Category: Uncategorized

  • Abaturage barasaba Perezida kuzahura umubano wabo n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Kisoro kiganjemo abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, basabye Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni ko natorerwa indi manda yazita ku kuzahura umubano n'u Rwanda kubera ko gufunga imipaka byabagizeho ingaruka nyinshi.

    Iki cyifuzo abaturage bakigaragarije Perezida Museveni ubwo yari yagiye muri aka gace mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'igihugu.

    Abayoboke bo mu ishyaka rye rya NRM bo muri aka gace bavuze ko bamwitezeho gusubukura ubuhahirane n'u Rwanda, ubwo azaba atsinze amatora ya Perezida azaba kuwa 14 Mutarama 2021.

    Rose Kabagenyi uhagarariye abagore ba Kisoro mu Nteko Ishinga Amategeko, ni umwe mu bari bitabiriye ibi bikorwa ndetse agaragaza ko anyotewe n'uko ibi bihugu by'ibituranyi byasubukura umubano.

    Yagize ati 'Kimwe mu bintu twiteze ko Perezida azadufasha, ni ukugenzura ko hari imikoranire na mugenzi we w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Kubera ko abenshi muri twe imishinga yabo yarahagaze ndetse natwe abaturiye imipaka twagezweho n'ingaruka zikomeye.'

    Mu bindi byifuzo abaturage bo muri Kisoro bagaragarije Perezida Museveni harimo ko yababarura uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'iki gihugu unavuka muri aka gace, Gen. Edward Kalekezi Kayihura.

    Umubano w'u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi kuva mu 2018 ahanini biturutse ku kuba u Rwanda rwarashinjaga Uganda gufungunga abaturage barwo binyuranyije n'amategeko ndetse no gushyigikira imitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

    Mu rwego rwo kurengera abaturage barwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kubasaba kutongera kwambuka bajya Uganda kuko bahahurira n'ibibazo bitandukanye.

    Source: Igihe 

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/07/abaturage-barasaba-perezida-kuzahura-umubano-wabo-nu-rwanda/

  • Uteye igiti cya Pomme, Umutini cyangwa Grenadier byaguhesha arenga 200,000Frw buri mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi ni imbuto z
    Izi ni imbuto z’umutini zibasha kwera mu Rwanda

    Ngabonzima atanga urugero rw’igiti cya pomme avuga ko uwagitera, nyuma y’umwaka umwe kiba gitangiye kumuha imbuto zirenga 80 nibura, ariko cyaba kirengeje imyaka ibiri kigatanga pomme zirenze 250, kandi kikera inshuro ebyiri mu mwaka.

    Mu gihe urubuto rumwe rwa pomme rugurwa amafaranga y’u Rwanda hagati ya 300-600, uwafata nk’urugero rw’igurwa amafaranga 500 agakuba n’imbuto 450 za pomme zaba zibonetse ku giti kabiri mu mwaka, yabona amafaranga 225,000.

    Ngabonzima yagaragaje ko uwaba afite ibiti 12 mu rugo iwe bya pomme(kuko ngo umuntu ashobora no kubitera mu gipango) bihwanye n’amezi 12 agize umwaka, yaba afite umushahara urenze ibihumbi 200Frw buri kwezi, kandi bitamubuza gukora indi mirimo.

    Yagize ati “Ubwo se ubundi bucuruzi wakora bukakungukira gutyo ni ubuhe?”

    Uyu mushakashatsi avuga ko uretse pomme, mu rugo iwe ahafite n’ibiti by’imbuto z’umutini, grenadier (zivamo ‘jus’ yitwa grenadine), umuzabibu, inkeri n’ibyo bita umutima w’impfizi(Coeur de beuf), kandi ibyinshi muri byo bikaba bishobora kuba ahantu hose mu Rwanda.

    Ngabonzima avuga ko urugemwe rw’umutini na rwo arugurisha amafaranga ibihumbi bitanu, wakura abantu bagakoresha ibibabi byawo mu kwivura ariko ko havamo imbuto n’igikoma(confiture) bikunzwe cyane.

    Umutini n’ubwo Yesu/Yezu yigeze kuwuvuma awuhora ko wari utoshye cyane ariko udafite urubuto na rumwe, imitini yo kwa Ally Ngabonzima ngo ihorana imbuto umwaka wose, ariko zikaba zishya neza mu gihe hari izuba.

    Guhera ku mezi icyenda umara utewe, umutini uba utangiye gutanga imbuto ku buryo umara umwaka n’igice usigaye wera imbuto zirenga 400.

    Urubuto rwa grenadier narwo rubasha kwera ahantu hose mu gihugu, aho rumara amezi 14 rukaba rutangiye gutanga imbuto zivamo umutobe ugurwa amafaranga arenga ibihumbi bine kuri litiro imwe.

    Injeniyeri Ngabonzima utuye mu mudugudu wa Kamata, akagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, avuga ko uyu mushinga wo gutubura imbuto z’ibiti bidasanzwe mu Rwanda yawutangiye mu myaka ine ishize.

    Avuga ko nta kindi kintu kimutunze kuko abasha gutubura byibura ingemwe z’ibiti zirenga 400 za pomme buri kwezi, kandi buri rugemwe rw’igiti akarugurisha amafaranga ibihumbi bitanu.

    Ni umushinga avuga ko yifuza kwigisha buri muntu ushaka kwihangira imirimo mu Rwanda, aho ngo amaze kubona abarenga 750 baje kwiga guhinga ibi biti.

    Uwahinze ibi biti nta mirimo myinshi bimusaba yo kubyitaho, uretse kukibagarira rimwe na rimwe mu mwaka agashyiraho ifumbire kandi akakirinda kugitera hafi y’ibindi biti nk’imyembe bikunze kwibasirwa n’udukoko hamwe n’indwara.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko yasuye Ingeniyeri Ngabonzima agasanga afite umushinga mwiza ndetse akamusaba kuwugeza muri MINAGRI kugira ngo bafatanye kuwagura.

    Minisitiri Ngabitsinze yagize ati “Rwose naramusuye turaganira, afite ubumenyi, hari n’abo yambwiye ko yatangiye gufasha, ariko kugeza ubu sindabona inyandiko ye(proposal) kugira ngo abantu babone uko bamufasha kwagura uwo mushinga, kuko aracuruza duke duke”.

    Avuga ko abayobozi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, basuye Ngabonzima bagamije kumufasha kubona ubutaka no kumuhuza n’abandi bahinzi, ariko we akabigendamo gake.

    Asubiza iby’iki kibazo, Ngabonzima yavuze ko atifuza kujyana umushinga we mu nzego zishobora kumufasha kwaguka, ariko agasaba abantu yigisha kuba ari bo bawukwirakwiza hose mu gihugu, kuko ngo yigeze gusaba igishoro muri banki ntiyafashwa kwishyura.

    MINAGRI ivuga ko hari abandi bahinzi barimo gufatanya nayo guhinga ingemwe za pomme zigera ku bihumbi bibiri, ndetse ko bagiye no gutera ingemwe z’inkeri zingana n’ibihumbi 70 mu minsi iri imbere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/uteye-igiti-cya-pomme-umutini-cyangwa-grenadier-byaguhesha-arenga-200-000frw-buri-mwaka

  • Inzego za Leta zasabwe gukoresha abakozi batarenze 15%, abandi bagakorera mu ngo – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama, iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente niyo yagennye ko haba mu bigo by’abikorera n’ibya Leta umubare w’abakozi bakorera ku biro utagomba kurenga 30% abandi bagakorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo kubahiriza uyu mwanzuro, kuri uyu wa 6 Mutarama 2021, Mifotra yasohoye ibaruwa isaba inzego za Leta gukoresha abakozi batarenze 15%.

    Iyi baruwa igira iti “Nshingiye kubigaragazwa n’Inzego z’Ubuzima ndetse n’ibyagaragarijwe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera turabamenyesha ko ibikorwa by’Inzego za Leta bikomeza ariko buri rwego rwa Leta rukaba rusabwa gukoresha abakozi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bagenda basimburanwa.”

    Iyi baruwa yakomeje isaba inzego za Leta gukora urutonde rw’abakozi bazajya bakorera mu rugo. A

    Iti “Muri urwo rwego, Mifotra irongera gusaba inzego za Leta guhita hakorwa urutonde rw’abakozi bagenwe gukorera mu biro n’abakorera mu rugo n’igihe urwego rwemeje ko bazajya basimburana ku buryo icyemezo cy’umubare utarenze 15% by’abakozi bakorera mu biro cyavuzwe haruguru gihita cyubahirizwa.”

    Mifotra yasabye ko uru rutonde rushyirwa ahagaragara ku buryo abakozi bose babibona kandi n’inzego zije gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’ibi byemezo zikarubona.

    Mu bindi iyi Minisiteri yasabye ko hakomeza gukangurira abakozi ndetse n’abagana ibigo gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi, guhora hasuzumwa ibyangombwa by’isuku hagamijwe kwirinda COVID-19 kandi hakagenzurwa ko buri gihe abakozi n’ababagana bambara agapfukamunwa neza.

    Mifotra itangaje ibi mu gihe imibare y’abicwa na COVID-19 ikomeje kwiyongera aho ubu ari 112. Uretse abapfa n’abayandura bakomeje kwiyongera.

    Mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki neza, kwambara agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no guhana intera igihe bari mu bantu benshi.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yasabye Inzego za Leta gukoresha abakozi 15% abandi bagakorera mu rugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-za-leta-zasabwe-gukoresha-abakozi-15-no-gukora-urutonde-rw-abakorerea-mu

  • Nyamasheke: Hatashywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye utwaye miliyoni esheshatu – #rwanda #RwOT

    Ni umuyoboro wa kilometero imwe n’igice wubatswe mu mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Susa muri uyu murenge wa Kanjongo.

    Uyu muyoboro watangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2020, wuzuye utwaye miliyoni hafi esheshatu. Witezweho gucyemura ibibazo by’amazi ku baturage barenga gato 170.

    Bamwe muri abo baturage bagejejweho aya mazi meza bavuga ko bagiye kuruhuka amazi mabi bavomaga bakoresheje urukoma.

    Tuyishime Vestine ati “Byadushimishije cyane kuko twavomaga ahantu kure kandi amazi atari meza, tugakoresha urukoma kugira ngo aze neza ariko kuba tumaze kubona amazi meza ni iby’agaciro. Nkanjye nahise nyageza mu rugo, ubu isuku ni yose.”

    Habiyeze Damascène yunzemo ati “Twari dufite ikibazo cy’amazi tuvoma amazi mabi, tugatekesha amazi mabi, ubu twegerejwe amazi meza n’amavomo kuburyo dushimiye Leta n’abaterankunga.”

    Uretse kuba aya mazi azafasha abaturage, azanafasha ikigo cy’ishuri kiri muri uyu mudugudu, ivuriro rito rihakorera (Post de Sante) ndetse n’urusengero rw’itorero rya UEBR.

    Umushumba w’iri torero Ngabonziza Benoît, yavuze ko bizabafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe bazaba babafunguriye urusengero.

    Ati “Amazi yadufashije murabona ko twubatse n’urukarabiro bigomba kudufasha kwirinda icyorezo cya Covid 19 ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke mu gihe bazaba badufunguriye urusengero rwacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko aya mazi yari akenewe cyane kuko byongereye umubare w’abafite amazi meza mu Karere.

    Ati “Yari akenewe cyane kuko byari mu busabe bw’abaturage n’ikigo cy’ishuri, turashima ko yahageze. Ku ruhande rwacu biradufashije byongereye umubare w’abaturage bafite amazi meza.”

    Uyu muyoboro wuzuye utewe inkunga n’umushinga wa Compassion International mu Rwanda, uje kuzamura umubare w’abagerwaho n’amazi meza mu karere ka Nyamasheke, uri ku kigero kirenga gato 80 %.

    Abaturage babonye amavomo yabafashije kureka kuvomera kw’ikoma

    Uyu muyoboro w’amazi witezweho kuzamura isuku y’abatuye Gatebe nyuma y’uko bari bafite isuku nke iterwa nuko nta mazi bagiraga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatashywe-umuyoboro-mushya-w-amazi-wuzuye-utwaye-miliyoni-esheshatu

  • Ubutumwa Tanasha Donna yageneye uwahoze ari u… – #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya uyu yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga ubwo yakundanaga n’umwami w’injyana ya Bongo Diamond Platnumz, urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe hirya no hino mu itangazamakuru bituma Tanasha amenyekana cyane.

    Aba bahanzi bombi mbere y’uko batandukana mu mpera za 2019 babyaranye umwana ndetse banakorana indirimbo yakunzwe yitwa Gere. Ku munsi w’ejo ni bwo iyi ndirimbo yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zo ku mugabane w’Africa zarebwe cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2020.

    Tanasha Donna wishimiye ko indirimbo ye yakoranye na Se w’umwana we Diamond yaje ku mwanya wa 7 mu ndirimbo 10 zarebwe cyane kuri YouTube yageneye ubutumwa bwihariye Diamond Plutnumz.

    Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram Tanasha Donna yagize ati “Indirimbo yanjye Gere yageze ku rutonde rw’indirimbo zarebwe cyane ndashimira abantu bose babigizemo uruhare kugira ngo igere aho yageze ikundwa.”

    Yakomoje agira ati “By’umwihariko ndashimira Diamond Platnumz byimazeyo kuba waranyizeye ukizera inzozi zanjye ukamfasha gukora indirimbo nziza nk’iyi, warakoze cyane nzahora mbigushimira.” Tanasha yasoje ashimira abafana be muri rusange abizeza ibintu byiza bishya mu minsi iri imbere.

    Src:www.standardmedia.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102144/ubutumwa-tanasha-donna-yageneye-uwahoze-ari-umukunzi-we-diamond-platnumz-102144.html

  • KIGALI: Ababyeyi bafite impungenge nyinshi ko urubyiruko rubeshya ko rwarajwe muri stade nyamara ataribyo ahubwo baraye bapfumbaswe n'abakunzi babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe U Rwanda ndetse n'isi yose ihanganye no guhashya icyorezo cya COVID-19 hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo niy'uko amasaha yo gutaha atagomba kurenza saa mbiri z'ijoro (8:00PM). Kuva izi ngamba zashyirwaho abantu benshi bazirenzeho bajyanwa kuri stade nyamara usanga hari abitwaza ko bajyanywe kuri stade nyamara batagiyeyo ahubwo bagiye gusura abakunzi babo ndetse akaba ari naho barara. Muri aba bantu higanjemo cyane urubyiruko ndetse ibi biri mu biteye impungenge ababyeyi.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru bayitangarije ko bafite impungenge nyinshi z'uko hadahinduwe ingamba zo kuraza abantu abo ari bo bose muri COVID-19 ishobora kuzarangira hari umubare munini w'abana bavutse mu buryo butateguwe n'uw'abandura ibyorezo bitandukanye.

    Si urubyiruko gusa kuko kuri ubu hari n'abagabo batwarwa n'agasembuye bikarangira amasaha yo gutaha abafashe bagahitamo kujya kwiraranira n'amahabara bakabeshya abagore babo ko barajwe kuri stade nyamara ataribyo.

    Source : https://yegob.rw/kigali-ababyeyi-bafite-impungenge-nyinshi-ko-urubyiruko-rubeshya-ko-rwarajwe-muri-stade-nyamara-ataribyo-ahubwo-baraye-bapfumbaswe-nabakunzi-babo/

  • Akumiro: Umupasiteri arashinjwa gusambanya abakobwa be babiri badafite imyaka 18 akabatera inda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasteri yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo gukora icyaha cyo gusambanya abakobwa b'abangavu be babiri akabatera inda nkuko tubikesha standardmedia.

    Uyu mupasiteri ngo ni uwo mu gace kitwa Kirinyaga gaherereye mu birometero 104 uvuye i Nairobi, ndetse ngo yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa be babiri bari munsi y'imyaka 18, akanabatera inda.

    Uyu mugabo w'imyaka 51 wari umupasiteri mu Itorero rya 'Akurino', yemeye icyaha imbere y'urukiko kuwa Kabiri w'iki cyumweru, aho ubwe yivugiye ko yasambanyije abakobwe be babiri, umwe ufite imyaka 14 n'undi w'imyaka 16.

    Uyu mugabo yakoze aya morerwa mu bihe bibiri bitandukanye, aho icyaha cya mbere yagikoze hagati ya tariki ya 1 na 30 Kamena 2019, ikindi agikora hagati ya tariki ya 1 na 30 Kanama 2020.

    Bivugwa ko uyu mugabo yari yarateye ubwoba abana be, ababwira ko nihagira uwibeshya agakopfora azahura n'akaga. Gusa hari abagore babiri bo muri ako gace baje kubimenya maze batanga ikirego kuri polisi, bavuga ko bazatuza ari uko abo bana bahawe ubutabera.

    Nubwo uyu mugabo yagejejwe imbere y'urukiko kuwa kabiri ntabwo yahise aburana, kuko umushinjacyaha, Patricia Gikunju yasabye igihe gihagije cyo gushaka ibyemezo by'amavuko by'abo bana yafashe ku ngufu kugira ngo haboneke gihamya ko koko batujuje imyaka y'ubukure.

    Source : https://yegob.rw/akumiro-umupasiteri-arashinjwa-gusambanya-abakobwa-be-babiri-badafite-imyaka-18-akabatera-inda/

  • Bite bya Kagere Meddie wakuwe mu kibuga igitaraganya agahita yerekeza kwa muganga? #rwanda #RwOT

    Ntiwari umunsi mwiza kuri rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere winjiye mu kibuga asimbuye nawe akaza guhita asimburwa nyuma yo kugira ikibazo agakomeretswa ku zuru na kapiteni wa FC Platinum mu mukino Simba SC yaraye iyinyagiyemo 4-0.

    Ku munsi w’ejo Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa, Simba SC yari yakiriye FC Platinum mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ni umukino Simba SC ya Kagere yasabwaga gutsinda kugira ngo ihite igera mu matsinda ya Champions League, yaje kubigeraho itsinze ibitego 4-0, umukino ubanza FC Platinum yari yayitsinze 1-0.

    Ni umukino Meddie Kagere atabanje mu kibuga, yinjiyemo ku munota wa 75 asimbuye Chris Mugalu.

    Nta minota myinshi uyu rutahizamu yakinnye kuko yaje guhita agira ikibazo mu zuru, ni nyuma yo gukibitwaho inkokora na kapiteni wa FC Platinum ku munota wa 81.

    Uyu rutahizamu yahise ajya kuvurirwa hanze y’ikibuga ndetse yizeye ko asubira mu kibuga ariko biranga kuko yarimo ava amaraso menshi mu mazuru, byatumye ku munota wa 85 umutoza ahita yinjizamo John Raphael Bocco.

    Aganira na ISIMBI, Meddie Kagere yavuze ko yahise ajyanwa kwa muganga kunyuzwa mu cyuma kugira ngo barebe ko nta kindi bibazo kirimo.

    Ati“narimo mva amaraso mu mazuru nyuma y’uko bankubise inkokora, nahise njya kwa muganga ubu niho ndi(byari ni njoro), nasabye ko banyuza mu cyuma tukareba niba nta kindi kibazo kirimo. Abaganga nta kintu barambwira ntabwo ibisubizo birasohoka.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Simba SC yahise igera mu matsinda ya CAF Champions League, ni amatsinda yaherukagamo muri 2018.

    Ubwo kapiteni wa FC Platinum yiteguraga gushota mu izamu, yamukubise inkokora ku zuru

    Yavaga amaraso menshi mu mazuru

    Abaganga bagerageje ariko birangira avuye mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-kagere-meddie-wakuwe-mu-kibuga-igitaraganya-agahita-yerekeza-kwa-muganga

  • Mushiki wa Diamond Platnumz yahakanye ibyo gukuramo inda|Akomoza no ku rushako rwe rutamuhiriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mushiki w'umuhanzi w'igihangange muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko atigeze akuramo inda nk'uko byavugwaga ndetse ahamya ko yatandukanye n'umugabo we nyuma yo kumenya ko yamuharitse abandi bagore babiri bose.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Esma Khan yakoze ubukwe ashakana na Yahya Musizwa, hari nyuma y'uko yatandukanye na Petitman bafitanye umwana.Uyu mugore akaba yaraje gutungurana mu Gushyingo 2020 avuga ko yamaze gutandukana n'umugabo we batakiri kumwe.
    Mu kiganiro aherutse kugirana na Amani, Esma Khan Platnumz, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye atandukana n'umugabo we yasanze yari umugaore wa 3 ibintu yananiwe kwihanganira.

    Ati'kugeza ubwo nakoraga ubukwe ntabwo nari nzi ko ndi umugore wa gatatu. Oya twaratandukanye ubu ndi njyenyine.'

    Mu minsi ishize uyu Esma yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragara ameze nk'umuntu urimo kuribwa cyane, aho abantu bavuze ko ashobora kuba yarakuyemo inda ya Yahya Msizwa Maulid, bihurirana n'uko uyu mugabo nawe yahise amushyira ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Ati'nta kibazo kidasanzwe nari nagize uretse kubura amaraso gusa. Oya ntabwo nigeze nkuramo inda ye rwose, burya wenda wasanga hari ibyo yari yibutse ariko nta nda nakuyemo.'

    Esma akaba avuga ko ubu ari wenyine ndetse ko atasubiranye Petit Man babyaranye nk'uko bivugwa ahubwo baba bagomba kuvugana nk'abantu bafitanye umwana.

    Source : https://yegob.rw/mushiki-wa-diamond-platnumz-yahakanye-ibyo-gukuramo-indaakomoza-no-ku-rushako-rwe-rutamuhiriye/

  • Donald Trump yahagaritswe gukoresha Twitter na Facebook #rwanda #RwOT

    Donald Trump yahagaritswe by'agateganyo gukoresha imbuga za Twittter na Facebook nyuma yo kwandikaho ashyigikiye abigaragambya bateye Inteko ishingamategeko ya Amerika.

    Mu butumwa bw'amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Ndabakunda', mbere yo kubabwira ngo batahe. Yasubiyemo kandi ibirego bidafite ibihamya ko yibwe amajwi.

    Twitter ivuga yasabye ko bavanaho ubutumwa butatu yari yanditse kubera 'kurenga bikabije amabwiriza y'imboneragihugu'. Ubutumwa bwahise buvanwaho.

    Iyi kompanyi ivuga ko 'kurenga ku mabwiriza ya Twitter mu gihe kizaza…bizavamo gufunga burundu konti ya @realDonaldTrump'.

    Trump azwiho kudaha agaciro amabwiriza agenga abakoresha Twitter, ibi bishobora gutuma konti ye izafungwa.

    Hagati aho Facebook naho yahagatitse konti ya Trump mu gihe cy'amasaha 24. YouTube nayo yavanyeho iriya video.

    Facebook yavuze ko: 'Twayivanyeho kuko yongera aho kugabanya umuvuduko w'imigumuko y'urugomo iri kuba.'

    Abamushyigikiye bateye inteko ishingamategeko binjira ku ngufu bituma hapfa abantu bane.

    Iyi myigaragambyo yatumye ibiganiro byari bihuje imitwe yombi y'inteko ku ntsinzi ya Joe Biden bihagarara.

    Mbere y'imigumuko, Perezida Trump yari yabwiye abantu i Washington ko amatora yibwe.

    Hashize amasaha, ubwo imyigaragambyo yari itangiye hanze y'inteko ishingamategeko, yahise atangaza video asubiramo ibirego bye bidafite gihamya. Yabwiye abigarambya ati: 'Ndabakunda' ndetse avuga ko abateye kuri iyi nzu y'inteko ari 'abakunda igihugu'.

    Twitter ntabwo yahise ikuraho iyo video, ahubwo yabanje gukuraho uburyo bwo kuyisakaza, kuyikunda no kuyivugaho (retweet, like, comment).

    Gusa nyuma baje kuyivanaho ndetse bahagarika by'agateganyo konti ya Trump ubu akaba adashobora kuyikoresha nubwo itafunzwe.

    Facebook yo yavuze ko ubu iri gushaka uko ivanaho ibintu byose byateje cyangwa bishyigikiye imyigaragambyo yabaye ku nteko ishingamategeko.

    Iyi myigaragambyo yateguriwe kuri internet, hakoreshejwe amatsinda y'abantu kuri Facebook no kuri konti zabo bwite.


    Donald Trump ageza ijambo ku bigaragambya mu butumwa bwa Video bwahise bukurwa ku mbuga nkoranyambaga yabushyizeho
    Inkuru dukesha BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/07/donald-trump-yahagaritswe-gukoresha-twitter-na-facebook/