Category: Uncategorized

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza azafungurirwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, yatanze icyizere ko amashuri y'incuke n'abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y'incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n'abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.''

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n'uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n'inama bazahabwa na Minisiteri y'Ubuzima.

    Uyu mwanzuro wa Minisiteri y'Uburezi watangajwe mu gihe bamwe mu babyeyi bari baratangiye kugaragaza impungenge z'uko abana babo bari gutinda gusubira ku mashuri mu gihe bagenzi babo batangiye amasomo bayageze kure.

    Nyuma y'amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y'Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatanu ndetse n'abo mu y'Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n'uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy'abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, n'abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n'uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y'uko bagize icyiruhuko cy'igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y'uyu mwaka. Ku basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bazatangira amasomo ku wa 18 Mutarama 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igihe-abanyeshuri-bo-mu-mashuri-y-incuke-n-abari-basigaye-bo-mw

  • Meddy yemereye impano y'agaciro fiancée we kubwo kumushimira ko yamufashije kubaka umubiri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Meddy yemereye Mimi, fiancée we ko azamuha impano y'imodoka ya Range Rover nyuma yuko amushimiye ko yamufashije mu myitozo ngororamubiri. Ibi Meddy yabyemereye kuri instagram nyuma yuko fiancée we ashyize hanze amashusho ye ari mu myitozo ngororamubiri (gym) akayaherekesha amagambo yo kumushimira ko yamufashije.

    Ibi nibyo Mimi, fiancée wa Meddy yatangaje

    Meddy yahise amwemerera ko agiye gutangira kuzigama kugirango azamuhe Range Rover

    Meddy na fiancée we

     

    Source : https://yegob.rw/meddy-yemereye-impano-yagaciro-fiancee-we-kubwo-kumushimira-ko-yamufashije-kubaka-umubiri-we/

  • Ibyiringiro byawe biba he?, ni ku Witeka cyangwa ni ahandi? #rwanda #RwOT

    Ese ufite ubwoba bw’akazi, ubwoba bw’ibiryo , ubwoba bw’imyambaro, ubwoba bw’umurage uzaha abana bawe, ubwoba ko uzaterezwa cyamunara, ubwoba bw’ubuzima, uratinya iki?. Nagira ngo nkubwire ko 'Uwo washyizemo ibyiringiro ni we uzagutabara ku munsi w’ibyago’.

    Ibyiringiro byawe nta handi bikwiye gushyirwa atari mu Mana. Ibi byasobanuwe na Pasiteri Habyarimana Desire mu kiganiro ‘Ubutumwa bukiza’ cy’uyu munsi kinyura kuri Agakiza Tv.

    “Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

    Kuko azagutegekera abamalayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. Uzakandagira intare n’impoma, Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka. 'Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.

    Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” Zaburi 91: 9-16.

    Hari abantu benshi ibyiringiro byabo biba ahandi, akiringira amafaranga akayashaka pe!, kandi kuyagira ni byiza. Ariko amafaranga ashobora ibintu byinshi ariko si byose, Uwiteka ni we wakubera ubwihisho ku munsi w’ibyago. Amafaranga hari abantu benshi bayafite ariko Kanseri ikabica, akazarwara umutima agapfa akayasigira abatazamushima. Kubeara iki?

    Niba ataragize Uwiteka ubwihisho, n’aho azakomereza ubuzima bw’iteka azabubaho nabi ari mu muriro.Kubera ko yahugiye mu gushaka impiya gusa, ntiyashaka Uwiteka nk’ubuhungiro, ntiyashaka Uwiteka nk’ubwihisho.

    Iyo umuntu yubashywe afite ubukire mubyukuri nta kiryoshye nk’abyo ariko niba Uwiteka atari we bwisho bwawe ubuzima buzarangira, uzabura aho wihisha. Ariko niba warabuhishe ku Witeka uzaba ufite ibyiringiro muri iki gihe no mu gihe kizaza.

    Ibyiringiro byawe biba he?, uzaguhisha ni uwo washyizemo ibyiringiro. Ibyiringiro byawe byaba biba mu mafaranga, byaba biba ku bakomeye, kumenyana n’abakomeye ntako bisa ariko bizagufasha muri serivisi zimwe na zimwe ariko si zose kuko mu rupfu uzagenda uri wenyine.

    Umugore wawe n’abana bawe, inshuti zawe n’abo musangira nta n’umwe muzajyana uko wavuye mu nda ya mama wawe uri wenyine, niko uzava mu isi uri wenyine. Niyo mpamvu Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho akaba inshuti magara yambere.

    Hari abandi bafashe imiryango bayigira ubwihisho akajya avuga ngo 'Njye mvukana na runaka, runaka muramuzi!. Abantu bagakangarana bagatinya kuko avuka muri uwo muryango, ni byiza pe! Ntako bisa, ariko ibyo ntibyakubera ubwihisho kuko ntibyakurengera ku munsi w’ibyago.

    Uwiteka iyo akinze ntawe ukingura kandi iyo akinguye ntawe ukinga. Hari abantu bakoze ibizigira, bakoze imyitozo ngororamubiri neza nabyo ni byiza, ariko umuntu arasaza. Niyo mpamvu ibyo bitakubera ubwihisho.

    Guhungira ku Witeka bigira umumuro kuruta ku guhungira ku bakomeye. Iyo wakuyemo Uwiteka mu buzima bwawe hagasigara ibindi, iyo bigeze ku munsi w’ibyago ubura ugutabara.

    Gushyira ibyiringiro mu Witeka bisaba iki?

    Bisaba kubaka ubucuti na we. Hari abantu benshi batarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, hari n’abandi bamwakiriye ariko ibyiringiro byabo bikaba biri ahandi. Birashoboka ko kumwakira bidahagije, aragukunda yego ariko mukeneye kuba inshuti bikazagera n’igihe muba inshutimagara.

    Kubaka ubucuti binyurira mugusenga, mugusoma ijambo ry’Imana, muguhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima, mukumenya icyo waremewe ukagikora, gusaba imbaraga z’Umwuka Wera.

    Kwitoza kubana n’abantu bakijijwe neza bafite icyo bakumarira muri iyi nzira ni ingenzi. Kuko hari n’igihe inshuti zidushuka tukagendera mu kigare gusa tutazi n’icyo twaeremewe, tutazi umuhamagaro wacu, tutazi icyo dukwiye gukora turi mu isi. Dukwiye kubaka ubucuti n’Imana muri ubwo buryo.

    Aho washyize ibyiringiro niho hazakurengera ku munsi w’ibygo, niho hazagutabara ku munsi wageragejwe. Uwiteka akwiye kukubera ubwihisho.

    'Izagutegekera abamalayika bazakurinda kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye'

    Ese ufite ubwoba bw’akazi, ubwoba bw’ibiryo , ubwoba bw’imyambaro, ubwoba bw’umurage uzaha abana bawe, ubwoba ko uzaterezwa cyamunara, ubwoba bw’ubuzima, uratinya iki?. Nagira ngo nkubwire ko 'Uwo washyizemo ibyiringiro ni we uzagutabara ku munsi w’ibyago’

    Yesu ntabwo yigeze adusezeranya ko tutazahura n’ibyago. Yaravuze ngo 'Mu isi muri n’amakuba ariko muhumure nanesheje isi’. Yadusezeranyije ko nitumwiringira azajya aduha amahoro, azaturuhura kandi azagendana natwe. Nta kiza na kimwe azatwima. Uwo washyizemo ibyiringiro niwe uzagutabara. Yesu iyo tugize ikibazo arababara agahangayika, ntabwo yatwirengagiza mugihe twageragejwe.

    Umuvugabutumwa umwe yagize ati' Iyo woroye inkoko urayigaburira, ukayiha ibintu byose, ukayimenyera aho kuba, amazi ibiryo n’ibindi. Ariko iyo ukandagiye umushwi wayo, yibagirwa ko mufite icyo mupfana, ikazana inzara ije kukurya kuko wayikandagiriye umwana. Aravuga ngo’ Niba inkoko itabara abana bayo, ntabwo Yesu azareka kudutabara twageragejwe'.

    Yesu aturinda nk’imboni y’ijisho, yaduciye mu biganza nk’imanzi. Iyo dusenga, iyo dukorera Imana, iyo tumwizera tugakora icyo twaremewe, iyo duhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima ntabwo tuba dukora ubusa. Uwiteka abikurikiranira hafi, uwo muntu aramutabara akamuba hafi.

    Gushyira ibyiringiro byawe mu Mana ni amahitamo

    Hari abantu benshi b’abakristo ibyiringiro byabo bitaba ku Mana biba ahandi. Uramutse ushyize ibyiringiro byawe ku Mana niyo mahitamo meza wagira. 2021 n’indi myaka izakurikiraho naguhitiramo, nakwinginga, nagusaba gushyira ibyiringiro byawe ku Mana. Kuko niwiringira umubiri uzasaza, niwiringira amafaranga ufite ntahoraho, niwiringira ubwenge ufite ibyo byose ntibizakugeza mu bwami bw’Imana.

    Ibyiringiro byawe usanze biba he, ni ku Mana?

    'Jye Uwiteka ni njye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri'. Yeremiya 17:10.

    Niba wiringira Imana bizamenyekana. Umuntu ashobora kukubwira ati’ Njewe siniba’ ariko umunsi bakugize umuyobozi w’ibintu kandi ntawe uzakubaza raporo nibwo tuzamenya niba wiba cyangwa utiba. Ubungubu ntawamenya niba utari umwibone, ariko nibakuzamura mu ntera nibwo tuzamenya niba ugira ubwibone cyangwa utabugira.

    Kuri ubu ntabwo twamenya niba wikunda cyangwa utikunda, umunsi wabaye muri byinshi nibwo tuzamenya niba wikunda cyangwa utikunda. Ntabwo twamenya niba utangana, umunsi abantu bakwanze nibwo tuzamenya niba nawe utabanga. Ushobora kuvuga ko ibyiringiro byawe ari mu Mana, ariko umunsi wageragejwe nibwo tuzamenya koko niba ibyiringiro byawe biri mu Mana.

    Reba hano iyi nyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyiringiro-byawe-biba-he-ni-ku-Witeka-cyangwa-ni-ahandi.html

  • Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yagonze abo banyeshuri ahagana saa Mbiri z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari Butare mu Murenge wa Ngoma. Ryigamo abana b'incuke kugeza mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Iyo modoka yabagonze ubwo bari bamaze kurya bagiye kuryama kuko amacumbi bararamo ari hakurya y'umuhanda bisaba kuwambuka.

    Umunyeshuri wapfuye yitwa Irakoze Joanna akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, afite imyaka 14 y'amavuko.

    Umuyobozi w'iryo shuri, Sr Patricie Mukagahima yabwiye IGIHE ko iyo modoka yihutaga ikimara kubagonga bahise bihutira kujyana abakomeretse kwa muganga ariko birangira umwe yitabye Imana.

    Ati 'Twihutiye kubajyana kwa muganga ariko umwe yitabye Imana ageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abandi bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, barimo bane bakometse cyane.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwagiye gufasha iryo shuri guhumuriza abanyeshuri kuko hari abari bahungabanyijwe n'ibyabaye kuri bagenzi babo.

    Bamwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE bavuze ko badatuje kuko batazi neza uko abana babo bamerewe kandi bitaboroheye kujya kubareba kubera ibihe igihugu kirimo by'icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw'ishuri bubahumuriza buvuga ko ukeneye amakuru ku mwana we ari kuyahabwa binyuze kuri telefone.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yabwiye IGIHE ko iyo modoka yagonze abanyeshuri yamaze gufatwa.

    Ati 'Imodoka twayifashe n'uwari uyitwaye. Bigaragara ko kubagonga byatewe n'umuvuduko mwinshi yari afite. Ikigiye gukurikiraho ni ugukora dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.'

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika birinda gukora impanuka, cyane ko muri ibi bihe abantu basabwa kuba bageze mu rugo saa Mbiri z'umugoroba, hari abatwara ibinyabiziga bari gukoresha umuvuduko ukabije basiganwa n'amasaha.

    Aba banyeshuri bagonzwe ubwo bavaga aho ishuriri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imodoka-yagonze-abanyeshuri-14-bagiye-kuryama-umwe-arapfa

  • Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yagonze abo banyeshuri ahagana saa Mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari Butare mu Murenge wa Ngoma. Ryigamo abana b’incuke kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Iyo modoka yabagonze ubwo bari bamaze kurya bagiye kuryama kuko amacumbi bararamo ari hakurya y’umuhanda bisaba kuwambuka.

    Umunyeshuri wapfuye yitwa Irakoze Joanna akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 14 y’amavuko.

    Umuyobozi w’iryo shuri, Sr Patricie Mukagahima yabwiye IGIHE ko iyo modoka yihutaga ikimara kubagonga bahise bihutira kujyana abakomeretse kwa muganga ariko birangira umwe yitabye Imana.

    Ati “Twihutiye kubajyana kwa muganga ariko umwe yitabye Imana ageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abandi bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, barimo bane bakometse cyane.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiye gufasha iryo shuri guhumuriza abanyeshuri kuko hari abari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo.

    Bamwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE bavuze ko badatuje kuko batazi neza uko abana babo bamerewe kandi bitaboroheye kujya kubareba kubera ibihe igihugu kirimo by’icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’ishuri bubahumuriza buvuga ko ukeneye amakuru ku mwana we ari kuyahabwa binyuze kuri telefone.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yabwiye IGIHE ko iyo modoka yagonze abanyeshuri yamaze gufatwa.

    Ati “Imodoka twayifashe n’uwari uyitwaye. Bigaragara ko kubagonga byatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite. Ikigiye gukurikiraho ni ugukora dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.”

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika birinda gukora impanuka, cyane ko muri ibi bihe abantu basabwa kuba bageze mu rugo saa Mbiri z’umugoroba, hari abatwara ibinyabiziga bari gukoresha umuvuduko ukabije basiganwa n’amasaha.

    Aba banyeshuri bagonzwe ubwo bavaga aho ishuriri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imodoka-yagonze-abanyeshuri-14-bagiye-kuryama-umwe-arapfa

  • Uwase Denyse yahigitse bagenzi be mu majwi yo… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa bahatanira kuvamo Miss Supranational ni 11. Ku wa 11 Ukuboza 2020 ni bwo batangiye guhatana mu matora yo kuri internet binyuze ku rubuga rwa MNI, aho yasojwe mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 05 Mutarama 2020, Uwase Denyse ari we ufite amanota menshi.

    Gutora byasabaga kwishyura kuri code ya Momo Pay cyangwa Visa Card amafaranga 50 Frw. Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa MNI, Uwase Denyse yagize amajwi 37 122, akurikiwe na Umuratwa Anitha ufite amajwi 35 272. Umukobwa wa 11 ari nawe wa nyuma ni Umunyana Divine wagize amajwi 100.

    Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 ryagombaga gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021, ryigezwa imbere bitewe no kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama 2021 iyobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

    Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda itegura Miss Supranational, yabwiye INYARWANDA, ko aya matora yo kuri internet bateganyaga kuyasoza mu cyumweru gishize ariko bayigiza imbere bagira ngo barebe ko ingamba zo kwirinda Covid-19 yakoroshywa.

    Yavuze ko iri rushanwa ritakibaye kuri uyu wa Gatanu, kuko bari gutekereza uko bazarikora mu minsi iri imbere bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kandi ko hari n'abakobwa bari mu turere dutandukanye, batemerewe kuza muri Kigali bitewe na gahunda ya 'Guma mu Karere' yashyizweho.

    Yagize ati 'Ubu kugira ngo ufate amashusho y'ibyanyuzwa kuri Televiziyo ntibyakunda kuko hari abari mu Ntara. Ubu rero dutegereje ko inzira z'Uturere zifunguka bagakomeza. Twasoje gutora kuri internet ariko ubundi twakabaye twarabisoje mu cyumweru gishize kuri uyu wa Gatanu tugasoza irushanwa ariko ntibyakunda.'

    Nsengiyumva yavuze ko muri iki gihe, abakobwa bagiye gukomeza gukora ku mishinga yabo bafite, bahabwe amahugurwa atandukanye kuri internet bitegura irushanwa n'ibindi 'ku buryo nibafungura tuzahita dukoresha umunsi wa nyuma w'irushanwa.'

    Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa riba. Harashakishwa umukobwa uzasimbura Miss Umunyana Shanitah, ahagararire u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland, aho umukobwa uryegukana ahabwa ibihembo bikomeye.

    Abakobwa 11 bahatanye ni Uwangabe, Shimwa Audrey witabiriye irushanwa rya Miss Geek 2019, Umuratwa Anitha witabiriye Miss Rwanda akagarukira mu 10 ba mbere, Umunyana Divine, Mushimiyimana Sandra, Uguyeneza Alia, Urusaro Ange Princess, Uwase Denyse, Umugwaneza Carine, Irene Charlene na Grace Munezero bitabiriye Miss Rwanda 2020.

    Inkuru bifitanye isano: MU MAFOTO: Uburanga bw’abakobwa bamaze gutsinda ibyiciro bya mbere mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

    Uwase Denyse w’imyaka 21 y’amavuko wahigitse bagenzi be mu majwi yo kuri internet yanitwaye neza mu byiciro bibiri bya mbere by’irushanwa rya Miss Supranational

    Umuratwa Anitha Ketty yabaye uwa kabiri mu majwi yo kuri internet, ni mu gihe gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Supranational byigijwe imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102149/uwase-denyse-yahigitse-bagenzi-be-mu-majwi-yo-kuri-internet-mu-gihe-miss-supranational-rwa-102149.html

  • US: Abashyigikiye Trump bateye ingoro y'inteko ishinga amategeko bane bahasiga ubuzima[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugore umwe yarashwe n'abapolisi, abandi bantu batatu bapfuye kubera kutabona “ubutabazi bwihuse”.

    Uwo mugore warashwe, ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko yahoze ari mu ngabo za US Air Force, akaba yari mu bantu bari imbere mu kwinjira ku ngufu mu cyumba abadepite bateraniramo.

    Abandi bapfuye bivugwa ko ari abagabo babiri n'umugore umwe.

    Polisi ivuga ko yapfunze abantu 52 – muri bo 47 bazize kurenga ku mategeko y'umukwabu.

    Byabaye ngombwa ko inama rusange y'abadepite n'abasenateri ibanza guhagarara nyuma y'aho abashyigikiye Perezida Trump batereye ingoro y'inteko ishinga amategeko.

    Polisi ikorera kuri Capitol yabujije urujya n'uruza icyo gihe maze isaba abari mu ngoro bose “kwihisha”.

    Mbere y'uko ibi biba, Perezida Donald Trump yari yatanze ijambo hanze y'ibiro bye maze abatera ingabo mu bitugu ngo bakomeze imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora.








    Umwe mu bigaragambya yicaye mu biro bya Nancy Pelosi ukuriye Abadepite muri US

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-abashyigikiye-trump-bateye-ingoro-y-inteko-ishinga-amategeko-bane-bahasiga

  • Ni umwana nasabye Imana none yansubije: Ramja… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umuhungu wahaye izina rya 'Kendrick Inyenyeri Ramjaane' yavutse kuri uyu wa 06 Mutarama 2021 saa saba n'iminota 33' ku isaha yo muri Amerika. Yavukiye mu bitaro byitwa Seton Medical Cente, Austin Texas.

    Ramjaane wagiye kuba muri Amerika ari umwe mu banyarwenya bari bakomeye mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko yanezerewe nyuma yo kubona umwana we. Ati 'Ndumva nishimye cyane birenze urugero. Ni umwana nasabye Imana none yansubije.'

    Yavuze ko uyu ari umwana wa kabiri yibarutse, kuko mu 2017 hashize igihe arushinze n'umugore we bibarutse imfura.

    Yavuze ko atifuje kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga kuko ari umuhigo yari yarahigiye Imana. Ati 'Yavutse mu 2017 (Imfura) twarakoze ubukwe. Ariko ntabwo nabishyize ku mbuga nkoranyambaga kuko ni wo wari umuhigo nahigiye Imana.'

    Imfura ya Ramjaane na Umuhoza Gentille ni umukobwa witwa Holy Hoza Ramjaane.

    Ku wa 08 Nyakanga 2017, nib wo Ramjaane n'umukunzi we Umuhoza Gentille bakoze ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

    Basezeraniye mu rusengero rwa Westover Church of Christ ruherereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Mu bantu batashye ubu bukwe harimo Alpha Rwirangira, Muchoma Asante, Emmy, Ally Soudy wari Mc n'abandi.

    Niyoyita Ramjaane [Ramjaane Joshua Inyenyeri] yamamaye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise 'The Ramjaane show' cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv yahagaritse gukora.

    Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic, KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n’urwenya.

    Umunyarwenya w’umunyamakuru Ramjaane yatangaje ko we n’umugore we bibarutse ubuheta

    Imyaka hafi ine irashije Ramjaane arushinze n’umukunzi we Umuhoza Gentille

    Imfura y’umukobwa ya Ramjaane na Gentille yitwa Hora Hoza Ramjaane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102145/ni-umwana-nasabye-imana-none-yansubije-ramjaane-numugore-we-bibarutse-ubuheta-102145.html

  • Imbuga nkoranyambaga za Bwana Donald Trump zirimo Facebook na Twitter zahagaritswe #rwanda #RwOT

    Donald Trump yahagaritswe by'agateganyo gukoresha imbuga za Twittter na Facebook nyuma yo kwandikaho ashyigikiye abigaragambya bateye Inteko ishingamategeko ya Amerika.

    Mu butumwa bw'amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Ndabakunda', mbere yo kubabwira ngo batahe. Yasubiyemo kandi ibirego bidafite ibihamya ko yibwe amajwi.

    Twitter ivuga yasabye ko bavanaho ubutumwa butatu yari yanditse kubera 'kurenga bikabije amabwiriza y'imboneragihugu'. Ubutumwa bwahise buvanwaho.

    Iyi kompanyi ivuga ko 'kurenga ku mabwiriza ya Twitter mu gihe kizaza…bizavamo gufunga burundu konti ya @realDonaldTrump'.

    Trump azwiho kudaha agaciro amabwiriza agenga abakoresha Twitter, ibi bishobora gutuma konti ye izafungwa.

    Hagati aho Facebook naho yahagatitse konti ya Trump mu gihe cy'amasaha 24. YouTube nayo yavanyeho iriya video.

    Facebook yavuze ko: 'Twayivanyeho kuko yongera aho kugabanya umuvuduko w'imigumuko y'urugomo iri kuba.'

    Abamushyigikiye bateye inteko ishingamategeko binjira ku ngufu bituma hapfa abantu bane.

    Iyi myigaragambyo yatumye ibiganiro byari bihuje imitwe yombi y'inteko ku ntsinzi ya Joe Biden bihagarara.

    Mbere y'imigumuko, Perezida Trump yari yabwiye abantu i Washington ko amatora yibwe.

    Hashize amasaha, ubwo imyigaragambyo yari itangiye hanze y'inteko ishingamategeko, yahise atangaza video asubiramo ibirego bye bidafite gihamya.

    Yabwiye abigarambya ati: 'Ndabakunda' ndetse avuga ko abateye kuri iyi nzu y'inteko ari 'abakunda igihugu'.

    Twitter ntabwo yahise ikuraho iyo video, ahubwo yabanje gukuraho uburyo bwo kuyisakaza, kuyikunda no kuyivugaho (retweet, like, comment).

    Gusa nyuma baje kuyivanaho ndetse bahagarika by'agateganyo konti ya Trump ubu akaba adashobora kuyikoresha nubwo itafunzwe.

    Facebook yo yavuze ko ubu iri gushaka uko ivanaho ibintu byose byateje cyangwa bishyigikiye imyigaragambyo yabaye ku nteko ishingamategeko.

    Iyi myigaragambyo yateguriwe kuri internet, hakoreshejwe amatsinda y'abantu kuri Facebook no kuri konti zabo bwite.

    The post Imbuga nkoranyambaga za Bwana Donald Trump zirimo Facebook na Twitter zahagaritswe appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/01/07/imbuga-nkoranyambaga-za-bwana-donald-trump-zirimo-facebook-na-twitter-zahagaritswe/