Category: Uncategorized

  • Ruhango: Bane barimo Mudugudu bakurikiranyweho kwica umusore bamuziza 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021, nyuma yo gukubitwa.

    Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane, ashingiye ku mafaranga 300 Frw.

    Bivugwa ko Niyongira yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa.

    Umwe mu babonye biba yagize ati “Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.’’

    Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa.

    Yakomeje ati “Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.’’

    Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye.

    Ati “Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z’ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yoherezwa kuri RIB kugira ngo amategeko yubahirizwe.’’

    Yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry’abaturage.

    Ati “Muri ino minsi hari abayobozi b’inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b’utugari n’imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.’’

    Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa.

    Yakomeje ati “Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.’’

    Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bane-barimo-mudugudu-bakurikiranyweho-kwica-umusore-bamuziza-300-frw

  • Kayonza: Umugore w’imyaka 22 yafashwe agiye kwiyahura kuko umugabo we yamubwiye ko ari mubi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagali ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin yabwiye IGIHE ko uwo mugore afitanye amakimbirane n’umugabo we w’imyaka 24, amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

    Yavuze ko uyu mugore avuga ko umugabo we ngo akunda kumusesereza amubwira ko ari umugore mubi akanamukagisha ko azamureka akishakira abandi basa neza.

    Ati “ Ejo rero ngo yaraje avuye ahantu ku cyuma gisya akoraho aza aje kurya ibyo aba atanahashye byashatswe n’umugore, atangira kumutuka amubwira nabi ngo asigaye yaracuye anamukangisha ko agiye kwishakira undi mugore ko hanze aha hari abagore beza benshi, anamubaza icyo akora aho mu rugo amusaba kwitahira.”

    Nyuma ngo umugore yasigaye mu gahinda kenshi ku kuntu akorera urugo wenyine umugabo yanaza ntamushime ahubwo akamutuka amubwira ko ari mubi cyane ari nayo mpamvu amuca inyuma.

    Ati “ Umugore rero niko gushaka kwiyahura ku mugoroba yurira igiti amanika igitenge hejuru ashaka kwimanika, abana bari hafi aho nibwo batabaje abantu maze ingabo z’igihugu zari ziri hafi aho zicunga umutekano n’irondo ry’umwuga baba baratabaye barurira bamukura mu giti.”

    Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko iki kibazo batari barakigejeje ku baturanyi n’abayobozi yaba ku Isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu. Yavuze ko kuri ubu babaganirije kugira ngo barebe uko bahosha ayo makimbirane.

    Ati “ Urebye intandaro umugabo nta nshingano zo guhahira urugo agira, umugore akagerageza gushakisha niwe wishyura inzu babamo akanatunga urugo rurimo n’umwana umwe babyaranye, akanongeraho guhinga noneho umugabo akanataha amubwira nabi ku kuntu ari mubi yacuye.”

    Yavuze ko kuri ubu bakibaganiriza ngo barebe niba aya makimbirane bayahosha bakongera ku bana neza bakubaka umuryango mwiza.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-w-imyaka-22-yafashwe-agiye-kwiyahura-nyuma-yuko-umugabo-we

  • Umuratwa witabiriye Miss Rwanda 2020 akomeje gukirigita ifaranga akomora mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Umuratwa afatanya ubuhinzi akora n’ibindi bikorwa birimo ibyo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, aho kuri ubu ari guhatana mu irushanwa rya Miss Supranational 2021.

    Uyu mukobwa yasobanuriye 1K Show ko impamvu yatangiye ibikorwa by’ubuhinzi byari mu rwego rwo kwirinda kwandavura no gusabiriza, kuko ari ibintu adakunda gukora habe na gato.

    Yagize ati “Njye mu buzima sinkunda gusaba, yewe n’ababyeyi banjye kubasaba birangora. Nahoraga ntekerezaga ikintu nakora kigatuma mbasha kubona ibyo nshaka byose ariko mbyihaye. Nsanga nta kazi gahoraho nakora kuko ndi umunyeshuri, natekereza ibindi byo gukora nkumva ntibihura neza, rimwe rero nibwo naje kwigira inama yo kugana mu buhinzi.”

    Yongeyeho kandi ko yahisemo ubuhinzi kuko ari umwuga ugira akamaro ku bantu benshi. Ati “Nashatse gushyira imbaraga mu buhinzi kuko ni umushinga mwiza kuko atari njye ubyungukiramo gusa. Narawukunze kuko ntanga imyaka abantu bakarya, ngatanga akazi kandi nanjye ubwanjye mbyungukiramo. Ubu ndi guhinga ibishyimbo, ubushize nari nahinze ibirayi. Iyo uri guhinga ibyo bishyimbo ushobora no kongeramo utundi tuntu dushobora gufasha abantu.”

    Ezechiel Karekezi uhinga muri uyu murima, akaba ari nawe wawukodesheje Umuratwa, yavuze ko ishoramari ry’uyu mukobwa rikomeje kwaguka.

    Ati “Anitha namukodesheje ubutaka, aba ari nanjye ubuhingamo. Nabanje kubuhingamo ibirayi nk’uko yari yabinsabye, twarabisaruye twongera guhingamo ibishyimbo, ariko ansaba ko twongeramo soya kuko hari abantu nshobora kuzaha igikoma cya soya.”

    Umuratwa yasobanuye ko yongereye soya mu byo ahinga kuko hafi y’aho yakodesheje umurima hari ibigo birimo abana barwaye bwaki, akaba rero yarateganyaga kujya ayitanga muri ibyo bigo bigafasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

    Uyu mukobwa kandi yavuze ko afite inzozi zo kwagura ubuhinzi bwe mu myaka itanu iri imbere, kugeza ubwo azajya anasagurira amasoko yo hanze y’u Rwanda.

    Ati “Imyaka itanu iri imbere ntabwo yaba ari mikeya. Ni myinshi ku buryo umuntu yaba amaze kugera kuri byinshi, mfite imirima itandukanye, ndetse n’imodoka ziza zigapakira. Byonyine n’amezi atandatu maze ndabona mu mufuka bigenda neza ngaho mwibaze muri iyo myaka.”

    Yakomeje agira ati “Nzaba ndi umuntu w’icyitegererezo kuko mbifitiye gahunda yo kubyagura. Ubuhinzi ni umushinga mwiza cyane. Nzaba mfite izina ryanjye kandi nzi ko rizamenyakana mu gihugu. Nifuza no kuzajya ngemura hanze y’u Rwanda.”

    Yaboneyeho gutanga inama ku bantu bagifite imyumvire mibi ku marushanwa y’ubwiza, avuga ko ari ingenzi cyane ku bakobwa kuko abatinyura kandi akabamenyekanisha ku buryo bashobora kubibyaza andi mahirwe.

    Yitanzeho urugero, avuga ko nyuma yo kwitabira ayo marushanwa byatumye amenyekana akabona akazi, ari na ko yakuyemo amafaranga y’igishoro yashyize mu bikorwa bye by’ubuhinzi.

    Uretse ubuhinzi, Umuratwa asanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza kuko aherutse kwiyemeza kurihira ishuri umwana witwa Mugisha David, aho yiyemeje no kumwitaho ku buryo atazasubira mu buzima bwo mu muhanda yabagamo.

    Mugisha yagiye mu muhanda nyuma y’uko se abatanye n’umuryango we akajya gushaka undi mugore.

    Umuratwa ari gutambagira mu mirima ahingamo

    Umuratwa kandi azwi mu bikorwa by’ubugiraneza, aho yishyurira ishuri umwana yavanye ku muhanda

    Umuratwa avuga ko umushinga w’ubuhinzi ugirira akamaro abantu benshi batandukanye

    Imirima ya Umuratwa iherereye i Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

    Uyu mukobwa avuga ko aterwa ishema n’ibikorwa akora by’ubuhinzi

    Amashusho ya Umuratwa Anitha ari mu mirima ye


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuratwa-witabiriye-miss-rwanda-2020-akomeje-gukirigita-ifaranga-akomora-mu

  • Umunyarwandakazi uhatanira kuba Miss Africa Calabar yambaye Bikini arangaza benshi #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa uko ari 20 bose bari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ho bahataniye ikamba rya 'Miss Africa Calabar 2020′.

    Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar, bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto abiri ya buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa amugaragaza yambaye umwenda wo kogana uzwi nka 'bikini’ ukunze gukoreshwa mu marushanwa atandukanye y’ubwiza.

    Umukobwa witwa Hani Abdi Gass wo muri Somolia we yiyerekanye mu mwambaro w’umweru w’abasiramukazi ugizwe n’ipantalo imurekuye, umwenda umeze nk’ishati yitandiye mu mutwe.

    Undi mukobwa utambaye 'bikini’ ariko uwo yari yambaye wagaragaje amatako yitwa Soukaina Chouad wo muri Morocco. Yari yambaye umwenda imeze nk’igitenge upfundikiye mu ijosi ariko ugaragaza amatako.

    Uwihirwe Yasipi Casimir yiyerekanye muri 'bikini’ y’ibara ry’umweru imeze nk’iyo yari yambaye ubwo yahataniraga guserukira u Rwanda. Ni 'bikini’ itandukanye n’izindi kuko imeze nk’ikabutura. Ndetse yambaye n’isengeri.

    Ni mu gihe abandi bakobwa bambaye imeze nk’ikariso n’umwenda umeze nk’isengeri ariko ugarukira ku mabere.

    Iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, hifashishijwe iyakure. Byari biteganyijwe ko risozwa ku wa 27 Ukuboza 2020, ariko kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 muri Nigeria ryigezwa imbere.

    Abategura iri rushanwa bavuze ko banahisemo ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo buri mukobwa witabiriye iri rushanwa atazandura Covid-19.

    Amafoto n’amashusho yasohowe agaragaza aba bakobwa bose bambaye ingofero zibarinda kwandura icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Mu gitondo cyo ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azahembwa amadorali ibihumbi 50 n’imodoka yo kugendamo yo mu bwoko bwa SUV.

    Aba bakobwa biteganyijwe ko uzegukana iri rushanwa azatwara akayabo k’ibihumbi 50$ (by’amadolari) ni ukuvuga hafi millions 50 frw

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umunyarwandakazi-uhatanira-kuba-Miss-Africa-Calabar-yambaye-Bikini-arangaza

  • Ruhango: Bane barimo Mudugudu bakurikiranyweho kwica umusore bamuziza 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Niyongira Zabulon w'imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021, nyuma yo gukubitwa.

    Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w'imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w'Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w'imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko intandaro y'ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane, ashingiye ku mafaranga 300 Frw.

    Bivugwa ko Niyongira yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa.

    Umwe mu babonye biba yagize ati 'Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.''

    Umuvugizi w'Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa.

    Yakomeje ati 'Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.''

    Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye.

    Ati 'Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z'ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b'inzego z'ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yoherezwa kuri RIB kugira ngo amategeko yubahirizwe.''

    Yakebuye abayobozi b'inzego z'ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry'abaturage.

    Ati 'Muri ino minsi hari abayobozi b'inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b'utugari n'imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by'urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.''

    Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa.

    Yakomeje ati 'Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.''

    Ingingo ya 140 y'itegeko riteganya ibyaha b'ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bane-barimo-mudugudu-bakurikiranyweho-kwica-umusore-bamuziza-300-frw

  • Casa Mbungo yerekanywe nk’umutoza wa Bandari FC yakinnyemo umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umunyarwanda, Casa Mbungo Andre yerekanywe nk’umutoza wa Bandari FC yo muri Kenya, ni nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gushize nibwo byamenyekanye ko Casa Mbungo yamaze kumvikana n’iyi kipe yo muri Kenya.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo Gasogi United yatozaga kuva muri Nyakanga 2020 yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza.

    Uyu munsi nibwo iyi kipe yakinnyemo umunyezamu w’umunyarwanda, Bashunga Abouba muri 2018 yerekanye uyu mutoza nk’umutoza wayo mu gihe cy’imyaka 2.

    Casa Mbungo avuga ko yanze kwerekeza muri Gor Mahia cyane ko nayo yamwifuzaga ahitamo Bandari FC bitewe n’uko ari yo yamwerekaga imishinga myiza.

    Ati“Bandari FC yanyeretse ko inkeneye cyane ni yo mpamvu byanyoroheye kuyihitamo imbere ya Gor Mahia. Bandari twajyaga tuvugana.'

    Ni inshuro ya kabiri Casa Mbungo agiye gutoza muri Kenya, ni nyuma y’uko muri 2019 yari yatandukanye na AFC Leopards.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 8 mu gihe KCB ya mbere ifite 15. Mu mikino 6 imaze gutsinda 2, inganya 2 itsindwa 2.

    Casa yerekanywe nk’umutoza wa Bandari FC

    Casa Mbungo agiye gutoza Bandari mu gihe cy’imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casa-mbungo-yerekanywe-nk-umutoza-wa-bandari-fc-yakinnyemo-umunyarwanda

  • REB yahishuye ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza basigaye bashobora gutangira kwiga bidatinze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa yahamije ko mu gihe cya vuba hazamenyakana ibijyanye n'itangira ry'abiga mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza n'incuke ku batarakomorerwa.

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 nyuma y'aho bamwe mu babyeyi n'abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe no kuba batazi amakuru y'itangira.

    Hari abagaragaje ko abana biga mu mu mashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bibagiranye, mu gihe bagenzi babo biga mu cyiciro kimwe mu mashuri akoresha porogaramu mpuzamahanga ari mu Rwanda bo bageze kure amasomo.

    Ubutumwa bwa REB

    Abinyujije kuri Twitter, Dr Sebaganwa yavuze ko mu minsi ya vuba gahunda y'itangira ry'amashuri kuri abo bana iraba yamenyekanye.

    Yagize ati 'Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.'

    Bamwe bibazaga impamvu amashuri yasigaye adafungurwa.

    Kuri Mineduc,

    Murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n’ay’incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.

    — KARANGWASewase🇷🇼 (@KARANGWASewase) January 3, 2021

    Source : https://yegob.rw/reb-yahishuye-ko-abanyeshuri-bo-mu-mashuri-abanza-basigaye-bashobora-gutangira-kwiga-bidatinze/

  • Beyonce yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n'abana be ku mucanga #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 39 yafotowe ari mu mucanga ari kumwe n'aba bana be bambaye ingofero mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye.

    Beyonce yafotowe ari kumwe n'abana be b'impanga Sir na Rumi,bafite imyaka 3 y'amavuko ariko we yirunzeho umucanga hejuru.

    Beyonce ntiyari kumwe n'umugabo we Jayz bamaranye imyaka 12 babana gusa ibinyamakuru bivuga ko ashobora kuba nawe yari ahari ariko atashatse kugaragara muri aya mafoto.

    Hari indi foto ari wenyine afashe ikirahuri kirimo wine yambaye imyenda isa.Aya mafoto yayashyize ku rubuga rwe rwa Internet aho yanasangije abakunzi be amashusho y'ibihe byiza yagiye anyuramo.







    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/beyonce-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-amafoto-yashyize-hanze-ari-kumwe-n-abana

  • Cassa Mbungo yahishuye impamvu yerekeje muri Bandari FC agatera umugongo Gor Mahia y'ubukombe muri Kenya #rwanda #RwOT

    Cassa Mbungo wahiriwe na Kenya ubwo yatozaga AFC Leopards nubwo yayivuyemo imwambuye amezi 5,yavuze ko Bandari FC ariyo baganiriye ikamugera ku mutima nubwo na Gor Mahia ikomeye kurusha izindi muri iki gihugu nayo yamwifuzaga.

    Cassa Mbungo André yagize ati 'Nishimiye kuza muri Bandari FC, ni ikipe umutoza wese yakwifuza gutoza. Ndi hano ngo ntwarane ibikombe na Bandari. Ndashaka kuzamura impano nyinshi ziri hano muri Mombasa.

    Ni icyemezo cyanyoroheye guhitamo Bandari, yanyeretse umushinga wayo ndanyurwa.'

    Bandari FC yanyeretse ko inkeneye cyane ni yo mpamvu byanyoroheye kuyihitamo imbere ya Gor Mahia. Bandari twajyaga tuvugana.'

    Cassa Mbungo watozaga Gasogi United, yumvikanye na Bandari FC ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ndetse yagombaga kwerekanwa ku wa Gatandatu, ariko bisubikwa n'uko yatinze kujya muri Kenya kubera ko yabanje gutegereza ibisubizo bya COVID-19.

    Cassa Mbugo ugiye gutoza iyi kipe ihereye muri Mombasa mu gihe kingana n'imyaka 2, asimbuye Ken Odhiambo wagiye muri Sofapaka FC.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cassa-mbungo-yahishuye-impamvu-yerekeje-muri-bandari-fc-agatera-umugongo-gor

  • Ruhango: Bane barimo Mudugudu bakurikiranyweho kwica umusore bamuziza 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe kuwa 3 Mutarama 2021, nyuma yo gukubitwa.

    Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane, ashingiye ku mafaranga 300 Frw.

    Bivugwa ko Niyongira yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa.

    Umwe mu babonye biba yagize ati “Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.’’

    Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa.

    Yakomeje ati “Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.’’

    Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye.

    Ati “Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z’ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yohererezwa RIB kugira ngo amatora yubahirizwe.’’

    Yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry’abaturage.

    Ati “Muri ino minsi hari abayobozi b’inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b’utugari n’imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.’’

    Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa.

    Yakomeje ati “Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.’’

    Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bane-bafunzwe-bakurikiranyweho-kwica-umusore-bamuziza-300-frw