Category: Uncategorized

  • Butera Knowless yavuze ikintu abona kikamutera akanyamuneza cyane mu buzima bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane haba hano mu gihugu no hanze yacyo.Uyu mugore ukundwa n'abantu b'ingeri zose kubera indirimbo ze zikora mu mitima ya benshi , avuga ko mu buzima bwe ashimishwa cyane no kubona indabo.

    Mu butumwa Knowless yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yahishuye ko akunda cyane indabo kuko zimutera kwishima .Ni nyuma y'ifoto y'indabo yashyize kuri Instagram maze yandikaho ati'igihe cyose indabo zituma numva nguwe neza kandi zikanshimisha'.

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yavuze-ikintu-abona-kikamutera-akanyamuneza-cyane-mu-buzima-bwe/

  • RURA yashyize ahagaragara ibiciro bishya cya Lisansi na Mazutu bikaba byiyongereyeho #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rya RURA rivuga ko igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli (essence) litiro imwe ari Frw 987, mu gihe Mazutu Litiro yari Frw 962.

    RURA yatangaje ko byatewe n’ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

    Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaherukaga guhinduka mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Icyo gihe byari ku ku mafaranga 976 kuri litiro ya Lisansi i Kigali, naho Mazutu yo ari amafaranga 923 y’u Rwanda kuri litiro i Kigali, ibi bikaba bigaragaza ko kuri iyi nshuro ibiciro byazamutse.

    Ibi bivuze ko litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 11, Mazutu na yo ikiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 39.

    Source : https://www.imirasire.rw/?RURA-yashyize-ahagaragara-ibiciro-bishya-cya-Lisansi-na-Mazutu-bikaba

  • Dore ibanga ku bantu bagerageje kunanuka bikanga, igisubizo cyarabonetse #rwanda #RwOT

    Umuntu bemeza ko afite umubyibuho udasanzwe iyo ibipimo bya BMI (Body Mass Index) birenze 25. Ibi bipimo ubibona ufashe ibiro byawe ukagabanya uburebure bwawe bwikubye 2.

    Muri iyi nkuru rero tugiye kuganira ku nyunganiramirire yitwa' WEIGHT LOSS CAPSULE' ikomeje gufasha abantu benshi gutakaza ibiro.

    Mu gushaka kumenya byinshi kuri izi nyunganiramirire, twegereye Jean Denis, umuhanga mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’imirire tumubaza ibibazo adusobanurira kuri izi nyunganiramirire

    Ati 'Izi ni inyunganiramirire cyangwa Food supplements nziza zikoze mu bimera cyane cyane biboneka muri Aziya, zifasha gutwika ibinure mu mubiri bityo umuntu agatakaza ibiro ku buryo bwiza budateye ikibazo ku mubiri'

    • Izi nyunganiramirire zizewe gute ?

    Izi nyunganiramirire zirizewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration) ndetse zemewe na FDA yo mu Rwanda. Nta ngaruka rero zigira ku wazikoresheje.

    • Umuntu ashobora gutakaza ibiro bingahe mu gihe ari kuzikoresha ?

    Jean Denis yagize ati' Dukurikije abantu tumaze igihe tuziha, ibiro umuntu ashobora gutakaza biratandukanye umuntu ku wundi, gusa ni hagati y’ibiro 5 kugeza ku biro 8 mu kwezi. Gusa nanone iyo ubinywa ukora na Siporo, bishobora kwiyongera.

    • Ni bande batemerewe gukoresha izi nyunganiramirire ?

    Yakomeje avuga ko izi nyunganiramirire abatazemerewe ari abagore batwite, abana guhera ku myaka 12 kumanura, ndetse n’abagore bonsa (mu gihe umwana ataratangira guhabwa insimburabere).

    • Ziboneka hehe ?

    Izi nyunganiramirire ziboneka mu Rwanda aho Green Hope Life ikorera, Mu mujyi wa Kigali, I Remera Mu Giporoso. Uramutse uzikeneye uri mu ntara, turazikoherereza. Ku bindi bisobanuro Wahamagara cyangwa ukatwandikira na Whatsapp kuri 0788700952

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-ibanga-ku-bantu-bagerageje-kunanuka-bikanga-igisubizo-cyarabonetse

  • Itangazo ry’usaba guhindura amazina mu irangamimerere #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NISINGIZWE Marie Emmanuelle mwene Mbarubucyeye Gaspard na Mukanyonga Liberathe, utuye mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NISINGIZWE Marie Emmanuelle, akitwa NISINGIZWE MARIE EMMANUELLA mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina nabatijwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/Itangazo-ry-usaba-guhindura-amazina-mu-irangamimerere

  • Muhanga: Abafite ibikorwa hafi mu tundi turere barakomeza kubikora – Visi Meya Kayiranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayiranga avuga ko ku munsi wa mbere abantu bubahirije amabwiriza mashya
    Kayiranga avuga ko ku munsi wa mbere abantu bubahirije amabwiriza mashya

    Ubuyobozi buvuga ko hari abaturage bari bafite imirima mu turere duhana imbibi na Muhanga ku buryo batabuzwa kujya guhinga cyangwa gusarura yo imyaka, ibyo bikaba byanaba mu bikorwa bihuriweho n’imbibi z’utwo turere nk’iby’ubucuruzi aho usanga hari amasantere y’ubucuruzi yambukiranya uturere.

    Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ku munsi wa mbere wa ‘guma mu karere’ abaturage bitwaye neza ariko ahanini bikaba byaratewe n’ibwiriza ryo gufunga saa kumi n’ebyiri ryatumye abantu bataha kare.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko nta bibazo byo gukererwa byagaragaye hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere.

    Agira ati “Turashimira abaturage bacu bahise bumva uburemere bw’ibyemezo bishya by’Inama y’Abaminisitiri ku cyorezo cya COVID-19 kuko bitwaye neza, wasangaga saa kumi n’ebyiri amaduka yose afunze, ibyo byatumye bigera saa mbili z’ijoro nta mbogamizi zo kubona ba bandi bagenda baseta ibirenge banga gufunga no gutaha kare”.

    Hirya no hino mu nkengero z
    Hirya no hino mu nkengero z’umujyi nta muntu watambaga

    Kayiranga avuga ko bimwe mu bibazo byabaye harimo nk’abaturage bari bazindutse baza gutega imodoka byagoranye kugenda ariko habayeho ubufatanye ngo bashakirwe imodoka icyo kibazo kikaba cyakemutse.

    Avuga kandi ko abaturage bari bazindukiye muri Muhanga batazagirwa imfungwa ahubwo bagaragariza imirenge bajemo ikabafasha gusubira iwabo mu gihe guma mu karere ikomeje bitabangamiye uburenganzira bwabo.

    Agira ati “Abantu bari baraye baguze amatike yo kugenda twagerageje baragenda ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, abari bazindukiye i Muhanga na bo twashatse uko basubira iwabo kandi n’abatarataha turabasaba kwegera inzego z’ibanze aho bari zikabafasha gutaha”.

    Kayiranga avuga kandi ko hari n’abanyeshuri biga muri Kaminuza bari batashye abo bose bakaba bazafashwa kubona uko basubira ku ishuri kugira ngo bakomeze amasomo yabo ariko ibyo byose bikaba bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Akarere ka Muhanga gahana imbibi n’akarere ka Kamonyi, Ngororero Ruhango na Gakenke, abafite ibikorwa ku nkengero z’utwo turere bakaba bemerewe gukomeza kubikora ariko ababifite kure bakaba batabyemerewe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abafite-ibikorwa-hafi-mu-tundi-turere-barakomeza-kubikora-visi-meya-kayiranga

  • Umugore wari ugiye guhanuka ku nyubako ndende ashaka kwifotoza ifoto nziza yarakaje polisi #rwanda #RwOT

    Ababonye video y'uyu mukobwa wari ufashe ku cyuma cy'iyi nzu ndende bavuze ko ari injiji mu gihe uwayifashe yabwiye 9News ko indi foto yari kuyifotoza ari hasi ndetse ngo yagize ubwoba ko yari kugwa hasi agapfa.

    Iyi video yashyizwe hanze n'ikinyamakuru cyo muri Australia cyitwa 9News,yerekanye ko uyu mugore yarimo kunagana ku gorofa rya 11 rya etaje ndende cyane ku nyubako yitwa Seaside Resort y'ahitwa Mooloolaba muri Queensland.

    Undi mugore w'inshuti ye yari yicaye ku ntebe ari kugerageza kumufotora ari nako uyu mukobwa afatisha ukuboko kumwe ku byuma birinda abantu barangaye.

    Umukuru wa Polisi yo muri ako gace witwa Craig Hawkins ko uyu mukobwa wifotorezaga kuri iri baraza ry'iyi nyubako ndetse ari kunagana ndetse n'inshuti ze zamufotoraga bafashwe ndetse bagomba gukurikiranwa ku cyahe yise 'icy'imyitwarire y'ubugoryi.'

    Ati 'Bashyize ubuzima bwabo mu kaga ku kintu gito cyane nko kwifotoza.Sinakwiyumvisha ukuntu ari imyitwarire irenze y'ubugoryi.Ntabwo numva ukuntu umuntu ukiri muto ashyira ubuzima bwe mu kaga ku kintu cyoroshye kuriya.

    Mu kwezi gushize,umugore wo muri Australia yahanutse ahantu harehare muri Grampians National Park ari kwifata selfie ahita apfa.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wari-ugiye-guhanuka-ku-nyubako-ndende-ashaka-kwifotoza-ifoto-nziza

  • Umukobwa yateye benshi umujinya nyuma yo gutabarwa agiye guhanuka kuri etaje ndende cyane yifata amafoto. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa utamenyekanye amazina yarakaje abantu batandukanye ndetse batangira kumwita injiji,nyuma y'ubwo yendaga guhanuka kuri etaje y'amagorofa 11 yose arimo kwifata amafoto.

    Ngiyi igorofa uyu mukobwa yari ahagazeho

    Ababonye video y'uyu mukobwa wari ufashe ku cyuma cy'iyi nzu ndende bavuze ko ari injiji mu gihe uwayifashe yabwiye the Sun  ko indi foto yari kuyifotoza ari hasi ndetse ngo yagize ubwoba ko yari kugwa hasi agapfa.

    The Sun ivuga ko uyu mukobwa ukomoka muri Australia yagaragaye anagana ku igorofa ndende cyane yo muri kiriya gihugu, ahitwa  Mooloolaba,aho bagenzi be bamufotoraga bari hasi ku butaka.Polisi ivuga ko yabanje kurokora uwo mukobwa wendaga kugwa maze n'abagenzi be bose bagatabwa muri yombi.Ababonye iyo video bose bakaba batangariye ubujije bw'uriya mukobwa washyiraga ubuzima bwe mu kaga ashaka kwifotoza amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yateye-benshi-umujinya-nyuma-yo-gutabarwa-agiye-guhanuka-kuri-etaje-ndende-cyane-yifata-amafoto/

  • Beyoncé yifurije nyina umubyara isabukuru nziza mu magambo aryohereye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere w'iki cyumweru nibwo umunyamideli — akaba ari nyina wa Beyoncé Knowles-Carter na Solange Knowles — yujuje imyaka 67. Ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko, Tina yakiriye urukundo rw'abakobwa be, Kelly Rowland ndetse n'abandi ba star benshi, barimo Vivica A. Fox.

    Beyonce nawe akaba atararetse kwifuriza umubyeyi we isabukuru nziza mu magambo aryoheye amatwi.Abinyujije kuri Instagram Beyonce yagize ati'Isabukuru nziza kuri matriarch nkunda!Uri Umwamikazi wanjye, umutima wanjye, imbaraga zanjye n'amagufwa yanjye mu ruti rw'umugongo. Uri inkomoko yanjye. Ndizera ko ufite ibintu byose mu buzima bwawe umutima wawe wifuza. Mama, ndagukunda cyane, byimbitse!'

    Source : https://yegob.rw/beyonce-yifurije-nyina-umubyara-isabukuru-nziza-mu-magambo-aryohereye-cyane/

  • Akabaye icwende: Uganda yongeye guha ikaze umuryango wanywanye na RNC mu guhungabanya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi ntibiri kure y’imyitwarire ya Uganda, igihugu kimaze imyaka isaga itatu kitabaniye neza u Rwanda, ahanini bishingiye ku bufasha giha abashaka guhungabanya umutekano warwo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

    Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, RUD Urunana na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubushotanyi bwa Uganda ku Rwanda bwatumye Perezida wa Angola, João Lourenço na Félix Tshisekedi wa RDC binjira mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n’uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda no gushyigikira imitwe y’iterabwoba bigomba guhagarara.

    Aya masezerano yasinywe tariki 21 Kanama 2019 agamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ariko nta musaruro ufatika yatanze.

    Mu ntangiriro za 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko hakigaragara ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Muri byo hatanzwe urugero ku Muryango Self-Worth Initiative (SWI) wagaragajwe ko ukorera inyungu za RNC muri Uganda.

    Yakomeje ati “Ibyo bihabanye n’ibyo Leta ya Uganda yiyemeje, byo kurandura ibikorwa by’uwo mutwe w’abagizi ba nabi ku butaka bwayo.”

    SWI yatahuwe ko ari umushinga washinzwe na Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya nk’umuryango wa baringa utegamiye kuri Leta; aba bombi bafatwa nk’ibyitso bya RNC.

    Uganda yavugaga ko SWI yakuwe mu bitabo by’imiryango itegamiye kuri Leta, ariko u Rwanda rukerekana ko rufite amakuru wakomeje ibikorwa byawo mu ibanga.

    Mu nama ya Kane yahuje abakuru b’ibihugu yabereye ku Mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, itsinda ry’u Rwanda ryagaragaje ko hakiri ibibazo Uganda igomba gushakira umuti mu kubahiriza amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

    Imwe mu ngingo zagarutsweho harimo kwambura uburenganzira Self-Worth Initiative (SWI).

    Mu nama yakurikiye iya Gatuna yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 4 Kamena 2020 mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ubusabe bw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yatangaje ko igihugu cye cyakoze iperereza ku birego byatanzwe n’u Rwanda ndetse gishaka umuti kuri byo.

    Icyo gihe yagize ati “Muri byo harimo kwambura Self-Worth Initiative uburenganzira bwo gukora.’’

    Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa 2 Werurwe 2020, ndetse gitangazwa mu igazeti ya Leta yo ku wa 16 Werurwe 2020 ndetse ku munsi wakurikiyeho Guverinoma y’u Rwanda yahise imenyeshwa binyuze mu buryo bwemewe.

    Imvugo ya Minisitiri Kutesa ku guca intege SWI yatangaga icyizere mu cyerekezo cyo gucogoza ibikorwa bya RNC muri Uganda.

    Gusa aka ya mvugo y’akabaye icwende katoga, niyo koze ntigacye, mu bucukumbuzi bwa The Great Lakes Eye yasanze Prossy Boonabana wari Umuyobozi wa SWI, yongeye kwandikisha uwo muryango ariko akoresha izina Self-Worth Development Initiative (SWDI).

    Uyu muryango ngo ufite intego zimwe n’iza SWI abayobozi ba Uganda bari batangaje ko bahagaritse. Kuri ubu Boonabana wari umuhuzabikorwa wa SWI, yakomeje kugumana izo nshingano mu muryango mushya wongewemo ijambo rimwe risa, “Development” bishatse kuvuga ‘iterambere.’

    Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya Wakabirigi bazwi cyane mu guhuza no kugenzura ibikorwa bya RNC muri Uganda, mu mutaka wa SWI, kuri ubu wahinduwe SWDI.

    Abakozi ba RNC na CMI bose baha amakuru Umuyobozi wungirije wa CMI ushinzwe kurwanya Iterabwoba, Col. CK. Asiimwe, ubaha ubufasha mu bikorwa byabo byo guhungabanya u Rwanda.

    Inshingano afite zijyanye no kuba Umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’igihugu ushinzwe ibikorwa bya RNC muri Uganda.

    RNC ikoresha Self-Worth Development Initiative nk’amayeri ahishe yo guhuza ibikorwa byayo no gukusanya inkunga mu banyamuryango bahuje umugambi wo kudurumbanya ituze ry’u Rwanda.

    Prossy we asanzwe ari umunyamuryango w’itsinda ry’abanyamakuru bashinzwe gukusanya amakuru ahabwa ibitangazamakuru bikorera mu nyungu za CMI birimo Command Post na Chimp Reports.

    Prossy Boonabana akoresha iturufu yo kumenyekana kwe muri CMI, akikiza Abanyarwanda babangamira inyungu ze n’iza RNC yanywanye nayo.

    Abatangabuhamya bamuzi neza bavuga ko inshuro nyinshi yakoresheje imbaraga ze zose mu guhungabanya ishoramari ry’Abanyarwanda bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umwe yavuze ko mu kubatera ubwoba, agenda aherekejwe n’abakozi ba CMI akababwira gushyira amafaranga kuri konti ye iri muri Cairo International Bank cyangwa iyo asangiye na Sula Nuwamanya iri muri DTB Bank.

    Kuva mu 2016, Boonabana yakoranye bya hafi na Kayumba Rugema usanzwe ari mubyara wa Kayumba Nyamwasa, uyu yahawe inshingano zo guhagararira Ibikorwa by’Ubukangurambaga no kwinjiza abanyamuryango bashya muri RNC muri Uganda.

    Rugema kandi yashinzwe gufata no gushyikiriza CMI Abanyarwanda basura cyangwa baba muri Uganda kugira ngo batotezwe bashinjwa kuba intasi.

    Prossy Boonabana, Kayumba Rugema na Sula Nuwamanya Wakabirigi ni bo bahawe umukoro wo gutangiza Self-Worth Initiative. Boonabana kuri ubu akorana bya hafi na Frank Ntwali, Komiseri w’Urubyiruko muri RNC na Serge Ndayizeye uyobora Radio Itahuka, ikorera kuri internet.

    Abasesenguzi kuri politiki ya Uganda bavuga ko imyitwarire ya Boonabana imeze nk’iy’aba-mafia.

    Umwe mu bo babanye avuga ko Prossy Boonabana yasanze se muri Nakasongola ubwo yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Avuga ko yigeze gufatwa asambana n’umurinzi bituma ahanwa ndetse umurinzi we yirukanwa mu ishuri.

    Gukunda iraha ryo mu busaswa kwa Boonabana kwakomeje kwiyongera ndetse ageze mu mwaka wa Karindwi, yaguwe gitumo ari mu ishuka n’umwarimu.

    Yahindutse iciro ry’imigani ku ishuri kugeza ababyeyi be bahisemo kumwohereza mu Rwanda kure y’umuryango kugira ngo umuryango uruhuke urubwa watezwaga n’imyitwarire ye.

    Mu Rwanda Boonabana yize amashuri ye yisumbuye mu ishuri riherereye ku Kicukiro. Nubwo bitazwi uko yahavuye ariko yaje gusubira muri Uganda aho yahuriye na Sula Nuwamanya n’izindi nkoramutima za Kayumba Rugema batangiza Self-Worth Initiative yari igamije guhuza ibikorwa bya RNC muri Uganda no guhuza ubushobozi bw’amafaranga.

    Abasesenguzi ku bibazo by’u Rwanda na Uganda bavuga ko kuba Prossy Boonabana yaremerewe kongera kwandikisha umuryango we Self-Worth Initiative ukoreshwa na RNC mu mugambi wayo wo guhungabanya u Rwanda ari igihamya ko Uganda itigeze icogora ku gufasha umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

    Mu mpera z’umwaka ushize, Abanyarwanda babiri barimo George Bazatoha na Mathew Nsabimana bashimuswe n’abakozi ba CMI bari bayobowe na Major Nelson Kyatuka. Nk’ibisanzwe icyo baregwa kiracyari cya cyita rusange cyo kuba ari ‘intasi’ z’u Rwanda’.

    Uganda yongeye guha ikaze umuryango ukorera mu nyungu za RNC ya Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akabaye-icwende-uganda-yongeye-guha-ikaze-umuryango-wanywanye-na-rnc-mu

  • Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo rigaragaza ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga 987 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 962 kuri litiro.

    Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaherukaga guhinduka mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Icyo gihe byari ku ku mafaranga 976 kuri litiro ya Lisansi i Kigali, naho Mazutu yo ari amafaranga 923 y’u Rwanda kuri litiro i Kigali, ibi bikaba bigaragaza ko kuri iyi nshuro ibiciro byazamutse.

    Ibi bivuze ko litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 11, Mazutu na yo ikiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 39.

    Ikigo RURA gikomeza kivuga ko iri hinduka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli rishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/igiciro-cya-lisansi-na-mazutu-cyahindutse