Category: Uncategorized

  • Kibonke atangaje impamvu yakoresheje umugore we mu ndirimbo (VIDEO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya, Clapton Kibonke uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'isengesho' yatangaje ko umugore we Mutoni Jackie yayigaragayemo kubera nawe asanzwe ari umuramyi.

    Clapton Kibonke yavuze ko uyu mugore bamaze imyaka ibiri babana, ari we washatse kugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo.

    Ati 'Ikintu mutazi ku mufasha wanjye rero buriya, asanzwe ari umuramyi, nanamushatse ariwe. Urumva rero ko ntari kujya gukora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana ngo ntakigaragaremo. Si ukujya mu mashusho gusa kuko hari n'indirimbo dufitanye izajya hanze mu minsi izaza.'

    Usibye umufasha wa Clapton Kibonke uri mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Isengesho', harimo umuririmbyi w'imena wa Kingdom of God Ministries, Niyitegeka Yayeli wanamuririmbiye inyikirizo.

    Clapton Kibonke nubwo azwi muri filime z'urwenya nka Seburikoko, umuturanyi nizindi ariko ni n'umunyamuziki umaze gukora indirimbo zirinyuranye nka 'Fata telefoni', 'Imiyaga', 'Ihangane', 'Garuka' n'izindi.

    Ngiyi video ya Kibonke yise 'isengesho'

    Source : https://yegob.rw/kibonke-atangaje-impamvu-yakoresheje-umugore-we-mu-ndirimbo-video/

  • Erega burya abakobwa ntibakunda amafaranga ! Dore icyo baba bashaka ku basore bakundana nabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya rero abasore baribeshya cyane, ntabwo abakobwa bakunda amafaranga cyangwa se baba bakurikiranye amafaranga ku basore. Hari ibintu by'ingenzi umukobwa aba akurikiranyeho umusoew bakundana bisumbye cyane ubutunzi bw'amafaranga n'ibindi.

    1. Umukobwa aba ashaka ko umusore bakundana amwiyegurira wese

    2. Umukobwa aba ashaka ko umusore bakundana ariwe wenyine areba bityo akora uko ashoboye agakurura ibyiyumvir bye ndetse n'amarangamutima ye

    3. Umukobwa aba ashaka umusore umwumva mu gihe ari mu kaga ndetse akanamugira inama mu gihe runaka arimo

    4. Umukobwa aba ashaka umusore uzamwerekana mu nshuti ze ntagire ipfunwe ry'uko ameze

    Source : https://yegob.rw/erega-burya-abakobwa-ntibakunda-amafaranga-dore-icyo-baba-bashaka-ku-basore-bakundana-nabo/

  • Ibintu bibi dukora buri munsi bishobora kwangiza ubwonko bwacu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwonko bw'umuntu ni igice cy'ingenzi mu mubiri w'umuntu,ubwonko bukora akazi gakomeye ko kugenzura ndetse no gutanga ubutumwa ku bintu byose bikorerwa mu mubiri ndetse ubwonko ni ububiko bw'ibintu byinshi.Ni byiza kububungabunga kugira ngo budahungabana.

    Ese wari uzi ko hari ibyo dukora mu buzima bwa buri munsi kandi bikaba byangiza ubwonko bwacu ?

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 7 byangiza ubwonko:

    1.Kudakora imyitozo ngoramubiri :

    Gukora imyitozo ngororamubiri bituma ubwonko buruhuka ndetse bikanasukura umubiri muri rusange,ugasanga umuntu abaho adakora sport,ibi ni bibi,jya ugerageza byibuze ukore sport nka gatatu mu cyumweru bizagufasha kubungabunga ubwonko bwawe.

    2.Kudasinzira bihagije :

    Ni kenshi abantu batarama bakajya kuryama amasaha akuze,iyo udasinziriye neza,ubwonko ntabwo buruhuka,bityo ukaba uri kubwangiza,ejo ugatangira ngo stress yakwishe kandi ari wowe wabyiteye.Jya uryama byibura amasaha hagati 8 na 9 mu ijoro bizafasha ubwonko bwawe gukora neza.

    3.Kudafata amafunguro ya mugitondo (Breakfast):

    Iyo umuntu aryamye nijoro,umubiri urara ukoresha imbaraga,mu gitondo rero umubiri uba ukeneye ko uwuha imbaraga ufata ibyo kurya bya mugitondo.Iyo utabifashe ugira imbaraga nkeya bikangiza ubwonko bwawe kuko bukenera ingufu.Ni byiza rero gufata amafunguro ya mu gitondo.

    4.Kunywa inzoga,itabi ndetse n'ibiyobyabwenge :

    Inzoga ni kimwe mu binyobwa binywebwa cyane,nyamara iyo uyimenyereje buri munsi ni bibi kuko Alukolo iba mu nzoga yangiza ubwonko ndetse igahindura n'imitekerereze ya muntu.Ibi rero ni nako bigenda ku itabi ndetse n'ibiyobyawenge,ibi byose si byiza ku bwonko.

    5.Gukoresha isukari nyinshi :

    Kurya cyangwa kunywa ibinyamasukari byinshi kandi buri munsi si byiza na gato kuko isukari nyinshi ibuza kwinjira kw'izindi ntungamubiri mu mubiri,ibi rero bituma ubwonko butabona ibibutunga,ugasanga butangiye gukora nabi.Gerageza ugabanye isukari yinkira mu mubiri wawe.

    6.Gukoresha ubwonko cyane igihe urwaye :

    Hari igihe ubona umuntu arwaye indwara runaka ariko ugasanga arahatiriza gukoresha ubwonko cyane,burya uba unaniza ubwonko kandi si byiza.Niba urwaye,wihatiriza ukoresha ubwonko,jya ugerageza kuruhuka.

    7.Kwipfuka umutwe igihe uryamye :

    Umubiri ukenera kwinjiza umwuka mwiza nijoro iyo umuntu aryamye,iyo rero uryamye ukipfuka umutwe wa mwuka mwiza wa Oxygen ntubona uko winjira,iyo bigenze gutyo rero umubiri urananirwa ndetse ukaba uri kwangiza ubwonko bwawe.Ni byiza rero kudapfuka umutwe nijoro uryamye.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bibi-dukora-buri-munsi-bishobora-kwangiza-ubwonko-bwacu/

  • Menya igihe cya nyacyo ugomba guhindurira uburoso bw'amenyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu byerekeye amenyo ndetse n'abaganga batugira inama yo guhindura uburoso bw'amenyo, byibuze buri mezi 3.

    Naho urugaga rw'abavura amenyo rw'abanyamerika (American Dental Association), rwo rugatanga inama ivuga ko byibuze hagati y'amezi 3 na 4, cg se igihe cyose ubona uburoso bwawe buri gusaza, uturoso ducika cg se duhengama.

    Uburoso bw'amenyo, waba ukoresha bwose uko igihe gishira niko busaza. Bityo ntibushobore gukora akazi ko koza amenyo no gukuraho imyanda neza.

    NYUMA YA BURI MEZI 3 WAGAKWIYE GUHINDURA UBUROSO WOGESHA AMENYO UKO BWABA BUMEZE KOSE.

    Ni ryari ugomba guhindura uburoso bwawe?

    Kugira ngo ukoreshe uburoso bufite isuku kandi nawe ubwawe urinde isuku yo mu kanwa, ni ngombwa guhindura uburoso bwawe nyuma y'amezi 3. Ubushakashatsi bwerekana ko nyuma y'icyo gihe buba butakibasha gukuraho neza imyanda ku menyo ugereranyije n'uburoso bushya.

    Uburoso butangira gutakaza ubushobozi bwabwo, bwo gukura imyanda mu nguni zitandukanye z'akanwa.

    Uretse ibi kandi uko uburoso bumara igihe niko mikorobe (cyane cyane imiyege (fungi) na bagiteri) zigenda zibikamo, bityo bikaba byagutera uburwayi mu kanwa.

    Uburoso bugomba kubikwa ahantu hagera umwuka, kandi butandukanye.

    Ibindi ugomba kwitaho k'uburoso bw'amenyo

    Ni ngombwa guhindura uburoso igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora infection mu kanwa cg se kuribwa mu muhogo (sore throat). Mu gihe ufite ubu burwayi bwose, akenshi mikorobe zihisha mu buroso, zikaba zishobora kongera kukwanduza izi ndwara.

    Ni ngombwa nyuma yo koza amenyo kureka uburoso bukabanza bukumuka, kandi ukabubika bureba hejuru, ahantu hafunguye, ku buryo bugerwaho n'umwuka.

    Mu rugo, ugomba kwirinda kubika uburoso bwanyu mu kintu kimwe

    Niba mu rugo mubika uburoso hamwe, ni ngombwa kubutandukanya; ku buryo budakoranaho, bityo bizarinda mikorobe kuba zakwirakwizwa hagati y'uburoso.

    Source : https://yegob.rw/menya-igihe-cya-nyacyo-ugomba-guhindurira-uburoso-bwamenyo/

  • Covid-19 itumye ingendo zihuza uturere zihagarikwa, hafatwa n'izindi ngamba zikarishye #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 04 Mutarama 2021, yanzuye ko ingendo zihuza uturere twose ndetse n'umujyi wa Kigali zihagarara guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021. Hanafashwe izindi ngamba zikarishye, zose zishingiye ku mpamvu zo kwiyongera kw'icyorezo cya Covid-19.

    Dore uko ibi byemezo byasohotse bivuga;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/covid-19-itumye-ingendo-zihuza-uturere-zihagarikwa-hafatwa-nizindi-ngamba-zikarishye/

  • Abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru bifashisha Yoga mu kurwanya umuhangayiko wa COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umuntu umwe kuri batatu afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe kandi kubera ingaruka za COVID-19 zirimo guhatirwa kuguma mu rugo, kubura imirimo no kwigunga iyi mibare ishobora kwiyongera.

    Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, basanzwe bifitiye ibibazo by’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Guma mu Rugo no Kwigunga (kutajya aho abandi bari) kubera COVID-19 byabongereye ibikomere.

    Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ishusho y’ubwiyongere bw’indwara zitandukanye zo mu mutwe haba mu baturage rusange ndetse no mu barokotse Jenoside.

    Ubwiyongere bukomeye mu kwiheba bwari kuri 12% mu baturage rusange na 35% mu barokotse Jenoside, mu gihe ihungabana ryari kuri 3,6% mu baturage rusange na 29.7% mu barokotse Jenoside.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarokotse Jenoside bakunze kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’ingutu bahuye na byo mu gihe cya Jenoside.

    Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko bamwe bagifite ubwoba bukabije, abandi bakumva ko bari bonyine kabone n’ubwo baba bari kumwe n’imiryango yabo, hari ababura ibitotsi, kubabara umutwe bikabije no kurota inzozi mbi.

    Bitandukanye n’urubyiruko rwarokotse Jenoside, abarokotse bageze mu zabuku bavuga ko bagize ingaruka zikomeye ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kubera ihagarikwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe mu gihe urubyiruko rwahugiye kuri internet.

    Mu gukemura iki kibazo cy’ubwigunge ku barokotse Jenoside bakuze, umuryango w’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside GAERG, ubinyujije mu mushinga wa Imbuto Foundation w’umufasha wa Perezida Jeannette Kagame ushyigikira abarokotse Jenoside wabahuje n’umuryango Azahar na wo uteza imbere umuco w’amahoro binyuze muri Yoga mu rwego rwo gufasha abarokotse bageze mu zabukuru gukira ibikomere.

    Ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi, kuwa 02 Mutarama 2012, umusaza Thomas Twizerimana w’imyaka 61 y’amavuko, umwe muri 65 barokotse Jenoside bari mu itsinda ryo gufasha abafite ihungabana binyuze muri Yoga, yicaye ategereje ko n’abandi baza mu biganiro biba kabiri mu cyumweru mu kigo cya Aheza giherereye mu Kagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Twizerimana wahoze akora mu by’ibarurishamibare waretse akazi kubera ihungabana rikabije, usa n’ufite intege nke mbere yo gutangira Yoga, asobanura ko uretse kugira indwara zidakira, kwigunga no kuba wenyine, mu gihe cyo kwirinda COVID-19 byiyongereye ku mbaraga z’umubiri nke asanganywe ndetse n’ihahamuka.

    Ati “Ntibiba byoroshye guhora urwaye no kuba wenyine kuko bituma wongera gutekereza kuri Jenoside, ni yo mpamvu nitabira Yoga kugira ngo mpure n’abandi ni yo mpamvu ntashobora kubura hano.”

    Mu minota mike, Emmanuel Manirarora, umwarimu wa Yoga, yaje kuza ahasanga Twizerimana hamwe n’abandi bakuze 14 b’abagore n’abagabo barokotse Jenoside bambaye udupfukamunwa kandi benshi muri bo bari hejuru y’imyaka 50 ariko batarengeje 80.

    Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, iri tsinda ryicaye munsi y’igiti mu mahumbezi aturuka mu biyaga n’imigezi bikikije Akarere ka Bugesera bibashyira mu buryo bwiza bwo gukurikirana imyitozo ya Yoga.

    Mu minota 30, Manirarora ukiri muto yatangije imyitozo ya Yoga ku nsanganyamatsiko yo “Gushimira” abasobanurira ari na ko bakora imyitozo ngororamubiri. Amaboko hasi, hejuru ari na ko bahumekera hejuru.

    Ni imyitozo imara iminota 15 ariko ifite icyo ihindura ku bayitabiriye n’ubwo usanga bamwe mu basaza n’abakecuru bayinubira cyane igihe cyo kunama no kunamuka ndetse no kuzamura amaboko no kuyamanura.

    Twizerimana ati “Ku myaka yacu bisa n’aho bibabaza igihe wigorora wumva amagambo akurema avugwa n’utuyobora numva ingingo zimwe zirekuye. Numva nisanzuye kandi ubutaha sinshobora kubura.”

    Ubwo Twizerimana yabwiraga Josephine Mukarugwiza w’imyaka 58 ufite ikibazo gikomeye cy’umugongo kugerageza Yoga, yamusubije ko abageze mu zabukuru bakora Yoga ari ukubura icyo bakora cyangwa baba bariye ibiryo byinshi bagira ngo bagabanye ibiro.

    Icyakora ubu Mukarugwiza amaze kwitabira Yoga inshuro eshatu. Mukarugwiza mbere wasekaga abakora iyi siporo, ubu abona Yoga ari siporo ngororamubiri nziza ndetse kuyitabira byamuruhuye ibibazo by’ububabare bw’umugongo.

    Agira ati “Uburyo aba basore batuyobora igihe cy’isomo ni nk’ibitangaza, ubu numva ingingo zanjye zimaze kumera neza.”

    N’ubwo abakuze badashobora gutandukanya Yoga n’imyitozo ngororamubiri, Aimée Josiane Umulisa, umuhanga mu by’imitekerereze muri GAERG mu kigo cyita ku barwayi cya Aheza, yavuze ko guhurira hamwe no gusangira ubunararibonye bwabo ari urufunguzo rwo gukira haba ku mubiri n’ihungabana.

    Kubera izi nyungu, Umulisa avuga ko guhera muri Mutarama 2021, bateganya guhugura urubyiruko 200 kwigisha Yoga na bo bakazigisha abandi aho kwiyandikisha ubu bifunguye ku babishaka.

    Umulisa agira ati “Abigisha bakiri bato bazabasha gutoza abandi babe benshi bityo bagere ku baturage benshi barokotse Jenoside kugira ngo babashe gukora imyitozo yo gukiza binyuze muri Yoga.”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/abarokotse-jenoside-bageze-mu-zabukuru-bifashisha-yoga-mu-kurwanya-umuhangayiko-wa-covid-19

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu bane, haboneka abarwayi bashya 172 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Mbere ni abagabo batatu b’imyaka 82, 73 na 43 n’umugore w’imyaka 68 bitabye Imana bari i Kigali.

    Abo bantu bane bahise buzuza umubare w’abantu 105 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 172 banduye COVID-19, naho abandi 64 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 172 babonetse mu bipimo 2,251 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

    Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,848 muri bo abamaze gukira ni 6,816 naho abakivurwa ni 1927.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-bane-haboneka-abarwayi-bashya-172

  • Ingendo zihuza uturere n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe (Inama y’Abaminisitiri) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwiyongera, aho icya kabiri cy’abamaze guhitanwa na cyo bapfuye mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa 12, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikwirakwira mu Gihugu hose. Abantu barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri, tariki Ira 5 Mutarama 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    a) Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

    b) Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

    c) Ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d) Ba mukerarugendo b’imbere mu Gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.

    e) Ibikorwa by’Inzego za Leta n’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    f) Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g) Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije C OVID-19 .

    h) Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i) Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira ikicaro mu Rwanda.

    4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n’i Roma mu Butaliyani, ku wa 10 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano hamwe n’inguzanyo yo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’umukozi n’iterambere rusange, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi y’Ishoramari, yerekeranye n’inguzanyo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda no muri Luxembourg ku wa 23 Ukuboza 2020.

    5. Inama y’Abaminisitiri yashyize Amb. Monique Mukaruliza ku mwanya wa Strategic Advisor muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 4 Mutarama 2021.

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingendo-zihuza-uturere-n-izihuza-uturere-n-umujyi-wa-kigali-zirabujijwe-inama-y-abaminisitiri

  • Ibintu 7 mu bya mbere byangiza impyiko ukwiye kwirinda #rwanda #RwOT

    Impyiko ni ingingo z’ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri wacu. Zifasha mu gusukura amaraso, kwinjiza imyunyungugu mu mubiri, kuringaniza acide mu maraso no kwikiza imyanda n’ubundi burozi buba buri mu mubiri. Ni ngombwa kuzifata neza ukirinda ibyazangiza.

    Ni kenshi ujya wumva ngo runaka akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Kugira ngo zangirike, zihagarike gukora burundu bisaba igihe kinini ngo bigaragare, kuko zishobora no gukora zifashishije 20% y’ubushobozi bwazo bwose. Ni ukuvuga ko bisaba igihe kirekire ngo hagaragare ko zangiritse burundu. Niyo mpamvu ibimenyetso byo kwangirika kwazo, bigaragara bigeze kure cyane.

    Ibintu 7 abantu benshi bakunda gukora kandi byangiza impyiko, kubyirinda byagufasha gukomeza kugira impyiko zikora neza:

    Kutanywa amazi ahagije

    Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza. Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe n’uko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

    Kurya umunyu mwinshi

    N’ubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, bikanazamura umuvuduko w’amaraso (High blood pressure).

    Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z’umunyu

    Ibi bijyana n’isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari. Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy’uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

    Gufunga inkari kenshi

    Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cyangwa se zikangirika burundu (kidney failure). Ni byiza ko igihe ushakiye kwihagarika ukwiye guhita ujyayo udatinze.

    Kunywa inzoga bikabije

    Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n’impyiko, iyo uzinyweye uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

    Kudasinzira bihagije

    Gusinzira neza bihagije ntibifasha umubiri wawe gusa kuruhuka, ahubwo birinda n’impyiko kwangirika. Agahu kazo kiyuburura ari uko wasinziriye neza, mu gihe udasinzira bihagije bishobora kwangiza izi ngingo.

    Kubura imyunyungugu na vitamine

    Ifunguro rikungahaye ku mbuto n’imboga ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’impyiko n’umubiri wose muri rusange. Manyesiyumu na vitamin B6 ni ingenzi cyane mu kugabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko, dushobora guterwa no kubura iyi vitamin n’imyunyungugu.

    Kurya proteyine nyinshi zikomoka ku matungo

    Kurya ibibonekamo proteyine nyinshi, nk’inyama z’umutuku byongerera cyane akazi impyiko. Uko izi proteyine ziyongera bivuze ko impyiko zisabwa gukora akazi kenshi kandi gakomeye, bikaba byazitera kwangirika burundu cyangwa kudakora neza.

    Source:www.healthline.com,www.plurielles.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-7-mu-bya-mbere-byangiza-impyiko-ukwiye-kwirinda.html