Category: Uncategorized

  • Inyungu ku bitabiriye Expo 2020 yaragabanyutse kubera ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi ngo byatumye Imurikagurisha ry’uyu mwaka ritagira icyashara nk’icyari gisanzwe, ndetse abacuruzi babishingira kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byakumiriwe kandi byari muri bimwe byatumaga babona ababagana, hakiyongeraho no kuba isaha ya saa kumi n’ebyiri yari yashyizweho yo kuba bamaze gufunga ibikorwa byabo yarabakomye mu nkokora igakumira bamwe mu bakiriya babagana.

    Kalisa Umri ni Umunyarwanda witabiriye Imurikagurisha rya 2020, aho yamurikaga ibijyanye n’imitako, yavuze ko amasaha yari yagenwe yo guhagarika ibikorwa yakumiriye ababagana kuko igihe ababagana bagakwiye kuza bava mu kazi basangaga imiryango ifunze.

    Yagize ati ”Amasaha abakiriya bakabaye baza bagahaha cyangwa bakareba n’ibyo bicuruzwa ni bwo bataha mu ngo zabo”.

    Yongeyeho ati ”Mu by’ukuri iyi ni yo Expo itaragenze neza ugereranyije n’izindi zabanje. Abacuruza mu buryo bwo kwishyura ikibanza cyo gukoreramo (Stand) barahombye cyane kuko niba wenda barateganyaga gukuramo nka miliyoni 10 Frw, ugakuramo nk’ebyiri, ikibanza waragikodesheje nka miliyoni zirindwi, urumva ni ikibazo gikomeye”.

    Manirareba Theophile ukorera Ikigo gicuruza telefoni cya TECHNO nawe yavuze ko kuba barafungaga saa kumi n’ebyiri byatumye abitabira bagabanuka.

    Ati ”Muri rusange ubwitabire bwabaye buke ariko kugeza ubu ababashije kuza barebye ibyo dukora bamwe baranahaha. Ntabwo byagenze neza nk’umwaka wari wabanje, ariko ntabwo twavuga ko byagenze nabi ugereranyije n’ibihe twari turimo”.

    Yongeyeho ko kuba hari bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byakururaga abaryitabira byakumiriwe, biri mu byatumye rititabirwa uko bikwiriye.

    Ati ”Abantu benshi bakunda imyidagaduro, tujya ahantu ari byo tugiye kureba kenshi, urumva kuba imyidagaduro itari irimo cyangwa imikino y’abana byatumye wa mubare wazaga, ukajya n’ahandi kureba abaje kumurika, uwo mubare ntabwo waje nk’uko byari byitezwe”.

    N’ubwo aba bacuruzi bagaragaza imbogamizi zitandukanye, bishimira imbaraga zashyizwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavrus.

    Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Ntagengerwa Theoneste, we ntiyemeranya n’abavuga ko bahuye n’igihombo ku buryo babishyira ku rugaga rw’abikorera, akavuga ko hari bamwe batahombye ndetse ko hari bamwe batangiye kugura imyanya y’imurikagurisha ry’umwaka utaha.

    Ati ’’Nkurikije n’abo twaganiriye n’uburyo byagenze, ntawavuga ko hari abahombye bavuga ko bava mu bucuruzi kuko n’ubwo mu minsi ya mbere hari abavugaga ko nta bantu barimo bacuruza, nk’ubu ugeze mu masaha ya nyuma hari ibyo usanga byashizeho [kuko] byaguzwe“.

    Yakomeje agira ati ”Abagize ibibazo ni abari mu myidagaduro n’ibyo kunywa, ariko na bo twagiye dukorana bose twaraganiriye ntawe ufite ikibazo cyo kuba yarahombye ngo PSF yaramuhombeje. Ashobora kuba yarungutse make ariko ntabwo yahombye”.

    Imurikagurisha rya 2020 ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 382, barimo 73 baturutse mu mahanga, rikaba ryarabaga ku nshuro ya 23. Ryasojwe tariki 31 Ukuboza 2020 nyuma y’ibyumweru bitatu ryari rimaze riba.

    Abitabiriye ibikorwa bya Expo 2020 bavuga ko icyashara cyari hasi ugereranyije n’imyaka yabanje

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-expo-2020-barataka-ibihombo

  • Miss Mutesi Jolly yavuze indirimbo 10 zamunyuze muri 2020 #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yatangaje indirimbo 10 zamufashije bituma asoza umwaka wa 2020 neza.

    Mu ndirimbo zamushimishije muri 2020, ni indirimbo zose z’abahanzi nyarwanda nta n’imwe y’inyamahanga irimo.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje izi ndirimbo, akaba ari indirimbo n’ubundi zisanzwe zikunzwe, zaririmbwe n’abahanzi b’ibyamamare nyarwanda.

    Ni urutonde rugaragaraho abahanzi nka The Ben, Bruce Melodie, Meddy, Riderman, Knowless n’abandi.

    Indirimbo 10 z’abahanzi nyarwanda zakunzwe na Miss Mutesi Jolly

    1:katerina by @BruceMelodie
    2:vazi by @TheBen250
    3:my love by @tomclosetweets
    4:mambata by @RidermanRiderzo
    5:nyigisha by @Knowless1butera
    6:Zoli by @nel_ngabo7:nahawe ijambo by vestine and Dorcas
    8:Dusuma by @Meddyonly ft @OtileBrown
    9:umusaza by bulldog
    10:imbaraga by @charlynanina_rw

    Miss Mutesi Jolly yaryohewe n’indirimbo nyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/miss-mutesi-jolly-yavuze-indirimbo-10-zamunyuze-muri-2020

  • Inyungu ku bitabiriye Expo 2020 yaragabanyutse kubera ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi ngo byatumye Imurikagurisha ry'uyu mwaka ritagira icyashara nk'icyari gisanzwe, ndetse abacuruzi babishingira kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byakumiriwe kandi byari muri bimwe byatumaga babona ababagana, hakiyongeraho no kuba isaha ya saa kumi n'ebyiri yari yashyizweho yo kuba bamaze gufunga ibikorwa byabo yarabakomye mu nkokora igakumira bamwe mu bakiriya babagana.

    Kalisa Umri ni Umunyarwanda witabiriye Imurikagurisha rya 2020, aho yamurikaga ibijyanye n'imitako, yavuze ko amasaha yari yagenwe yo guhagarika ibikorwa yakumiriye ababagana kuko igihe ababagana bagakwiye kuza bava mu kazi basangaga imiryango ifunze.

    Yagize ati 'Amasaha abakiriya bakabaye baza bagahaha cyangwa bakareba n'ibyo bicuruzwa ni bwo bataha mu ngo zabo'.

    Yongeyeho ati 'Mu by'ukuri iyi ni yo Expo itaragenze neza ugereranyije n'izindi zabanje. Abacuruza mu buryo bwo kwishyura ikibanza cyo gukoreramo (Stand) barahombye cyane kuko niba wenda barateganyaga gukuramo nka miliyoni 10 Frw, ugakuramo nk'ebyiri, ikibanza waragikodesheje nka miliyoni zirindwi, urumva ni ikibazo gikomeye'.

    Manirareba Theophile ukorera Ikigo gicuruza telefoni cya TECHNO nawe yavuze ko kuba barafungaga saa kumi n'ebyiri byatumye abitabira bagabanuka.

    Ati 'Muri rusange ubwitabire bwabaye buke ariko kugeza ubu ababashije kuza barebye ibyo dukora bamwe baranahaha. Ntabwo byagenze neza nk'umwaka wari wabanje, ariko ntabwo twavuga ko byagenze nabi ugereranyije n'ibihe twari turimo'.

    Yongeyeho ko kuba hari bimwe mu bikorwa by'imyidagaduro byakururaga abaryitabira byakumiriwe, biri mu byatumye rititabirwa uko bikwiriye.

    Ati 'Abantu benshi bakunda imyidagaduro, tujya ahantu ari byo tugiye kureba kenshi, urumva kuba imyidagaduro itari irimo cyangwa imikino y'abana byatumye wa mubare wazaga, ukajya n'ahandi kureba abaje kumurika, uwo mubare ntabwo waje nk'uko byari byitezwe'.

    N'ubwo aba bacuruzi bagaragaza imbogamizi zitandukanye, bishimira imbaraga zashyizwe mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavrus.

    Umuvugizi w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF, Ntagengerwa Theoneste, we ntiyemeranya n'abavuga ko bahuye n'igihombo ku buryo babishyira ku rugaga rw'abikorera, akavuga ko hari bamwe batahombye ndetse ko hari bamwe batangiye kugura imyanya y'imurikagurisha ry'umwaka utaha.

    Ati ''Nkurikije n'abo twaganiriye n'uburyo byagenze, ntawavuga ko hari abahombye bavuga ko bava mu bucuruzi kuko n'ubwo mu minsi ya mbere hari abavugaga ko nta bantu barimo bacuruza, nk'ubu ugeze mu masaha ya nyuma hari ibyo usanga byashizeho [kuko] byaguzwe'.

    Yakomeje agira ati 'Abagize ibibazo ni abari mu myidagaduro n'ibyo kunywa, ariko na bo twagiye dukorana bose twaraganiriye ntawe ufite ikibazo cyo kuba yarahombye ngo PSF yaramuhombeje. Ashobora kuba yarungutse make ariko ntabwo yahombye'.

    Imurikagurisha rya 2020 ryitabiriwe n'abamurika bagera kuri 382, barimo 73 baturutse mu mahanga, rikaba ryarabaga ku nshuro ya 23. Ryasojwe tariki 31 Ukuboza 2020 nyuma y'ibyumweru bitatu ryari rimaze riba.

    Abitabiriye ibikorwa bya Expo 2020 bavuga ko icyashara cyari hasi ugereranyije n’imyaka yabanje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-expo-2020-barataka-ibihombo

  • Twasuye Nsengiyumva ‘IGISUPUSUPU’ n’umugore we mu nzu nziza baguze – VIDEO #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Francois, mu ndirimbo yaririmbye zamenyekanye cyane harimo iyitwa Rwagitima, aho yaririmbye ahantu yakuriye akanahagirira amateka atazibagirwa. N’ubwo muri aka gace bamuzi nk’umwana bareze, ubu yarahavuye ajya mu wundi murenge, ubu akaba atuye mu murenge wa Kiziguro ho mu karere ka Gatsibo.

    Twamusuye aha atuye, agace naho bamuzi cyane nk’icyamamare, ndetse akaba azwi nk’umukire kuburyo nawe ubwe yivugira ko we n’umugore we baha imirimo abaturanyi babo. Yivugira ko ubuzima bwahindutse ndetse ko atabona uko ashimira Alain Muku wamuvanye aho yaririmbaga ku muhanda akorera amafaranga 100 cyangwa 200, ubu akaba yarateye intambwe ishimishije. Yanavuze ko inzu yaguze yabifashijwemo n’uyu mujyanama we kuko ngo atareba ibya muzika gusa ahubwo anareba n’iby’ubuzima bw’umuryango we muri rusange.

    Urebye uburyo inzu babamo ari nziza ndetse iri mu zihagazeho mu gace batuyemo, ukumva n’uburyo uyu mugabo ashimangira ko mbere babaga mu nzu iciriritse bakodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw), wakumva neza uburyo ibyabaye kuri uyu muryango ari nko gukabya inzozi zihambaye.

    REBA VIDEO IGARAGAZA UBUZIMA ABAYEMO HANO :

    Ibyo Nsengiyumva Francois avuga, binashimangirwa n’umugore we Musabyimana Henriette nawe twagiranye ikiganiro ubwo twabasuraga. Ni umugore bigaragara ko yivugira macye ndetse n’iby’umuziki ntacyo ubona bimushishikajeho cyane. Gusa avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, agashimangira ko kubona uburyo ashimira Alain Muku bigoye kubera ibyo yabakoreye ndetse n’ubu akibakorera.

    Aba bombi, bavuga ko badatunzwe n’ubuhanzi bwa Nsengiyumva gusa kuko ngo banafite amasambu bahingamo, kandi ngo ntibafata isuka ahubwo batanga imirimo abaturanyi bakabahingira nabo bakabahemba.

    REBA IKIGANIRO N’UMUGORE WA GISUPUSUPU HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Twasuye-Nsengiyumva-IGISUPUSUPU-n-umugore-we-mu-nzu-nziza-baguze-VIDEO

  • Nyagatare: Polisi yataye muri yombi umubyeyi wahannye umwana we by'indengakamere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Muremge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w'imyaka 34 akurikiranweho guhana umwana we by'indengakamere.

    Uyu Uwamahoro tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we witwa Twagirimana Innocent ufite imyaka 6, yamukubise mu maso akoresheje urusinga rw'amashanyarazi biviramo  umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

    Yagize ati 'Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w'imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n'ijisho  ryatukuye n'ugutwi kwakomeretse.'

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n'aho babahanisha ibihno by'indengakamere. Yabibukije ko  hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana  umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n'iyo yaba ari umwana we yibyariye.

    Ati  'Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw'amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabnone n'iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w'umuntu.'

    Iyi nkuru Impanuro.rw ikesha Polisi y'u Rwanda iravuga ko Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n'abaganga  naho nyina  ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n'andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n'ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n'andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Src : RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/nyagatare-polisi-yataye-muri-yombi-umubyeyi-wahannye-umwana-we-byindengakamere/

  • Bruce Melodie yaciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwe n’abanyarwanda benshi kurusha iya Diamond Platnumz. – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubwo kumenya indirimbo yarebwa n'abantu benshi batuye mu gace runaka biba bigoye, gusa ikoranabuhanga rirangajwe imbere na Artificial intelligence riba ryarabyoroheje. 'Saa Moya' niyo iri ku isonga nk'indirimbo yarebwe cyane n'abanyarwanda batuye imbere mu gihugu kurusha indirimbo y'umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

    Mu rutonde rwakozwe hifashishijwe iri koranabuhanga,indirimbo saa moya ya Bruce Melodie yaciye agahigo kuri Youtube aho yahize iya Diamond yitwa Yope yakoranye na Inos.

    Kuri uru rutonde rw'indirimbo 10 zumviswe zikanarebwa cyane n'abanyarwanda kandi batuye mu gihugu nk'uko urubuga nsangizamashusho rwa Youtube rubyerekana hifashishijwe ikusanyamakuru yarwo. Imibare ntibeshya cyangwa ngo ihimbwe ahubwo hubakwa uburyo bwo kuyiteranye ndetse no kuyerekana ni nayo nzira YouTube yifashishije mu kubaka inzira wabonamo uko indirimbo zagiye zumvwa.

    Indirimbo ya Bruce Melodies 'Saa Moya' niyo iyoboye izindi mu ndirimbo zumviswe n'abanyarwanda batuye mu gihugu cyangwa abandi baba batuye mu gihugu imbere. Izi ndirimbo 10 muri macye twavuga ko ari indirimbo zakunzwe cyane n'abaturarwanda.

    Urutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe n'abanyarwanda ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2020.

    1. Saa Moya by Bruce Melodie Yarebwe: Miliyoni 1.35
    2. Yope (Remix) by Innoss'B ft Diamond Platnumz :Yarebwe: Miliyoni 1.25
    3. Ubigenza Ute? ya Niyo Bosco:Yarebwe: Miliyoni 1.19
    4. Karame (Live) ya Israel Mbonyi:Yarebwe: Miliyoni 1.18
    5. Tweyagale ya Eddy Kenzo:Yarebwe: Miliyoni 1.14
    6. Igare ya Mico The Best:Yarebwe: Miliyoni 1.11
    7. Jeje ya Diamond Platnumz:Yarebwe: Miliyoni 1.11
    8. MPA Amavuta ya James & Daniella:Yarebwe: Miliyoni 1.06
    9. Jerusalema ya Master KG:Yarebwe: Miliyoni 1.05
    10. Poupette ya King James:Yarebwe: Miliyoni 1.02

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yaciye-agahigo-ko-kugira-indirimbo-yarebwe-nabanyarwanda-benshi-kurusha-iya-diamond-platnumz/

  • Ishyano:Umugore yishe umwana we kugirango arongorwe n’umusore bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Faith Alhassan w'imyaka 20 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Kaduna yatawe muri yombi na polisi nyuma y'uko yishe umwana we w'umukobwa wari ufite umwaka umwe, akaba yabikoze kuko umusore bakundana, bendaga kurushingana yamubwiye ko batabana afite umwana.

    Umukuru wa polisi yo mu gace ka Kaduna yavuze ko umurambo w'uwo mwana bawusanze aho wari wajugunywe mu gace kitwa Kachia. Nyina w'uwo mwana akaba ari we ukekwaho kuba yarakoze ayo mahano.

    Nyuma polisi ikaba yaratangaje ko uyu mugore Faith Alhassan ariwe wahitanye umwana we wari umaze kuzuza umwaka avutse nkuko polisi yabibwiye itangazamakuru ko bagiye kureba uwahoze ari umukunzi w'uyu mugore ari nawe se w'umwana witwa Dolan Yakubu akemeza ayo makuru.

    A 20-year old mother has been arrested in Kaduna for killing her one-year-old daughter. Faith Alhassan threw her child in the wel…
    READ MORE: https://t.co/LNoaCDlRWy pic.twitter.com/oivyxOgac8

    — Shauntv (@shauntvGlobal) January 1, 2021

    Faith Alhassan yabwiye polisi ko yafashe umwanzuro wo kwihekura nyuma y'uko Dolan yari yamubwiye ko atazamushaka afite umwana. Muri iryo joro nibwo yajyanye umwana we amujugunya mu mwobo ari naho yapfiriye. Uyu mugore Faith yabwiye itangazamakuru ko atari azi ibyo ari gukora ahubwo ko yagaruye ubwenge umwana amaze gushiramo umwuka.

    Abajijwe niba yishe umwana we kugira ngo abone uko abana nundi mugabo yasubije mu marira menshi agira ati 'Sinari nzi ibyo ndigukora wagira ngo ni ikintu cyari cyanyinjiyemo cyirabinkoresha'. uyu mugore Faith kandi avuga ko atazi aho se w'umwana yishe aba.

    Source : https://yegob.rw/ishyanoumugore-yishe-umwana-we-kugirango-arongorwe-numusore-bakundana/

  • Polisi yafashe umubyeyi wakubise umwana we akamukomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu Uwamahoro tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we witwa Twagirimana Innocent ufite imyaka 6, yamukubise mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

    Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

    Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabnone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-umubyeyi-wakubise-umwana-we-akamukomeretsa

  • Nyagatare: Polisi yataye muri yombi umugore wakubise umwana we urusinga akabyimba ijisho – #rwanda #RwOT

    Uwo mugore tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we ufite imyaka 6 mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

    Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

    Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

    Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-polisi-yataye-muri-yombi-umugore-wakubise-umwana-we-urusinga

  • Kigali: Abanyeshuri bahangayikishijwe n’uburyo bigamo bushobora kubatera gutsindwa ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abanyeshuri bazajya biga mu buryo budasanzwe , umubare w’abajya mu ishuri n’amasaha bigaga bikagabanywa hakifashishwa uburyo bwo kujya ibihe kugira ngo bahane intera hagati yabo.

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagarama Catholique babwiye RBA ko kuba basimburana bishobora gutuma batazatsinda mu bizamini bya leta.

    Munezero Kevin yavuze ko nk’abanyeshuri bitegura gukora ibizamini, bibagora kubera kwiga basimburana.

    Ati ”Kuba twiga dusimburana kubera ubwinshi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuke bw’amashuri bitugiraho ingaruka nkatwe turi kwiga ngo tuzakore icya leta, biri kutwicira amasomo ndetse n’amasaha twari kwiga.”

    Usibye kuba baragaragaje imbogamizi zo kuba bishobora gutuma batazatsinda amasomo , banavuze ko hari ubwo umwarimu aza kwigisha atibuka aho amasomo yari ageze kubera ubwinshi bw’abanyeshuri.

    Undi yagize Ati” Tugenda dusiganwa mu masomo, kandi uko umwarimu aza , hari igihe tumubwira ngo twari tugeze aha mu masomo ariko ntabyemere.”

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, yavuze ko kuba hari abiga amasaha icyenda abandi bakiga atanu, nta mpungenge byakagombye gutera abanyeshuri kuko ingengabihe y’amashuri y’umwaka iba iteganyije ko biga amasaha atanu ku munsi , mu gihe abayarenza biba ari ugusubiramo amasomo.

    Ati ”Ibyumweru by’umwaka w’ishuri biba bibaze bikurikije umubare w’amasaha make aba ashoboka kugira ngo gahunda y’umwaka igerweho, aba ari ayo masaha atanu. Nta biga rero munsi y’amasaha atanu, biba byiza iyo umunyeshuri arengeje amasaha atanu kuko arengaho ayakoresha mu gusubiramo amasomo no mu gukora imyitozo myinshi.”

    Yakomeje ati “Birumvikana amahirwe bose barayafite ariko bituruka nanone n’uko umwarimu yabyifashemo, ariko gahunda iriho ni uko mu gihe gikwiriye bazajya biga ingunga imwe nk’uko iyo gahunda yatangiye.”

    Biteganyijwe ko abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu bazakora ibizamini muri Nyakanga 2021 .

    Abanyeshuri bagaragaje ko kubera kwiga basimburana kandi bitegura gukora ibizamini bya Leta bishobora gutuma batsindwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abanyeshuri-bahangayikishijwe-n-uburyo-bigamo-bushobora-kubatera