Category: Uncategorized

  • Mu Bitaro bya Nyarugenge hatangijwe ikigo kizita ku barwayi ba COVID-19 mu buryo bwihariye – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kiri mu nyubako y’Ibitaro bya Nyarugenge cyitezweho gufasha abarwayi ba COVID-19 barembye kurushaho kwitabwaho. Gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 134 kandi bose bakongererwa umwuka binyuze mu miyoboro yubakiwe mu nkuta z’ibitaro.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko iki kigo gishya kitaje gukuraho ibitaro byari bisanzwe bivurirwamo abarwayi ba COVID-19 birimo n’ibya Kanyinya.

    Yakomeje ati “Ntabwo ibitaro byari bisanzwe bikurikirana abarwayi tubikuyeho ahubwo ni ukunganirana, ibi bitaro byubatse mu buryo budasanzwe kandi bizadufasha kwakira abarwayi benshi ugereranyije na Kanyinya. Nk’uko twabitangaje turi muri gahunda yo kwagura no kongera ibitaro hirya no hino mu gihugu kugira ngo tubashe korohereza abarwayi gukurikiranirwa hafi yabo.”

    RBC yatangaje ko gahunda yo gufungura ibigo bizajya bikurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye hirya no hino mu gihugu ikomeje nk’imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo.

    Ikigo kiri mu Bitaro bya Nyarugenge cyafunguwe nyuma y’uko amavuriro 42 yigenga yahawe uburenganzira bwo gupima abantu mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo hongerwe umubare w’abapimwa n’uko bakuriranwa batararemba.

    Iki kigo kiri mu nyubako y’Ibitaro bya Nyarugenge gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 134 ba COVID-19

    Gufungura ibigo bizakurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye ni imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo

    Ibitaro by’icyitegererezo bya Nyarugenge byuzuye bitwaye miliyari 9,8 Frw

    Ibi bitaro byitezweho kuzaha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bitaro-bya-nyarugenge-hatangijwe-ikigo-kizita-ku-barwayi-ba-covid-19-mu

  • Gitifu, Mudugudu n’abagabo bane bafunzwe bakurikiranyweho gukubita umuntu agapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, abashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyunga hamwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Karama uherereye muri Shyunga, hamwe n’abandi bagabo bane.

    Uwo bakekwaho ko baba baragize uruhare mu gutuma apfa ni umusore w’imyaka 26 witwaga Jean Claude Nkeshimana, wapfuye kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2021, ari na wo munsi abakurikiranyweho kumukubita bafashwe.

    Nk’uko Gitifu Nshimiyumuremyi abisobanura, gitifu w’Akagari ka Shyunga na mudugudu wa Karama ngo basanze aho nyakwigendera n’abandi bantu banywaga inzoga mu masaa tatu z’ijoro, ku wa gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021. Babasabye gutaha, nyakwigendera wari wasinze yanga gusohoka.

    Ati “Abari bahari batubwiye ko Gitifu yasabye ko bamuterura bakamusohora hanze bagafunga akabari, noneho bamusiga hanze, gitifu we baramuherekeza. Abari baherekeje gitifu barimo na nyiri akabari bagarutse basanga yakubiswe.”

    Mu bindi babwiwe harimo ko murumuna wa nyiri akabari ari we wasigaye amukubita, ariko noneho nyuma haje no kuvugwa ko bamusohora gitifu yamuteye akageri avuga ngo “uri kwigira ute?”

    Umugore wa mudugudu na we avuga ko ari uko yabyumvise, ariko ko icyo yavuga yahagazeho ari uko nyakwigendera mu gitondo yaje kuregera umugabo we abaraye bamukubise.

    Agira ati “Kuwa nyuma mu gitondo saa kumi n’ebyiri na 40, yaje kumuregera, aramubwira ati hari abantu baraye bankubise mukimara kuhava, none ndashaka kubakuregera. Undi aramubaza ati ese abagukubise urabazi? Undi ati ni abahungu ba James.”

    Muri icyo gitondo ngo yari yambaye ipantaro yonyine. Icyo gihe ngo yanabwiye Mudugudu ko abari bamukubise bari bamutwariye inkweto n’ishati ndetse n’amafaranga hamwe n’ibyangombwa. Ngo nta gikomere cyamugaragaragaho, uretse mu mugongo hasaga nk’aho hashwaratuwe n’amabuye.

    Mudugudu yamusabye kujya gushyikiriza ikirego umukuru w’isibo cyangwa mutekano cyangwa se akaza kumutegereza saa tanu avuye gukamisha, undi amubwira ko iyo saha atayigeza.

    Nyakwigendera yaje kujya mu isoko rya Rugogwe, ageze mu marembo yitura hasi, bahamukura ajyanwa ku kigo nderabuzima na cyo cyaje kumwohereza ku bitaro bya Kabutare, ari na ho yaguye.

    Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr. Thierry B. Murangira, yemeza ko bariya batandatu ubu bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku rupfu rwa Nkeshimana, akanavuga ko hafashwe ibizamini byo kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe, iperereza rikaba rikomeje.

    Ubuyobozi bw’umurenge nab wo ubu buri gushakisha uko haboneka modoka imanukana umurambo ngo ujye gushyingurwa, kuko umuryango wa nyakwigendera ukennye cyane, ukaba utabona ubushobozi bwo kwikodeshereza imodoka iwujyana.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gitifu-mudugudu-n-abagabo-bane-bafunzwe-bakurikiranyweho-gukubita-umuntu-agapfa

  • Urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be rwasubitswe, uregera indishyi yabuze – #rwanda #RwOT

    Ni urubanza ruburanishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga nk'ingamba yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya korona virusi aho ababurana bari muri Gereza ya Muhanga.

    Abaregwa ni Urayeneza Gérard, Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.

    Mu iburana ryo ku wa 10 Ukuboza 2020, uru rubanza rwasubitswe hahawe ijambo ry'uhagarariye abaregera indishyi, Me Kayitare Dominique aho yari atangiye kugaragariza urukiko abo asaba indishyi gusa uyoboye inteko iburanisha amusaba kuzagaruka yerekana abo asaba indishyi nabo azisabira.

    Icyo gihe abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bakurikiranyweho ndetse banagaragaza ko ari umugambi wacuzwe neza ushingiye ku rwango rwa bamwe bashaka kubafungisha.

    Ibi bavuga babihera ku kuba hari amakuru yakusanyijwe mu gihe cy'Inama y'ikusanyamakuru rya Gacaca yavugurujwe vuba aha n'abayatanze banatangiye kongera kwisubiraho bavuga ko bashutswe bakivuguruza batanga ubundi buhamya.

    Me Kayitare avuga ko ku bantu 11 baregera indishyi harimo bane yunganira mu mategeko avuga ko yasabye uruhushya atagamije gutinza urubanza ahubwo yanabujijwe n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo atari mu nzira zo gutinza urubanza.

    Bamwe mu bakomoka i Gitwe bavuzwe ko bakuwe mu byobo byo mu Bitaro bya Gitwe bavuga ko mu mibiri yabonetse ari iy'abavandimwe babo bahakana ko ari iy'ababo bazi aho bayishyinguye bakavuga ari agashinyaguro ahubwo ko batungiwe no kumva ko habonetse indi mibiri y'ababo.

    Umunyamategeko w'abaregera indishyi yasabye guhabwa izifite agaciro ka miliyoni 300 Frw ku baregwa bose uko ari batandatu.

    Nubwo iburanishwa ry'uyu munsi taliki ya 8 Mutarama 2021 ryasubitswe, Inteko iburanisha yanzuye ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 22 Mutarama 2021 saa Mbili za mu gitondo.

    Urayeneza Gérard yireguye ahakana icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-urayeneza-na-bagenzi-be-rwasubitswe-uregera-indishyi-yabuze

  • Mashami Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi bazakina CHAN 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent, Umutoza w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi yatangaje urutonde rw'abakinnyi 30 azifashisha mu marushanwa ya CHAN 2021 izabera mu gihugu cya Cameroun guhera tariki ya 16 Mutarama 2021 kugeza ku ya 07 Gashyantare 2021.

    Mashami Vincent, umutoza w'Amavubi

    Muri aya marushanwa ya CHAN 2021, U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda.

    Urutonde rw'abakinnyi 30 umutoza Mashami Vincent azifashisha muri CHAN 2021 ruriho abakinnyi bakurikira:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Source : https://yegob.rw/mashami-vincent-yatangaje-urutonde-rwabakinnyi-bazakina-chan-2021/

  • Umubyeyi wari umaze imyaka 12 atabyara yibarutse abana bane b'impanga barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe (Inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku wa 25 Ukuboza 2020 nibwo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal havuze impundu kuko umubyeyi witwa Liliane wari umaze imyaka 12 atabyara yibarutse abana bane b'impanga. Umubyeyi yabyaye neza abana bane barimo abahungu batatu ndetse n'umukobwa umwe, bose bavukanye hejuru y'ikilo kimwe.

    Umuryango wa James na Liliane bibarutse impanga enye nyuma y'imyaka isaga 12 barabuze urubyaro

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu muryango wa Liliane na James wari umaze imyaka 12 utabyara, wabyaye aba bana bane b'impanga nyuma yo gukoresha uburyo bwo guhuza intanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-wari-umaze-imyaka-12-atabyara-yibarutse-abana-bane-bimpanga-barimo-abahungu-batatu-numukobwa-umwe-inkuru-irambuye/

  • Mukobwa iyandikishe muri Miss Rwanda 2021 uny… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 05 Mutarama 2021, ni bwo Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yatangaje ko yasubitse amajonjora y’ibanze yagombaga gutangirira mu karere ka Rubavu, kubera Covid-19.

    Bavuze ko kwiyandikisha bigikomeje, kandi ko nibasubukura amajonjora bazabitangaza. Niba uri umukobwa wujuje ibisabwa wicikanwa n'aya mahirwe iyandikishe mu irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 10 unyuze kuri InyaRwanda.com

    KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MISS RWANDA 2021

    Ku wa 11 Ukuboza 2020, ab'inkwakuzi baraye ku rubuga rwa Miss Rwanda biyandikisha. Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kuzuza 'form' iri ku rubuga rw'iri rushanwa akavuga amazina ye yombi.

    Ashyiramo nimero y'irangamuntu, imyaka ye, nimero ya telefoni na Email ye, ibiro afite n'amashuri yize.

    Asabwa gushyiraho 'Document' igaragaza amasomo yize, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho 'Short Biography', abiherekeresheje gushyiraho ifoto imugaragaza wose 'Full Picture'.

    Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:

    1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:

    -Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

    -Mu gihe cy'umwaka umwe azahembwa miliyoni 9.600.000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.

    -Azishyurirwa (Bourse) kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

    -Umushinga we uzaterwa inkunga n'ikigo Africa Improved Food [AIF]

    -Azahabwa 'Lisansi' y'umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum

    -Azahabwa internet y'umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda

    -Mu gihe cy'umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon

    -We n'umuryango we mu mpera z'icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

    -Yemerewe ifunguro mu gihe cy'umwaka wose muri Café Camellia

    -MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho 'Smarth Phone'

    2.Umukobwa uzegukana ikamba ry'Igisonga cya mbere

    -Azahembwa miliyoni 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers

    -Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)

    -Mu gihe cy'amezi atandatu nu mpera z'icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata

    3.Igisonga cya kabiri

    -Volcano Express izamuheemba 1.800.000 Frw

    -Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    -Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu

    4.Umushinga urimo agashya 'Innovative Project'

    -Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy'umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)

    -Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by'imari na BK

    -Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    5.Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage]

    -Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

    -Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    -Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n'Indangagaciro zawo

    5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]

    -Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda

    -Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda

    -Internet y'umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda

    -Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda

    -Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]

    -Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers

    -Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali

    7.Umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic]

    -Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]

    -Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

    8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]

    -Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda

    -Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

    Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryegukanwe na Nishimwe Naomie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102205/mukobwa-iyandikishe-muri-miss-rwanda-2021-unyuze-kuri-inyarwandacom-102205.html

  • Uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo koko: Reba uko byagendekeye uyu mugore nyuma yo gufata kuri ka manyinya(VIDEO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo kuwa kane nibwo hatangiye gukwirakwizwa hirya no hino amashusho y'umugore wahurudutse mu bwato akagwa mu nyanja nyuma yo gufata ku gatama.

    Uyu mugore ngo akaba akomoka muri Leta ya Calfornia muri Amerika nk'uko daily Mail yabyanditse.Amashusho y'uyu mugore wari wasomye ku gasembuye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse bivugwa ko yitwa Karen.

    Uyu mugore yari mu bwato bunini bwarimo kumutembereza muri California ariko yahuye n'akaga ubwo yanyereraga kubera kunanirwa kugenda,yikubita hasi aratemba yikubita mu mazi.

    Ikibabaje kurusha ibindi nuko uyu muntu wafataga aya mashusho yashishikajwe no kuyafata aho kugerageza kumutabara.Abari kumwe nawe nibo babonye ibimubayeho bakora uko bashoboye bamukura muri aya mazi nyuma y'amasegonda make ayaguyemo ataratangira kumira nkeri.

    Uyu mugore yahise agwa mu mazi

    Yagerageje kugenda ahagaze mu bwato arahanuka yikubita mu mazi.Yatangiye kurohama mu mazi ariko abagenzi bari kumwe baramurohora.'

    Kanda hano hasi urebe VIDEO igaragaza uburyo uyu mugore yaguye mu mazi yasinze:

    Source : https://yegob.rw/uyikura-mu-gacuma-ikagukura-mu-bagabo-koko-reba-uko-byagendekeye-uyu-mugore-nyuma-yo-gufata-kuri-ka-manyinyavideo/

  • Umutware wa Diane wakinnye muri city maid yamuteye imitoma iryoshye cyane ashimangira urukundo rwinshi amukunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutware wa Bahavu Usanase Jannet wamenyekanye muri filime y'uruhererekane ya City maid ku izina rya Diane, yamuteye imitoma iryohereye cyane akomeze kwerekana ko yishimiye ndetse atewe ishema n'urukundo amukunda. Ibi umutware wa Diane yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho ndetse yabanje no gushyira hanze ifoto y'umufasha we, Diane.

    Iyi foto niyo Fleury Legend yashyize kuri instagram ye

    Umutware wa Diane wamenyekanye ku mazina ya Fleury Legend amaze gushyira hanze iyi foto y'umufasha we yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Ibi nibyo Fleury Legend yatangaje nyuma na Diane nawe aramusubiza

    Nkuko byagaragaye, nyuma yuko Fleury ateye imitoma umufasha we nawe yunzemo agira ati: '❤️Thank you so much my love💘mutima wanjyeux I love you more and more and so blessed to have you❤️ I'll love you forever #fj4ever😍'.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutware-wa-diane-wakinnye-muri-city-maid-yamuteye-imitoma-iryoshye-cyane-ashimangira-urukundo-rwinshi-amukunda/

  • Haracyakenewe abarimu basaga ibihumbi 24 – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Mutarama 2021, kikaba cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

    Minisitiri Uwamariya avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya gikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n’ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira.

    Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama umwaka ushize twari dufite icyuho cy’abarimu bagera ku bihumbi birindwi (7,000) bivuze ko twagombaga kuziba icyo cyuho tukanabona abarimu bazajya mu mashuri arimo kubakwa. Ubu ikigereranyo rusange cy’abarimu dukeneye gushyira mu myanya ni 24.410, ni umubare munini utoroshye kubona muri iki gihe, cyane ko tugomba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

    Ati “Twakoresheje ibizamini ntitwabona umubare twifuza bituma dushaka abarimu mu buryo budasanzwe ari byo turimo ubu. Aho tugeze rero uyu munsi ni uko hari abarimu 14,999 bamaze gukorerwa isuzuma ryo kureba niba bujuje ibigenderwaho ngo bashyirwe mu myanya, aho ni mu mashuri abanza kandi isuzuma rirakomeje”.

    Akomeza avuga ko uretse mu mashuri abanza, barimo no gushaka abarimu buzuza umubare ukenewe mu mashuri yisumbuye kugira ngo icyo gikorwa kigendere hamwe.

    Ati “Mu mashuri yisumbuye na ho dukeneye abandi barimu 2,980 kandi twizera ko bitarenze tariki 10 z’uku kwezi turimo, urutonde rwabo rw’agateganyo ruzaba rwasohotse. Ni ukuvuga ko iyo tumaze kubashyira mu myanya dusohora urutonde kugira ngo abafite ibyo batishimiye babone umwanya wo kubaza”.

    Mu minsi ishize nibwo MINEDUC yari yatangaje ko igiye guha akazi abarimu hagendewe ku ndangamanota zabo, benshi bakaba barahise bitabira gutanga ibyangombwa byabo ngo barebe ko babona ayo mahirwe, ku buryo mu mashuri abanza hari hasabye abagera ku 27,372.

    Mu mashuri yisumbuye hari hasabye akazi abagera ku 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato ya 3,000, icyo gikorwa cyo kureba abujuje ibisabwa kuko nta kizamini bakoze, ngo kikaba cyaratwaye igihe kinini ari yo mpamvu abarimu bose bakenewe batinze kuzura.

    Kongera umubare w’abarimu byatewe n’uko Leta yari yihaye gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22,505 hirya no hino mu gihugu, bikaba byari biteganyijwe ko byagombaga kuba byaruzuye muri Nzeri 2020 ariko ntibyakunda, gusa ubu ngo bigeze ku kigero cya 80% nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/haracyakenewe-abarimu-basaga-ibihumbi-24-mineduc

  • Uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2019, ni bwo amashuri makuru na kaminuza yari yatangiye umwaka w’amashuri nk’uko bisanzwe ndetse n’amashuri abanza n’ayisumbuye aza gutangira muri Mutarama umwaka ushize, nk’uko ingengabihe yayo yabigenaga. Ibintu ariko byaje guhinduka ku wa 16 Werurwe ubwo Leta yafataga icyemezo cyo gufunga amashuri by’agateganyo mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugera mu Rwanda.

    Imiterere y’icyorezo yakomeje kuba intandaro yo kudafungura amashuri kugeza ku wa 25 Nzeri umwaka ushize, ubwo Inama y’Abaminisitiri yemezaga ko amashuri agomba gufungura, ndetse isaba Minisiteri y’Uburezi gutangira kureba uburyo byakorwa mu byiciro.

    Kuwa 12 Ukwakira 2020 nibwo ibyiciro bitandukanye byo mu mashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungurwa, mu gihe tariki 2 Ugushyingo muri uwo mwaka nabwo amashuri yisumbuye n’abanza yemerewe gufungura mu byiciro bitandukanye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko kuwa 18 Mutarama uyu mwaka, ibindi byiciro byari bisigaye bitarafungura, birimo amashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, nabyo bigiye kwemererwa gufungura.

    Bagiye gutangira mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’imibare y’abandura ndetse n’abicwa na Coronavirus, ariko Minisiteri y’Uburezi ikavuga ko habayeho kubanza kwitegura bihagije ndetse n’ubu ubugenzuzi bukaba bugikomeje.

    Dr Uwamariya yavuze ko ku ruhande rwa leta imyiteguro bayigeze kure. Ati “Ariko ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo tariki 18 Mutarama bazajye ku ishuri.”

    Yakomeje asaba ko iki gikorwa kigomba kugirwamo uruhare na buri wese, ati “Ni ngombwa ko buri wese yumva ko ari inshingano ze, kuko ba bana bazajya bajya ku ishuri, batahe iwabo birirwanye na bagenzi babo ku ishuri. Birasaba kwirinda no kubarinda.”

    Abamaze amezi atatu biga bite?

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kuva amashuri yatangira, gahunda yo gupima icyorezo cya Coronavirus mu bigo by’amashuri ikorwa buri munsi mu buryo rusange, nk’uko bikorwa ahandi hantu hatandukanye. Iyi gahunda kandi ikorerwa amashuri yose, arimo acumbikira abanyeshuri ndetse n’ayo biga bataha iwabo.

    Nko mu Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyari kigamije gusuzuma imiterere y’icyorezo cya Coronavirus mu mashuri, hafashwe ibipimo by’abanyeshuri 3 442 bo mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Abapimwe muri za Kaminuza bari 858, mu mashuri yisumbuye hapimwa 1 380 mu gihe abo mu mashuri abanza bapimwe ari 1 204.

    Mu Ugushyingo mu mashuri yisumbuye niho hagaragayemo umubare munini w’abanduye iki cyorezo, bagera kuri 47. Abo mu mashuri abanza banduye bari batandatu mu gihe abagaragaye muri za Kaminuza ari abanyeshuri bane.

    Nko mu Majyepfo hapimwe abanyeshuri bagera ku 139 bo muri kaminuza, 352 bo mu mashuri yisumbuye na 269 bo mu mashuri abanza.

    Dr Uwamariya yavuze ko ibyo bigaragaza ko muri rusange, ingamba zashyizweho zo guhangana na Coronavirus mu mashuri ziri gutanga umusaruro, n’ubwo nta muntu ugomba kwirara.

    Yagize ati “Icyorezo muri rusange kiri mu gihugu hose, ariko turashimira Imana ko nta kibazo kidasanzwe cyabayeho. Hari abagaragaye mu mashuri cyane cyane ahegereye inkambi y’impunzi, uyu munsi turishimira ko nta mwana wari wagira ikibazo ngo apfe kubera Coronavirus.”

    Yahishuye ko bigitangira bari bafite impungenge cyane cyane ku mashuri acumbikira abanyeshuri mu kigo kimwe, ariko ko uko igihe cyagiye gishira, mu bugenzuzi bakoze basanze ahubwo kuba abanyeshuri bari hamwe, bizwi ko nta bwandu bafite, byoroshye no kubarinda kubugira.

    Yasabye ababyeyi barera abana biga bataha, kurushaho gukaza ingamba zo kurinda abana icyorezo.

    Ati “Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda n’ababyeyi muri rusange ni ukurinda abana biga bataha iwabo, kuko umubare munini w’abanyeshuri ni abiga bataha, cyane cyane iyo biga bataha, hari abandi biga mu kigo ugasanga bazanye ubwandu babuvanye hanze.”

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 756 051, byagaragaje ko abantu 9 225 banduye Coronavirus. Muri bo, 6 940 barasezerewe mu gihe 2 172 bakiri kwitabwaho. Abamaze kuzira iki cyorezo ni 113.

    Abarimu n’abanyeshuri baba bambaye neza agapfukamunwa n’amazuru buri gihe iyo bari mu ishuri

    Minisitiri w Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi gufasha mu kurinda abana biga bataha kuba baba intandaro yo kwanduza icyorezo cya Coronavirus

    Mu bigo by’amashuri hashyizwe urubyiruko rufasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Mu bigo by’amashuri ingamba zo kwirinda Coronavirus zarakajijwe, hashyizweho aho abanyeshuri bakarabira

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyorezo-cya-coronavirus-gihagaze-gute-mu-mashuri