Category: Uncategorized

  • Dore imyaka abagore bageramo bakaryoherwa no gutera akabariro cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwakozwe na 'Natural Cycles' bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

    Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n'ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n'amatsinda atatu, irigizwe n'abantu bafite munsi y'imyaka 23, iry'abafite hagati y'imyaka 23 na 35 ndetse n'irindi ry'abafite imyaka 36 kuzamura.

    Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n'uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n'imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy'imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

    Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n'uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y'imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n'imiterere yabo igaragarira amaso.

    Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

    Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/dore-imyaka-abagore-bageramo-bakaryoherwa-no-gutera-akabariro-cyane/

  • Umugabo wa Butera Knowless yamweretse ko amukunda cyane yerekana n'akanyamuneza bahorana mu rugo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Clément Ishimwe, umugabo wa Butera Knowless, yerekanye akanyamuneza we n'umugore we bahorana ndetse anagaragariza umugore we ko amukunda cyane. Ibi Clément yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yabanje gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Butera Knowless.

    Iyi niyo foto Clément yashyize kuri instagram ye

    Nyuma yuko Clément ashyize hanze iyi foto ye ari kumwe na Butera Knowless yayiherekesheje akarango k'umutima (❤️) ashimangira urukundo akunda umugore we.

    Ibi nibyo Clément yatangaje

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wa-butera-knowless-yamweretse-ko-amukunda-cyane-yerekana-nakanyamuneza-bahorana-mu-rugo-rwabo/

  • Miss Pamella Uwicyeza, ukundana na The Ben, yahawe imirimo mishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza kuri ubu uri mu rukundo n'umuhanzi The Ben, yatangaje ko yahawe imirimo mishya. Ibi Miss Pamella Uwicyeza yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yagaragaje akanyamuneza atewe n'inshingano nshya yahawe mu mirimo mishya.

    Miss Pamella Uwicyeza

    Nkuko Miss Pamella Uwicyeza yabitangaje yavuze ko yahawe imirimo yo  guhagararira (brand ambassador) imwe muri company zikora imyenda izwi nka The Closet ndetse yanaboneyeho ashishikariza abakobwa bagenzi be kugura imyenda ikorwa na The closet. Mu magambo ye bwite, Miss Pamella Uwicyeza yatangaje ibi bikurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/miss-pamella-uwicyeza-ukundana-na-the-ben-yahawe-imirimo-mishya/

  • Reba ibintu bitangaje ku icumu ritagatifu ryacumiswe Yesu mu rubavu abategetsi benshi bamaraniye #rwanda #RwOT

    N'ubwo yabambwe nk'umugome ariko ibyakoreshejwe byose bamubamba byahindutse ibirango n'ibyububasha bidasanzwe, kuko yari umwami w'abami.

    Nk'uko byanditswe mu butumwa bwiza bwa Yohana 19:34, ubwo Yesu yari ku musaraba umwe mu basirikare yamucumise icumu mu rubavu havamo amazi avaze n'amaraso.

    Ibi byabaye kugira ngo ibyahanuwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore. 'Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha' Yesaya 53:5'.
    Nk'uko biri mu myizerere ya Gikristo, amaraso n'amazi byavuye mu rubavu rwa Yesu nibyo adukirisha ibyaha, indwara n'izindi ntimba zitandukanye.

    Nk'uko bisobanurwa n'abahanga batandukanye mu bumenyamana (théologie), umusirikare wateye Yesu icumu mu rubavu amazina ye ni LONGINUS akaba yari umusirikare uyobora itsinda ry'abasirikare 100 mu ngabo za Pilato akaba yarafite inararibonye mu kwica urubozo abo shebuja Pilato yamaze guciraho iteka ryo gupfa.

    Ariko LONGINUS yaje kugira ikibazo cy'uburwayi apfa ijisho ibi byamuteye ubusembwa butashoboraga gutuma aguma kuba mu ngabo ariko na none bitewe nuko shebuja Pilato yamwemeraga nk'umusirikare ufite uburambe mu kubabaza abantu yabonaga kumutakaza mu ngabo ze yaba ahombye cyane.

    Niko kumuhindurira inshingano amuvana mu mutwe yakoragamo amujyana kuba ukuriye ibikorwa byo ku musozi wa Gologota I Nyabihanga umusozi wicirwagaho abamaze guhabwa igihano cg' urupfu cyo ku musaraba.

    Abicirwaga kuri uyu musozi babaga ari abagome bagombaga kwicwa urupfu rw'agashinyaguro kuko bavugaga ko abo banzwe n'Imana ndetse n'isi ikaba itabemera, niyo mpamvu bababambaga ku musaraba ngo batandukane n'isi n'ijuru.

    Nk'uko yari abimenyereye mu kubabaza abantu kwe, Longinus yategetse ko bavuna amaguru abari babambanywe na Yesu ngo bapfe vuba kuko isabato yari yegereje ariko bajya kugera kuri Yesu we basanga yapfuye batamuvunnye amaguru (Yohana19:32). Ibi byarakaje Longinus kuba Yesu atanze atamuvunnye amaguru, n'uburakari bwinshi niko kumutera icumu mu rubavu agira ngo arebe koko ko yapfuye havamo amazi n'amaraso ariko ibi byabereye Longinus umugisha kuko amazi avanze n'amaraso byaguye kuri rya jisho ryari rihumye rirahumuka.

    Iri cumu Longinus yakoresheje ashinyaguza urubavu rwa Kristo ryaje gufatwa nk'icumu ridasanzwe ndetse abami b'abami benshi barifata nk'ikirango cy'ububasha butangaje bakoreshaga berekana ko ubwami bwabo bukomeye.

    Ryafashwe kandi nk'intwaro ikomeye ku buryo urifite atashobora gutsindwa kubw'iyo mpamvu buri umwe wese washakaga kuba igihangange ku isi no kubaka ubwami butanyeganyega yarwanaga iy'inkundura kugirango iryo cumu arifate mu biganza bye. Iri cumu ryagiye rihabwa amazina atandukanye ariko iryahuriwe ho nabenshi ndetse arinaryo ryatumaga rimaranirwa rikanizerwamo imbaraga ni Icumu Ritagatifu.

    Kuva mu kinyejana cya mbere kugeza mu cya gatandatu iri cumu ryari mu biganza by'ubwami bw'abami bw'abaroma ribitswe muri Bazirika yitiriwe Umutagatifu Petero, Umwami w'abami w'abaroma yakoresheje iri cumu nk'ikimenyetso cyo gukomera ku bwami bwe ndetse akavugako igihe cyose arifite nta washobora kumurwanya ngo amutsinde kandi ni nako ryasimburanaga mu biganza by'abami b'abaromani uko ingoma zasimburanaga.

    Ahagana mu 1350, Umwami w'abami w'abadage witwaga Charles Magne (soma sharire manye) yarwaniye gupfa no gukirango iri cumu arishyikire amaze kurifata yarikoresheje mu ntambara aho ngo ingabo ze zizeraga ko iyo arishyize hejuru batsindaga urugamba yarimanura bagatsindwa. Uku niko ubwami bw'abadage bwakomeje gufata iri cumu ritagatifu nk'intwaro ikomeye yabafashije kuba igihangange ku isi. Mu 1806, ubwo ubwami butagatifu bw'abaromani bwasenyukaga burundu iri cumu ryatwawe mu nzu ndangamurage ya Hofburg(ofubage) mu mugi wa Vienne muri Otrishe.

    Mu 1908 Hitler yamenye iby'iri cumu. uko yakuraga afite inyotay'ubutegetsi no kuba umwami w'abami w'abadage kandi akabyutsa ubwami bw'abadage mu burayi, yumvaga icyamufasha kugera ku nzozi ze ntakindi uretse gushyikira icumu ritagatifu.

    Ku wa 12/03/ 1938 ingabo za Hitler zigaruriye igihugu cya Otrishe ariko aziha amabwiriza yo kurwanira gushira ariko bagashyikira icumu ritagatifu kandi ababwira ko ntawemerewe kurikozaho ibiganza mbere yuko arikoraho. Bidatize ku wa 15/03/1938, Hitler yakandagiye mu mujyi wa Vienne muri Otrishe kandi ashyira mu biganza bye icumu ryatewe mu rubavu rwa Yesu na Longinus aritwara mu majyepfo y'ubudage mu mujyi wa Nurmberg (soma nirmbege) aho ryarir yarashyizwe na Charles Magne mbere y'uko rijyanwa I Vienne.

    Umugenerali w'umunyamerika witwa George Patton we yise iri cumu ingabo irinze ubukiristo ku isi, yagize inyota yo gufata iri cumu mu biganza bye kandi yumvaga kurigira akanaritwaramu gihugu cye cya Amerika ari ubutwari no kuzana itsinzi n'ubuhangange ku gihugu cye. Ibi byatumye ubwo yarwanaga intambara ya kabiri y'isi, Patton yarwanye inkundura kandi ashyiraho itsinda ryihariye ry'abasirikari abaha n'ibikoresho bikomeye kugira ngo byanga byakunda bashyikire iri cumu.

    Nyuma y'intambara y'imyaka itanu, mu 1945 ubwami bwa Hitler bwarasenyutse ndetse ingabo za Generale Patton zishyikira icumu ritagatifu zirikuye mu buvumo ryari ryashyizwemo n'ingabo za Hitler mu mugi wa Nermberg.

    Nyuma y'impaka ndende, mu 1951 icumu ritagatifu ryasubijwe mu ngoro ndangamuco ya Ofubage (Hofburg) mu mujyi wa Vienne muri Otirishe aho Hitler yari yararikuye akaba ari naho riri magingo aya kandi rikaba ririnzwe mu buryo bukomeye. (hifashishijwe documentaire ya Munana Alphonse n'inkuru ya rushyashya.net)

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibintu-bitangaje-ku-icumu-ritagatifu-ryacumiswe-yesu-mu-rubavu-abategetsi

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 143 barayandura #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana barimo umugore w'imyaka 85 I Nyagatare n'umugabo w'imyaka 62 wo mu Mujyi wa Kigali.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 103 bakuwe I Kigali: 101, Huye: 12, Rubavu: 7, Musanze: 7, Rusizi: 4, Kamonyi: 3, Kayonza: 3, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Ruhango: 1, Nyanza: 1 Nyagatare: 1, Nyamasheke: 1

    Kubera ko nta muntu n'umwe wakize,umubare w'abamaze gukira bose bagasezerwa mu bitaro wakomeje kuba 6,940 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,313 barwaye bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu gihe hamaze iminsi havugwa ubwoko bushya bwa COVID-19 yibasiye Afurika y'Epfo, ku wa 6 Mutarama 2021, iki cyorezo cyahitanye abantu 844 mu munsi umwe, byatumye umubare w'abamaze guhitanwa nayo bose muri iki gihugu uba 31 368.

    Minisitiri w'Ubuzima, Zweli Mkhize, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu habonetse abanduye bashya bagera ku 21 832.

    Muri iki gihugu habaye ubwiyongere bw'abandura ndetse n'abahitanwa na COVID-19 aho mu mwaka washize muri Nyakanga abantu bapfaga ku munsi umwe bari 572, mu gihe abanduraga bari ibihumbi 18 ku munsi.

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera muri Afurika y'Epfo hamaze kwandura abarenga miliyoni 1.15, muri bo hakaba harakize abagera ku bihumbi 929.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-143-barayandura

  • Padiri Ubald yashimwe umusanzu we mu kubungabunga igihango cy'ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald yatabarutse kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize indwara y'ibihaha yamufashe nyuma y'igihe arwaye Coronavirus.

    Itangazo rya NURC rivuga ko 'Padiri Ubald yaranzwe n'indangagaciro zo gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.'

    NURC ivuga ko ''Abanyarwanda bazirikana uruhare rw'indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy'ubumwe bw'Abanyarwanda yitangiye n'umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ntiruzibagirana mu mateka y'u Rwanda.''

    Mu Banyarwanda bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n'itabaruka rya Padiri Ubald barimo na Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda wavuze ko Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima.

    Yagize ati 'Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n'Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe.'

    Padiri Ubald yatangije gahunda y'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu ahagana mu 1999, yakomereje muri Paruwasi ya Ntendezi, iya Nyamata n'iya Kibirizi.

    Ibikorwa nk'ibi byaje kumuhesha kuba Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu, kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    NURC ivuga ko Padiri Ubald yafashije benshi mu rugendo rw'isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga no kuvugisha ukuri mu komorana ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Padiri Ubald Rugirangoga yashimwe umusanzu we mu kubungabunga igihango cy'ubumwe bw'Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yashimwe-umusanzu-we-mu-kubungabunga-igihango-cy

  • Umuhanzikazi Miley Cyrus yasutse amarira nyuma yo gupfusha imbwa ye yakundaga cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'icyamamare Miley Cyrus yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye nyuma y'urupfu rw'imbwa ye yakundaga cyane.

    Nk'uko Miley Cyrus yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko mu ijoro ryakeye ari bwo imbwa ye yakundaga kurusha izindi yitwa Mary Jane yapfuye izize indwara ya Cancer. Iyi mbwa ikaba yari imaranye n'uyu muhanzikazi imyaka 10 babana.

    Miley Cyrus yanditse ku rukuta rwe rwa Instragram ababaye cyane maze agira ati 'Mfite agahinda kenshi gakomeye k'Imbwa yanjye Mary Jane yapfuye, yapfuye izize Cancer, gusa yagaragaje ubutwari igihe cyose twabanye yambaga hafi. N'ubwo yapfuye itakiri kubabara njyewe umubabaro uranyuzuye kuko yitahiye ntazongera kuyibona.'

    Uyu muhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime yakomeje abwira ama miliyoni y'abantu bamukurikira kuri Instagram ko 'Iyaba abantu bose bakamenye ko dufite igihe gito ku isi twakagikoresheje neza tukabana mu mahoro n'urukundo, hari benshi baziko imbwa ntacyo zimaze ariko burya zigira urukundo ruruta urw'abantu, Mary Jane yari inshuti yanjye magara'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-miley-cyrus-yasutse-amarira-nyuma-yo-gupfusha-imbwa-ye-yakundaga-cyane/

  • Amwe mu makosa ukwiye kwirinda gukora mu gihe uri mu bihe byiza n’umukunzi wawe mu buriri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni byiza ko umugore wawe umushimisha igihe muryamanye k'uburyo nawe azajya abasha kukwisanzuraho bihagije igihe cyose muri mu buriri.

    Aya ni amakosa atanu ukwiye kwirinda gukora igihe uzaba uri kumwe n'umukunzi wawe mu buriri mugirana ibihe byiza.

    1.Ntuzage mu buriri utisukuye kandi bwo busukuye

    Niba ushaka ko umukunzi wawe agusoma, agukorakora, nibyiza ko mbere yo kujya mu gitanda ubanza ukahakora isuku, ukitunganya neza ntuge mu gitanda ugiye ku munukira.

    2.Irinde kuba wabyuka ukajya kwirebera Television

    Igihe uri kumwe n'umukunzi wawe, muhe umwanya wose ushoboka kuko bizamushimisha cyane, wigira utundi tuntu uhugiramo, umupira, films, ibiganiro ukunda byose bihagarike umuhe agaciro.

    3.Irinde ubwanwa bwashokonkoye

    Ubwanwa ni kimwe mu bintu wakwirinda, igihe bumaze iminsi igera nko kuri 3 butogoshwa bujomba uwo muryamanye, bikaba byamutera kutakwisanzuraho neza.

    4.Irinde kwibagirwa ku musoma

    Igihe uri kumwe n'umukunzi wawe mu buriri imibonano mpuzabitsina ntago ariyo yonyine mwahuriraho ahubwo musome kuko biri mu bintu abakobwa bakunda cyane unamukorakore bizamushimisha cyane.

    5.Irinde kurangiza mu minota 2

    Umukobwa kugirango arangize bimara nibura iminota 20, koresha uko ushoboye kugirango nawe abashe kurangiza. Utinze igihe muri gukora imibonano mpuza bitsina bizabafasha, mwese kuryama mu meze neza.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-makosa-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-gihe-uri-mu-bihe-byiza-numukunzi-wawe-mu-buriri/

  • Mu Bitaro bya Nyarugenge hatangijwe ikigo kizita ku barwayi ba COVID-19 mu buryo bwihariye – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kiri mu nyubako y'Ibitaro bya Nyarugenge cyitezweho gufasha abarwayi ba COVID-19 barembye kurushaho kwitabwaho. Gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 134 kandi bose bakongererwa umwuka binyuze mu miyoboro yubakiwe mu nkuta z'ibitaro.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko iki kigo gishya kitaje gukuraho ibitaro byari bisanzwe bivurirwamo abarwayi ba COVID-19 birimo n'ibya Kanyinya.

    Yakomeje ati 'Ntabwo ibitaro byari bisanzwe bikurikirana abarwayi tubikuyeho ahubwo ni ukunganirana, ibi bitaro byubatse mu buryo budasanzwe kandi bizadufasha kwakira abarwayi benshi ugereranyije na Kanyinya. Nk'uko twabitangaje turi muri gahunda yo kwagura no kongera ibitaro hirya no hino mu gihugu kugira ngo tubashe korohereza abarwayi gukurikiranirwa hafi yabo.'

    RBC yatangaje ko gahunda yo gufungura ibigo bizajya bikurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye hirya no hino mu gihugu ikomeje nk'imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo.

    Ikigo kiri mu Bitaro bya Nyarugenge cyafunguwe nyuma y'uko amavuriro 42 yigenga yahawe uburenganzira bwo gupima abantu mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo hongerwe umubare w'abapimwa n'uko bakuriranwa batararemba.

    Iki kigo kiri mu nyubako y'Ibitaro bya Nyarugenge gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 134 ba COVID-19

    Gufungura ibigo bizakurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye ni imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo

    Ibitaro by'icyitegererezo bya Nyarugenge byuzuye bitwaye miliyari 9,8 Frw

    Ibi bitaro byitezweho kuzaha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bitaro-bya-nyarugenge-hatangijwe-ikigo-kizita-ku-barwayi-ba-covid-19-mu

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje ahakwiye gushyirwa ingufu mu guteza imbere Umujyi wa Huye – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 nibwo yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Huye birimo n'ibiherutse kubakwa vuba aha byatashywe ku mugaragaro.

    Yavuze ko Akarere ka Huye kari ku muvuduko mwiza mu kubaka umujyi wako.

    Ati 'Imihanda yaratangiye kandi irakorwa neza, ibijyanye n'amazi n'amashanyarazi birakorwa kandi hari icyizere.'

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Huye abagerwaho n'amazi meza muri metero zitarenze 500 bangana na 75% naho ingo zifite amashanyarazi zingana na 48% zivuye kuri 24,6% yo mu mwaka wa 2016.

    Kuri ubu mu Mujyi wa Huye harimbanyije ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero zisaga esheshatu mu mushinga uzatwara miliyari 6 Frw.

    Iyo mihanda mishya iri kubakwa irimo uva i Ngoma ukagera mu mujyi; unyura inyuma ya Mère du Verbe Hotel ukagera ku i Taba n'uva mu i Rango ukagera i Cyeru.

    Kubaka iyo mihanda biri kujyana no gusana umwobo wa Rwabayanga washoboraga kurindimura igice cy'umujyi ndetse no kubaka 'rond point' iri ahitwa ku Mukoni kuko hakunze guteza impanuka kubera imiterere y'aho y'umuhanda uhanamye.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko bari gushaka uko bashyira ingufu mu cyanya cyahariwe inganda cyadindiye kugira ngo nacyo gitunganywe.

    Yagize ati 'Kugeza ubu turacyafite imbogamizi ku cyanya cy'inganda kitaratunganywa neza kugira ngo abashoramari batangire kuza kuhakorera. Turimo gufatanya n'ubuyobozi bw'akarere ndetse n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu kugira ngo ibitari byakorwa byihutishwe nacyo kibashe kwihuta.'

    Mu Kagari ka Sovu Murenge wa Huye ni ho hari icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye.

    Muri icyo gice hari inganda zafunze imiryango ku buryo bamwe mu baturage bari barahabonye akazi ndetse n'abubatse amacumbi hafi yaho bavuga ko byabateje igihombo.

    Uruganda rwitwa Rwanda Agribusiness Industries (RABI) rwatunganyaga ibishyimbo ruherereye muri icyo cyanya cyahariwe inganda rumaze imyaka igera ku 10 rufunze imiryango.

    Ukihagera ubona ruzengurutswe n'ibihuru, inyubako y'uruganda yaratangiye kwangirika, imbuga yaramezeho ibyatsi, ibigega byafataga amazi bimwe byarashwanyutse.

    Urundi ruganda ruri muri ako gace rumaze igihe rufunze imiryango ni urwatunganyaga impu, rwitwa 'Tannerie de Huye'. Aho rwakoreraga habaye amatongo.

    Kayitesi yavuze ko mu Karere ka Huye hari ibiganiro bikomeje guhuza ubuyobozi n'abikorera kugira ngo nabo bongere imbaraga mu byo bakora bibashe gushyira umujyi wako ku rwego rwifuzwa.

    Ahandi hakwiye kongerwa ingufu ni mu mujyi rwagati ahazwi nko 'mu Cyarabu' kuko kugeza ubu haracyari amatongo akeneye kubakwa kuko yanduza isura y'umujyi.

    Guverineri Kayitesi yagaragaje ahakwiye gushyirwa ingufu mu guteza imbere Umujyi wa Huye

    Imihanda yo mu cyanya cy’inganda i Huye imeze nabi, ahandi ni mu bihuru

    Mu Cyarabu hari abahafite amatongo amaze imyaka igera ku 10

    Mu Mujyi wa Huye ibice byamaze gutunganywa bisa neza

    Mu Mujyi wa Huye rwagati mu gice cyagenewe ubucururuzi

    Uruganda rwitwa Rwanda Agribusiness Industries (RABI) ruzengurutswe n’ibihuru

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yagaragaje-ahakwiye-gushyirwa-ingufu-mu-guteza-imbere