Category: Uncategorized

  • Ruhango: Gaz yaturikanye umwana w’imyaka itatu, ikomeretsa umugabo bari kumwe – #rwanda #RwOT

    Iyo gaz yari isanzwe ikoreshwa mu guteka yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, ihitana umwana we w’imyaka itatu, inakomeretsa bikabije umugabo wari wabasuye witwa Sinzinkayo Darius.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko Uwayisenga Daphrose yari hanze agiye kumva yumva gaz iraturitse.

    Ati “Uwo mubyeyi yari hanze noneho yumva gaz iraturitse aratabaza, abamutabaye bagerageza kuzimya umuriro ariko basanga umwana w’imyaka itatu yamutwitse iramwica. Umugabo wari wabasuye na we yakomeretse bikomeye.”

    Sinzinkayo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Iyo gaz yaturitse yatwitse igisenge cy’inzu ndetse n’ibikoresho byose byari biyirimo birashya bitakongoka.

    Gitifu Muhire yihanganishije uwo muryango wagize ibyago, yongera kwibutsa abaturage kujya bitwararika mu gukoresha ibikoresho bitanga umuriro bakurikiza amabwiriza yagenwe mu kubikoresha neza.

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-gaz-yaturikanye-umwana-w-imyaka-itatu-ikomeretsa-umugabo-bari-kumwe

  • Umunyemari Paul Muvunyi na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bagabo bane barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.

    Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umunyemari Paul Muvunyi yarekuwe

    Rtd Col Ruzibiza Eugène uri muri dosiye imwe na Paul Muvunyi na we yarekuwe

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-paul-muvunyi-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Miss Elsa yerekanye akanyamuneza atewe n'umwaka wa 2021 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, yerekanye ifoto ye ya mbere mu mwaka wa 2021 agaragaa akanyamuneza atewe n'uyu mwaka wa 2021. Ibi Miss Elsa yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rws instagram aho yashyize hanze ifoto ye afite akanyamuneza kenshi mu maso.

    Nyuma yuko Miss Elsa ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo akurikira :

     

    Source : https://yegob.rw/miss-elsa-yerekanye-akanyamuneza-atewe-numwaka-wa-2021-amafoto/

  • Umunyemari Paul Muvunyi na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bagabo bane barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.

    Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n'umuturage witwa Kayigema Félicien, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umunyemari Paul Muvunyi yarekuwe

    Rtd Col Ruzibiza Eugène uri muri dosiye imwe na Paul Muvunyi na we yarekuwe

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-paul-muvunyi-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Ruhango: Gaz yaturikanye umwana w'imyaka itatu, ikomeretsa umugabo bari kumwe – #rwanda #RwOT

    Iyo gaz yari isanzwe ikoreshwa mu guteka yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, ihitana umwana we w'imyaka itatu, inakomeretsa bikabije umugabo wari wabasuye witwa Sinzinkayo Darius.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko Uwayisenga Daphrose yari hanze agiye kumva yumva gaz iraturitse.

    Ati 'Uwo mubyeyi yari hanze noneho yumva gaz iraturitse aratabaza, abamutabaye bagerageza kuzimya umuriro ariko basanga umwana w'imyaka itatu yamutwitse iramwica. Umugabo wari wabasuye na we yakomeretse bikomeye.'

    Sinzinkayo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Iyo gaz yaturitse yatwitse igisenge cy'inzu ndetse n'ibikoresho byose byari biyirimo birashya bitakongoka.

    Gitifu Muhire yihanganishije uwo muryango wagize ibyago, yongera kwibutsa abaturage kujya bitwararika mu gukoresha ibikoresho bitanga umuriro bakurikiza amabwiriza yagenwe mu kubikoresha neza.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-gaz-yaturikanye-umwana-w-imyaka-itatu-ikomeretsa-umugabo-bari-kumwe

  • Kigali: Babeshya ko barajwe muri stade bakirarira mu bituza by'abakunzi babo – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y'aho hari urubyiruko rwadukanye imitwe yo kubeshya ababyeyi ko rwafashwe rukarazwa muri stade n'ahandi kuko rwarengeje amasaha yo gutaha, mu gihe rwagiye kwiraranira n'abakunzi barwo.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bayitangarije ko bafite impungenge nyinshi z'uko hadahinduwe ingamba zo kuraza abantu abo ari bo bose muri COVID-19 ishobora kuzarangira hari umubare munini w'abana bavutse mu buryo butateguwe n'uw'abandura ibyorezo bitandukanye.

    Bashimangira ko hari abakobwa n'abasore baterefona iwabo bakababwira ko batari butahe, polisi yabafashe ndetse yabaraje muri stade kubera ko barengeje isaha yo gutaha.

    Uwamariya Rehema wo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ahamya ko hari umukobwa w'imyaka 19 azi wabeshye ababyeyi be ko yaraye muri stade kandi yaraye afumbase umusore bakundanaga.

    Yagize ati 'Nyamukobwa yaragiye araryoshya nyuma bigeza saa Mbili n'igice z'ijoro aterefona se ko polisi yamufashe imujyana muri Stade i Nyamirambo ariho ari burare; umubyeyi we yaguye mu kantu azindukirayo ariko aramubura undi amubwira ko yahavuye mu gitondo cya kare.'

    Yongeyeho ko inshuti z'uwo mwana arizo zabwiye se kujya umukurikirana cyane kuko yahinduye imico banamuhamiriza ko ajya amubeshya ko yaraye muri stade kandi yaraye mu basore.

    N'abagabo basigaye baca inyuma abagore babo bitwaje stade

    Bamwe mu batuye i Nyamirambo bemeza ko hari n'abagabo cyane cyane bazwiho kunywa agasembuye basigaye biraranira n'amahabara cyangwa indaya bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade ariho polisi yabajyanye.

    Ibi bihamywa na Muhire Patrick utuye mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

    Yakomeje ati 'Nzi abagabo benshi basigaye bajya gusambana bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade kandi abagore ntibapfe kubimenya.'

    Muri ibi bihe bya COVID-19, hari n'abasigaye bahamagara imiryango yabo cyangwa inshuti bazibeshya ko baraye muri Stade ndetse baciwe amande y'ibihumbi 10 Frw cyangwa 25 Frw babasaba ngo bayaboherereze kugira ngo babarekure kandi bababeshya.

    Bamwe mu babyeyi bifuza ko mu gihe polisi yafasha abakobwa cyangwa abasore bigaragara ko bakiri bato yagakwiye kujya ibabaza nimero za telefone z'ababyeyi babo ikabibamenyasha mu rwego rwo kurwanya iyi ngeso yadutse muri ibi bihe bya COVID-19.

    Ababyeyi barataka ko hari abana basigaye babeshya ko barajwe muri stade kandi bigiriye mu busambanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-babeshya-ko-barajwe-muri-stade-bakirarira-mu-bituza-by-abakunzi-babo

  • WhatsApp yerekanye impinduka nshya izakora mu mwaka wa 2021 zirimo nuko izajya ihahirwaho ibicuruzwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umubare w'abantu bakoresha WhatsApp hirya no hino ku isi mu kohererezanya ubutumwa bugufi, amafoto, amashusho n'ibindi ugenda wiyongera uko iminsi igenda yicuma.

    Whatsapp ntikiri porogaramu yo kohererezanya amafoto cyangwa amashusho gusa. Kuri ubu benshi basigaye bayikoresha bahamagarana ndetse yewe iyo bashaka kuvugana barebana buri wese ari kure y'undi barayifahisha.

    Uku kwagura imikorere kwayo byatumye ikundwa cyane n'abatari bake.
    Hashize igihe gito Whatsapp itangaje ko igiye kuvugurura imikorere yayo ku buryo bishobora gutuma abakoresha iyi porogaramu bafite telefoni zishaje batazabasha kuyikoresha.

    Kuri ubu WhatsApp yashyize ahagaragara amwe mu mavugurura n'impinduka zizakorwa mu kurushaho konoza serivisi itanga.

    Gutanga amatangazo n'amabwiriza

    WhatsApp yatangaje ko igomba kuvugurura uburyo itangamo amatangazo n'amabwiriza ku bayikoresha, biteganyijwe gukorwa kuwa 8 Gashyantare 2021. Aha ntabwo ubutumwa buvuye kuri WhatsApp buzajya buza nk'ubutumwa busanzwe ahubwo buzajya bugaragara nk'imenyekanisha ryihariye muri porogaramu.

    Gahunda y'iminsi y'ikiruhuko

    Ni kenshi umuntu aba ari mu kiruhuko rimwe na rimwe ugasanga adakeneye kuva kuri internet ariko akabangamirwa n'ubutumwa cyangwa ibiganiro byo mu matsinda asanzwe abamo kuri WhatsApp kandi adashaka ko bimubangamira.

    Aha WhatsApp igiye kuvugurura ku buryo umuntu azajya abasha guhagarika ubu butumwa kandi akaguma kuri internet ariko ntagorwe no kongera kugaragara muri yamatsinda yari yafunze.

    Guhahira kuri WhatsApp

    Bimaze kumenyekana cyane ko WhatsApp yaba inzira nziza yo kwagura ubucuruzi, cyane ko abantu benshi bakunze kumenyekanisha ibyo bakora banyuze kuri uru rubuga.

    Aha rero niho whatsapp ishingira ivuga ko igomba kuba umuyoboro w'ingenzi mu bucuruzi, abantu bakabasha guhahirana no kwishyurana bakoresheje urwo rubuga.

    Guhamagara ukoresheje WhatsApp

    Abantu benshi bakoresha Whatsapp bakunze rimwe na rimwe guhamagarana cyane cyane abashaka kuvugana barebana.

    Ibi ariko bikunze kugorana ku bakoresha WhatsApp atari kuri telefoni. Aha ni ho Whatsapp ishaka gushyira impiduka ku buryo buri wese uyikoresha, hatitawe uburyo akoresha ashobora guhamagara anyuze kuri WhatsApp.

    Ni ukuvuga ko abasanzwe bakoresha uburyo buzwi nka 'WhatsApp web' bwo kuri mudasobwa bazajya babasha guhamagara cyangwa guhamagarwa.

    Gukoresha konti imwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga binyuranye

    Uyu munsi biragoye ko WhatsApp uyikoresha ku bindi bikoresho by'ikoranabuhanga bitari telefoni, bidasabye kubanza gushyira telefoni irimo iyo konti yawe ya Whatsapp ku murongo wa internet hanyuma ukabihuza na mudasobwa ushaka gukoresha cyangwa ikindi.

    Ibi nabyo WhatsApp yabonye ko ari imbogamizi ku bakiliya bayo. Mu kunoza imikorere, Whatsapp irateganya ko umuntu ashobora kuzajya akoresha konti imwe ku bikoresho byibuze bine binyuranye kandi bidasabye ko haboneka telefoni ihuzwa na cya gikoresho kugira ngo wemererwe gukoreshamo iyo konti.

    Guhita isiba ubutumwa

    Ubusanzwe iyo umuntu yoherereje undi amafoto, inyandiko cyangwa amashusho, iyo ukimara kuyikandaho ugirango uyifungure maze uyirebe ihita yibika kuri telefoni yawe. Ibi bigarara ko hari igihe utaba ushaka ko biguma muri telefoni yawe kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba telefoni ifite ubushobozi buke bwo kubika cyangwa se kubera umutekano wawe.

    WhatsApp irashaka ko uwohererejwe ubutumwa bugizwe n'inyandiko, amajwi n'amashusho azajya abanza kwemeza niba ubwo butumwa akeneye kububika muri telefoni ye.

    Aya mavugurura ya WhatsApp bivugwa ko agikomeje mu kuvugurura imikorere yayo, aho izajya isaba abayikoresha kuyemerera gukoresha amakuru aberekeyeho mu nyungu zayo nko kwamamaza.

    WhatsApp yaguzwe n'umuherwe Mark Zuckerberg nyiri Facebook muri Gashyantare 2014 ayiguze miliyari zisaga 19$.

     

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yerekanye-impinduka-nshya-izakora-mu-mwaka-wa-2021-zirimo-nuko-izajya-ihahirwaho-ibicuruzwa/

  • Umva igisubizo gisekeje Charly na Nina bahaye umufana wabo wababazaga iyo basigaye baba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kitari gito nta ndirimbo nshyashya y'itsinda rya Charly&Nina isohotse ndetse nta n'amakuru yabo azwi.Bityo rero umwe mu bafana b'iritsinda yabajije aho basigagaye bararengeye bamusubiza mu buryo busekeje.

    Uyu mwaka abenshi bategereje ibikorwa by'iri tsinda, baraheba. Amakuru yavugaga ko batandukanye.Gusa kuri Bonane nibwo Charlotte yifurije umwaka mushya muhire abakunzi b'itsinda ryabo n'abantu bose muri rusange, maze umufana umwe ntiyita ku by'umwaka mushya abifurije amubaza ikiri ku mutima we.

    Uwitwa, Nzeyimana Dieudonnee ku rukuta rwa Instagram ya Charlotte umwe mu bagize Charly na Nina, yagize ati: 'Charly! mwagiye he ko mutakiririmba?'. Mu kumusubiza nta cyizere yamuhaye nk'umufana ngo abe yamubwira impamvu cyangwa ko bategereza indirimbo nshya, ahubwo yamusubije ko icyangombwa ari ukuba abantu bagihumeka. Ati 'Icyangombwa ni uko tugihumeka'.

    Source : https://yegob.rw/umva-igisubizo-gisekeje-charly-na-nina-bahaye-umufana-wabo-wababazaga-iyo-basigaye-baba/

  • AS KIGALI irabikoze| Igitego cya Muhadjili gisezereye KCCA yo muri Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igitego cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana kuri Penaliti gisezereye ikipe ya KCCA yo mu ijonjora rya Kabiri ry'irushanwa ry'amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

    Wari umukino w

    Wari umukino w'imbaraga nyinshi

    Abakinnyi 11 ba KCCA babanje mu kibuga

    Charles Lukwago(C), Denis Iguma, Musa Ramadhan , Herbert Achai, Bukenya Joseph Kizza, Mugume Ashraf , Kafumbe Joseph , Keziron Kizito , Anukani Bright, Ssenyonjo Samuel, Brian Aheebwa.

    Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga

    Bate Shamiru Robert ; Rugirayabo Hassan , Karera Hassan , Bayisenge Emery , Ishimwe Christian, Nsabimana Eric , Ntamuhanga Tuamaine (C), Kalisa Rachid ,Hussein Shabaan Chabalala , Hakizimana Muhadjili , Aboubakar Lawal.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021 kuri St Mary's Kitende Stadium mu mujyi wa Kampala. Ikipe ya KCCA yatsinze As Kigali ibitego bitatu kuri kimwe.

    KCCA ni yo yafunguye amazamu ku munota wa mbere w'umukino, igitego cyatsinzwe na Brian Aheebwa. Ku munota wa 36 Brian Aheebwa yatsinze igitego cya Kabiri ari nako igice cya mbere cyarangiye.

    Mu gice cya Kabiri umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana yakoze impinduka yinjiza Orotomal Alex mu kibuga asimbuye Ntamuhanga Tumaine. Nyuma yo kwinjira yakoze akazi katumye As Kigali ibona Penaliti maze ku munota wa 50 Hakizimana Muhadjili ayitsinda neza. KCCA yabonye igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Brian Aheebwa ku munota wa 75 ari nako umukino warangiye maze As Kigali ikomeza ku gitego cyo hanze.

    Gusezerera KCCA kwa As Kigali kwatumye igera mu mikino ya kamarampaka aho igomba guhura n'imwe mu makipe yasezerewe muri CAF Champions League mbere yo kugera mu matsinda.

    SRC:KIGALITODAY

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-irabikoze-igitego-cya-muhadjili-gisezereye-kcca-yo-muri-uganda/

  • Impamba ya mpaga yafashije AS Kigali kwerekeza mu cyiciro kibanziriza kwinjira mu matsinda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya As Kigali ikaba ikomeje muri round ya 3 ibanziriza amatsinda aho izatombola mu zamanutse zivuye muri CAF Champions League nyuma y'aho itsinzwe ibitego 3-1 na KCCA bituma amakipe yombi anganya ibitego 3-3 ariko AS Kigali yakomeje kubera itegeko ry'igitego cyo hanze.

    AS Kigali yatinze kwinjira mu mukino bituma ihita yinjizwa igitego mu masegonda 10' ya mbere y'umukino na KCCA, cyatsinzwe na Bryan Aheebwa waje no kubongeramo ikindi ku munota wa 36' w'umukino.

    AS Kigali yarangije igice cya mbere imaze kwinjizwa ibitego 2-0 bityo amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ibitego 2-2 mu mikino yombi,kuko umukino ubanza AS Kigali yandikiwe ibitego 2-0 kubera mpaga yateye iturutse ko KCCA yabuze abakinnyi kubera Covid-19.

    Ku munota wa 57: AS Kigali yabonye Penaliti ku ikosa Ramadhan Moussa yakoreye kuri Aboubakar Lawal. Iyi penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri bifasha AS Kigali kugaruka mu mukino.

    Ku munota wa 74 w'umukino,KCCA yabonye igitego cya 3 nacyo cyatsinzwe na Bryan Aheebwa wahise agira ibitego bitatu muri uyu mukino.

    Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-1 bya KCCA, Umusifuzi wa Kane yongeraho iminota itatu,yari igiye guhira KCCA ariko Bate Shamiru wari mu izamu rya AS Kigali ababera ibamba.

    ASKigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k'ibihumbi birenga 300 FRW bakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z'uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

    Mu ijonjora ribanza ry'uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.


    Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/impamba-ya-mpaga-yafashije-as-kigali-kwerekeza-mu-cyiciro-kibanziriza-kwinjira