Category: Uncategorized

  • Ese muri iki gihe Uwiteka ntakwiye kuguhisha?, ibyo aduhisha ni byinshi. #rwanda #RwOT

    Uwiteka aduhisha byinshi, ariko mu ijambo rimwe aduhisha Satani. Mu nyigisho yabanje twavuze ko umuntu amaze gukora icyaha icyakurikiyeho ari ibyago n’ibibazo.

    “Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti 'Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.' Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, na mugiga irimbura. Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira. Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu.

    Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by’abanyabyaha. Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

    Kuko azagutegekera abamalayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. Uzakandagira intare n’impoma, Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka. 'Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” Zaburi 91: 1-16.

    Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ cy’uyu munsi nk’uko tugitegurirwa na Pasiteri Desire Habyarimana, kigatambuka kuri Agakiza Tv, turagaruka kuri byinshi Imana ikwiye kuduhisha muri iki gihe.

    Ibintu byose tureba bibi ku isi ibyo Imana ikwiye kuduhisha ntabwo byari mu mugambi w’Imana, byaje kubera icyaha. Uwiteka yakomeje kubera ubuhungiro abantu be cyane cyane abo afiteho umugambi wihariye kugira ngo abakize ibyago.

    Muri iki gihe ibyago duhishwa n’Imana ni byinshi

    Muri iki gihe cy’ubusambanyi bwinshi social media ikangurira abantu gusambana. Amaradiyo menshi wumva bavuga ibijyendanye n’imibonanompuzabitsina kugira ngo radio yabo ikundwe.

    Aho kugira ngo channels za Youtube zigire views nyinshi basa nkaho bavuga ku busambanyi, cyangwa se bakabivuga babyeruye. Aho ujyenda kuri youtube ugakubitana na pronograph, Uwiteka akwiye kuguhisha.

    Ese wagira ngo urubyiruko rwinshi rw’ikigi gihe rwugarijwe n’ibiyobyabwe, Uwiteka ataguhishe wazakora ubukwe ukiri umukobwa wiyubaha cyangwa ukiri umuhungu utaragiye mu biyobyabwenge?. Muri iki gihe cy’ubusambanyi bukabije byashoboka ko Imana iguhisha ukazarinda uva mu gihe cy’ubusore n’ubukobwa utariyanduje. Ni muri iki gihe isi ikangurira abantu gukora ibyaha ku mugaragaro.

    Muri iki gihe cy’ubutinganyi aho abantu basigaye babivuga ku mugaragaro, mu gihe twari tuzi ko ari icyaha cyarimbuye Sadomo na Gomola . Tukabisoma muri Bibiliya gusa tutarabona ababikora, ariko noneho ababikora bakaba babyiyemerera ku mugaragaro, Uwiteka ntakwiye kuguhisha?

    Wagira ngo muri iki gihe aho abantu bikunda, banga abandi, aho abantu bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako Uwiteka ntakwiye kuguhisha? .

    Abakijijwe nagira ngo mbabwire ko Uwiteka yabemereye kuzababera ubwihisho. Ibiguhiga ntanubwo ukwiye kumenya ingano yabyo kuko uramutse umenye imbaraga ziguhiga uko zingana wahahamuka. Kuko Satani yamanukanye na 1/3 cy’ingabo zitazwi umubare.

    Abo dukirana nabo si ab’inyama n’amaraso, ni abatware, abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Abefeso 6: 10-18

    Imana ihora iduhisha ikadukiza umub, mwibuke ko no mu isengesho rya Data wa twese yaravuze ngo ' Nimusenga mujye muvuga ngo ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi’, kuko iyo akuburiye mu busore cyangwa mu bukobwa azagutegera mu rushako, nakuburira mu rushako azagutegera mu bana. Nakuburira mu bukene azagutegera mu bukire, Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho.

    Iyo ureba icyorezo cy’ingo zitandukana wagira ngo bireba abandi wowe urwawe ntiruzagerwaho, ariko byashoboka ko n’iwawe byazahagera Imana ikwiye kuguhisha. Muri iki gihe abantu bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo babeho gusa, ibyo kuramya Imana no kuyikorera bigenda bisa nk’aho bishyirwa kuruhande, nabyo Uwiteka akwiye kuguhisha ubugingo bwawe bugahishwa.

    Yesu ntiyigeze adusezeranya ko tutazahura n’ibibazo

    Yaravuze ngo ' Mu isi muri n’amakuba, ahubwo muhumure nanesheje isi’. Ubugingo bwawe bukwiye guhishwa, Imana ikabushyira mu bwihisho kuko ibiduhiga byo ntibizigera bivaho mu gihe Satani atarakurwaho, n’imigambi ye, n’ibyo azana, n’ibyago, n’iyi si nayo izakurwaho. Muri Kristo Yesu niho hakwiye kuba ubwihisho gusa.

    Turwana n’isi, umubiri na Satani. Erega n’umubiri wawe nawo hari ubwo wifuza ibyo Bibiliya itemera: Ukifuza gusambana, ukikunda ukakubwira ko nta mpamvu yo kwiyiriza ubusa, nta mpamvu yo gusoma Bibiliya, umubiri ukazana ubunebwe ukagenda utandukana n’Imana buhoro buhoro. Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho.

    Pawulo yaravuze ngo 'Ubugingo bwacu buhishanyijwe na Kristo mu Mana’. Ubuzima bwawe ukwiye kubwimura ukabuhisha muri Kristo Yesu, niho wahishwa ukaba wizeye umutekano. Birashoboka ko ufite icyubahiro, ubutunzi, ubwenge wize mu ishuri, ibyo byose ni byiza pe!, ariko ukwiye guhisha ubuzima bwawe muri Kristo Yesu.

    Birashoboka ko usomye iyi nyigisho utarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, nakugira inama yo gushyira ubugingo bwawe muri Kristo Yesu niho hari umutekano wizewe. Nicyo kemezo kiza wafata ukazarinda upfa uticuza, impano nziza waha Imana ni ukuyiha umutima wawe.

    Birashoboka ko nawe ukijijwe ariko hari ibindi bintu wiringira: Imbaraga, amafaranga, umuryango, abakomeye muziranye, diporome yawe, umutungo wawe n’inindi. Ibyo bintu byose ni byiza ariko ntibyakubera ubwihisho ku munsi w’ibyago. Muri Kristo Yesu niho amarembo y’ikuzimu atagera, Yesu niwe watsinze Satani niwe ukwiye gushyiramo ibyiringiro.

    Reba hano iyi nyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-muri-iki-gihe-Uwiteka-ntakwiye-kuguhisha-ibyo-aduhisha-ni-byinshi.html

  • Urwandiko rwa BAGENZI Olivier rusaba guhindur… – #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa BAGENZI Olivier mwene Harerimana Ezechias na Mukandamage, utuye mu mudugudu wa Beninka, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali wanditse asaba uburengenzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BAGENZI Olivier, akitwa GANZA Olivier mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina ritera ipfunwe.  

    Byemejwe na Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

    Agaciro k'icyangombwa, cyatanzwe kuwa: 2021-01-05



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102123/urwandiko-rwa-bagenzi-olivier-rusaba-guhindura-amazina-102123.html

  • Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu Ngenzura Mikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro gishya cy'ibikomoka kuri peteroli (essence) kizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane, litiro imwe ari Frw 987.

    Itangazo rya RURA guhera ku wa Kane tariki ya 07 Mutarama 2021, igiciro cya essense na mazutu cyahindutse.

    Litiro ya essence ntigomba kurenga Frw 987, mu gihe Mazutu Litiro yari Frw 962.

    RURA yatangaje  ko byatewe n'ihindagurika ry'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

    Ibiciro byagenderwagaho byaherukaga gutangazwa tariki 3 Ugushyingo 2020, icyo gihe litiro ya essence yari yashyizwe ku Frw 976 naho litiro ya mazutu ari Frw 923.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/igiciro-cya-lisansi-na-mazutu-cyahindutse/

  • Muyoboke Alex yakuriye ingofero itsinda ry'abahanzi nyarwanda afata nk'iriyoboye andi matsinda y'abahanzi nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manager Muyoboke Alex uyobora inzu ya Decent Entertainment, imwe mu nzu zireberera inyungu z'umuziki w'abahanzi nyarwanda, yakuriye ingofero itsinda rya Juda Muzik kuri we afata nk'iriyoboye andi matsinda yose y'abahanzi nyarwanda. Muyoboke yakuriye ingofero Juda Muzik bishingiye ku buhanga bwabo by'umwihariko ku ndirimbo yabo nshya bise 'Ntuzarira' iri no mu ndirimbo zikunzwe cyane n'abantu benshi muri iki gihe.

    Abasore babiri bagize itsinda rya Juda Muzik

    Manager Muyoboke Alex

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Muyoboke Alex yatangaje amagambo akurikira:

    Ibi Muyoboke  Alex yabivuze amaze gushyira hanze amashusho ya Miss Teta Nicole asubiramo indirimbo Ntuzarira ya Juda Muzik.

     

    Source : https://yegob.rw/muyoboke-alex-yakuriye-ingofero-itsinda-ryabahanzi-nyarwanda-afata-nkiriyoboye-andi-matsinda-yabahanzi-nyarwanda/

  • Minisitiri Munyangaju yasobanuye ibikubiye mu… – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, mbere yuko FIFA iyashyiraho umukono.

    Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na Times Sport, yatangaje ko aya masezerano yemejwe nyuma yuko FIFA igaragaje ko yifuza gushyira icyicaro cyayo kizajya kiyobora akarere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati, i Kigali.

    Yavuze kandi ko igihe cy’isinywa ry’amasezerano n’igihe iki cyicaro kizatangira gukorera mu Rwanda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ya FIFA, iyi mpuzamashyirahamwe kuva mu 2016 yagiye ishinga ibyicaro mu bice bitandukanye by’Isi bizajya bifasha ibihugu bihuriye mu karere kamwe.

    Icyicaro cya FIFA kizaba giherereye i Kigali, kizaba gishinzwe guhuza ibikorwa no gushyira mu ngiro imishinga y’iterambere itandukanye ya FIFA, ku bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse no hagati.

    Minisitiri Munyangaju yavuze ko gufungura icyicaro cya FIFA i Kigali, u Rwanda ruzabyungukiramo mu buryo bwinshi butandukanye.

    Yagize ati”Kuba icyicaro cya FIFA kizaba kiri mu Rwanda, igihugu kizabyungukiramo mu buryo butandukanye, haba mu bukungu ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru, nko kwakira imana zitandukanye zo mu karere ndetse n’amahugurwa y’abanyamuryango ba FIFA muri aka karere”.

    “Ikindi kandi, FERWAFA, izaba iri mu gihugu cyakiriye inama kandi kirimo n’icyicaro cya FIFA, imishinga yose  izajya ibanza kubaheraho, mbere yo kuyishyira mu bindi bihugu byo mu karere”.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu muri Afurika FIFA igiye gushyiramo icyicaro, nyuma ya Senegal na Afurika y’Epfo.

    Iki cyicaro kandi kizaba kibaye icya 10 FIFA ifunguye ku Isi, binyuze mu mushinga wayo wa FIFA Forward programme watangijwe mu 2016.

    Mu bindi bihugu FIFA yashyizemo icyicaro, harimo Ubuhinde, Malaysia, New Zealand, Panama, Paraguay, Senegal, Barbados, Leta Zunze ubumwe z’Abarabu ndetse na Afurika y’Epfo.

    Perezida wa FIFA Gianni Infantino aheruka mu Rwanda mu 2018, aho yahuye akanaganira na Perezida Paul Kagame

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju yemeza ko u Rwanda ruzungukira mu gushyira icyicaro cya FIFA i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102128/minisitiri-munyangaju-yasobanuye-ibikubiye-mu-masezerano-yo-gushyira-icyicaro-cya-fifa-i-k-102128.html

  • Ubuhamya bw'umugore warebanye bwa nyuma na Nyina mu maso apfa, bombi bari barwaye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu bitaro nyuma y'uko bombi bafashwe na Covid-19, arasaba abantu kwitwararika amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Maria Rico w'imyaka 76 w'ahitwa Leicestershire mu Bwongereza yavanyemo icyuma kimuha umwuka kugira ngo avugishe umukobwa we bwa nyuma — nubwo yari azi ko ibi byihutisha urupfu rwe.

    Anabel Sharma avuga ibi bihe nk'ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine. Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.

    Sharma, avuga ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo 'mask' imuha umwuka ngo amusezere. Ati: 'Mama yabasabye ko bamuvanamo 'mask' baramubwira ngo 'nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya. Yaravuze ati 'Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi'.

    Sharma w'imyaka 49 arakomeza ati: 'Twamaze nk'iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge. 'Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo'.

    Maria Rico yabanaga n'umukobwa we, umukwe we n'abuzukuru be batatu.

    Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura. Ati: 'Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma.
    'Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza'.

    Madamu Maria Rico yabanaga mu nzu n'umukobwa we Sharma, umugabo we n'abuzukuru be batatu Noah w'imyaka 10, Isaac 12, na Jacob,22.

    Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza 'ikuzura mu rugo' mu buryo bwihuse 'biteye ubwoba'. Ati: 'Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi'.

    Coronavirus yakwiriye mu muryango wabo, buri umwe mu baba mu rugo bayimusanzemo.

    Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z'ukwa 11 umwaka ushize wa 2020.

    Sharma nkuko BBC ibitangaza, yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.

    Maria Rico abe bavuga ko yari 'umukecuru w'igitangaza'.

    N'ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n'iyi virus. Ati: '{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.' Avuga ko nyina yari 'umukecuru w'igitangaza' wari umuntu w'umunyembaraga cyane'.

    Maria Rico n'umukobwa we Anabel Sharma bombi bashyizwe mu bitaro bya Leicester Roya ku munsi umwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ubuhamya-bwumugore-warebanye-bwa-nyuma-na-nyina-mu-maso-apfa-bombi-bari-barwaye-covid-19/

  • Nyamagabe: Bifuza ikiraro abanyeshuri n’abarema isoko bajya bambukiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akagezi ka Kabavu gakunze kuzura kakangiza imyaka n
    Akagezi ka Kabavu gakunze kuzura kakangiza imyaka n’ikiraro giciriritse abaturiye agasantere ka Rwondo banyuraho bagiye mu Murenge wa Gatare

    Agateme bambukiraho muri iyi minsi kagizwe n’ibiti bitatu binini, bitambitseho imbabari. Kakozwe n’umuganda.

    Abakifashisha bavuga ko bahora bagasubiramo kuko iyo haguye imvura nyinshi amazi menshi amanukana n’amabuye bikagasenya, bityo n’utunguwe n’ayo mazi menshi yari ari kwambuka agahita atwarwa.

    Isaïe Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kagusa, hakurya y’agasantere ka Rwondo, agira ati “Iyo uruzi rwuzuye kano gateme ruragatwara. N’ubu bugori bwose buratwarwa. Mu minsi yashize hari n’abaturanyi bacu batatu bo mu Murenge wa Nkomane batwawe n’amazi hano.”

    Iyo aka kagezi kuzuye, n’abanyeshuri ngo ntibabasha kujya ku ishuri. Abo ni abaturuka mu Murenge wa Gatare baza kwiga mu ishuri ribanza ryo muri Nkomane, n’abaturuka muri Nkomane bajya kwiga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Gatare.

    Uwitwa Dukuzimana ati “Iyo iteme ryatwawe, abanyeshuri ntibaba bakigiye kwiga. Bisaba gutegereza ko hahamagazwa umuganda, ugashyiraho irindi. Ubwo urumva nyine hacamo icyumweru cyangwa bibiri kugira ngo iteme riboneke, n’abana babashe gusubira ku ishuri.”

    Iyo imvura ibaye nyinshi igatera imyuzure, iki kiraro kiratwarwa, hagashira iminsi abanyeshuri batajya kwiga bategereje ko umuganda ukora ikindi
    Iyo imvura ibaye nyinshi igatera imyuzure, iki kiraro kiratwarwa, hagashira iminsi abanyeshuri batajya kwiga bategereje ko umuganda ukora ikindi

    Abifashisha aka gateme bifuza kubakirwa iteme rikomeye, kuko kubyifasha byabananiye.

    Hakizimana ati “Badushyiriyeho iteme rikomeye byadufasha. Twigeze no kubona impano y’amafaranga ibihumbi 800 by’ubudehe tugura amabuye tugira ngo dukore iteme rirambye, ariko byahise bisenywa n’umwuzure.”

    Mukamurenzi baturanye na we ati “Uwadukorera iteme ryiza ku buryo n’umwana w’imyaka ibiri yabasha kuryambuka, byatubera byiza kurushaho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko hari amateme manini ari kuri kariya kagezi, bityo agasaba abantu kuba ari yo bifashisha mu gihe cy’imvura, n’ubwo byaba bisaba kuzenguruka kure cyane, ariko bakarengera ubuzima bwabo.

    Anavuga ko hari aho bagiye bakora amateme y’abanyamaguru aca mu kirere muri Nyamagabe, bityo bakaba bagiye kuzakora inyigo bakareba niba no hafi y’agasantere ka Rwondo barihashyira.

    Ati “Muri gahunda yo kongera amateme y’abanyamaguru twatangiye, hakorwa inyigo, hakarebwa uko kuri uwo mugezi hamwe na hamwe hashobora gushyirwa bene ayo mateme.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe hamaze kubakwa amateme yo mu kirere arindwi. Barateganya ko muri 2024 bazaba baramaze kubaka 21.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-bifuza-ikiraro-abanyeshuri-n-abarema-isoko-bajya-bambukiraho

  • Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda cyiyongereye – #rwanda #RwOT

    Igiciro gishya cya lisansi muri Kigali ntikigomba kurenga 987 Frw kuri Litiro, mu gihe igiciro cya mazutu muri uyu mujyi nacyo kitagomba kurenga 962 Frw kuri Litiro. Ibi biciro bishya biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 7 Mutarama 2020.

    Ni ibiciro biri hejuru ugereranyije nibyo RURA yaherukaga gushyiraho aho Litiro imwe yari 976Frw, mu gihe iya mazutu yari 923 Frw.

    Uku guhinduka kw’ibiciro RURA yavuze ko bishingiye kwihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

    Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyiyongereye

    Itangazo rya RURA rigena igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiciro-cy-ibikomoka-kuri-peteroli-mu-rwanda-cyiyongereye

  • Kamonyi: Abanyerondo bakekwaho gukubita no gukometsa umuturage batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko kuwa 14 Ukuboza 2020, aribwo Nkurikiyimana Enock yakubiswe agakomeretswa n’abanyerondo batandatu.

    Nzayisenga Yenos watanze amakuru yabwiye IGIHE ko aba banyerondo bagiye mu rugo rwa Nkurikiyimana bavuga ko hari umugore yahuye nawe akamuhohotera.

    Yavuze ko aba banyerondo bageze mu rugo rwe yaryamye [hari saa tatu z’ijoro], bamubyukije arabyanga, bajya ku rugi rwe barahondagura asohotse baramukubita baramukomeretsa.

    Nkurukiyimana yagiye kwa muganga, ndetse ajya no kurega kuri RIB ariko ngo hari hagiye gushira hafi ukwezi atararenganurwa ari nabwo yahise afata umwanzuro wo gutabaza yifashishije Twitter.

    Inzego zirimo Polisi y’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi zasubije uyu muturage ko aba bagabo bakekwaho gukubita uyu muturage bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.

    Polisi yatangaje kuri Twitter iti “Barakekwaho gukubita no gukomeretsa mu mutwe Nkurikiyimana Enock.”

    Ubutumwa bwa Polisi bukomeza buvuga ko aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abanyerondo-bakekwaho-gukubita-no-gukometsa-umuturage-batawe-muri-yombi

  • Uruhare rwa fromage mu kurinda umuntu kwibagirwa #rwanda #RwOT

    Ku bantu bakunda kurya fromage, ikiribwa gikomoka ku mata, ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza ya Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara itera kwigabirwa ifata ubwonko yitwa Alzheimer.

    Iyi ndwara ya Alzheimer ifata bimwe mu bice by’ubwonko, ikangiza ububiko bw’amakuru mu bwonko ndetse n’uburyo umuntu atekereza bukagabanuka.

    Ikunda gufata abantu bakuze ndetse umuntu wagaragayeho iyi ndwara aba yibagirwa bidasanzwe, ku buryo bitangira buhoro buhoro kugeza umuntu yibagiwe no kwikorera iby’ibanze mu buzima bwe nko kurya n’ibindi.
    Fromage ikiribwa gikomoka ku mata

    Impuguke zivuga ko muri Amerika abagera kuri miliyoni 5,5 bafite ikibazo cyo kwibagirwa giterwa n’iyi ndwara ndetse ko ari iya gatandatu mu ndwara zica abageze mu zabukuru kurusha izindi muri icyo gihugu.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 1787 bakuze bari hagati y’imyaka 46 na 77, babajijwe ibibazo ku biryo bakunda kurya no kunywa.

    Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko fromage ariyo yagaragaye ko ari ikiribwa kirinda ibibazo byo kwibagirwa cyane cyane ku bantu bakuze.

    Kurya inyama z’intama nibura rimwe mu cyumweru bifasha ubwonko kwibuka mu gihe kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwibagirwa.

    Uwanditse ubu bushakashatsi, Brandon Klinedins, yagize ati 'Ugendeye ku bushobozi bw’umubiri w’umuntu, bamwe baba bashobora kudahungabanywa n’ingaruka za Alzheimer byoroshye, mu gihe hari abandi biba byoroshye ko iyi ndwara yazahaza'.

    Brandon yavuze kandi ko guhitamo neza amafunguro ufata bishobora kukurinda indwara zitandukanye harimo n’iyi.

    Source: igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uruhare-rwa-fromage-mu-kurinda-umuntu-kwibagirwa.html