Category: Uncategorized

  • Umugore yahindutse ihene nyuma yo guha amafaranga umunyeshuri akayanga #rwanda #RwOT

    Uyu mugore bivugwa ko ari umupfumu,yagiye kuri iki kigo cy'amashuri ngo arebe ko aya mafaranga yari afite yayata umunyeshuri akayatora kugira ngo iyi myuka mibi imujyeho ariko yahuye n'uruva gusenya aba bana bagira amakenga.

    Ubwo yari amaze guta aya mafaranga hasi,abantu bamubwiye ko ataye amafaranga yanga kuyatora habura n'umwe uyatora kugeza ubwo abantu bamufashe bayamuha ku ngufu niko gutangira kurisha nk'ihene.

    Uwari kuri iki kigo uyu mugore yatayeho aya mafaranga yagize ati 'Yinjiye ku kigo cya Oganganmodu Grammar School kiri muri Leta ya Ekiti.Yashakaga guha umunyeshuri aya mafaranga ariko arayanga.Yagerageje amayeri ashoboka biranga kugeza ubwo abuze igisubizo burundu.

    Yayataye hasi ariko nta munyeshuri n'umwe wayatoraguye kugeza ubwo abari aho bose babonye ahindutse ihene.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahindutse-ihene-nyuma-yo-guha-amafaranga-umunyeshuri-akayanga

  • Burera: Urubyiruko rwagororewe Iwawa rukomeje gushakirwa icyaruteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko mu myaka ishize urwo rubyiruko rwakomeje gutunga agatoki ubuyobozi, ruvuga ko butabafasha mu kwiteza imbere bagendeye ku masomo bahawe aho rwavugaga ko kubura icyo rukora bishobora kuba byarusubiza mu bishuko n’ingeso mbi bahozemo.

    Akarere ka Burera gafasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kurutoza umurimo no kururinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge no kubitundawa, dore ko ako karere kegereye imipaka inyuranye aho imirenge itandatu igize ako karere ikora ku mipaka, ibyo bikaba byaba intandaro yo gutuma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge.

    Ubyo bikoresho binyuranye bimaze gutangwa ku rubyiruko 65 rwo mu karere ka Burera, ruherutse gusoza amasomo yarwo Iwawa, niho ruhera rugaragariza Kigali Today imbamutima zarwo.

    Buregeya Alphonse Umuyobozi wa Koperative Twiyubake Cyanika igizwe n’abagororewe Iwawa no mu kigo cya Nemba, avuga ko bari mu byishimo bikomeye aho ubuyobozi bw’akarere bukomeje kuboroza amatungo magufi bubaha n’ibikoresho by’imyuga binyuranye.

    Ati “Ubu twashingiwe Koperative duhuriyemo yitwa Twiyubake Cyanika, turashimira akarere gakomeje kutwitaho, abahuguriwe ubuhinzi n’ubworozi bamaze kubaha amatungo magufi, ingurube, ihene n’inkoko, twe twahuguriwe imyuga inyuranye twahawe ibikoresho, urabona ubu nambaye isurubeti ndi kubaka amashuri, byose mbikesha amahugurwa naherewe mu kigo nagororewemo”.

    Arongera ati “Ubu tubayeho neza kandi twarahindutse turi abanyarwanda beza biteguye kubaka igihugu, iyo koperative yacu igizwe n’abantu 51 ariko nta mupaka uwariwe wese wumva ashaka guhinduka naza tuzamwakira, turiho nk’ishuri dukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ubu kongera kuvuga ijambo Abarembetsi uba muri Koperative yacu ni nk’inzozi”.

    Uwitwa Sibomana Braise ati “Navuye Iwawa ejobundi muri Kamena, ubu meze neza bamaze kunyoroza ingurube kandi banadusezeranyije ko bazadufasha mu kubona inkunga ya WDA, ubuyobozi bw’akarere turabushimiye bukomeje kutwegera ko butwitaho muri byose”.

    Urwo rubyiruko ruvuga ko ikibazo rusigaranye, ari icy’abaturage batararwibonamo ngo babe barugirira icyizere aho bakirufata nk’uko rwari rumeze mbere.

    Sibomana Braise ati “Ikibazo kigihari ni bamwe mu buyobozi bwo hasi bukidufata nk’uko twari tubayeho mbere, ugasanga ikibayo cyose kibi mu Kagari barakitwitirira ugasanga baraturenganya kandi twarahindutse, ndashimira ubuyobozi bw’akarere ka Burera na Leta y’u Rwanda uburyo badufashije guhinduka tukaba twarabaye abantu bazima bafite imitekerereze myiza iganisha ku iterambere”.

    Umuyobozi bw’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko akarere gakomeje gufasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kubahangira imirimo ibateza imbere, hirindwa ko basubira mu ngezo mbi, bibumbira mu mashuyirahamwe abafasha guhanga umurimo, anabasaba gufata neza ibyo bikoresho n’amatungo bahabwa.

    Yagize ati “Dukomeje kubaremera tubafasha kwiteza imbere kugira ngo bave no muri bya byaha byabateye kujya Iwawa, tugenda tubaha amatungo magufi arimo ingurube, ihene, inkoko…, abandi bize imyuga bagahabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga bize, ubu tugeze ku rwego dufata babandi bagiye banyura mu bigo bahabwa inyigisho z’igihe gito n’abandi bavuye Iwawa tukabahuriza mu makoperative”.

    Arongera agira ati “Ubu turashaka uburyo bazajya bahabwa amahirwe mbere y’abandi kugira ngo ahari imishinga yakorwa n’amakoperative nabo bayigaragaremo, ariko na none tukabasaba kumenya ko bi bikoresho baba bahawe n’amatungo bumve ko ari intangiriro yo kubunganira, kugira ngo barusheho gushakisha n’ikindi bakora dusaba n’imirenge kubegera kuko iyo tuganiye nabo tubona ko bahindutse”.

    Mu karere ka Burera, urubyiruko rwanyuze Iwawa guhera mu mwaka w’2012 ni 303, aho abavuyeyo mu byiciro bya nyuma bagera kuri 65 bose bamaze guhabwa ibikoresho binyuranye n’amatungo bibafasha kwiteza imbere bagendeye ku bumenyi bahawe ubwo bagororerwaga muri ibyo bigo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-urubyiruko-rwagororewe-iwawa-rukomeje-gushakirwa-icyaruteza-imbere

  • Menya uko uruhinja rw’amezi atatu rukorerwa isuku yo mu kanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwana yagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa afite amezi atatu
    Umwana yagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa afite amezi atatu

    Bavuga kandi ko guha bombo umwana cyangwa ibindi biribwa birimo isukari nyinshi atari cyo kibazo ku menyo y’abana nk’uko hari ababivuga, ikibazo ngo ni ukubibaha hanyuma ntibahite boza amenyo.

    Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mutarama 2021, muganga w’amenyo, Leandre Bitwayiki, asobanura akamaro k’isuku yo mu kanwa haba ku bakuru no ku bana, akanemeza ko kuva ku mezi atatu uruhinja rusukurwa mu kanwa kuko hari abatabizi.

    Ati “Umwana, ubwo ndavuga uruhinja, atangira kozwa mu kanwa afite amezi atatu (3), ni ukuvuga ko nta twinyo tuba turamera. Aba afite ibihanga cyangwa ibinyigishi nk’uko mu Kinyarwanda babyita, kubera rero ko aba yonka, urukoko rw’amashereka ruragenda rukihoma ku ishinya ku buryo iyo umwana amaze umwanya afunze umunwa, mu kanwa haza impumuro mbi”.

    Ati “Hari udukoresho twabugenewe rero twifashishwa mu gukora isuku mu kanwa k’uwo mwana w’amezi atatu, ariko utanatubonye ufata agatambaro keza nk’utwo bakoresha kwa muganga, ukagashyira ku rutoki. Ubasha rero guhanagura kuri bya binyigishi ukavanaho rwa rukoko rw’amashereka, noneho amaze kugira amezi atandatu utwinyo twameze ugatangira kutwoza”.

    Uwo muganga ahamya kandi ko guha abana bombo n’ibindi biribwa bifite isukari nyinshi atari byo byangiza amenyo, ikibazo ngo ni ukutayakorera isuku.

    Ati “Guha umwana bombo, chocolat, n’ibindi birimo isukari, ntabwo ari byo bitera indwara zo mu kanwa, ntabwo ari byo bicukura amenyo. Icyica amenyo ni ukurya ibyo bisukari ntitwoze mu kanwa, kuko uko dukunda ibirimo isukari ni ko mikorobe zibikunda kuturusha bivuze ko ari zo ziteza uburwayi kuko zihita ziba nyinshi mu kanwa, kubirwanya rero ni ukoza mu kanwa buri uko umwana ariye bya bintu birimo isukari nyinshi”.

    Bitwayiki akomeza agira inama ababyeyi yo gutoza hakiri kare abana kugira isuku y’akanwa, umubyeyi ubwe akoza amenyo ye buri gihe umwana amureba bikamubera urugero bityo na we akazabikurana, akamenya ko atagomba kuryama atogeje amenyo kuko aba amaze kurya.

    Nk’uko biri mu kinyamakuru ‘Futura Santé’, ubushakashatsi bwerekanye ko mu kanwa k’umuntu habamo miliyari 10 z’udukoko (bactéries) dufite amoko arenga 800, ku buryo muri mililitiro imwe y’amacandwe haba harimo miliyoni 750 z’utwo dukoko.

    Iyo ngo ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kugira akamenyero ko koza amenyo buri gihe iyo barangije kurya ikintu icyo ari cyo cyose, kuko utwo dukoko twuzura ahasigaye ibiryo mu kanwa ari na ho haturuka uburwayi bunyuranye bw’amenyo n’ishinya, aho amenyo acukuka agahora arya umuntu, igisubizo ngo akaba ari ukuyoza buri gihe n’imiti y’amenyo yabugenewe, aho byananiranye umuntu akajya kwa muganga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-uko-uruhinja-rw-amezi-atatu-rukorerwa-isuku-yo-mu-kanwa

  • CAF Confederation Cup : Igitego cya Muhadjili gisezereye KCCA yo muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino w
    Wari umukino w’imbaraga nyinshi

    Abakinnyi 11 ba KCCA babanje mu kibuga

    Charles Lukwago(C), Denis Iguma, Musa Ramadhan , Herbert Achai, Bukenya Joseph Kizza, Mugume Ashraf , Kafumbe Joseph , Keziron Kizito , Anukani Bright, Ssenyonjo Samuel, Brian Aheebwa.

    Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga

    Bate Shamiru Robert ; Rugirayabo Hassan , Karera Hassan , Bayisenge Emery , Ishimwe Christian, Nsabimana Eric , Ntamuhanga Tuamaine (C), Kalisa Rachid ,Hussein Shabaan Chabalala , Hakizimana Muhadjili , Aboubakar Lawal.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021 kuri St Mary’s Kitende Stadium mu mujyi wa Kampala. Ikipe ya KCCA yatsinze As Kigali ibitego bitatu kuri kimwe.

    KCCA ni yo yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino, igitego cyatsinzwe na Brian Aheebwa. Ku munota wa 36 Brian Aheebwa yatsinze igitego cya Kabiri ari nako igice cya mbere cyarangiye.

    Mu gice cya Kabiri umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana yakoze impinduka yinjiza Orotomal Alex mu kibuga asimbuye Ntamuhanga Tumaine. Nyuma yo kwinjira yakoze akazi katumye As Kigali ibona Penaliti maze ku munota wa 50 Hakizimana Muhadjili ayitsinda neza. KCCA yabonye igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Brian Aheebwa ku munota wa 75 ari nako umukino warangiye maze As Kigali ikomeza ku gitego cyo hanze.

    Gusezerera KCCA kwa As Kigali kwatumye igera mu mikino ya kamarampaka aho igomba guhura n’imwe mu makipe yasezerewe muri CAF Champions League mbere yo kugera mu matsinda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/caf-confederation-cup-igitego-cya-muhadjili-gisezereye-kcca-yo-muri-uganda

  • Mushiki wa Diamond yavuze uko yisanze ari umugore wa 3, ibyo gukuramo inda #rwanda #RwOT

    Esma Khan akaba mushiki w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond arahakana ko atigeze akuramo inda ya Yahya Musizwa baherutse gushakana ariko bakaba baratandyukanye.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Esma Khan yakoze ubukwe ashakana na Yahya Musizwa, hari nyuma y’uko yatandukanye na Petitman bafitanye umwana.

    Uyu mugore akaba yaraje gutungurana mu Gushyingo 2020 avuga ko yamaze gutandukana n’umugabo we batakiri kumwe, icyo gihe yarimo asubiza umwe mu bafana be bari bamubajije iki kibazo kuri Instagram ariko nta byinshi yigeze abivugaho.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Amani, Esma Khan Platnumz, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye atandukana n’umugabo we yasanze yari umugaore wa 3 ibintu yananiwe kwihanganira.

    Ati“kugeza ubwo nakoraga ubukwe ntabwo nari nzi ko ndi umugore wa gatatu. Oya twaratandukanye ubu ndi njyenyine.”

    Mu minsi ishize uyu yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragara ameze nk’umuntu urimo kuribwa cyane, aho abantu bavuze ko ashobora kuba yarakuyemo inda ya Yahya Msizwa Maulid, bihurirana n’uko uyu mugabo nawe yahise amushyira ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Ati“nta kibazo kidasanzwe nari nagize uretse kubura amaraso gusa. Oya ntabwo nigeze nkuramo inda ye rwose, burya wenda wasanga hari ibyo yari yibutse ariko nta nda nakuyemo.”

    Esma akaba avuga ko ubu ari wenyine ndetse ko atasubiranye Petit Man babyaranye nk’uko bivugwa ahubwo baba bagomba kuvugana nk’abantu bafitanye umwana.

    Ngo n’ubwo yianze ari umugore wa 3 wa Msizwa ntabwo yigeze akuramo inda ye

    Esma ahamya ko yatandukanye n’umugabo kandi ubu ameze neza cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mushiki-wa-diamond-yavuze-uko-yisanze-ari-umugore-wa-3-ibyo-gukuramo-inda

  • KARABAYE: Umugore yahindutse ihene nyuma yo guhatira abanyeshuri amafaranga bakayanga (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ubugwaho kuba uri umurozi ukomeye muri Nigeria yahindutse ihene y'umweru atangira kurisha ubwatsi nyuma yo guhatira abanyeshuri amafaranga arimo uburozi bayanga ,akaba ari we ibirozi bifata.

    Nk'uko ikinyamakuru Zambianobserver kibivuga ngo Uyu mugore w'umupfumu ,yagiye ku kigo cy'amashuri cyitwa Oganganmodu Grammar School agamije kuroga abanyeshuri ndetse ngo yari yitwaje amafaranga maze ayata hasi kugirango umunyeshuri uyatora afatwe n'imyuka mibi maze ahinduke ihene.

    Ubwo yari amaze guta aya mafaranga hasi,abantu bamubwiye ko ataye amafaranga yanga kuyatora habura n'umwe uyatora kugeza ubwo abantu bamufashe bayamuha ku ngufu niko gutangira kurisha nk'ihene.

    Uwari kuri iki kigo uyu mugore yatayeho aya mafaranga yagize ati 'Yinjiye ku kigo cya Oganganmodu Grammar School kiri muri Leta ya Ekiti.Yashakaga guha umunyeshuri aya mafaranga ariko arayanga.Yagerageje amayeri ashoboka biranga kugeza ubwo abuze igisubizo burundu.'

    Yayataye hasi ariko nta munyeshuri n'umwe wayatoraguye kugeza ubwo abari aho bose babonye ahindutse ihene.'

    Kanda hano hasi urebe video yuko byagenze:

     

    Source : https://yegob.rw/karabaye-umugore-yahindutse-ihene-nyuma-yo-guhatira-abanyeshuri-amafaranga-bakayanga-video/

  • Ibizakwereka ko umugore/umukobwa mukundana utamunejeje na gato mu gihe mwateraga akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gutera akabariro ni kimwe mu bikorwa binoza umubano w'abakundana cyangwa se abamaze kurushinga gusa iki gikorwa kikaba cyiza iyo buri wese abashije kukishimira ,dore ko ikiba kigamijwe ari ugushimishanya kandi buri wese akagera kubyishimo bye by'indunduro,iyo atabigezeho, umutima we usigarana intimba ku buryo bishobora no kumuviramo no kubihurwa burundu.

    Dore ibimenyetso bizakwereka umugore utageze kuri ibyo byishimo:

    1.Kubura ibitotsi:

    Nk'uko byavuzweho haruguru, umugore utageze ku ndunduro y'ibyishimo, abura ibitotsi kandi bikaba ikimenyetso cya wa mutwe uba umurya, agakomeza gutekereza byinshi bikamurenga.

    2.Kwikinisha:

    Iyo umugore arongowe ntarangiza, akabona umugabo we amaze kurangiza kandi atari bwongere gufata umurego vuba, uzasanga ahise akinisha ibice bye by'ibanga kugira ngo nawe abashe kwigeze kuri ibyo byishimo.

    3.Umushiha:

    Mu gihe umugore ayageze ku byishimo yifuzaga mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, uzamubwira n'umushiha asigarana, wamuvugisha akakwuka inabi.

    4.Gufata ubugabo bw'umukunzi we:

    Iyo yumvise umugabo atangiye gucika intege, ahita yirukankira gufata igitsina cye, akagikomeza cyane agira ngo kidata umurego, muri ayo masegenda akomeza kugikinisha ngo arebe ko cyagarura umurego vuba.

    5.Kubabara:

    Umugore wari ugeze ku gipimo cyo kuba yarangiza, ariko ntagere kuri ibyo byishimo, akenshi asigara aribwa cyane cyane mu kiziba cy'inda.

    6.Kwikuba ku mugabo:

    Ku mugabo ushabutse ashobora gukomeza agafasha umugore, akaba yakoresha ururimi cyangwa intoki mu gitsina cy'umugore, bamwe mu bagore barabikunda kimwe n'uko hari abatabyemera kuko bibangiza, muri ako kanya akwikubaho agirango arebe ko hari ubundi buryo wamufashamo kuko aba agurumana, ibyo abona ntacyo ukora nibwo ahita abivamo.

    7.Kwiyumvira cyane:

    Ubundi iyo umugore arangije mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, akomeza kukwitegereza mu maso, ukabona ko yishimye ndetse akaba yanakomeza kugukinisha, utageze ku byishimo, ubona ahise ajya mu isi ye bwite, mbese agahita yigunga.

    8.Kurwara umutwe:

    Abagore batagera ku ndunduro y'ibyishimo akenshi bakunze kurwara umutwe udakira, mu gihe cyose akoze imibonano n'ubundi ntiyishime kuri urwo rwego, wa mutwe we utangira kumubagagura.

    9.Guhurwa imibonano:

    Umugore utajya agera ku ndunduro y'ibyishimo, ageraho agahurwa imibonano mpuzabitsina.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

     

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-umugore-umukobwa-mukundana-utamunejeje-na-gato-mu-gihe-mwateraga-akabariro/

  • Iburasirazuba: Abantu 1,307 bafashwe barenze ku mabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mutarama 2021, nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021 hatangiye kubahirizwa amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19, abantu 1,307 bagafatwa bayarenzeho harimo abafashwe bacuruza nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko muri rusange abaturage batangiye kumva ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 ku buryo benshi bubahiriza amabwiriza aba yatanzwe.

    Icyakora ngo ntihabura ba kidobya ari na yo mpamvu mbere y’uko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigera inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta bari muri santere z’ubucuruzi ndetse n’imijyi itandukanye bibutsa abaturage isaha zo gufunga amaduka.

    Ati “Saa kumi n’imwe n’igice Polisi n’ubuyobozi, bari muri za santere z’ubucuruzi n’imijyi bituma abacuruzi bafunga ku buryo bitasabye ko bibutswa cyane. Ariko na none icyagaragaye harimo ababyumva kandi ni bo benshi. Santere ntoya cyane ni zo twasanze hari resitora enye zikora ariko na bo barengeje iminota mike.”

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko muri rusange abantu 1307 ari bo bafashwe mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba barimo 618 batari bambaye udupfukamunwa, 111 bazira kudahana intera na 517 bagejeje saa mbili z’ijoro bataragera mu ngo zabo.

    Abantu 61 kandi bafatiwe mu tubari ndetse ngo hari na resitora enye basanze zigitanga serivise nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Hafashwe kandi imodoka eshatu, moto eshanu n’igare rimwe ba nyiri ibi binyabiziga bakiri mu nzira nyuma ya saa mbili z’ijoro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza bigishijwe ndetse banacibwa amande hagendewe ku bihano byateganyijwe n’inama njyanama ya buri karere, mu gihe imodoka na moto byo ba nyirabyo bacibwa amande angana n’ibihumbi 25.

    CIP Hamdun Twizeyimana arasaba abaturage kumva ko amabwiriza yashyizweho hagamijwe kubarinda icyorezo cya Covid-19 bityo bakwiye kuyubahiriza aho gucengana n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.

    Agira ati “Abantu bakwiye kwirinda gukorera ku jisho kuko icyorezo kirahari kandi kirica, buri wese agire uruhare mu kugikumira yubahiriza amabwiriza yose uko yatanzwe nibwo kizatsindwa abantu bagasubira mu mudendezo.”

    Amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama, avuga ko isaha yo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi buri muntu wese akaba yageze mu rugo rwe mbere ya saa mbili z’ijoro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-abantu-1-307-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-mashya-yo-kwirinda-covid-19

  • Amakuru Mashya: Muhadjiri yahesheje AS Kigali intsinzi basezerera KCCA #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri, yatsindiye ikipe ya AS Kigali FC igitego cyayihesheje gusezerera KCCA, bituma bajya mu kindi cyiciro kibanziriza amatsinda.

    Nubwo batangiye batsindwa igitego cya mbere hakiri ku masegonda gusa, ikipe ya AS Kigali FC ntabwo yacitse intege kuko yagerageje gukomeza kwihagararaho.

    Aheebwa niwe watsindiye KCCA ibitego byose uko ari bitatu (1' 40' 70') ariko abasore ba AS Kigali FC bakomeje kugerageza gushaka igitego.

    Eric yaje gukora impinduka hakiri kare nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri hakiri kare, havamo Ntamuhanga Thumaini asimburwa na Orotomal Alexis wari uje kongera imbaraga mu busatirizi.

    Bakigaruka mu gice cya kabiri, bahise babona penaliti yatewe neza na Hakizimana Muhadjiri, bibahesha igitego cy'ingirakamaro cyane.

    Byahise bituma KCCA yasabwaga ibindi bitego bibiri, ariko ibonamo kimwe, bituma AS Kigali FC ikomeza banganyije 3-3 ariko igitego cyo hanze kibahesha gusezerera KCCA.

    Baraza gutegereza tombola y'uburyo bazahura mu cyiciro gikurikiyeho, kugirango uzasezerera undi, azahite ajya mu matsinda.

  • AS Kigali FC yagerageje kwihagararaho
  • Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/amakuru-mashya-muhadjiri-yahesheje-as-kigali-intsinzi-basezerera-kcca/

  • Kenya: Umupasiteri afunzwe azira gusambanya abakobwa 2 yibyariye akabatera inda #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru The Citizen cyavuze ko Polisi y’ahitwa Kirinyaga muri Kenya yataye muri yombi uyu mugabo witwa Gichina akekwaho gusambanya aba bana be yibyariye akabatera inda mu mwaka ushize bimenyekanye ahita ahunga.

    Komiseri wa Polisi ahitwa Ndia witwa Moses Ivuto yagize ati ‘Ukekwa yafunzwe ku cyumweru nijoro, tumusanze aho yari yihishe ahitwa Mbeere South muri Embu,nyuma yo gufunga telefoni ye.’

    Uyu mugabo w’imyaka 51 yatangiye gushakishwa nyuma y’aho umukazana we Wambura Muriithi atangaje uko byagenze.

    Madamu Wambura yagize ati ‘Yateye ubwoba umugore we ko azamugirira nabi navuga ibi bikorwa bye bibi ndetse bitera ubwoba mu muryango.Ndashaka ubutabera mu muryango nashatsemo.’

    Kuri uyu wa Kabiri, uyu mupasiteri wo mu Itorero gakondo rya ‘Akurino’, yemeye iki cyaha cyo gusambanya aba bakobwe be babiri imbere y’urukiko aho ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.

    Nyuma yo kwemera icyaha, Umushinjacyaha n’itsinda rye bahise bahabwa igihe cy’iminsi ibiri n’urukiko kugira ngo bashake ibyemezo by’amavuko by’aba bana.

    Urukiko rwanzuye ko uyu umugabo azongera kuburanishwa kuwa kane tariki ya 7 Mutarama uyu mwaka.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-umupasiteri-afunzwe-azira-gusambanya-abakobwa-2-yibyariye-akabatera-inda