Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Byinshi ku mabuye y’Urugarika yabaye inkomoko y’izina ry’umurenge – #rwanda #RwOT

    Ayo mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye kuko iyo uhageze ubona inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika zubatswe ku buryo bugezweho kuko inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y’amadirishya, ibintu bibereye ijisho.

    Bamwe mu baturage bo muri ako kagari babwiye IGIHE ko ayo mabuye bayubakisha mu buryo bwa gakondo, bagatanga icyifuzo ko yongerewe agaciro byaba byiza kurushaho.

    Munyanziza Jean Damascène ati “Inaha niyo twese twubakisha kuko inzu yubakishije urugarika iba ikomeye cyane. Ubuyobozi bubyinjiyemo bukatuzanira abashoramari bayabyaza umusaruro yavamo amakaro afite agaciro gakomeye kandi bakaduhamo akazi.”

    Abaturage baganiriye na IGIHE bose bavuga ko kuba ayo mabuye atabyazwa umusaruro uko bikwiye, bituma akoreshwa nabi rimwe na rimwe hakagira apfa ubusa.

    Muri uwo murenge hari umusore witwa Ngabonziza Alexis wize ubwubatsi, yatangije umushinga wo kongerera ayo mabuye y’urugarika agaciro. Avuga ko binyuze muri kampani ye yise ‘AlexisBadege Mining Ltd’ ayacukura akayakata neza akayabyazamo amakaro n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.

    Ati “Natangiye ndi umwe ndangije ndavuga nti ‘reka ibi bintu nkora mbyandikishe’ ndabyandikisha muri RDB nkoramo kampani. Ndayafata nkayakata neza ndetse na bya bisigazwa bajugunyaga bigapfa ubusa, ntabwo bigipfa ubusa.”

    Akomeza avuga ko iyo amaze kuyakata neza ayagurisha kuri metero kare kandi akayongerera ubwiza, aho ku mwaka ashobora gukora metero kare 1000.”

    Ngabonziza avuga ko yatangiye nta bushobozi bwinshi afite akaba yifuza ko inzego zibishinzwe zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA, kumufasha ngo agere ku nzozi ze zo gushinga uruganda rutunganya amabuye y’urugarika ndetse abe yanayacuruza no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Uyu mushinga nawugejeje no muri YouthConnekt Award, igikombe ndakibona. Natangiye mfite ubushobozi buke ariko ni ibintu ndimo kugenda nigaho na NIRDA n’ibindi bigo ku buryo byibuze muri uyu mwaka wa 2021 twagira nk’uruganda.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko kugira amabuye y’urugarika ari amahirwe batarabyaza umusaruro ushimishije ariko bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo bayateze imbere.

    Ati “Buriya turavuga ngo hashobora kuvamo amapave, amakaro, unayaseye ushobora no kuvanamo ibirahure. Dukeneye ko bijya mu rwego rw’inganda bigakorwa ku bwinshi bikamenyekanishwa ndetse bikanagira n’igiciro kizwi bigurwaho.”

    Tuyizere asaba abikorera gushora imari mu rugarika rw’Akarere ka Kamonyi kugira ngo rutezwe imbere.

    Abaturage baganiriye na IGIHE bifuza ko hashyirwaho uruganda rwongerera agaciro aya mabuye

    Amwe mu mabuye atuganywa na Ngabonziza Alexis akarushaho kuba meza

    Aya mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye

    Inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y’amadirishya

    Kugeza ubu Urugarika rucukurwa mu buryo bwa gakondo

    Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi haboneka ku bwinshi amabuye yitwa Urugarika akoreshwa mu bwubatsi

    Ngabonziza Alexis yifuza gutunganya amabuye menshi akoreshwa mu bwubatsi

    Ngabonziza Alexis yatangije umushinga wo kongerera amabuye y’urugarika agaciro ariko ubushobozi bwe buracyari buke

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-byinshi-ku-mabuye-y-urugarika-yabaye-inkomoko-y-izina-ry-umurenge

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu babiri, habonetse abarwayi bashya 103 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Gatatu ni umugore w’imyaka 42 n’umugabo w’imyaka 55 i Kigali.

    Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 112 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatatu mu Rwanda habonetse abantu bashya 103 banduye COVID-19, naho abandi 62 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 103 babonetse mu bipimo 4,829 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 82, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 9,058 muri bo abamaze gukira ni 6,940 naho abakivurwa ni 2006.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-babiri-habonetse-abarwayi-bashya-103

  • Kamonyi: Byinshi ku mabuye y'Urugarika yabaye inkomoko y'izina ry'umurenge – #rwanda #RwOT

    Ayo mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye kuko iyo uhageze ubona inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika zubatswe ku buryo bugezweho kuko inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y'amadirishya, ibintu bibereye ijisho.

    Bamwe mu baturage bo muri ako kagari babwiye IGIHE ko ayo mabuye bayubakisha mu buryo bwa gakondo, bagatanga icyifuzo ko yongerewe agaciro byaba byiza kurushaho.

    Munyanziza Jean Damascène ati 'Inaha niyo twese twubakisha kuko inzu yubakishije urugarika iba ikomeye cyane. Ubuyobozi bubyinjiyemo bukatuzanira abashoramari bayabyaza umusaruro yavamo amakaro afite agaciro gakomeye kandi bakaduhamo akazi.'

    Abaturage baganiriye na IGIHE bose bavuga ko kuba ayo mabuye atabyazwa umusaruro uko bikwiye, bituma akoreshwa nabi rimwe na rimwe hakagira apfa ubusa.

    Muri uwo murenge hari umusore witwa Ngabonziza Alexis wize ubwubatsi, yatangije umushinga wo kongerera ayo mabuye y'urugarika agaciro. Avuga ko binyuze muri kampani ye yise 'AlexisBadege Mining Ltd' ayacukura akayakata neza akayabyazamo amakaro n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi.

    Ati 'Natangiye ndi umwe ndangije ndavuga nti 'reka ibi bintu nkora mbyandikishe' ndabyandikisha muri RDB nkoramo kampani. Ndayafata nkayakata neza ndetse na bya bisigazwa bajugunyaga bigapfa ubusa, ntabwo bigipfa ubusa.'

    Akomeza avuga ko iyo amaze kuyakata neza ayagurisha kuri metero kare kandi akayongerera ubwiza, aho ku mwaka ashobora gukora metero kare 1000.'

    Ngabonziza avuga ko yatangiye nta bushobozi bwinshi afite akaba yifuza ko inzego zibishinzwe zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA, kumufasha ngo agere ku nzozi ze zo gushinga uruganda rutunganya amabuye y'urugarika ndetse abe yanayacuruza no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Uyu mushinga nawugejeje no muri YouthConnekt Award, igikombe ndakibona. Natangiye mfite ubushobozi buke ariko ni ibintu ndimo kugenda nigaho na NIRDA n'ibindi bigo ku buryo byibuze muri uyu mwaka wa 2021 twagira nk'uruganda.'

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko kugira amabuye y'urugarika ari amahirwe batarabyaza umusaruro ushimishije ariko bari gukorana n'izindi nzego kugira ngo bayateze imbere.

    Ati 'Buriya turavuga ngo hashobora kuvamo amapave, amakaro, unayaseye ushobora no kuvanamo ibirahure. Dukeneye ko bijya mu rwego rw'inganda bigakorwa ku bwinshi bikamenyekanishwa ndetse bikanagira n'igiciro kizwi bigurwaho.'

    Tuyizere asaba abikorera gushora imari mu rugarika rw'Akarere ka Kamonyi kugira ngo rutezwe imbere.

    Abaturage baganiriye na IGIHE bifuza ko hashyirwaho uruganda rwongerera agaciro aya mabuye

    Amwe mu mabuye atuganywa na Ngabonziza Alexis akarushaho kuba meza

    Aya mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye

    Inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y'amadirishya

    Kugeza ubu Urugarika rucukurwa mu buryo bwa gakondo

    Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi haboneka ku bwinshi amabuye yitwa Urugarika akoreshwa mu bwubatsi

    Ngabonziza Alexis yifuza gutunganya amabuye menshi akoreshwa mu bwubatsi

    Ngabonziza Alexis yatangije umushinga wo kongerera amabuye y'urugarika agaciro ariko ubushobozi bwe buracyari buke

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-byinshi-ku-mabuye-y-urugarika-yabaye-inkomoko-y-izina-ry-umurenge

  • Ruhango: Gaz yaturikanye umwana ahita apfa,umugabo bari kumwe arakomereka #rwanda #RwOT

    Iyo gaz yari isanzwe ikoreshwa mu guteka yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, ihitana umwana we w'imyaka itatu, inakomeretsa bikabije umugabo wari wabasuye witwa Sinzinkayo Darius.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko Uwayisenga Daphrose yari hanze agiye kumva yumva gaz iraturitse.

    Ati 'Uwo mubyeyi yari hanze noneho yumva gaz iraturitse aratabaza, abamutabaye bagerageza kuzimya umuriro ariko basanga umwana w'imyaka itatu yamutwitse iramwica. Umugabo wari wabasuye na we yakomeretse bikomeye.'

    Sinzinkayo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Iyo gaz yaturitse yatwitse igisenge cy'inzu ndetse n'ibikoresho byose byari biyirimo birashya bitakongoka.

    Gitifu Muhire yihanganishije uwo muryango wagize ibyago, yongera kwibutsa abaturage kujya bitwararika mu gukoresha ibikoresho bitanga umuriro bakurikiza amabwiriza yagenwe mu kubikoresha neza.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-gaz-yaturikanye-umwana-ahita-apfa-umugabo-bari-kumwe-arakomereka

  • Jennifer Lopez yashatse gutangira umwaka yereka abafana be imiterere y’umubiri we (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jennifer Lopez akomeje gutungura abakunzi be muri izi ntangiriro z'umwaka mushya, nyuma yaho yiyemeje kujya akora imyitozo ngororamubiri izamufasha gusubirana itoto kuri ubu yagaragaye mu mashusho yambaye Bikini aho yari agamije kwerekana imiterere y'umubiri we.

    Kuri uyu wa mbere, umuririmbyi, umukinnyi w'amafirime, n'icyamamare mu kwerekana imideli yashyize ahagaragara amashusho ari ku mucanga ,yambaye umwambaro wa bikini itukura aho yumvaga indirimbo yitwa 'Life is Good ya Future na Drake.

    Mbere yo gushyiraho iyi video ,Lopez yari yabanje gushyira hanze ifoto arimo gukora imyitozo ngororamubiri.

    Kanda hano hasi urebe VIDEO ya Jennifer Lopez:

    Source : https://yegob.rw/jennifer-lopez-yashatse-gutangira-umwaka-yereka-abafana-be-imiterere-yumubiri-we-video/

  • Atansiyo: mbere yo gukoresha ibinyobwa byongera ingufu (energy drinks) dore ibyo ugomba kumenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibinyobwa byongera ingufu ntibijya bivugwaho rumwe na bose; aho bamwe babishinja ko byangiza ubuzima abandi bakavuga ko ari byiza ndetse bifasha umubiri. Nyamara kandi, hari byinshi ushobora kuba utari uzi bijyanye n'ibi binyobwa ugomba kumenya mbere yo kubinywa kugirango ubungabunge ubuzima bwawe.

    Ni ibiki bigize ibinyobwa byongera ingufu?

    Ibinyobwa byongera ingufu cg imbaraga bikozwe n'ibinyabutabire binyuranye gusa icy'ingenzi muri byo kikaba, caffeine. Gusa si yo yonyine ibamo ahubwo habamo n'isukari, amavitamini, taurine, theanine, carnitine, creatine na guarana, iki kikaba icyatsi kirimo caffeine ubwacyo.

    Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari cyo RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda hagezweho akitwa Azam energy drink, kakaba karadutse muri uyu mwaka wa 2016.

    Ibi byo kunywa mu gucuruzwa havugwa ko byongera ingufu, kandi koko caffeine irimo ni inkabura (stimulant) ituma umubiri ugira ingufu zirenze izari zisanzwe ndetse n'ubwonko bugakanguka dore ko uwabinyoye atapfa gusinzira.

    Redbull kimwe mu binyobwa byongera ingufu
    RedBull niyo yabanje gusakara nk'ikinyobwa cyongera ingufu

    Ubusanzwe ingufu z'umubiri zituruka muri calorie, rero ntabwo caffeine yongera ingufu, ahubwo ituma umubiri utumva umunaniro, icyakora isukari iba iri muri ibi binyobwa yo yongera ingufu.

    Bimwe mubyo ugomba kumenya mbere yo kunywa ibinyobwa byongera ingufu

    1. Muri rusange, ibi binyobwa bikozwe na caffeine. Caffeine iyo ibaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera ikibazo, ariko nanone ku gipimo gito ni nziza, kuko hari n'imiti inyuranye uyisangamo, ndetse no mu cyayi cyangwa ikawa tuyisangamo. Ndetse mu gihe muri 250ml za energy drink usangamo 80mg za caffeine, uramutse unyoye ikawa ingana gutyo waba unyoye 300mg za caffeine
    2. Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'uburayi kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa (EFSA- European Food Safety Authority), cyagaragaje ko caffeine yinjira mu mubiri wacu nyinshi itava muri ibi byo kunywa ahubwo iva mu cyayi, ikawa, coca-cola na za shokola.
    3. Ibi binyobwa mu gucuruzwa kwabyo bibanza guhabwa uburenganzira n'ibigo bishinzwe ubuziranenge ndetse binategeka ko herekanwa ingano ya caffeine iri mu gacupa kamwe, hakanerekanwa abatemerewe kubinywa
    4. Uretse iriya caffeine, ibindi bishyirwamo na byo biboneka mu byo dufungura. Nka taurine iboneka mu biva mu nyanja no mu nyama y'inkoko.
    5. Taurine iboneka mu binyobwa byongera ingufu, ntabwo yo ari inkabura ahubwo ni amino-acid irimo ubutare bwa soufre, ijya muri poroteyine nuko igafasha umubiri mu kuringaniza igipimo cya calcium, n'imikorere y'urwungano rw'imyakura. Uzasanga inashyirwa mu mata y'abana.
    6. Mu bigomba gushyirwa ku icupa ry'ibi binyobwa harimo ibi bikurikira
      1. Kwerekana ko harimo caffeine n'igipimo kirimo
      2. Ingano utagomba kurenza ku munsi, n'amasaha utemerewe kuyinywamo
      3. Kwerekana ko itanyobwa n'abagore batwite n'abonsa
      4. Ndetse no kwerekana ko bitemerewe abari munsi y'imyaka 12
    azam energy drink yongera ingufu mu mubiri
    Azam energy drink yasakaye muri iyi minsi, nayo ivugwaho kongera ingufu

    Ibyo ugomba kwitondera 

    Niba rero usanzwe unywa ibi binyobwa cyangwa wifuza kubinywa, gerageza ukurikize izi nama, kugirango urengere ubuzima bwawe

    • Ntugomba kurenza 500ml z'ibi byo kunywa ku munsi, kandi ntubinywe ugiye kuryama kuko byakubuza gusinzira neza
    • Mu gihe uri kubinywa wibivanga n'inzoga kuko bizatuma utumva ko wasinze, nyamara bizaba bigukururira gutakaza amazi menshi
    • Niba umaze gukora siporo winywa ibinyobwa byongera ingufu, ahubwo banza unywe amazi cyangwa imitobe ibi uze kubinywa nyuma waruhutse
    • Niba urwara hypertension, ntiwemerewe kubinywa
    • Ndetse no mu gihe cyose ufite uburwayi runaka cyane cyane bugendanye n'imikorere y'umutima, banza ugishe inama muganga
    • Niba wanyoye ibi binyobwa ntukanywe ibindi birimo caffeine nka Coca-Cola, icyayi, ikawa
    • Imiti imwe n'imwe igabanya uburibwe cyangwa ivura gripe ibamo caffeine. Niba uri kuyinywa ntugomba kunywa ibi binyobwa

    Mu gusoza 

    Ibyo kunywa byongera imbaraga usanga binarimo caffeine nkeya ugereranyije n'iyo dusanga mu byo kunywa bindi bidasembuye nk'ikawa na Coca-Cola. Niyo mpamvu kubinywa nturenze igipimo cyemewe nta ngaruka mbi byateza ubuzima bwawe.

    Caffeine iri mu ikawa ni nyinshi kurenza iyo muri ibi byo kunywa

    Gusa kuko kubinywa bishobora kukubata ukaba wanarenza igipimo ukikururira ibibazo binyuranye ku mutima (byatera umuvuduko udasanzwe w'amaraso), ni byiza kubahiriza ibisabwa, no kutabinywa buri gihe, ahubwo ukabinywa mu gihe koko ubona nta yandi mahitamo, nk'umuti.

    Abana batarageza imyaka 12 kimwe n'abagore batwite n'abonsa bakwiye kugendera kure ibi binyobwa kuko nyine, ntibabyemerewe.

    SRC: UMUTIHEALTH

    Source : https://yegob.rw/atansiyo-mbere-yo-gukoresha-ibinyobwa-byongera-ingufu-energy-drinks-dore-ibyo-ugomba-kumenya/

  • Miss Akiwacu Colombe yahishuye ko ari umufana… – #rwanda #RwOT

    Miss Akiwacu yageze mu Rwanda mbere y'Umunsi wa Noheli yifatanya n'umuryango we mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2020 binjira mu mwaka mushya wa 2021.

    Yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2019, ubwo yari mu bikorwa bitandukanye bye n'iby'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 yabayemo umukemurampaka.

    Muri iki gihe ari mu Rwanda, aho yafatanyije na bagenzi be bahuriye muri Nyampinga Foundation guhitamo abantu babiri bahembwe amadorali 1000 mu bukangurambaga bise 'Ubumuntu'.

    Bwari bugamije gushishikariza abantu gukora ibikorwa by'urukundo no kwita kuri bagenzi babo by'umwihariko muri iki gihe cya Covid-19.

    Miss Akiwacu asanzwe aba mu Bufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli n'ibindi. Yaje mu Rwanda hashize iminsi mike atangaje ko yasoje amasomo ye mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na 'Digital Marketing'.

    Ibyo yize byereyekeye ubucuruzi bukorwa hifashishijwe internet. Yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kwiga 'Digital Marketing' kubera ko yakuze akora ubucuruzi afatanya na Nyina kandi ko ibikorwa byo kumurika imideli mu Bufaransa akora bimuhuza n'abantu benshi mu biraka byerekeza ku kwamamaza. 

    Ati 'Nize 'Digital marketing' impamvu nabyize ni uko nahoze mu bucuruzi kuva cyera. Rero ibintu byo gucuruza, byo kwamamaza ibintu, byo kuba nabishyira imbere ni ibintu bindimo. Kubera ko nkunda no kuvuga. Ntabwo nshobora kubona ikintu nkikunze cyangwa hari ikintu nyibonaho ngo nyiceceke. Ni ibintu nakunze kuva cyera.'

    Miss Colombe yavuze ko muri iki gihe ubucuruzi bwimukiye kuri internet, bityo ko ibyo yize bikenewe ku isoko ry'umurimo. Avuga ko akiri muto yakoranaga n'ababyeyi be mu bucuruzi, aho yacuruzaga akanakora kuri 'Public Phone'. Ndetse ko nyina yajyaga ajya kurangura mu mahanga.

    Yavuze ko yahaye umwanya amasomo ye, ayashyiraho umutima byanatumye abashaka gusoza amasomo ye ku gihe. We avuga ko ikintu cyose umuntu akunze, agomba gukora uko ashoboye kugira ngo abashe ku kigeraho uko byagenda kose.

    Uyu mukobwa yavuze ko nubwo aba mu mahanga ariko akurikirana umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda yifashishije imbuga zitandukanye.

    Ko mu gihe cya Guma mu Rugo yagize umwanya munini wo kwita ku bihangano by'abahanzi nyarwanda, ku buryo hari n'abahanzi bashya bagiye ashima imbaduko binjiranye mu muziki.

    Colombe yashimye akazi gakomeye kakozwe n'abahanzi mu gihe cya Guma mu Rugo, kuko bafashije gususurutsa benshi bari mu ngo. Avuga ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ashingiye ku kuba yarasohoye indirimbo nyinshi kandi zigakundwa.

    Ati 'Nakubwira umuntu ugezweho si Bruce Melodie se! Kubera ko mu gihe cya Guma mu Rugo yasohoye indirimbo nyinshi, ntabwo nzi ikintu cyamuteye imbaraga. Ariko nabonye yarasohoye indirimbo nyinshi. Kandi zikunzwe n'urubyiruko nanjye nishyizemo, kandi aririmba neza nta kintu cyambuza kuzumva.'

    Uyu mukobwa yavuze ko akunda indirimbo hafi ya zose za Bruce Melodie, by'umwihariko 'Katerina' kandi ko azi kuyiririmba kuva ku mukarago wa mbere kugera ku wa nyuma.

    Colombe yanavuze ko akunda umuziki wa Davis D, by'umwihariko indirimbo ye 'Dede', Yvan Buravan n'abandi benshi.

    Miss Akiwacu yavuze ko Nyampinga Foundation yamuritswe hashize igihe kinini we na bagenzi be batekereza ku kintu bakora cyafasha sosiyete. Avuga ko Larry Muganwa ari we wabahuje bose uko ari batandatu ababwira ko 'hari icyo ababonamo cyagirira akamaro umubare munini'.

    Nyampinga Foundation ibarizwamo Miss Akiwacu Colombe, Miss Bahati Grace, Miss Kundwa Doriane, Miss Mutesi Jolly, Miss Mutesi Kayibanda Aurore na Miss Nishimwe Naomie.

    Uyu mukobwa yavuze ko Nyampinga Foundation yashinzwe kugira ngo batere imbaraga urubyiruko mu bikorwa bitandukanye.

    Ati 'Ni ukubera indorerwamu urubyiruko noneho tukanabafasha kugira ngo bagire ikintu bageraho. Harimo rero imishinga myinshi itandukanye kugera kuri ubu ntabwo twifuza kuyishyira hanze kubera ko hari ibyo tukirimo gutegura imbere,'

    Yavuze ko Nyampinga Foundation iha ikaze buri wese, kandi ko n'abandi ba Nyampinga batayibarizwamo igihe nikigera bafite umwanya amarembo akinguye.

    Uyu mukobwa yavuze ko iri huriro rya ba Nyampinga rifite icyerekezo cyo gukora ibikorwa biramba, abo bazabafasha nabo igihe cyagera bagafasha abandi, bikaba uruhererekane kuko ari yo ntego bashyize imbere.

    Ati 'Turifuza gukora ibintu bizaramba. Atari ukuvuga ngo ndaje nguhaye ibyo kurya, Oya! Turashaka kwigisha abantu kwishakira ibyo kurya.'

    Miss Colombe avuga ko ubukangurambaga 'Ubumuntu' baherutse gukora bwatanze umusaruro, kandi ko bari bagamije kubwira abantu kureka gusinganwa n'iterambere gusa ahubwo bakabijyanisha no kugira ubumuntu n'ubuntu aho bari hose.

    Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yahishuye ko ari umufana ukomeye w’umuhanzi Bruce Melodie

    Miss Akiwacu yavuze ko Ihuriro rya ba Nyampinga abarizwamo rifite intego yo gukora ibikorwa bitandukanye bishyigikira urubyiruko n’abandi mu murongo wo kubafasha kwiteza imbere

    Uyu mukobwa uherutse gusoza ‘masters’ yihanganishije imiryango yabuze ababo kubera Covid-19, asaba abantu bose gukomeza kwirinda iki cyorezo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS AKIWACU COLOMBE

    “>

    AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102138/miss-akiwacu-colombe-yahishuye-ko-ari-umufana-wa-bruce-melodie-avuga-ku-cyekerezo-cya-nyam-102138.html

  • Fiat Chrysler na Peugeot byihuje biba rumwe mu nganda zikomeye ku isi zikora imodoka zizajya zinjiza agatubutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Mutarama nibwo abanyamigabane mu ruganda rwa Fiat Chrysler na Peugeot bemeje kwihuza kwazo ndetse bahita bafata umwanzuro ko bagiye gukora uruganda rushya rukora imodoka ruzwi nka Stellantis. Fiat Chrysler Automobiles yihuje na Peugeot nyuma y'uko ibayeho mu Ukwakira 2014 habayeho ukwihuza k'uruganda rw'Abataliyani, Fiat n'urw'Abanyamerika Chrysler. Kwihuza kw'izi nganda ebyiri bivuze ko imodoka zo mu bwoko bwa Abarth, Alfa Romeo, Chrysler, Dodge, Fiat, Fiat Professional, Jeep, Lancia, Maserati na Ram zari zisanzwe zikorwa na Fiat Chrysler Automobiles zizajya zikorerwa mu ruganda rumwe rwa Stellantis na Citroën, Opel, Faurecia, Peugeot zisanzwe zikorwa na PSA Peugeot.

    Kwihuza kw'izi nganda bizatuma zigira ubushobozi bwo gukora imodoka miliyoni 8.7 ndetse zinjize miliyari 5 z'Amayero ku mwaka.

    Fiat na Peugeot byihuje biba uruganda uruganda rumwe

    Nyuma y'uku kwihuza kw'izi nganda ebyiri igisigaye ni uguhindura amazina yazo ku masoko y'imari n'imigabane hagashyirwaho Stellantis cyane ko abayobozi bayo bemeje ko bizakorwa bitarenze ku wa 16 Mutarama.

    Source : https://yegob.rw/fiat-chrysler-na-peugeot-byihuje-biba-rumwe-mu-nganda-zikomeye-ku-isi-zikora-imodoka-zizajya-zinjiza-agatubutse/

  • Indwara yo guhekenya amenyo nijoro yagutera ibibazo bikomeye mu gihe utayivuje neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya
    Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya

    Leandre Bitwayiki, umuganga w’amenyo, avuga ko iki kibazo gituma amenyo yangirika cyane, ku buryo atakaza ubushobozi bwo gukora akazi kayo. Mu kiganiro na Kigali Today yagize ati: “Iki kibazo benshi barakigira, ariko n’iyo ubwiye umuntu ko ahekenya amenyo asinziriye, ashaka kubihakana nk’aho biteye isoni. Nyamara ni uburwayi, umuntu ubufite yajya arebera ku menyo ye, aho yose aba aringaniye, ubona asa n’aho bayabaje. Usanga iryinyo ry’ibwene, rigomba kuba risongoye, ryararinganiye utabasha kuritandukanya n’andi menyo. N’ubwo ari ryo ribigaragaza cyane, n’andi menyo yose aba yaragize ibibazo ku buryo ashobora kuba magufi cyane cyangwa se agashiraho.”

    Akomeza avuga ko igikorwa cyo guhekenya amenyo gituruka mu mikaya yo mu mugongo, izamuka ku bitugu, ikazamukira mu musaya aho guhekenya bibera, ndetse abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu ahekenya afite umujinya, imbaraga akoresha zishobora kugera kuri Toni 6.

    Leandre Bitwayiki, avuga ko hari abantu bajya kwivuza amenyo yabo, yaratewe ikibazo no kurara bayahekenya, ariko ngo ubu burwayi buterwa n’imihangayiko (stress) umuntu aba yaraciyemo cyangwa se umuntu akaba yagiye kuryama afite umujinya. Yagize ati “umuntu ugira iki kibazo agomba kwirinda kuryama afite umujinya, no kwirinda gutekereza cyane ibibazo afite mbere yo kuryama. Byaba byiza umuntu agiye yinjira mu buriri yumva koko afite ibitotsi, agahita asinzira atabanje gutekereza cyane”.

    Abana bato bahura n’iki kibazo, bikunze guterwa n’imihangayiko nyina yanyuzemo amutwite, cyangwa nyuma yo kuvuka mu gihe avukiye mu muryango urimo amakimbirane.

    Akomeza avuga ko umuti wavura indwara ya “Bruxisme nocturne” ari ukwegera abaganga bavura ibibazo byo mu mutwe, bakoresha ibiganiro n’ubundi buryo bunyuranye bufasha umuntu, ku buryo ibibazo umuntu aba afite bamufasha kubisohokamo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/indwara-yo-guhekenya-amenyo-nijoro-yagutera-ibibazo-bikomeye-mu-gihe-utayivuje-neza

  • Kigali: Babeshya ko barajwe muri stade bakirarira mu bituza by’abakunzi babo – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’aho hari urubyiruko rwadukanye imitwe yo kubeshya ababyeyi ko rwafashwe rukarazwa muri stade n’ahandi kuko rwarengeje amasaha yo gutaha, mu gihe rwagiye kwiraranira n’abakunzi barwo.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bayitangarije ko bafite impungenge nyinshi z’uko hadahinduwe ingamba zo kuraza abantu abo ari bo bose muri COVID-19 ishobora kuzarangira hari umubare munini w’abana bavutse mu buryo butateguwe n’uw’abandura ibyorezo bitandukanye.

    Bashimangira ko hari abakobwa n’abasore baterefona iwabo bakababwira ko batari butahe, polisi yabafashe ndetse yabaraje muri stade kubera ko barengeje isaha yo gutaha.

    Uwamariya Rehema wo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ahamya ko hari umukobwa w’imyaka 19 azi wabeshye ababyeyi be ko yaraye muri stade kandi yaraye afumbase umusore bakundanaga.

    Yagize ati “Nyamukobwa yaragiye araryoshya nyuma bigeza saa Mbili n’igice z’ijoro aterefona se ko polisi yamufashe imujyana muri Stade i Nyamirambo ariho ari burare; umubyeyi we yaguye mu kantu azindukirayo ariko aramubura undi amubwira ko yahavuye mu gitondo cya kare.”

    Yongeyeho ko inshuti z’uwo mwana arizo zabwiye se kujya umukurikirana cyane kuko yahinduye imico banamuhamiriza ko ajya amubeshya ko yaraye muri stade kandi yaraye mu basore.

    N’abagabo basigaye baca inyuma abagore babo bitwaje stade

    Bamwe mu batuye i Nyamirambo bemeza ko hari n’abagabo cyane cyane bazwiho kunywa agasembuye basigaye biraranira n’amahabara cyangwa indaya bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade ariho polisi yabajyanye.

    Ibi bihamywa na Muhire Patrick utuye mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

    Yakomeje ati “Nzi abagabo benshi basigaye bajya gusambana bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade kandi abagore ntibapfe kubimenya.”

    Muri ibi bihe bya COVID-19, hari n’abasigaye bahamagara imiryango yabo cyangwa inshuti bazibeshya ko baraye muri Stade ndetse baciwe amande y’ibihumbi 10 Frw cyangwa 25 Frw babasaba ngo bayaboherereze kugira ngo babarekure kandi bababeshya.

    Bamwe mu babyeyi bifuza ko mu gihe polisi yafasha abakobwa cyangwa abasore bigaragara ko bakiri bato yagakwiye kujya ibabaza nimero za telefone z’ababyeyi babo ikabibamenyasha mu rwego rwo kurwanya iyi ngeso yadutse muri ibi bihe bya COVID-19.

    Ababyeyi barataka ko hari abana basigaye babeshya ko barajwe muri stade kandi bigiriye mu busambanyi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-babeshya-ko-barajwe-muri-stade-bakirarira-mu-bituza-by-abakunzi-babo