Category: Uncategorized

  • REB yijeje ko iby’itangira ry’amashuri mu mashuri abanza bizamenyekana vuba – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 nyuma y’aho bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe no kuba batazi amakuru y’itangira.

    Hari abagaragaje ko abana biga mu mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bibagiranye, mu gihe bagenzi babo biga mu cyiciro kimwe mu mashuri akoresha porogaramu mpuzamahanga ari mu Rwanda bo bageze kure amasomo.

    Abinyujije kuri Twitter, Dr Sebaganwa yavuze ko mu minsi ya vuba gahunda y’itangira ry’amashuri kuri abo bana iraba yamenyekanye.

    Yagize ati “Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.”

    Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze. Murakoze

    — Dr. SEBAGANWA Alphonse (@DrSebaganwa) January 4, 2021

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Mineduc yatangaje ko ku wa 2 Ugushyingo 2020, hagomba gutangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu ayisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’umwaka utaha.

    Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    REB yijeje ko vuba aha iraba yatangaje ibijyanye n’abiga mu mashuri abanza batarasubira ku ishuri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yijeje-ko-iby-itangira-ry-amashuri-mu-mashuri-abanza-bizamenyekana-vuba

  • REB ntizongera gukurikirana iby’ibizamini mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iby’izo mpinduka byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga impinduka zitandukanye zabaye mu miyoborere mu nzego z’uburezi ndetse hakaba harabaye n’ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n’abagiye, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

    Minisitiri Uwamariya yagarutse ku nshingano z’icyo kigo cya NESA, cyafashe igice cy’inshingano zari iza REB.

    Agira ati “Ikigo cya NESA kizaba gishinzwe ibizamini ku buryo tutazongera kumva ibizamini byakoreshejwe na REB cyangwa ibyakoreshejwe n’Ishyuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP). Kizaba gishinzwe kandi ubugenzuzi bw’amashuri, amasomo n’imikorere muri rusange y’amashuri atari ku rwego rwa kaminuza”.

    Yongeraho ko REB isigaranye inshingano z’ingenzi zirimo gutegura imfashanyigisho, amahugurwa no gukurikirana imyitwarire y’abarimu n’uko batanga umusaruro mu mashuri bigishamo.

    Ibijyanye n’ibizamini ubusanzwe byakurikiranwaga na REB mu gihe iby’ubugenzuzi bw’amashuri byakorwaga na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibyo byose akaba ari byo byahawe ikigo gishya cya NESA.

    Uretse icyo kigo hari n’ikindi cyashyizweho cyitwa RTB (Rwanda Technical and Vocational Education and Training Board) kikazita ahanini ku by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Minisitiri Uwamariya akomeza abivuga.

    Ati “Hari inshingano zimwe zahawe RTB zivuye muri RP ndetse hakaba hari n’izavuye mu cyari Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA). RP ubundi ni ishuri rikuru ariko ni na ryo ryarebereraga amashuri mato y’imyuga n’ubumenyingiro agereranywa n’amashuri yisumbuye, urumva ko hari harimo icyuho”.

    Ati “Nk’uko tureba REB mu mashuri y’ubumenyi rusange ni ko tureba RTB mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ni no muri ayo mashuri hajya hiyongeraho no guhugura abantu mu masomo y’igihe gito ndetse n’imishinga itandukanye, ibizwi nka NEP Kora wigire. Ibyo byose ni RTB izajya ibikurikirana hanyuma RP ireberere amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (RPCs) gusa”.

    Kugeza ubu ikigo cya NESA ntikirabonerwa umuyobozi ariko ngo ababishinzwe barimo kumushaka mu gihe ikigo cya RTB kiyoborwa na Paul Umukunzi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/reb-ntizongera-gukurikirana-iby-ibizamini-mu-mashuri

  • Amateka ya Nancy Pelosi wongeye gutorerwa kuyobora umutwe w'Abadepite muri USA #rwanda #RwOT

    Mu gihe Kamala Harris ubu agiye kuba visi perezida wa mbere w'umugore mu mateka ya Amerika, Pelosi ntabwo azakomeza kuba ari we mugore ukomeye muri politiki ya Amerika.

    Gusa uyu mugore w'imyaka 80 azagira uruhare rukomeye mu gutuma gahunda za perezida mushya zigerwaho.

    Ugereranyije na manda ishize, Pelosi ubu ntabwo yatowe ku bwiganze busesuye kandi ubu agiye kuyobora inteko irimo ubwiganze bwagabanutse bw'abademokarate.

    Yakuriye mu muryango w'abanyepolitiki

    Abarepubulikani bamwita “San Francisco liberal” kubera kutaripfana mu kurwanya zimwe muri politiki zabo mu buryo bukomeye.

    Yakuriye mu muryango uba muri politiki ari umwana muto mu bana barindwi iwabo muri Baltimore muri leta ya Maryland aho se yari Mayor.

    Yize muri kaminuza i Washington hafi y'iwabo ari naho yahuriye n'umugbao we Paul Pelosi ukora mu by'imari.

    Bimukiye i Manhattan, nyuma mu rundi ruhande rw'uwo mugabane i San Francisco aho Nancy yatangiye akora akazi ko mu rugo.

    Yabyaye abana batanu – abakobwa bane n'umuhungu umwe – mu gihe cy'imyaka itandatu.

    Intangiriro y'ikintu kinini

    Mu 1976 nibwo yahuye na politiki, akoresha abantu bari baziranye n'umuryango we mu gufasha guverineri wa California Jerry Brown gutsinda muri leta ya Maryland ubwo yiyamamarizaga kuba perezida.

    Nyuma yaje kuzamuka mu myanya mu ishyaka ry'abademokarate, amaherezo ararikurira maze anabona umwanya mu nteko ishinga amategeko mu 1988.

    Ageze mu nteko naho ntiyatinze kuzamuka. Kuko yari ahagarariye umujyi ufite abaturage benshi, anashyira imbaraga mu bushakashatsi kuri SIDA.

    Mu 2001, yatangiye kwiyamamariza imyanya y'ubutegetsi mu nteko ya Amerika.

    Kugera ku gasongero

    Yari umwe mu bantu bakomeye, bavugaga cyane bamagana ibitero bya Amerika muri Iraq mu 2003.

    Mu 2006 ibi bitekerezo byahaye umusaruro abademokarate ubwo batsindiraga ubwiganze mu mutwe w'abadepite ku nshuro ya mbere mu myaka 12.

    Pelosi ishyaka rye ryahise rimutorera kuyobora uyu mutwe, aba umugore wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka ya Amerika.

    Hashize imyaka ine, abademokarate batakaje ubwiganze muri uyu mutwe.

    Nubwo bitari bimworoheye, Madamu Pelosi yabashije gutsinda yongera gutorerwa uyu mwanya.

    Umukuru w'abadepite akora iki?

    Uyu mwanya ni umwe mu ivugwa n'Itegekoshinga rya mbere rya USA. Ni umuntu wa gatatu ukomeye inyuma ya perezida na visi perezida.

    N'ibiro bya rutura akoreramo biri ku musozi wa Capitol aho aba yitegeye Washington Monument, bishimangira ubukaka bw'uwo mwanya.

    Ubwiganze bw'ishyaka runaka mu nteko ya Amerika nibwo bugena ibijyanye no kwemeza, kwanga no guhindura amategeko.

    Iyo umukuru w'uyu mutwe w'abadepite afite ubwiganze bw'ishyaka rye mu nteko, bahinduka nk'abafite ubutegetsi bw'igihugu mu ntoki.

    Kuva mu 2009 kugeza mu 2011, inteko ikuriwe na Pelosi niyo yemeje ingengo y'imari ya miliyari $840 zo kuzahura ubukungu bwa Amerika bwari bwazahajwe n'ihungabana ryabwo rya 2008.

    Yanakoze ibishoboka inteko yemeza Itegeko ku bwishingizi mu buzima, ryaje kumenyekana cyane nka Obama Care rinamufasha Obama gutsindira indi manda.

    Ibihe bikomeye bya Pelosi

    Yahuye n'ibihe bigoye ubwo yari agarutse kuba umukuru w'umutwe w'abadepite mu 2018.

    Kugeza ubwo, yari umuntu abategetsi b'abarepubulikani bagaragarizaho umujinya wabo muri politiki zitandukanya zabo zitagenze uko babyifuza agihari.

    Nubwo 2018 yatsinze amatora yo kongera kuyobora inteko, intambamyi ze zari Perezida Donlad Trump na Mitch McConnell ukuriye abarepubulikani biganje muri sena.

    Bityo itegeko ryose ryatorwaga mu badepite ntiryarengaga aho.

    Ibyakwiriye hose, ni amashyi yo kunnyega yakomeye Perezida Trump mu gihe yariho avuga ijambo hashize ukwezi kumwe Pelosi atangiye akazi. N'ubu iracyari gif ikoreshwa na benshi bannyega abakeba babo.

    Hejuru y'ibyo, imbere ya za camera Pelosi uwo mugoroba yaciye impapuro zanditseho ijambo Trump yari amaze kuvuga. Ashinjwe agasuzuguro, yavuze ko ibyo perezida yavugaga ari “ibinyoma”.

    Guhangana na Trump

    Pelosi yabanje kugenza macye mu nkubiri yo gushaka kweguza Perezida wa Amerika.

    Ariko uko hakomeje kwiyongera amakuru ku bikorwa bya Trump na Ukraine, yaje guhaguruka avuga ko Trump yakoresheje nabi ubutegetsi mu buryo butakwirengagizwa.

    Yarahagurutse ayobora ibikorwa byo kugerageza kweguza Trump. Ndetse ahangana na politiki ya Trump yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

    Ubu, ubwiganze bw'abademokarate bwagabanutseho imyanya irenga 12 mu mutwe w'abadepite, umunyamakuru wa BBC Anthony Zurcher avuga ko iyi manda ishobora kuzagora cyane Pelosi.

    Ati: “Biramusaba ko mu matora yo kuwa kabiri abademokarate bagira ubwiganze muri sena, cyangwa se akareshya abarepubulikani bamwe badatsimbaraye ku mahame ya cyera bakajya bamushyigikira”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amateka-ya-nancy-pelosi-wongeye-gutorerwa-kuyobora-umutwe-w-abadepite-muri-usa

  • Ivan Rakitic yahishuye inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo umugore we wabanje kumwanga amwemere [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rakitic w'imyaka 32 ukomoka muri Croatia,yahishuye ko yakunze umugore we Raquel Mauri akimubona aho yacuruzaga ikawa.

    Rakitic yahuye n'uyu mugore ubwo yari amaze gusinyira Sevilla avuye muri Schalke 04 mu mwaka wa 2011.

    Uyu mukinnyi yavuze ko yajyaga kunywa ikawa buri gihe aho uyu Mauri yakoraga kugira ngo amubone.

    Rakitic yavuze ko yabanje kugorwa no kuvugisha Raquel Mauri kuko atari azi ururimi rw'icyesipanyole.

    Rakitic yagize ati 'Ntabwo nzi uko nabisobanura.Hari igihe uhura n'umuntu ibyiyumvo byawe byose bigahinduka.

    Igihe cyose namubonaga numvaga ari nka Bombe bateye imbere mu mubiri wanjye.
    Uko icyumweru cyahitaga ikindi kigataha,nagendaga menya amagambo y'icyesipanyole n'iyo byangoraga nakoreshaga ikiganza cyanjye ngakora ibimenyetso kugira ngo musobanurire ibyo nshaka kumubwira.

    Nanywaga ikawa nyinshi,byari bitangaje.Namusabye kumbera umugore inshuro nka 20-30.

    Rakitic yakomeje agira ati 'Urabizi,ntabwo nari umusore mwiza kurusha abandi ku isi.Nakundaga gutekereza ko ambona agatekereza ko ntazaba umukinnyi mwiza ku buryo Sevilla yangurisha ikangurisha mu mpeshyi.

    Kimwe mu byanteraga imbaraga iyo najyaga mu myitozo,kwari ugushaka uko mba mwiza mu ikipe hanyuma nkazabona uburyo nsangira n'uyu mukobwa turi twenyine.Byantwaye amezi 7 yose.'

    Rakitic yashoboye gusohokana uyu mukobwa hanyuma urukundo rwabo rurakomera kugeza babanye.Ubu aba bombi bafitanye abana 2 barimo uwitwa Althea na Adara.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ivan-rakitic-yahishuye-inzira-ikomeye-yanyuzemo-kugira-ngo-umugore-we-wabanje

  • Uretse kuba tungurusumu ari umuti ukomeye ku buzima bw'umuntu ,wari uzi ko yirukana imibu n’utundi dukoko? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tungurusumu ni ikimera kibarizwa mu muryango umwe n'ibitunguru, ikaba ishobora kwera mu bice bitandukanye by'isi, ikaba ikoreshwa n'abantu batandukanye nk'ikirungo mu gihe bateka, kuko ihumura neza kandi ikaba inatuma ibyo kurya biryoha kurushaho.

    Icyakora nk'uko amateka abigaragaza, mu gihe cya kera tungurusumu yakoreshwaga nk'umuti gusa. Iryo koreshwa rya tungurusumu nk'umuti, turisanga mu mateka y'ibihugu bitandukanye, ibyo bita 'civilization',harimo civilization y'Abanya- Egypte, iy'Abanya-Babylon, iy'Abagiriki , iy'Abaromani n'Abashinwa.

    1.Abahanga mu bya siyansi, ubu bazi ko tungurusumu ifite ibyiza byinshi ku buzima bitewe n'ubutare bwa 'sulfur' yifitemo iboneka iyo bayisekuye ari mbisi, bayiseye cyangwa se bayihekenye. Iyo 'sulfur' ifasha mu ikorwa rya poroteyine umubiri ukenera.Sulfur iva muri Tungurusumu ijya mu mubiri, nyuma y'uko umuntu ayiriye, igifu kikayisya,ubundi igakwira mu mubiri wose.

    2.Tungurusumu igira intungamubiri nyinshi, ariko ntibyibushya kuko yigiramo ibyitwa 'Calories' nkeya. Ahubwo ikungahaye kuri Vitamine C, Vitamine B6 na manganese ikagira n'izindi ntungamubiri zinyuranye.

    3.Tungurusumu irwanya indwara zirimo n'ibicurune cyangwa se umuntu yaba yamaze gufatwa na byo, igafasha mu kubyoroshya .

    4.Tungurusumu ishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso mu gihe umuntu afite umuvuduko uri hejuru cyane. Umuntu ufata urugero ruhagije rwa tungurusumu, byafasha umuntu ugira ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso uri hejuru (hypertension), kimwe n'uko indi miti yamufasha.

    5.Tungurusumu igabanya ibinure bibi mu mubiri, bityo bigafasha umutima gukora neza, bikanawurinda indwara zitandukanye.

    6.Tungurusumu yifitemo ibyitwa 'Antioxidants' birinda utunyangingo 'cells' kwangirika, bikanarinda umuntu gusaza vuba, ndetse bikanarinda umuntu ibyago byo kurwara indwara yitwa 'Alzheimer' irangwa no kwangiza imikorere y'ubwonko, igatuma umuntu yibagirwa ibyo yari azi byose.

    7.Ku rubuga http://www.selection.ca na ho bavuga ibyiza bitandukanye bya tungurusumu harimo kuba yakoreshwa mu kuvura udusebe duterwa n'umuriro n'ibindi.Hari ubwo umuntu abyuka afite uduheri ku munwa tumeze nk'uturimo amazi, cyangwa se tumeze nk'udusebe duto, bakavuga ko aba yatwitswe n'umuriro wa malaria. Iyo ashyizeho tungurusumu itwumisha vuba.

    8.Tungurusumu kandi irwanya udusimba twangiza ibimera cyangwa twangiza indabo mu busitani. Udusimba twinshi twangiza indabo cyangwa ibindi bimera bimwe na bimwe, ntidukunda tungurusumu, ni yo mpamvu hari abakora umuti w'umwimerere wica udukoko turya indabo n'ibimera bimwe na bimwe, bifashishije tungurusumu, amavuta batekesha, amazi n'isabune y'amazi, bakabishyira hamwe mu ipompo, ubundi bakawutera mu bimera udusimba tugapfa.

    9.Tungurusumu yirukana imibu. Abahanga baracyakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ikintu kiba muri tungurusumu kirukana imibu. Gusa ikizwi ni uko imibu idakunda tungurusumu. Ubushakashatsi bwakorewe mu Buhinde bwagaragaje ko abantu bisize tungurusumu ku maboko no ku maguru, imibu ibahunga.

    Umuntu ashobora kwikorera umuti w'umwimerere wo kurwanya imibu,yifashishije amavuta ya tungurusumu akavanga n'amavuta ya 'Vaseline', akongeramo ibishashara by'ubuki bitunganyije, akabyisiga imibu ikamuhunga.

    Source : https://yegob.rw/uretse-kuba-tungurusumu-ari-umuti-ukomeye-ku-buzima-bwumuntu-wari-uzi-ko-yirukana-imibu-nutundi-dukoko/

  • Umutoza Cassa Mbungo yerekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cassa Mbungo André yasinye amasezerano y
    Cassa Mbungo André yasinye amasezerano y’imyaka ibiri atoza Bandari FC

    Kuri uyu wa mbere Tarik ya 04 Mutarama 2021 nibwo ikipe ya Bandari FC yatangaje ko Cassa Mbungo André ari umutoza wayo. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko umushyitsi wari utegerejwe yahageze. Yagize iti “Umushyitsi wacu yahageze ubu ni uwacu urakaza neza mu muryango wa Bandari.”

    Ku cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021 ikipe ya Gasogi United yasezeye kuri uyu mutoza. Ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti “Ikipe ya Gasogi United turashima umusanzu w’uwari umutoza wacu Cassa Mbungo Andre Tukwifurije Ishya n’ihirwe aho uzajya hose.”

    Si ubwa mbere atoje muri Kenya kuko yanyuze no muri AFC Leopard
    Si ubwa mbere atoje muri Kenya kuko yanyuze no muri AFC Leopard

    Ikipe ya Bandari FC iri ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya aho mu mikino itandatu imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri, inganya imikino ibiri , itsindwa imikino ibiri ikaba ifite amanota umunani.

    Cassa Mbungo yatoje amakipe akomeye mu Rwanda arimo As Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, Rayon sports, AFC Leopards yo muri Kenya na Gasogi United aherukamo. Uyu mugabo yatwaranye na Police FC igikombe cy’amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umutoza-cassa-mbungo-yerekanywe-muri-bandari-fc-yo-muri-kenya

  • Gisagara: Biyemeje ko 2021-2022 uzarangira abaturage bose bafite inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu w
    Mu Mudugudu w’Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa, nta rugo rudafite inka

    Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka Karere, Jérôme Rutaburingoga, iyi gahunda ngo bayihaye nyuma yo kubona ko abafite inka muri Gisagara ari 30%, mu gihe hafi 90% by’abahatuye ari abahinzi borozi bakeneye ifumbire ihagije yo kugira ngo babashe guhinga beze, ku butaka butiyongera. Kandi ngo nta kindi cyari gutuma bishoboka uretse inka.

    Agira ati “Twararebye tubona kugira inka twese byihutirwa, nyamara igihe cyo kugira ngo zigere kuri bose gishobora kuba kirekire dukomeje kugendera kuri gahunda ya Girinka isanzwe.”

    Yungamo ati “Twikoreye isuzuma dusanga muri gahunda ya Girinka buri mwaka dutanga inka hagati ya 1000 na 2000, turebye imidugudu dufite dusanga ari 524, bivuga ko buri mwaka twatangaga hafi inka enye kuri buri mudugudu. Nibwo twiyemeje gufata umuhigo w’uko buri rugo rwagira inka.”

    Inka zabahaye ifumbire none basigaye beza ibitoki binini cyane
    Inka zabahaye ifumbire none basigaye beza ibitoki binini cyane

    Ku bijyanye n’uko bateganya kubigeraho, uyu muyobozi avuga ko bateganyaga ko inka zizava muri gahunda ya Girinka isanzwe, iyo korozanya hagati y’abaturage, iy’amatsinda abaturage bibumbiramo bakagurirana inka, n’iy’amakoperative azishingira abanyamuryango bakazigura.

    Asoza agira ati “Hari n’imiryango itari iya Leta isanzwe ifasha abaturage izasabwa gushyira imbere gushakira abagenerwabikorwa inka, ariko n’abafite amatungo magufi menshi tuzabafasha kureba uko bakuramo inka.”

    Uyu muyobozi anavuga ko n’ubwo ari umuhigo munini bihaye, bizeye ko uzagerwaho bafatiye ku kuba mu Kagari ka Kibayi gaherereye mu Murenge wa Mugombwa, kuva babyiyemeza muri 2019 ubu abaturage bafite inka bamaze kugera kuri 86%.

    Mu Mudugudu w’Akarutsibuka ho ngo bamaze kugera kuri uyu muhigo ku rugero rwa 100%, kandi abahatuye bavuga ko kuba basigaye bafite inka byahinduye ubuzima bwabo ku buryo bugaragara.

    Uwitwa Alexis Ayabagabo ati “Mu mwaka ushize wa 2019 niguriye inka nyuma yo kubishishikarizwa, ubu yarabyaye, irampa amata ku buryo n’abana banjye bamererwe neza. Urutoki rwanjye na rwo rwabaye rwiza kuko ndufumbira, n’imirima yanjye mitoya isigaye yera neza.”

    Christine Mukankusi, agaragaza urutoki rwiza rwa Fiya ruri hafi y’urugo rwe, na we ati “Tutaragura inka ngo tubashe gufumbira urutoki twezaga igitoki cy’ibiro 40 cyangwa 45. Ariko ubu turi kweza iby’ibiro 90. Hari n’icyo duherutse gusarura cy’ibiro 110.”

    Mu Mudugudu w
    Mu Mudugudu w’Akarutsibuka, ku miringoti no mu nkengero z’imihanda hose hateye ubwatsi

    Kubera ko gutunga inka bisaba kugira ubwatsi buhagije, mu Mudugudu w’Akarutsibuka ubu batera ubwatsi bw’inka ku miringoti no mu nkengero z’utuyira cyangwa z’imihanda.

    Akarere ka Gisagara kihaye intego y’uko uku kwezi k’Ukuboza 2020 kuzarangira 50% by’abaturage bafite inka, umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 ukazarangira inka zifitwe n’abaturage 90%, naho uwa 2021-2022 ukazarangira nta muturage usigaye atayifite.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/gisagara-biyemeje-ko-2021-2022-uzarangira-abaturage-bose-bafite-inka

  • Umugabo uvugako ari Papa wa Meddie Kagere yakamejeje ashakako bapima DNA nubwo atibuka neza uwo bamubyaranye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Championi ku wa Gatandatu, Katologi yavuze ko yabyaye Kagere ukomoka muri Uganda ku mugore atibuka, ariko icyo azi ari uko ari we wabyaye uyu mukinnyi ukinira Simba SC.

    Uyu mugabo utuye i Mbezi Makabe muri Dar es Salaam, yongeyeho ko atibuka amazina y'umugore babyaranye ariko yatangiye kwiyumvisha ko ari umuhungu we ubwo yatangiraga gukinira Simba SC.

    Ati 'Nyuma y'uko Kagere agiye muri Simba, nakiriye amakuru atandukanye y'abantu bakurikira umupira w'amaguru. Sinakurikiraga cyane imikino ariko natangiye gushaka umuhungu wanjye (Kagere).'

    Yakomeje agira ati 'Nashatse Kagere ambwira ko na we yifuza kumbona ndetse azanyoherereza amafaranga nkajya muri Dar es Salaam kumureba ariko yaryumyeho ndetse ntanyitaba.'

    Vedasto Katologi yavuze ko nyuma yo kudahabwa amafaranga na Kagere, yashatse ubushobozi bumufasha kujya kumureba ariko akamubura, gusa agahura n'umwe mu bayobozi ba Simba SC wamubwiye ko uyu mukinnyi nta banyamuryango be afite muri Tanzania, bose baba muri Afurika y'Epfo.

    Yagize ati 'Icyo mbasaba gukora ubu ni ukumfasha kumubona.'

    Vedasto Katologi yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera, Akarere ka Bukoba, ku wa 11 Ukwakira 1960.

    Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n'umukobwa w'Umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba, bagakundana ukwezi kumwe ari nabwo nyuma yamubwiye ko atwite inda ye.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugabo-uvugako-ari-papa-wa-meddie-kagere-yakamejeje-ashakako-bapima-dna-nubwo

  • Cristiano Ronaldo yarenze kuri Pele mu gutsinda ibitego byinshi bizwi #rwanda #RwOT

    Birazwi ko mu myaka yo hambere hari abakinnyi barimo na Pele bagiye batsinda ibitego mu mikino itari amarushanwa azwi ariyo mpamvu abarirwa ibitego birenga 1000 nk'umukinnyi, gusa mu mikino izwi abarirwa ibitego 757 gusa.

    Mu ijoro ryakeye,Cristiano Ronaldo yaraye afashije Juventus gutsinda Udinese ibitego 4-1 birimo 2 yatsinze ku giti cye bituma yuzuza ibitego 758 amaze gutsinda mu mateka ye nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru.

    Igitego cya mbere,Cristiano Ronaldo umaze gutwara Ballon d'Or 5 yacenze abakinnyi ba Udinese yinjira mu rubuga rw'amahina atera ishoti rikomeye umunyezamu atabashije gukuramo.

    Ronaldo yahise atanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Juventus cyatsinzwe na Federico Chiesa hanyuma aza gushyiramo icya 3 cyatumye aca agahigo mu gihe Paulo Dybala ariwe watsinze igitego cya kane.

    Ronaldo ari hafi gukuraho agahigo ka Josef Bican k'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino izwi kuko we yatsinze 759 kuva 1931 kugeza 1955.

    Ibi ntabwo bizasaba Ronaldo igihe kinini kuko mu mikino 2 iri imbere irimo uwa AC Milan na Sassuolo muri iki cyumweru ashobora kuzatsinda ibitego.

    Ibitego byinshi Ronaldo afite yabitsindiye muri Real Madrid yamuhiriye cyane kuko yayikoreyemo uduhigo umuntu atabara.

    Mu myaka 20 Cristiano Ronaldo amaze akina umupira w'amaguru yakiniye amakipe arimo:Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus n'igihugu cye cya Portugal.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yarenze-kuri-pele-mu-gutsinda-ibitego-byinshi-bizwi

  • Uwahimbye indirimbo ya Liverpool FC yapfuye ku myaka 78 #rwanda #RwOT

    Gerry Marsden wahimbye indirimbo y'ikipe ya Liverpool ikina muri shampiyona y'igihugu y'u Bwongereza, izwi nka 'You'll Never Walk Alone', yapfuye afite imyaka 78.

    Iyi nkuru y'akababaro ku rupfu rwa Gerry Marsden, yemejwe n'umuryango we kuri iki cyumweru tariki, 03 Mutarama 2021, uvuga ko yasize indwara y'igihe gito gusa ikaba ntaho ihuriye n'icyorezo cya COVID-19.

    Yvette Marbeck, umukobwa wa Gerry Marsden yatangaje ko Marsden yagiye kwa muganga kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 nyuma y'uko yari yagaragayeho ko afite ikibazo gikomeye cy'amaraso atameze neza yinjiranga mu mutima we.

    Ati 'Bwari uburwayi bw'igihe gito ndetse birihuse cyane kubyiyumvisha. Yari umubyeyi wacu, intwali yacu, yari mwiza, yari atangaje ndetse ibyo ureba nibyo ubona.'

    Ikipe ya Liverpool FC yashyize ku mbugankoranyambaga zayo, ivuga ko amagambo ya nyakwigendera bazahorana iteka ryose. Yagize iti 'Ni agahinda gakomeye kumva ko Gerry Marsden yatuvuyemo. Amagambo ya Garry azahorana natwe iteka. Ntabwo uzagenda wenyine.'

    Sir Kenny Dalglish wari umutoza wa Liverpool ubwo habagaho ibyago b'i Hillsborough nawe yatangaje ko ababajwe cyane n'inkuru y'urupfu rwa Marsden ndetse ko indirimbo ya 'You'll Never Walk Alone', ni kimwe mu bintu bikomeye mu ikipe ya Liverpool FC.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Liverpool, Steve Rotheram nawe yatangaje ko ababajwe cyane n'amakuru y'urupfu rwa Marsden. Ati 'Nabuze inshuti nziza mu 2020, byari byiza kubona ugana ku musozo.  Gusa warangiye ugaragajwe n'urupfu rw'indi nshuti ikomeye muri iki gitondo. Ndababaye cyane.Ntabwo uzagenda wenyine.'

    Itsinda ririmba rya Marsden, ni rimwe mu yagize ibihe bidasanzwe mu gihe cya 'the Merseybeat' ndetse no mu mwaka wa 1963, aho ryabaye itsinda rya mbere ryagize indirimbo 3 zari zikunzwe cyane. Iri tsinda ryamenyekanye ku izina rizwi nka 'Ferry Cross The Mersey', yashinzwe mu 1964.

    Garry Marsden wahawe ishimwe rya MBE, mu 2003 kubera ibikorwa by'urukundo yakoze nyuma yo gufasha abagizweho ingaruka n'isanganya ryabereye i Hillsborough.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/04/uwahimbye-indirimbo-ya-liverpool-fc-yapfuye-ku-myaka-78/