Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Icyanya cy’inganda nto ziciriritse gikomeje kudindizwa no kutagira imihanda – #rwanda #RwOT

    Icyo cyanya cy’inganda gifite ubuso bwa hegitari 26,88 giherereye mu Murenge wa Runda, kugeza ubu harimo inganda nto ziciriritse 19 gusa biteganyijwe ko hazajyamo izitari munsi ya 100.

    Iyo unyuze mu muhanda wa Kaburimbo Kamonyi-Kigali ugaterera amaso mu gice cy’iburyo ubona zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kubakwa muri icyo cyanya kandi ukabona ko aho hantu hatangiye kuba heza.

    Gusa iyo winjiye muri icyo cyanya uhita ubona ko hari ikibazo gikomeye cy’imihanda kuko kuva ku ruganda rumwe ujya ku rundi bigoranye kubera ko hadatunganyije.

    Bamwe mu bashoramari bamaze kuhageza inganda ziciriritse bahuriza ku gusaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwakora imihanda muri icyo cyanya kugira ngo bitere n’abandi kuza kuhakorera.

    Munyankumburwa Jean Marie uyobora Kampani yitwa Mburwa Production Ltd ahafite uruganda rukora ikinyobwa cyitwa Mburwa Wine n’ibiribwa. Avuga ko kuba icyo cyanya kidatunganyije ari imbogamizi ikomeye.

    Ati “Umuvuduko wo kuhashyira inganda ntabwo wihuta kuko ntabwo gitunganyije, kuba imihanda idatunganyije ni ikibazo.”

    Ntihanabayo Sanuel, Umuyobozi w’Uruganda Ingufu Gin Ltd ruri muri icyo cyanya, na we yabwiye IGIHE ko kuba hadatunganyije bituma abashoramari batahagana.

    Ati “Ubuyobozi bwagombye gushyiramo imbaraga bugakatamo imihanda bugashyiramo ibyangombwa byose biba bisabwa kugira ngo ahagenewe inganda bibe bihari.”

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko nta ngengo y’imari bafite yagenewe gutunganya icyanya cy’inganda, ahubwo icyakorwa ari ugufatanya n’abikorera kuhatunganya.

    Ati “Mu by’ukuri rero iyo ugiye no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bakubwira ko Kamonyi tutemerewe kugira inganda cyangwa agace k’inganda kazwi kuko hari uduce twatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali bagaragaza ko ari ho hari gutunganywa ibyanya by’inganda ariko banafite ingengo y’imari yabyo.”

    “Kamonyi rero mu by’ukuri nta ngengo y’imari dufte, ubwo ni ukugenda twirwariza dufatanyije n’abo bikorera kureba ngo aho abatangiye twahongera ubwiza gute? Twahongera ibyo bikorwa remezo gute? Numva rero tuzakomeza gufatanya nabo no gushakisha ho twakura ubushobozi.”

    Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ko no mu Karere ka Kamonyi hashobora kujya inganda kandi zigatera imbere kugeza igihe ijwi ryabo rizumvikana.

    Ati “Mu by’ukuri ni mu rwego rw’ubuvugizi kugira ngo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irebe niba nta handi hajya inganda uretse muri Kigali no mu mijyi yunganira Kigali.”

    Bimwe mu bikorwa remezo byamaze kugezwa muri icyo cyanya ni amashanyarazi n’amazi kandi abahakorera barabyishimira.

    Kuhageza inganda nto ziciriritse nyinshi bizagabanya ikibazo cy’ubushomeri bwiganje mu rubyiruko kuko nk’izamaze kuhagera hari abo zahaye akazi.

    Mburwa Production Ltd yagahaye 20 bahoraho naho Ingufu Gin Ltd ikoresha bakozi 96 bahoraho n’abandi baza gukora bitewe n’uko akazi kabo kabonetse.

    Tuyizere yasabye abikorera gukomeza gushora imari mu bikorwa by’inganda ziciriritse mu gice zagenewe mu Karere ka Kamonyi kugira ngo hatere imbere abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gufatanya nabo.

    Hakenewe ko muri iki cyanya hatunganywa hagashyirwa imihanda kugira ngo habe ahantu habereye ishoramari

    Imbere mu Ruganda Ingufu Gin Ltd imirimo irakomeje

    Imihanda ni igikorwa remezo gikenewe mu cyanya cyahariwe inganda ziciriritse mu Murenge wa Runda

    Kugira ngo imodoka igere ku nganda ziri muri iki cyanya biragorana

    Nta muhanda uhuza inganda zamaze kuhagezwa

    Umuhanda werekeza ku nganda ziciriritse zamaze kuhagera ntabwo utunganyijwe neza

    Uruganda Ingufu Gin Ltd ni rumwe muri 19 zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Karere ka Kamonyi

    Zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi

    Ahakorera Uruganda rwa Mburwa Production Ltd muri icyo cyanya

    [email protected]

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-icyanya-cy-inganda-nto-ziciriritse-gikomeje-kudindizwa-no-kutagira

  • RBC yafunguye ikigo gikuru kivurirwamo COVID-19 mu bitaro bya Nyarugenge #rwanda #RwOT

    Gukorera muri iyi nyubako bizatuma abarwayi barembye barushaho kwitabwaho kuko ishobora kwakira abarwayi 134, bose bakongererwa umwuka binyuze mu miyoboro yubakiwe mu nkuta z'ibitaro.

    Kubera ko abarwayi barembejwe na Covid-19 bakomeje kwiyongera,Minisiteri y'Ubuzima yahisemo gufungura ikigo kivurirwamo indembe za Covid-19.

    Byari bimenyerewe ko ibitaro bya Kanyinya aribyo byakira indembe za Covid-19 ariko mu kwezi gushize abarwayi ba Covid-19 barimo n'abarembye cyane bariyongereye ariyo mpamvu hafunguwe iki kigo.

    Ministeri y'Ubuzima yemeza ko kongera amavuriro n'ahatangirwa servisi z'ubuvuzi ari kimwe mu bifasha kunoza imitangire ya servisi.

    Ibitaro by'akarere “Nyarugenge District Hospital” biri muri 3 mu Rwanda byuzuye bikaba byaratangiye gukora mu ntangiriro z'ukwezi gushize.

    Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 mu buryo bugezweho kdi bishyirwamo n'ibikoresho bigezweho abaturage bavuga ko byaje bikenewe.

    Umuyobozi mukuru w'ibitaro by'akarere ka Nyarugenge Dr. Abimana Deborah aherutse kubwira RBA ko impamvu byubatswe, ari ukugira ngo byongere ubushobozi bw'Akarere mu bijyanye no kuvura indwara zinyuranye.

    Ati “Tuzajya tuvura indwara zo mu mubiri, indwara zivurwa habayeho kubagwa, ndetse no kongera servisi zindi z'umubyeyi n' umwana ku buryo buhagije, tugafatanya n' ibitaro bya Muhima byari bisanzwe muri aka Karere.Ibi bitaro bizajya bireberera abaturage barenga ibihumbi 170 bo mu bigonderabuzima dufite, nabo mu tundi turere nabo tuzabakira,nabo bemerewe kwivuza mu bitaro byacu.”

    Dr. Abimana Deborah avuga kandi ko ikigamijwe ari ugutanga servisi nziza ku barwayi, bitabwaho hakiri kare.

    Ati “Ikintu tugamije ni ukugendera mu murongo wo gutanga servisi nziza yo ku rwego rwo hejuru.iyo umuntu yivuje kare,bituma ataremba cg ngo agire izindi ngaruka, kuko ari hafi kdi hari ubuvuzi buteye imbere, umuturage azavurwa neza, kdi avurwe kare, ingaruka zaturuka ku ndwara yari afite no kutivuza kare zizavaho.ikindi nuko mu myubakire y' ubuvuzi bugezweho , abaturage bazabonera hano servisi zihambaye bitabaye ngombwa kubohereza kuvurirwa ahandi.”

    Ibitaro bya Nyarugenge byaje bisanga ibitaro bya Muhima nabyo by' Akarere ka Nyarugenge.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibitaro by'Uturere 36 byubatse mu turere 30 tugize igihugu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rbc-yafunguye-ikigo-gikuru-kivurirwamo-covid-19-mu-bitaro-bya-nyarugenge

  • Dore impinduka ziba ku mwana wawe iyo ugiye umuhobera buri munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhoberana biba mu muco wacu ariko akenshi bikorwa mu gihe abantu basuhuzanya cyane cyane abadaherukana. Guhoberana rero byagombye gukorwa kenshi by'umwihariko ku bana. Abana barabikeneye cyane kuko bibafasha gukura neza.

    Dore impinduka ugomba kubona ku mwana wawe mu gihe utangiye kujya umuhobera buri munsi :

    1.Guhobera abana bituma mwese mwishima. Guhoberana bimera nko guseka bituma ibihe biba byiza kuri mwembi. Mu gihe umwana afite ubwoba cyangwa ababaye biramufasha.

    2.Guhobera abana bituma bamenya ubwenge. Abana bagaragarijwe urukundo bakiri bato babasha kwiga neza no gufata mu mutwe.

    3.Bumva bafite umutuzo mu marangamutima yabo bakumva bakunzwe mu miryango yabo ndetse bakanavuga ibyo batekereza nta bwoba.

    4.Bituma umwana yigirira icyizere, bakikunda uko bameze bikazatuma baba abantu bakuru bifitiye icyizere.

    5.Guhobera abana bibagabaniriza stress. Mu gihe hari ikintu kibagoye cyangwa barakaye fata akanya uhobere umwana bizatuma yirekura akongera akagira amarangamutima ameze neza.

    6.Guhobera abana bibafasha mu kwerekana urukundo. Iyo uhobereye umwana yumva akunzwe kandi akumva umubyeyi umuhobera amwumva mu marangamutima ye. Ibi bifasha mu guhuza urugwiro ndetse nawe akazabasha guhobera abandi abereka urukundo.

    7.Bifasha mu kubakosora (discipline). Akenshi umwana iyo yakosheje ababyeyi bahita bamuha igihano ako kanya nyamara ushobora kubanza ukamuhobera, akabanza agatuza noneho ukaza kumukosora nibwo abasha kumva neza ibyo umubwira.

    8.Guhobera abana bituma bagira ubuzima bwiza. Kubahobera bifasha mu gutuma abasirikare b'umubiri bakora neza ndetse bigabanya no kubabara.

    Uko ugomba guhoberana umwana neza

    Nubwo muri iyi minsi guhoberana bitacyemewe kubera uburyo bwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya coronavirus ariko mu bihe bisanzwe hobera umwana kenshi gashoboka. Byibura muhobere abyutse, agusezera ngo ajye ku ishuri, avuye ku ishuri, cyangwa wowe uvuye ku kazi, mbere y'uko yoga, mbere yo kuryama, ndetse n'igihe avuze ikintu cyiza cyangwa akoze ikintu cyiza.

    Niba umwana adashaka kuguhobera ntubikore ku ngufu, ariko ntubireke burundu ushakishe igihe cyiza cyo kumuhobera. Ntumuhatire guhobera abashyitsi cyangwa abandi bantu atabishaka , mubwire ubundi buryo yasuhuzanya adahoberanye.

    Abana bakuru bari muri mu bugimbi hari igihe banga guhoberana bisimbuze kubakoraho mu bundi buryo, mu misatsi, ku rutugu, mu ntoki.

    Source : https://yegob.rw/dore-impinduka-ziba-ku-mwana-wawe-iyo-ugiye-umuhobera-buri-munsi/

  • Mashami yasezereye 3 mu mwiherero asigarana 30 bazakina CHAN #rwanda #RwOT

    Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gusezerera abakinnyi 3 asigarana 30 mu mwiherero bazakina igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2021) izabera muri Cameroun.

    Iki gikombe kizabera muri Cameroun kizatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021.

    Mu rwego rwo kwitegura iki gikombe Mashami yari yahamagaye abakinnyi 33 bari mu mwiherero bakora imyitozo.

    Mu gihe habura iminsi 5 ngo berekeze muri iki gihugu cya Cameroun, Mashami yamaze gusezerera abakinnyi 3 asigarana 30 ari nabo azahagurukana mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama 2021.

    Mu bakinnyi basezerewe harimo semababa wa Police FC, Sibomana Patrick Papy utaragaruka mu bihe bye kuva atandukanye na Yanga yo muri Tanzania.

    Rutahizamu wa Musanze FC, Twizerimana Onesme na we umutoza Mashami yafashe umwanzuro wo kumusiga ni mu gihe na myugariro wa Kiyovu Sports, Serumogo Ally na we yasigaye.

    Amavubi agiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya kane(2011, 2016, 2018 n’iyi nshuro) ari mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda. mukino wa mbere azawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Abakinnyi 30 b’ u Rwanda bazakina CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Papy ntari mu bakinnyi bazakina CHAN

    Twizerimana Onesme nawe yasezerewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yasezereye-3-mu-mwiherero-asigarana-30-bazakina-chan

  • Kamonyi: Icyanya cy’inganda nto ziciriritse gikomeje kudindizwa no kutagira imihanda – #rwanda #RwOT

    Icyo cyanya cy’inganda gifite ubuso bwa hegitari 26,88 giherereye mu Murenge wa Runda, kugeza ubu harimo inganda nto ziciriritse 19 gusa biteganyijwe ko hazajyamo izitari munsi ya 100.

    Iyo unyuze mu muhanda wa Kaburimbo Kamonyi-Kigali ugaterera amaso mu gice cy’iburyo ubona zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kubakwa muri icyo cyanya kandi ukabona ko aho hantu hatangiye kuba heza.

    Gusa iyo winjiye muri icyo cyanya uhita ubona ko hari ikibazo gikomeye cy’imihanda kuko kuva ku ruganda rumwe ujya ku rundi bigoranye kubera ko hadatunganyije.

    Bamwe mu bashoramari bamaze kuhageza inganda ziciriritse bahuriza ku gusaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwakora imihanda muri icyo cyanya kugira ngo bitere n’abandi kuza kuhakorera.

    Munyankumburwa Jean Marie uyobora Kampani yitwa Mburwa Production Ltd ahafite uruganda rukora ikinyobwa cyitwa Mburwa Wine n’ibiribwa. Avuga ko kuba icyo cyanya kidatunganyije ari imbogamizi ikomeye.

    Ati “Umuvuduko wo kuhashyira inganda ntabwo wihuta kuko ntabwo gitunganyije, kuba imihanda idatunganyije ni ikibazo.”

    Ntihanabayo Sanuel, Umuyobozi w’Uruganda Ingufu Gin Ltd ruri muri icyo cyanya, na we yabwiye IGIHE ko kuba hadatunganyije bituma abashoramari batahagana.

    Ati “Ubuyobozi bwagombye gushyiramo imbaraga bugakatamo imihanda bugashyiramo ibyangombwa byose biba bisabwa kugira ngo ahagenewe inganda bibe bihari.”

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko nta ngengo y’imari bafite yagenewe gutunganya icyanya cy’inganda, ahubwo icyakorwa ari ugufatanya n’abikorera kuhatunganya.

    Ati “Mu by’ukuri rero iyo ugiye no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bakubwira ko Kamonyi tutemerewe kugira inganda cyangwa agace k’inganda kazwi kuko hari uduce twatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali bagaragaza ko ari ho hari gutunganywa ibyanya by’inganda ariko banafite ingengo y’imari yabyo.”

    “Kamonyi rero mu by’ukuri nta ngengo y’imari dufte, ubwo ni ukugenda twirwariza dufatanyije n’abo bikorera kureba ngo aho abatangiye twahongera ubwiza gute? Twahongera ibyo bikorwa remezo gute? Numva rero tuzakomeza gufatanya nabo no gushakisha ho twakura ubushobozi.”

    Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ko no mu Karere ka Kamonyi hashobora kujya inganda kandi zigatera imbere kugeza igihe ijwi ryabo rizumvikana.

    Ati “Mu by’ukuri ni mu rwego rw’ubuvugizi kugira ngo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irebe niba nta handi hajya inganda uretse muri Kigali no mu mijyi yunganira Kigali.”

    Bimwe mu bikorwa remezo byamaze kugezwa muri icyo cyanya ni amashanyarazi n’amazi kandi abahakorera barabyishimira.

    Kuhageza inganda nto ziciriritse nyinshi bizagabanya ikibazo cy’ubushomeri bwiganje mu rubyiruko kuko nk’izamaze kuhagera hari abo zahaye akazi.

    Mburwa Production Ltd yagahaye 20 bahoraho naho Ingufu Gin Ltd ikoresha bakozi 96 bahoraho n’abandi baza gukora bitewe n’uko akazi kabo kabonetse.

    Tuyizere yasabye abikorera gukomeza gushora imari mu bikorwa by’inganda ziciriritse mu gice zagenewe mu Karere ka Kamonyi kugira ngo hatere imbere abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gufatanya nabo.

    Hakenewe ko muri iki cyanya hatunganywa hagashyirwa imihanda kugira ngo habe ahantu habereye ishoramari

    Imbere mu Ruganda Ingufu Gin Ltd imirimo irakomeje

    Imihanda ni igikorwa remezo gikenewe mu cyanya cyahariwe inganda ziciriritse mu Murenge wa Runda

    Kugira ngo imodoka igere ku nganda ziri muri iki cyanya biragorana

    Nta muhanda uhuza inganda zamaze kuhagezwa

    Umuhanda werekeza ku nganda ziciriritse zamaze kuhagera ntabwo utunganyijwe neza

    Uruganda Ingufu Gin Ltd ni rumwe muri 19 zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Karere ka Kamonyi

    Zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi

    Ahakorera Uruganda rwa Mburwa Production Ltd muri icyo cyanya

    [email protected]

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-icyanya-cy-inganda-nto-ziciriritse-gikomeje-kudindizwa-no-kutagira

  • Uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2019, ni bwo amashuri makuru na kaminuza yari yatangiye umwaka w'amashuri nk'uko bisanzwe ndetse n'amashuri abanza n'ayisumbuye aza gutangira muri Mutarama umwaka ushize, nk'uko ingengabihe yayo yabigenaga. Ibintu ariko byaje guhinduka ku wa 16 Werurwe ubwo Leta yafataga icyemezo cyo gufunga amashuri by'agateganyo mu rwego rwo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugera mu Rwanda.

    Imiterere y'icyorezo yakomeje kuba intandaro yo kudafungura amashuri kugeza ku wa 25 Nzeri umwaka ushize, ubwo Inama y'Abaminisitiri yemezaga ko amashuri agomba gufungura, ndetse isaba Minisiteri y'Uburezi gutangira kureba uburyo byakorwa mu byiciro.

    Kuwa 12 Ukwakira 2020 nibwo ibyiciro bitandukanye byo mu mashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungurwa, mu gihe tariki 2 Ugushyingo muri uwo mwaka nabwo amashuri yisumbuye n'abanza yemerewe gufungura mu byiciro bitandukanye.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko kuwa 18 Mutarama uyu mwaka, ibindi byiciro byari bisigaye bitarafungura, birimo amashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, nabyo bigiye kwemererwa gufungura.

    Bagiye gutangira mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bw'imibare y'abandura ndetse n'abicwa na Coronavirus, ariko Minisiteri y'Uburezi ikavuga ko habayeho kubanza kwitegura bihagije ndetse n'ubu ubugenzuzi bukaba bugikomeje.

    Dr Uwamariya yavuze ko ku ruhande rwa leta imyiteguro bayigeze kure. Ati 'Ariko ababyeyi n'abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo tariki 18 Mutarama bazajye ku ishuri.'

    Yakomeje asaba ko iki gikorwa kigomba kugirwamo uruhare na buri wese, ati 'Ni ngombwa ko buri wese yumva ko ari inshingano ze, kuko ba bana bazajya bajya ku ishuri, batahe iwabo birirwanye na bagenzi babo ku ishuri. Birasaba kwirinda no kubarinda.'

    Abamaze amezi atatu biga bite?

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kuva amashuri yatangira, gahunda yo gupima icyorezo cya Coronavirus mu bigo by'amashuri ikorwa buri munsi mu buryo rusange, nk'uko bikorwa ahandi hantu hatandukanye. Iyi gahunda kandi ikorerwa amashuri yose, arimo acumbikira abanyeshuri ndetse n'ayo biga bataha iwabo.

    Nko mu Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyari kigamije gusuzuma imiterere y'icyorezo cya Coronavirus mu mashuri, hafashwe ibipimo by'abanyeshuri 3 442 bo mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Abapimwe muri za Kaminuza bari 858, mu mashuri yisumbuye hapimwa 1 380 mu gihe abo mu mashuri abanza bapimwe ari 1 204.

    Mu Ugushyingo mu mashuri yisumbuye niho hagaragayemo umubare munini w'abanduye iki cyorezo, bagera kuri 47. Abo mu mashuri abanza banduye bari batandatu mu gihe abagaragaye muri za Kaminuza ari abanyeshuri bane.

    Nko mu Majyepfo hapimwe abanyeshuri bagera ku 139 bo muri kaminuza, 352 bo mu mashuri yisumbuye na 269 bo mu mashuri abanza.

    Dr Uwamariya yavuze ko ibyo bigaragaza ko muri rusange, ingamba zashyizweho zo guhangana na Coronavirus mu mashuri ziri gutanga umusaruro, n'ubwo nta muntu ugomba kwirara.

    Yagize ati 'Icyorezo muri rusange kiri mu gihugu hose, ariko turashimira Imana ko nta kibazo kidasanzwe cyabayeho. Hari abagaragaye mu mashuri cyane cyane ahegereye inkambi y'impunzi, uyu munsi turishimira ko nta mwana wari wagira ikibazo ngo apfe kubera Coronavirus.'

    Yahishuye ko bigitangira bari bafite impungenge cyane cyane ku mashuri acumbikira abanyeshuri mu kigo kimwe, ariko ko uko igihe cyagiye gishira, mu bugenzuzi bakoze basanze ahubwo kuba abanyeshuri bari hamwe, bizwi ko nta bwandu bafite, byoroshye no kubarinda kubugira.

    Yasabye ababyeyi barera abana biga bataha, kurushaho gukaza ingamba zo kurinda abana icyorezo.

    Ati 'Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda n'ababyeyi muri rusange ni ukurinda abana biga bataha iwabo, kuko umubare munini w'abanyeshuri ni abiga bataha, cyane cyane iyo biga bataha, hari abandi biga mu kigo ugasanga bazanye ubwandu babuvanye hanze.'

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 756 051, byagaragaje ko abantu 9 225 banduye Coronavirus. Muri bo, 6 940 barasezerewe mu gihe 2 172 bakiri kwitabwaho. Abamaze kuzira iki cyorezo ni 113.

    Abarimu n’abanyeshuri baba bambaye neza agapfukamunwa n’amazuru buri gihe iyo bari mu ishuri

    Minisitiri w Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi gufasha mu kurinda abana biga bataha kuba baba intandaro yo kwanduza icyorezo cya Coronavirus

    Mu bigo by’amashuri hashyizwe urubyiruko rufasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Mu bigo by’amashuri ingamba zo kwirinda Coronavirus zarakajijwe, hashyizweho aho abanyeshuri bakarabira

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyorezo-cya-coronavirus-gihagaze-gute-mu-mashuri

  • AS Kigali yatomboye ikipe yo muri Tunisia muri CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    AS Kigali yageze mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederations Cup, aho yasezereye KCCA yo muri Uganda ku kinyuranyo cy'igitego cyo hanze,kuko amakipe yanganyije ibitego 3-3.

    AS Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tunisia, yo yakuwemo na MC Alger ku bitego 2-1 muri Champions League.

    Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 14 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y'icyumweru kimwe, ku wa 21 Gashyantare 2021.

    AS Kigali nisezerera CS Sfaxien izaba ikoze amateka yo kugera mu matsinda y'imikino ya CAF ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

    Tombola y'amatsinda ya CAF Champions League

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yatomboye-ikipe-yo-muri-tunisia-muri-caf-confederations-cup

  • Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa burimo inyuro AS Kigali nyuma yo kubona itike yo kujya mu cyiciro kibanziriza kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, kuri St. Marry Kitende, AS Kigali yahakuye itike yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu muri CAFA Confederations Cup isezereye KCCA ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganya 3-3 mu mikino yombi.

    Nyuma y'uyu mukino Sadate Munyakazi yashimiye AS Kigali ku gikorwa gikomeye yakoze, ariko anayicyurira ko yabifashijwemo cyane na COVID-19. Ibi Munyakazi Sadate yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,

    Ati 'Ni ibyishimo byinshi ku ikipe y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu, gusa hakomeza AS Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabaherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi'.

    AS Kigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k'ibihumbi birenga 300 FRW bakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z'uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

    Mu ijonjora ribanza ry'uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/munyakazi-sadate-yageneye-ubutumwa-burimo-inyuro-ikipe-ya-as-kigali-nyuma-yo

  • Kamonyi: Icyanya cy'inganda nto ziciriritse gikomeje kudindizwa no kutagira imihanda – #rwanda #RwOT

    Icyo cyanya cy'inganda gifite ubuso bwa hegitari 26,88 giherereye mu Murenge wa Runda, kugeza ubu harimo inganda nto ziciriritse 19 gusa biteganyijwe ko hazajyamo izitari munsi ya 100.

    Iyo unyuze mu muhanda wa Kaburimbo Kamonyi-Kigali ugaterera amaso mu gice cy'iburyo ubona zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kubakwa muri icyo cyanya kandi ukabona ko aho hantu hatangiye kuba heza.

    Gusa iyo winjiye muri icyo cyanya uhita ubona ko hari ikibazo gikomeye cy'imihanda kuko kuva ku ruganda rumwe ujya ku rundi bigoranye kubera ko hadatunganyije.

    Bamwe mu bashoramari bamaze kuhageza inganda ziciriritse bahuriza ku gusaba Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi ko bwakora imihanda muri icyo cyanya kugira ngo bitere n'abandi kuza kuhakorera.

    Munyankumburwa Jean Marie uyobora Kampani yitwa Mburwa Production Ltd ahafite uruganda rukora ikinyobwa cyitwa Mburwa Wine n'ibiribwa. Avuga ko kuba icyo cyanya kidatunganyije ari imbogamizi ikomeye.

    Ati 'Umuvuduko wo kuhashyira inganda ntabwo wihuta kuko ntabwo gitunganyije, kuba imihanda idatunganyije ni ikibazo.'

    Ntihanabayo Sanuel, Umuyobozi w'Uruganda Ingufu Gin Ltd ruri muri icyo cyanya, na we yabwiye IGIHE ko kuba hadatunganyije bituma abashoramari batahagana.

    Ati 'Ubuyobozi bwagombye gushyiramo imbaraga bugakatamo imihanda bugashyiramo ibyangombwa byose biba bisabwa kugira ngo ahagenewe inganda bibe bihari.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko nta ngengo y'imari bafite yagenewe gutunganya icyanya cy'inganda, ahubwo icyakorwa ari ugufatanya n'abikorera kuhatunganya.

    Ati 'Mu by'ukuri rero iyo ugiye no muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda bakubwira ko Kamonyi tutemerewe kugira inganda cyangwa agace k'inganda kazwi kuko hari uduce twatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali bagaragaza ko ari ho hari gutunganywa ibyanya by'inganda ariko banafite ingengo y'imari yabyo.'

    'Kamonyi rero mu by'ukuri nta ngengo y'imari dufte, ubwo ni ukugenda twirwariza dufatanyije n'abo bikorera kureba ngo aho abatangiye twahongera ubwiza gute? Twahongera ibyo bikorwa remezo gute? Numva rero tuzakomeza gufatanya nabo no gushakisha ho twakura ubushobozi.'

    Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ko no mu Karere ka Kamonyi hashobora kujya inganda kandi zigatera imbere kugeza igihe ijwi ryabo rizumvikana.

    Ati 'Mu by'ukuri ni mu rwego rw'ubuvugizi kugira ngo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda irebe niba nta handi hajya inganda uretse muri Kigali no mu mijyi yunganira Kigali.'

    Bimwe mu bikorwa remezo byamaze kugezwa muri icyo cyanya ni amashanyarazi n'amazi kandi abahakorera barabyishimira.

    Kuhageza inganda nto ziciriritse nyinshi bizagabanya ikibazo cy'ubushomeri bwiganje mu rubyiruko kuko nk'izamaze kuhagera hari abo zahaye akazi.

    Mburwa Production Ltd yagahaye 20 bahoraho naho Ingufu Gin Ltd ikoresha bakozi 96 bahoraho n'abandi baza gukora bitewe n'uko akazi kabo kabonetse.

    Tuyizere yasabye abikorera gukomeza gushora imari mu bikorwa by'inganda ziciriritse mu gice zagenewe mu Karere ka Kamonyi kugira ngo hatere imbere abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gufatanya nabo.

    Hakenewe ko muri iki cyanya hatunganywa hagashyirwa imihanda kugira ngo habe ahantu habereye ishoramari

    Imbere mu Ruganda Ingufu Gin Ltd imirimo irakomeje

    Imihanda ni igikorwa remezo gikenewe mu cyanya cyahariwe inganda ziciriritse mu Murenge wa Runda

    Kugira ngo imodoka igere ku nganda ziri muri iki cyanya biragorana

    Nta muhanda uhuza inganda zamaze kuhagezwa

    Umuhanda werekeza ku nganda ziciriritse zamaze kuhagera ntabwo utunganyijwe neza

    Uruganda Ingufu Gin Ltd ni rumwe muri 19 zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Karere ka Kamonyi

    Zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi

    Ahakorera Uruganda rwa Mburwa Production Ltd muri icyo cyanya

    [email protected]

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-icyanya-cy-inganda-nto-ziciriritse-gikomeje-kudindizwa-no-kutagira

  • Major General Mubaraka Muganga yasubije abashinja APR FC uruhare mu ikumirwa ry'abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje uyu munsi mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kumurika komite nshya ya APR FC aho nawe yagizwe umuyobozi mukuru nyamara yari amaze imyaka 15 ari Visi Perezida.

    Uyu muyobozi mukuru wa APR FC yagize ati 'APR FC nta na rimwe twigeze tubuza andi makipe gukinisha abanyamahanga cyane ko ibyo bigenwa na FERWAFA.

    Icyerekezo cya APR FC ni uko tuzakomeza kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda, icyerekezo twihaye guhera muri 2006 kandi kugihindura si ibya vuba aha.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego ya APR FC ari ugukomeza kuzamura abana b'abanyarwanda ndetse no gutegurira ikipe y'igihugu ahazaza heza.

    Ati 'Nk'uko imwe mu ntego za APR FC ibigena, tuzakomeza guha amahirwe abasore b' abanyarwanda kugaragaza impano zabo, cyane ko nabo bashoboye. Binyuze mu ishuri ry'umupira w'amaguru abana b'ingimbi (APR Academy) batoranyijwe bazakomeza gutozwa uko bikwiye biyerekane. Tuzarambagiza abeza mu beza tugamije gutegurira Amavubi aho batoranya abazahesha u Rwanda rwacu ishema.

    Mu marushanwa y'umupira w'amaguru, ndasezeranya ko mfatanyije na bagenzi bange n'abakunzi ba APR FC, tuzakomeza ingamba zituma twesa imihigo mu gihugu, mu karere no ku ruhando nyafurika duharanira intsinzi.'

    APR FC yabonye abayobozi bashya barimo:

    Umuyobozi: Major General MK Mubarakh
    Umuyobozi wungirije: Brigadier General Filmen Bayingana
    Umunyamabanga mukuru: Bwana Masabo Michel
    Umubitsi: Lt Col Emmanuel Rutebuka
    Team Manager: Muzamumenyeshwa vuba.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/major-general-mubaraka-muganga-yasubije-abashinja-apr-fc-uruhare-mu-ikumirwa-ry