Category: Uncategorized

  • Muhanga: Igishushanyo mbonera cy’umujyi gisigaje kwemezwa n’Ikigo cy’Imiturire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y
    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y’Umujyi wa Muhanga uzaba wunganira Kigali

    Ibyo biravugwa mu gihe hari abaturage bafite ubutaka mu mujyi wa Muhanga bavuga ko kuba gitinda gusohoka bibaheza mu gihirahiro ku mikoreshereze yabwo kuko hari abangiwe kubukoresha nk’abafite ubutaka buzakoreshwa mu kurimbisha umujyi cyangwa bukaba buteganyijwe gucibwaho imihanda, ubu bakaba batemerewe kubwubakaho.

    Umwe mu baturage avuga ko bamubwiye ko atemerewe kubaka ku butaka bwe kuko hazakorwa ubusitani akavuga ko nta ngurane yahawe cyangwa ngo na we ahabwe uburenganzira na we ahakore ubusitani ajye abukodesha.

    Agira ati, “Ubutaka nemererwaga kubakaho bwashyizwe ahagomba gushyirwa ubusitani kandi ndacyabusorera, kandi nta cyangombwa cyo kubaka bashobora kumpa, kandi ntibankuriyeho iyo misoro, ibyo ngo biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi ako mbona ari akarengane aho hantu nagombaga guhabwa ingurane”.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, avuga ko igishushanyo mbonera kigeze ku ntambwe ishimishije kuko ibyagombaga gushyirwa ku murongo byose byakozwe birimo kukigaragariza abaturage no kugitangaho ibitekerezo.

    Shyaka avuga ko abahawe isoko ryo kugikora bakorana na RRA bagombaga kujya kongeramo ibyo bitekerezo by’abaturage, bikaba byarakozwe bakaba basigaje kukigaragaza bwa nyuma kugira ngo gisohoke kuko nta bindi bizongerwamo.

    Agira ati “Intambwe ya nyuma yari isigaye iri hagati ya RHA n’abatekinisiye bakora icyo gishushanyo, sindabaza ngo menye impamvu kitarasohoka ariko iyo ni yo ntambwe yari isigaye”.

    Avuga ko kuba igishushanyo mbonera cy’umujyi gikomeza gukererwa nta ngaruka ziremereye cyane byateje kuko hari ibiteganywa n’igishushanyo mbonera gishya bikomeje gukorwa n’ubwo kitarasohoka.

    Urugero atanga ni ibikorwa byo kuvugurura ibice bya Ruvumera, Gahogo na Rutenga, hakaba n’igice cyo guturaho (site) cya Karama gikomeje kubakwa, ndetse n’igice cy’icyanya cy’inganda i Gihuma ibikorwa byo kubaka bikomeje.

    Agira ati “Ntawakwishimira ko igishushanyo mbonera gishya kitarasohoka ariko nta n’uwakabya ngo avuge ko hari ingaruka zikomeye ziri kuba kuko hari ibipande byinshi by’umujyi bikomeje gukorerwamo ibiteganywa mu gishushanyo gishya kuko nta mpinduka zizagaragara kimaze gusohoka byarangije kwemezwa”.

    Naho ku bijyanye n’ubutaka bw’abaturage buri mu rujijo rw’ibizakorerwaho bakaba batabubyaza umusaruro, Shyaka avuga ko bakomeza kuba bihanganye kigasohoka hagakurikiraho kugenzura iby’imikoreshereze yabwo.

    Agira ati “Ndasaba abaturage kuba bategereje kandi bashonje bahishiwe igishushanyo mbonera gishya kizasohoka vuba kandi gisubiza ibibazo abaturage bibaza”.

    Mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo Ishyirahanwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) bagaragarizaga bwa nyuma ibikubiye mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, abajyanama n’izindi nzego kugira ngo basobanurire abaturage aho kigeze, icyo gihe akaba ari nabwo byavugwaga ko mu kwezi gukurikiraho k’ukuboza cyaba cyasohotse.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-igishushanyo-mbonera-cy-umujyi-gisigaje-kwemezwa-n-ikigo-cy-imiturire

  • AJPRODHO-JIJUKIRWA muri gahunda yo gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    AJPRODHO-JIJUKIRWA ifatanyije n’indi miryango itari iya leta iritegura kugirana ikiganiro n’inzego za leta mu minsi iri imbere, hagamije gushakirwa umuti iki kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje kuzamuka.

    Ku wa 29 Ukuboza 2020, nibwo AJPRODHO-JIJUKIRWA yagiranye ikiganiro n’abafatanyabikorwa bo mu yindi miryango itari iya leta hifashishijwe ikoranabuhanga, bungurana ibitekerezo hagamijwe kureba uburyo ubushomeri mu rubyiruko buhagaze n’uko COVID-19 yagize uruhare mu kwiyongera kwabwo.

    Umuyobozi muri AJPRODHO-JIJUKIRWA, Mupenzi Ejid, yavuze ko ikibazo cyo kwiyongera k’ubushomeri mu rubyiruko kigaragara cyane muri ibi bihe kubera COVID-19.

    Yagize ati “Ubucuruzi bwarahagaze kubera igishoro gito naho ku rukoreshwa
    n’abandi imirimo yabo irahagarikwa kubera ko ibigo by’ubucuruzi bakoreraga ubucuruzi bwabyo bugenda nabi, ndetse bumwe cyane cyane ubuto bwafunze imiryango.”

    Yavuze kandi ko umubare munini w’urubyiruko ari urukora rudafite amasezerano y’akazi, urundi rugakora nyakabyizi, ku buryo kubahagarika byorohera abakoresha, avuga ko leta ikwiye kureba niba gahunda zashyizweho zo korohereza urubyiruko zubahirizwa.

    Abagiye batanga ibitekerezo muri iki kiganiro bagaragaje ko uretse no muri ibi bihe bya COVID-19 iki kibazo kiyongereye, ngo n’ubundi cyari gisanzweho bakabona ko giterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo ireme ry’uburezi na gahunda zimwe na zimwe zitorohereza urubyiruko.

    Sibomana Cyriaque yavuze ko hari ikibazo kikibangamiye urubyiruko rushaka kwihangira imirimo, aho usanga rutoroherezwa imisoro mu gihe cy’itangira bigatuma akenshi bananirwa batarenze umutaru.

    Ati “Hakwiye gushakwa uburyo urubyiruko rwakoroherezwa nk’uko abaza gushora imari mu Rwanda nabo boroherezwa, ibyo byatuma urubyiruko rushaka kwihangira imirimo rutananirwa bigitangira bigatuma imirimo idatakara.”

    Nshimiyimana Dieudonné wo muri Transparency International Rwanda, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’imirimo mu rubyiruko ahanini giterwa n’ireme ry’uburezi aho usanga hatitabwa ku kwimenyereza umwuga.

    Yagize ati “Hakwiye kongera gusubirwamo uburyo abanyeshuri biga, bakiga bahabwa ubumenyi bujyanishijwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hakwiye kwitabwa ku buryo amasomo atangwa, hakitabwa cyane ku gufasha abanyeshuri kwimenyereza ibyo biga.”

    Ndayishimiye Zacharie wo muri Legal Aid Forum (LAF) yavuze ko ahubwo abona ko ikibazo ari uko isoko ry’umurimo ari rito yemeza ko kugira ngo iki kibazo kibashe gukemuka hashyirwa imbaraga no mu gushakira urubyiruko akazi mu mahanga.

    Ati “Igitekerezo natanga, mu byo Leta yakora ni ukureba uburyo yashyiraho gahunda yo gushakira urubyiruko rw’u Rwanda akazi mu mahanga kuri murandasi (digital jobs) n’andi mahirwe ashoboka mu mahanga.”

    Yakomeje ati “Mu gihe basanga byashoboka iyo gahunda igatangira, ibi Leta ishobora kubifatanya na Ambasade z’u Rwanda mu mahanga, ibi kandi byajyana no guhugurira urwo rubyiruko imirimo iri mu gihugu runaka.”

    Abatanze ibitekerezo bose bagaragaje ko hakwiye kubaho ubufatanye bwa leta n’abikorera kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti, hanakeburwe kandi bamwe mu bikorera bakoresha urubyiruko ntibaruhe amasezerano bakanarwirukana uko babonye hatarengewe uburenganzira bwabo.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ajprodho-jijukirwa-muri-gahunda-yo-gushakira-umuti-ikibazo-cy-ubushomeri-mu

  • AS Kigali irasabwa gusezerera CS SFAXIEN yo muri Tunisia ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    AS Kigali
    AS Kigali

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe ku mugabane wa Afurika (CAF) giherereye i Cairo mu Misiri.

    Tombola yasize ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda itomboye kuzakina na Club Sportif SFAXIEN yo muri Tunisia.

    Ikipe ya AS Kigali yageze mu mikino ya Kamparampaka nyuma yo gusezerera ikipe ya KCCA yo muri Uganda ku giteranyo cy’ibitego bitatu mu mikino ibiri. AS Kigali yakomeje ku gitego cyo hanze yatsinze mu mukino wo kwishyura wabereye muri Uganda ku wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021 aho KCCA yatsinze AS Kigali ibitego bitatu kuri kimwe.

    Ikipe ya CS Sfaxien yasezerewe muri CAF Champions League na MC Alger yo muri Algeria ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ibiri.

    Ikipe ya CS Sfaxien ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Tunisie aho muri shampiyona ya 2020/2021 iri ku mwanya wa Kabiri nyuma y’imikino itanu aho ifite amanota 10 ku mwanya wa Kabiri.

    Ikipe ya AS Kigali izabanza gusura CS Sfaxien tariki 14 Gashyantare 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-irasabwa-gusezerera-cs-sfaxien-yo-muri-tunisia-ikagera-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup

  • AJPRODHO-JIJUKIRWA muri gahunda yo gushakira umuti ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    AJPRODHO-JIJUKIRWA ifatanyije n'indi miryango itari iya leta iritegura kugirana ikiganiro n'inzego za leta mu minsi iri imbere, hagamije gushakirwa umuti iki kibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko gikomeje kuzamuka.

    Ku wa 29 Ukuboza 2020, nibwo AJPRODHO-JIJUKIRWA yagiranye ikiganiro n'abafatanyabikorwa bo mu yindi miryango itari iya leta hifashishijwe ikoranabuhanga, bungurana ibitekerezo hagamijwe kureba uburyo ubushomeri mu rubyiruko buhagaze n'uko COVID-19 yagize uruhare mu kwiyongera kwabwo.

    Umuyobozi muri AJPRODHO-JIJUKIRWA, Mupenzi Ejid, yavuze ko ikibazo cyo kwiyongera k'ubushomeri mu rubyiruko kigaragara cyane muri ibi bihe kubera COVID-19.

    Yagize ati 'Ubucuruzi bwarahagaze kubera igishoro gito naho ku rukoreshwa
    n'abandi imirimo yabo irahagarikwa kubera ko ibigo by'ubucuruzi bakoreraga ubucuruzi bwabyo bugenda nabi, ndetse bumwe cyane cyane ubuto bwafunze imiryango.'

    Yavuze kandi ko umubare munini w'urubyiruko ari urukora rudafite amasezerano y'akazi, urundi rugakora nyakabyizi, ku buryo kubahagarika byorohera abakoresha, avuga ko leta ikwiye kureba niba gahunda zashyizweho zo korohereza urubyiruko zubahirizwa.

    Abagiye batanga ibitekerezo muri iki kiganiro bagaragaje ko uretse no muri ibi bihe bya COVID-19 iki kibazo kiyongereye, ngo n'ubundi cyari gisanzweho bakabona ko giterwa n'impamvu zitandukanye, zirimo ireme ry'uburezi na gahunda zimwe na zimwe zitorohereza urubyiruko.

    Sibomana Cyriaque yavuze ko hari ikibazo kikibangamiye urubyiruko rushaka kwihangira imirimo, aho usanga rutoroherezwa imisoro mu gihe cy'itangira bigatuma akenshi bananirwa batarenze umutaru.

    Ati 'Hakwiye gushakwa uburyo urubyiruko rwakoroherezwa nk'uko abaza gushora imari mu Rwanda nabo boroherezwa, ibyo byatuma urubyiruko rushaka kwihangira imirimo rutananirwa bigitangira bigatuma imirimo idatakara.'

    Nshimiyimana Dieudonné wo muri Transparency International Rwanda, yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'imirimo mu rubyiruko ahanini giterwa n'ireme ry'uburezi aho usanga hatitabwa ku kwimenyereza umwuga.

    Yagize ati 'Hakwiye kongera gusubirwamo uburyo abanyeshuri biga, bakiga bahabwa ubumenyi bujyanishijwe n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, hakwiye kwitabwa ku buryo amasomo atangwa, hakitabwa cyane ku gufasha abanyeshuri kwimenyereza ibyo biga.'

    Ndayishimiye Zacharie wo muri Legal Aid Forum (LAF) yavuze ko ahubwo abona ko ikibazo ari uko isoko ry'umurimo ari rito yemeza ko kugira ngo iki kibazo kibashe gukemuka hashyirwa imbaraga no mu gushakira urubyiruko akazi mu mahanga.

    Ati 'Igitekerezo natanga, mu byo Leta yakora ni ukureba uburyo yashyiraho gahunda yo gushakira urubyiruko rw'u Rwanda akazi mu mahanga kuri murandasi (digital jobs) n'andi mahirwe ashoboka mu mahanga.'

    Yakomeje ati 'Mu gihe basanga byashoboka iyo gahunda igatangira, ibi Leta ishobora kubifatanya na Ambasade z'u Rwanda mu mahanga, ibi kandi byajyana no guhugurira urwo rubyiruko imirimo iri mu gihugu runaka.'

    Abatanze ibitekerezo bose bagaragaje ko hakwiye kubaho ubufatanye bwa leta n'abikorera kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti, hanakeburwe kandi bamwe mu bikorera bakoresha urubyiruko ntibaruhe amasezerano bakanarwirukana uko babonye hatarengewe uburenganzira bwabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ajprodho-jijukirwa-muri-gahunda-yo-gushakira-umuti-ikibazo-cy-ubushomeri-mu

  • Byinshi wamenya ku mibereho ya Elon Musk wabaye umukire wa mbere ku isi #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwe akiri muto

    Musk yavutse kuri Se wo muri Afrika yepfo na nyina w’umunyakanada. Yerekanye impano kuri mudasobwa no kwihangira imirimo akiri muto. Afite imyaka 12 yakoze umukino wa videwo awugurisha ku kinyamakuru cya mudasobwa. Mu 1988, nyuma yo kubona pasiporo yo muri Kanada, Musk yavuye muri Afurika y’Epfo kubera ko atashakaga gushyigikira ivangura binyuze mu gisirikare ku gahato kandi kubera ko yashakaga amahirwe menshi y’ubukungu aboneka muri Amerika.

    PayPal na SpaceX

    Musk yize muri kaminuza ya Queen’s University, muri Ontario, maze mu 1992 yimukira muri kaminuza ya Pennsylvania, muri Philadelphia, ari naho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’ubugenge n’ubukungu mu 1997. Yiyandikishije mu mashuri yisumbuye mu isomo ry’ubugenge(physics) muri kaminuza ya Stanford muri Californiya, ariko aragenda. Nyuma y’iminsi ibiri gusa kuko yumvaga ko interineti ifite amahirwe menshi yo guhindura sosiyete kuruta gukora muri physics.
    Mu 1995 yashinze Zip2, isosiyete itanga amakarita n’ubuyobozi bw’ubucuruzi ku binyamakuru byo ku murongo wa enterineti.

    Mu 1999 Zip2 yaguzwe n’uruganda rukora mudasobwa Compaq kuri miliyoni 307 z’amadolari, hanyuma Musk ahita ashinga isosiyete ikora ibijyanye n’imari kuri interineti, X.com, nyuma yaje kuba PayPal, izobereye mu kohereza amafaranga kuri interineti. Mu cyamunara ku murongo eBay yaguze PayPal mu mwaka wa 2002 kuri miliyari 1.5.

    Musk yari amaze igihe kinini yemeza ko kugirango ubuzima bubeho, ikiremwamuntu kigomba guhinduka ubwoko bwinshi. Icyakora, ntiyanyuzwe n’amafaranga menshi yo kohereza roketi. Mu 2002 yashinze Space Exploration Technologies (SpaceX) kugirango ikore roketi zihendutse. Roketi zayo ebyiri za mbere ni Falcon 1 (yatangijwe bwa mbere mu 2006) na Falcon 9 nini (yatangijwe bwa mbere mu 2010), zagenewe kugura amafaranga make ugereranije na roketi zirushanwa.

    JPEG - 61.3 ko

    Roketi ya gatatu, Falcon Heavy (yatangijwe bwa mbere muri 2018), yagenewe gutwara ibiro 117.000 (kg 53.000) mu kuzenguruka, bikubye hafi inshuro ebyiri umunywanyi wayo ukomeye, Delta IV Heavy ya sosiyete ya Boeing, kuri kimwe cya gatatu cy’ibiciro. SpaceX yatangaje uzasimbura Falcon 9 na Falcon Heavy : system ya super Heavy – Starship. Icyiciro cya mbere cya super Heavy cyaba gishobora guterura 100.000 kg (220.000 pound) mu kuzenguruka isi.

    Ubwikorezi bw’aba Starship, icyogajuru cyagenewe gutanga ubwikorezi bwihuse hagati y’imijyi y’isi no kubaka ibirindiro ku Kwezi na Mars. SpaceX yateje imbere icyogajuru gitwara ibikoresho kuri sitasiyo mpuzamahanga (ISS). Icyo cyogajuru gishobora gutwara abantu bagera kuri barindwi mu kirere, kandi cyari gifite indege y’abakozi yari itwaye icyogajuru Doug Hurley na Robert Behnken berekeza muri ISS mu 2020. Musk yashatse kugabanya amafaranga akoreshwa mu kirere akora roketi ishobora kongera gukoreshwa ishobora guhaguruka ikagaruka kuri pad.

    Guhera mu 2012, roketi ya Grasshopper ya SpaceX yakoze ingendo ngufi nyinshi kugirango igerageze ikoranabuhanga nk’iryo. Usibye kuba umuyobozi mukuru wa SpaceX, Musk yanabaye umuyobozi mukuru mu kubaka roketi Falcon, Dragon, na Grasshopper.

    Tesla

    Musk yari amaze igihe kinini ashishikajwe n’imodoka z’amashanyarazi, maze mu 2004 aba umwe mu baterankunga bakomeye ba Tesla Motors (nyuma yiswe Tesla), isosiyete y’imodoka y’amashanyarazi yashinzwe na ba rwiyemezamirimo Martin Eberhard na Marc Tarpenning. Mu 2006, Tesla yazanye imodoka ya mbere, Roadster, yashoboraga kugenda ibirometero 245 (394 km) ku giciro kimwe.

    JPEG - 105.7 ko

    Bitandukanye n’imodoka nyinshi zabanjije zikoresha amashanyarazi, Musk yatekerezaga ko zidakomeye kandi zidashimishije, ni imodoka ya siporo yashoboraga kuva kuri kilometero 0 kugera kuri 60 (97 km) ku masaha mu gihe kitarenze amasegonda ane. Mu mwaka wa 2010 isosiyete yatangiye ku mugaragaro yakusanyije miliyoni 226 z’amadolari. Nyuma y’imyaka ibiri, Tesla yerekanye Model S sedan, yashimiwe n’abanenga amamodoka kubikorwa byayo . Iyi sosiyete yatsindiye ishimwe ryinshi rya SUV Model X nziza cyane, ya giye ku isoko mu 2015. Model 3, imodoka ihendutse, yatangiye gukora mu 2017.

    Musk yagaragaje ko yanze ko Tesla igurishwa ku mugaragaro, maze muri Kanama 2018 akora tweet nyinshi ku bijyanye no gufata iyi sosiyete ku giti cye, avuga ko 'yabonye inkunga.' Mu kwezi gukurikira, komisiyo ishinzwe kugurizanya muri Amerika (SEC) yareze Musk kubera uburiganya bw’impapuro, avuga ko tweet ari 'ibinyoma kandi biyobya.' Nyuma yaho gato, inama y’ubutegetsi ya Tesla yanze ko SEC isabwa kubikemura, bivugwa ko kubera ko Musk yari yavuze ko azegura.

    Ntabwo yishimiye ikiguzi cyari giteganijwe (miliyari 68 z’amadolari) ya sisitem ya gari ya moshi yihuta muri Californiya, Musk mu 2013 yatanze icyifuzo cy’ubundi buryo bwihuse, Hyperloop, umuyoboro wa pneumatike aho podo yari itwaye abagenzi 28 yari kugenda ibirometero 350 (560 km) hagati ya Los Angeles na San Francisco mu minota 35 ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 760 ku isaha, hafi y ‘umuvuduko w’ijwi.

    Musk yavuze ko Hyperloop izatwara miliyari 6 z’amadolari gusa kandi ko, hamwe na podo zigenda buri minota ibiri ugereranyije, sisiteme ishobora kwakira abantu miliyoni esheshatu bagenda muri iyo nzira buri mwaka. Icyakora, yavuze ko, hagati yo gukoresha SpaceX na Tesla, adashobora gukoresha igihe mu iterambere rya Hyperloop.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Byinshi-wamenya-ku-mibereho-ya-Elon-Musk-wabaye-umukire-wa-mbere-ku-isi

  • Trump yaba agiye kweguzwa ? Umupolisi yishwe n’ibikomere by’imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Madamu Nancy Pelosi ukuriye umutwe w’abadepite yasabye visi-perezida kwiyambaza ingingo ya 25 mu itegeko nshinga rya Amerika, ivuga ku gihe perezida adashoboye kuba ari mu mirimo.

    Ku gitutu, Donald Trump yasohoye Video yamagana “igitero cy’urwango”, ndetse yemera ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

    Ubu abantu batanu bamaze gupfa kubera imyigaragambyo irimo urugomo yabaye kuwa gatatu nimugoroba muri Amerika, ubwo abashyigikiye Trump bateraga inteko ya Amerika.

    Trump yavuze iki ?

    Kuwa Kane nijoro Twitter yongeye kwemerera Trump gukoresha konti ye nyuma y’amasaha 12 bayihagaritse.

    Muri video yashyizeho urebye ntiyigeze yongera kuvuga ku kwibwa amajwi mu matora. Atavuze izina rya Joe Biden, yagize ati : “Ubu inteko yemeje ibyavuye mu matora, ubutegetsi bushya buzajyaho tariki 20 z’ukwa mbere.

    “Icyo nitayeho ubu ni uko habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro n’umutuzo. Ibi ni ibihe byo kwiyunga no gukira”.

    Trump kandi yamaganye “igitero cy’urwango” cyabaye nyuma y’uko ashishikarije abamushyigikiye kwigaragambya banga ibyavuye mu matora.

    Gusa yanashimiye abamushyigikiye yongeraho ko “urugendo rwiza bidasanzwe ubu rutangiye”.

    Ejo kuwa kane, minisitiri w’uburezi Betsy DeVos na minisitiri w’ubwikorezi Elaine Chao bareguye bavuga ko babitewe n’igitero ku nteko ishingamategeko cyashishikajwe na Perezida Trump.

    Kweguza Trump birashoboka ?

    Nancy Pelosi ukuriye umutwe w’abadepite na Chuck Schumer ukuriye Abademokarate muri sena, bari gusaba visi-perezida Mike Pence n’abagize guverinoma ya Trump kumukuraho icyizere kubera “guhamagarira imigumuko”.

    Ingingo ya 25 y’itegekoshinga yemerera visi-perezida kujya ku butegetsi mu gihe perezida adashoboye gukomeza imirimo kubera impamvu z’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubw’umubiri.

    Ibyo ariko byasaba ko Mike Pence n’abagize guverinoma nibura umunani bemera ko Trump yegura maze bakiyambaza iyo ngingo – ikintu ubu biboneka ko batapfa gukora.

    Mu gihe visi-perezida adakoze ibyo, Madamu Pelosi yavuze ko ahamagaza inteko bagatangiza igikorwa cya kabiri cyo kweguza Trump.

    Gusa, kubasha kwemeza abandi bose bagize inteko kweguza perezida, abademokarate byabasaba 2/3 by’abagize sena kandi yiganjemo abarepubulikani, kandi nta cyerekana ko babona uwo mubare.

    Nta n’ubwo bizwi neza niba igihe gisigaye (iminsi 12) ngo Trump atange ubutegetsi cyaba gihagije ngo ibi bikorwe.
    Invano y’inkuru:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Trump-yaba-agiye-kweguzwa-Umupolisi-yishwe-n-ibikomere-by-imyigaragambyo

  • Niba ushaka gushimisha cyane umukunzi wawe,gerageza umwoherereze buno butumwa buryoshye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ujya wibaza amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi, umwereke ko urwo umukunda rukuva ku mutima. Iyi nkuru nicyo kibazo ije gusubiza.

    1.Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.

    2.Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n'urukundo. Nyamuneka ntuzansige.

    3.Uri ubuzima bwanjye,uri essence y'imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.

    4.Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy'ubuzima bwanjye.

    5.Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.

    6.Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n'irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n'ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.

    7.Ngumbura tugitandukana, iminsi n'amajoro bigatangira kumbana birebire.

    8. Icyo nari nkeneye n'urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.

    9.Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y'intoki zawe ngo iz'umukunzi wawe zinjiremo, imitima wanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.

    10.Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo unkunda runzanira ibyishimo.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-gushimisha-cyane-umukunzi-wawegerageza-umwoherereze-buno-butumwa-buryoshye/

  • Pochettino yaburiye Mbappe ukomeje gusubira inyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza ukomoka muri Argentine yatoje umukino we wa mbere ubwo ikipe ye nshya PSG yanganyaga na Saint-Etienne igitego 1-1.

    Uyu rutahizamu uri mu batanga icyizere ku isi,ntiyigaragaje muri uyu mukino ariyo mpamvu umutoza Pochettino yavuze ko akeneye 'kuzamura urwego'.

    Ati 'Kylian Mbappe akeneye kuzamura urwego kimwe n'abandi bakinnyi.Ashobora kubabara cyane kubera ko tutatsinze ariko asanzwe akora neza.Imyitwarire myiza.Nshimishijwe n'ibyo akora.'

    Pochettino ari mu rugendo rwo kuzamura abakinnyi be batamenyeranye cyane ko agizwe umutoza wa PSG mu minsi mike ishize.

    Kapiteni wa PSG, Marquinhos,yavuze ko bizatwara igihe kugira ngo bamenyerane na Pochettino.

    Yagize ati 'Impinduka?,hari izatangiye nk'ibisanzwe ariko ntiwahindurira ibintu byose rimwe.

    Umutoza yatubwije ukuri ariyo mpamvu turi kugerageza kwinjira mu mikinire ye ariko ntiduhindura umwimerere wacu.Ndabizi ko gahoro gahoro tuzagenda tuzamura urwego,guhuza umukino bizagenda biza.

    PSG izagaruka mu kazi kuwa Gatandatu ihura na Brest muri Ligue 1 aho iri ku mwanya wa 2 irushwa amanota 3 na Lyon ya mbere.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pochettino-yaburiye-mbappe-ukomeje-gusubira-inyuma

  • Breaking News: AS Kigali yatomboye ikipe irusha izindi ibikombe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by'Ibihugu iwayo 'CAF Confederation Cup' yamenye ikipe bizahura mu ijoronjora rya Gatatu ry'iri rushanwa.

    Mu ijoronjora rya mbere ry'iyi iri rushanwa AS Kigali yari yasezereye Orapa United yo muri Botswana ku giteranyo cy'ibitego (2-2), ariko AS Kigali irokorwa n'igitego yatsindiye hanze.

    Umukino ubanza wari babereye muri Botswana warangiye Orapa united itsinze AS Kigali ibitego 2-1, mu gihe mu mukino wo kwishyura AS Kigali yatsinze Orapa United igitego 1-0, bituma igiteranyo cy'ibitego mu mikino yombi biba 2-2, ariko igitego cyo hanze AS Kigali yari yatsindiye muri Botswana kiyifasha gusezerera Orapa United.

    Mu ijonjora rya Kabiri ry'iri rushanwa, AS Kigali yahuye na KCCA yo muri Uganda, Nabwo ikomeza kubera igitego yatsindiye muri Uganda.

    Umukino ubanza wari kubera i Kigali, ariko waje gusubikwa kubera ko KCCA itari yujuje umubare w'abakinnyi kubera bamwe muri bo bari banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Komiseri w'umukino yahise afata umwanzuro w'uko AS Kigali itera mpaga KCCA y'ibitego 2-0 nk'uko itegeko rya CAF ribivuga kubijyanye n'ibi bihe bya COVID-19.

    Umukino wo kwishyura wabaye kuwa Gatatu tariki 6 Mutarama warangiye KCCA itsinze AS Kigali ibitego 3-1, ariko igitego AS Kigali yatsindiye hanze gituma yisanaga mu kindi Cyiciro kibanziriza amatsinda.

    Mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup, AS Kigali izakina na Club Sportif SFaxien yo mu gihugu cya Tunisia, nk'uko byavuye mu bisubizo bya Tombola yabereye ku Cyicaro gikuru cya CAF, giherereye I Cairo mu Misiri.

    CS Faxien yashinzwe mu mwaka w'1928, Ni imwe mu makipe akomeye muri Africa kuko izwiho guhangana cyane n'amakipe yo mu bihugu bya,' Misiri, Algeria na Marooc, bafite ijambo rikomeye ku mupira w'Africa.

    Iyi kipe itozwa na Anis Bouljebene, Yakirira kuri stade ya 'Taieb Mhiri' ifite imyanya ibihumbi 11 (11.000), ahabitse ibikombe Umunani bya Shampiyona ya Tunisia ndetse na bitanu by'igikombe cy'igihugu.

    Mu mikino Nyafurika, CS Faxien ibitse igiteranyo cy'ibikombe 4, birimo 3 bya CAF Confederations Cup (2007, 2008 na 2013) ndetse n'igikombe kimwe cya 'CAF Cup' yatwaye muw'1998.

    Hari kandi ibikombe bibiri bihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu by'abarabu ndetse n'igikombe gihuza ama-Club yitwaye neza muri Africa y'amajyaruguru, yatwaye muri 2009.

    Dore uko andi makipe azahura

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/08/breaking-news-as-kigali-yatomboye-ikipe-irusha-izindi-ibikombe/