Category: Uncategorized

  • Amb Mukaruliza Monique yagizwe umujyanama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya Amb Mukaruliza Monique yawushyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 iyoborwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Abinyujije kuri Twitter Mukaruliza yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere. Ati “Nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yongeye kungirira kandi nshimishijwe no gukomeza gukorera igihugu cyanjye nk’Umujyanama muri Minaffet.”

    I’m humbled and thankful to H.E @PaulKagame for the renewed trust and privilege to continue serving my country as Strategic Adv. in Minaffet.

    — Monique Mukaruliza (@MukarulizaM) January 4, 2021

    Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

    Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

    Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

    Monique Mukaruliza yagizwe Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-mukaruliza-wagizwe-umujyanama-muri-minaffet-yashimiye-perezida-kagame

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umurongo muremure w'imodoka z'abantu ku giti cyabo mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Izi modoka z'abantu ku giti cyabo bifuza kujya mu Mujyi wa Kigali kuko hari abahakorera benshi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021,Iingendo zihuza uturere, n'izihuza uturere n'umurwa mukuru Kigali zahagaritswe kubera ko icyorezo cya Covid “gihagaze nabi cyane” nk'uko abashinzwe ubuzima babitangaje.

    Abantu bamaze kwicwa na coronavirus mu Rwanda bose ubu ni 105, kimwe cya kabiri cyabo bapfuye mu kwezi kwa 12 gusa.

    Dr. Tharcisse Mpunga ushinzwe ubuvuzi muri minisiteri y'ubuzima yabwiye Radio Rwanda ko “abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana, harimo n'abakiri batoya”.

    Guhagarika ingendo zihuza uturere n'umujyi wa Kigali kubera iki cyorezo byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda.

    Dr Mpunga avuga ko “icyorezo cya Covid ubu gihagaze nabi cyane” kuko imibare y'abandura iri kwiyongera umunsi ku munsi.

    Mu minsi irindwi ishize kugeza ejo kuwa mbere, mu Rwanda habonetse abantu bashya 827 banduye coronavirus n'abo yishe 30.

    Yari kuba 'Guma mu rugo'

    Mpunga avuga ko ikiciro u Rwanda rugezemo cyari icya guma mu rugo, ati: “Ariko twasanze hari imibereho y'abantu yahungabana, dufata ibi byemezo kugira ngo babashe gukora imirimo y'ibanze”.

    Coronavirus iravugwa mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda kugeza ubu.

    Dr Mpunga yavuze ko abantu baramutse bakomeje gutembera ari ko bakomeza gukwirakwiza iyi virusi.

    Ati: “Kugira ngo tugabanye ubwandu ni uko tugabanya ingendo hagati y'abantu nibura iminsi 14.”

    Mpunga avuga ko mu minsi ishize abantu bakoze ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, bikaba biri mu bikekwaho kuzamura ubwandu.

    Izindi ngamba zagumishijweho zirimo kubuza ibikorwa byose bihuza abantu nk'abasenga, ubukwe, inama n'amahuriro zirakomeje, umukwabu uhera saa mbiri z'ijoro nawo uzakomeza.


    AMAFOTO:RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-umurongo-muremure-w-imodoka-z-abantu-ku-giti-cyabo-mu-bugesera

  • Ingamba zo kwirinda Coronavirus zongeye gukazwa : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kwiyongera, aho icya kabiri cy’abamaze guhitanwa na cyo bapfuye mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa 12, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikwirakwira mu Gihugu hose. Abantu barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo : gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera ku wa Kabiri, tariki Ira 5 Mutarama 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    a) Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

    b) Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

    c) Ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d) Ba mukerarugendo b’imbere mu Gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.

    e) Ibikorwa by’Inzego za Leta n’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    f) Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g) Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije C OVID-19 .

    h) Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i) Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira ikicaro mu Rwanda.

    4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira : • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n’i Roma mu Butaliyani, ku wa 10 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano hamwe n’inguzanyo yo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’umukozi n’iterambere rusange, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 17 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi y’Ishoramari, yerekeranye n’inguzanyo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda no muri Luxembourg ku wa 23 Ukuboza 2020.

    5. Inama y’Abaminisitiri yashyize Amb. Monique Mukaruliza ku mwanya wa Strategic Advisor muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 4 Mutarama 2021.

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingamba-zo-kwirinda-Coronavirus-zongeye-gukazwa-Ibyemezo-by-Inama-y-Abaminisitiri

  • Chinese Billionaire Jack Ma is Missing After Not Being Seen in Public Since October When He Criticized China’s Financial System in October #Rwanda #RWOT

    Jack Ma, the multibillionaire founder of tech companies Alibaba and Ant Group, went missing after criticizing China’s financial system by calling for changes and reforms. Since he’s made these comments, Ma has not been seen in public for about two months.

    Ma is one of the wealthiest people in China. His net worth, according to Forbes, is $58.4 billion. The 56-year-old grew up under humble circumstances in Communist China. Ma famously told people how he twice failed his university-entrance exams and was rejected from every job he applied to after college, including the fast-food chain, KFC.

    Ma is the quintessential rags-to-riches story. After many early setbacks, he, along with a scrappy team of 18 people and $60,000, cofounded Alibaba in the city of Hangzhou in 1999. About 20 years later, Alibaba became one of the world’s largest retail and e-commerce companies—boasting over 100,000 employees.

    Ma was seen as a breath of fresh air in the traditionally conservative Chinese business culture. He cultivated the persona as an irreverent ambassador for the company. Ma embraced over-the-top stunts, including a Michael Jackson-inspired dance at an Alibaba anniversary party and acted in his own kung fu film, Gong Shou Dao.

    He “retired” from Alibaba in September 2019. There was speculation at the time that Ma’s retirement was due to tension with the Chinese Communist Party. It was believed that the leaders of the Party were leery of his outsized power and influence.

    source : https://blackchristiannews.com/2021/01/chinese-billionaire-jack-ma-is-missing-after-not-being-seen-in-public-since-october-when-he-criticized-chinas-financial-system-in-october/

  • Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mpunga Tharcisse
    Dr Mpunga Tharcisse

    Icyo ni kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, ikaba yari igamije kureba uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda n’uko ingamba zo kuyirinda zubahirizwa.

    Minisitiri Mpunga asobanura iby’ibyo byemezo, yavuze ko kuba abantu batubahiriza isaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo biri mu byongera ubwandu bw’icyo cyorezo ari yo mpamvu ibikorwa by’ubucuruzi byagabanyirijwe amasaha aho kuba Guma mu rugo ya burundu.

    Agira ati “Muzi ko ubu guhagarika ingendo bitangira saa mbili ariko ni yo saha usanga abantu bari ku mirongo muri gare, abandi bari mu mihanda ibinyabiziga byirukanka hakaba impanuka. Gufunga ibyo bikorwa rero saa kumi n’ebyiri biratanga umwanya wo gutuma abo bantu bose badahurira muri gare saa mbili, cyane ko imodoka zitwara 50% bityo bakaguma bacucitse ku mirongo babuze uko bagenda ari na ko banduzanya”.

    Ati “Biratuma rero abantu batangira gutaha hakiri kare bityo babone imodoka zibatwara neza nta muvundo kandi harimo kwirinda kuko babasha guhana intera, bityo saa mbili zigere bageze mu ngo kandi ntawe uhuye n’impanuka”.

    Minisitiri Mpunga yavuze kandi ku cyemezo cyo guhagarika ingendo hagati y’uturere, no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali, ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw’abanduye mu mpera z’umwaka ushize.

    Ati “Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y’abandura yarazamutse cyane kugeza n’aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ariko n’abapfa biyongera, kuko 50% by’abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020. Tugeze rero mu bihe tutigeze tugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abato”.

    Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y’uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorere aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.

    Icyakora uwo muyobozi yasobanuye ko ingendo hagati y’uturere tugize Umujyi wa Kigali zo zikomeza kuko ufatwa nk’agace kamwe aho abantu bahurira kuri byinshi ndetse n’uko ubwandu buhagaze ari kimwe, igikuru ngo ni uko batava muri Kigali ngo bajye gukwirakwiza ubwandu mu tundi turere tw’igihugu.

    Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer’ ziremewe, n’umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.

    Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki kenshi, bahana intera, birinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-mpunga-yasobanuye-impamvu-yo-guhagarika-ubucuruzi-saa-kumi-n-ebyiri-n-ingendo-hagati-y-uturere

  • Uko Ingabo z’u Rwanda zarokoye iz’u Burundi zagabweho igitero cyahitanye batatu muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Habura umunsi umwe ngo muri Centrafrique habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 27 Ukuboza 2020, Ingabo z’u Burundi zagabweho igitero n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burengerazuba hafi y’umupaka wa Tchad.

    Umuryango w’Abibumbye watangaje ko icyo gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo kuri Noheli kigamije kuburizamo amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Agace cyagabwemo kari ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kémo na Bakouma. Ni ahantu hafi y’ahari Abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Cyagabwe hashize iminsi itanu Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zirenga batayo zoherejwe muri Centrafrique binyuze mu masezerano ahuriweho n’ibihugu.

    Kugira ngo u Rwanda rwohereze Ingabo muri Centrafrique zifite inshingano zitandukanye n’iza Minusca, byaturutse ku busabe bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wasabye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika yo Hagati, CEEAC, kumutera inkunga nyuma yo kubona ko ’ibintu bikomeye’ dore ko hari hashize iminsi mike François Bozizé yasimbuye ashatse guhirika ubutegetsi.

    Izo ngabo zikigera i Bangui zahise zoherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu ariko by’umwihariko hafi ya Batangafo ahari Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 40.

    Ubwo byari bimaze gutangazwa ko boherejwe muri Centrafrique, Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kubibasira ariyo mpamvu abo basirikare basabwe kujya kubunganira.

    Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Niko byagenze. Zahise zikora urugendo rw’ibilometero 360 uvuye i Bangui. Mu nzira izo ngabo zigenda, amakuru IGIHE yamenye ni uko zageze ahitwa Dekoa zigakubitana n’abasirikare ba Leta ya Centrafrique bari kwiruka.

    Uwaganiriye na IGIHE uzi neza uko byagenze uwo munsi yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zahuye n’aba-FACA birukanka, bari guhunga. Ako gace ubusanzwe koherejwemo Ingabo z’u Burundi nizo zicunga umutekano. Aba-FACA barirutse bata n’imodoka yabo.”

    Ingabo z’u Rwanda zari mu rugendo zahise ziruhinira aho zihangana n’abo barwanyi, zibatesha imodoka bari bambuye igisirikare zirokora n’Abarundi bari bamaze kwicwamo batatu.

    Ntabwo urugendo rwo kujya gufasha abo Bapolisi rwahise rukomeza ako kanya, ahubwo izo ngabo “zamaze iminsi ibiri zikambitse aho umutekano umaze kugaruka zikomeza urugendo”.

    Impamvu zamaze iyo minsi ibiri ahanini zari zigamije kugira ngo abaturage bazabashe gutora batekanye dore ko bari bamaze no kuva mu byabo bagahunga.
    Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri icyo gitero bapfuye bashinyaguriwe bikomeye, ku buryo bamwe mu bakirokotse bavuga ko “iyo hataba Ingabo z’u Rwanda hari gupfa benshi”.

    Iki gitero baguyemo cyari icya kabiri kigamije kwigarurira Umujyi wa Dekoa kigabwe n’imitwe yishyize hamwe ishyigikiye François Bozizé irimo MPC, Anti-Balaka na 3R.

    Usibye Abarundi, abo barwanyi “benshi barishwe” abandi barafatwa barafungwa. Minusca yatangaje ko “Ingabo z’u Rwanda zasabwe na Guverinoma ya Centrafrique zari muri ako gace zafashije mu kugarura umutekano muri Dekoa aho gacunzwe neza na FACA hamwe n’Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro”.

    Imitwe yitwaje intwaro yaba ifite imbaraga zingana iki?

    Hashize iminsi muri Centrafrique humvikana ibitero bya hato na hato bigabwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’imitwe yitwaje intwaro.

    Ku Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, umutwe witwaje intwaro wagabye igitero mu gace ka Bangassou kari mu bilometero 750 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui.

    Ni ahantu kure cyane hafi y’umupaka wa Centrafrique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo y’igihugu. Imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero yifashishije ingendo zo mu ishyamba, ahandi ikagenda mu tuyira twa panya kuri moto aho usanga ari abasore batatu cyangwa bane bahekanye kuri moto.

    Umaze iminsi uvugwa cyane ni uw’uyobowe n’umugabo wa UPC witwa Ali Darassa witwa ari nawo wagabye igitero ahitwa Bambari hafi y’Umurwa Mukuru Bangui uri mu bilometero 80.

    Abagabye igitero Bangassou bahise bavuga ko bigaruriye ako gace. Barashe ku ngabo za leta zari ziri hafi aho zita ibikoresho ziriruka. IGIHE yamenye ko abasirikare 70 ba FACA bahise bahungira mu kigo cya Loni kiri hafi aho ndetse abari bakomeretse bo bajyanwa kwa muganga.

    Ntabwo babashije kuvuga umubare w’ababateye ahubwo bavugaga ko ari ’benshi cyane’.

    Kubera ubunini bwa Centrafrique, ifite ubuso bungana na 622.984, ni ukuvuga hafi inshuro 24 z’u Rwanda kandi ikaba ituwe n’abaturage bake kuko ari miliyoni 4,6; usanga umubare munini wabo bari mu Murwa Mukuru Bangui, ibindi bice bidatuwe cyangwa se bituwe gake bishoboka.

    Urugero nk’agace ka Haute-Kotto karimo ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibifaru ahitwa Bria, gafite ubuso bwa kilometero kare 86,650 mu gihe gatuwe n’abaturage ibihumbi 120 gusa.

    Muri ibi bice bidatuwe usanga n’ubundi imitwe yitwaje intwaro ariyo yatwigaruriye, igashyiraho ubuyobozi hanyuma hagira umusirikare uhahinguka ikamushushubikana bikitwa ko iyo mitwe yigaruriye agace kandi aba ariyo isanzwe ikagenzura.

    Mu ibara ry’ubururu niho hari Abapolisi b’u Rwanda mu gihe mu ibara ritukura ariho habereye icyo gitero

    Abasirikare b’u Burundi “bashimiye” bagenzi babo b’u Rwanda babatabaye muri icyo gitero

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ingabo-z-u-rwanda-zarokoye-iz-u-burundi-zagabweho-igitero-cyahitanye-batatu

  • Miss Naomie yavuze byinshi ku buzima bwe| kutiha icyizere cyo kuba Miss Rwanda 2020| Umukunzi we| Inseko nziza n'ibindi byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Naomie yavuze ibintu byinshi byerekeranye n'ubuzima bwe. Mu byo Miss Naomie yavuze yagarutde ku byabaye muri bootcamp anavuga ko atihaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda. Muri iki kiganiro cyaranzwe n'urwenya rwinshi, Miss Naomie yavuze uko asa nka Juno Kizigenza aho yavuze ko baseka kimwe. Ibi Naomie abigarutseho mu gihe abantu benshi bari bamaze iminsi babyibaza niba we na Juno Kizigenza baba hari ikintu bapfana kubera ko bose bafite inyinya zisa. Ni byinshi Naomie yatangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na YAGO TV.
    IKIGANIRO CYOSE MWAGIKURIKIRANA MUKANZE HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-yavuze-byinshi-ku-buzima-bwe-kutiha-icyizere-cyo-kuba-miss-rwanda-2020-umukunzi-we-inseko-nziza-nibindi-byinshi/

  • Mask Harms in Kids: 68% of Parents Report Alarming Psychological and Physical Problems In First-of-its-kind Study #RwOT #Rwanda

      

    A German study involving over 25,000 children reveals that major negative impacts on the physical, psychological, and behavioral health of children may be far more widespread than reported in the media and by government officials — affecting approximately 68% and contributing to 24 distinct health complaints, according to parent submitted observations. 

     

    A concerning study conducted in Germany has been posted online as a preprint (not yet peer-reviewed) titled, “Corona children studies “Co-Ki”: First results of a Germany-wide registry on mouth and nose covering (mask) in children,” describing the results of 17,854 parent submitted reports on health complaints or impairments experienced as a result of wearing masks by their 25,930 children.

    Source : https://www.greenmedinfo.com/blog/mask-harms-kids-68-parents-report-alarming-problems-first-its-kind-study-preprint1

     

  • Karigombe yasabye abantu 'GUHAMBA MURI ROHO'[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 4 Mutarama 2021,umuraperi Karigombe yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Hamba muri Roho',indirimbo yanditse akurikije ibihe bya Coronavirus,aho buri kwezi ngo yibukaga ibihe uko byabaga bimeze ku ruhande rw'abahanzi.

    Muri iyi ndirimbo kandi yarebye no ku ruhande rw'abanyeshuri basubiye ku ishuri muri ibi bihe bya Coronavirus ubuzima ubu barimo butandukanye n'ubwo bo bari babayemo mu gihe cyabo bakiga,burimo nko kuba babaha uruhushya rwo gusohoka 'Sortie',no kuba bakarota bakajya nko gusura urundi rungano ruba hanze y'ikigo bakaganira,ariko ubu abanyeshuri basubiye kwiga muri ibi bihe bo ngo ntibabyemerewe nkuko Karigombe yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

    Mu bindi Karigombe avuga ko yagendeyeho yandika iyi ndirimbo ngo harimo nk'icyegeranyo yakoze nyuma yo kubona uburyo muri ibi bihe bya Covid-19,nta bitaramo abahanzi bakora gusa ibitangazamakuru bikorera kuri Youtube bikagenda bibashimisha bibinyujije mu bitaramo bakoreshagaho.

    REBA HASI AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA KARIGOME 'HAMBA MURI ROHO':

    Karigombe akomeza ,yahamije ko iyi ndirimbo igizwe n'umwihariko gusa haba kuri Beat,Imiririmbire ndetse no mu Mirapire,harimo nko kuba kandi atangira yivuga 'IKIVUGO'.Uyu muraperi asobanura ijambo 'GUHAMBA MURI ROHO',yavuze ko yashakaga gukebura abantu barimo abahanzi bakizamuka kudakunda ibintu by'akokanya ngo bahite babyihutira bajye babanza BAHAMBE MURI ROHO.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/karigombe-yasabye-abantu-guhamba-muri-roho-amafoto