Category: Uncategorized

  • Ingendo zihuza uturere zahagaritswe, ibikorwa by'abikorera bishyirirwaho isaha yo gufunga – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yayobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard.

    Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama bijyanye n'ubwiyongere bw'imibare y'abandura ndetse n'abahitanwa na Coronavirus mu Rwanda muri iki gihe.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n'agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 8848 banduye mu bipimo 741 036, abagera ku 6816 barayikize mu gihe 1927 bakitabwaho n'abaganga naho 105 bitabye Imana.

    Nyuma yo kubona ko imibare y'abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera aho icya kabiri cy'abamaze guhitanwa nacyo bapfuye mu gihe cy'ukwezi kumwe kwa 12, Inama y'Abaminisitiri yashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Inama y'Abaminisitiri yanzuye ko ingendo zihuza uturere zihagarara hakemererwa kugenda imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi ntizirenze abantu babiri zitwaye. Yanemeje ko ibikorwa by'abikorera birimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka bizajya bifunga saa Kumi n'ebyiri za nimugoroba.

    -  Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    b. Ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba.

    c. Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzimz cyangwa izindi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d. Ba mukerarugendo b'imbere mu gihugu n'abavuye hanze bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by'ubukerarugendo.

    e. Ibikorwa by'inzego za Leta n'abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    f. Amateraniro rusange harimo imihango y'ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n'inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    h. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    Izi ngamba zizatangira kubahirizwa ku wa 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

    Abantu basabwe kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe. Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingendo-zihuza-uturere-zahagaritswe-ibikorwa-by-abikorera-bishyirirwaho-isaha

  • Ingendo zihuza uturere zahagaritswe, ibikorwa by’abikorera bishyirirwaho isaha yo gufunga – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

    Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama bijyanye n’ubwiyongere bw’imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na Coronavirus mu Rwanda muri iki gihe.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 8848 banduye mu bipimo 741 036, abagera ku 6816 barayikize mu gihe 1927 bakitabwaho n’abaganga naho 105 bitabye Imana.

    Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera aho icya kabiri cy’abamaze guhitanwa nacyo bapfuye mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa 12, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo zihuza uturere zihagarara hakemererwa kugenda imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi ntizirenze abantu babiri zitwaye. Yanemeje ko ibikorwa by’abikorera birimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba.

    -  Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    b. Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

    c. Ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzimz cyangwa izindi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d. Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.

    e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    f. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    Izi ngamba zizatangira kubahirizwa ku wa 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    Abantu basabwe kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe. Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingendo-zihuza-uturere-zahagaritswe-ibikorwa-by-abikorera-bishyirirwaho-isaha

  • ‘Saa Moya’ ku isonga igwa mu ntege na ‘Ubigen… – #rwanda #RwOT

    Ku mwanya wa 2 hari indirimbo ‘Yope’ ya Inos'B ft Diamond, ku mwanya wa 3 hari ‘Ubigenza ute’ ya Niyo Bosco naho ku mwanya wa kane hari indirimbo ‘Karame’ ya  Israel Mbonyi. Muri uyu mwaka ibikorwa bya muzika mu Rwanda Covid-19 ntabwo yabibaniye, gusa abahanzi bamwe na bamwe ntabwo bigeze batezuka ku nshingano zabo zo kuba hafi abakunzi babo umunsi ku wundi n’ubwo bitari byoroshye. Uyu mwaka benshi mu bahanzi bagiye bacika intege bitewe n'iki cyorezo gusa hari n'abakoze cyane ndetse n'abakunzi babo bagerageza kubereka urukundo.

    Kuri uru rutonde rw'indirimbo 10 zumviswe zikanarebwa cyane n'abanyarwanda kandi batuye mu gihugu nk'uko urubuga nsangizamashusho rwa Youtube rubyerekana hifashishijwe ikusanyamakuru yarwo. Imibare ntibeshya cyangwa ngo ihimbwe ahubwo hubakwa uburyo bwo kuyiteranye ndetse no kuyerekana ni nayo nzira YouTube yifashishije mu kubaka inzira wabonamo uko indirimbo zagiye zumvwa.

    Indirimbo ya Bruce Melodies ‘Saa Moya’ niyo iyoboye izindi mu ndirimbo zumviswe n'abanyarwanda batuye mu gihugu cyangwa abandi baba batuye mu gihugu imbere. Izi ndirimbo 10 muri macye twavuga ko ari indirimbo zakunzwe cyane n'abaturarwanda.

    Indirimbo ‘Saa Moya’ ni yo iri ku isonga mu ndirimbo zarebwe cyane n’abanyarwanda kuri Youtube

    N’ubwo ibi bimeze uku umuhanzi twavuga ko akiri kwiyubaka kandi utanga icyizere ni Niyo Bosco uri ku mwanya wa 3, twavuga ko ariwe wa 2 kuko ku mwanya wa kabiri hariho ‘Yope’ ya Inos'B. Niyo Bosco ni umuhanzi ufashwa cyangwa wazanywe mu ruhando rwa Muzika n'umunyamakuru umaze kugaragaza ubushake n'ubumuntu ku bijyane no gushakisha impano kandi agakora ibyo ashoboye byose zikamenyeka, bwana Irene Murindahabi akaba ari we uri inyuma y’ibikorwa bya Niyo Bosco.

    Ku rundi ruhande, hari abahanzi basuwe cyane n'abatura-Rwanda kuri uru rubuga rwa Youtube aho barangajwe imbere na Diamond Platnumz hagakurikiraho shene ya YouTube ya Israel Mbonyi, The Mane Label, Meddy, Clarisse Karasira n’abandi. Ibi bisobanuye ko shene za YouTube zasuwe n’abanyarwanda ku isonga hari umuramyi Israel Mbonyi.

    Urutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe n'abanyarwanda ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2020.

    1. Saa Moya by Bruce Melodie

    Yarebwe: Miliyoni 1.35

    2. Yope (Remix) by Innoss’B ft Diamond Platnumz

    Yarebwe: Miliyoni 1.25

    3. Ubigenza Ute? ya Niyo Bosco

    Yarebwe: Miliyoni 1.19

    4. Karame (Live) ya Israel Mbonyi

    Yarebwe: Miliyoni 1.18

    5. Tweyagale ya Eddy Kenzo

    Yarebwe: Miliyoni 1.14

    6. Igare ya Mico The Best

    Yarebwe: Miliyoni 1.11

    7. Jeje ya Diamond Platnumz

    Yarebwe: Miliyoni 1.11

    8. MPA Amavuta ya James & Daniella

    Yarebwe: Miliyoni 1.06

    9. Jerusalema ya Master KG

    Yarebwe: Miliyoni 1.05

    10. Poupette ya King James

    Yarebwe: Miliyoni 1.02


    Niyo Bosco yaje ku mwanya wa 3 mu bahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane n’abanyarwanda mu 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102059/saa-moya-ku-isonga-igwa-mu-ntege-na-ubigenza-ute-ya-niyo-bosco-mu-ndirimbo-10-zarebwe-naba-102059.html

  • Ni abahe bahanga mu gutunganya neza indirimbo… – #rwanda #RwOT

    The Ben yujuje ibikenewe ku muhanzi wese wakwigarurira imitima y'abato n'abakuru, inkumi n'abakecuru ndetse n'abatumva ikinyarwanda dore ko umuziki ubwawo ari ururimi buri wese yumva bitagombye umusemuzi. Ni umusore ushinguye, ufite imiterere ishamaje ndetse yifuzwa na buri wese ushaka kwigwizaho abafana dore ko ari muri bamwe mu bahanzi nyarwanda bahogoje abakobwa n’ubwo abahanzi benshi batita ku miterere y'umubiri ariko iri mu bikurura abakunzi benshi.

    The Ben mu 2020 uwavuga ko yaburiye umubyizi mu kwe ntiyaba abeshye n’ubwo nta ko atagize. Dukoreshe imibare dore ko itabeshya. Indirimbo ‘Kola’ yo mu kwezi kwa munani mu 2020 imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 255. Ni amezi ane ashize nyamara iyo aherutse guhuriramo na ‘Rema Namakula’ nta minsi ishize igiye hanze ariko imaze guca cyane kuri ‘Kola’ imaze amezi ane. 

    ‘This is love’ yarebwe n'abasaga ibihumbi 300 mu minsi ine yonyine. Yarongeye akorana na Igor Mabano iyitwa ‘For real’ imaze kurebwa n'ibihumbi 244 mu gihe cy'ukwezi isohotse, ntiyasoreje aho kuko yakoranya na Muchoma iyitwa ‘Umutoso’ imaze kurebwa n'ibihumbi 144 mu gihe cy'ukwezi kumwe. Iyi ni ishuho nziza y'umuziki The Ben akwiriye gukora mu 2021 niba ashaka kuzongera guhagarara ku rubyiniro rwa The East African Party ari umuhanzi mukuru mu gitaramo.

    The Ben abahanzi bo muri Uganda bashobora kuba bamubera umugisha

    Mu 2017 yakoranye na Sheebah Karungi indirimbo ‘Binkolera’ irakundwa cyane ndetse imuhesha amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bitandukanye ku bw'igikundiro yamuhundagajeho. Abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi mbere yo guhitamo uwo bakorana The Ben akwiye kujya abanza akitonda akareba niba uwo muproducer yabasha kumukorera igihangano cyarenga umupaka. 

    Nessim ni urugero rwiza rw'umuproducer The Ben akwiriye gukorana na we cyane mu 2021 bitavuze ko n'abandi bakorana ariko akareba uri ku rwego rw'umuziki we dore ko hari abo ajya kureba ngo bakorane bakaba bamutinya ntibamukosore bitewe n'uko baba barakuze bamufana bakaba bisanze bari kumukorera indirimbo bakaba bamusondeka. Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production ubu ari ku isonga mu batunganya indirimbo i Kampala akaba ari we wakoze indirimbo The Ben yahuriyemo na Sheebah Kalungi ndetse n'iheruka ya yahuriyemo na Namakula Rema.

    Ese mu 2020 The Ben yaba yarahuye n'ikibazo cyo kubura umutunganyiriza neza indirimbo?


    Iki kibazo kiragoye kukibonera igisubizo kuko we yaburiye aho abandi baronkeye. Yakorewe n'umusore icyo gihe wari ugezweho ariko nyamara indirimbo yamukoreye ntiyakunzwe na gato n’ubu imibare y'abayirebye irabigaragaza dore ko utatwika inzu ngo uhishe imyotsi.

    Mu Rwanda dufite abahanga mu gutunganya indirimbo bari ku rwego mpuzamahanga dore ko Bob Pro yakoreye Sauti Sol indirimbo yitwa ‘Suzana’ ikaza kwamamara muri Afurika hose ndetse ikanaza ku rutonde rw'indirimbo zakunzwe muri Afurika mu 2020. Rero The Ben akwiriye gukorana n'abafite ubuhanga mu gukorera ibyamamare biri ku rwego rwe cyangwa se bimurenze. 

    Sibyiza kwirukira buri mu producer kandi na mbere yari azi ko gukorana n'umuntu umumenyereye byongera byinshi ku buryohe bw'indirimbo. Bob Pro ari ku rwego rwo gukorera abahanzi mpuzamahanga ku buryo The Ben akwiriye guhitamo bamwe mu baproducers bafite ubunararibonye akirinda kujarajara muri studio zitandukanye. 

    Uku kutajarajara muzabibona kuri Diamond Platnumz ukorana na Lizer Classic kugeza n'iyo agiye i Mahanga barajyana kuko aramuzi, azi intege nke ze n'intege nyinshi ze. Rimwe Bob Pro yigeze kuvuga ko abahanzi bakuru bakwiriye gukorana bya hafi n'abaproducer baba barakoranye cyane dore ko baba bafite byinshi baziranyeho byaba intege nke n'ibyiza byabo.

    Aba batunganya imiziki bashobora gukorana na The Ben bakamugarura mu kibuga atabikora agakomeza gutera agahinda abamukunda.

    1.Lick Lick: Uyu mugabo azi neza The Ben ku buryo asobanukiwe imiririmbire n'imyandikire ye. Kuva mu 2007 kugeza bari muri Amerika ni we akesha indirimbo zakomeje kumushyira ku isonga kugeza akuyeho agahigo ko kuririmba muri The East Afircan Party ya 2018 no mu 2020, ibintu byari byarabuze undi muhanzi nyarwanda wabigeraho ariko yahise aharurira inzira abandi barimo Meddy wenda n'abandi tuzagenda tubona mu myaka iri imbere. Lick Lick ni we wakoze indirimbo ‘Can't get enough’ ya The Ben yahuriyemo na Otile Brown, iri mu zakunzwe cyane na nubu iracyakunzwe.

    2. Bob Pro wakoreye Sauti Sol Suzana ikaza mu ndirimbo 10 zakunzwe muri Afurika mu 2020 afite ubunararibonye mu gukorana n'abahanzi bafite amazina kandi ubuhanga afite mu kuyungurura indirimbo hano mu Rwanda bumwemerera gukorana na buri muhanzi yaba afite izina cyangwa se akizamuka.

    3. Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production ni we wakoze ‘Binkorela’ ya The Ben na Sheebah Karungi ndetse mu minsi mike ishize yashyize ibiganza kuri ‘This is love’ ya Namakula bafatanyije yongeye kugarura The Ben mu kibuga nyuma y'umwaka yibazwaho.

    4. Chris Alvin Sunday wamamaye nka KrizBeatz the drummer Boy mu 2016 yari ku rutonde rw'abaproducer batanu ba mbere muri Nigeria. Ni we wabaye ikiraro cya Tecno abikesha indirimbo Pana. Ni we wakoze indirimbo nyinshi za Yemi Alade. Krizbeatz amenyeranye na The Ben cyane kandi koko indirimbo yamukoreye zarakunzwe na n’ubu. 

    Urugero ‘Fine Girl’ yo mu kwezi kwa 12 mu 2018 iri mu zakunzwe na n’ubu iracyakunzwe ndetse yaranarebwe ku rugero rushimishije. Indi ni ‘Suko’ nayo wumva ko ikoze mu buryo bugezweho yanagaragayemo icyamamare mu kubyinira abahanzi Sherie Silver. The Ben niba ashaka kongera kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki hano mu Rwand n' i mahanga akwiriye gutekereza cyane ku baproducers bakorana mu 2021. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’umunyamakuru.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘THIS IS LOVE’ YA THE BEN FT REMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102074/ni-abahe-bahanga-mu-gutunganya-neza-indirimbo-bashobora-kugarura-the-ben-mu-kibuga-mu-2021-102074.html

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Desire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Desire,

    Desire aba ari umunyembaraga mu buryo bwose,akunze kuba ari umushoramari ndetse aba ari n'umukozi mwiza,haba mu mitekerereze ndetse no mu bikorwa ikindi akunze gufata imyanzuro neza atagize uwo abangamira,bitewe n'imiterere ye ,ituma abona umwanya mwiza mu kazi akora,ikindi ni wa muntu unjya wikaruma rimwe na rimwe,arangwa n'ikinyabupfura ndetse n'ibitekerezo byubaka,Iyo afite inzu ye atuje akunda umuryango we wose ndetse akanawitaho,akaba ari n'umuyobozi mwiza w'urugo ugendera ku murongo,ikintu kiba mu mutima we ni ubutabera ndetse n'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-desire-2/

  • Bimwe mu bintu abasore bibeshya ku bakobwa nyamara ataribyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abasore bakunze kwitegereza abakobwa cyane kandi biri muri kamere za buri muhungu kuba yakwitegereza umukobwa uwo ariwe wese akamukunda bitewe nuko amubona cyangwa se bitewe nicyo yamukundiye. Hari ibintu byinshi bitandukanye burya abasore bibeshya ku bakobwa. Ibi bintu bikurikira tugiye kubabwira usanga abasore benshi babihuriyeho cyane dore ko abenshi bakunze no kubiganiraho iyo bari kumwe cyangwa se bahuriye ahantu basohotse.

    1. Abasore benshi bumvako gukundana n'umukobwa bisaba kuba ufite amafaranga: iki nicyo kintu cya mbere abahungu benshi ndetse twavuga bose bahuriyeho nyamara abakobwa bose siko bakunda amafaranga. Muri iki gihe turimo nubwo amafaranga adufasha kugera kuri byose nyamara amafaranga si byose. Buriya hari urukundo umusore n'umukobwa bashobora kubanamo bakishima bitabaye ngombwa ko umusore yaba anafite amafaranga y'umurengera.

    2. Abasore benshi bumvako kugirango umukobwa akwereke ko agukunda aruko muryamana: iki nacyo ni ikintu abasor benshi ndetse twavuga hafi ya bose bahuriyeho mu myumvire; bumvako umukobwa ugukunda yagakwiye kukwereka ubwambure bwe akakureka mukaryamana nyamara sicyo gisobanuro cy'urukundo nyakuri.

    3. Abasore benshi bumvako kwemeza umukobwa ko utunze byinshi aribyo bizatuma agukunda: ibi nabyo  abasore bose babihuriyeho. Mbere yo kujya gutereta umukobwa buri musore wese atekereza ibintu by'agaciro azerekana (imodoka se, téléphone ihenze se cyangwa ikindi cy'agaciro) kugirango umukobwa azamubone neza ndetse abone ko bakundanye hari icyo yamugezaho. Nyamara uku ni ukwibeshya dore ko burya umukobwa w'umutima ntakundira umuntu ibyo atunze ahubwo akunda umutima we agakunda uko yamuganirije ndetse nuko yitwara igihe bari kumwe.

    Muri make ibi nibyo bintu by'ingenzi usanga abasore benshi bibeshyaho ku bakobwa. Nubwo ibi 3 aribyo duhisemo kubaramburira ubusobanuro kuri uyu munsi hari n'ibindi byinshi tuzagenda tubagezaho mu nkuru zacu zikurikiraho.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-abasore-bibeshya-ku-bakobwa-nyamara-ataribyo/

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Ornella – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ornella,

    Ni wa muntu wihangana kandi ugira n'umutima ukomeye,iyo urebye ngo aba ari umunyeshuli mwiza wakira ubumenyi mu buryo bworoshye kandi akanabukoresha neza,ashobora kuba ari umwere cyangwa umunyabyaha,akunze kurwana n'ibibazo bye bucece ntawe abibwiye,ahora we yumva yahora mu mutuzo,akunze na none kwishimisha mu buzima,mu rukundo,gutembera kandi ibyo yiyemeje aruhuka aruko abirangije atitaye ku ngaruka mbi ari bugiriremo,akunze kuba ari wa muntu uvugisha ukuri ndetse wubahiriza na gahunda.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-ornella/

  • Abantu 4 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe na Covid-19 mu gihe abandi bantu 172 banduye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo 4 barimo uw'imyaka 82,73,43 n'umugore umwe w'imyaka 68.Aba bose n'abo mu mujyi wa Kigali.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

    Uyu munsi hakize abantu 64 mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 6,816 naho abakirwaye ni 1,927.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kirateganya ko kwipimisha COVID-19 byakorana n'ubwishingizi mu kwivuza mu rwego rwo guhashya burundu iki cyorezo.

    Ibi byatangajwe nyuma y'uko icyemezo cyo kuba warisuzumishije gitangiye kubazwa mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, nk'imwe mu ngamba z'ingenzi mu gukumira ikwirakwira rya virusi mu baturage.

    Kuri ubu abantu benshi bari kwipimisha kubera ko udafite icyemezo cy'uko utarwaye COVID-19, hari bimwe mu bikorwa atemererwa birimo ingendo zo mu ndege, kwitabira inama runaka, kujya mu mahoteli, kwitabira imikino n'ibindi.

    Mu minsi ishize kandi Minisiteri y'Ubuzima iherutse kugaragaza ko ishyize imbaraga mu kwipimisha Coronavirus.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu.

    Hanatangijwe n'uburyo bwo gupima byihuse 'antigens rapid tests' mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

    Uretse amavuriro yigenga ariko RBC irateganya ko amavuriro ya Leta (ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro by'akarere) mu gihugu hose agiye kwifashishwa mu gusuzuma. Biteganyijwe ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo gupima byihuse.

    RBC yatangaje ko gupimwa COVID-19 bizakorwa ku bwishingizi mu kwivuza butandukanye nk'uko igihugu gikomeje kubyigaho.

    Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yabwiye The NewTimes ko ari ibintu bagiye gutangira kugerageza.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ikintu duhita dukora, gusa biri muri gahunda zacu. Intambwe ikurikiyeho turifuza ko ibipimo byaba ari igice cy'ubwishingizi.'

    Yongeyeho ko RBC itegereje ko inkingo zikorwa hirya no hino ku Isi, ariko ashimangira ko kwipimisha ari cyo cy'ingenzi ku Rwanda mu kubona ibisubizo.

    Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima 'antigen rapid tests', igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bo-mu-mujyi-wa-kigali-bahitanwe-na-covid-19-mu-gihe-abandi-bantu-172

  • Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa Theogene – YEGOB #rwanda #RwOT

    Theogene,

    Yishimira kuba yayoborera buri wese mu bubasha bwe,agakora icyo we ashimye abandi batashimye,kandi iyo bimushobokeye buriya ngo agira ibitekerezo byiza,arangwa n'amarangamutima mubyo akora byose,agira impuhwe,ni wa muntu utekereza yewe ni nawe muntu ushobora kubitsa ibanga nta rimene,akunda gutenga amatwi cyane ndetse akunda ibirori kandi na none akunda kwiyoberanya.

    Source : https://yegob.rw/ubusobanuro-inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-theogene-2/

  • Yabaye icyamamare kubera Covid-19: Amateka ya… – #rwanda #RwOT

    Ndahiro Emmanuel cyangwa Taikun Ndahiro yavutse taliki ya 17/08/2000, avuka mu muryango w’abana batanu, we akaba umwana wa kabiri. Yize amashuri ye abanza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, akomeza amashuriye yisumbuye mu karere ka Ngoma n’ubundi,ahereye ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka ‘Leshillondere’ mu mwaka we wa kabiri.

    Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuriye yisumbuye. Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu mujyi wa Mwanza, ubu akaba ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga ‘Pubulic relations and advertising’ akaba azarangiza amashuri ye mu mwaka wa 2022.

    Mu kiganiro Taikun Ndahira yagiranye na InyaRwanda.com yagize ati: “Natangiye gukora comedy kuva mu wa 3 segonderi, gusa nabigiyemo biri officialmu 2019 mu kwa 03, gusa kubera nahise nza Tanzania kwiga nabaye nk’uhagaritse ho ntangira kubikora nanone mu 2020 mukwa 03”.

    Ubwo yabazwaga niba akora comedy nk’umwuga yagize ati: “Yego mbikora nk’umwuga, ningaruka mu Rwanda ni na kimwe mu bintu nzashyiramo imbaraga cyane, no kongera imbaraga mu bikorwabyanjye nitabira ibitaramo mu gihe CoronaVirusyaba yarangiye.

    Nk’umwe mu basore bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda, twashatse kumenya niba yaba afite umukunzi atubwira ko ntawe ndetse ko ahugiye cyane mu masomo, ibyo gukundana atabibonera umwanya. Yabajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramugoye muri comedy cyangwa ikintu yaba yarayikuyemo maze asubiza ati: “Ntacyangoye muri comedy kuko abantu bakunze ibyo nkora nkibitangira, ikintu kiza nakuye muri comedy ni ukumenyekana ikindi ni uko ngira uruhare mu byishimo by’abantu kubera ibyo nkora”. Ati “Mu gihe abantu benshi akazi kari kahagaze muri corona njye naboneyeho mfata imitima ya benshi mbinyujije kuri comedy nyuza kuri social media”.

    Uyu musore ari mu banyarwenya b’abanyarwanda bakorera uyu mwuga hanze y’igihugu kandi akaba akunzwe cyane dore ko bigoye kubona umuntu udatunze amashusho ye muri terefone.

    Ikindi ni uko ariwe munyarwenya uzwiho gukora amashusho mato cyane ariko agakundwa n’abatari bake hano mu Rwanda nk’uko bigenda bigaragara ku byo abantu banyuranye bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Twamusabye kutubwira abantu abona bakora comedy neza, maze ashyira ku mwanya wa mbere Arthur Nkusi, ku mwanya wa 2 ahashyira Patrick Rusine, ku mwanya wa 3 ahashyira Fally Meric, ku mwanya wa 4 ahashyira Zabba Missed call, naho ku mwanya wa gatanu ahashyira Joshua. Mu bahanzi akunda cyane yavuze ko ari Bruce Melodie, Riderman, Bill Ruzima ndetse na Sean Brizz.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATRICK RUSINE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102055/yabaye-icyamamare-kubera-covid-19-amateka-ya-taikun-ndahiro-umunyarwenya-uri-mu-bakunzwe-c-102055.html