawe ziriya nshingano yahoze ari komanda w'ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro i Mogadishu muri Somalia.

    Gen Muhanga yanabaye Umuyobozi wa Military police muri UPDF, anaba komanda wa Diviziyo ya Diviziyo ya kabiri y'ingabo za Uganda i Mbarara.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/maj-gen-kayanja-muhanga-yashinzwe-gufasha-perezida-museveni-gukaza-umutekano-mu

  • Perezida Museveni yasabye imbabazi ku bw'iyicwa rya Zebra #rwanda #RwOT

    Museveni yavuze ko Ssenyange yishwe arashwe n'abashinzwe umutekano kubw'impanuka kuwa Gatatu ushize ninjoro.

    Ati 'Nafashe icyemezo cyo gufata ikibazo cye kandi maze kumenya ko ko yishwe n'ushinzwe umutekano.'

    Museveni yakomeje agira ati ' Mumbabarire cyane, cyane kubw'ibi. Nzageza ibyo namenye byose ku muryango. Mumbabarire cyane.'

    Ssenyange nawe wari umuteramakofe, yari atuye muri zone ya St. Francis, muri Paruwasi ya Bwaise III. Museveni yavuze ko nyakwigendera yari umuyoboke wa NRM wibeshyweho ko atoza abantu bashaka guhungabanya Kampala.

    Yakomeje agira ati: 'Ubwo numvaga urupfu rwa Isaac Ssenyange alias Mando Zebra, …nahamagaye umugore we ambwira uko byagenze,'Museveni avuga ko Ssenyange yendaga guhura nawe kandi yari umuyoboke wabafashije muri byinshi.

    Umugore wa Ssenyange ngo akaba yarabwiye Museveni ko abasirikare binjiye mu rugo rwabo, ariko akabacika. Ngo yuriye urupangu agwa mu kandi gatsiko k'abasirikare bamurasa inshuro ebyiri.

    Museveni ukomeza gusaba imbabazi, yavuze ko agiye gukora iperereza nk'uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

    Zebra Ssenyange yigeze kuba kizigenza (Captain)w'ikipe y'igihugu y'umukino w'iteramakofe izwi nka nka 'Bombers', akaba azwiho kuba yarayiyoboye mu mikino ya All Africa Games ku nshuro ya 10 mu Mujyi wa Maputo, muri Mozambique mu 2011.

    Yari asigaye akorera Ishyirahamwe ry'Umukino w'Iteramakofe muri Uganda (UBF) afite inshingano zitandukanye zirimo kuba umutoza, manager ndetse akaba yari n'umuhuzabikorwa wa Zebra Boxing Club yishingiye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yasabye-imbabazi-ku-bw-iyicwa-rya-zebra

  • Bobi Wine yeruye agaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuwa Kabiri ushize ku biro bya NUP i Kamwokya muri Kampala, Robert Kyagulanyi yakoze urutonde rw'inshuti ze nka Nubian Lee, Dan Magic n'umunyamakuru Ashraf Kasirye avuga ko bagiye bakomeretswa n'abapolisi ndetse we akarokoka ha mana.

    Yagize ati 'Hakomeje kwibasira ubuzima bwanjye nk'umuntu ndetse n'ubuzima bw'abantu banyegereye mu kazi,'

    Ku Cyumweru gishize, Kyagulanyi yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza muri Lwengo, ho mu Karere ka Mpigi, nyuma y'aho Kasirye, wari mu ntambwe nkeya cyane uvuye aho Kyagulanyi yari ari, arasiwe na polisi.

    Uwo munsi kandi, umwe mu bashinzwe umutekano we witwa Francis Ssenteza, yarishwe.

    Itsinda riri gukorana na Kyagulanyi rivuga ko Ssenteza yagonzwe n'imodoka ya military police, nubwo polisi ivuga ko yahanutse ku mudoka.

    Kyagulanyi ati 'Mu cyo nizera ko hari hagenderewe ubuzima bwanjye, barashe umunyamakuru witwa Kasirye, ubu bari kwibasira abanyamakuru,'

    Yamagana ibi bikorwa by'inzego z'umutekano nk'uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga, Kyagulanyi yamaganye ibyatangajwe n'umuvugizi w'igisirikare, Flavia Byekweso, ko Ssenteza yagonzwe n'imodoka y'umuntu ku giti cye aho kuba iya gisirikare. Ati 'Baramugonze barangije banyura hejuru. Yaragonzwe yicwa ku bushake.'

    Yongeyeho ko igipolisi gikwiye kwerekana video yemeza ibyo ivuga, mu gihe avuga ko Kasirye we yabazwe neza ariko akimerewe nabi, aho abaganga bavuze ko bizamusaba ibyumweru nka bibiri kugirango yongere kuvuga no gufungura amaso.

    Kyagulanyi avuga ko ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abatavuga rumwe n'ubutegetsi by'umwihariko ishyaka NUP, bigamije kubakerereza mu kwiyamamaza ariko badateze gutezuka.

    Iyi nkuru ikomeza ivuga ko habura iminota micye ngo Kyagulanyi akore iki kiganiro, undi murinzi we witwa Ashraf Sseremba nawe yagonzwe n'imodoka itaramenyekanye ubwo yambukaga umuhanda ajya ku biro bya NUP, mu gihe igipolisi cyafunze umuhanda werekeza kuri ibi biro nta modoka zemerewe kuhanyura.

    Kuwa Kabiri, Kyagulanyi yari yatangaje ko azasubukura ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu ushize nyuma y'iminsi itatu abihagaritse, ari ko nabwo yahise afatwa asubizwa iwe mu rugo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bobi-wine-yeruye-agaragaza-ko-ubuzima-bwe-buri-mu-kaga

  • Igihugu cya Zimbabwe cyasubiye muri guma murugo ya kabiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Zimbabwe cyongeye gufata icyemezo cyo  gusubizaho icyiciro gishya cya Guma Mu Rugo, nyuma y'aho abantu 14.000 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe 400 bamaze gupfa.

    Minisitiri w'ubuzima Constantino Chiwenga, yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mutarama 2021, ko igihugu cyose kigiye gusubira mu rugo.

    Muri Werurwe 2020 iki gihugu cyari kiri muri Guma mu Rugo. Iki cyemezo gishya cyafashwe gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'iki gihugu.

    Mu gihe cy'iminsi 30 iri imbere, amateraniro y'abantu benshi ntiyemewe uretse ibyo gushyingura kandi nabyo abantu ntibagomba kurenga 30. Abantu basabwe kujya baba bari mu rugo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Amavuriro, ahacururizwa imiti na Supermarket bizakomeza gukora Nk'uko byatangajwe na Al Jazeera.

    Imibare y'abandura Covid-19 yatangiye kwikuba kuva Ukwakira 2020 bitewe n'ibiruhuko byo gusoza umwaka. Iki gihugu kigije inyuma ifungurwa ry'amashuri byari biteganyijwe muri Mutarama 2021.

    Source : https://yegob.rw/igihugu-cya-zimbabwe-cyasubiye-muri-guma-murugo-ya-kabiri/