Category: Uncategorized

  • Ruhango: Bakuye abana babo mu ishuri kuko batemera ingamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu gihe igihugu cyose gishishikajwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yugarije igihugu ndetse n’isi yose muri iyi minsi, hari abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bahisemo gukura abana babo mu ishuri, kuko imyemerere yabo itabemerera kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

    Aba baturage bafite iyi myemerere, bavuga ko bayishingira ku bitabo bitandukanye basoma bibemeza ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19 ari ukunyuranya n’amategeko y’Imana, bityo ngo ari bo ndetse n’abana babo bahisemo kutazakurikiza ayo mabwiriza, ndetse abana babo ngo ntibazasubira ku ishuri kuko basabwa kubahiriza ayo mabwiriza.

    Bamwe muri bo baganiriye na TV1, bavuze ko babona uretse abana babo gusa, ngo n’abandi bose nta wari ukwiriye kujya ku ishuri no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uwitwa Nsengiyumva Jean Claude yagize ati “Ntabwo azajya kwiga kuko ibigendanye n’amashuri byamaze gusoza, ntabwo tubishyigikiye kuko dufite ibihamya mu [gitabo kitwa] “Ibyaduka byo mu minsi y’Imperuka”, paji 40 ku gihamya cya 97.”

    Turamyemuremyi Mariya, yavuze ko muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza atakwemerera umwana we gusubira ku ishuri ngo n’iyo yashaka kujyayo yabaga akifasha.

    Yagize ati “Igihe tugezemo, amabwiriza ariho, ntabwo mpamanya n’ibyanditswe byera ko umwana wanjye yasubira ku ishuri, kubera agapfukamunwa, n’ibyo gukaraba ntabwo mbyemera, amabwiriza yose ariho araribata amategeko y’Imana.”

    Yongeyeho ati “[umwana wanjye] niyumva yemeranwa y’uko agomba kujya kwiga nzamureke agende, ariko nta cyangombwa cy’ishuri nzamuha.”

    Uretse kuba aba baturage ubwabo bahamya ko batakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko binyuranyije n’imyemerere yabo bakomora mu bitabo basoma, bavuga ko nta n’undi wagakwiye kuyubahiriza n’umwe, kuko ngo ari ukuramya satani.

    Umukecuru witwa Kakuze Chantal yagize ati “Namwe rero kuba mupfutse umunwa, ndagira ngo mbakurire inzira ku murima, mupfutse umunwa ku bwo kuramya satani.”

    Uwitwa Niyonizera Eric na we ati “Ahubwo nababwira nti kwirinda Coronavirus ndetse no kwirinda igishushanyo cy’inyamaswa, ni ugukuramo udupfukamunwa, ni ugusenga, ni ukudakaraba, kuko ibyo ntabwo ari byo birinda Coronavirus.”

    Ubuyobozi bwegereye abaturage muri uyu murenge wa Bweramana buvuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuko hari umubare munini w’abafite iyo myemerere ndetse bikanagera ku bana babo aho bakurwa mu ishuri ngo batazambikwa agapfukamunwa.

    Umukozi Ushinzwe Imibereho n’Iterambere ry’Abaturage mu kagari ka Buhanda ko muri uyu murenge wa Bweramana, yavuze ko muri ako kagari ubwaho habarirwa abagera kuri 60 bafite imyemerere, bahisemo kutambara udupfukamunwa kandi banze kuva ku izima.

    Ati “Mu kagari ka Buhanda ubwaby byonyine hari kubarurwamo abashyika kuri 60 bafite iyo myemerere nyine. [naho abanyeshuri bakuwe mu ishuri] ntabwo twari twakora icyegeranyo neza, ariko njyewe ubwanjye abo nigereyeho bagera nko kuri 15, hari abigaga mu wa gatanu w’ayisumbuye, hari abigaga mu wa gatatu w’ayisumbuye, hari n’abigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza.”

    Meya w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo gisanzwe kizwi cy’abaturage bo mu kagari ka Buhanda ko mu murenge wa Bweramana, basanzwe bagorana mu kubahiriza gahunda za leta zimwe na zimwe, zirimo gutanga mituweli, gukora umuganda n’izindi, ari ko ngo nk’ubuyobozi barabihagurukiye.

    Ati “Uyu munsi rero ubwo bazanyemo no gukinisha Covid, icyorezo kirimo cyononera abaturage kikabatera indwara kikanabica, ubu ngubu twabahagurukiye ntabwo dushobora kongera kubemerera, hari ikindi bakora kitaberanye n’ibyo dukeneye.”

    Yongeyeho ati “Buriya iyo ukangurira abaturage kunyuranya n’amabwiriza cyangwa se n’amategeko, uba wakoze icyaha. Ubu noneho ntabwo bikiri imyumvire igendanye n’aho basengera, hari icyaha cyabaye.”

    Yavuze ko kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze guta muri yombi batatu muri abo baturage, bakurikiranyweho icyaha cyo kugumura abaturage no kunyuranya na gahunda z’igihugu, ngo bazanakomeza kwigisha abandi muri bo.

    Habarurema yakomeje avuga ko n’ubwo abo babyeyi batemerera abana babo kujya ku ishuri, ubuyobozi ngo bukoresha kwigisha n’igitsure cya kiyobozi, abana bakajya ku ishuri n’iyo ababyeyi batabishaka, kuko ngo batabemerera ari bo ubwabo cyangwa abana babo, kwivutsa kwitabira gahunda za Leta zibafitiye akamaro.

    Itorero ry’Abadivantisiti bavuga ko basengeramo ntiribemera

    Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi aba baturage bavuga ko babereye abayoboke, buvuga ko iyo myemerere ntaho ihuriye n’iyigishwa mu itorero ry’Abadivantisiti.

    Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisti mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, Umuremye Jolay Paul, yabwiye IGIHE ati “Uretse no muri iki gihe, no mu gihe cy’ubwoko bw’Isirayeli Imana yahaga abantu uburyo babasha kwirinda indwara z’ibyorezo harimo no kugira isuku. Ibyo rero ni imyumvire yabo ku giti cyabo, ntabwo ari imyumvire y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, n’ibyo bitabo bavuga babisoma nabi, ntabwo uko babisobanura ari ko byakagombye kuba bisobanuka.”

    Yongeyeho ko ibyo abo bakora ari ku giti cyabo bidakwiye kwitirirwa itorero, ahubwo bo ngo bashishikariza abantu kubahiriza amabwiriza.

    Ati “Ni imyumvire y’umuntu ku giti cye, kuko twebwe amabwiriza turayemera kandi turayakurikiza, ndetse n’aho dushobora guhura n’abantu, nta na rimwe twari twahura ngo twe kuhava tutabyigishije.”

    Umuremye yavuze ko abona icyaba igisubizo cyiza ari ukwegera abo bantu bafite iyo myumvire, bakabereka ukuri, ndetse n’ibyo bitabo bavuga ko bagenderaho bakabisobanurirwa neza bagahindura imyumvire, kuko ngo n’ubundi bisanzwe bikorwa n’abapasiteri babegereye bamwe bakemera abandi bakanga kuva ku izima, ngo hari n’abashyikirizwa polisi.

    Aba baturage bavuga ko ibitabo basoma bitabemerera kwirinda Coronavirus

    Bakuye abana mu mashuri kuko ngo ku mashuri hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bakuye-abana-babo-mu-ishuri-kuko-batemera-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Gen Mubarak Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maj Gen Mubarak Muganga
    Maj Gen Mubarak Muganga

    Komite nshya igomba kuyobora APR FC yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021 ku biro by’iyi kipe biherereye ku Kimihurura, umuhango uyoborwa na Major General Mubarakh Muganga.

    Ubuyobozi bwa APR FC:

    Chairman: Maj General Mubarak Muganga
    Vice Chairman: Brig Gen Firmin Bayingana
    Umunyamabanga: Masabo Michel
    Umubitsi: Lieutenant Colonel Emmanuel Rutebuka
    Team Manager : Ikipe irateganya kumutangaza vuba

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC Maj General Mubarak Muganga wayoboye iki gikorwa yavuze ko bagiye gukomeza gufasha APR FC gutwara ibikombe . Yagize ati “Mu bikombe 26 bimaze gukinirwa kuva APR FC yashingwa tumaze gutwaramo ibikombe 18 bya shampiyona. Tuzakomeza gufasha iyi kipe gutwara ibikombe haba mu Rwanda, mu karere ndetse no muri Afurika aho bishoboka.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko APR FC izakomeza guha umwanya abana b’Abanyarwanda kugira ngo bakomeze gutera imbere no guhesha igihugu ishema.

    Visi Perezida wa APR FC Brig General Firmin Bayingana yabaye mu buyobozi bwa APR FC kuva mu mwaka wa 1998 kugera mu 2000 aho yari Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe. Kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2010 yayoboraga ikipe y’ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi ari yo Marines FC.

    Uwagizwe Umunyamabanga, Michel Masabo, yabaye Umunyamabanga wa APR FC kuva mu mwaka wa 2003 kugera muri 2007.

    Ku bijyanye no kuba intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League zitaragezweho, Gen Mubarak Muganga yavuze ko abakinnyi batari bamenyeranye. Yagize ati “Twari dufite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League ariko ntitwazigezeho kuko abakinnyi dufite bari bamaranye umwaka umwe. Turizera ko mu mwaka wabo wa Kabiri bizagerwaho kandi turabyizeza abakunzi ba APR FC.”

    Mu bindi uyu muyobozi yagarutseho ni amakuru yo kuba ikipe ya APR FC ishaka kugarura myugariro Rwatubyaye Abdul. Umuyobozi wa APR FC yavuze ko nta biganiro bihari. Yagize ati “Rwatubyaye ni umwana wacu, ni umunyamuryango, ni umwe mu bakinnyi twareze. Umukinnyi wese witwaye neza ari iwacu aba agomba kugaruka igihe cyose tumukeneye. Umutoza wacu namwifuza tuzaganira ariko aka kanya nta biganiro na Rwatubyaye Abdul.”

    Major General Mubarak Muganga usanzwe akuriye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba asimbuye ku buyobozi bwa APR FC Lieutenant General Jacques Musemakweli wari umaze igihe kitari gito ayobora iyi kipe.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gen-mubarak-muganga-yagizwe-umuyobozi-wa-apr-fc

  • Rihanna yerekanye ubwiza budasanzwe asigaye afite mu isura nshya(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaragara mu isura nshya ,ndetse atuma benshi mu bafana be bavuga ko asigaye afite ubwiza buhebuje dore ko yagaragaye atisize ibirungo nkuko ajya abigenza. Rihanna w'imyaka 32 y'amavuko yasaga nk'urumuri rwose ubwo yerekanaga isura ye yaka cyane nyuma yo gusangira iminota ibiri yigisha abantu ibijyanye n'ubwoko by'ibirungo(maquillage) asigaye acuruza aho yifashishaga YouTube . Ni amafoto yashyizwe hanze Rihanna agaragaraza ubwiza asigaye afite mu maso he.

     

    Source : https://yegob.rw/rihanna-yerekanye-ubwiza-budasanzwe-asigaye-afite-mu-isura-nshyaamafoto/

  • Kigali: Umuryango wa Liliane na James wibarut… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa ibi bitaro byanyujije ku rubuga rwa Twitter, byavuze ko umwaka wa 2021 utangiranye urumuri muri ibi bitaro by’umwihariko ku muryango wa Liliane na James bibarutse abana bane b’impanga. Wari umuryango w’abantu babiri none ubaye umuryango w’abantu batandatu, ibisobanuye ko aba bana babyaye ari imfura zabo.

    King Faisal Hospital iti “2021 yatangiranye itabaza mu bitaro bya King Faisal ariko cyane cyane kuri Liliane na James, ababyeyi ba mbere bahawe umugisha w’abana bane b’impanga. Wari umuryango w’abantu 2, none ubu ni umuryango w’abantu 6. Twishimiye cyane kubibona”. Benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter bishimiye cyane iyi nkuru banashimira abaganga b’ibi bitaro babibafashijemo.

    Liliane na James bibarutse abana bane b’impanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102194/kigali-umuryango-wa-liliane-na-james-wibarutse-imfura-zabana-bane-bimpanga-102194.html

  • Mayibobo wavuyemo umusirimu: Muchoma yasohoye… – #rwanda #RwOT

    Muchoma ni umwe mu bahanzi banyuze mu buzima bugoye bari mu muziki. Yisangije inkuru yo kuba yarakuriye mu mihanda yo muri Rubavu n'i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ashakisha ibyo kurya ku muhanda.

    Amashusho y'ubuzima yanyuzemo akiri mayibobo akunze kugaruka mu ntekerezo ze. Yavuye mu Rwanda mu 2004 ajya muri Amerika agaruka yarabaye umusore wihagazeho ku mufuko mu 2017.

    Yabaye mayibobo mu Rwanda akomereza muri Uganda ndetse no muri Kenya aho yavuye yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika abifashijwemo n'umuryango wamwishimiye umufasha kubona ibyangombwa.

    Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kuyoboka umuhanda kuko yabonaga mu muryango we rukinga babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza, ashyira hasi ikayi n'ikaramu ajya gutegera amaboko umuhisi n'umugenzi.

    Aho yari hose yakoze aharanira gukura mu bukene umuryango we, kuzibona umunsi umwe kuri Televiziyo zikomeye bikarenga akaba Perezida w'Igihugu n'ubwo inzozi zayoyotse kubera amashuri macye.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ABIMITWE3’ Y’UMUHANZI MUCHOMA IRI KURI ALBUM YE

    Agahinda ke yagatuye ikayi n'ikaramu yisunga indangaruramajwi aririmba ko 'Imana igira neza' kuko yamukuye ku cyavu. Uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko wanyuze mu buzima bw'urusobe, avuga ko ibyo agezeho muri iki gihe yabibonaga nk'inzozi.

    Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kugira ngo yimare agahinda anagaragarize abana bo ku muhanda, ko igihe kizagera Imana igaca inzira.

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi yasohoye indirimbo zitandukanye zakunzwe mu buryo butandukanye. Avuga ko bitewe n'uko atigeze abona umwanya wo kuzishyira ku murongo atazikubiye kuri Album nk'uko yabigenje kuzo yasohoye muri iki gihe ari mu Rwanda.

    Yavuze ko indirimbo esheshatu yakubiye kuri Album ye ya mbere, ziranga urugendo rwe amaze mu muziki, ikagurira icyizere abana bo ku mahanga ndetse ikagaragaza ko yabashije kurotora inzozi zo gukorana n'umuhanzi The Ben.

    Muchoma yagize ati 'Naricaye ndareba ndatekereza ndavuga nti 'hajya buriya umuntu umeze nkanjye bibaye ngombwa ko nsohora Album uhhh! Noneho mpita nireba mu myaka yashize cyane ndi 'Mayibobo' ndi ku muhanda. Ibi bintu byari nk'inzozi ntabwo nabitekerezaga ko nshobora kuba umuntu ngana gutya w'umugabo, nkaba nagera ku kintu cyanjye cyo kuvuga ngo reka nkore Album,'

    Uyu muhanzi avuga ko yabanje gutekereza kwita iyi Album 'Mayibobo yaje kuvamo umunyabigwi' mu rwego rwo guha icyizere abana bo ku mihanda, ko nabo ejo buzacya. Ariko agorwa n'uko byari kuba ari amagambo menshi kuri 'affiche' yayo.

    Ati 'Iyi Album yanayituye abana bose bo ku muhanda. Mbereka ko wa musore wo ku muhanda yaje kuvamo icyamamare agakora Album. Nayitura abantu bose bari mu buzima bukakaye cyane, bumva ko ibintu byose ari inzozi batabigeraho.'

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album yatumye yiyumva nk'umunyabigwi mu bahanzi bakora bahozaho mu bikorwa bitandukanye. Ni intambwe ishimishije avuga ko agezeho, kandi ko atazatezuka mu murongo yihaye wo gukora umuziki.

    Album ye ya mbere iriho indirimbo esheshatu zirimo 'Pikipiki', 'Hanyanyaza', 'Abimitwe', 'Maliza' yakoranye na B-Threy. 'Nikibazo', 'Umutoso' yahuriyemo na The Ben ndetse na 'Mbe Mucoma' aherutse gusohora.

    Umuhanzi Muchoma yasohoye Album ye ya mbere yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda

    Muchoma yavuze ko akiri mu buzima bwo ku muhanda nta cyizere cy’ubuzima yari afite

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTOSO’ MUCHOMA YAKORANYE NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102189/mayibobo-wavuyemo-umusirimu-muchoma-yasohoye-album-ya-mbere-yatuye-abana-bo-ku-muhanda-vid-102189.html

  • Dr Vincent Biruta yitabiriye irahira rya Perezida Nana Akufo Addo – #rwanda #RwOT

    Nana Akufo-Addo w’imyaka 76 yatorewe kuyobora Ghana muri manda ya kabiri mu matora yabaye ku wa 7 Ukuboza 2020. Yagize amajwi 51.30% mu gihe John Mahama yasimbuye akaba n’umwe mu bo bari bahanganye yagize amajwi 47.36%.

    Ubwo byatangazwaga ko Nana Akufo-Addo ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu,mu bamwifurije amahirwe mu kazi ke harimo na Perezida Kagame wavuze ko ari “ umuvandimwe n’inshuti” ndetse amwizeza gukomeza imikoranire myiza nawe.

    Mu muhango w’irahira rya Nana wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 mu murwa mukuru Accra, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Biruta.

    Minisitiri Biruta yaboneyeho kugirana ibiganiro na Perezida wa Senegal, Macky Sall bahahuriye, amuha ubutumwa bwa Perezida Kagame bugamije gukomeza ndetse no gushimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

    Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.

    Mu Ugushyingo 2020, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ghana, aho yanabonanye na Perezida w’iki gihugu. Muri uru ruzinduko kandi yatashye ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

    Aha hari mu ruzinduko Minisitiri Dr. Vincent Biruta yagiriye muri Ghana mu Ugushyingo 2020 abonana na Perezida w’iki gihugu

    Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-vincent-biruta-yitabiriye-irahira-rya-perezida-nana-akufo-addo

  • Abarimu barenga ibihumbi 17 bashyizwe mu myanya badakoze ibizami by’akazi – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 7 Mutarama 2021, cyari kirimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Abayobozi bakuru muri iyi minisiteri ndetse n’abayobora ibigo biyishamikiyeho.

    Umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Ukuboza 2019, wasabaga Minisiteri y’Uburezi “Kwihutisha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.”

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Ubwo yatangarizaga Abaturarwanda uko igihugu gihagaze ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko kugeza ubu ibyumba by’amashuri byubatswe bingana na 80% y’ibyari bikenewe byose.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko uku kongera umubare w’amashuri byagombaga kujyana no kongera ibikoresho n’umubare w’abarimu.
    Ni mu gihe kandi mu mashuri yari yatangiye muri Mutarama 2020, hari harimo icyuho cy’abarimu bagera ku 7000.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Twagombaga kuziba icyo cyuho ariko tugashaka n’abarimu bagomba kujya mu mashuri mashya ari kubakwa ubu ngubu.”
    Yakomeje avuga ko kuri ubu ikigereranyo cy’abarimu bakenewe gushyirwa mu myanya ari 24 410.

    Ati “Byumvikane ko ari umubare munini cyane cyane ku bashaka mu bihe nk’ibi aho dusabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

    Hakoreshejwe uburyo budasanzwe mu gutanga akazi

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uko gushyira abarimu mu myanya barebye basanga bizafata igihe kinini kandi bari bakenewe mu bihe bya vuba biba ngombwa ko hashyirwaho uburyo budasanzwe bwo gushyira mu kazi abatabanje gukora ibizami by’akazi, hagendewe ku manota babonye haba ku mpamyabumenyi n’impamyabushobozi zabo.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza hari abarimu bagera ku 1449 bamaze gukorerwa isuzuma, harebwa ko bujuje ibisabwa birimo n’amanota. Mu mashuri yisumbuye hakenewe abandi 2980.

    Ati “Twarebye gukomeza dukoresha ibizamini tubona bizatwara igihe kinini. Aba ngaba bamaze bamaze gushyirwa mu myanya ubu icyo turimo ni iryo suzuma.”

    Biteganyijwe ko abarimu 17,979 bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo aribo bazashyirwa mu myanya yabo bitarenze ku wa 10 Mutarama 2021. Barimo abo mu mashuri abanza 14,999 mu gihe abandi ari abo mu yisumbuye.

    Uko byagiye bikorwa, niba umuntu yarize ubwarimu akaba adafite akazi basabwe gutanga ibyangombwa bigaragaza amanota bagize muri kaminuza [Transcripts], noneho hakabaho kubatoranya bigendeye kuho bakenewe, amasomo bize ndetse n’ibigo by’amashuri bakeneweho.

    Nk’urugero rwo mu mashuri abanza abari basabye bagera ku 27 372 mu gihe hari hakenewe abari munsi y’ibihumbi 14 bari bakenewe. Ayisumbuye hasabye 32 150 hakenewe abari munsi ya 3000.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki cyiciro cyiswe icya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya cyatinze bitewe n’uko cyasabaga ubushishozi.

    “Icyagaragaye ni uko niba usabye indangamanota, abantu bize mu mashuri atandukanye kandi mu bihe bitandukanye. Byasabye umwanya kugira ngo abo bantu bose bibanze bishyirwe ku bipimo bimwe kugira ngo nitubashyira mu myanya bigendere ku gipimo kimwe.”

    Ubusanzwe Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, niyo ishyira umwarimu mu kazi, noneho iyo umwarimu amaze gushyirwa mu mwanya, ahita ahabwa ibaruwa imushyira mu kazi [itangwa n’akarere] bityo agahita ahinduka umukozi w’akarere.

    Kubera uburyo hari hakenewe abarimu benshi, Mineduc yatangaje ko hari abashyizwe mu myanya hagendewe ku manota bagiye bagira aho bize

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-ibihumbi-17-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizami-by-akazi

  • Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byo muri Amerika aho yari amaze iminsi arwariye.

    Ntabwo hatangajwe icyamuhitanye gusa yari amaze igihe arwaye Coronavirus nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga ze bari bamaze iminsi babitangaza ndetse hari haratangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yemereye IGIHE aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika.

    Yari amaze iminsi arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.

    Mu Ukwakira 2020, nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yagaragaye afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

    Mbere yo kujyanwa muri ibyo bitaro hari inshuti ye yitwa Katsey Long, yari yamusuye mbere ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson.

    Yavugaga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo byagaragazaga ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

    Long kandi yavugaga ko mu burwayi Padiri Ubald yari afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

    Padiri Rugirangoga Ubald yitabye Imana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yitabye-imana

  • Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Umuhire Valentin umwe mu bamaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru yitabye Imana.

    Iyi nkuru yababaje benshi mu muryango mugari w’itangazamakuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021.

    Yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye aho yari afite ikibazo cyo guhumuka, yari yanduye Coronavirus ariko nyuma aza kuyikira ariko akomeza kugira ikibazo cy’umwuka muke.

    Uyu munyamakuru wakunzwe na benshi bitewe n’uburyo asomamo amakuru, anayobora ibiganiro yakoreye Radio Rwanda, Radio10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs.

    Ubu yari umwe mu bakora ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gica kuri Isango Star TV cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

    Yari atuye i Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi afatanya n’itangazamakuru aho yari afite igitangazamakuru cye cyitwa 'Valuenews’ gikorera kuri Murandasi.

    Umuire Valentin yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/umunyamakuru-umuhire-valentin-yitabye-imana

  • Ingano y'igitsina cy'umugabo hari aho ihurira no kuryohereza umugore mu buriri?SHIRA AMATSIKO #rwanda #RwOT

    Abagore batandukanye bavuga ko umugabo ufite igitsina gito adatuma bagera ku byishimo bya bo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe hari n'abavuga ko bagera ku byishimo iyo bari kumwe n'ufite igitsina gito.

    Impamvu zitangwa n'abagore batandukanye mu Mujyi wa Kigali twaganiriye,kuri iyi ngingo ntibayivugaho rumwe, aho bamwe bavuga ko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba muto atabashimisha, abandi bakavuga ko ufite igitsina gifite umubyima munini atabashimisha, hakaba n'abandi bashimishwa n'uburyo cyakoreshejwe batitaye ku mubyimba.

    Umwe mu bashimishwa n'igitsina kinini mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati 'Umugabo ufite igitsina gifite gito arangiza wumva ugifite ubushake, ariko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba munini atuma uryoherwa.'

    Undi na we yagize ati 'Njyewe sinkunga igitsina kinini, ufite igitsina gito ni we utuma ngera ku byishimo. Njye mbona biterwa n'uko umuntu aba yarabayeho, iyo wakoze imibonano n'abagabo batandukanye umenya kubitandukanya. Ufite igitsina kinini atuma mbabara.'

    Ukuri k'uruhare rw'ingano y'igitsina cy'umugabo mu mibonano mpuzabitsina

    Urubuga rwa Internet 'bibamagazine' ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku bagore batandukanye bwemeje ko abagore babajijwe bavuze ko ingano y'igitsina atari yo ituma bagera ku byishimo bya nyuma, ahubwo ko biterwa n'ukuntu umugabo azi gukoresha igitsina cye uko cyaba kingana kose.

    Bavuga kandi ko abagabo badakwiriye guterwa ipfunwe n'ingano y'igitsina cyabo, dore ko usanga abafite igitsina gito batinya no kwegera abagore cyangwa abakobwa, cyangwa se bagatinya kogera aho bagenzi babo bababona bakeka ko babaseka.

    Ipfunwe ni ryo rishobora gutuma umugabo ufite igitsina gito ananirwa gushimisha uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina, ariko iyo yigiriye icyizere nta kabuza igikorwa kigenda neza.

    Ubundi iyo igitsina cy'umugabo gifashe umurego, gipima hagati ya santimetero 12 na 17 (12 Cm-17 Cmm) uhereye aho gitereye, agace gatuma umugore aryoherwa (point G) kari ahatarenga santimetero 4 (4Cm) gusa uhereye aho igitsina cy'umugore gitangirira, ibi bikaba bisobanura ko uko igitsina cy'umugabo cyaba kingana kose kigera kuri ubu burebure.

    Muri rusange igitsina cy'umugore gipima guhera kuri santimetero 7 kugera kuri 12, na byo bisobanura ko igitsina cy'umugabo uko cyaba kingana kose kigomba kuhagera.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/article/ingano-y-igitsina-cy-umugabo-hari-aho-ihurira-no-kuryoshya-imibonano