Category: Uncategorized

  • Harmonize yicishije bugufi imbere ya Diamond Platnumz bimuviramo kumuca amazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize yageregeje kwereka uwahoze ari Boss we Diamond Platnumz ko akimuzirikana cyane ,maze uyu muhanzi aryumaho ntiyagira icyo amusubiza.

    Ni mu butumwa Harmonize yacishije kuri Instagram ye aho yashimagije Diamond wamufashije kugera aho ubu ageze ndetse wanamufashije muri byinshi bitandukanye ndetse amwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.

    Ubutumwa burebure bwa Harmonize

    Harmonize yagize ati 'Ndabivuga mbikuye ku mutima, ndagukunda Bro, uyu ni umwaka mushya wa 2021. Warakoze kumpindurira ubuzima'.

    Yakomeje avuga ko yabonye zahabu akayikura mu mucanga no mu mwijima w'icuraburindi yari yihishemo. Yongeyeho ko ubu muri Africa by'umuhariko mu Burasirazuba bishimira ko ahari. Yongeye ku mushimagiza avuga ko nawe ibyo yakoze mu gihe bamaranye yabikoze kugira ngo amuheshe agaciro.

    Ku ruhande rwa Diamond Platnumz ntacyo yigeze atangaza kuri ubu butumwa, benshi bafashe nko kumusuzugura dore ko mu minsi ishize bateranaga amagambo cyane ndetse bahanganye nk'abakeba. Icyakoze ibindi byamamare n'abakunzi be babutanzeho ibitekerezo bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yicishije-bugufi-imbere-ya-diamond-platnumz-bimuviramo-kumuca-amazi/

  • Facebook yaciye agahigo gakomeye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020 rishyira ku Bunani – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Facebook rwatangaje ko mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2020 rwaciye agahigo gakomeye kuko Whatsapp, imwe muri sosoyete ya Facebook, yakoreshejwe n'abantu basaga miliyoni imwe n'ibihumbi magana ane ku isi yose (1,400,000) bandikirana ubutumwa bwo kwifurizanya umwaka mushya muhire ndetse n'ishya n'ihirwe mu mwaka mushya wa 2021. Si ibi gusa kuko Facebook yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020 rishyira ku ya 01 Mutarama 2021 abantu basaga ibihumbi magana atanu na mirongo itanu( 550,000) bayikoresheje bahamagara mu buryo bw'amashusho (video calls).

    WhatsApp

    Facebook kandi yatangaje ko uyu mubare w'abantu bakoresheje Whatsapp mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira ku ya 01 Mutarama 2021 ungana 50% ugereranyije n'imyaka yose yashize. Whatsapp yashinzwe ku ya 03 Gicurasi 2009 nyuma iza kugurwa n'umuherwe Mark Zuckerberg ari nawe ny'ir'urubuga rwa Facebook. Kuri ubu Whatsapp ni imwe muri sosiyete iyoborwa na Mark Zuckerberg. Si Whatsapp gusa dore ko na Instagram nayo yaje kuba imwe muri sosiyete iyoborwa na Mark Zuckerberg izi zose zikaba ari sosiyete zishamikiye ku rubuga rwa Facebook.

     

    Source : https://yegob.rw/facebook-yaciye-agahigo-gakomeye-mu-ijoro-ryo-ku-wa-31-ukuboza-2020-rishyira-ku-bunani/

  • Menya amafunguro wafata ugiye kuryama ugasinzira neza cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusinzira neza n'ingenzi cyane ku mikorere myiza y'umubiri w'umuntu, kuko bifasha ingingo zitandukanye z'umubiri gukora neza.
    Mu gihe usinzira neza bihagije uba urinze umubiri wawe ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye zibasira umutima,nk'impyiko, urwungano rw'ubwirinzi ndetse n'ubwonko.

    Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha gusinzira neza, kimwe muri ibyo kandi cy'ingenzi cyane harimo amafunguro ufata mu ijoro mbere yo kujya kuryama.

    Hano muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amafunguro y'ingenzi ushobora gufata akagufasha gusinzira neza.

    1.Amafi

    Amafi cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n'izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin. Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n'ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye.

    Uretse ibi amafi akizeho, anabonekamo kandi imyunyungugu y'ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; Potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, Zinc n'indi.

    2.Amata ashyushye

    Amata ashyushye (cg akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk'umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, Vitamini D detse na Kalisiyumu.Kuba wafata akarahuri k'amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    3.Lettuce (cg salade)

    Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza. Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

    4.Umuceri w'umweru

    Umuceri w'umweru uribwa na benshi kandi kenshi. Nubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n'umuceri w'igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n'ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza. Nubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

    5.Almonds

    Almonds (utubuto tujya kumera nk'ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira.Guhekenya utu tubuto mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza cyane.Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

    6.Icyayi cya chamomile (chamomile tea)

    Imineke: nayo ikize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by'ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.
    Cheese/Fromage: ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y'ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

    Source : https://yegob.rw/menya-amafunguro-wafata-ugiye-kuryama-ugasinzira-neza-cyane/

  • Dj Pius yerekanye urutonde rw'indirimbo yakunze mu mwaka wa 2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Dj Pius wamenyekanye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda mu ndirimbo zitandukanye harimo n'izakunzwe cyane by'umwihariko indirimbo Ubushyuhe yanafatanyijemo na mugenzi we w'umuhanzi ariwe Bruce Melodie, yavuze indirimbo 10 zamushimishije mu mwaka ushize wa 2020. Ibi Dj Pius yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nkuko bigaragara muri iyi post Dj Pius yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko indirimbo  10 zamushimishije mu mwaka ushize wa 2020 ari izi zikurikira: Igare ya Mico The Best, Saa Moya ya Bruce Melodie, Veronika ya Platini, Zoli ya Nel Ngabo, Ntiza ya Mr Kagame, Sabrine ya Mike Kayihura na Kivumbi, Micro ya Davis D, Do Me ya Queen Cha na Marina,na Formula ya Juno Kizigenza. Izi akaba ari indirimbo 9 Dj Pius yatangaje abinyujije kuri instagram ye. Gusa mu magambo Dj Pius yatangaje yavuze ko indirimbo ya mbere izwi hakaba hakekwa ko ari indirimbo ubushyuhe ya Dj Pius ari kumwe na Bruce Melodie.

    Umuhanzi Dj Pius

    Source : https://yegob.rw/dj-pius-yerekanye-urutonde-rwindirimbo-yakunze-mu-mwaka-wa-2020/

  • Coronavirus itumye ingendo zihuza uturere zihagarikwa, hafatwa n'izindi ngamba zikomeye #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 04 Mutarama 2021, yanzuye ko ingendo zihuza uturere twose ndetse n'umujyi wa Kigali zihagarara guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021.

    Hanafashwe izindi ngamba zikomeye, zose zishingiye ku mpamvu zo kwiyongera kw'icyorezo cya Covid-19.

    Dore uko ibi byemezo byasohotse bivuga;

    1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'lnama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    2. Nyuma yo kubona ko imibare y'abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwiyongera, aho icya kabiri cy'abamaze guhitanwa na cyo bapfuye mu gihe cy'ukwezi kumwe kwa 12, Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikwirakwira mu Gihugu hose. Abantu barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri, tariki ya 5 Mutarama 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

    a) Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 am).

    b) Ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

    c) Ingendo hagati y'Uturere dutandukanye tw'lgihugu no hagati y'Uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzima cyangwa izindi serivisi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d) Ba mukerarugendo b'imbere mu Gihugu n'abavuye hanze bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by'ubukerarugendo.

    e) Ibikorwa by'lnzego za Leta n'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    f) Amateraniro rusange harimo imihango y'ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n'inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g) Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    h) Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i) Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    3. Inama y'Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira ikicaro mu Rwanda.

    4. Inama y' Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:

    _Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'lkigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n'i Roma mu Butaliyani, ku wa 10 Ukuboza 2020.

    _Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y 'u Rwanda n'lkigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n 'impano hamwe n'inguzanyo yo gushyigikira gahunda y'iterambere ry'umukozi n'iterambere rusange, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2020.

    _Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki y 'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi y'lshoramari, yerekeranye n'inguzanyo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda no muri Luxembourg ku wa 23 Ukuboza 2020.

    5. Inama y'Abaminisitiri yashyize Amb. Monique Mukaruliza ku mwanya wa Strategic Advisor muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/05/coronavirus-itumye-ingendo-zihuza-uturere-zihagarikwa-hafatwa-nizindi-ngamba-zikomeye/

  • Umuyobozi wa TV mu Burusiya ari mu mazi abira kubera kwerekana ijambo rya Putin umutwe we ugaragara igice #rwanda #RwOT

    Iyi TV yo muri Kaliningrad yakoze ikosa ryo kwerekana nabi ijambo rya Putin umutwe we wose utagaragara birakaza Kremlin.

    Iri jambo rya Putin iyi TV yagaragaje nabi isura ye,ryari iryo gutangira umwaka mushya wa 2021.

    Nk'ibisanzwe,Putin ageza ijambo ku Barusiya ryo kubifuriza umwaka mushya habura amasaha make ngo umwaka mushya utangire.

    Abatunganya amashusho kuri Kaskad TV bamaze kubona iri kosa bakoze,bahise bahagarika iri jambo barisimbuza umuziki.

    Nyiri TV yagize ati 'Ikosa ryo kwerekana nabi ubutumwa Vladimir Putin bw'umwaka mushya bwagaragaye nabi kubera n'amakosa ya tekinike yakozwe n'abari bashinzwe gahunda.

    Iperereza riracyakorwa.Ababigizemo uruhare barahanwa. Kaskas Media Group isabye imbabazi abakiliya bayo.'

    Ubu butumwa bwa Kaskad TV ntibwigeze busaba imbabazi Putin cyangwa ngo butangaze ibihano by'abari babishinzwe.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyobozi-wa-tv-mu-burusiya-ari-mu-mazi-abira-kubera-kwerekana-ijambo-rya-putin

  • Umugore wari umaze imyaka 3 yarabuze umukunzi yambitswe impeta n'umusaza umurusha imyaka 27 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Angie Lucas,yari amaze imyaka 3 nta mukunzi mfite bimutera kwiheba ko atazabona umugabo.

    Ariko ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 40 muri Nyakanga,yagiye gukodesha inzu z'uwitwa Dennis Weisse w'imyaka 67 baje gukundana.

    Uyu musaza yabanje kwanga gukodesha inzu uyu mugore kubera ko yatinyaga ko azakoreramo ikirori cyo kwizihiza isabukuru akica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Uyu musaza yaje kwisubiraho amwemerera gukodesha inzu ndetse amutungura ku isabukuru ye amuha umugati n'inzoga ya tequila.

    Aba bombi bakomeje kuganira basanga bahuriye ku gukunda indirimbo za Hip Hop na Rock ndetse ngo babonye ko nubwo batanganya imyaka ariko hari byinshi bahuriyeho.

    Urukundo rukomeye rwakomeje gukurikiraho kugeza ubwo uyu musaza ukora akazi k'ubushoferi yambika impeta Angie wakoraga akazi ko kurera abana nyuma y'amezi 3 bakundana.

    Angie yagize ati 'Nari ntangiye gutakaza icyizere ko ntazigera mbona umugabo.Bishobora kumvikana nk'ibidasanzwe ariko Dennis yahinduye ubuzima bwanjye kandi amfata nk'umwamikazi.'

    Angie yambitswe impeta n'umugabo urusha imyaka ababyeyi be kuko se afite imyaka 63 mu gihe nyina afite imyaka 59 ndetse umwana mukuru w'uyu mukunzi we afite imyaka 33.

    Uyu mugore yabwiye abamunenze ko yashatse umugabo umubyaye ko bakwiriye kubireka kuko icy'ingenzi ari uko umuntu ahura n'umukunda baba bangana cyangwa barutana imyaka.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wari-umaze-imyaka-3-yarabuze-umukunzi-yambitswe-impeta-n-umusaza

  • Miss Mutesi Jolly, Muyoboke na Dj Pius buri u… – #rwanda #RwOT

    Nubwo umwaka wa 2020 waranzwe n'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe, abahanzi batandukanye bakoze uko bashoboye bakora indirimbo zigifasha benshi.

    Ni umwaka kandi wagaragaje abahanzi bashya, abakoze neza barakundwa kugeza n'ubu. Bamwe mu bantu bazwi baganiriye na INYARWANDA, mu bihe bitandukanye bagiye bakora urutonde rw'indirimbo 10 bakunze mu mwaka wa 2020.

    Ku wa Gatanu, Miss Mutesi Jolly na Muyoboke Alex bahaye INYARWANDA urutonde rw'indirimbo buri umwe yakunze mu 2020. Ni mu gihe Dj Pius we mu ijoro ry'iki Cyumweru yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza indirimbo 10 yakunze mu 2020.

    Kuba abantu bazwi bakora intonde z'indirimbo bakunze, bituma buri muhanzi ushyizwe kuri urwo rutonde akora uko ashoboye kugira ngo n'umwaka utaha azaboneke ku rutonde rw'uwo muntu.

    Perezida Barack Hussein Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda ebyiri, ni umwe mu bantu bazwi ku Isi bakunze kugaragaza indirimbo, filime, ibitabo n'ibindi yakunze mu mwaka runaka.

    Nko ku rutonde rw'indirimbo, akunze kugaragazaho iz'abahanzi barimo Burna Boy, Wizkid n'abandi bo muri Afurika yakunze. Ni urutonde kandi akubiraho abahanzi batandukanye bo ku Isi yumviye indirimbo zabo.

    Kenshi umuntu akora urutonde rw'indirimbo yakunze mu mwaka runaka, ashingira ku buryo iyo ndirimbo yamushimishije. Yaba ibyinitse, amagambo ayigize, uburyo yumvikana mu ngoma z'amatwi, yewe hari n'igihe usanga yashingiye ku kuba asanzwe akunda uwo muhanzi.

    Ku rutonde rw'indirimbo Miss Mutesi Jolly yagaragaje, ku mwanya wa 10 yahashyize indirimbo 'Umusaza' y'umuraperi Bull Dogg wamwibasiye mu ndirimbo ye yise 'Méchament' yasohoye muri Gashyantare 2017.

    Hari aho aririmba agaruka ku gikorwa cyo gutora Nyampinga w'u Rwanda asaba ngo 'ababishinzwe baduhe Miss ajye gusimbura Mutesi Jolly'.

    Mu ndirimbo 10, Muyoboke Alex yagaragaje hariho indirimbo 'Niko Yaje' y'umuhanzi Chris Hat yasinyishije mu mpera z'umwaka ushize. Ni mu gihe Dj Pius indirimbo ye yitwa 'Ubushyuhe' yayishyize ku mwanya wa mbere.

    Muyoboke Alexis na Miss Mutesi Jolly bahurije ku ndirimbo ‘Nahawe Ijambo’ ya Vestine na Dorcas. Dj Pius na Muyoboke bahuriza ku ndirimbo ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie. Ni mu gihe Miss Mutesi Jolly na Dj Pius bahurije ku ndirimbo ‘Zoli’ ya Nel Ngabo.

    Urutonde rw'indirimbo 10 Miss Mutesi Jolly yakunze mu 2020:

    1.Katerina ya Bruce Melodie

    “>

    2.Vazi ya The Ben

    3.My Love ya Tom Close

    4.Mambata ya Riderman

    5.Nyigisha ya Butera Knowless

    6.Imbaraga ya Charly&Nina

    7.Zoli ya Nel Ngabo

    8.Nahawe ijambo ya Vestine na Dorcas

    9.Dusuma ya Meddy na Otile Brown

    10.Umusaza ya Bull Dogg

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yagaragaje indirimbo 10 yakunze mu 2020

    Urutonde rw'indirimbo 10 Muyoboke Alexis yakunze mu 2020

    1.Ndaryohewe ya New Generation

    “>2.Nahawe ijambo ya Vestine na Dorcas

    3.Solid ya Juno Kizigenza

    4.Niko Yaje ya Chris Hat

    5.Sinabirota ya France

    6.Sabrina ya Mike Kayihura na Kivumbi

    7.Dede ya Davis D

    8.Ikanisa ya The Mane

    9.Atansiyo ya Platini

    10.Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie

    Urutonde rw'indirimbo 10 Dj Pius yakunze mu 2020

    Muyoboke Alex yagaragaje indirimbo 10 yakunze mu mwaka wa 2020 zirimo ‘Niko yaje’ ya Chris Hat areberera inyungu

    1.Ubushyuhe ya Dj Pius

    “>2.Igare ya Mico the Best

    3.Saa Moya ya Bruce Melodie

    4.Veronika ya Platini Nemeye

    5.Zoli ya Nel Ngabo

    6.Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie

    7.Sabrina ya Mike Kayihura na Kivumbi

    8.Micro ya Davis D

    9.Do Me ya Mbanda, Marina na Queen Cha

    10.Formula ya Juno Kizigenza

    Dj Pius yashyize ku mwanya wa mbere indirimbo ye ‘Ubushyuhe’ mu zo yakunze mu mwaka wa 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102075/miss-mutesi-jolly-muyoboke-na-dj-pius-buri-umwe-yagaragaje-indirimbo-10-yakunze-mu-2020-102075.html

  • Ingendo zihuza uturere n'uturere n'umujyi wa Kigali zongeye gufungwa n'ibihuza abantu bihabwa amabwiriza mashya kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ingamba nshya zafashwe mu kwirinda COVID-19 zirimo ko Resitora, amaduka n'amasoko bizajya bifunga 18:00. Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'umujyi wa Kigali zirabujijwe. Gyms, Ubukwe mu nsengero, kwiyakira n'inama birabujijwe.

    Itangazo ry'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere rigira riti:

    Ku wa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w'Intebe.

    1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    2. Nyuma yo kubona ko imibare y'abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwiyongera, aho icya kabiri cy'abamaze guhitanwa na cyo bapfuye mu gihe cy'ukwezi kumwe kwa 12, Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikwirakwira mu Gihugu hose. Abantu barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri, tariki ya 5 Mutarama 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

    a) Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

    b) Ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

    c) Ingendo hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu no hagati y'Uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzima cyangwa izindi serivisi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d) Ba mukerarugendo b'imbere mu Gihugu n'abavuye hanze bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by'ubukerarugendo.

    e) Ibikorwa by'Inzego za Leta n'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    f) Amateraniro rusange harimo imihango y'ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n'inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g) Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije C OVID-19 .

    h) Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i) Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    3. Inama y'Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira ikicaro mu Rwanda.

    4. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira: • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n'i Roma mu Butaliyani, ku wa 10 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n'impano hamwe n'inguzanyo yo gushyigikira gahunda y'iterambere ry'umukozi n'iterambere rusange, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi y'Ishoramari, yerekeranye n'inguzanyo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda no muri Luxembourg ku wa 23 Ukuboza 2020.

    5. Inama y'Abaminisitiri yashyize Amb. Monique Mukaruliza ku mwanya wa Strategic Advisor muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 4 Mutarama 2021.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ingendo-zihuza-uturere-n-umujyi-wa-kigali-zongeye-gufungwa-n-amateraniro-ahuza

  • Ubusesenguzi bwa Mushyoma Joseph na Alex Muyo… – #rwanda #RwOT

    Intore aho rukomeye niho igaragaza koko ko ari intore ikishakira ibisubizo. Umwaka wa 2020 wabereye igihombo abahanzi batari bake barimo n'abari bafite amazina akomeye ku buryo buri wese yibaza aho bagiye mu mezi 12 yonyine. Hari n'abandi bashya baciye mu rihumye bagenzi babo barigaragaza ku buryo umwaka wabasize ahantu heza kandi mu by’ukuri bitwa ko ari banshya.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku busesenguzi bwa Mushyoma Joseph na Alex Muyoboke bakoze mu kugaragariza abahanzi tutabonye umwaka ushize uko bakwitwara n'ibyabafasha kwegura umutwe bakongera kwigaragaza umuziki Nyarwanda ugakomeza gutera imbere. Ku ruhande rwa Mushyoma Joseph mu kugaragaza imirongo migari yafasha abo tutabonye kubura umutwe baramutse bayigendeyeho yagize ati:

    “Icyo ntekereza harimo kureba amahirwe ari gutangwa, umuhanzi akaba yahita ayakoresha. Harimo kudatekereza ko ikintu cyose umuhanzi akoze agomba guhita akibonamo amafaranga y'ako kanya'.

    Aha yasabye abahanzi kuzegera abategura ibitaramo mu gihe wenda bizaba byafunguwe badashyize imbere inyota y'amafaranga. Ati 'Ahari ayahabwe, adahari akore kugira ngo rya zina rye rikomeze ribe rihari. Kandi ikindi bagakomeza gushyiramo imbaraga, yaba afite ubushobozi bucye  agasubira muri studio agakomeza agakora  kugira ngo yiyibutse abanyarwanda'.

    Mu kubereka ko ibi bishoboka yagaragaje ko icya mbere ari ugukora umuziki uwukunze kandi utarambirwa atanga urugero rw'ibitaramo bateguye birimbo ibyagiye binyura kuri RTV bashoyemo amafaranga badategereje inyungu. Yavuze ko byabasabye kwikora mu mufuka ndetse bakitanga kugira ngo byose bishoboke. 

    Mushyoma Joseph yanyuze mu bikorwa byinshi bijyanye n'umuziki birimo gutegura ibitaramo bikomeye byazanye abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda barimo Sean Kingston, Jason Deluro, Ne-Yo n'abandi. Ntawe uzibagirwa amateka y'ibitaramo yazanye birimo East African Party, Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), Iwacu Muzika Festival n'ibindi bitegurwa na EAP (East African Promoter) byagiye bisusurutsa abanya-Kigali ku buryo n'ubu bimwe muri byo bikiyinyeganyeza.

    EAP Mushyoma Joseph abereye umuyobozi yazanye ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo na Diamond

    Naho ku ruhande rwa Alex Muyoboke mu kiganiro na InyaRwanda we yagize ati 'Ikintu cya mbere umuhanzi akundwa kubera ko yakoze yahaye abafana be ibyo asanzwe abaha'. Yongeyeho ko icyo abafana basaba umuhanzi ari indirimbo kandi nziza avuga ko iyo utabikoze abafana bakwibagirwa, anenga abitwaza iki cyorezo. Ati 'Ugomba kwiyeranja ugakora indirimbo ntabwo ushobora kumbwira ngo umuhanzi amaze umwaka adakora kandi nta kindi ashoboye ngo yumve ko batazamwibagirwa'. 

    Abataragaragaye umwaka ushize yabasabye kwikubita agashyi bagakora indirimbo nziza kandi nyinshi kuko abafana b'umuziki mu Rwanda ari bamwe ari nayo mpamvu twabonye abahanzi bagize abakunzi benshi kandi ari bashya. N'ubwo atagize uwo atunga urutoki, aha niho yahereye anenga  abahanzi bafite amazina akomeye tutabonye, ati 'Iyo uvuze ngo wagezeyo, ugakora indirimbo ukavuga uti, ok indirimbo yanjye abantu barayikunze reka mbe mbihoreye haraza undi akubite irenze abe ariyo abantu bafata'.

    Gukora ibihangano byiza no kudacika intege yavuze ko bigomba kujyana n'imyitwarire myiza yagakwiriye kuranga umuhanzi Nyarwanda. Yashimye ababishoboye barimo impano nshya avuga ko mu byabafashije harimo gushakisha uburyo bwo guhozaho.

    Muyoboke afite amateka yo kuba ariwe wafashije abahanzi benshi nk'umujyanama kandi akabageza ku gasongero k'ubwamamare ku buryo amazina yabo yamenyekanye akagera no hanze y'imbibi z'u Rwanda. Abo bahanzi barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina n'abandi.


    Alex  Muyoboke yahesheje Charly na Nina igihembo muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102084/ubusesenguzi-bwa-mushoma-joseph-na-alex-muboyoke-batanze-ingingo-zafasha-abahanzi-tutabony-102084.html