Category: Uncategorized

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19, abandi 103 barayibasangana #rwanda #RwOT

    Kigali niyo ikomeje kuza ku isonga mu kugira abanduye Coronavirus benshi. Imibare itangazwa na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa 06 Mata 2021, igaragaza ko abantu babiri bo mu mujyi wa Kigali, umwe w'umugore w'imyaka 42, undi w'umugabo w'imyaka 55 y'amavuko aribo cyahitanye. Hafashwe ibipimo 4,829 bigaragaza abantu 103 banduye.

    Dore uko imbonerahamwe y'imibare igaragaza ishusho rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-abandi-103-barayibasangana/

  • Kamonyi/Runda: Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri na Mwarimu bari bakocoranye batabarwa n'abari hafi #rwanda #RwOT

    Mu kigo cy'urwunge rw'amashuri-GS Muganza kiri mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, ntibyoroshye kumenya nyirabayazana w'intambara yavutse hagati y'umuyobozi w'ikigo na mwarimu. Umuyobozi ati 'mwarimu yasohotse mu biro yiruka akururiraho urugi ararukomeza nanjye ngakurura nkingura', mwarimu ati 'hari icyo nahungaga'. Nyirabayazana ni inde?, Ubuyobozi bw'Uburezi mu Karere buvuga ko ntacyo bwakora ku kibazo cyahise gishyikirizwa ubugenzacyaha-RIB.

    Bayisenge Martin, umuyobozi w'ikigo cy'ishuri yabwiye intyoza.com ko ibi byabaye mu cyumweru gishize, aho yahamagaye umwarimu ngo amwitabe kuko yari amaze iminsi asiba cyane, ko ndetse amuhamagara yasanze yatashye mu ma saa cyenda n'igice we na bagenzi be isaha zitaragera.

    Mwarimu akigaruka mu biro, yaherejwe ibarwa imusaba ibisobanuro, aricara asoma ibirimo, abirangije ngo ahita akunjakunja urwo rwandiko ati' nkakwica'. Umuyobozi w'ikigo akomeza ati' Aba arampagurukanye ajya kuntera amakofe, nanjye ndahaguruka nigizayo intebe mbona akomeje ansatira ariko ikofe ndarikwepa nsubira inyuma nkingura akabati, ndebamo mbona nta kintu kirimo, ateye indi ntambwe ansanga ndunama nkugiye gufata ikintu mu kabati ahita asohoka'.

    Uyu muyobozi, avuga ko ubwo mwarimu yasohokaga yagiye avuza induru, avuga ngo apfushe' Se' 'aho kumutabara tumubarire amazeru tumwandikire, tumuhe domande?'. Avuga ko mwarimu akigera hanze yahise asubira inyuma, akubitaho urugi, aho uyu muyobozi nawe ngo yatekereje ko imfunguzo zaba ziri inyuma akaba agiye kumukingirana, niko kujya kurugi uri inyuma agakurura akinga, uri imbere nawe agakurura afungura, ariko ngo abarimu n'abandi nibo baje baratabara.

    Mwarimu Dushimiyimana Adreas ufitanye ikibazo n'umuyobozi, abibona nko kubangamirwa no kumugendaho kandi ngo binamaze igihe. Nyamara ku rundi ruhande ngo hari isano bafitanye yakabaye ibafasha gukorana neza aho guhigana ubutwari. Avuga ko yasohotse ahunga ikintu cy'icyuma umuyobozi yari agiye kumukubita nubwo we abihakana.

    Dushimiyimana, avuga ko atazi impamvu ituma umuyobozi we amugendaho. Avuga ko ari umwarimu wigisha neza abana ndetse bagatsinda neza kurusha n'abandi. Ubwo umuyobozi yamuhamagaraga ngo yari atashye kuko akora ataha Kigali kandi kubona imodoka bikaba biba bigoye ku mugoroba.

    Avuga ko ageze mu biro by'umuyobozi, mu gihe yakekaga ko wenda ari ikindi amuhamagariye cyo kumufasha ngo yakirijwe urwandiko rumusaba ibisobanuro by'iminsi 20 yasibye mu minsi 40. Avuga ko gusabwa kwisobanura bitari bibaye ubwa mbere ngo kuko asanzwe akunda kumwandikira akamusubiza nta kibazo kibaye.

    Kimwe mu byazamuye uburakari bwa mwarimu bikaba imbarutso y'ubu bushyamirane n'imirwano yahoshejwe n'abatabaye ni ukuba muri uru rwandiko yasabwaga gusubiza yisobanura, umuyobozi we yarashyizemo n'iminsi azi neza ko yari mu rupfu rwa' Se' kandi azi neza ko ngo yanohereje abamutabaye.

    Agira ati' Harimo ukuntu nyine yanditse ashyiramo n'iminsi nashyinguye Papa kandi yaranohereje n'abantu bamperekeza, ayishyiramo yose ko nasibye, agahinda karanyica cyane rwose, mvugishije ukuri emotions (amarangamutima) zaranyishe ndavuga nti koko ibi bintu uba ukoze ni ibiki, kwandika ugashyiramo n'iminsi nashyinguye Papa? Mbese nahise numva nanjye agahinda kanyishe, gufata domande birananira ndayimusubiza. Nayimusubije nyine nanjye bigaragara ko narakaye'.

    Muri uku guterana amagambo, umuyobozi ngo yagiye mukabati akuramo ikintu cy'icyuma agiye kukimukubita ngo ahita asimbuka afata urugi arukubitaho akigera hanze. Mu kurufata akarukomeza ngo yatekerezaga ko narurekura akiruka ashobora gusohoka akamukubita cya cyuma mu mutwe, bityo arwana n'urugi afunga undi nawe afungura, bakizwa n'abatabaye bari hafi aho.

    Avuga ko mu bihe byashize uyu muyobozi yigeze kumusabira ko bamwirukana, ko ndetse mu manota y'imihigo amaze kumuha inshuro ebyiri atamukwiye, aho rimwe ari muri 50, ubundi muri mirongo itandatu. Ibi byose kimwe ngo no guhora amushakaho impamvu adashakisha kubandi ngo abona bifite ikindi bihishe cyo kumwirukanisha mukazi, nyamara ngo uyu muyobozi ubundi yamubyariye abana mu butisimu, ibintu avuga ko byakabaye bibagira abavandimwe bahuza.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni ayuko ibibazo by'uyu muyobozi ndetse na mwarimu ubuyobozi bushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi bumaze igihe buzi ariko ntacyo bwigeze bubikoraho, haba mu kubagira inama cyangwa se gushaka uko babatandukanya mu gihe amakimbirane yabo agira ingaruka ku burezi no kubaka inzangano mu bakabereye abandi urugero.

    Umuyobozi w'iki kigo, yemereye intyoza.com ko ibi bikiba yahise yihutira gutanga ikirego mu bugenzacyaha-RIB. Abajijwe niba byari ngombwa kuhihutira kandi bafite ubuyobozi bukuriye uburezi haba ku rwego rw'umurenge n'Akarere yanze kugira icyo abivugaho, kimwe n'amasano bafitanye yakabaye abafasha kunga ubumwe no kurerera Igihugu kurusha kuba mu makimbirane yo guhigana ubutwari. Ubuyobozi bw'uburezi mu karere nabwo buvuga ko ikibazo bwakimenye, ariko ko ntacyo bwakora ku byamaze kugezwa muri RIB.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-umuyobozi-wikigo-cyishuri-na-mwarimu-bari-bakocoranye-batabarwa-nabari-hafi/

  • Hashyizwe ku karubanda imyirondoro y'abantu banze kwitaba Polisi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT


    Nkuko bigaragarazwa na Polisi y'u Rwanda isaba ko uwafashwe wese kuva tariki ya 25 Nzeri 2020 kugeza 5 Ukuboza 2020 harimo n'abananije polisi mu mirimo yabo bakwiriye kubitaba ku kicaro cya polisi ikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

    Muri abo bashoferi harimo abari batwaye imodoka zabo bwite bangana na 143 ndetse na Moto 66 bose bakaba barandikiwe mu mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus harimo n'amasaha yo kuba bageze murugo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk'uko babisabwa.

    CP John Bosco Kabera akomeza avuga ko abagiye bagerageza bagacika polisi bibeshya cyane kuko iyo batwaye imibare iranga ikinyabiziga bayisigarana ndetse na Camera ziri mu muhanda bazifashisha mu gufata abo bibwira ko bacitse.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda asaba umuntu wese kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Leta y'u Rwanda harimo kuba umuturage akwiriye kuba yamaze kugera murugo saa mbiri za n'ijoro.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/hashyizwe-ku-karubanda-imyirondoro-y-abantu-banze-kwitaba-polisi-barenze-ku

  • Dore Film Nyarwanda 10 zinjije Akayabo muri 2020 kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Uko imyaka yagiye itambuka, abenshi mu Rwanda ntibumvaga neza ikitwa film nyarwanda, iyo wavugaga ko ukunda film runaka yo mu Rwanda icyo gihe wafatwaga nk'umuturage utazi ibigezweho. ariko uko imyaka yagiye iza, impano zigakomeza kwigaragaza mu buryo budasanzwe, film nyinshi kandi nziza zirakorwa byatumye uru ruganda rwubura umutwe rwigarurira imitima ya benshi.

    Uko iterambere ry'U Rwanda mu by'Ikoranabuhanga rizamuka, ni nako abenshi mu rubyiruko bakomeje kuribyaza umusaruro mu kwinjiza akayabo bakoresheje impano yabo, kera kabaye YouTube yabaye umusemburo w'ubukungu kuri bamwe,ku rundi ruhande mu bakora umwuga wa Sinema bahindura umuvuno mu bushabitsi bwazo bayoboka YouTube.

    KANDA HANO UREBE UKO FILM NYARWANDA ZIKURIKIRANA MUKWINJIZA KURI YOUTUBE

    Kugira ngo YouTube itangire kukwishyura bisaba ko konte yawe ya YouTube iba iri Monetised (yemerewe gukorera amafaranga), aho uba uri mu bafatanyabikorwa bayo ibizwi nka YouTube Paterner Program (YPP), ibi babikwemerera igihe Shene yawe ya YouTube iba yujuje aba Subscribers 1000, ndetse yaranasuwe byibuze amasaha ibihumbi bine (4000 hours watch time) mu gihe cy'amezi 12.

    Twifashishije urubuga rwa Socialblade.com dukurikiza Abasura Film zitandukanye, ndetse tunaganira na Bamwe mu banyamakuru bakora imyidagaduro hano mu Rwanda kugira ngo tumenye Film zikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda.

    Muri uru rutonde, umubare w'amafaranga zirutanwa ubarwa mu madolari ya Amerika, aho idorali rimwe rivunje Amanyarwanda 990.49 frw.

    URUTONDE RWA FILM ICUMI ZINJIJE AKAYABO MURI 2020

    01. PAPA SAVA $850 – $13.6K (KU KWEZI)
    $10.2K – $163.1K (KU MWAKA)

    02. BAMENYA SERIES $601 – $9.6K (KU KWEZI)
    $7.2K – $115.4K (KU MWAKA)

    03. IMPANGA SERIES $509 – $7.9k (KU KWEZI)
    $6.1k – $67.3k (KU MWAKA)

    04. UMUTURANYI $417 – $6.7K (KU KWEZI)
    $5K – $80.1K (KU MWAKA)

    05. CITY MAID $359 – $5.8K (KU KWEZI)
    $4.3K – $69K (KU MWAKA)

    06. SEBURIKOKO $287 – $4.8K (KU KWEZI)
    $3.1K – $57K (KU MWAKA)

    07. INZOZI SERIES $265 – $4.2K (KU KWEZI)
    $3.2K – $50.9K (KU MWAKA)

    08. MARINE SERIES $259 – $3.8K (KU KWEZI)
    $2.9K – $46K (KU MWAKA)

    09. NYIRANKOTSA $194 – $3.1K (KU KWEZI)
    $2.3K – $37.3K (KU MWAKA)

    10. MAKUTA $152 – $2.4K (KU KWEZI)
    $1.8K – $29.3K (KU MWAKA)

    KANDA HANO UREBE UKO FILM NYARWANDA ZIKURIKIRANA MUKWINJIZA KURI YOUTUBE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-film-nyarwanda-10-zinjije-akayabo-muri-2020-kuri-youtube

  • Covid-19 yishe abantu 2 mu Rwanda abandi 103 barayandura #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana barimo umugabo w'imyaka 55 n'umugore w'imyaka 42 bo mu Mujyi wa Kigali.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 103 bakuwe Kigali: 82, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.

    Uyu munsi hakize abantu 62 bitumu umubare w'abakize bagasezerwa mu bitaro baba 6,940 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,006 barwaye bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi 39 ba Coronavirus barembye, barimo batandatu barembye cyane bakenera umwuka ugera kuri litilo icumi ku munota ngo babashe guhumeka.

    Ikigo gishinzwe Imiti n'Ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika FDA, kuri uyu wa Mbere cyagaragaje ko umuntu kugira ngo agire ubudahangarwa ku ndwara ya Covid-19, akenera urukingo rwa kabiri mu gihe cy'ibyumweru bitarenze bitatu gusa afashe urwa mbere.

    FDA yatangaje ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu yafashe urukingo rumwe gusa akamara igihe kirekire adafashe urwa kabiri, ibyuma bipima iby'ubudahangarwa bitagaragaza neza amakuru n'ibisubizo.

    Umuyobozi w'ikigo cyo mui Amerika cy'ubushakashatsi cyitwa Center for Biologics Evaluation and Research (CBER), Peter Marks, yatangaje ko ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bakoreye ku bantu bari hagati yimyaka 18 na 55, byibura umuntu wese wafashe inkingo, urwa Pfizer n'urwa Moderna, asabwe kuzifata inshuro ebyiri kandi mu gihe gito.

    Yagize ati 'Twasanze umuntu wafashe ikingo ebyiri mu gihe cy'ibyumweru bitatu kugera kuri bine, nta kibazo'.

    Yongeyeho ko abatarafashe inkingo ebyiri muri icyo gihe, kugeza ubu nta bisubizo ibyuma bitanga biboneka by'igihe ubwirinzi bw'umubiri wabo buzamara.
    Mu Bwongereza byari byatangajwe ko umuntu wafashe urukingo rwa mbere azajya afata urwa kabiri nyuma y'iminsi iri hejuru ya 21.

    Marks yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza neza igihe umuntu wafashe urukingo rwa mbere akwiye gufatira n'urwa kabiri bigendeye ku bwoko bw'inkingo.

    Umuntu wafashe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, asabwa gufata urwa kabiri mu gihe cy'iminsi 21. Uwafashe urukingo rwa Moderna, asabwa gufata urukingo rwa kabiri mu minsi itarenze 28.

    Dr. Paul Offit, Inararibonye mu by'indwara zandura akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Pennsylvania, yavuze ko gufata urukingo inshuro imwe nta cyizere bitanga.

    Avugana na CNN yagize ati 'Nta cyizere ku rukingo rumwe, niba ufashe urukingo rumwe, uri kwiteza byago kandi uzi ngo uri kubikora neza'.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rigaragaza ko hari inkingo zisaga 50 ziri gukorwa. Mu nkingo zamaze kwemezwa harimo nk'urwa AstraZenecam, Moderna n'urwa Pfizer-BioNTech.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yishe-abantu-2-mu-rwanda-abandi-103-barayandura

  • Paul Muvunyi n'abo bari bafunganwe barekuwe nyuma yo gucibwa amande #rwanda #RwOT

    Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n'umuturage witwa Kayigema Félicien, batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020 bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Amakuru dukesha IGIHE ni uko aba bagabo barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko mu byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kurekura Muvunyi n'abo bareganwa harimo no kuba biyemerera icyaha.

    Ati 'Ibyaha baregwa bagenda babyemera, ni ibikorwa bakoze. Kwemera kwabo nabyo biri mu byashingiweho ngo iki cyemezo cyo kubarekura gifatwe, banacibwe amande. Ni igihano giteganywa n'amategeko.''

    Icyaha Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho giteganywa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Igena ko kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Nkusi yasobanuye ko itegeko riha Ubushinjacyaha ububasha bwo guca amande uregwa mu gihe bibaye ngombwa.

    Ati 'Ubushinjacyaha bwemerewe guca ihazabu nta rubanza mu gihe biri ngombwa ko rucibwa gutyo. Nibyo twakoze, baciwe amande bose ya miliyoni eshatu buri wese. Bagasohoka bakajya hanze.''

    Ingingo ya 24 y'Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha mu gika cyayo cya kane ivuga ko Iyo hari uwakorewe icyaha ushobora gusaba indishyi, umushinjacyaha aramuhamagaza kugira ngo amwumvikanishe n'ukekwaho icyaha ku ngano y'indishyi zigomba gutangwa. Ikomeza ivuga ko iyo badashoboye kumvikana uwakorewe icyaha aregera indishyi mu rukiko rubifitiye ububasha.

    Abajijwe niba abaregwa bazakomeza gukurikiranwa, Nkusi yavuze ko 'Ibyo tuzabireba nyuma, bashobora no kudakomeza gukurikiranwa kuko baciwe ihazabu. Icyo gihe dosiye yafatirwa ibindi byemezo.''

    Paul Muvunyi na bagenzi be 3 bashinjwa gukoresha inyandiko mpimpano, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy'ubutaka (acquisition of Land Title).'

    Muvunyi arakekwaho guhimba sinya yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka kitwa, Rwanda Land Management And Use Authority.

    Yaje guhabwa ibyangombwa aba nyiri ubutaka ariko nyuma abakozi b'iki kigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka baza guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/paul-muvunyi-n-abo-bari-bafunganwe-barekuwe-nyuma-yo-gucibwa-amande

  • Umubano wa Kim Kardashian na Kanye West uri kugana mu marembera #rwanda #RwOT

    Umuraperi wo muri Amerika Kanye West n'umugore we Kim Kardashian bashobora gutandukana nyuma y'umwaka umubano wabo wajemo agatotsi mu mwaka ushize wa 2020.

    Ikinyamakuru cya TMZ cyanditse ko Kanye West na Kim Kardashian biyambaje abajyanama mu by'abashakanye ndetse ko ugusenyuka k'urugo rwabo kwatangiye gututumba mu mwaka ushize.

    Abari hafi yabo bavuga ko urugo rwabo rumaze amezi arenga atandatu ruri mu bibazo bikomeye ndetse ko Kim Kardashian yagiye ashaka ko batandukana ariko yanga gusiga umugabo we wari ufite ikibazo cyo mu mutwe.

    Bamaze amezi atari make batabana aho Kanye West ubu abarizwa muri Wyoming mu gihe Kim Kardashian we ari kumwe n'abana be muri Calabasas.

    Buri umwe arajwe ishinga n'imishinga ye ku giti cye ari nayo mpamvu badafata umwanzuro wa burundu.

    Kim Kardashian yabuze ayo acira n'ayo Amira. Rimwe na rimwe ngo atekereza ko gutandukana na Kanye West ari byo byamuha amahoro, ubundi agatekereza ko hakiri amahirwe yo kuramira urushako rwe.

    Kanye West yashakanye na Kim Kardashian muri Gicurasi 2014, bakaba bafitanye abana bane barimo umwe batwitiwe n'undi mugore.


    Kim Kardashian na Kanye West bashobora kuba bagiye gutandukana

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/umubano-wa-kim-kardashian-na-kanye-west-uri-kugana-mu-marembera/

  • Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali imaze gukatisha itike yo kwerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza imikino y'amatsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsindwa na KCCA muri Uganda ibitego 3-1  bikaba akarusho igakomeza kubera igitego yatsindiye hanze cyane ko mu mukino ubanza yateye KCCA mpanga y'ibitego 2-0.  AS Kigali ikaba ibonye itike yo gukomeza muri round ya 3 ibanziriza amatsinda aho izatombola mu zamanutse zivuye muri CAF Champions League , AS Kigali ikaba yakomeje kuko yatsinze igitego  cyo hanze yatsindiwe na Hakizimana Muhadjir igahita inganya 3-3.

    Umukino ugitangira ntabwo woroheye AS Kigali kuko yatinze kwinjira mu mukino kuko yatsinzwe kare igitego kihuse mu masegonda 10 y'umukino gitsinzwe na Bryan Aheebwa waje kubasubira anyeganyeza inshundura bwa kabiri  ku munota wa 36' w'umukino. Kuburyo AS Kigali yarangije igice cya mbere imaze gutsindwa ibitego 2-0 bityo bisobanura ko ubwo zanganyaga ibitego 2-2 mu mikino yombi, 

    Ku munota wa 57: AS Kigali yabonye Penaliti ku ikosa Ramadhan Moussa yakoreye kuri Aboubakar Lawal. Iyi penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri bifasha AS Kigali kugaruka mu mukino. Ku munota wa 74 w'umukino,KCCA yabonye igitego cya 3 nacyo cyatsinzwe na Bryan Aheebwa wahise agira ibitego bitatu muri uyu mukino. Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-1 bya KCCA, Umusifuzi wa Kane yongeraho iminota itatu,yari igiye guhira KCCA ariko Bate Shamiru wari mu izamu rya AS Kigali ababera ibamba.

    AS Kigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k'ibihumbi magana atatu nibakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z'uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Mu ijonjora ribanza ry'uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.

    The post Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hakizimana-muhadjir-yafashije-as-kigali-gutsinda-kcca-ikaba-izerekeza-mu-cyiciro-cya-3-kibanziriza-kwinjira-mu-matsinda/

  • Umunyamakurukazi ukurura abagabo kuri TV ya Leeds United yaciye ibintu kubera igikorwa cy'urukozasoni yakoze #rwanda #RwOT

    Jones yavuze ko ibyumweru 6 ari muri guma mu rugo ari byinshi nyuma y'amasaha 3 ashyize hanze ifoto y'igitsina cy'umugabo.

    Uyu munyamakurukazi wo mu gihugu cy'Ubwongereza w'imyaka 30 akundwa n'abiganjemo abagabo mu mujyi wa Leeds kubera imiterere y'umubiri we.

    Uyu mugore watangiye gukora kuri iyi TV muri 2017 yanditse kuri Twitter ubutumwa bugira buti 'Nihanganye amasaha 3 muri Guma mu rugo mbere y'uko nohereza ifoto y'igitsina cy'umugabo ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubu Ubwongereza buri muri Guma mu rugo ya 3 nyuma y'ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus.

    Kugeza ubu ibintu bikomeje kuba bibi mu Bwongereza kuko abakinnyi 40 bo muri Premier League basanganwe Covid-19.

    Amakuru mashya arimo Manchester City na Fulham yibasiwe cyane na Covid-19.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyamakurukazi-ukurura-abagabo-kuri-tv-ya-leeds-united-yaciye-ibintu-kubera