Category: Uncategorized

  • Dore ibyiza bitangaje byo guseka! #rwanda #RwOT

    Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no kubuzima bwacu.

    Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibintu byiza 9 byo guseka

    1.Iyo umuntu asetse, umubiri ukora imisemburo irwanya siterese (stress) bityo yaba useka cyangwa abamwumva bakamererwa neza.

    2. Guseka bituma imitsi ikora neza bityo amaraso agatembera neza maze n'umubiri ukinjiza umwuka mwiza (oxygen) muburyo buhagije.

    3. Nkuko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, guseka byongera abasirikare b'umubiri by'umwihariko mumyanya y'amazuru ndetse no munzira zose z'ubuhumekero.

    4. Guseka igihe gihagije burya bituma imitsi igera kuri 17 yo mumaso imererwa neza kuburyo bingana nokuyikorera masaje (Massage)

    5. Burya kandi guseka bikongerera icyizere kuko abatari bake bifuza gukurikirana ibirimo kugusetsa.

    6. Guseka ubikuye kumutima kandi wirekuye bituma wumva uruhutse kandi umubiri ukagira imbaraga.

    7.Guseka bituma umubiri ukora umusemburo ugabanya ububabare bw'umubiri.

    8. Guseka ntibisaba igishoro nakimwe ahubwo ni impano y'ubuntu mubuzima.

    9. Guseka byongera ubwiza bwo mumaso y'useka bigatuma arushaho gukundwa n'abamukikije.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/dore-ibyiza-bitangaje-byo-guseka/

  • Impamvu nta mukobwa wiyubaha ukwiye koherereza umusore/umugabo amafoto y’ubwambure bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvuduko w'iterambere ry'isi uri kugenderaho ujyana nuw' ikoranabuhanga muri rusange. Muri iki gihe telefoni zigezweho zifasha abantu mu itumanaho zigenda ziyongera. Gusa akenshi usanga abakobwa bazikoresha nabi bikaba byabakururira kugwa mu rwobo batazapfa bikuyemo cyangwa bakagira igisebo ubuzima bwabo bwose .

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu 7 nta mukobwa wiyubaha cyangwa wubaha ubuzima bwe, uretse no koherereza umusore amafoto y'ubwambure bwe , ntanukwiriye kwifotora cyangwa gufotorwa amafoto agaragaza ubusa bwe.

    1.Ni umuco w'amahanga

    Kwigana iby'ahandi si bibi ariko icya ngombwa ni uguhitamo ibidufitiye akamaro atari ugupfa kwakira ibije byose.Kwifotoza amafoto y'ubwambure si indagagaciro z'umunyarwandakazi ahubwo ni umuco abantu bagiye bigana abazungu. Mbere yo kubyigana buhumyi, banza upime ku munzani inyungu wakuramo uzigereranye n'ingaruka mbi zishobora kukugeraho igihe byaba bihindutse uko utabiteganyaga.

    2.Ifoto ntisaza

    Tugarutse ku ngingo ya mbere, hari igihe ukundana n'umusore bikaba ngombwa ko mutandukana bitewe n'impamvu zinyuranye , ntimubane ngo mushinge urwanyu.
    Iyo mutandukanye, bishyira kera ugashaka undi musore mukundana byarimba mukabana. Ya mafoto woherereje umusore cyangwa abasore mwakundanaga ashobora kugusenyera urugo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Tekereza uko byagenda warubatse urugo, mubanye neza n'umugabo,warabyaye uri umugore wizihiye urugo , hanyuma ya mafoto yawe wambaye uko wavutse akerekwa umugabo wawe?

    Urwo rugo rwazongera kugarukamo amahoro? Si ikimenyetso gifatika se ko wahoze ufite ingeso y'ubusambanyi nubwo waba ntayo wigeze? Icyizere yakugiriraga cyaba kigikomeje?Abana bawe bayabonye babifata gute?Waba ukiri umubyeyi bubaha kandi baha agaciro?

    3.Mwene aya mafoto ashobora kubonwa n'utabigenewe

    Telefoni, mudasobwa cyangwa ahandi hose wayabikwa bishobora gutakara cyangwa bikibwa. Ese nyuma yo gutakaza kimwe muri ibi tuvuze amafoto yawe azagarukira he? Ese uwo wayoherereje we kubw'ibyago bimugendekeye gutya, byagenda gute?

    Uretse kwibwa cyangwa gutakara, hari igihe umusore woherereje amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kuyirambika akaba yabonwa n'undi cyangwa nawe akayiyoherereza.

    Uretse nibyo kandi umusore mukundana agira inshuti abwira amabanga ye yose, amafoto yawe ashobora kuba yarayeretse bagenzi be nabo bakaba bazi ubusa bwawe. Ese utekereza ko bazongera kukubaha nkuko babigiraga?

    4.Urukundo mukundana rudasanzwe uyu munsi ejo rwayoyoka, akakwandagaza

    Nubwo muri iyi minsi mufitanye urukundo rubagurumanamo ndetse rufite ubugi butyaye cyane , ariko ejo cyangwa ejo ubundi mushobora gutandukana n'umusore mukundana ubu bitewe n'impamvu zinyuranye. Buri wese agira uko yakira igikomere cyo gutandukana n'umukunzi we. Kukwihimuraho agashyira amafoto y'ubwambure bwawe kukarubanda ni kimwe mubyo yakora utigeze utekereza mbere yo kuyohereza.

    5.Amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kugushyira muri gereza, kugusibira amayira no kukwangiriza isura muri rubanda

    Nta kintu cyiza kuri iyi si nko gukundana n'umusore , nawe akakugaragariza amarangamutima nkuko ubigira. Umuntu ahinduka nk'ikirere, hari igihe wa musore ashobora kwiga imico mibi ubona utakwihanganira bikaba ngombwa ko mutandukana.

    Kuba waramuhaye amafoto yawe wambaye ubusa, ashobora kubigira igikangisho, bityo mugakomeza gukundana kubwo kubura uko ugira,ukaba udatandukanye cyane n'umuntu uri muri gereza.

    Amafoto agaragaza ubusa bwawe , igihe agiye kukarubanda ashobora kugusibira amayira nko mu kuba wabona akazi keza kagendanye n'ibyo wize cyangwa se bikaba byakwangiriza isura yawe mu muryango wawe, mubo mukorana, n'ahandi.

    6.Ushobora gusabwa ingurane y'amafaranga cyangwa kuryamana n'uwo utatekereje

    Ni benshi mu bakobwa bagiye batakaza mwene aya mafoto, hanyuma bagashozwa ku nkeke nuyafite zo gutanga ingurane y'amafaranga menshi cyangwa ikindi kiguzi. Uretse nibyo kandi hari igihe umusore cyangwa umugabo agusaba ko mwaryamana kugira ngo akomeza kukubikira ibanga , kubera gusa ifoto wifotoye cyangwa wafotowe ntawe ugushyizeho agahato.

    7.Kumwoherereza amafoto y'ubwambure bwawe sibyo bigaragaza urukundo

    Nubwo benshi mu bakobwa boherereza abasore amafoto bambaye uko bavutse mu rwego rwo kubashimisha no kubagaragariza urukundo, iki si cyo kimenyetso cyatuma ugaragariza umusore ko umukunda. Nubwo yabigusaba inshuro 100 ukwiriye kumwumvisha ko ubwambure bwawe atari cyo kigaragaza igipimo cy'urukundo umukunda,ko kandi niba akubaha , akwiriye kumva ubusobanuro bwawe.

    Abwirwa benshi akumva beneyo. Izi ni zimwe mu mpamvu nta mukobwa (udacuruza ubwambure bwe cyangwa ngo abe yicuruza) ukwiriye kwifotoza ifoto igaragaza ubwambure bwe.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/impamvu-nta-mukobwa-wiyubaha-ukwiye-koherereza-umusore-umugabo-amafoto-yubwambure-bwe/

  • Ishusho y’imyaka ibiri Louise Mushikiwabo amaze yicaye mu ntebe y’ubuyobozi bwa OIF – #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba waramumenye nk’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Itangazamakuru cyangwa se uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda ariko magingo aya ni we uyoboye OIF, umuryango uhuriyemo ibihugu 88 bikoresha Igifaransa lku Isi.

    Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, mu Nteko Rusange ya 17 ya OIF yateranye ku wa 12 Ukwakira 2018 i Yerevan muri Armenia.

    Uyu munyepolitiki wabaye umunyamabanga wa kane wa OIF yatorewe manda y’imyaka ine, asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

    Kuva ku wa 3 Mutarama 2019, ubwo yageraga mu biro bya OIF biri ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Paris mu Bufaransa, Mushikiwabo yinjiranye imigambi mishya yamusabaga ingufu nyinshi kuko yagombaga guhindura isura y’uyu muryango nyuma y’uko Michaëlle Jean yari awusimbuyeho yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango mu nyungu ze bwite.

    Mu migabo n’imigambi yatangiranye kandi harimo guteza imbere ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga no guha ururimi rw’Igifaransa agaciro rukwiriye.

    -  Yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye mu nzego za OIF

    Ku wa 22 Ugushyingo mu 2019, Mushikiwabo yemeje impinduka mu bayobozi bakuru mu ngeri zitandukanye z’uyumuryango aho yahereye kuri bamwe mu bari barashyizweho n’uwo yasimbuye, Michaëlle Jean.

    Aha twavugamo nka Nita Deerpalsing wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bigamije iterambere. Nita asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Birwa bya Maurice.

    Izi mpinduka zakozwe kandi zasize hakuweho uwari ushinzwe Iterambere ry’Ururimi rw’Igifaransa muri uyu muryango, Youma Fall n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Nicodème Adzra.

    Mushikiwabo yahagaritse kandi Alioune Koné wari Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Abakozi na Narjess Saidane wari uhagarariye OIF muri Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu mpera za 2019, Georges Nakseu Nguefang yahinduriwe imirimo muri OIF aho yakuwe ku mwanya w’ushinzwe Ibikorwa bya Politiki akagirwa uhagarariye uwo muryango muri Loni i Genève. Hanabaye impinduka kandi zasize hirukanwe Éric Adja wari waragizwe na Michaëlle Jean Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Uburengerazuba nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idahwitse.

    Magingo aya Mushikiwabo akorana na Nyaruhirira Désiré nk’umujyanama we, banakoranye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda aho n’ubundi Nyaruhirira yakoraga imirimo nk’iyo.

    Mu bindi bikorwa byaranze ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo harimo gukingurira Igifaransa ku rubyiruko Nyafurika, guharanira kubyutsa ikoreshwa ry’uru rurimi rukagera no mu nsisiro, kurema icyizere cyuzuye cy’abaterankunga bakoresha Igifaransa nk’uko byagaragajwe na Colette Braeckman mu kimanyakuru “Le Soir” cyo ku wa 26 Mata 2019.

    -  Mushikiwabo yashyize ijisho kuri Afurika

    Manda ya Mushikiwabo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye nubwo mu mwaka we wa kabiri, ibikorwa bya OIF byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    Nyuma y’uko COVID-19 itangiye gutanga agahenge, Mushikiwabo yakoze ingendo zitandukanye mu bihugu birimo ibya Afurika aho bagiranye ibiganiro, bamushimira imbaraga yashyize mu guhindura OIF.

    Mu ngendo yakoze harimo izo yakoreye muri Brazzaville ku wa 25 Ukwakira 2020; aho yahuye n’abanditsi bo muri Congo bari bayobowe na Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni, Dieudonné Moyongo.

    Mu bakuru b’ibihugu yahuye na bo harimo Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, wamwakiriye ku wa 26 Ukwakira 2020. Ikiganiro cyabo cyibanze ku mishinga yagutse muri Francophonie, irimo kongerera abagore ubushobozi, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije by’Ikibaya cya Congo n’Ururimi rw’Igifaransa.

    Mushikiwabo yanahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wamuganirije ku myiteguro y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Radio y’Urubyiruko rwo mu Gace ka Sahel.

    Ku wa 27 Ukwakira 2020, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byibanze ku mikino ihuza ibihugu byibumbiye muri OIF izabera i Kinshasa mu 2022.

    Mushikiwabo kandi hamwe n’umuryango ayoboye wa Francophonie yafashe iya mbere mu gushakira inkunga abagore b’Abanyafurika bagizweho ingaruka na COVID-19 aho ku ikubitiro hatanzwe miliyoni eshatu z’amayero, akabakaba miliyari 3 Frw.

    Haracyakomeje gushakishwa uburyo iyo nkunga yakongerwa mu rwego rwo gufasha imishinga 1400 OIF yakiriye iturutse mu bihugu bya Afurika, Liban na Haiti. Ni inkunga ikomeje gukusanywa binyujijwe mu kigega cya ‘La Francophonie avec Elles’’, cyashyiriweho gufasha abagore bagizweho ingaruka na COVID-19 muri rusange.

    Umuyobozi wa OIF, Louise Mushikiwabo, yakomeje gushishikariza imiryango itegamiye kuri leta, abaturage bafite ubushake, imiryango mpuzamahanga, za leta na za guverinoma gushyigikira iki kigega.

    Abinyujije muri ‘Jeune Afrique’ Mushikiwabo yagaragaje ko abagore bagira ubwitange buhambaye, bitangira imiryango yabona sosiyete muri rusange, ko bahora bashyira imbaraga mu gushakira ibyiza ababegereye no gutuma babaho batekanye.

    Yagize ati “Aba ba rwiyemezamirimo b’abagore, abanyabugeni, abahinzi, aba bakobwa bato bavuye mu ishuri bari guhura n’ingaruka zikomeye za Covid-19. Ntibashoboye kugira aho bajya, kugurisha ibicuruzwa byabo cyangwa kurangura, abenshi muri bo batakaje aho binjirizaga ntibabashije kubona serivisi z’ibanze cyangwa gho hajyeho ingamba zo kubafasha.”

    Abagore ni bo bagize 70 % y’abakora mu nzego z’ubuzima ku isi yose ndetse Mushikiwabo abagaragaza nk’abahora ku murongo w’imbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo.

    Mushikiwabo Louise yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye

    Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso

    Mushikiwabo yashimye Perezida Tshisekedi aho igihugu kigeze cyitegura imikino ya Francophonie

    Mushikiwabo Louise aganira na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno

    Louise Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique byagarutse ku myiteguro y’amatora muri iki gihugu

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-imyaka-ibiri-louise-mushikiwabo-amaze-yicaye-mu-ntebe-y-ubuyobozi-bwa

  • Ikipe ya PSG yagaragaye mu mwambaro uvuga ibyiza by'u Rwanda ubwo berekwaga umutoza mushya #rwanda #RwOT

    kuri iki cyumweru ikipe ya paris saint Germain yaserutse mu mwambaro wanditse ho Visit Rwanda ubwo barimo berekwa umutoza mushya w'iyi kipe.

    Mauricio Pochettino agiye kuyobora PSG asimbuye Thomas Tuchel uherutse kwirukanwa.

    u Rwanda rufite ubufanye na PSG mu gutuma abakurikira iyi kipe bamenya ibyiza by'i Rwanda mu rwego rwo kongera abitabira ubukerarugendo ndetse no kumenya ibyiza bikorerwa mu Rwanda,Made In Rwanda.

    Nkuko bikubiye mu masezerano y'impande zombi nuko ikawa n'icyayi cy'u Rwanda aribyo byonyine byifashishwa muri Parc des Princes,ubu bufatanye kandi buvuga ko mu gihe cy'imyitozo,ndetse no ku mukino wose wa ekipe abakinnyi bambara imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda haba no kuri stade y'iyi kipe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/ikipe-ya-psg-yagaragaye-mu-mwambaro-uvuga-ibyiza-byu-rwanda-ubwo-berekwaga-umutoza-mushya/

  • Ubusinzi n’itabi byaba ari byo byatumye Ndatimana Robert wafatwaga nk’umucunguzi muri Sunrise FC yisanga hagati nk’ururimi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunayrwanda ukina mu kibuga hagati, Ndatimana Robert bivugwa ko kubera ubusinzi n’itabi byamunaniye kureka, byatumye ubu yibaza aho azerekeza, ni mu gihe Sunrise nta gahunda ifite yo kumugarura mu kazi.

    Ndatimana Robert yinjiye muri Sunrise FC umwaka ushinze wa 2019 mu mpera zawo, ayisinyira imyaka 2 y’amasezerano.

    Kuva yagera muri iyi kipe ni umukinnyi wagiye ugaragaza imyitwarire mibi bakomeza kwimwihanganira kuko umutoza Moses Basena yamubanagamo impano idasanzwe.

    Ikibazo cya Sunrise na Ndatimana cyabaye kibi kurushaho ubwo iyi kipe yatumizagaho abakinnyi muri Nzeri ngo bagaruke mu kazi ariko we ntagaruke, mu Kwakira 2020 ubwo abandi bari batangiye umwiherero ndetse banapimwe icyorezo cya Coranavirus uyu musore nabwo ntiyapimwe kuko atigeze azira rimwe n’abandi.

    Umwe mu bakinnyi baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI bakinanaga n’uyu musore ariko akaba atifuje ko amazina ye atanazwa, yavuze ko iyi myitwarire yababaje ubuyobozi bw’ikipe bufata umwanzuro wo kumusezerera, ubwo yazaga akaba ari bwo yabwiwe ko atajya mu bandi adapimwe, ajya kwipimisha ariko ubwo yazanaga ibisubizo ntiyemerewe kwinjira mu bandi.

    Ibi byose ngo bikaba bifatanye isano n’ubisinzi ndetse n’itabi byamunaniye kureka dore ko yari amaze kwandika amabaruwa agera muri 3 asaba imbabazi z’iyi myitwarire mibi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari umwe mu bakinnyi umutoza Moses Basena yashakaga kubakiraho mu kibuga hagati we na kapiteni w’iyi kipe, Kawunga bityo umugande Manjanjaro bakaba bamurekura bitewe n’umubare w’abanyamahanga.

    Ariko bitewe n’imyitwarirere ye mibi, uyu mukinnyi amakuru ahari ni uko iyi kipe yahisemo kuba yatandukana nawe, ubu akaba atazi aho ashobora kwerekeza ndetse ku giti cye akaba atabyemera dore ko banamuhaye ibaruwa isesa amasezerano kuko atubahirije ibyo bumvikanye akanga kuyakira.

    Ndatimana Robert yakiniye ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye ndetse akaba yari mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Police FC na Bugesera FC.

    Ndatimana Robert ntabwo ibye na Sunrise FC bimeze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubusinzi-n-itabi-byaba-ari-byo-byatumye-ndatimana-robert-wafatwaga-nk-umucunguzi-muri-sunrise-fc-yisanga-hagati-nk-ururimi

  • Icyo Kagere Meddie avuga ku mugabo ukomeje kuvuga ko ari we se #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC, avuga ko Vedasto Katologi ukomeje kuzenguruka ibitangazamakuru bya Tanzania avuga ko ari we se, atari byo ndetse ko atanamuzi.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 2 Mutarama 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 60 yumvikanye bwa mbere mu bitangazamakuru bya Tanzania avuga ko ari we se wa Kagere Meddie.

    Avuga ko yanagerageje kuvugana na Kagere akamwemerera ko azamwoherereza itike akajya kumureba ariko ntabikore agahitamo kujya kumwirebera n’ubwo batabonanye.

    Ati“nyuma y’uko Meddie agiye muri Simba nakiriye amakuru avuye mu bantu batandukanye cyane ko njye imipira ntiyirebaga, bambwira ko dusa ntangira kuyireba kubera umwana wanjye(Kagere). Kagere naramuvugishije ambwira ko azanyoherereza itike nkaza kumureba ariko yageze aho aranyihorera nanamuvigisha ntansubize.'

    'Nashatse tike nza Dar es Salaam kugira ngo mbonane na we, nabonanye na manager wa Simba SC arambwira ngo Kagere yavuze ko nta bavandimwe afite Tanzania, abavandimwe be baba Afurika y’Epfo.'

    Mu kiganiro kigufi Meddie Kagere yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko uwo mugabo ntawe azi, no kuvugana nawe batigeze bavugana nk’uko yabitangaje.

    Ati“Ntawe nzi. Ibyo byo kuvugana nawe ntabwo byigeze bibaho arabeshya. Ni uguhimba inkuru bidafite aho bishingiye.”

    Meddie Kagere yivugira ko uyu mugabo uvuga ko ari se atamuzi

    Mu mvugo ya Katologi Vedasto yumvikanamo ububeshyi no kwinyuramo

    Iyo wumvise ikiganiro yatanze, uyu mugabo avuga ko atazi ndetse atanibuka izina rya nyina wa Kagere bamubyaranye ngo uretse kuba ari umugandekazi.

    Iki benshi bagifashe nko kubeshya kuko atari ikintu cyapfa gushoboka ko yamwibagirwa cyane ko inshuro ya nyuma baherukana yari yamubwiye ko amutwitiye umwana.

    Ikindi kandi abakurikiranye ibiganiro Kagere Meddie yagiye atanga byerekeye uyu buzima bwe bwite n’ubwo atari byinshi, uyu rutahizamu yivugira ko ari umuhungu wa Hadji Mohammed Kagere Rubega, papa we akaba ari umugande (bitandukanye cyane n’ibyo uwo mugabo wo muri Tanzania avuga).

    Vedasto Katologi ubwe yitangarije ko atajyaga akurikirana ibintu by’umupira ndetse abyinjiyemo vuba nyuma yo kumenya ko Kagere ari umwana we, gusa iyo ikiganiro kigeze hagati avuga yari asanzwe areba umupira ndetse ari umufana wa Simba SC.

    N’ubwo umuntu atabishingiraho cyane ariko avuga ko Meddie Kagere yavutse 1984, nyamara we mu byangombwa bye bigaragara ko yavutse mu 1986.

    Katplogi avuga ko ari we se wa Meddie Kagere

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere Meddie ni muntu ki? Yahuriye he na nyina?

    Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera akarere ka Bukoba, yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1960. Afite abana babiri ariko akaba atabana na nyina wabo.

    Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba(ari we avuga ko ari nyina wa Kagere), avuga ko bagiye mu rukundo mu gihe cy’ukwezi kumwe kuko yari avuye Dodoma aje iwabo mu kiruhuko cy’akazi.

    Muri icyo gihe cy’ukwezi bamaranye yamubwiye ko ashobora kuba afite inda ye, icyo gihe ngo iminsi yo gusubira ku kazi yari igeze asubira mu kazi amusigaho ndetse ntiyongera kuvugana na we kuko na telefoni icyo gihe ntazari zihari.

    Akomeza avuga ko atigeze yongera kuvugana na we kugeza ubwo Kagere aje muri Tanzania gukinira Simba SC, abantu bakamubwira ngo hari umukinnyi waje muri Tanzania basa cyane, akababwira ko bidashoboka ndetse ko atajya areba ibintu by’umupira.

    Bamubwira kuwukurikira akareba kuko bishoboka ko yaba ari n’umwana we kuko basa cyane, nibwo yatangiye gukurikirana na we asanga koko basa, abantu bamugira inama yo kuba yajya kumureba.

    Bamubwiye ko ashobora kuba yarahuye na nyina wa Kagere akaba arimo abibahisha, we ababwira ko hari umukobwa w’umugande bakundanyeho ariko atamwibuka, bamugira inama yo kuririra kuri icyo kintu akajya kureba Kagere Meddie.

    Ahamyaka ko yavuganye na Kagere akamubwira ko azamwoherera itike akaza kumureba ariko ntabikore we agakeka ko ari ukubera akazi kenshi, nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kumureba akabonana n’ubuyobozi bwa Simba SC ariko Kagere ntibabonane.

    Meddie Kagere asaba abantu kudaha agaciro ibikomeza kuvugwa n’uyu mugabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/icyo-kagere-meddie-avuga-ku-mugabo-ukomeje-kuvuga-ko-ari-we-se

  • James & Daniella batangiranye 2021 indirimbo nshya ‘Nzakugezayo’ yishimiwe cyane n’abakunzi babo-VIDEO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 ubwo benshi bari kwishimira umwaka mushya wa 2021, itsinda James & Daniella ryamenyekanye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’ ryageneye abakunzi baryo n’abakunda izihimbaza Imana impano y’indirimbo nshya bise ‘Nzakugezayo’ yatunganyijwe na Ikhrisau mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Doux (Pray Visual).

    Nzakugezayo’ ni indirimbo ifite iminota 5 n’amasegonda 09. Yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo. Nk’uko James na Daniella babitangarije abakunzi babo, iyi ndirimbo yabo nshya bayanditse bisunze ibyanditswe bitandukanye byo muri Bibiliya birimo; 1 Yohana 5:13, havuga ngo “Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho”.

    James na Daniella basohoye indirimbo nshya bise ‘Nzakugezayo’

    Bisunze kandi icyanditswe kiri mu Abafilipi 1:6 havuga ngo “Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo”.

    Aba baririmbyi babaye abambere mu bahanzi batangiye umwaka mushya bashyira hanze indirimbo nshya. Ni nyuma kandi y’uko umwaka ushize babaye abahanzi bakoze igitaramo bwa nyuma mbere y’uko ibitaramo byose bihagarikwa mu Rwanda mu kwirinda Coronavirus.

    Benshi mu babonye iyi ndirimbo bayishimiye cyane, bavuga ko ibafashije gutangira neza umwaka wa 2021. Mu butumwa banyujije kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo, uwitwa Zitoni Luckman yagize ati “Muhabwe umugisha, indirimbo nziza yo gutangira 2021, ni nziza ku miryango”. Fabrice Byishimo Mohorana yagize ati “Imana izatugezayo amahoro rwose. Imana ikomeze kubaha umugisha James & Daniella”.

    Rwigimba Christelle yagize atu “Murakoze cyane kongera kudutangiza umwaka mu Mwuka Wera ni ukuri Imana isubize ibyifuzo byanyu kandi mugire umwaka mushya muhire. Romeo Munyaneza ati “Ndabakunda cyane James na Daniellab, Imana izabongerere amavuta muri 2021, kandi indirimbo ni nziza cyanee”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NZAKUGEZAYO’ YA JAMES & DANIELLA

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/James-Daniella-batangiranye-2021-indirimbo-nshya-Nzakugezayo-yishimiwe-cyane-n.html

  • Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa w'ikizungerezi uri mu rukundo na Kylian Mbappe (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe ari mu rukundo n'umukobwa wuburanga witwa Alicia Aylies wanabaye Miss France 2017.

    Uyu mukunzi wa Mbappe yitabiriye irushanwa rya Miss France

    The Sun itangaza ko uyu mukobwa w'imyaka 22 y'amavuko yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yajyaga gushyigikira umukunzi we mu gikombe cy'isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya ndetse yamuteye amahirwe kuko bacyegukanye.

    Uyu mukobwa kandi asanzwe ari n'umunyamideli aho yitabiriye ibirori bitandukanye byo kuyimurika birimo na Paris Fashion Week 2018 aho yahacanye umucyo.

    Source : https://yegob.rw/ihere-ijisho-uburanga-bwumukobwa-wikizungerezi-uri-mu-rukundo-na-kylian-mbappe-amafoto/

  • Rusizi: Babiri bafashwe bakekwaho gukora inyandiko mpimbano z'imodoka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite izo mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana umwe mu bafashwe.

    CIP Karekezi yagize ati 'Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata umwe tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na mugenzi we bikekwa ko ari nawe uzicura. Uwafashwe mbere avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.'

    CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w'umwiganano w'umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

    Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

    Ibyo byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k'Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy'umwaka umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n'izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

    Yagize ati 'Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kujya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk'ibi ngo bireke kumenyekana.'

    Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo yagaragajwe hejuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-babiri-bafashwe-bakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka