Category: Uncategorized

  • Col Mukeshimana Fabien wari Umuyobozi muri FLN birakekwa ko yishwe n’ingabo z’u Burundi – #rwanda #RwOT

    Intandaro y’iyi mirwano ni ibikorwa bya gisirikare byatangijwe n’ingabo z’u Burundi mu ishyamba rya Kibira, bigamije guhiga bukware imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu, iki gikorwa kikaba kimaze icyumweru cyose.

    Abarwanyi ba FLN bari bamaze kwirukanwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), FARDC, mu bice bya Nakipupu, Baraka na Sange maze bahungira muri iryo shyamba rya Kibira rihana imbibi n’u Rwanda, ariko basanga ingabo z’u Burundi ziryamiye amajanja zihita zibarasaho.

    Col. Mukeshimana usanzwe ari mubyara wa Gen. Hakizimana, yari amwungirije nyuma y’uko Gen. Hakizimana yari amaze igihe agiranye amakimbirane na Col. Guado, waje no kuvanwa mu nshingano aho nawe ari kwihisha ingabo z’u Burundi ziri kumuhigisha uruhindu.

    Biravugwa ko Col. Mukeshimana yishwe mu gihe habaga kurasana bitatinze hagati ya FLN n’ingabo z’u Burundi, akaba yahise apfana n’abandi barwanyi batatu, abandi benshi bagakwira imishwaro.

    Bivugwa ko muri Kamena 2020, ingabo z’u Burundi zimaze guta muri yombi abarwanyi bagera muri 60, ndetse ngo igisirikari cy’u Burundi kirajwe ishinga cyane no gufata Gen.Hakizimana, kuri ubu bivugwa ko ari gukoresha amazina ya Lt. Gen. Alexis.

    Mukeshimana Fabien akomoka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo. Uyu mugabo yinjiye mu gisirikari mu mwaka wa 1999, yinjirira mu cyahoze ari ALIR, cyaje kuba FDLR, icyo gihe akaba yarahawe ipeti rya sergeant.

    Mu mwaka wa 2000 yaje koherezwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya ESM rya FDLR ryari i Kamina ariko aza gutsindwa arataha.

    Ahagana mu mwaka wa 2005 yongeye guhabwa amahirwe, asubira muri ESM, avayo arangiza muri 2005. Mu mwaka wa 2015 yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Liyetona.

    Ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga mu mwaka 2016, Mukeshimana yagizwe Major, agirwa Umuhuzabikorwa wa FLN mu gihugu cy’u Burundi.

    Mu mwaka wa 2019 yahawe inshingano z’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN, ariko ibi byose akaba yarabikeshaga kuba ari mubyara wa Gen. Hakizimana.

    Ingabo z’u Burundi zimaze iminsi zirwana n’inyeshyamba za FLN zahungiye muri iri shyamba rya Kibira

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-mukeshimana-fabien-wari-wungirije-gen-bgd-hategekimana-mu-nyeshyamba-za-fln

  • Aragira inama abadafite amatungo gufumbiza imvamabuno #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntivuguruzwa yerekana ko gufumbiza imvamabuno bitanga umusaruro mwinshi
    Ntivuguruzwa yerekana ko gufumbiza imvamabuno bitanga umusaruro mwinshi

    Uwitwa Ntivuguruzwa Celestin ari mu bahinze ibigori mu kabande kari mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo, ariko umurima we ugaragara ko utandukanye cyane n’iy’abandi badikanyije.

    Ibigori bya Ntivuguruzwa biratoshye kandi buri giti kigiye gihetse ibigori bibiri cyangwa bitatu kandi binini, mu gihe iby’abandi bisa n’ibihishiye kandi bifite ikigori kimwe kimwe cyangwa nta biriho.

    Ntivuguruzwa yagize ati “Nawe amaso araguha urabona uburyo ibi bigori ari byiza kurusha iby’abandi, nakoresheje ifumbire bakunze kwita imvamabuno kuko ikomoka ku byo abantu bitumye.”

    Uyu muhinzi avuga ko yagiye ku muturanyi we amusaba ubwiherero bwari bumaze kuzura, undi abumuha yishimye kuko yabonaga bamukijije umwanda.

    Ntivuguruzwa yirinze kugira iseseme ajya kuyora wa mwanda wari umaze nk’ukwezi kumwe abantu batakijya kuwitumaho, awurunda ahantu, awurinda imvura n’izuba, nyuma yawufumbije ibigori mu murima muto cyane utarengeje metero 40 kuri 30.

    Uwo murima ariko n’ubwo ari muto, ngo ugomba kumuviramo byibuze umufuka umwe upima kilogarama 100 z’imvungure z’ibigori byumye akabijyana ku isoko kandi agasagura n’ibyo afungura mu rugo iwe.

    Ntivuguruzwa yagize ati “hari benshi badafite inka cyangwa irindi tungo, nakwifuza ko inzego zibishinzwe zabashakira ifumbire ikomoka ku bantu kuko ishobora kuba ari nayo ikora neza kurushaho”.

    Ntivuguruzwa avuga ko umusaruro abaturanyi be bateganya kuzabona ubwo ibigori bizaba byeze mu mirima ingana nk’uwe, we yiteze kuwukuba inshuro zirenga eshatu.

    Icyakora ntabwo na we arageza ku musaruro uteganywa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), kuko ifite gahunda y’uko buri hegitare imwe y’ibigori yajya itanga toni zibarirwa hagati ya 6-9, mu gihe umusaruro wa Ntivuguruzwa wo utarenga toni imwe kuri hegitare.

    Muri rusange Leta ifite gahunda y’uko mu mwaka wa 2050 umusaruro w’ubuhinzi uboneka kuri buri hegitare imwe y’ubutaka, wazaba wikubye inshuro 13 ugereranyije n’uboneka kugeza ubu.

    Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2020, ubwo yari yagiye gutangiza umushinga wo kurwanya amapfa mu karere ka Kayonza.

    Dr Mukeshimana yagize ati “Tugomba gukuba inshuro 13 umusaruro kuri hegitare dufite uyu munsi, cyangwa umukamo w’inka tubona uyu munsi, ni tutabikora Abanyarwanda ntibazabaho, ntibazabasha kurya”.

    Mu buryo Leta ivuga ko izifashisha harimo gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure n’ifumbire) ndetse n’imiti cyangwa ingufu za “nuclear” zirwanya iyangirika ry’ibiribwa byaba bikiri mu murima cyangwa byasaruwe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/aragira-inama-abadafite-amatungo-gufumbiza-imvamabuno

  • Barasaba ko kwishyura imisoro n’amahoro muri Mutarama byongererwa igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu maduka abagura baza umwe umwe
    Mu maduka abagura baza umwe umwe

    Abafite iki cyifuzo ni abacururiza mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze harimo iryitwa Goico Plaza mu mujyi wa Musanze. Muri iyi minsi ngo ntibabasha kubona abaguzi uko bikwiye, bitewe n’ingamba zashyizweho harimo n’izirebana n’igihe ntarengwa isoko rigomba kumara rikinguye.

    Umwe mu babibwiye Kigali Today yagize ati: “Uku kwezi k’Ukuboza kwatangiye twamaze kurangura ibicuruzwa byinshi kuko twari twiteze abaguzi muri iyi minsi mikuru. Uretse kuba nta baguzi bahahira ibirori kubera ko byahagaritswe; bake b’abaguzi twacungiragaho bahaha mu masaha y’umugoroba guhera saa kumi bavuye mu kazi kabo, izo saha ziri kugera benshi dutanguranwa no kwanura ibicuruzwa, abandi bakinze imiryango kubera gucunganwa na ya saha ya saa moya z’ijoro yo kuba abantu bageze mu rugo; bityo umucuruzi ntabe agikoze ku ifaranga. Byatumye dutangira kubunza imitima twibaza aho imisoro dusabwa kwishyura izava byatuyobeye”.

    Abacururiza mu masoko basabwa kwishyura buri kwezi amafaranga y’ubukode bw’aho gucururiza (iseta cyangwa ikibanza), n’amahoro y’isuku rusange. Hiyongeraho umusoro w’ipatante umucuruzi yishyura muri Mutarama buri mwaka. Kuba muri iyi minsi ababagurira ibicuruzwa atari benshi, babiheraho basaba ko ababishinzwe bareba uko babyigaho, bakongera igihe ntarengwa abacuruzi bazatangiraho imisoro n’amahoro.

    Aha ni imbere y
    Aha ni imbere y’amaduka mu isoko rya Goiko Plaza

    Yagize ati: “Ubu muri Mutarama buri mucuruzi asabwa kwishyura ipatante, amahoro y’isuku rusange n’imisoro y’aho umuntu acururiza. Kandi ubu ni nako tuba duhanganye n’ubundi bukode bw’aho dutuye n’ibindi bibazo bisaba umuntu amafaranga; bamwe muri twe twafashe inguzanyo ngo ducuruze, ubwo na banki niko ziducanyeho. Dusaba ababishinzwe ko badufasha, igihe cyagenwe cyo gusora muri uku kwezi dutangiye bacyirengagize, bacyegeze inyuma, barebe n’uko bazadukuriraho amande y’ubukererwe, kugira ngo tubanze twisuganye tuyashakishe”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko mu byagaragara ko iki ari ikibazo rusange ubuyobozi bushobora kucyigaho, aho bibaye ngombwa bukaba bwagikorera ubuvugizi.

    Nuwumuremyi Jeannine yagize ati: “Ubundi ibijyanye n’imisoro bifite amategeko abigenga, ntabwo Akarere kakwicara ngo gafate icyo cyemezo kuko hari inzego zibifite mu nshingano. Ubundi ibipimo by’amahoro byigwaho kandi bikemezwa na Njyanama y’Akarere. N’imisoro hari ibiba byaragendeweho ishyirwaho n’inzego zibifite mu nshingano. Mu gihe abacuruzi babona ari ikibazo kibakomereye bashobora gukora ubusabe bwabo, izo nzego zikaba ari zo zibyigaho, noneho nk’akarere tukabishyira mu bikorwa. Ariko ntibibujije ko natwe babidushyikirije nk’Akarere, twabisesengura neza, noneho tukabakorera ubuvugizi”.

    Mu isoko riri muri Gare ya Musanze na ho abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi ariko abakiriya ngo ntibaza neza
    Mu isoko riri muri Gare ya Musanze na ho abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi ariko abakiriya ngo ntibaza neza

    Abacuruzi bavuga ko badashobora kwirara kuri gahunda yo gusora, kuko bamaze gusobanukirwa ko utanze umusoro ku gihe aba agize uruhare mu iterambere ry’igihugu; gusa bakifuza ko muri iki gihe bahanganye n’ingaruka za Covid-19 zituma gahunda nyinshi zihinduka bya hato na hato, ngo Leta ibongereye iminsi yo kwishyuriraho imisoro ikanabakuriraho amande y’ubukererwe ngo yaba ibagobotse, kuko ayo bagakoresheje bayashoye mu kurangura ibyo bari bitezeho kugurisha mu minsi mikuru ariko abaguzi bakaba batabihaha nk’uko bari babyiteze.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/Barasaba-ko-kwishyura-imisoro-n-amahoro-muri-Mutarama-byongererwa-igihe

  • Muhanga – Covid19: “Aho byagaragaye ko hari amakosa akorwa nkana ibihano twarabiremereje” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shyaka avuga ko amande hari aho yaremerejwe mu rwego rwo gukangara abakora amakosa nkana (Ifoto yo mu bubiko)
    Shyaka avuga ko amande hari aho yaremerejwe mu rwego rwo gukangara abakora amakosa nkana (Ifoto yo mu bubiko)

    Ayo mande ashyizweho nyuma y’uko abarenga ku mabwiriza bagahanwa bakomeje kwijujutira ibihano bidafite aho byanditse n’amabwiriza abigena, ahanini byashoboraga kubangamira cyangwa korohereza uhanwa.

    Amande akaba yacibwaga hakurikije itegeko rihana uwanze gukurikiza gahunda za Leta riteganya ko ahanishwa amande ya 10.000frw mu gihe aya mande yagiyeho icyorezo cya COVID-19 kitaraduka.

    Inama Njyanama na yo yemera ko ayo mande hari aho yashoboraga kubangamira umuturage kuko nko kujugunya agapfukamunwa ahatemewe washoboraga gucibwa 10.000frw ariko ubu hakaba hemejwe ko ukoze iryo kosa acibwa 1.000frw gusa.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, avuga ko amande menshi ari azacibwa amahoteli yarenze ku mabwiriza agacuruza utubari aho yashyizwe ku bihumbi 400frw.

    Agira ati, “Aho byagaragaye ko hari amakosa akorwa nkana ibihano twarabiremereje kugira ngo duhindure imyumvire y’abaturage kuko byagaragaye ko ayo makosa akorwa ku bushake akomeza kwiyongera ushaka ku bushake kutagwa muri ibyo bihano bigamije kumurinda ko yagwamo ni yo mpamvu uko amakosa asumbana ari na ko ibihano bisumbana”.

    Ku kijyanye no kuba Akarere ka Muhanga karakererewe gushyiraho ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bikaba byagaragara nk’uburangare, Shyaka avuga ko habanje gukurikizwa itegeko risanzwe ariko byagera mu mpera z’umwaka n’intangiro z’undi hagashyirwaho ingamba zikaze zirimo n’amande mashya.

    Avuga ko ku kijyanye n’uburemere bw’amakosa nibura hakozwe urutonde rw’agera kuri 25 buri kosa rikaba rifite igihano cyaryo bivuze ko hari abatazongera guhanwa mu kajagari cyangwa abandi bagacibwa amande adakwiranye n’ikosa bakoze.

    Shyaka avuga ko amande yashyizweho mu mpera z’Ukuboza 2020 yahise atangira gukurikizwa kuko byihutirwaga n’ubwo ubundi bisaba ko umwanzuro wa Njyanama ubigena ubanza gushyikirizwa Intara y’Amajyepfo na yo ikagira icyo iwuvugaho.

    Amwe mu makosa ashobora kuzaba akomeye ahanirwa amande menshi harimo gufungura utubari, no gukoresha ibirori mu buryo butemewe n’amategeko. Icyakora ngo ikigambiriwe si uguhana kurusha kwigisha.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-covid19-aho-byagaragaye-ko-hari-amakosa-akorwa-nkana-ibihano-twarabiremereje

  • Perezida Trump akomeje urugamba rwo gushaka gusisibiranya ibyavuye mu matora #rwanda #RwOT

    Hasohotse amajwi ya Perezida wa Amerika Donald Trump, ari kubwira umutegetsi ushinzwe amatora muri leta ya Georgia ngo 'amushakire' amajwi akenewe kugira ngo atsinde Biden.

    Trump yumvikanye abwira Brad Raffensperger ushinzwe ububanyi n'amahanga muri iyi leta, kandi w'umurepubulikani, ati: 'Ndashaka gusa amajwi 11,780'.

    Muri aya majwi y'iminota ine yatangajwe na Washington Post, Raffensperger yumvikana asubiza Perezida Trump ko ibyavuye mu matora muri Georgia ari ntamakemwa.
    Joe Biden yatsinze muri leta ya Georgia n'amajwi 306 y'inteko itora kuri 232 ya Trump.

    Kuva ku munsi w'amatora tariki 03 z'ukwa 11 umwaka ushize wa 2020, Trump yakomeje kuvuga ko amatora yaranzwe n'uburiganya n'ubwo nta kimenyetso cyabyo atanga.

    Kugeza ubu inkiko muri leta zitandukanye za Amerika zimaze kwanga ibirego 60 bitambamira intsinzi ya Biden.

    Tariki 06 z'uku kwezi kwa mbere 2021, inteko ishinga amategeko ya Amerika izemeza mu buryo bw'umuhango ibyavuye mu matora. Biteganyijwe ko Joe Biden, umudemokarate watowe, azarahirira kuyobora Amerika tariki 20 z'uku kwezi kwa mbere.

    Abatora muri leta ya Goergia kuwa kabiri bazatora abasenateri babiri b'iyi leta. Ibizavamo bishobora kugena uko ibintu bizaba bimeze muri sena.

    Niba abahatana b'abademokarate batsinze, muri sena hazaba hari umubare ungana w'abarepubulikani n'abademokarate, bityo umudemokarate visi perezida Kamala Harris — ari we ubusanzwe uba ukuriye sena — azabe afite ijwi rifata icyemezo.

    Abademokarate nibo basanganywe ubwiganze mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite.

    Mu yandi makuru, abantu 10 bahoze ari ba minisitiri b'ingabo muri Amerika, banditse igitekerezo bahuriyeho muri Washington Post, basaba Trump kurekera aho kwanga ibyavuye mu matora.

    Iri tsinda rivuga kandi ko Trump atagomba gushyirwa mu biganiro bya gisirikare, igitekerezo bamwe mu bamushyigikiye nabo bakomojeho.

    Ni iki kiri muri ayo majwi ya Trump?

    Trump yumvikana ahinduranya kuguyaguya no gushyira ku gitutu ushinzwe ububanyi n'amahabwa wa leta ya Georgia. Ashimangira ko ari we watsinze amatora muri Georgia kandi akabwira Raffensperger ko 'nta kibi kiri mu kuba wavuga ko mwongeye kubara amajwi'.

    Raffensperger aramusubiza ati 'Ikibazo ufite Bwana Perezida ni uko amakuru ufite atari yo'. Nyuma muri icyo kiganiro kuri telephone, Trump avuga ko ibihuha bivuga ko muri iyi leta hari aho imashini zibara zahinduwe n'amajwi amwe akanyongwa — ibyo Raffensperger ahakana ko bitabaye.

    Trump abwira uyu mugabo ko ibyo bishobora kuzamugiraho ingaruka mu nkiko. Ati: 'Uzi ibyo bakoze kandi nturi kubivuga. Ibyo ni icyaha gihanirwa. Ntabwo ukwiye gutuma biba. Icyo ni ikibazo gikomeye kuri wowe n'umunyamategeko wawe'.

    Yaje kumusaba kumushakira amajwi 11,780 yari gutuma agira amajwi yose hamwe 2,473,634 muri iyi leta, akarusha Biden wabonye 2,473,633.

    Yaramubwiye ati: 'Mwabisubiramo, ariko mugakorana n'abantu bashaka ibisubizo, ntimukorane n'abadashaka ibisubizo'.

    Raffensperger yaramusubije ati: 'Bwana Perezida, ufite abatanze amakuru natwe turabafite, bizajya imbere y'urukiko rufate umwanzuro. Duhagaze ku mibare yacu, twizeye ko ari iy'ukuri'.

    Kuri iki cyumweru nkuko BBC ibitangaza, Trump yanditse kuri Twitter ko Raffensperger atatanze amakuru ahagije kubyo yamubwiye byo kwiba amajwi. Ati: 'Nta kintu abiziho!'. Raffensperger yahise amusubiza kuri Twitter ati: 'Mu cyubahiro, Bwana Perezida: Ibyo uvuga si ukuri. Ukuri kuzajya hanze'. Ibiro bya White House ntacyo biratangaza kuri aya majwi ya Trump yatangajwe.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-trump-akomeje-urugamba-rwo-gushaka-gusisibiranya-ibyavuye-mu-matora/

  • Papa Francis yashimagije bikomeye Maradona uherutse kwitaba Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Papa Francis yashimye cyane umunya Argentina Diego Maradona uherutse kwitaba Imana maze avuga ko yari nk 'umusizi' mu kibuga.

    Agaruka kuri nyakwigendera Diego Maradona, Papa Francis yavuze ko uyu mukinnyi wamenyekanye cyane muri Napoli, uko yari atandukanye n'abandi ku buhanga bwe mu kibuga, no hanze yacyo yari atandukanye, kuko yari umuntu mwiza muri rubanda.

    Papa Francis yavuze uko we na Maradona bahuriye mu kirori kiswe icy'amahoro, bombi bafite intego yo gufasha abana mu 2014.Mu kiganiro yagiranye na La Gazzetta dello Sport, Papa Francis yagize ati:

    'Nahuye na Diego Armando Maradona ku bw'amahirwe mu birori by'amahoro mu 2014. Mu byishimo byinshi, ndibuka buri kimwe cyose Maradona yakoreye ikigo cya Scholas Occurrentes, nibyo bikenewe ku Isi hose'.
    'Mu kibuga yari umusizi, umuhanga cyane watanze ibyishimo kuri Miliyoni zitabarika z'abantu, haba muri Argentina ndetse no muri Napoli. Ikindi kandi yari umugabo usabana cyane'.

    Uyu munyacyubahiro yahishuye icyo yifuza mu 2021, agendeye ku mupira Maradona yamuhaye ubwo bahuraga.

    Yagize ati 'Icyo nifuza kiroroshye, ndabivuga mu magambo yanditse ku mupira yampaye: 'Gutsindwa uri inyangamugayo biruta gutsinda mu buriganya n'ubuhemu'. Nibwo buryo bwiza bwo kubaho'.

    Twibutse ko Maradona yitabye Imana tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ku myaka 60 y'amavuko, azize indwara y'umutima yari amaranye igihe kirekire.

    Source : https://yegob.rw/papa-francis-yashimagije-bikomeye-maradona-uherutse-kwitaba-imana/

  • Miss Mutesi Jolly yahishuye urutonde rw'indirimbo nyarwanda 10 yakunze cyane muri 2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2016 yashyize hanze urutonde rw'indirimbo 10 nyarwanda zamushimishije mu mwaka ushize wa 2020.

    Kuba abantu b'ibyamamare cyangwa se bafite izina rizwi bakora intonde z'indirimbo bakunze, bituma buri muhanzi ushyizwe kuri urwo rutonde akora uko ashoboye kugira ngo n'umwaka utaha azaboneke ku rutonde rw'uwo muntu.Ni muri urwo rwego Jolly na we yagerageje gukora uru rutonde, ndetse arusangiza abandi.

    Urutonde rw'indirimbo 10 Miss Mutesi Jolly yakunze mu 2020:

    1.Katerina ya Bruce Melodie
    2.Vazi ya The Ben
    3.My Love ya Tom Close
    4.Mambata ya Riderman
    5.Nyigisha ya Butera Knowless
    6.Imbaraga ya Charly&Nina
    7.Zoli ya Nel Ngabo
    8.Nahawe ijambo ya Vestine na Dorcas
    9.Dusuma ya Meddy na Otile Brown
    10.Umusaza ya Bull Dogg

    Src:inyarwanda

    Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yahishuye-urutonde-rwindirimbo-nyarwanda-10-yakunze-cyane-muri-2020/

  • Indirimbo “ Do me ” yahuriyemo Marina na Queen Cha yaciye agahigo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Do me yahuriyemo abahanzikazi Marina ndetse na Queen Cha bo muri label ya The Mane yaciye agahigo ko kurebwa n'abantu basaga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

    Nyuma y'amezi 7 indirimbo Do Me imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube

    Baadrama, umuyobozi wa The Mane yishimiye urwego iyi ndirimbo igezeho rwo kurebwa n'abantu basaga miliyoni nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram mu magambo akurikira :

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-do-me-yahuriyemo-marina-na-queen-cha-yaciye-agahigo/

  • Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 5%, uw'umuceri n'ibirayi uragabanuka mu 2019/2020 – #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu bushakashatsi NISR yashyize hanze mu Ukuboza 2020, bugamije kwerekana ishusho y'uko urwego rw'ubuhinzi rwawusoje ruhagaze. Bukorwa ku bufatanye n'inzego zose zireberera urwego rw'ubuhinzi.

    Ubu bushakashatsi bubaye ku nshuro ya kabiri bwakozwe hagendewe ku makuru yavuye mu bihembwe byose by'ubuhinzi by'umwaka wa 2019/2020 ni ukuvuga igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe cya B ( Werurwe-Kamena) n'igihembwe cya C kiganzamo ubuhinzi bw'imboga, ibijumba bukorerwa mu gishanga n'ubw'ibirayi bukorerwa mu gace k'ibirunga.

    Ubu bushakashatsi bukubiye muri raporo izwi nka 'Upgraded Seasonal Agricultural Survey annual report' bugaragaza ko ingano y'ahakorerwa ubuhinzi mu 2019/2020 yazamutseho 2% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Bugaragaza ko u Rwanda rufite ubutaka buhinzeho n'ubushobora guhingwaho bungana na hegitari miliyoni 1,4 ( bingana na 59% by'igihugu cyose) mu gihembwe A muri ubu butaka ubwahinzweho bungana na hegitari miliyoni 1,14, mu gihe mu gihembwe B hahinzwe ubungana na hegitari miliyoni 1,19.

    Mu 2019/2020 ubutaka bwose bwahinzweho ni hegitari miliyoni 1,1 ( 81% by'ubutaka bwose bushobora guhingwaho) ubu buso bw'ubutaka bwahinzweho bwazamutse ku kigero cya 2% ugereranyije n'ubwari bwahinzweho mu 2018/2019.

    Mu mwaka wa 2019/2020 umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi muri rusange wazamutseho 5% ugereranyije n'umwaka ushize, nk'umusaruro w'urutoki wazamutseho 12%, uw'amasaka n'ibigori uzamukaho 7% mu gihe uw'imyumbati wazamutseho 8%.

    Impuzandengo y'ingano y'ibihingwa byagiye byera kuri hegitari imwe igaragaza ko mu mwaka ushize kuri hegitari imwe heze toni 1,5 y'ibigori, hera toni imwe y'amasaka, toni 3,9 z'umuceri, toni imwe y'ingano na toni 14,6 z'imyumbati.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko kuri hegitari imwe heze ibijumba toni 7,1, ibirayi toni 8,2, ibikoro n'amateke toni 6.5, ibitoki byo guteka toni 18,04 wakongeraho n'ibyo kwenga n'iby'imineke umusaruro wabyo byose kuri hegitari ukangana na toni 9,07.

    Muri uyu mwaka ushize kandi u Rwanda kuri hegitari imwe rwejeje ibishyimbo bingana na toni 0,68, ubunyobwa toni 0,45, soya toni 0,49, imboga toni 9,4 n'imbuto toni 4,96.

    Uko umusaruro wa buri gihingwa uhagaze

    Ibigori: Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko mu gihembwe cya A cy'umwaka wa 2020, ubuso bwari buhinzeho ibigori bwanganaga na hegitari 2 221 521, bukaba bwarazamutseho 3% ugereranyije n'ubuso byari bihinzeho mu gihembwe nk'iki mu 2019.

    Muri iki gihembwe kandi umusaruro w'ibigori wazamutseho 7% ugera kuri toni 353 999 ugereranyije n'aho wari uhagaze mu gihembwe A cya 2019. Impuzandego y'umusaruro w'ibigori igaragaza ko muri iki gihembwe kuri hegitari imwe heze toni 1,5.

    Mu gihembwe cya B, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubuso bwahinzweho ibigori butahindutse ugereranyije n'igihembwe cya B 2019, gusa umusaruro wo wazamutseho 5% ugera kuri toni 94 634.

    Ibijumba: Mu gihembwe A cya 2020 ubuso buhinzeho ibijumba bwanganaga na hegitari 89 427, wagereranya n'ubwo byari buhinzeho mu gihembwe nk'iki mu 2019 ugasanga bwagabanutseho 8%, ibi byatumye n'umusaruro wabyo ugabanukaho 6% ugera kuri toni 635,007.

    Mu gihembwe B ubuso buhinzeho ibijumba bwiyongeyeho 4% ugereranyije n'ubwo byari bihinzeho mu gihembwe nk'iki mu mwaka wari wabanje bugera kuri hegitari 84 545, ndetse muri iki gihembwe umusaruro wazamutseho 12% kuko habonetse toni 611 425.

    Imibare y'igihembwe C igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho ibijumba bwanganaga na hegitari 5583, bukaba bwarazamutseho 5% ugereranyije n'uko bwanganaga mu gihembwe nk'iki umwaka wari wabanje.

    Kimwe n'ubuso umusaruro w'ibijumba muri iki gihembwe na wo wazamutseho 10%.

    Ibirayi: Imibare y'Igihembwe A cya 2020 igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho ibirayi bwazamutseho 4% ugereranyije n'ubwo byari bihinzeho mu 2019 bugera kuri hegitari 51 516, gusa umusaruro wabyo wabonetse muri iki gihembwe wagabanutseho 9% ugereranyije n'uwari wabonetse mu mwaka wari wabanje ugera kuri toni 427 471.

    Imibare yo mu Gihembwe B igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho ibirayi bwagabanutse ku kigero cya 11% ugereranyije n'ubwo byari bihinzeho mu gihembwe nk'iki mu 2019. Ubu buso bwageze kuri hegitari 43 950.

    Umusaruro nawo wagabanutseho 17% ugera kuri toni 352 441. Mu Gihembwe C ubuso buhinzeho ibirayi bwarazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n'ubwo byari bihinzeho mu gihembwe nk'iki mu 2019, gusa umusaruro wo wagabanutseho 4% ugera kuri toni 78 609.

    Imyumbati: Imibare y'Igihembwe B igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho imyumbati bwanganaga na hegitari 190 447. Ubu buso bwaganutseho 2% ugereranyije n'ubwo yari ihinzeho mu gihembwe nk'iki mu 2019, gusa umusaruro wo wazamutseho 11% ugera kuri toni 578 545.

    Mu Gihembwe cya B ubuso buhinzeho imyumbati bwazamutseho 2% bugera kuri hegitari 192 156, umusaruro nawo wazamutseho 6% ugereranyije n'uko wanganaga mu 2019 ugera kuri toni 701 037.

    Nubwo umusaruro wa byinshi mu bihingwa wazamutse muri uyu mwaka wa 2019/2020, ku muceri, ibirayi n'ibishyimbo ho siko bimeze kuko umuceri wagabanutseho 11%, ibirayi bigabanukaho 12% n'ibishyimbo bigabanukaho 9%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu 2019/2020 mu Gihembwe A abahinzi 35,2% bakoresheje imbuto y'indobanure, mu Gihembwe cya B ikoreshwa n'abagera kuri 15,6% mu gihe mu Gihembwe C yakoreshejwe n'abagera kuri 30,6%.

    Muri uyu mwaka kandi mu Gihembwe cya A abahinzi 63,6% bakoresheje ifumbire y'imborera, mu Gihembwe B ikoreshwa n'abagera kuri 51,7% mu gihe mu cya C yakoreshejwe n'abahinzi 76,1%.

    Abakoresheje ifumbire mvaruganda mu gihembwe cya A ni 21.2%, abayikoresheje muri B ni 15.3% abayikoresheje muri C ni 64.1%.

    Umusaruro w’umuceri na wo waguye hasi

    Umusaruro w’ibirayi waragabanutse mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize

    Mu 2019/2020 umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 5%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibikomoka-ku-buhinzi-wazamutseho-5-uw-umuceri-n-ibirayi-uragabanuka

  • REB yijeje ko iby'itangira ry'amashuri mu mashuri abanza bizamenyekana vuba – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 nyuma y'aho bamwe mu babyeyi n'abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe no kuba batazi amakuru y'itangira.

    Hari abagaragaje ko abana biga mu mu mashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bibagiranye, mu gihe bagenzi babo biga mu cyiciro kimwe mu mashuri akoresha porogaramu mpuzamahanga ari mu Rwanda bo bageze kure amasomo.

    Abinyujije kuri Twitter, Dr Sebaganwa yavuze ko mu minsi ya vuba gahunda y'itangira ry'amashuri kuri abo bana iraba yamenyekanye.

    Yagize ati 'Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.'

    Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze. Murakoze

    — Dr. SEBAGANWA Alphonse (@DrSebaganwa) January 4, 2021

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Mineduc yatangaje ko ku wa 2 Ugushyingo 2020, hagomba gutangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu. Uwo munsi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y'Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatanu ndetse n'abo mu y'Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n'uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy'abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, n'abo mu ayisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n'uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y'umwaka utaha.

    Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    REB yijeje ko vuba aha iraba yatangaje ibijyanye n’abiga mu mashuri abanza batarasubira ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yijeje-ko-iby-itangira-ry-amashuri-mu-mashuri-abanza-bizamenyekana-vuba