Category: Uncategorized

  • Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha BBC avuga ko Abapolisi bambaye bikwije ibikoresho by'imyigarambyo bakomeje kurinda imihanda ikikije Capitol. Umuyobozi w'akarere ka Washington yatanze isaha yo gutaha.
    Umuyobozi wa polisi ya DC avuga ko guhera ku isaha ya saa 21h30 ku isaha yaho bafashe 52, 4 bazira gutwara pistolet nta ruhushya, 1 uzira gutwara intwaro zabujijwe, 47 kubera kutubahiriza amasaha yo gutaha no kwinjira mu ngoro y'inteko ishinga amategeko mu buryo butemewe.

    Ibisasu bibiri byavumbuwe, kimwe kiva ku biro bya komite y'igihugu iharanira demokarasi, hafi ya Capitol, ikindi kiva ku cyicaro gikuru cya komite y'igihugu ya Repubulika. Hakaba hatanzwe Ibisobanuro birambuye ku mpfu zo muri Capitol aho Umuyobozi wa DC, Bowser hamwe n'umuyobozi wa polisi, Robert Contee, bakoze ikiganiro ku myigaragambyo yabereye kuri uwo umusozi wa Capitol.

    Bavuze ko hari umugore warashwe yari mu itsinda ry'abantu benshi barwaniraga kwinjira mu cyumba cyaho inama yaberaga bakaba bahanganye n'abapolisi bambaye impuzankano banafite ibirwanisho, umupolisi niko gukuramo imbunda aramurasa, Umugore yajyanywe mu bitaro nyuma bitangazwa ko yapfuye. Indangamuntu ye n'ibimuranga bifitwe n'abayobozi kugeza igihe hari bubonekere benewabo bakamuherekeza mu cyubahiro.

    Hatangajwe abandi bantu batatu bapfuye uyu munsi ku kibuga cya Capitol, umwe yari umukobwa ukuze, babiri bari abagabo bakuze. Bose uko ari batatu bagerageje guhabwa ubuvuzi. Hanyuma kandi harabarurwa abapolisi 14 mu ishami rya polisi rya Metro bakomeretse. Babiri binjiye mu bitaro, umwe yakomeretse bikomeye nyuma yo gukururwa mu bantu, undi akubitwa igisasu mu maso.

    Konti za Twitter na Facebook bya Donald Trump nyuma y'inyandiko ishyigikira izi imvururu zikaba zabaye zifunzwe by'agateganyo, Ibyo bihano bikaba byabaye nyuma y'uko Bwana Trump ageza ijambo ku bamushyigikiye bari bashyamiranye n'abapolisi i Washington DC.

    The post Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abapolisi-benshi-cyane-muri-washington-dc-bambariye-urugamba-abantu-bane-bamaze-gupfa-nyuma-yuko-abashyigikiye-trump-binjiye-ku-ngufu-muri-kongere/

  • Ni umwaka wumuhate no kwizera Bill Gates y… – #rwanda #RwOT

    Bwana Bill Gates umwaka wa 2020 ugitangira yaravuzwe cyane ndetse benshi baramwambara ku mbuga nkoranyamba bigera aho yagiye gusaba uburenganzira bw’uko uzajya agira igitekerezo atanga ku butumwa bwe kitazajya kijyaho cyangwa bugakurwaho.

    Uyu mugabo yakunzwe kuvugwaho ko ari inyuma y'umugambi w'icyorezo cya Covid-19 bitewe n'amagamabo yatangaje mu mwaka wa 2015 ubwo yavugaga imbwirwaruhame mu kiganiro kitwa Tedtalks, ibi byaje guhogoza abantu mu gihe Covid-19 yari ibabangamiye bakagerageza kubihuza n'amagambo yavuze ateguza abatuye Isi ibijyane n'indwara z'ibyorezo.

    Bill Gates avuga ku mwaka wa 2021 tumazemo iminsi igera kuri 7 yatangaje ko uyu mwaka ugiye kuba umwaka mwiza uretse ko mu ntangiriro zawo bigoye kuko ubuzima bushobora kurushaho gukara. Yagize ati 'Ibyisumbuyeho ni uko 2021 izaba nziza kurusha 2020'

    Bwana Gates yatangaje ko amakuru n'amabwiriza bizahora ku ngengabihe za leta agenga abaturage, gusa yunzemo ko uyu mwaka azafata igihe kinini aho kenshi azaba ari kuganira n'abayobozi batandukanye b'Isi bavuga kuri covid-19 n'ihindagurika ry'ikirere.

    Ikibazo cy'urukingo rwa Covid-19


    Gates ati 'Nubwo inkingo zatangiye kuboneka hari ikibazo cy'uburyo zizakorwa zigakwira abatuye Isi' Yunzemo agira ati 'Ikibazo gikomeye ni uko uru rukingo bisaba kurubika ku bushyuhe buri bugera kuri 70o kandi iki kibazo kiragoye kuko bigoye kurubika cyangwa kuruvana ahantu hamwe urujyana ahandi'. Gusa yavuzeko iki kibazo kidakomeye cyane kuko ari ikibazo kireba ‘Engineering’ ntabwo ari ikibazo cya ‘Science’.

    Inkuru uyu musholamali yise ko ari nziza yavuze ko ubu ikijyanye no gupima bigiye guhenduka kandi bikihuta cyane.

    Ntabwo ibintu bigiye kuba amakuba kuko hari icyizere

    'Ikiremwamuntu ntikigeze gihura n'indwara ikomeye cyane nka Covid-19 kuva Isi yabaho, 2020 wari umwaka w’amakuba gusa 2021 abagiraneza (philanthropist) bari kuwufata nk'umwaka w'icyizere'

    Bwana Bill Gates yatangaje impamvu zigera kuri ebyiri zigomba gutanga icyizere mu mwaka wa 2021. Iya mbere; ni udupfukamunwa no guhana intera, ibi bizatuma ubwandu bugabanuka mu gihe urukingo ruri gutungwana neza.

    Iya kabiri ni ukugira umuhate no gukomeza kwihangana, aha yagize ati 'Muri iri tumba (Spring) urukingo mwamye mwumva mu makuru ndetse munavuga ruzatangira gusakazwa hirya no hino ku Isi aho ruzatanga impinduka mu mibereho ya muntu n’ubwo amabwiriza amwe n’amwe azakomeza gukurikizwa, gusa ubwandu buzagabanuka cyane cyane mu bihugu bikize kuko ho ubuzima buzaba bujya kumera nk’uko bwahoze'.

    Bwana Bill Gates mu gusoza yavuze ko guhera ubu ikiremwa muntu kigihe gutangira kubona impinduka kandi ubuzima bugiye kuba bwiza mu 2021 ugereranije n'umwaka washize wa 2020.

    Abakurikirana ibyo uyu muhanga mu bucuruzi akaba n’intyoza mu bumenyi bwa mudasobwa asanzwe avuga ni uko byinshi bigenda biba impamo ndetse ari naho benshi bahera bavuga ko kubera ubutunzi atanga amafaranga bigakorwa cyangwa wenda byaba ari ubuhanga yifitemo. 

    Umwaka wa 2020 ni umwaka uyu mugabo yavuzwemo dore ko yashinjwaga n’abatari bake ko covid-19 ishobora kuba ari virusi ye n’ubwo nta n’umwe wari ufite gihamya,  akaba ariyo mpamvu bifatwa nk'ibihuha.

    Src: economictimes.indiatimes.com, entrepreneur.com

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102141/ni-umwaka-wumuhate-no-kwizera-bill-gates-yatangaje-ibyo-akeka-bigiye-kuba-mu-2021-anavuga–102141.html

  • Woman was fatally shot by Capitol Police, officials say. #RWOT #Rwanda

     

    A woman who was fatally shot inside the Capitol after it was overrun by a pro-Trump mob was struck by gunfire from a Capitol Police officer, a police official said Wednesday night.

    Chief Robert J. Contee of the Metropolitan Police Department told reporters that the woman had been shot by a police officer on Wednesday afternoon as plainclothes police officers confronted the mob. She later died in a hospital, he said, and the shooting is being investigated.

    Chief Contee said that three other deaths were reported on Wednesday — one woman and two men — from the area around the Capitol. He said, without elaborating, that the three people appeared to have “suffered from separate medical emergencies which resulted in their deaths.”

    At least 14 Capitol Police officers were been injured during the demonstrations on Wednesday, Chief Contee said, including two who were hospitalized.

    A video posted to Twitter earlier on Wednesday appeared to show a shooting in the Capitol.

    The woman in the video appeared to climb onto a small ledge next to a doorway inside the building immediately before a single loud bang is heard. The woman, draped in a flag, fell to the ground at the top of a stairwell. A man with a helmet and a military-style rifle stood next to her after she fell, and shouts of “police” could be heard as a man in a suit approached the woman and crouched next to her.

    “Where’s she hit?” people yelled as blood streamed around her mouth.

    Source : https://www.nytimes.com/2021/01/06/us/politics/woman-who-was-shot-in-the-capitol-has-died.html

  •  Nyuma y'imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w'Intebe w' u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona 'amabanga ye' ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo? #rw

    Kwemera gushyira ahabona inyandiko z'ibanga nyuma y'imyaka ikabakaba 27 yose, abasesenguzi babibonyemo andi mayeri yo guhakana uruhare rw'uBufaransa n'abari abayobozi babwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo basesenguzi baribaza impamvu Edouard Balladur w'imyaka 91(ushobora no kuba yumva ntacyo akiramira kubera iza bukuru), yategereje imyaka ingana gutya ngo ashyire 'ukuri' hanze, bagakeka ko muri icyo gihe cyose amabanga nyayo yari agikamurwa,  hakaba hasigaye ibikatsikatsi biterekana ukuri na guke.

    Koko rero imyaka ikabakaba 27 irashize abari abategetsi b'uBufaransa cyane cyane abo ku ngoma ya Perezida François Mitterrand, barwana no kwerekana ko nta ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara abashakashatsi, impuguke mu mateka, yewe n' itsinda ry'abadepite muri icyo gihugu ubwabo, bagaragaje bidasubirwaho ko ubutegetsi bwa François Mitterrand n'ibyegera bye, bwashyikikiye Leta ya 'Hutu Power' mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bari ku isonga ry'ubutegetsi bw'uBufaransa, harimo Edouard Balladur wabaye Minisitiri w'Intebe kuva muw' 1993 kugeza muw'1995.

    Uyu mukambwe yakomeje gushyirwaho igitutu ngo yemere amahano anayasabire imbabazi, ariko aratsimbarara,yirengagiza ibimenyetso simusiga byagararagarijwe isi yose. Urugero ni nk'aho akivuga ko  abasirikari b'Abafaransa boherejwe mu Rwanda mu kiswe'Opération Turquoise', ngo bari baje gutabara abicwaga, nyamara bamwe mu basirikari bakuru bari muri ubwo butumwa, nka Guillaume Ancel, bivugira ko nta kindi cyabagenzaga uretse gufasha ku rugamba Leta y'abicanyi, no kuyikingira ikibaba kugeza ihungiye muri Zayire y'icyo gihe.

    Perezida Emmanuel Macron uyobora uBufaransa muri iki gihe, umwaka ushize yashyizeho itsinda rigizwe n' ''impuguke' ngo zizasesengura uruhare uBufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bigomba gushingirwaho rero harimo n'inyandiko z'amabanga z'abari abategetsi mu Bufaransa, barimo na Edouard Balladur. Ng'uko uko uyu musaza yatangaje ko 'amabanga ' ye azajya ahagaragara muri Mata uyu mwaka, ari nabwo biteganyijwe ko  iri tsinda rizatanga raporo yaryo. Abakurikiranira hafi iki kibazo, baribaza impamvu gushyira hanze  iyi raporo n'amabanga ya Edouard Balladur bihuriranye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Baragira bati:' Nubwo ntawe uzi ibikubiye mu byo Bwana Balladur azashyira ahabona, nta n'uwakwizera ibizaba birimo.

    Birashooka ko hazaba huzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu bihe nka biriya byo kwibuka ari bwo abahanaka bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashinyika amenyo'.

    Ibizava muri raporo y'iryo tsinda  riyobowe na Vincent Duclert abakurikiranye imikorere yaryo nabyo ntibabishira amakenga, bashingiye cyane ku barigize n'abazatanga amakuru batazatinyuka kwishyira ku karubanda. Umwe mu bari bagize iryo tsinda, Julie d'Andurain yegujwe n'igitutu cy'abamurega kubogamira ku bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

     

     

     

    The post  Nyuma y'imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w'Intebe w' u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona 'amabanga ye' ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-hafi-27-edouard-balladur-wari-minisitiri-wintebe-w-u-bufaransa-arashyize-yemera-gushyira-ahabona-amabanga-ye-ku-bijyanye-n/

  • Akabaye icwende: Uganda yongeye guha ikaze umuryango wanywanye na RNC mu guhungabanya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi ntibiri kure y'imyitwarire ya Uganda, igihugu kimaze imyaka isaga itatu kitabaniye neza u Rwanda, ahanini bishingiye ku bufasha giha abashaka guhungabanya umutekano warwo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n'amategeko.

    Urwego rw'Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b'inzirakarengane, bashinjwa 'kuba intasi z'u Rwanda' nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk'abandi bose.

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n'umubano w'akadasohoka wa CMI n'abagize Umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Uganda yanashyizwe mu majwi mu bikorwa bitiza umurindi imitwe irwanya u Rwanda irimo FLN, RUD Urunana na FDLR ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubushotanyi bwa Uganda ku Rwanda bwatumye Perezida wa Angola, João Lourenço na Félix Tshisekedi wa RDC binjira mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n'uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda no gushyigikira imitwe y'iterabwoba bigomba guhagarara.

    Aya masezerano yasinywe tariki 21 Kanama 2019 agamije guhosha umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Uganda ariko nta musaruro ufatika yatanze.

    Mu ntangiriro za 2020, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko hakigaragara ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Muri byo hatanzwe urugero ku Muryango Self-Worth Initiative (SWI) wagaragajwe ko ukorera inyungu za RNC muri Uganda.

    Yakomeje ati 'Ibyo bihabanye n'ibyo Leta ya Uganda yiyemeje, byo kurandura ibikorwa by'uwo mutwe w'abagizi ba nabi ku butaka bwayo.'

    SWI yatahuwe ko ari umushinga washinzwe na Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya nk'umuryango wa baringa utegamiye kuri Leta; aba bombi bafatwa nk'ibyitso bya RNC.

    Uganda yavugaga ko SWI yakuwe mu bitabo by'imiryango itegamiye kuri Leta, ariko u Rwanda rukerekana ko rufite amakuru wakomeje ibikorwa byawo mu ibanga.

    Mu nama ya Kane yahuje abakuru b'ibihugu yabereye ku Mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, itsinda ry'u Rwanda ryagaragaje ko hakiri ibibazo Uganda igomba gushakira umuti mu kubahiriza amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi.

    Imwe mu ngingo zagarutsweho harimo kwambura uburenganzira Self-Worth Initiative (SWI).

    Mu nama yakurikiye iya Gatuna yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 4 Kamena 2020 mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'ubusabe bw'u Rwanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yatangaje ko igihugu cye cyakoze iperereza ku birego byatanzwe n'u Rwanda ndetse gishaka umuti kuri byo.

    Icyo gihe yagize ati 'Muri byo harimo kwambura Self-Worth Initiative uburenganzira bwo gukora.''

    Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa 2 Werurwe 2020, ndetse gitangazwa mu igazeti ya Leta yo ku wa 16 Werurwe 2020 ndetse ku munsi wakurikiyeho Guverinoma y'u Rwanda yahise imenyeshwa binyuze mu buryo bwemewe.

    Imvugo ya Minisitiri Kutesa ku guca intege SWI yatangaga icyizere mu cyerekezo cyo gucogoza ibikorwa bya RNC muri Uganda.

    Gusa aka ya mvugo y'akabaye icwende katoga, niyo koze ntigacye, mu bucukumbuzi bwa The Great Lakes Eye yasanze Prossy Boonabana wari Umuyobozi wa SWI, yongeye kwandikisha uwo muryango ariko akoresha izina Self-Worth Development Initiative (SWDI).

    Uyu muryango ngo ufite intego zimwe n'iza SWI abayobozi ba Uganda bari batangaje ko bahagaritse. Kuri ubu Boonabana wari umuhuzabikorwa wa SWI, yakomeje kugumana izo nshingano mu muryango mushya wongewemo ijambo rimwe risa, 'Development' bishatse kuvuga 'iterambere.'

    Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya Wakabirigi bazwi cyane mu guhuza no kugenzura ibikorwa bya RNC muri Uganda, mu mutaka wa SWI, kuri ubu wahinduwe SWDI.

    Abakozi ba RNC na CMI bose baha amakuru Umuyobozi wungirije wa CMI ushinzwe kurwanya Iterabwoba, Col. CK. Asiimwe, ubaha ubufasha mu bikorwa byabo byo guhungabanya u Rwanda.

    Inshingano afite zijyanye no kuba Umuhuzabikorwa wo ku rwego rw'igihugu ushinzwe ibikorwa bya RNC muri Uganda.

    RNC ikoresha Self-Worth Development Initiative nk'amayeri ahishe yo guhuza ibikorwa byayo no gukusanya inkunga mu banyamuryango bahuje umugambi wo kudurumbanya ituze ry'u Rwanda.

    Prossy we asanzwe ari umunyamuryango w'itsinda ry'abanyamakuru bashinzwe gukusanya amakuru ahabwa ibitangazamakuru bikorera mu nyungu za CMI birimo Command Post na Chimp Reports.

    Prossy Boonabana akoresha iturufu yo kumenyekana kwe muri CMI, akikiza Abanyarwanda babangamira inyungu ze n'iza RNC yanywanye nayo.

    Abatangabuhamya bamuzi neza bavuga ko inshuro nyinshi yakoresheje imbaraga ze zose mu guhungabanya ishoramari ry'Abanyarwanda bakorera mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Umwe yavuze ko mu kubatera ubwoba, agenda aherekejwe n'abakozi ba CMI akababwira gushyira amafaranga kuri konti ye iri muri Cairo International Bank cyangwa iyo asangiye na Sula Nuwamanya iri muri DTB Bank.

    Kuva mu 2016, Boonabana yakoranye bya hafi na Kayumba Rugema usanzwe ari mubyara wa Kayumba Nyamwasa, uyu yahawe inshingano zo guhagararira Ibikorwa by'Ubukangurambaga no kwinjiza abanyamuryango bashya muri RNC muri Uganda.

    Rugema kandi yashinzwe gufata no gushyikiriza CMI Abanyarwanda basura cyangwa baba muri Uganda kugira ngo batotezwe bashinjwa kuba intasi.

    Prossy Boonabana, Kayumba Rugema na Sula Nuwamanya Wakabirigi ni bo bahawe umukoro wo gutangiza Self-Worth Initiative. Boonabana kuri ubu akorana bya hafi na Frank Ntwali, Komiseri w'Urubyiruko muri RNC na Serge Ndayizeye uyobora Radio Itahuka, ikorera kuri internet.

    Abasesenguzi kuri politiki ya Uganda bavuga ko imyitwarire ya Boonabana imeze nk'iy'aba-mafia.

    Umwe mu bo babanye avuga ko Prossy Boonabana yasanze se muri Nakasongola ubwo yari mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza. Avuga ko yigeze gufatwa asambana n'umurinzi bituma ahanwa ndetse umurinzi we yirukanwa mu ishuri.

    Gukunda iraha ryo mu busaswa kwa Boonabana kwakomeje kwiyongera ndetse ageze mu mwaka wa Karindwi, yaguwe gitumo ari mu ishuka n'umwarimu.

    Yahindutse iciro ry'imigani ku ishuri kugeza ababyeyi be bahisemo kumwohereza mu Rwanda kure y'umuryango kugira ngo umuryango uruhuke urubwa watezwaga n'imyitwarire ye.

    Mu Rwanda Boonabana yize amashuri ye yisumbuye mu ishuri riherereye ku Kicukiro. Nubwo bitazwi uko yahavuye ariko yaje gusubira muri Uganda aho yahuriye na Sula Nuwamanya n'izindi nkoramutima za Kayumba Rugema batangiza Self-Worth Initiative yari igamije guhuza ibikorwa bya RNC muri Uganda no guhuza ubushobozi bw'amafaranga.

    Abasesenguzi ku bibazo by'u Rwanda na Uganda bavuga ko kuba Prossy Boonabana yaremerewe kongera kwandikisha umuryango we Self-Worth Initiative ukoreshwa na RNC mu mugambi wayo wo guhungabanya u Rwanda ari igihamya ko Uganda itigeze icogora ku gufasha umutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Abanyarwanda babiri barimo George Bazatoha na Mathew Nsabimana bashimuswe n'abakozi ba CMI bari bayobowe na Major Nelson Kyatuka. Nk'ibisanzwe icyo baregwa kiracyari cya cyita rusange cyo kuba ari 'intasi' z'u Rwanda'.

    Uganda yongeye guha ikaze umuryango ukorera mu nyungu za RNC ya Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akabaye-icwende-uganda-yongeye-guha-ikaze-umuryango-wanywanye-na-rnc-mu

  • Ngeze ku iriba ndanywa ndagotomera: Pastor Felin Gakwaya yakoranye indirimbo na Olivier Nzaramba-VIDEO #rwanda #RwOT

    Pastor Felin Gakwaya ubarizwa mu Bwongereza akaba n’umuyobozi wa Zion Temple London yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ku iriba’ yakoranye n’umuramyi Nzaramba Olivier. Ni indirimbo yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo yafatiwe i Burayi.

    Nzaramba wigeze kugira akabyiniro kitwaga Black & White, wanabaye umujyanama wa The Ben na Kitoko, kuri ubu ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka abana batatu b’impanga nyuma y’imyaka 12 yari amaze ategereje urubyaro.

    Muri iyi ndirimbo, baririmbamo aya magambo “Nari nyotewe, mfite icyaka, ngera ku iriba ry’amazi y’ubugingo, ndanywa ndagotomera nshira inyota maze nduzuzwa. Nari ndushye naniwe, ndengewe n’ibibazo, ndamirwa n’ubuntu bwa Data, ngeze ku iriba ndanywa ndagotomera. Uwo ni Yesu, mwiza, musumbabose, muziranenge, mutarambirwa, mutwe w’itorero, mutware w’abera bose”.

    Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Olivier Nzaramba yavuze ko Pastor Felin ari we wanditse iyi ndirimbo, nawe amufasha mu kunoza ijwi ryayo. Yavuze ko yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Aaron. Ati “Iyi ndirimbo ni Pastor Felin wayanditse hanyuma njye mufasha muri melodie mfatanyije na Producer Aaron. Pastor Felin niwe Pastor wanjye aho nsengera muri Zion London”.

    Yunzemo ati “Inspiration yambwiye yayibonye aje mu itsinda ry’abinginzi avuye ku kazi ananiwe, ahita ahabwa iyi ndirimbo arayandika”. Nzaramba yavuze ko nawe afite indirimbo ebyiri ari kwitegura gushyira hanze, zijyanye n’ubuhamya, akaba ari indirimbo yahawe mbere y’uko Imana imukorera ibitangaza. Twabibutsa ko Nzaramba wabaye Manager wa The Ben na Kitoko, kuri ubu ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka abana batatu b’impanga nyuma y’imyaka 12 yari amaze ategereje urubyaro.

    Source:Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ngeze-ku-iriba-ndanywa-ndagotomera-Pastor-Felin-Gakwaya-yakoranye-indirimbo-na.html

  • Nta mukinnyi n'umwe wa As Kigali basanzemo COVID-19 muri Uganda mbere y'uko iza gucakirana na KCCA FC[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya As Kigali yahagurutse ku munsi wo Kuwa gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 yerekeza Entebbe mu burya bwo kwitegura neza ikipe ya KCCA ibarizwa muri Uganda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, aho aya makipe agomba gucakirana kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021 umukino ugomba gutangira ku isaha ya saa kumi z'umugoroba (16h00') ku masaha y'i Kigali kuri sitade ya St Mary's Stadium-Kitende muri Uganda.

    Mu busanzwe ikipe ya As Kigali aho icumbitse muri hoteli bakoze uko bashoboye ku buryo ikipe yasabye ko izajya yikorera bimwe mu bikorwa mu buryo bwo kwirinda ubwandu bwa Coronavirus mu bayobozi cyangwa ku bakinnyi bayo.

    Ikipe ya KCCA FC iherutse kuza mu gihugu cy'u Rwanda ifite ibibazo by'abakinnyi bugarijwe n'ubwandu bwa Coronavirus, Kugeza ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika ihagaritse uwo mukino ikipe ya KCCA FC igaterwa mpaga y'ibitego bibiri bituma ikipe ya As Kigali ikomeza guhabwa amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro n'ibasha gutsinda cyangwa kunganya gusa na KCCA.

    Rutahizamu w'ikipe ya As Kigali Hakizima Muhadjili wagize icyo atangaza mbere yuko bahura n'ikipe ya KCCA yatangaje ko bakwiriye gutanga ibyishimo kuko ubushobozi babufite ko basabwa gukora cyane.

    Ati:'' Ni ugukora cyane, tukareba nyagasani adufasha kuko ubushobozi turabufite. KCC ni ikipe itoroshye niyo mpamvu tugomba gushyiramo ingufu zose kugira ngo dutsinde iyi match.''

    Akomeza avuga ko ikipe yabo ifite amahirwe kubera ko ifite impamba y'ibitego bibiri biyihiya amahirwe ashobora gukomeza mu gihe batayishyuye ibyo bitego.

    Ati:'' Dufite amahirwe kuko dufite ibitego bibiri tugomba kurwana nabyo rero kugira ngo turebe ko twakwinjiza n'ibindi kandi mu bushobozi bw'Imana ndabizi ko tuzabikora.''



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nta-mukinnyi-n-umwe-wa-as-kigali-basanzemo-covid-19-muri-uganda-mbere-y-uko-iza

  • Impamba AS Kigali yakuye mu Rwanda iyitambukije Kampala gitwari imbere ya KCCA(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Burya ngo impamba itakugeza i Kigali uyimarira ku Ruyenzi! Ariko ibitego 2 AS Kigali yakuye mu Rwanda mu ruhago byari bihagije ngo biyifashe gusezerera KCCA mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

    Wari umukino wo kwishyura wabaye uyu munsi ubera kuri St Mary’s Kitende, warangiye ari ibitego 3 bya KCCA kuri 1 cya AS Kigali, umukino ubanza AS Kigali yari yateye mpaga ya 2-0 kubera KCCA itari ifte umubare w’abakinnyi buzuye kuko benshi bari banduye Coronavirus, byabaye 3-3 ariko AS Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze.

    KCCA yatangiye isatira cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse iza no kukibona ku munota wa 1 gitsinzwe na Brian Ahebwa, uyu musore wari wagoye cyane AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 38.

    Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira umutoza Eric Nshimiyimana akaba yakoze impinduka ku munota wa 40, Ntamuhanga Tumaini Tity aha umwanya Orotomal Alex. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    AS Kigali yabonaga ko yamaze kujya mu murongo utukura, yatangiye igice cya kabiri isatira cyane maze iza kubona igitego ku munota wa 49 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku ikosa myugariro Musa Ramathan yakoreye kuri Aboubakar Lawal.

    Ku munota wa 64 Eric Nshimiyimana yongeye gukora impindyka havamo Muhadjiri hinjiramo myugariro Rurangwa Mosi.

    KCCA muri iyi minota yongeye gushyira AS Kigali ku gitutu maze ku munota wa 75 Brian Ahebwa wari wagoye ubwugarizi bwa AS Kigali atsinda igitego cya 3 cya KCCA. Umukino warangiye ari 3-1 biba 3-3 mu mikino yombi AS Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze.

    Mu cyiciro gikurikiyeho, AS Kigali ikaba izatombora ikipe yavuyemo muri CAF Champions League, yayikuramo igahita ijya mu matsinda.

    KCCA yatangiranye imbaraga nyinshi

    Kapiteni wa AS Kigali Tity ashaka uko yambura umupira umukinnyi wa KCCA

    KCCA yari hejuru cyane

    Rashid na Christian babuza inzira Bukenya

    Eric Zidane agerageza kuzibira Brian Ahebwa witeguraga gushota mu izamu rya Bate Shamiru

    KCCA yarushije AS Kigali mu buryo bwose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamba-as-kigali-yakuye-mu-rwanda-iyitambukije-kampala-gitwari-imbere-ya-kcca-amafoto

  • Bigoranye AS Kigali yasezereye KCCA muri CAF… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Saint Mary's Kitende i Kampala, ukaba wasifuwe n’Abanya-Kenya bayobowe na Anthony Juma Ogwayo wari hagati, yungirijwe na Oliver Omondi Odhiambo ku ruhande rumwe, mu gihe Tony Mudanyi Kidiya yari ku rundi, Komiseri wayoboye uyu mukino yitwa Patrick John Sabe Liwanda Kapanga ukomoka muri Malawi.

    AS Kigali yatunguwe ikinjira mu kibuga yinjizwa igitego cya mbere hakiri kare cyane mu masegonda make y’umunota wa mbere w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Brian Aheebwa.

    AS Kigali yakomeje kurushwa mu minota irindwi ya mbere, ariko ku munota wa munani yinjiye mu mukino itangira gusatira izamu rya KCCA, inagerageza gutera amashoti agana mu izamu.

    Abakinnyi ba AS Kigali barimo Lawal, Tchabalala na Muhadjiri bakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa KCCA ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

    Nyuma yo kumara iminota 15 AS Kigali iri gukinira inyuma, ku munota wa 40 ikipe ya KCCA yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Brian Aheebwa, bituma ikomeza kuyobora umukino.

    Ku munota wa 44 Umutoza wa AS Kigali yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Orotomal Alex, hasokoka Ntamuhanga Titi. AS Kigali yakomeje kurushwa mu kibuga hagati, ariko uburyo abakinnyi ba KCCA bagerageje bashaka igitego cya gatatu ntibwabahiriye.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye KCCA iri imbere n’intsinzi y’ibitego 2-0, byahise biba 2-2 mu mikino yombi, kubera impamba y’ibitego 2-0 AS Kigali yari ifite ku mukino ubanza KCCA yatewe mpaga.

    AS Kigali yinjiranye ingamba nshya mu gice cya kabiri, aho yatangiye isatira cyane izamu rya KCCA, ari nako ubwugarizi bw’iyi kipe yo muri Uganda bwakoraga amakosa menshi.

    Ku munota wa 50 AS Kigali yabonye igitego cya mbere cyabonetse kuri Penaliti yatewe neza na Muhadjiri Hakizimana ku ikosa ryakorewe rutahizamu w’umunya-Nigeria Aboubakar Lawal.

    KCCA yakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali ariko umunyezamu Bate Shamiru akomeza kubabera ibamba.

    Ku munota wa 66 AS Kigali yakoze impinduka bwa kabiri, Rurangwa Amos yinjira mu kibuga asimbuye Hakizimana Muhadjiri wari umaze kubona ikarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 70 AS Kigali yasimbuje umukinnyi wa gatatu, Benedata Janvier yinjiye mu kibuga asimbuye Kalisa Rachid.

    Nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa AS Kigali, ku munota wa 76 KCCA yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Brian Aheebwa wujuje ibitego bitatu muri uyu mukino.

    Iyi kipe yo muri Uganda yakomeje gusatira cyane izamu rya AS Kigali, ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego biturutse kudahuza k’ubwugarizi bw’iyi kipe y’umujyi wa Kigali ari kenshi bagatabarwa n’umunyezamu Bate Shamiru.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye KKC iri imbere n’ibitego 3-1, umusifuzi ashyiraho iminota 3 y’inyongera.

    AS Kigali yakomeje kwihagararaho, umukino urangira ku ntsinzi ya KCCA y’ibitego 3-1, biba ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko AS Kigali ikomeza mu ijonjora rya gatatu kubera igitego cyo hanze.

    AS Kigali itegereje tombola izaba irimo amakipe yose azaba yasezerewe muri CAF Champions League, ikaba iteganyijwe muri uku kwezi.

    Brian Aheebwa yatunguye AS Kigali atsinda igitego cya mbere cya KCCA ku munota wa mbere w’umukino

    KCCA yarushije cyane AS Kigali muri uyu mukino

    AS Kigali yagerageje kwirwanaho isezerera KCCA

    Brian yatsinze ibitego bitatu byose bya KCCA byabonetse muri uyu mukino

    Muhadjiri yatsinze igitego cyahesheje itike AS Kigali

    KCCA yahushije uburyo bw’igitego mu minota ya nyuma y’umukino

    Umukino warangiye ari 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102139/bigoranye-as-kigali-yasezereye-kcca-muri-caf-confederations-cup-amafoto-102139.html

  • Barasabwa kwitaba Polisi: Urutonde rw’abantu… – #rwanda #RwOT

    Abo bashoferi uko ari 209 baributswa ko bitarenze tariki ya 18 Mutarama 2021 bagomba kuba baritabye ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda  aho rikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge. 

    Muri aba 209 harimo 143 bari batwaye imodoka, 66 bari batwaye za Moto, bamwe bari abashoferi mu gihe harimo na ba nyiri ibinyabiziga. Aba bose icyo bahuriyeho ni uko basuzuguye amabwiriza ubwo bari bamaze gufatwa barengeje amasaha yashyizweho na Leta, amabwiriza asaba buri muturarwanda kuba yageze aho ataha nijoro.

    Aba bose bandikiwe mu mujyi wa Kigali hagatai ya tariki ya  25 Nzeri na tariki ya 5 Ukuboza 2020 ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya saa mbiri z'ijoro kugera saa kumi za mu gitondo.

    Kanda hano urebe urutonde rwose

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama uyu mwaka kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk'uko babisabwa.

    Yagize ati 'Usibye kuba hari abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n'abanze guhagarara ubwo abapolisi babaga babahagaritse. Abandi banze kujya muri za sitade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana, turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza hazubahirizwa amategeko.'

    Umuvugizi wa Polisi yongeye kuburira abantu biha gusuzugura amabwiriza bahabwa n'abayobozi, yavuze ko amabwiriza yose aba ajyanye n'ingamba zo kurinda buri muturarwanda icyorezo cya COVID-19 kandi ayo mabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye.

    CP Kabera yavuze ko hari abibeshya bakiruka cyane bagira ngo  barahunga  ngo badahanirwa amakosa bakoze nyamara bakirengagiza ko  nimero ziranga ikinyabiziga ziba zagaragaye zikandikwa.  Yanavuze ko Polisi y'u Rwanda ifite za Camera ku mihanda ziyifasha kubona abantu bose barenga ku mabwiriza bakanga guhagarara ahubwo bakiruka cyane.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yagiriye inama  abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha , abibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n'abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye.

    Src: Police.gov.rw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102140/barasabwa-kwitaba-polisi-urutonde-rwabantu-209-batwara-ibinyabiziga-barenze-ku-mabwiriza-y-102140.html